ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 20:3, 4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Yehova aravuga ati: “Nk’uko umugaragu wanjye Yesaya yamaze imyaka itatu agenda yambaye ubusa, nta nkweto yambaye kugira ngo bibere ikimenyetso+ n’umuburo Egiputa+ na Etiyopiya,+ 4 ni ko umwami wa Ashuri azajyana imfungwa avanye muri Egiputa+ n’abantu bari barajyanywe muri Etiyopiya ku ngufu, abana bato b’abahungu n’abasaza, bakagenda bambaye ubusa kandi nta nkweto bambaye, banitse ikibuno, Egiputa igakorwa n’isoni.*

  • Yeremiya 25:17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 Nuko mfata igikombe cyari mu ntoki za Yehova, nkinywesha ibihugu byose Yehova yari yantumyeho.+

  • Yeremiya 25:19
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 19 Nakurikijeho Farawo umwami wa Egiputa n’abagaragu be, abatware be n’abantu be bose;+

  • Yeremiya 43:10, 11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Ubabwire uti: ‘Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “ngiye gutumaho Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni umugaragu wanjye.+ Nzashyira intebe ye y’ubwami hejuru y’aya mabuye nahishe kandi azubaka ihema rye ry’abami.+ 11 Azaza akubite igihugu cya Egiputa.+ Uzaba akwiriye kwicwa n’icyorezo cy’indwara gikomeye, azicwa n’icyo cyorezo, uzaba akwiriye kujyanwa mu kindi gihugu ku ngufu, azajyanwa ku ngufu kandi uzaba akwiriye kwicwa n’inkota, azicwa n’inkota.+

  • Ezekiyeli 29:6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  6 Abaturage bo muri Egiputa bose bazamenya ko ndi Yehova,

      Kuko aho gufasha Abisirayeli bababereye nk’inkoni y’urubingo idakomeye.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze