ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 7:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Ni yo mpamvu Yehova ubwe azabaha ikimenyetso: dore umukobwa+ azatwita+ abyare umuhungu+ amwite Emanweli.

  • Yesaya 9:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Dore umwana yatuvukiye,+ twahawe umwana w’umuhungu,+ kandi ubutware buzaba ku bitugu bye.+ Azitwa Umujyanama uhebuje,+ Imana ikomeye,+ Data uhoraho,+ Umwami w’amahoro.+

  • Yeremiya 23:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 “Dore iminsi igiye kuza,” ni ko Yehova avuga, “ubwo nzumburira Dawidi umushibu ukiranuka.+ Azaba umwami+ utegekesha ubwenge kandi azasohoza ubutabera no gukiranuka mu gihugu.+

  • Ezekiyeli 34:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 Nzaziha umwungeri umwe,+ nzihe umugaragu wanjye Dawidi+ aziragire. Azaziragira abe umwungeri wazo.+

  • Daniyeli 9:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 “Hari ibyumweru mirongo irindwi byagenewe ubwoko bwawe+ n’umurwa wawe wera+ kugira ngo ibicumuro birangire+ n’ibyaha bikurweho,+ gukiranirwa gutangirwe impongano+ haze gukiranuka kw’iteka,+ iyerekwa ndetse n’ubuhanuzi bishyirweho ikimenyetso gifatanya,+ kandi Ahera Cyane hasukwe amavuta.+

  • Mika 5:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 “Nawe Betelehemu Efurata,+ nubwo uri muto cyane ku buryo utabarwa mu bihumbi by’u Buyuda,+ muri wowe+ hazava umutware uzakora ibyo nshaka muri Isirayeli,+ wabayeho kuva kera cyane, uhereye mu bihe bitarondoreka.+

  • Malaki 3:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 “Dore ngiye kohereza intumwa+ yanjye izatunganya inzira imbere yanjye.+ Umwami w’ukuri,+ uwo mushaka, azaza mu rusengero rwe+ mu buryo butunguranye, hamwe n’intumwa+ y’isezerano+ mwishimira.+ Dore azaza nta kabuza,” ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.+

  • Yohana 1:45
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 45 Filipo ajya kureba Natanayeli,+ aramubwira ati “twabonye uwo Mose yanditse mu Mategeko,+ n’Abahanuzi+ bakamwandika: ni Yesu mwene Yozefu+ w’i Nazareti.”

  • Ibyakozwe 10:43
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 43 Abahanuzi bose ni we bahamya,+ bavuga ko umwizera wese ababarirwa ibyaha mu izina rye.”+

  • Ibyakozwe 26:22
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 22 Icyakora kubera ko nabonye ubufasha+ buturuka ku Mana, kugeza n’uyu munsi ndacyakomeza guhamiriza aboroheje n’abakomeye, ariko nta cyo mvuga kitari ibyo abahanuzi+ na Mose+ bavuze ko byari kuzabaho,

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze