ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • bi12 p. 5
  • Ijambo ry’ibanze

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ijambo ry’ibanze
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
Ijambo ry’ibanze

Ijambo ry’ibanze

BIBILIYA ni igitabo cyanditswemo ibyo Umwami w’Ikirenga Yehova yahishuriye abantu bose bari ku isi. Icyo gitabo cyahumetswe gishishikaza abantu bo ku isi hose, kuko gikubiyemo ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana buzazana amahoro no gukiranuka. Bibiliya ivuga ko isi izahinduka paradizo y’abantu bose. Nanone igaragaza ko Imana yatanze agakiza ibigiranye urukundo, igakiza urupfu isi y’abantu bokamwe n’icyaha binyuze ku gitambo cy’incungu cy’Umwana wayo, ari we Yesu Kristo.​—⁠Yohana 3:​16.

Bibiliya y’umwimerere yanditswe mu giheburayo, icyarameyi (ururimi rufitanye isano n’igiheburayo) no mu kigiriki. Kubera ko muri iki gihe abantu bazi izo ndimi ari bake, byabaye ngombwa ko Bibiliya ihindurwa mu ndimi zivugwa muri iki gihe, kugira ngo ubutumwa bwayo butanga ubuzima bugere ku bantu bo mu mahanga yose.

Ubu buhinduzi bushya bwa Bibiliya y’ikinyarwanda bushingiye ku mwandiko w’icyongereza w’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe Byera wo mu 1984. Bukubiyemo ibitabo 39 by’Ibyanditswe by’igiheburayo n’icyarameyi, n’umwandiko uvuguruwe w’ubuhinduzi bw’ikinyarwanda w’ibitabo 27 by’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo, bwasohotse mu mwaka wa 2007. Komite y’Ubuhinduzi bwa Bibiliya y’isi nshya yahisemo guha ibyo bice byombi by’Ibyanditswe Byera inyito zishingiye ku ndimi z’umwimerere byanditswemo, aho gukoresha inyito zikunze gukoreshwa, ari zo “Isezerano rya kera” n’“Isezerano rishya.” Ibyo byatewe n’uko mu by’ukuri Bibiliya ari igitabo kimwe, kandi nta gice cyayo kitagihuje n’igihe cyangwa ngo kibe ari icya “kera.” Ubutumwa buyikubiyemo burahuza uhereye ku gitabo cya mbere cyo mu byanditswe by’igiheburayo, ukageza ku gitabo cya nyuma cyo mu byanditswe by’ikigiriki. Ubu buhinduzi bukubiyemo impuzamirongo zisaga 125.000 n’irangiro ry’amagambo yakoreshejwe muri Bibiliya, bizafasha umusomyi kwiyigisha Bibiliya yose.

Kubera ko Bibiliya igaragaza ibintu byera Umwami w’Ikirenga w’ijuru n’isi ashaka, turamutse tuvanyemo izina ry’Imana ryihariye riboneka incuro zigera ku 7.000 mu mwandiko w’igiheburayo, cyangwa tukaripfukirana, byaba ari agasuzuguro gakabije, ndetse byaba ari ugutesha agaciro icyubahiro cye n’ubutware bwe. Bityo rero, ikintu cyihariye kiranga ubu buhinduzi, ni uko bwashubije izina ry’Imana mu mwanya rikwiriye kubamo mu mwandiko wa Bibiliya. Twakoresheje uburyo bwo kuvuga iryo zina bumenyerewe mu kinyarwanda ari bwo “Yehova,” tubukoresha incuro 6.973 mu Byanditswe by’igiheburayo n’incuro 237 mu Byanditswe by’ikigiriki bya gikristo. Niba wifuza ibindi bisobanuro kuri iyo ngingo, reba Umugereka w’iyi Bibiliya.

Kubera ko abahinduye iyi Bibiliya bakunda Imana, yo Mwanditsi w’Ibyanditswe Byera, bumva bafite inshingano yihariye imbere yayo yo gutanga ibitekerezo byayo n’amagambo yayo mu buryo buhuje n’ukuri uko bishoboka kose. Nanone bumva hari icyo bagomba abasomyi bakunda gukora ubushakashatsi, bakeneye ubuhinduzi bw’Ijambo ry’Imana Isumbabyose ryahumetswe, kugira ngo bazabone agakiza k’iteka. Icyifuzo cyacu kivuye ku mutima, ni uko ubu buhinduzi bwafasha umusomyi kuzabona inzira igana ku buzima buzira iherezo mu isi nshya ikiranuka y’Imana Ishoborabyose.​—Yesaya 65:​17; 2 Petero 3:13.

Abanditsi

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze