37 Pilato aramubwira ati “erega noneho uri umwami?” Yesu aramusubiza ati “wowe ubwawe urabyivugiye ko ndi umwami.+ Iki ni cyo navukiye kandi ni cyo cyanzanye mu isi: ni ukugira ngo mpamye ukuri.+ Umuntu wese uri mu ruhande rw’ukuri+ yumva ijwi ryanjye.”+
13 Ndaguha aya mategeko+ imbere y’Imana ibeshaho byose n’imbere ya Kristo Yesu, we muhamya+ watangarije mu ruhame+ ubuhamya bwiza imbere ya Ponsiyo Pilato,+