1 Timoteyo
3 Iri jambo ni iryo kwizerwa.+
Umuntu niyifuza inshingano yo kuba umugenzuzi,+ aba yifuje umurimo mwiza. 2 Ku bw’ibyo rero, umugenzuzi agomba kuba inyangamugayo,+ akaba umugabo w’umugore umwe, udakabya+ mu byo akora, utekereza neza,+ ugira gahunda,+ ukunda kwakira abashyitsi,+ ushoboye kwigisha,+ 3 utari umusinzi,+ udakubita abandi,+ ahubwo agashyira mu gaciro,+ utari gashozantambara,+ udakunda amafaranga,+ 4 akaba umuntu uyobora neza abo mu rugo rwe,+ ufite abana baganduka kandi bafatana ibintu uburemere;+ 5 (none se niba umuntu atazi kuyobora abo mu rugo rwe, yabasha ate kwita ku itorero ry’Imana?) 6 ntabe umuntu uhindutse vuba,+ kugira ngo bitamutera ubwibone+ maze agacirwa urubanza nk’urwo Satani*+ yaciriwe. 7 Byongeye kandi, yagombye nanone kuba ari umuntu uvugwa neza n’abo hanze y’itorero,+ kugira ngo atajyaho umugayo kandi akagwa mu mutego+ wa Satani.
8 N’abakozi b’itorero*+ na bo bakwiriye kuba abantu bafatana ibintu uburemere, batari incabiranya, batamenyereye kunywa inzoga nyinshi, batararikira inyungu zishingiye ku buhemu,+ 9 bakomeza ibanga ryera+ ryo kwizera bafite umutimanama utanduye.+
10 Nanone babanze kugeragezwa+ kugira ngo bagaragare ko bakwiriye, hanyuma babone kuba abakozi b’itorero kuko baba batabonetseho umugayo.+
11 Abagore na bo bagomba kuba abantu bafatana ibintu uburemere, badasebanya,+ badakabya+ mu byo bakora, ari abizerwa muri byose.+
12 Umukozi w’itorero abe umugabo w’umugore umwe,+ uyobora neza abana be n’abo mu rugo rwe,+ 13 kuko abagabo bayobora neza baba bihesha izina ryiza,+ kandi bashobora kuvugana ubushizi bw’amanga bwinshi+ ibyerekeye ukwizera kwabo kwa gikristo.
14 Ibi ndabikwandikiye nubwo niringiye kuzaza aho uri bidatinze,+ 15 kugira ngo nindamuka ntinze, uzamenye uko ukwiriye kwitwara mu nzu y’Imana,+ ari ryo torero ry’Imana nzima, rikaba n’inkingi ishyigikira+ ukuri. 16 Koko rero, ibanga ryera+ ryo kwiyegurira Imana rirakomeye rwose: ‘Yesu yagaragajwe mu mubiri,+ abarwaho gukiranuka mu mwuka,+ abonekera abamarayika,+ ibye bibwirizwa mu mahanga,+ yizerwa n’abo mu isi,+ yakiranwa ikuzo mu ijuru.’+