ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 40
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Yeremiya

      • Nebuzaradani arekura Yeremiya (1-6)

      • Gedaliya ahabwa kuyobora igihugu (7-12)

      • Gedaliya agambanirwa (13-16)

Yeremiya 40:1

Impuzamirongo

  • +Yer 39:9; 52:12, 13
  • +Yos 18:21, 25

Yeremiya 40:3

Impuzamirongo

  • +Yer 50:7

Yeremiya 40:4

Impuzamirongo

  • +Yer 39:11, 12

Yeremiya 40:5

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:22; Yer 39:13, 14; 41:2
  • +2Bm 22:12, 13; Yer 26:24
  • +2Bm 22:8

Yeremiya 40:6

Impuzamirongo

  • +Abc 20:1; 1Bm 15:22

Yeremiya 40:7

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:22; Yer 39:10

Yeremiya 40:8

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:23
  • +2Bm 25:25
  • +Yer 41:11, 16; 43:2
  • +Yer 42:1, 2

Yeremiya 40:9

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:24; Yer 27:11

Yeremiya 40:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mpagarare imbere y’Abakaludaya.”

Impuzamirongo

  • +Yer 39:10

Yeremiya 40:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “yice ubugingo bwawe.”

Impuzamirongo

  • +Yer 41:10
  • +Yer 41:2

Yeremiya 40:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “yakwica ubugingo bwawe.”

Yeremiya 40:16

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:22

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Yer. 40:1Yer 39:9; 52:12, 13
Yer. 40:1Yos 18:21, 25
Yer. 40:3Yer 50:7
Yer. 40:4Yer 39:11, 12
Yer. 40:52Bm 25:22; Yer 39:13, 14; 41:2
Yer. 40:52Bm 22:12, 13; Yer 26:24
Yer. 40:52Bm 22:8
Yer. 40:6Abc 20:1; 1Bm 15:22
Yer. 40:72Bm 25:22; Yer 39:10
Yer. 40:82Bm 25:23
Yer. 40:82Bm 25:25
Yer. 40:8Yer 41:11, 16; 43:2
Yer. 40:8Yer 42:1, 2
Yer. 40:92Bm 25:24; Yer 27:11
Yer. 40:10Yer 39:10
Yer. 40:14Yer 41:10
Yer. 40:14Yer 41:2
Yer. 40:162Bm 25:22
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yeremiya 40:1-16

Yeremiya

40 Igihe Nebuzaradani+ umutware w’abarindaga umwami yari amaze kurekura Yeremiya ari i Rama,+ Yehova yavugishije Yeremiya. Nebuzaradani yari yaramujyanyeyo afungishijwe amapingu kandi yari kumwe n’abandi bantu bose b’i Yerusalemu n’i Buyuda bari bagiye kujyanwa i Babuloni ku ngufu. 2 Nuko umutware w’abarindaga umwami afata Yeremiya aramubwira ati: “Yehova Imana yawe ni we wavuze ko ibi byago byari kuzaba aha hantu, 3 kandi Yehova yabikoze nk’uko yari yarabivuze, kubera ko mwacumuye kuri Yehova mukanga kumvira ibyo yababwiye. Iyo ni yo mpamvu ibi byose byababayeho.+ 4 None rero, dore uyu munsi mvanye amapingu ku maboko yawe. Niba wumva twajyana i Babuloni, uze tujyane kandi nzakwitaho. Ariko niba udashaka ko tujyana i Babuloni, ubyihorere. Dore igihugu cyose kiri imbere yawe. Uhitemo kujya aho ushaka.”+

5 Igihe Yeremiya yari akiri aho, Nebuzaradani aramubwira ati: “Genda usange Gedaliya+ umuhungu wa Ahikamu+ umuhungu wa Shafani,+ uwo umwami w’i Babuloni yahaye gutegeka imijyi y’i Buyuda maze uturane na we mu bandi baturage; cyangwa se ujye ahandi wumva ushaka.”

Nuko umutware w’abarindaga umwami amuha ibyokurya byo kujyana, amuha n’impano maze aramureka aragenda. 6 Yeremiya asanga Gedaliya umuhungu wa Ahikamu i Misipa,+ aturana na we mu bandi baturage bari barasigaye mu gihugu.

7 Nyuma yaho, abakuru b’ingabo bose bari hirya no hino mu gihugu hamwe n’ingabo zabo, bumva ko umwami w’i Babuloni yahaye Gedaliya umuhungu wa Ahikamu gutegeka igihugu, ngo ategeke abakene bo muri icyo gihugu batari barajyanywe i Babuloni ku ngufu, ni ukuvuga abagabo, abagore n’abana.+ 8 Nuko basanga Gedaliya i Misipa.+ Abo ni Ishimayeli+ umuhungu wa Netaniya, Yohanani+ na Yonatani abahungu ba Kareya, Seraya umuhungu wa Tanihumeti, abahungu ba Efayi w’i Netofa na Yezaniya+ wo mu Bamakati, bari kumwe n’ingabo zabo. 9 Gedaliya umuhungu wa Ahikamu, umuhungu wa Shafani arabarahira bo n’ingabo zabo ati: “Ntimutinye gukorera Abakaludaya. Mukomeze muture mu gihugu mukorere umwami w’i Babuloni, ni bwo muzamererwa neza.+ 10 Nanjye nzaguma i Misipa kugira ngo mbahagararire ku Bakaludaya* bazaza badusanga. Ariko mwe mugende mwenge divayi, musarure n’imbuto zera mu gihe cy’izuba, mukamure n’amavuta, mubishyire mu bintu byo kubikamo maze muture mu mijyi mwafashe.”+

11 Nuko Abayahudi bose bari i Mowabu, mu Bamoni, muri Edomu n’abari mu bindi bihugu byose, na bo bumva ko hari abantu umwami w’i Babuloni yasize i Buyuda, akabaha Gedaliya umuhungu wa Ahikamu, umuhungu wa Shafani ngo abategeke. 12 Hanyuma Abayahudi bose batangira kugaruka bava mu turere twose bari baratatanyirijwemo, baza mu gihugu cy’u Buyuda basanga Gedaliya i Misipa. Benga divayi nyinshi basarura n’imbuto zera mu gihe cy’izuba nyinshi cyane.

13 Ariko Yohanani umuhungu wa Kareya n’abakuru b’ingabo bose bari hirya no hino mu gihugu, bajya kureba Gedaliya i Misipa, 14 baramubwira bati: “Ese ntuzi ko Bayalisi umwami w’Abamoni+ yohereje Ishimayeli umuhungu wa Netaniya ngo akwice?”*+ Ariko Gedaliya umuhungu wa Ahikamu yanga kwemera ibyo bamubwiye.

15 Yohanani umuhungu wa Kareya, abwira Gedaliya bari ahantu hiherereye i Misipa, ati: “Ndashaka kugenda nkica Ishimayeli umuhungu wa Netaniya kandi nta wuzabimenya. None se kuki yakwica* maze Abayuda bose baje bagusanga bagatatana n’abasigaye mu Buyuda bose bagashira?” 16 Ariko Gedaliya+ umuhungu wa Ahikamu abwira Yohanani umuhungu wa Kareya ati: “Oya ntukore ibyo bintu, kuko ibyo uvuga kuri Ishimayeli ari ibinyoma.”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze