Imigani 15:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Gusubizanya ineza bihosha uburakari,+ ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya.+ Luka 17:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Mwirinde! Niba umuvandimwe wawe akoze icyaha umucyahe,+ kandi niyihana umubabarire.+ Abagalatiya 6:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Bavandimwe, niyo umuntu yatandukira,+ na mbere y’uko abimenya, mwebwe abakuze mu buryo bw’umwuka+ mugerageze kugorora uwo muntu mu mwuka w’ubugwaneza,+ ari na ko buri wese muri mwe yirinda+ kugira ngo na we adashukwa.+ Tito 3:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 batagira uwo basebya, bataba ba gashozantambara,+ ahubwo babe abantu bashyira mu gaciro+ kandi bagaragaze ubugwaneza bwose ku bantu bose.+ 1 Petero 3:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Ahubwo mwemere mu mitima yanyu ko Kristo ari uwera akaba n’Umwami,+ kandi muhore mwiteguye gusobanurira+ umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro mufite, ariko mubikore mu bugwaneza+ kandi mwubaha cyane.
6 Bavandimwe, niyo umuntu yatandukira,+ na mbere y’uko abimenya, mwebwe abakuze mu buryo bw’umwuka+ mugerageze kugorora uwo muntu mu mwuka w’ubugwaneza,+ ari na ko buri wese muri mwe yirinda+ kugira ngo na we adashukwa.+
2 batagira uwo basebya, bataba ba gashozantambara,+ ahubwo babe abantu bashyira mu gaciro+ kandi bagaragaze ubugwaneza bwose ku bantu bose.+
15 Ahubwo mwemere mu mitima yanyu ko Kristo ari uwera akaba n’Umwami,+ kandi muhore mwiteguye gusobanurira+ umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro mufite, ariko mubikore mu bugwaneza+ kandi mwubaha cyane.