Imigani 15:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Gusubizanya ineza bihosha uburakari,+ ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya.+ Abagalatiya 6:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Bavandimwe, niyo umuntu yatandukira,+ na mbere y’uko abimenya, mwebwe abakuze mu buryo bw’umwuka+ mugerageze kugorora uwo muntu mu mwuka w’ubugwaneza,+ ari na ko buri wese muri mwe yirinda+ kugira ngo na we adashukwa.+ Abefeso 4:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 mwiyoroshya rwose+ kandi mwitonda, mwihangana,+ mwihanganirana mu rukundo,+ 1 Timoteyo 6:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Icyakora wowe muntu w’Imana, uhunge ibyo bintu.+ Ahubwo ukurikire gukiranuka, kwiyegurira Imana, kwizera, urukundo, kwihangana no kwitonda.+ 2 Timoteyo 2:25 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 25 yigishanya ubugwaneza abamurwanya,+ kugira ngo ahari wenda Imana ibahe kwihana+ bitume bagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri,+ 1 Petero 3:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Ahubwo mwemere mu mitima yanyu ko Kristo ari uwera akaba n’Umwami,+ kandi muhore mwiteguye gusobanurira+ umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro mufite, ariko mubikore mu bugwaneza+ kandi mwubaha cyane.
6 Bavandimwe, niyo umuntu yatandukira,+ na mbere y’uko abimenya, mwebwe abakuze mu buryo bw’umwuka+ mugerageze kugorora uwo muntu mu mwuka w’ubugwaneza,+ ari na ko buri wese muri mwe yirinda+ kugira ngo na we adashukwa.+
11 Icyakora wowe muntu w’Imana, uhunge ibyo bintu.+ Ahubwo ukurikire gukiranuka, kwiyegurira Imana, kwizera, urukundo, kwihangana no kwitonda.+
25 yigishanya ubugwaneza abamurwanya,+ kugira ngo ahari wenda Imana ibahe kwihana+ bitume bagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri,+
15 Ahubwo mwemere mu mitima yanyu ko Kristo ari uwera akaba n’Umwami,+ kandi muhore mwiteguye gusobanurira+ umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro mufite, ariko mubikore mu bugwaneza+ kandi mwubaha cyane.