Abagalatiya
4 Ariko ndababwira ko iyo umuragwa akiri umwana nta ho aba atandukaniye n’umugaragu,+ nubwo aba ari umutware w’ibintu byose. 2 Ahubwo aba ari mu maboko y’abashinzwe kumurinda+ n’ibisonga, kugeza igihe se yagennye. 3 Natwe ni uko. Igihe twari abana, twari mu bubata bw’ibintu by’ibanze+ by’isi. 4 Ariko igihe cyagenwe kigeze,+ Imana yohereje Umwana wayo+ wabyawe n’umugore+ kandi atwarwa n’amategeko+ 5 kugira ngo acungure+ abatwarwa na yo,+ bityo natwe tubone uko twemerwa ko turi abana.+
6 Ubu noneho kubera ko muri abana, Imana yohereje umwuka+ w’Umwana wayo mu mitima yacu, kandi uwo mwuka urangurura ugira uti “Abba,* Data!”+ 7 Ubwo rero ntukiri umugaragu, ahubwo uri umwana, kandi niba uri umwana, uri n’umuragwa ubihawe n’Imana.+
8 Icyakora, igihe mwari mutaramenya Imana+ mwari imbata z’ibitari imana nyamana.+ 9 Ariko se ubwo mwamenye Imana, cyane cyane ubwo mwamenywe na yo,+ bishoboka bite ko mwakongera gusubira inyuma mu bintu by’ibanze+ bidafashije kandi bitagira intege,+ mugashaka kongera kuba imbata zabyo?+ 10 Muziririza mubyitondeye iminsi+ n’amezi+ n’ibihe n’imyaka. 11 Ndatinya ko ahari ibyo nabakoreye byose naba nararuhiye ubusa.+
12 Bavandimwe, ndabinginga ngo mumere nkanjye,+ kuko nanjye nahoze meze nk’uko namwe mumeze.+ Nta kibi mwankoreye.+ 13 Ariko muzi ko uburwayi bwanjye ari bwo bwatumye mbona uburyo bwo kubabwiriza ubutumwa bwiza ku ncuro ya mbere.+ 14 Icyababeraga ikigeragezo cyo mu mubiri wanjye ntimwagisuzuguraga cyangwa ngo kibatere ishozi mucire, ahubwo mwanyakiriye nk’umumarayika+ w’Imana, nka Kristo Yesu.+ 15 None se bya byishimo mwari mufite byagiye he?+ Ndahamya ko iyo bibashobokera muba mwaranogoye amaso yanyu mukayampa.+ 16 Ubu se mpindutse umwanzi wanyu+ kuko mbabwiza ukuri?+ 17 Babashakana umwete+ batabashakira ibyiza, ahubwo baba bifuza kubancaho kugira ngo mubashakane umwete.+ 18 Nyamara kandi, ibyiza ni uko ubashakana umwete yajya buri gihe abashaka agamije ibyiza,+ atari igihe ndi kumwe namwe gusa,+ 19 bana banjye bato,+ abo nongeye kugirira ibise kugeza ubwo Kristo azaremwa muri mwe.+ 20 Ariko icyampa nkaba ndi kumwe namwe nonaha+ tukavugana mpinduye imvugo, kuko ibyanyu binteye gushoberwa.+
21 Cyo ngaho nimumbwire mwebwe abashaka kuyoborwa n’amategeko:+ mbese ntimwumva icyo Amategeko avuga?+ 22 Urugero, ibyanditswe bivuga ko Aburahamu yari afite abahungu babiri, umwe akaba yaramubyaye ku muja,+ undi amubyara ku mugore ufite umudendezo.+ 23 Ariko umuhungu yabyaye ku muja yavutse mu buryo bw’umubiri,+ naho uwo yabyaye ku mugore ufite umudendezo avuka ku bw’isezerano.+ 24 Ibyo bintu bifite ikindi bigereranya,+ kuko abo bagore bagereranya amasezerano abiri,+ rimwe rikaba ari iryo ku musozi wa Sinayi+ ribyara abana bavukira mu bubata, ari na ryo rigereranywa na Hagari. 25 Hagari uwo ni we Sinayi,+ umusozi wo muri Arabiya, kandi agereranya Yerusalemu y’ubu kuko iri mu bubata,+ yo n’abana bayo. 26 Ariko Yerusalemu+ yo hejuru yo, ifite umudendezo kandi ni yo mama.+
27 Kuko byanditswe ngo “ishime wa mugore we w’ingumba itabyara, tera hejuru urangurure ijwi ry’ibyishimo wowe mugore utarigeze ubabazwa n’igise, kuko abana b’umugore w’intabwa ari benshi kurusha abana b’umugore ufite umugabo.”+ 28 None rero bavandimwe, twebwe turi abana b’isezerano nk’uko Isaka yari ameze.+ 29 Ariko kimwe n’uko icyo gihe uwavutse mu buryo bw’umubiri yatangiye gutoteza+ uwavutse mu buryo bw’umwuka, n’ubu ni ko biri.+ 30 None se ni iki Ibyanditswe bivuga? Biravuga biti “irukana umuja n’umuhungu we, kuko umuhungu w’umuja atazaraganwa n’umuhungu w’umugore ufite umudendezo.”+ 31 Nuko rero bavandimwe, twe ntituri abana b’umuja,+ ahubwo turi abana b’umugore ufite umudendezo.+