Abaroma
8 Abafitanye ubumwe na Kristo Yesu ntibacirwaho iteka.+ 2 Amategeko+ y’uwo mwuka+ utanga ubuzima+ muri Kristo Yesu, yababatuye+ ku mategeko y’icyaha n’urupfu,+ 3 kuko icyo Amategeko atashoboye gukora+ bitewe n’uko yari afite intege nke+ binyuze ku mubiri, Imana yo yagikoze igihe yoherezaga Umwana wayo+ mu mubiri wasaga n’umubiri wokamwe n’icyaha,+ kugira ngo akureho icyaha.+ Nguko uko yaciriyeho iteka icyaha mu mubiri, 4 kugira ngo ibisabwa n’Amategeko bikwiriye bisohorere+ muri twe abagenda badakurikiza iby’umubiri, ahubwo bakurikiza iby’umwuka.+ 5 Abakurikiza iby’umubiri berekeza ubwenge bwabo ku bintu by’umubiri,+ ariko abakurikiza iby’umwuka bo bakerekeza ubwenge bwabo ku bintu by’umwuka.+ 6 Guhoza ubwenge ku bintu by’umubiri bizana urupfu,+ ariko guhoza ubwenge ku bintu by’umwuka+ bikazana ubuzima n’amahoro. 7 Guhoza ubwenge ku bintu by’umubiri bituma umuntu yangana n’Imana,+ kuko umubiri utagandukira+ amategeko y’Imana, kandi nta n’ubwo washobora kuyagandukira. 8 Bityo rero, abakurikiza iby’umubiri+ ntibashobora gushimisha Imana.
9 Icyakora, ntimukurikiza iby’umubiri ahubwo mukurikiza iby’umwuka,+ niba mu by’ukuri umwuka w’Imana uba muri mwe.+ Ariko niba umuntu adafite umwuka wa Kristo,+ uwo ntaba ari uwe. 10 Ariko niba Kristo yunze ubumwe namwe,+ umubiri uba upfuye rwose bitewe n’icyaha, ariko umwuka wo utanga ubuzima+ bitewe no gukiranuka. 11 Niba rero umwuka w’uwazuye Yesu mu bapfuye uba muri mwe, uwazuye Kristo Yesu mu bapfuye+ nanone azahindura imibiri yanyu ipfa ayigire mizima,+ binyuze ku mwuka we uba muri mwe.
12 Nuko rero bavandimwe, dufite inshingano ariko itari iy’umubiri ngo tubeho dukurikiza iby’umubiri,+ 13 kuko niba mubaho mukurikiza iby’umubiri, muzapfa nta kabuza.+ Ariko nimwica ibikorwa by’umubiri mubyicishije+ umwuka, muzabaho. 14 Abayoborwa n’umwuka w’Imana bose ni abana b’Imana.+ 15 Ntimwahawe umwuka w’ububata utuma mwongera kugira ubwoba,+ ahubwo mwahawe umwuka+ ubahindura abana,+ uwo mwuka ukaba ari wo utuma turangurura tuti “Abba,*+ Data!” 16 Umwuka+ w’Imana ubwawo ufatanya n’umwuka wacu+ guhamya+ ko turi abana b’Imana.+ 17 Niba rero turi abana, turi n’abaragwa: turi abaragwa b’Imana rwose, ariko turi abaraganwa+ na Kristo, niba tubabarana+ na we kugira ngo nanone tuzahererwe ikuzo hamwe na we.+
18 Kubera iyo mpamvu, mbona ko imibabaro+ yo muri iki gihe ari ubusa uyigereranyije n’ikuzo+ rigiye kuzahishurirwa muri twe, 19 kuko ibyaremwe+ bitegerezanyije amatsiko menshi+ guhishurwa kw’abana b’Imana.+ 20 Ibyaremwe byashyizwe mu bubata bw’ibitagira umumaro,+ atari ku bushake bwabyo, ahubwo bitewe n’uwabibushyizemo. Ariko hariho n’ibyiringiro+ 21 by’uko ibyaremwe+ na byo ubwabyo bizabaturwa+ mu bubata bwo kubora, maze bikagira umudendezo uhebuje w’abana b’Imana. 22 Tuzi ko ibyaremwe byose bikomeza kunihira hamwe, kandi bikababarira hamwe kugeza ubu. 23 Si ibyo byonyine, ahubwo natwe abafite umuganura,+ ni ukuvuga umwuka, natwe ubwacu tunihira+ muri twe mu gihe tugitegereje cyane guhindurwa abana,+ tukabohorwa tukavanwa mu mibiri yacu binyuze ku ncungu. 24 Twakirijwe muri ibyo byiringiro,+ ariko ibyiringiro by’icyo wabonye ntibiba bikiri ibyiringiro. None se iyo umuntu abonye ikintu, akomeza kucyiringira? 25 Ariko iyo twiringiye+ icyo tutabona,+ dukomeza kugitegereza twihanganye.+
26 Mu buryo nk’ubwo, umwuka+ na wo udufasha mu ntege nke zacu,+ kuko aho ikibazo kiri, ari uko icyo twagombye gusaba mu isengesho mu gihe tugomba gusenga tuba tutakizi.+ Ariko umwuka+ ubwawo winginga ku bwacu, uniha iminiho itavuzwe. 27 Nyamara ugenzura imitima+ amenya icyo umwuka+ uba ushaka kuvuga, kuko winginga usabira abera+ uhuje n’ibyo Imana ishaka.
28 Ubu noneho tuzi ko Imana ituma ibikorwa+ byayo bihurizwa hamwe kugira ngo bigirire akamaro abakunda Imana, ari bo bahamagawe nk’uko umugambi wayo+ uri, 29 kubera ko abo yabanje kumenya+ ari na bo yageneye mbere y’igihe+ kugira ishusho+ imeze+ nk’iy’Umwana wayo, kugira ngo abe imfura+ mu bavandimwe benshi.+ 30 Byongeye kandi, abo yagennye mbere y’igihe+ ni na bo yahamagaye,+ kandi abo yahamagaye ni na bo yabazeho gukiranuka.+ Amaherezo abo yabazeho gukiranuka ni na bo yahaye ikuzo.+
31 None se ibyo bintu tubivugeho iki? Niba Imana iri mu ruhande rwacu, ni nde uzaturwanya?+ 32 Yo itaratwimye Umwana wayo+ ahubwo ikamutanga ku bwacu twese,+ kuki itazanaduhera hamwe na we ibindi bintu byose ibigiranye ineza?+ 33 Ni nde uzarega abo Imana yatoranyije?+ Imana ni yo ibabaraho gukiranuka.+ 34 Ni nde uzabaciraho iteka? Nta we, kuko Kristo Yesu yapfuye kandi akazurwa mu bapfuye, akaba ari iburyo bw’Imana,+ kandi nanone akaba yinginga adusabira.+
35 Ni nde uzadutandukanya n’urukundo rwa Kristo?+ Mbese ni imibabaro cyangwa amakuba cyangwa gutotezwa cyangwa inzara cyangwa kwambara ubusa cyangwa akaga cyangwa inkota?+ 36 Nk’uko byanditswe ngo “turicwa umunsi ukira ari wowe tuzira, twagizwe nk’intama zigenewe kubagwa.”+ 37 Ariko ibyo byose tubivamo tunesheje rwose+ binyuze ku wadukunze. 38 Nemera ntashidikanya ko naho rwaba urupfu cyangwa ubuzima+ cyangwa abamarayika+ cyangwa ubutegetsi+ cyangwa ibintu biriho ubu cyangwa ibizaza cyangwa ububasha+ 39 cyangwa ubuhagarike cyangwa ubujyakuzimu cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazashobora kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.+