ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • bi12 pp. 6-7
  • Iriburiro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Iriburiro
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
  • Udutwe duto
  • IBINTU BIRANGA IYI BIBILIYA NSHYA
  • UMWANZURO
Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
Iriburiro

Iriburiro

IYI Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya, ikubiyemo ibintu byihariye bituma umuntu arushaho kunguka ubumenyi nyakuri bwa Bibiliya. Ikoranabuhanga rigezweho rya orudinateri ryagize uruhare runini mu kubitegura.

IBINTU BIRANGA IYI BIBILIYA NSHYA

IMITERERE Y’UMWANDIKO: Imibare iranga ibice n’imirongo ikurikiza iyakoreshejwe mu Buhinduzi bw’isi nshya bw’icyongereza, bityo bigatuma umurimo wo kwigisha ukorwa n’Abahamya ba Yehova ku isi hose urushaho koroha. Aho kugira ngo buri murongo ube igika ukwawo, imirongo yagiye ishyirwa mu bika kugira ngo ibitekerezo bishyirwe hamwe uko bikwiriye. Byongeye kandi, ibice bya Bibiliya by’ibisigo, urugero nka za Zaburi, byanditswe mu buryo bw’ibisigo. Nanone hagaragajwe ibice bigizwe n’imikarago itangirwa n’inyuguti zikurikirana.-Reba Zaburi ya 119.

UDUTWE DUTO: turi ku mapaji hafi ya yose y’ubu buhinduzi, ahagana hejuru. Dutuma umuntu ahita abona aho inkuru zo muri Bibiliya ziherereye.

AMASHAKIRO: ahagana inyuma muri iyi Bibiliya, hari amashakiro afite umutwe uvuga ngo “Irangiro ry’amagambo yo muri Bibiliya.” Hakozwe urutonde rugaragaza amagambo yatoranyijwe n’aho aherereye muri Bibiliya. Akenshi ijambo riba rikurikiwe n’agace gato k’interuro kagaragaza amagambo arikikije.

UMUGEREKA: Ingingo zo mu mugereka zishobora gukoreshwa mu gusobanura inyigisho z’ibanze za Bibiliya n’ibindi bifitanye isano na zo. Ahagana ku mpera z’uwo mugereka, hari imbonerahamwe igaragaza amafaranga, ingero z’uburemere n’izindi ngero, kalendari igaragaza amezi avugwa muri Bibiliya, n’ibiranga uturere tuvugwa muri Bibiliya n’amakarita yatwo. Ku ntangiriro y’uwo mugereka, hari amashakiro afasha umusomyi kumenya ibiri muri uwo mugereka n’aho biherereye. Uwo mugereka uzafasha benshi kwiyigisha Ibyanditswe Byera mu buryo bunonosoye, kandi bagire ibikwiriye byose kugira ngo bavuganire ukuri ko mu Byanditswe.​—1 Petero 3:15.

IMPUZAMIRONGO: iyi Bibiliya irimo impuzamirongo zisaga 125.000. Izo mpuzamirongo zigaragaza ko buri kintu cyose kivugwa muri Bibiliya kiba gifite nibura ikindi cya kabiri cyo kugihamya. Gusuzumana ubwitonzi izo mpuzamirongo bizagaragaza ukuntu ibitabo 66 bigize Bibiliya byose bihuza, ari na byo bigaragaza ko byose bigize igitabo kimwe cyahumetswe n’Imana.

Inkingi yo hagati, irimo impuzamirongo zigaragazwa n’impine z’ibitabo bya Bibiliya. Utunyuguti dukurikirana turi mu mwandiko turangira umusomyi impuzamirongo bihuje. Iyo imirongo yose ikubiye mu mpuzamirongo idashoboye gukwirwa mu nkingi yabigenewe, ishyirwa mu nkingi y’iburyo ahagana hasi ku ipaji. Ibice bikurikiyeho bigaragazwa ku rutonde rw’izo mpuzamirongo.

Izo mpuzamirongo zerekeza ku bitekerezo, ku nkuru n’ibintu byabayeho bifite icyo bihuriyeho, ibisobanuro ku birebana n’imibereho y’abantu n’uturere, imirongo igaragaza isohozwa ry’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya ryanditswe muri Bibiliya, interuro zisa cyangwa amagambo asa ndetse n’imirongo yose isa iboneka mu bindi bice bya Bibiliya. Nanone zigaragaza isano riri hagati y’ibintu biranga isezerano ry’Amategeko n’isohozwa ryabyo, bivugwa mu Byanditswe by’ikigiriki bya gikristo. Ibyo byose bituma umuntu aronka ubumenyi bukungahaye bushingiye kuri Bibiliya.

IBISOBANURO AHAGANA HASI KU IPAJI: hari ibisobanuro byagiye bishyirwa ahagana hasi ku ipaji. Ibyo bisobanuro byashyizwe ku magambo y’ingenzi afitanye isano n’inyigisho runaka ijyanye n’imyizerere, urugero nk’“ubugingo” n’“imva,” kugira ngo bifashe umusomyi gusobanukirwa uko ayo magambo yakoreshejwe muri Bibiliya. Hari igihe ibyo bisobanuro bigaragaza icyo ayo magambo yerekezaho mu rurimi rw’umwimerere cyangwa ubundi buryo bwagutse ayo magambo ahindurwamo mu rurimi rw’umwimerere. Nanone bishyirwa ku magambo n’interuro bigoye gusobanukirwa, hatangwa ibisobanuro ku mazina y’abantu n’uturere. Iyo bibaye ngombwa, ibyo bisobanuro bishyirwa ku mafaranga, ibipimo by’uburemere n’izindi ngero, kugira ngo umwandiko urusheho kumvikana. Nanone byereka umusomyi aho yabona ibisobanuro birambuye mu Mugereka, n’ibindi n’ibindi.

Ibisobanuro biri ahagana hasi ku ipaji bigaragazwa n’utumenyetso turi ku magambo cyangwa ku nteruro mu mwandiko. Ibisobanuro biboneka ahagana hasi ku ipaji munsi y’inkingi y’umwandiko wa Bibiliya, bibanzirizwa n’umurongo wa Bibiliya n’akamenyetso gasa n’ako mu mwandiko, mu nyuguti zitose. Iyo ku murongo umwe w’Ibyanditswe hari ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji birenze kimwe, bigaragazwa n’utu tumenyetso dukurikira: *, #, *, *, *, *.

UMWANZURO

Kuba muri iyi Bibiliya yo mu mwaka wa 2010 y’Ubuhinduzi bw’isi nshya harimo impuzamirongo nyinshi n’ibindi bisobanuro binyuranye, bifasha umuntu kubona ko ibitabo 66 bya Bibiliya bigize igitabo kimwe cyahumetswe kandi bihuje, ari na byo “ururimi rutunganye” rw’ukuri rushingiyeho (Zefaniya 3:9). Kwiyigisha Bibiliya muri ubwo buryo bwimbitse, bituma ‘abahindishwa umushyitsi’ by’ukuri n’Ijambo Ryera rya Yehova basobanukirwa Bibiliya mu buryo bunyuranye n’uko bari basanzwe bayisobanukiwe (Yesaya 66:2, 5). Twifuza ko buri musomyi yakoresha neza ibintu biranga ubu buhinduzi bw’Ibyanditswe Byera, maze akaronka ubumenyi bwuzuye bw’ukuri, bityo akarushaho gusobanukirwa ko ‘ijambo ry’Imana ari rizima, rikagira imbaraga’ (Abaheburayo 4:12). Rwose, hahirwa abakomeza kurira ku meza ya Yehova akungahaye yo mu buryo bw’umwuka, binyuze ku Ijambo rye rizima, ari ryo Bibiliya.​—Matayo 5:3.

IMPINE: uretse impine z’amazina y’ibitabo bya Bibiliya, hakoreshejwe izi mpine zikurikira:

Ah. - ahagana

M.Y. - mbere ya Yesu

N.Y. - nyuma ya Yesu

Rib - Iriburiro

Umug - Umugereka

(Bikoreshwa mu bumwe no mu bwinshi)

cm - santimetero

g - garama

kg - kilogarama

km - kilometero

L - litiro

m - metero

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze