6 ariko Kristo we yari Umwana wizerwa+ wategekaga inzu y’Uwo yose. Ni twe nzu y’Uwo,+ niba dukomera ku bushizi bw’amanga bwacu kandi tugakomeza kwirata ibyiringiro byacu kugeza ku iherezo+ nta kudohoka.
6 Umuntu wese uzuka mu muzuko wa mbere arahirwa+ kandi ni uwera;+ urupfu rwa kabiri+ ntirubasha kugira icyo rutwara+ abantu nk’abo, ahubwo bazaba abatambyi+ b’Imana na Kristo, kandi bazategekana na we ari abami mu gihe cy’imyaka igihumbi.+