6 Ariko noneho Yesu yahawe umurimo uhebuje wo gukorera abantu, ku buryo ari n’umuhuza+ w’isezerano riruta irya mbere,+ ryashyizweho mu buryo bwemewe n’amategeko rishingiye ku byasezeranyijwe birushaho kuba byiza.+
15 Ni yo mpamvu ari umuhuza+ w’isezerano rishya, ngo abahamagawe bahabwe isezerano ry’umurage w’iteka,+ kubera ko yapfuye, kugira ngo binyuze ku ncungu,+ ababohore ku bicumuro bakoze bakigengwa n’isezerano rya mbere.+