Intangiriro
1 Mu ntangiriro+ Imana+ yaremye+ ijuru n’isi.+
2 Icyo gihe isi ntiyari ifite ishusho kandi yariho ubusa; umwijima wari hejuru y’imuhengeri+ kandi imbaraga* z’Imana zari hejuru y’amazi,+ zijya hirya no hino.+
3 Nuko Imana iravuga+ iti “habeho umucyo.” Maze umucyo ubaho.+ 4 Hanyuma Imana ibona ko umucyo ari mwiza, maze itandukanya umucyo n’umwijima.+ 5 Imana yita umucyo Umunsi,+ naho umwijima iwita Ijoro.+ Burira buracya, uwo ni umunsi wa mbere.
6 Imana iravuga iti “isanzure+ ribe hagati y’amazi kandi habeho itandukaniro hagati y’amazi n’andi mazi.”+ 7 Hanyuma Imana ishyiraho isanzure kandi ishyira itandukaniro hagati y’amazi agomba kuba munsi y’isanzure n’amazi agomba kuba hejuru yaryo.+ Nuko biba bityo. 8 Imana yita isanzure Ijuru.+ Burira buracya, uwo ni umunsi wa kabiri.
9 Imana iravuga iti “amazi yo munsi y’ijuru nateranire hamwe kandi ubutaka bwumutse bugaragare.”+ Nuko biba bityo. 10 Imana yita ubutaka bwumutse Isi,+ ariko amazi ateraniye hamwe iyita Inyanja.+ Nuko Imana ibona ko ari byiza.+ 11 Imana iravuga iti “isi imeze ibyatsi, kandi ku isi habeho ibimera byera imbuto+ n’ibiti by’imbuto byera imbuto zifite utubuto imbere muri zo,+ nk’uko amoko yabyo ari.”+ Nuko biba bityo. 12 Isi itangira kumeraho ibyatsi, ibimera byera imbuto nk’uko amoko yabyo ari,+ n’ibiti byera imbuto zifite utubuto imbere muri zo, nk’uko amoko yabyo ari.+ Nuko Imana ibona ko ari byiza. 13 Burira buracya, uwo ni umunsi wa gatatu.
14 Imana iravuga iti “mu isanzure haboneke ibimurika kugira ngo bitandukanye amanywa n’ijoro.+ Bizabe ibimenyetso kandi bigaragaze ibihe n’iminsi n’imyaka,+ 15 bitange urumuri mu isanzure ry’ijuru, bimurikire isi.”+ Nuko biba bityo. 16 Nuko Imana ishyiraho ibimurika bibiri binini, ikimurika kinini ngo gitegeke umunsi, n’ikimurika gito ngo gitegeke ijoro, irema* n’inyenyeri.+ 17 Nuko Imana ibishyira mu isanzure ry’ijuru kugira ngo bijye bimurika ku isi,+ 18 ngo bitegeke umunsi n’ijoro kandi bitandukanye umucyo n’umwijima.+ Nuko Imana ibona ko ari byiza.+ 19 Burira buracya, uwo ni umunsi wa kane.
20 Imana iravuga iti “amazi yuzuremo ibifite ubugingo*+ kandi ibiguruka biguruke hejuru y’isi mu isanzure ry’ijuru.”+ 21 Nuko Imana irema ibikoko binini byo mu nyanja+ n’ibifite ubugingo byose byigenza,+ byuzura mu mazi nk’uko amoko yabyo ari, n’ibiguruka byose nk’uko amoko yabyo ari.+ Imana ibona ko ari byiza. 22 Imana ibiha umugisha, iravuga iti “mwororoke, mugwire mwuzure amazi y’inyanja,+ kandi n’ibiguruka bigwire mu isi.” 23 Burira buracya, uwo ni umunsi wa gatanu.
24 Imana iravuga iti “isi+ izane ibifite ubugingo nk’uko amoko yabyo ari, amatungo+ n’izindi nyamaswa zigenda+ ku butaka,* n’inyamaswa zo mu gasozi+ nk’uko amoko yazo ari.” Nuko biba bityo. 25 Nuko Imana irema inyamaswa zo mu gasozi nk’uko amoko yazo ari n’amatungo nk’uko amoko yayo ari, n’inyamaswa zose zigenda ku butaka nk’uko amoko yazo ari.+ Imana ibona ko ari byiza.
26 Imana iravuga iti “tureme+ umuntu mu ishusho yacu,+ ase natwe,+ ategeke amafi yo mu nyanja n’ibiguruka mu kirere n’amatungo n’isi yose n’izindi nyamaswa zose zigenda ku butaka.”+ 27 Nuko Imana irema umuntu mu ishusho yayo, imurema afite ishusho y’Imana;+ umugabo n’umugore ni uko yabaremye.+ 28 Imana ibaha umugisha,+ irababwira iti “mwororoke+ mugwire mwuzure isi kandi muyitegeke,+ mutegeke+ amafi yo mu nyanja n’ibiguruka byo mu kirere n’ibyaremwe byose bifite ubuzima byigenza ku isi.”
29 Imana iravuga iti “dore mbahaye ibimera byose byera imbuto biri mu isi yose, n’ibiti byose byera imbuto+ ngo bibabere ibyokurya.+ 30 Inyamaswa zose zo ku isi n’ibiguruka mu kirere byose n’ibifite ubugingo byose bigenda ku butaka, mbihaye ibimera bibisi byose ngo bibe ibyokurya byabyo.”+ Nuko biba bityo.
31 Hanyuma Imana ireba ibyo yaremye byose ibona ko ari byiza cyane.+ Burira buracya, uwo ni umunsi wa gatandatu.
2 Uko ni ko ijuru n’isi n’ingabo zabyo zose byarangiye kuremwa.+ 2 Ku munsi wa karindwi, Imana yari yarangije imirimo yayo, nuko itangira kuruhuka imirimo yayo yose ku munsi wa karindwi.+ 3 Imana iha umugisha umunsi wa karindwi iraweza, kuko kuri uwo munsi ari ho yatangiye kuruhuka imirimo yayo yose y’ibyo yari yagambiriye kurema.+
4 Iyi ni yo nkuru ivuga iby’amateka y’ijuru n’isi mu gihe byaremwaga, ku munsi Yehova Imana yaremeyeho isi n’ijuru.+
5 Icyo gihe nta bihuru byari ku isi, kandi ibimera byo ku butaka byari bitaratangira kumera kuko Yehova Imana yari ataragusha imvura+ ku isi, kandi nta muntu wariho ngo ahinge ubutaka. 6 Ahubwo igihu+ cyavaga mu butaka kikabutosa.+
7 Nuko Yehova Imana arema umuntu mu mukungugu+ wo hasi,+ maze ahuha mu mazuru ye umwuka w’ubuzima,+ nuko umuntu ahinduka ubugingo buzima.+ 8 Nanone Yehova Imana atera ubusitani muri Edeni,+ aherekeye iburasirazuba, maze ahashyira uwo muntu yari yaremye.+ 9 Yehova Imana ameza mu butaka igiti cyose kinogeye ijisho, gifite ibyokurya byiza. Kandi hagati muri ubwo busitani amezamo igiti cy’ubuzima+ n’igiti kimenyesha icyiza n’ikibi.+
10 Hari uruzi rwaturukaga muri Edeni rukuhira ubwo busitani, hanyuma rukigabanyamo inzuzi enye. 11 Urwa mbere ni Pishoni; ni rwo ruzengurutse igihugu cyose cy’i Havila+ kibamo zahabu. 12 Zahabu yo muri icyo gihugu ni nziza.+ Nanone haba amariragege yitwa budola+ n’amabuye y’agaciro yitwa shohamu.+ 13 Uruzi rwa kabiri rwitwa Gihoni; ni rwo ruzengurutse igihugu cyose cy’i Kushi. 14 Uruzi rwa gatatu rwitwa Hidekelu;+ ni rwo rugana mu burasirazuba bwa Ashuri.+ Naho uruzi rwa kane rwitwa Ufurate.+
15 Nuko Yehova Imana afata uwo muntu amutuza mu busitani bwa Edeni+ ngo abuhingire kandi abwiteho.+ 16 Yehova Imana aha uwo muntu iri tegeko rigira riti “igiti cyose cyo muri ubu busitani uzajye urya imbuto zacyo uko ushaka.+ 17 Ariko igiti kimenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.”+
18 Yehova Imana aravuga ati “si byiza ko uyu muntu akomeza kuba wenyine. Ngiye kumuha umufasha wo kumubera icyuzuzo.”+ 19 Yehova Imana yaremye mu gitaka inyamaswa zose n’ibiguruka mu kirere byose, maze abizanira uwo muntu kugira ngo arebe uko abyita. Uko uwo muntu yitaga buri kintu cyose gifite ubugingo,+ iryo ni ryo ryabaga izina ryacyo.+ 20 Uwo muntu yita amazina amatungo yose n’ibiguruka mu kirere byose n’inyamaswa zose, ariko ntihaboneka umufasha wari kumubera icyuzuzo. 21 Nuko Yehova Imana asinziriza cyane+ uwo muntu, maze mu gihe yari asinziriye amukuramo urubavu rumwe, aho rwari ruri ahasubiza inyama. 22 Urwo rubavu Yehova Imana yavanye muri uwo muntu aruremamo umugore maze aramumuzanira.+
23 Nuko uwo muntu aravuga ati
“Noneho uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye,
Kandi ni umubiri wo mu mubiri wanjye.+
Uyu azitwa Umugore,
Kuko yakuwe mu mugabo.”+
24 Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina+ akomatana n’umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe.+ 25 Uwo mugabo n’umugore we bari bambaye ubusa,+ nyamara ntibyabateraga isoni.+
3 Inzoka+ yagiraga amakenga+ kurusha izindi nyamaswa zose Yehova Imana yari yararemye.+ Nuko ibaza uwo mugore+ iti “ni ukuri koko Imana yavuze ko mutagomba kurya ku giti cyose cyo muri ubu busitani?”+ 2 Uwo mugore asubiza iyo nzoka ati “imbuto z’ibiti byo muri ubu busitani twemerewe kuzirya.+ 3 Ariko imbuto z’igiti kiri hagati muri ubu busitani zo,+ Imana yaravuze iti ‘ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’”+ 4 Inzoka na yo ibwira uwo mugore iti “gupfa ko ntimuzapfa.+ 5 Kuko Imana izi ko umunsi mwaziriye, amaso yanyu azahumuka mukamera nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.”+
6 Nuko uwo mugore abona ko icyo giti gifite ibyokurya byiza kandi ko kinogeye amaso; koko rero, kureba icyo giti byari binogeye ijisho.+ Ni ko gusoroma imbuto zacyo arazirya. Nyuma yaho, igihe yari kumwe n’umugabo we, amuhaho na we arazirya.+ 7 Amaso yabo bombi arahumuka batangira kubona ko bambaye ubusa.+ Nuko baremekanya ibibabi by’imitini maze barabikenyera.+
8 Nyuma yaho, uwo mugabo n’umugore we bumva ijwi rya Yehova Imana agendagenda mu busitani mu gihe cy’akayaga ka nimunsi,*+ maze bajya hagati y’ibiti byo muri ubwo busitani kwihisha amaso ya Yehova Imana.+ 9 Yehova Imana akomeza guhamagara uwo mugabo ati “uri he?”+ 10 Amaherezo aramusubiza ati “numvise ijwi ryawe mu busitani, ariko ngira ubwoba kuko nari nambaye ubusa, nuko ndihisha.”+ 11 Aramubaza ati “ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa?+ Aho ntiwariye kuri cya giti nakubujije kuryaho?”+ 12 Nuko uwo mugabo aramusubiza ati “wa mugore wampaye ngo tubane, ni we wampaye imbuto z’icyo giti maze ndazirya.”+ 13 Yehova Imana abyumvise abaza uwo mugore ati “ibyo wakoze ibyo ni ibiki?” Uwo mugore arasubiza ati “inzoka ni yo yanshutse maze ndazirya.”+
14 Yehova Imana abwira iyo nzoka+ ati “ubaye ikivume mu matungo yose no mu nyamaswa zose kubera ibyo bintu wakoze. Uzajya ugenda ukurura inda kandi uzajya urya umukungugu iminsi yose yo kubaho kwawe.+ 15 Kandi nzashyira+ urwango+ hagati yawe+ n’umugore+ no hagati y’urubyaro+ rwawe n’urubyaro rwe.+ Ruzakumena+ umutwe,+ nawe+ uzarukomeretsa+ agatsinsino.”+
16 Abwira uwo mugore ati “nzongera ububabare bwawe utwite.+ Uzabyara abana ubabazwa n’ibise,+ kandi kwifuza kwawe kuzaherera ku mugabo wawe, na we azagutegeka.”+
17 Abwira na Adamu ati “kubera ko wumviye ijwi ry’umugore wawe ukarya ku giti nagutegetse+ nti ‘ntuzakiryeho,’ uzaniye ubutaka umuvumo.+ Mu minsi yose yo kubaho kwawe, uzajya urya ibibuvamo ubanje kubabara.+ 18 Buzajya bukumereramo amahwa n’ibitovu,+ kandi uzajya urya ibimera byo mu murima. 19 Uzajya ubona ibyokurya ubanje kwiyuha akuya kugeza aho uzasubirira mu butaka, kuko ari mo wakuwe.+ Uri umukungugu kandi mu mukungugu ni mo uzasubira.”+
20 Nyuma y’ibyo Adamu yita umugore we Eva,+ kuko ari we wagombaga kuzaba nyina w’abariho bose.+ 21 Nuko Yehova Imana akorera Adamu n’umugore we imyambaro miremire y’impu ngo bayambare.+ 22 Yehova Imana aravuga ati “dore uyu muntu abaye nk’umwe wo muri twe ku birebana no kumenya icyiza n’ikibi,+ none rero kugira ngo atarambura ukuboko kwe agasoroma no ku mbuto z’igiti cy’ubuzima+ akazirya maze akabaho iteka, . . . ” 23 Nuko Yehova Imana amwirukana mu busitani bwa Edeni+ kugira ngo ajye guhinga ubutaka yakuwemo.+ 24 Nuko yirukana uwo muntu kandi mu burasirazuba bw’ubusitani bwa Edeni+ ahashyira abakerubi+ n’inkota yaka umuriro yahoraga yikaraga. Ibyo yabikoreye kugira ngo arinde inzira ijya kuri cya giti cy’ubuzima.
4 Nuko Adamu aryamana n’umugore we Eva hanyuma aratwita.+ Igihe kigeze abyara Kayini+ maze aravuga ati “mbyaye umwana w’umuhungu mbifashijwemo na Yehova.”+ 2 Nyuma yaho abyara murumuna we Abeli.+
Nuko Abeli aba umwungeri w’intama,+ naho Kayini aba umuhinzi.+ 3 Hashize igihe runaka, Kayini azana zimwe mu mbuto z’ibyo yejeje mu butaka+ ngo aziture Yehova.+ 4 Abeli na we azana ku buriza+ bw’umukumbi we ndetse n’urugimbu rwawo.+ Nuko Yehova areba neza Abeli kandi yemera ituro rye,+ 5 ariko ntiyareba neza Kayini kandi ntiyemera ituro rye.+ Nuko Kayini azabiranywa n’uburakari,+ mu maso he harijima. 6 Yehova abibonye abwira Kayini ati “ni iki gitumye uzabiranywa n’uburakari kandi mu maso hawe hakijima? 7 Nuhindukira ugakora ibyiza ntuzashyirwa hejuru?+ Ariko nudahindukira ngo ukore ibyiza, icyaha cyubikiriye ku muryango wawe kandi ni wowe cyifuza.+ Ariko se uzashobora kukinesha?”+
8 Nyuma y’ibyo Kayini abwira murumuna we Abeli ati “ngwino tujye mu murima.” Nuko igihe bari mu gasozi, Kayini yadukira murumuna we Abeli aramwica.+ 9 Nyuma yaho Yehova abaza Kayini ati “murumuna wawe Abeli ari he?”+ Na we aramusubiza ati “simbizi. Mbese ndi umurinzi wa murumuna wanjye?”+ 10 Nuko aramubwira ati “ibyo wakoze ibyo ni ibiki? Umva! Amaraso ya murumuna wawe arantakira ari ku butaka.+ 11 Ubu ubaye ikivume n’igicibwa ku butaka+ bwasamye bukakira amaraso ya murumuna wawe ukuboko kwawe kwavushije.+ 12 Nuhinga ubutaka ntibuzakwerera umwero wabwo.+ Uzaba inzererezi n’impunzi mu isi.”+ 13 Nuko Kayini abwira Yehova ati “igihano umpaye kubera ikosa ryanjye kiraruhije cyane kucyihanganira. 14 Dore uyu munsi unyirukanye kuri ubu butaka kandi nzahishwa amaso yawe.+ Nzaba inzererezi+ n’impunzi ku isi, kandi uzambona wese azanyica.”+ 15 Nuko Yehova aramubwira ati “kubera iyo mpamvu, uzica Kayini wese azabiryozwa incuro ndwi.”+
Nuko Yehova ashyiriraho Kayini ikimenyetso kugira ngo hatazagira umubona akamwica.+ 16 Kayini ava mu maso ya Yehova+ ajya gutura mu gihugu cy’Ubuhungiro mu burasirazuba bwa Edeni.
17 Nyuma y’ibyo Kayini aryamana n’umugore we,+ aratwita maze abyara Henoki. Hanyuma atangira kubaka umugi, awitirira umuhungu we Henoki.+ 18 Nyuma yaho Henoki abyara Iradi. Iradi abyara Mehuyayeli, Mehuyayeli abyara Metushayeli, Metushayeli na we abyara Lameki.
19 Lameki yashatse abagore babiri. Uwa mbere yitwaga Ada, uwa kabiri akitwa Zila. 20 Nyuma y’igihe runaka Ada abyara Yabali. Uwo ni we wabaye sekuruza w’abatuye mu mahema,+ bafite n’amatungo.+ 21 Umuvandimwe we yitwaga Yubali. Uwo ni we wabaye sekuruza w’abacuranga inanga+ n’abavuza imyirongi bose.+ 22 Naho Zila yabyaye Tubali-Kayini, umucuzi w’ibikoresho by’ubwoko bwose bikozwe mu muringa n’icyuma.+ Mushiki wa Tubali-Kayini yitwaga Nama. 23 Nuko Lameki ahimbira abagore be, Ada na Zila, uyu muvugo ugira uti
“Nimwumve ijwi ryanjye yemwe bagore ba Lameki,
Nimutege amatwi ibyo mvuga:
Nishe umugabo muhora kunkomeretsa,
Koko rero, nishe umusore muhora kunkubita.
24 Niba Kayini agomba guhorerwa incuro ndwi,+
Lameki we agomba guhorerwa incuro mirongo irindwi n’indwi.”
25 Adamu yongera kuryamana n’umugore we, maze abyara umwana w’umuhungu amwita Seti,+ kuko umugore we yagize ati “Imana impaye* urundi rubyaro rwo gusimbura Abeli kuko Kayini yamwishe.”+ 26 Seti na we yabyaye umwana w’umuhungu amwita Enoshi.+ Icyo gihe ni bwo batangiye kwambaza izina rya Yehova.+
5 Iyi ni inkuru ivuga iby’amateka ya Adamu. Umunsi Imana irema Adamu, yamuremye mu ishusho y’Imana.+ 2 Umugabo n’umugore ni uko yabaremye.+ Hanyuma ibaha umugisha ibita Abantu+ ku munsi baremeweho.+
3 Adamu yamaze imyaka ijana na mirongo itatu, hanyuma abyara umwana w’umuhungu usa na we, ufite ishusho ye maze amwita Seti.+ 4 Iminsi yose Adamu yaramye amaze kubyara Seti, ni imyaka magana inani. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa.+ 5 Iminsi yose Adamu yaramye ni imyaka magana cyenda na mirongo itatu, hanyuma arapfa.+
6 Seti yamaze imyaka ijana n’itanu, hanyuma abyara Enoshi.+ 7 Seti amaze kubyara Enoshi, yaramye indi myaka magana inani n’irindwi. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa. 8 Iminsi yose Seti yaramye ni imyaka magana cyenda na cumi n’ibiri, hanyuma arapfa.
9 Enoshi yamaze imyaka mirongo cyenda, hanyuma abyara Kenani.+ 10 Enoshi amaze kubyara Kenani yaramye indi myaka magana inani na cumi n’itanu. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa. 11 Iminsi yose Enoshi yaramye ni imyaka magana cyenda n’itanu, hanyuma arapfa.
12 Kenani yamaze imyaka mirongo irindwi, hanyuma abyara Mahalaleli.+ 13 Kenani amaze kubyara Mahalaleli, yaramye indi myaka magana inani na mirongo ine. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa. 14 Iminsi yose Kenani yaramye ni imyaka magana cyenda na cumi, hanyuma arapfa.
15 Mahalaleli yamaze imyaka mirongo itandatu n’itanu, hanyuma abyara Yeredi.+ 16 Mahalaleli amaze kubyara Yeredi, yaramye indi myaka magana inani na mirongo itatu. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa. 17 Iminsi yose Mahalaleli yaramye ni imyaka magana inani na mirongo cyenda n’itanu, hanyuma arapfa.
18 Yeredi yamaze imyaka ijana na mirongo itandatu n’ibiri, hanyuma abyara Henoki.+ 19 Yeredi amaze kubyara Henoki, yaramye indi myaka magana inani. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa. 20 Iminsi yose Yeredi yaramye ni imyaka magana cyenda na mirongo itandatu n’ibiri, hanyuma arapfa.
21 Henoki yamaze imyaka mirongo itandatu n’itanu, hanyuma abyara Metusela.+ 22 Henoki amaze kubyara Metusela, yakomeje kugendana n’Imana y’ukuri mu gihe cy’imyaka magana atatu. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa. 23 Iminsi yose Henoki yaramye ni imyaka magana atatu na mirongo itandatu n’itanu. 24 Kandi Henoki yagendanaga+ n’Imana y’ukuri.+ Nuko ntiyongera kuboneka, kuko Imana yamujyanye.+
25 Metusela yamaze imyaka ijana na mirongo inani n’irindwi, hanyuma abyara Lameki.+ 26 Metusela amaze kubyara Lameki, yaramye indi myaka magana arindwi na mirongo inani n’ibiri. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa. 27 Iminsi yose Metusela yaramye ni imyaka magana cyenda na mirongo itandatu n’icyenda, hanyuma arapfa.
28 Lameki yamaze imyaka ijana na mirongo inani n’ibiri, hanyuma abyara umwana w’umuhungu. 29 Nuko amwita Nowa+ kuko yagize ati “uyu ni we uzatuzanira ihumure mu mirimo yacu n’imiruho y’amaboko yacu, iterwa n’ubutaka Yehova yavumye.”+ 30 Lameki amaze kubyara Nowa, yaramye indi myaka magana atanu na mirongo cyenda n’itanu. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa. 31 Iminsi yose Lameki yaramye ni imyaka magana arindwi na mirongo irindwi n’irindwi, hanyuma arapfa.
32 Nowa yamaze imyaka magana atanu, hanyuma abyara Shemu,+ Hamu+ na Yafeti.+
6 Nuko abantu batangiye kuba benshi ku isi, bamaze no kubyara abakobwa,+ 2 abana b’Imana y’ukuri+ babona+ ko abakobwa b’abantu ari beza, maze bafata abo batoranyije bose babagira abagore babo. 3 Hanyuma Yehova aravuga ati “umwuka wanjye+ ntuzihanganira umuntu ubuziraherezo+ kuko ari umubiri.+ Ni yo mpamvu iminsi ye izaba imyaka ijana na makumyabiri.”+
4 Muri iyo minsi ndetse na nyuma yaho, abana b’Imana y’ukuri bakomeje kuryamana n’abakobwa b’abantu babyarana abana b’abahungu, ari bo Banefili bari abanyambaraga; ni bo bya birangirire bya kera byabaye ku isi.
5 Nuko Yehova abona ko ububi bw’abantu bwari bwogeye mu isi, kandi ko igihe cyose ibitekerezo byo mu mitima yabo byabaga bibogamiye+ ku bibi gusa.+ 6 Yehova yicuza+ kuba yararemye abantu ku isi, bimushengura umutima.+ 7 Nuko Yehova aravuga ati “abantu naremye+ ngiye kubamara ku isi, uhereye ku muntu ukageza ku matungo n’inyamaswa zigenda ku butaka, n’ibiguruka mu kirere,+ kuko nicujije kuba narabaremye.”+ 8 Ariko Nowa atona mu maso ya Yehova.
9 Iyi ni inkuru ivuga iby’amateka ya Nowa.
Nowa yari umukiranutsi.+ Yari indakemwa mu bantu bo mu gihe cye. Nowa yagendanaga n’Imana y’ukuri.+ 10 Nyuma y’igihe Nowa yabyaye abahungu batatu, ari bo Shemu, Hamu na Yafeti.+ 11 Imana y’ukuri+ ibona ko isi yononekaye kandi ko yari yuzuye urugomo.+ 12 Nuko Imana yitegereza isi, isanga yarononekaye+ bitewe n’uko abantu bose bari barononnye inzira zabo mu isi.+
13 Hanyuma Imana ibwira Nowa iti “iherezo ry’abafite umubiri bose rije mu maso yanjye,+ kubera ko bujuje urugomo mu isi, none ngiye kubarimburana n’isi.+ 14 Wibarize inkuge mu mbaho z’igiti cyitwa goferu.+ Uzayicemo ibyumba kandi uzayihomeshe godoro+ imbere n’inyuma. 15 Dore uko uzayubaka: uzayihe uburebure bw’imikono*+ magana atatu, ubugari bw’imikono mirongo itanu n’ubuhagarike bw’imikono mirongo itatu. 16 Iyo nkuge uzayikorere idirishya* kandi hagati y’umusozo w’inkuge n’igisenge cyayo uzasigemo umwanya wo kunyuramo urumuri ungana n’umukono umwe. Umuryango w’inkuge uzawushyire mu rubavu rwayo;+ uzayihe igorofa rya mbere, irya kabiri n’irya gatatu.
17 “Naho jyewe ngiye guteza isi umwuzure+ w’amazi, uzatsembeho ibifite umubiri byose bifite imbaraga y’ubuzima+ biri munsi y’ijuru. Ikintu cyose kiri ku isi kizapfa.+ 18 Kandi ngiranye nawe isezerano; uzinjire mu nkuge wowe n’abahungu bawe, n’umugore wawe n’abakazana bawe.+ 19 Kandi mu byaremwe byose bifite ubuzima byo mu moko yose y’ibifite umubiri,+ uzinjize mu nkuge bibiri bibiri, ikigabo n’ikigore, kugira ngo bizarokokane nawe.+ 20 Mu biguruka nk’uko amoko yabyo ari, no mu matungo nk’uko amoko yayo ari,+ no mu zindi nyamaswa zose zigenda hasi ku butaka nk’uko amoko yazo ari, bizinjirane nawe bibiri bibiri kugira ngo birokoke.+ 21 Kandi uzishakire ibyokurya by’amoko yose;+ uzabihunike hafi yawe kugira ngo bizabatungane n’ibyo muzaba muri kumwe.”+
22 Nuko Nowa abigenza atyo, akora ibihuje n’ibyo Imana yari yamutegetse byose.+
7 Nyuma y’ibyo Yehova abwira Nowa ati “genda wowe n’abo mu rugo rwawe bose+ mwinjire mu nkuge, kuko mu b’iki gihe bose ari wowe nasanze ukiranuka imbere yanjye.+ 2 Mu nyamaswa zose zidahumanye ufatemo indwi indwi, ingabo n’ingore;+ kandi mu nyamaswa zose zihumanye ufatemo ebyiri ebyiri, ingabo n’ingore; 3 kandi mu biguruka byo mu kirere ufatemo birindwi birindwi, ikigabo n’ikigore,+ kugira ngo urubyaro rwabyo rutazimangana ku isi hose.+ 4 Kuko mu minsi irindwi nzagusha imvura+ mu isi ikamara iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine,+ kandi nzatsemba ibifite ubuzima byose naremye mbimare ku isi.”+ 5 Nuko Nowa akora ibihuje n’ibyo Yehova yari yamutegetse byose.
6 Nowa yari afite imyaka magana atandatu igihe umwuzure w’amazi wabaga ku isi.+ 7 Nuko Nowa yinjira mu nkuge ari kumwe n’abahungu be n’umugore we n’abakazana be, mbere y’uko umwuzure utangira.+ 8 Inyamaswa zose zidahumanye n’inyamaswa zose zihumanye n’ibiguruka n’izindi nyamaswa zigenda ku butaka,+ 9 zinjira ari ebyiri ebyiri, ingabo n’ingore, zisanga Nowa mu nkuge, mbese nk’uko Imana yari yarabitegetse Nowa. 10 Hashize iminsi irindwi, amazi y’umwuzure yisuka ku isi.
11 Mu mwaka wa magana atandatu w’ubuzima bwa Nowa, mu kwezi kwa kabiri, ku munsi wa cumi n’irindwi w’uko kwezi, kuri uwo munsi amasoko yose y’imuhengeri arafunguka n’ingomero zo mu ijuru ziragomororwa.+ 12 Nuko imvura nyinshi igwa ku isi imara iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine.+ 13 Kuri uwo munsi nyir’izina, Nowa yinjira mu nkuge ari kumwe n’abahungu be,+ ari bo Shemu, Hamu na Yafeti, n’umugore we n’abakazana be batatu;+ 14 binjirana n’inyamaswa zose zo mu gasozi nk’uko amoko yazo ari,+ n’amatungo yose nk’uko amoko yayo ari, n’izindi nyamaswa zigenda ku butaka nk’uko amoko yazo ari,+ n’ibiguruka byose nk’uko amoko yabyo ari,+ inyoni zose n’ibifite amababa byose.+ 15 Bikomeza gusanga Nowa mu nkuge, bibiri bibiri byo mu moko yose y’ibifite umubiri, bikagira imbaraga y’ubuzima.+ 16 Kandi ibyinjiyemo byose, ikigabo n’ikigore byo mu moko yose y’ibifite umubiri, byinjiye nk’uko Imana yari yabimutegetse. Bimaze kwinjira Yehova akinga urugi.+
17 Nuko ku isi haba umwuzure umara iminsi mirongo ine, kandi amazi akomeza kwiyongera aterura inkuge maze ireremba hejuru cyane y’isi. 18 Amazi aba menshi kandi akomeza kwiyongera cyane ku isi, ariko inkuge ikomeza kureremba hejuru y’amazi.+ 19 Nuko amazi arengera isi, aba menshi cyane ku buryo imisozi miremire yose iri munsi y’ijuru na yo yarengewe.+ 20 Amazi arengera iyo misozi agera ku mikono cumi n’itanu hejuru yayo, yose itwikirwa n’amazi.+
21 Nuko ibiguruka n’amatungo n’inyamaswa n’utundi dusimba twose tugenda ku isi n’abantu bose,+ mbese ibifite umubiri byose bigenda ku isi, birapfa.+ 22 Ikintu cyose gihumeka gifite imbaraga y’ubuzima kirapfa, ni ukuvuga ibyari ku butaka byose.+ 23 Nguko uko yatsembyeho ibifite ubuzima byose byari ku isi, uhereye ku muntu ukageza ku nyamaswa n’izindi nyamaswa zigenda ku butaka n’ibiguruka byo mu kirere, akabitsemba ku isi.+ Nowa n’abari kumwe na we mu nkuge ni bo bonyine barokotse.+ 24 Amazi akomeza kurengera isi amara iminsi ijana na mirongo itanu.
8 Hanyuma Imana yibuka+ Nowa n’inyamaswa n’amatungo yose byari kumwe na we mu nkuge,+ maze Imana izana umuyaga uhuha ku isi, amazi atangira kugabanuka.+ 2 Amasoko y’imuhengeri+ n’ingomero+ zo mu ijuru birafungwa, maze imvura nyinshi yaturukaga mu ijuru irahita. 3 Nuko amazi atangira gukama ku isi, agenda akama buhoro buhoro; kandi igihe iminsi ijana na mirongo itanu yari irangiye amazi aragabanuka.+ 4 Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wa cumi n’irindwi w’uko kwezi, inkuge+ ihagarara ku misozi ya Ararati.+ 5 Kandi amazi akomeza kugenda agabanuka buhoro buhoro kugeza mu kwezi kwa cumi. Mu kwezi kwa cumi, ku munsi wa mbere w’uko kwezi, impinga z’imisozi ziragaragara.+
6 Nuko hashize iminsi mirongo ine Nowa akingura idirishya+ ry’inkuge yari yarubatse. 7 Hanyuma yohereza igikona,+ maze gikomeza kuguruka hanze kigenda kigaruka, kugeza igihe amazi yakamiye ku isi.
8 Nyuma yaho yohereza inuma+ kugira ngo arebe niba amazi yari yaragabanutse ku butaka. 9 Ariko inuma ntiyabona aho igwa, maze igaruka aho Nowa yari mu nkuge kubera ko amazi yari akiri ku isi hose.+ Ayibonye asohora ukuboko arayifata ayinjiza mu nkuge. 10 Nuko ategereza indi minsi irindwi, hanyuma yongera kohereza inuma ivuye mu nkuge. 11 Iyo numa igaruka aho ari nimugoroba, igaruka ifite ikibabi cy’umwelayo+ kikimara gucibwa, maze Nowa amenya ko amazi yagabanutse ku isi.+ 12 Nuko ategereza indi minsi irindwi, hanyuma yohereza ya numa ariko ntiyongera kugaruka ukundi.+
13 Mu mwaka wa magana atandatu n’umwe,+ mu kwezi kwa mbere, ku munsi wa mbere w’uko kwezi, icyo gihe amazi yari yarakamye ku isi. Nuko Nowa akuraho umupfundikizo w’inkuge arareba maze abona ubutaka bwarumutse.+ 14 Mu kwezi kwa kabiri, ku munsi wa makumyabiri n’irindwi w’uko kwezi, isi yari yarumutse.+
15 Nuko Imana ibwira Nowa iti 16 “sohoka mu nkuge, wowe n’umugore wawe, n’abahungu bawe n’abakazana bawe.+ 17 Kandi usohokane n’ibyaremwe byose bifite ubuzima biri kumwe nawe byo mu moko yose y’ibifite umubiri,+ ibiguruka+ n’inyamaswa zo mu gasozi+ n’izindi nyamaswa zose zigenda ku butaka,+ kuko bigomba kuba mu isi bikororoka bikagwira ku isi.”+
18 Nuko Nowa arasohoka, asohokana n’abahungu be+ n’umugore we n’abakazana be. 19 Ibyaremwe byose bifite ubuzima n’inyamaswa zose zigenda ku butaka n’ibiguruka byose n’izindi nyamaswa zose zigenda ku butaka nk’uko imiryango yabyo iri, bisohoka mu nkuge.+ 20 Nuko Nowa yubakira Yehova igicaniro,+ kandi afata ku nyamaswa zose zidahumanye+ no ku biguruka byose bidahumanye,+ abitanga ho ibitambo bikongorwa n’umuriro kuri icyo gicaniro.+ 21 Yehova yumva impumuro nziza icururutsa;+ nuko Yehova aribwira mu mutima+ ati “sinzongera kuvuma ubutaka+ ukundi mbitewe n’abantu, kuko imitima y’abantu ibogamira+ ku bibi uhereye mu buto bwabo,+ kandi sinzongera kurimbura ibibaho byose nk’uko nabirimbuye.+ 22 Kandi igihe cyose isi izaba ikiriho, kubiba imbuto no gusarura, ubukonje n’ubushyuhe, impeshyi n’itumba n’amanywa n’ijoro bizahoraho.”+
9 Nuko Imana iha umugisha Nowa n’abahungu be, irababwira iti “mwororoke mugwire mwuzure isi.+ 2 Kandi ibyaremwe byose bifite ubuzima byo ku isi n’ibiguruka byose byo mu kirere n’ibigenda ku butaka byose n’amafi yose yo mu nyanja, bizakomeza kubatinya. Dore ubu bishyizwe mu maboko yanyu,+ 3 kandi ibiremwa byose bifite ubuzima bigenda ku butaka bizaba ibyokurya byanyu.+ Mbibahaye byose nk’uko nabahaye ibimera bibisi.+ 4 Gusa muramenye ntimukaryane+ inyama n’ubugingo+ bwayo, ni ukuvuga amaraso+ yayo. 5 Kandi amaraso y’ubugingo bwanyu nzayahorera, nzayaryoza ikiremwa cyose gifite ubuzima. Kandi umuntu wese wica umuvandimwe we nzamuryoza ubugingo bw’uwo muntu.+ 6 Umuntu wese uvusha amaraso y’umuntu na we amaraso ye azavushwa+ n’undi muntu, kuko Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo. 7 Ariko mwebweho, nimwororoke mugwire mwuzure isi kandi mube benshi muri yo.”+
8 Nuko Imana ibwira Nowa n’abahungu be bari kumwe na we iti 9 “dore nshyize isezerano ryanjye+ hagati yanjye namwe n’urubyaro rwanyu ruzabakurikira,+ 10 n’ibifite ubugingo byose biri kumwe namwe, mu nyoni no mu bisiga no mu nyamaswa no mu byaremwe byose bifite ubuzima biri kumwe namwe ku isi, ibyasohotse mu nkuge byose n’ibyaremwe byose bifite ubuzima biri ku isi.+ 11 Ngiranye namwe isezerano: ibifite umubiri byose ntibizongera kurimburwa n’amazi y’umwuzure, kandi ntihazongera kubaho umwuzure ngo urimbure isi.”+
12 Imana yongeraho iti “iki ni cyo kimenyetso+ cy’isezerano nshyize hagati yanjye namwe n’ibifite ubugingo byose biri kumwe nawe, rizahoraho kugeza ku bo mu bihe bitarondoreka. 13 Nshyize umukororombya wanjye+ mu bicu kugira ngo ube ikimenyetso cy’isezerano riri hagati yanjye n’isi. 14 Igihe cyose nzajya nzana igicu hejuru y’isi, umukororombya uzajya uboneka muri icyo gicu, 15 maze nibuke isezerano ryanjye+ riri hagati yanjye namwe n’ibifite ubugingo byo mu bifite umubiri byose.+ Kandi ntihazongera kubaho umwuzure w’amazi ngo urimbure ibifite umubiri byose.+ 16 Umukororombya uzajya ugaragara mu bicu,+ kandi nzajya nywubona nibuke isezerano ry’ibihe bitarondoreka+ riri hagati yanjye n’ibifite ubugingo byo mu bifite umubiri byose biri ku isi.”+
17 Imana yongera kubwira Nowa iti “iki ni cyo kimenyetso cy’isezerano nshyize hagati yanjye n’ibifite umubiri byose biri ku isi.”+
18 Abahungu ba Nowa+ basohotse mu nkuge ni Shemu, Hamu na Yafeti. Nyuma yaho Hamu yabyaye Kanani.+ 19 Abo ni bo bahungu batatu ba Nowa, kandi ni bo abatuye isi bose bakomotseho bakwira hirya no hino.+
20 Nuko Nowa atangira guhinga,+ atera uruzabibu.+ 21 Hanyuma anywa divayi arasinda,+ maze yambara ubusa ari mu ihema rye. 22 Hamu+ se wa Kanani abona ubwambure bwa se+ maze ajya kubibwira abavandimwe be bombi bari hanze.+ 23 Shemu na Yafeti babyumvise bafata umwitero+ bawushyira ku bitugu byabo bagenza umugongo, nuko batwikira ubwambure bwa se batamwerekejeho amaso, bityo ntibareba ubwambure bwe.+
24 Amaherezo Nowa arakanguka inzoga zamushizemo, maze amenya ibyo umuhungu we muto yamukoreye. 25 Nuko aravuga ati
“Kanani avumwe.+
Azabe umugaragu usuzuguritse w’abavandimwe be.”+
28 Nowa yaramye indi myaka magana atatu na mirongo itanu nyuma y’umwuzure.+ 29 Iminsi yose Nowa yaramye ni imyaka magana cyenda na mirongo itanu, hanyuma arapfa.+
10 Iyi ni inkuru ivuga iby’amateka y’abahungu ba Nowa,+ ari bo Shemu, Hamu na Yafeti.
Nyuma y’umwuzure batangiye kubyara abana.+ 2 Bene Yafeti ni Gomeri+ na Magogi+ na Madayi+ na Yavani+ na Tubali+ na Mesheki+ na Tirasi.+
3 Bene Gomeri ni Ashikenazi+ na Rifati+ na Togaruma.+
4 Bene Yavani ni Elisha+ na Tarushishi+ na Kitimu+ na Dodanimu.+
5 Abo ni bo abaturage bo mu birwa by’amahanga bakomotseho bakwirakwira mu bihugu byabo, nk’uko indimi zabo ziri, n’imiryango yabo n’ibihugu byabo.
6 Bene Hamu ni Kushi+ na Misirayimu+ na Puti+ na Kanani.+
7 Bene Kushi ni Seba+ na Havila na Sabuta na Rama+ na Sabuteka.
Bene Rama ni Sheba na Dedani.+
8 Kushi yabyaye Nimurodi.+ Uwo ni we muntu w’igihangange wa mbere wabaye ku isi. 9 Yari umuhigi w’igihangange urwanya Yehova. Ni yo mpamvu bavuga ngo “nka Nimurodi, umuhigi w’igihangange urwanya Yehova.”+ 10 Ubwami bwe bwatangiriye i Babeli+ na Ereki+ na Akadi na Kalune mu gihugu cy’i Shinari.+ 11 Yavuye muri icyo gihugu akomeza ajya muri Ashuri,+ atangira kubaka Nineve+ na Rehoboti-Iri na Kala 12 na Reseni iri hagati ya Nineve na Kala: iyo migi ni yo igize wa mugi ukomeye.*
13 Misirayimu+ yabyaye Ludimu+ na Anamimu na Lehabimu na Nafutuhimu+ 14 na Patirusimu+ na Kasiluhimu,+ (ari we Abafilisitiya+ bakomotseho) na Kafutorimu.+
15 Kanani yabyaye imfura ye Sidoni,+ abyara na Heti+ 16 n’Abayebusi+ n’Abamori+ n’Abagirugashi 17 n’Abahivi+ n’Abaruki n’Abasini 18 n’Abaruvadi+ n’Abazemari n’Abanyahamati;+ hanyuma imiryango y’Abanyakanani iratatana. 19 Urugabano rw’Abanyakanani rwaheraga i Sidoni rukagera i Gerari+ hafi y’i Gaza,+ rukagera n’i Sodomu n’i Gomora+ na Adima+ na Zeboyimu+ hafi y’i Lasha. 20 Abo ni bo bene Hamu nk’uko imiryango yabo iri n’indimi zabo mu bihugu byabo, nk’uko amahanga yabo ari.
21 Kandi hari abakomotse kuri Shemu, sekuruza wa bene Eberi bose,+ akaba murumuna wa Yafeti. 22 Bene Shemu ni Elamu+ na Ashuri+ na Arupakisadi+ na Ludi na Aramu.
23 Bene Aramu ni Usi na Huli na Geteri na Mashi.+
24 Arupakisadi yabyaye Shela,+ Shela na we abyara Eberi.
25 Eberi yabyaye abahungu babiri. Umwe yitwaga Pelegi+ kuko mu gihe cye isi yiciyemo ibice;+ umuvandimwe we yitwaga Yokitani.+
26 Yokitani yabyaye Alumodadi na Shelefu na Hazarimaveti na Yera+ 27 na Hadoramu na Uzali na Dikila+ 28 na Obali na Abimayeli na Sheba+ 29 na Ofiri+ na Havila+ na Yobabu;+ abo bose bari bene Yokitani.
30 Igihugu bari batuyemo cyaheraga i Mesha kikagera i Sefari, mu karere k’imisozi miremire yo mu Burasirazuba.
31 Abo ni bo bene Shemu nk’uko imiryango yabo iri n’indimi zabo mu bihugu byabo, nk’uko amahanga yabo ari.+
32 Iyo ni yo miryango y’abahungu ba Nowa nk’uko imiryango y’ababakomokaho iri n’amahanga yabo, kandi abo ni bo amahanga yose yakomotseho, akwirakwira hirya no hino ku isi nyuma y’umwuzure.+
11 Icyo gihe isi yose yari ifite ururimi rumwe n’amagambo amwe. 2 Abantu bakomeje kugenda berekeza iburasirazuba, babona ikibaya mu gihugu cy’i Shinari,+ maze barahatura. 3 Barabwirana bati “nimuze tubumbe amatafari tuyatwike.” Nuko bakoresha amatafari mu cyimbo cy’amabuye, bayafatanyisha godoro.+ 4 Hanyuma baravuga bati “nimuze twiyubakire umugi, twubake n’umunara ugera ku ijuru,+ maze twiheshe izina rikomeye+ kugira ngo tudatatana tugakwira ku isi hose.”+
5 Yehova aramanuka ajya kureba umugi n’umunara abantu bari bubatse.+ 6 Hanyuma Yehova aravuga ati “aba bantu ni ubwoko bumwe kandi bose bavuga ururimi rumwe,+ none dore ibyo batangiye gukora. Ubu nta kintu bazagambirira gukora ngo bananirwe kukigeraho.+ 7 Reka noneho tumanuke+ dusobanye+ ururimi rwabo kugira ngo hatazagira uwumva ururimi rw’undi.”+ 8 Nuko Yehova arabatatanya bakwira ku isi hose,+ amaherezo barorera kubaka uwo mugi.+ 9 Ni yo mpamvu uwo mugi wiswe Babeli,+ kuko aho ari ho Yehova yasobanyirije ururimi rw’isi yose, kandi ni ho Yehova yabatatanyirije+ bakwira ku isi hose.
10 Iyi ni inkuru ivuga iby’amateka ya Shemu.+
Shemu yari afite imyaka ijana ubwo yabyaraga Arupakisadi,+ imyaka ibiri nyuma y’umwuzure. 11 Shemu amaze kubyara Arupakisadi yaramye indi myaka magana atanu. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa.+
12 Arupakisadi yamaze imyaka mirongo itatu n’itanu, hanyuma abyara Shela.+ 13 Arupakisadi amaze kubyara Shela, yaramye indi myaka magana ane n’itatu. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa.
14 Shela yamaze imyaka mirongo itatu, hanyuma abyara Eberi.+ 15 Shela amaze kubyara Eberi, yaramye indi myaka magana ane n’itatu. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa.
16 Eberi yamaze imyaka mirongo itatu n’ine, hanyuma abyara Pelegi.+ 17 Eberi amaze kubyara Pelegi yaramye indi myaka magana ane na mirongo itatu. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa.
18 Pelegi yamaze imyaka mirongo itatu, hanyuma abyara Rewu.+ 19 Pelegi amaze kubyara Rewu, yaramye indi myaka magana abiri n’icyenda. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa.
20 Rewu yamaze imyaka mirongo itatu n’ibiri, hanyuma abyara Serugi.+ 21 Rewu amaze kubyara Serugi, yaramye indi myaka magana abiri n’irindwi. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa.
22 Serugi yamaze imyaka mirongo itatu, hanyuma abyara Nahori.+ 23 Serugi amaze kubyara Nahori, yaramye indi myaka magana abiri. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa.
24 Nahori yamaze imyaka makumyabiri n’icyenda, hanyuma abyara Tera.+ 25 Nahori amaze kubyara Tera, yaramye indi myaka ijana na cumi n’icyenda. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa.
26 Tera yamaze imyaka mirongo irindwi, hanyuma abyara Aburamu,+ Nahori+ na Harani.
27 Iyi ni inkuru ivuga iby’amateka ya Tera.
Tera yabyaye Aburamu, Nahori na Harani. Harani na we yabyaye Loti.+ 28 Nyuma yaho Harani yaje gupfa igihe yari kumwe na se Tera mu gihugu yavukiyemo cya Uri+ y’Abakaludaya.+ 29 Aburamu na Nahori bashaka abagore. Umugore wa Aburamu yitwaga Sarayi,+ naho umugore wa Nahori akitwa Miluka,+ umukobwa wa Harani, se wa Miluka na Yisika. 30 Ariko Sarayi yari ingumba,+ nta mwana yagiraga.
31 Hanyuma Tera afata umuhungu we Aburamu n’umwuzukuru we Loti,+ umuhungu wa Harani, na Sarayi+ umukazana we, umugore w’umuhungu we Aburamu, bava muri Uri y’Abakaludaya bajya mu gihugu cy’i Kanani,+ baza kugera i Harani+ baturayo. 32 Iminsi yose Tera yaramye ni imyaka magana abiri n’itanu, hanyuma apfira i Harani.
12 Yehova abwira Aburamu ati “va mu gihugu cyawe no muri bene wanyu no mu rugo rwa so, ujye mu gihugu nzakwereka.+ 2 Nzakugira ishyanga rikomeye nguhe umugisha, kandi izina ryawe nzarigira izina rikomeye, nawe uzabere abandi umugisha.+ 3 Nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, ukuvuma nzamuvuma,+ kandi imiryango yose yo mu isi izihesha umugisha binyuze kuri wowe.”+
4 Nuko Aburamu aragenda nk’uko Yehova yari yabimubwiye, kandi Loti ajyana na we. Aburamu yari afite imyaka mirongo irindwi n’itanu igihe yavaga i Harani.+ 5 Nuko Aburamu afata umugore we Sarayi+ na Loti umuhungu wa mukuru we,+ n’ibintu byose bari batunze,+ n’abagaragu bose yari yararonkeye i Harani, maze barahaguruka berekeza mu gihugu cy’i Kanani.+ Amaherezo bagera mu gihugu cy’i Kanani. 6 Aburamu anyura muri icyo gihugu agera i Shekemu+ hafi y’ibiti binini by’i More.+ Icyo gihe Abanyakanani ni bo bari batuye muri icyo gihugu. 7 Nuko Yehova abonekera Aburamu aramubwira ati “iki gihugu+ nzagiha urubyaro rwawe.”+ Hanyuma aho hantu ahubaka igicaniro, acyubakira Yehova wari wamubonekeye. 8 Nyuma yaho arahava ajya mu karere k’imisozi miremire mu burasirazuba bwa Beteli,+ maze ashinga ihema hagati ya Beteli na Ayi,+ Beteli iri mu burengerazuba naho Ayi iri mu burasirazuba. Ahubakira Yehova igicaniro+ kandi atangira kwambaza izina rya Yehova.+ 9 Nyuma yaho Aburamu arahava, agenda akambika ahantu hatandukanye yerekeza mu butayu bwa Negebu.+
10 Nuko inzara itera muri icyo gihugu, maze Aburamu aramanuka ajya kuba umwimukira mu gihugu cya Egiputa,+ kuko inzara yacaga ibintu muri icyo gihugu.+ 11 Igihe yari hafi kugera muri Egiputa, yabwiye umugore we Sarayi ati “nzi neza ko uri umugore ufite uburanga.+ 12 Nta gushidikanya ko Abanyegiputa bazakubona bakavuga bati ‘uyu ni umugore we.’ Kandi rwose bazanyica, ariko wowe nta cyo bazagutwara. 13 None ndakwinginze uzajye uvuga ko uri mushiki wanjye+ kugira ngo ngirirwe neza biturutse kuri wowe, kandi ubugingo bwanjye buzabaho bitewe nawe.”+
14 Nuko Aburamu akimara kugera muri Egiputa, Abanyegiputa barebye uwo mugore babona ari mwiza cyane. 15 Abatware ba Farawo na bo baramubona batangira kumushimira Farawo, maze uwo mugore ajyanwa kwa Farawo. 16 Nuko Farawo agirira Aburamu neza ku bw’uwo mugore, amuha intama n’inka n’indogobe n’abagaragu n’abaja n’indogobe z’ingore n’ingamiya.+ 17 Hanyuma Yehova ateza Farawo n’abo mu rugo rwe ibyago bikomeye+ amuhora Sarayi umugore wa Aburamu.+ 18 Farawo abibonye ahamagaza Aburamu aramubwira ati “ibyo wankoreye ni ibiki? Kuki utambwiye ko ari umugore wawe?+ 19 Kuki wavuze uti ‘ni mushiki wanjye,’+ none nkaba nari ngiye kumugira umugore wanjye? Nguyu umugore wawe. Mufate ugende!” 20 Nuko Farawo ategeka abantu be ibyo bagombaga gukorera Aburamu, hanyuma baramuherekeza aragenda we n’umugore we n’ibyo yari atunze byose.+
13 Nyuma y’ibyo Aburamu ava muri Egiputa we n’umugore we n’ibyo yari atunze byose, ajyana na Loti bagera i Negebu.+ 2 Kandi Aburamu yari afite ubutunzi bwinshi cyane bugizwe n’amatungo, zahabu n’ifeza.+ 3 Nuko ava i Negebu agenda akambika ahantu hatandukanye maze agera i Beteli aho yari yarashinze ihema bwa mbere, hagati y’i Beteli na Ayi,+ 4 aho igicaniro yubatse mbere cyari kiri.+ Nuko Aburamu yambarizayo izina rya Yehova.+
5 Icyo gihe Loti wagendanaga na Aburamu, na we yari afite intama n’inka n’amahema. 6 Nuko icyo gihugu kibabana gito ntibashobora kugituranamo bitewe n’uko ubutunzi bwabo bwari bwarabaye bwinshi cyane, bigatuma badashobora gukomeza kubana.+ 7 Havuka intonganya hagati y’abashumba b’amatungo ya Aburamu n’ab’amatungo ya Loti, kandi icyo gihe Abanyakanani n’Abaperizi ni bo bari batuye muri icyo gihugu.+ 8 Hanyuma Aburamu abwira Loti+ ati “he gukomeza kubaho intonganya hagati yanjye nawe, no hagati y’abashumba banjye n’abawe kuko turi abavandimwe.+ 9 Mbese igihugu cyose ntikiri imbere yawe? Reka dutandukane. Nujya ibumoso ndajya iburyo, nujya iburyo ndajya ibumoso.”+ 10 Nuko Loti yubura amaso yitegereza Akarere kose ka Yorodani,+ abona ko hose ari ahantu hanese; icyo gihe hari mbere y’uko Yehova arimbura Sodomu na Gomora; abona hameze nk’ubusitani bwa Yehova,+ mbese hameze nk’igihugu cya Egiputa kugeza i Sowari.+ 11 Nuko Loti yihitiramo Akarere kose ka Yorodani, maze arimuka ajya gukambika mu burasirazuba, batandukana batyo. 12 Aburamu atura mu gihugu cy’i Kanani, ariko Loti we atura mu migi yo muri ako Karere.+ Amaherezo aza gushinga ihema rye hafi y’i Sodomu. 13 Abantu b’i Sodomu bari babi kandi bari abanyabyaha ruharwa bacumura kuri Yehova.+
14 Nuko Loti amaze gutandukana na Aburamu, Yehova abwira Aburamu ati “ubura amaso urebe uhereye aho uri, urebe mu majyaruguru no mu majyepfo no mu burasirazuba no mu burengerazuba,+ 15 kuko iki gihugu cyose ureba nzakiguha wowe n’urubyaro rwawe kugeza ibihe bitarondoreka.+ 16 Kandi urubyaro rwawe nzaruhindura nk’umusenyi wo mu isi, ku buryo niba hari uwabasha kubara umukungugu wo hasi, ubwo urubyaro rwawe na rwo rushobora kubarika.+ 17 Haguruka ugende, utambagire iki gihugu mu burebure bwacyo no mu bugari bwacyo kuko ari wowe nzagiha.”+ 18 Nuko Aburamu akomeza kuba mu mahema. Nyuma yaho ajya gutura mu biti binini by’i Mamure,+ biri i Heburoni.+ Ahageze yubakira Yehova igicaniro.+
14 Ku ngoma ya Amurafeli umwami w’i Shinari+ na Ariyoki umwami wa Elasari na Kedorulawomeri+ umwami wa Elamu+ na Tidali umwami w’i Goyimu,+ 2 abo bami barwanye na Bera umwami w’i Sodomu+ na Birusha umwami w’i Gomora+ na Shinabu umwami wa Adima+ na Shemeberi umwami w’i Zeboyimu+ n’umwami w’i Bela (ari ho hitwa Sowari).+ 3 Abo bose batabariye hamwe+ bagera mu Kibaya cy’i Sidimu,+ ni ukuvuga Inyanja y’Umunyu.+
4 Bari barakoreye Kedorulawomeri mu gihe cy’imyaka cumi n’ibiri, ariko mu mwaka wa cumi n’itatu barigomeka. 5 Nuko mu mwaka wa cumi n’ine, Kedorulawomeri araza, azana n’abami bari kumwe na we, maze baneshereza Abarefayimu muri Ashiteroti-Karunayimu,+ baneshereza Abazuzimu i Hamu, baneshereza Abemimu+ i Shave-Kiriyatayimu, 6 baneshereza Abahori+ mu misozi yabo ya Seyiri+ babageza muri Eli-Parani+ iri ku rugabano rw’ubutayu. 7 Hanyuma barahindukira bagera i Eni-Mishipati, ari ho hitwa i Kadeshi,+ maze batsinda igihugu cyose cy’Abamaleki+ n’Abamori+ bari batuye i Hasasoni-Tamari.+
8 Icyo gihe umwami w’i Sodomu atabarana n’umwami w’i Gomora n’umwami wa Adima n’umwami w’i Zeboyimu n’umwami w’i Bela (ari ho hitwa Sowari), birema urugamba barwanira na bo mu Kibaya cy’i Sidimu,+ 9 barwana na Kedorulawomeri umwami wa Elamu na Tidali umwami w’i Goyimu na Amurafeli umwami w’i Shinari na Ariyoki umwami wa Elasari:+ abami bane barwanya batanu. 10 Icyo gihe Ikibaya cy’i Sidimu+ cyari cyuzuyemo imyobo ya godoro.+ Maze abami b’i Sodomu n’i Gomora+ barahunga bagenda bagwa muri iyo myobo, abasigaye bahungira mu karere k’imisozi miremire.+ 11 Hanyuma abatsinze banyaga ibintu byose by’i Sodomu n’i Gomora n’ibyokurya byabo byose maze baragenda.+ 12 Nanone bafata mpiri Loti, umuhungu wa mukuru wa Aburamu, banyaga n’ibintu bye maze baragenda. Icyo gihe Loti yari atuye i Sodomu.+
13 Hanyuma umuntu wari wacitse ku icumu araza abibwira Aburamu w’Umuheburayo.+ Icyo gihe yabaga mu mahema mu biti binini bya Mamure w’Umwamori,+ umuvandimwe wa Eshikoli na Aneri.+ Kandi abo bari baragiranye isezerano na Aburamu. 14 Aburamu yumva ko umuvandimwe we yajyanywe ho umunyago.+ Nuko yegeranya abantu be batojwe,+ abagaragu magana atatu na cumi n’umunani bavukiye mu rugo rwe,+ maze akurikira ba bami agera i Dani.+ 15 Bigeze nijoro agabanya ingabo ze mo imitwe,+ we n’abagaragu be barwanya ba bami barabanesha, bakomeza kubakurikira babageza i Hoba, mu majyaruguru y’i Damasiko. 16 Nuko agarura ibintu byose+ bari banyaze, agarura n’umuvandimwe we Loti n’ibintu bye n’abagore n’abandi bantu.+
17 Hanyuma umwami w’i Sodomu ajya kumusanganira igihe yari ahindukiye avuye kunesha Kedorulawomeri n’abami bari kumwe na we, amusanga mu Kibaya cya Shave, ari cyo Kibaya cy’umwami.+ 18 Melikisedeki+ umwami w’i Salemu+ amuzanira umugati na divayi,+ kandi yari umutambyi w’Imana Isumbabyose.+ 19 Nuko amuha umugisha aravuga ati
“Aburamu nahabwe umugisha n’Imana Isumbabyose,+
Yo Muremyi w’ijuru n’isi;+
20 Kandi hasingizwe Imana Isumbabyose,+
Yakugabije abagukandamiza!”+
Nuko Aburamu amuha icya cumi cya byose.+
21 Hanyuma umwami w’i Sodomu abwira Aburamu ati “mpa abantu,+ ariko ibintu byo ubyijyanire.” 22 Aburamu asubiza umwami w’i Sodomu ati “nzamuye ukuboko kwanjye ndahirira+ imbere ya Yehova Imana Isumbabyose, Umuremyi w’ijuru n’isi, 23 ko uhereye ku rudodo ukageza ku mushumi w’urukweto, nta kintu cyawe nzatwara+ kugira ngo utazavaho uvuga uti ‘ni jye watumye Aburamu aba umukire.’ 24 Nta kintu na kimwe ntwara,+ keretse ibyo aba basore bamaze kurya, n’umugabane w’abantu bajyanye nanjye, ari bo Aneri na Eshikoli na Mamure,+ ubareke batware umugabane wabo.”+
15 Nyuma y’ibyo, ijambo rya Yehova rigera kuri Aburamu mu iyerekwa+ rigira riti “Aburamu, witinya.+ Ndi ingabo igukingira.+ Uzahabwa ingororano ikomeye cyane.”+ 2 Aburamu abyumvise aravuga ati “Yehova Mwami w’Ikirenga, ingororano yawe izamarira iki ko ubona nta kana ngira, kandi uzazungura ibyo mu nzu yanjye ari Eliyezeri+ Umunyadamasiko?” 3 Aburamu yongeraho ati “dore nta rubyaro+ wampaye, kandi umugaragu+ wo mu rugo rwanjye ni we uzanzungura aragwe ibyanjye.” 4 Ariko Yehova aramusubiza ati “uwo si we uzakuzungura ngo aragwe ibyawe, ahubwo uzaturuka mu nda yawe ni we uzakuzungura aragwe ibyawe.”+
5 Nuko amujyana hanze aramubwira ati “ubura amaso urebe ku ijuru maze ubare inyenyeri, niba ushobora kuzibara.”+ Arongera aramubwira ati “urubyaro rwawe na rwo ni ko ruzangana.”+ 6 Nuko yizera Yehova,+ na we abimuhwanyiriza no gukiranuka.+ 7 Hanyuma yongera kumubwira ati “ndi Yehova wagukuye muri Uri y’Abakaludaya kugira ngo nguhe iki gihugu kibe icyawe.”+ 8 Nuko aravuga ati “Yehova Mwami w’Ikirenga, nzabwirwa n’iki ko iki gihugu kizaba icyanjye?”+ 9 Na we aramusubiza ati “nshakira ikimasa kimaze imyaka itatu n’inyagazi y’ihene imaze imyaka itatu, n’imfizi y’intama imaze imyaka itatu, n’intungura n’icyana cy’inuma.”+ 10 Nuko afata ayo matungo yose ayacamo kabiri, maze ibyo bice abirambika byerekeranye, ariko inyoni zo ntiyazicamo ibice.+ 11 Ibisiga bitangira kumanuka bigwa kuri izo ntumbi,+ ariko Aburamu akomeza kujya abyirukana.
12 Hashize umwanya, igihe izuba ryari rigiye kurenga, Aburamu arasinzira cyane,+ maze umwijima w’icuraburindi uteye ubwoba uramugwira. 13 Nuko Imana itangira kubwira Aburamu iti “umenye udashidikanya ko urubyaro rwawe ruzaba abimukira mu gihugu kitari icyabo,+ kandi abo muri icyo gihugu bazabagira abacakara, kandi bazabababaza mu gihe cy’imyaka magana ane.+ 14 Ariko icyo gihugu kizabagira abacakara nzagicira urubanza,+ kandi bazakivamo bajyanye ubutunzi bwinshi.+ 15 Naho wowe, uzagenda amahoro usange ba sokuruza; uzahambwa ushaje neza.+ 16 Ariko mu gihe cy’abuzukuruza babo ni bwo bazagaruka ino,+ kuko icyaha cy’Abamori kitaruzura.”+
17 Icyo gihe izuba ryarimo rirenga, maze haza umwijima w’icuraburindi n’itanura ricumba, kandi umuriro waka unyura hagati ya bya bice.+ 18 Kuri uwo munsi Yehova agirana na Aburamu isezerano,+ agira ati “urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu,+ uhereye ku ruzi rwa Egiputa ukageza kuri rwa ruzi runini, ari rwo ruzi rwa Ufurate.+ 19 Nzaruha igihugu cy’Abakeni,+ icy’Abakenizi n’icy’Abakadimoni, 20 icy’Abaheti,+ icy’Abaperizi+ n’icy’Abarefayimu,+ 21 icy’Abamori, icy’Abanyakanani, icy’Abagirugashi n’icy’Abayebusi.”+
16 Icyo gihe Sarayi umugore wa Aburamu nta bana yari yaramubyariye.+ Icyakora yari afite umuja w’Umunyegiputa witwaga Hagari.+ 2 Nuko Sarayi abwira Aburamu ati “dore Yehova yatumye ntashobora kubyara;+ none ryamana n’umuja wanjye, ahari yambyarira abana.”+ Nuko Aburamu yumvira Sarayi.+ 3 Hanyuma Sarayi umugore wa Aburamu afata Hagari umuja we w’Umunyegiputa, amuha umugabo we Aburamu ngo amugire umugore we.+ Icyo gihe Aburamu yari amaze imyaka icumi aba mu gihugu cy’i Kanani. 4 Nuko aryamana na Hagari maze aratwita. Hagari amaze kumenya ko atwite atangira gusuzugura nyirabuja.+
5 Sarayi abibonye abwira Aburamu ati “ibyo uyu muja angirira byose bikubarweho. Ni jye washyize umuja wanjye mu gituza cyawe, none yamaze kumenya ko atwite atangira kunsuzugura. Yehova aducire urubanza jye nawe.”+ 6 Aburamu abwira Sarayi+ ati “dore umuja wawe ari mu maboko yawe, umukoze icyo ushaka.”+ Nuko Sarayi atangira kumufata nabi, ku buryo yamuhunze.+
7 Nyuma yaho umumarayika wa Yehova+ amusanga mu butayu ku iriba ry’amazi, riri ku nzira ijya i Shuri.+ 8 Aramubwira ati “yewe Hagari muja wa Sarayi, urava he ukajya he?” Aramusubiza ati “ndahunga mabuja Sarayi.” 9 Nuko uwo mumarayika wa Yehova aramubwira ati “subira kwa nyokobuja maze wicishe bugufi umugandukire.”+ 10 Hanyuma uwo mumarayika wa Yehova aramubwira ati “nzagwiza cyane urubyaro rwawe+ rube rwinshi, rwe kubarika.”+ 11 Uwo mumarayika wa Yehova yongeraho ati “dore uratwite kandi uzabyara umwana w’umuhungu, uzamwite Ishimayeli,+ kuko Yehova yumvise akababaro kawe.+ 12 Naho uwo mwana we, azamera nk’imparage. Azarwanya abantu bose kandi abantu bose bazamurwanya;+ kandi azabamba ihema rye imbere y’abavandimwe be bose.”+
13 Nuko yambaza izina rya Yehova wavuganaga na we, ati “uri Imana ireba,”+ kuko yagize ati “ese mu by’ukuri aha ni ho mboneye undeba?” 14 Ni cyo cyatumye iryo riba ryitwa Beri-Lahayi-Royi.+ Riri hagati ya Kadeshi na Beredi. 15 Nyuma yaho Hagari abyarira Aburamu umwana w’umuhungu, maze uwo muhungu Hagari amubyariye, Aburamu amwita Ishimayeli.+ 16 Aburamu yari afite imyaka mirongo inani n’itandatu igihe Hagari yamubyariraga Ishimayeli.
17 Igihe Aburamu yari afite imyaka mirongo cyenda n’icyenda, Yehova yaramubonekeye aramubwira+ ati “ndi Imana Ishoborabyose.+ Ujye ugendera imbere yanjye kandi ube indakemwa.+ 2 Kandi nshyize isezerano ryanjye hagati yanjye nawe,+ ko nzakugwiza cyane.”+
3 Nuko Aburamu abyumvise yikubita hasi yubamye,+ maze Imana ikomeza kuvugana na we igira iti 4 “dore mfitanye nawe isezerano,+ kandi rwose uzaba se w’amahanga menshi.+ 5 Ntuzongera kwitwa Aburamu ukundi, ahubwo uzitwa Aburahamu, kuko nzakugira sekuruza w’amahanga menshi. 6 Nzatuma wororoka cyane nkugire amahanga menshi, kandi uzakomokwaho n’abami.+
7 “Nzasohoza isezerano ryanjye riri hagati yanjye nawe+ n’urubyaro rwawe n’abazarukomokaho, ribe isezerano ry’ibihe bitarondoreka,+ kugira ngo mbe Imana yawe n’iy’urubyaro rwawe ruzagukurikira.+ 8 Kandi iki gihugu utuyemo uri umwimukira,+ ari cyo gihugu cy’i Kanani cyose, nzakiguha wowe n’urubyaro rwawe ruzagukurikira, kibe icyanyu kugeza ibihe bitarondoreka; kandi nzaba Imana yabo.”+
9 Imana yongera kubwira Aburahamu iti “nawe ukomeze isezerano ryanjye, wowe n’urubyaro rwawe n’abazarukomokaho.+ 10 Iri ni ryo sezerano muzakomeza hagati yanjye namwe, ndetse n’urubyaro rwanyu ruzabakurikira:+ umuntu wese w’igitsina gabo wo muri mwe agomba gukebwa.+ 11 Muzajye mukebwa, kandi icyo kizababere ikimenyetso cy’isezerano riri hagati yanjye namwe.+ 12 Umwana w’umuhungu wese wo muri mwe umaze iminsi umunani avutse agomba gukebwa,+ nk’uko ibisekuru byanyu bizakurikirana, ni ukuvuga umwana wese wavukiye mu rugo rwawe, n’umuntu wese waguzwe amafaranga ku munyamahanga utari uwo mu rubyaro rwawe. 13 Umugabo wese wavukiye mu rugo rwawe n’umugabo wese waguze amafaranga yawe agomba gukebwa;+ kandi isezerano ryanjye rigaragarira ku mubiri wanyu, rigomba kuba isezerano ry’ibihe bitarondoreka.+ 14 Umuntu wese w’igitsina gabo utazakebwa, uwo muntu azicwe avanwe mu bwoko bwe.+ Azaba yishe isezerano ryanjye.”
15 Imana ikomeza kubwira Aburahamu iti “naho Sarayi umugore wawe ntuzongere kumwita Sarayi, kuko azitwa Sara.+ 16 Nzamuha umugisha kandi azakubyarira umwana w’umuhungu.+ Nzamuha umugisha kandi azakomokwaho n’amahanga;+ abami b’amahanga bazamukomokaho.”+ 17 Aburahamu abyumvise yikubita hasi yubamye, atangira guseka no kwibwira mu mutima we+ ati “mbese umugabo w’imyaka ijana azabyara umwana, na Sara umugore w’imyaka mirongo cyenda abyare?”+
18 Hanyuma Aburahamu abwira Imana y’ukuri ati “Ishimayeli arakabaho imbere yawe!”+ 19 Imana na yo iramubwira iti “Sara umugore wawe, agiye kuzakubyarira umwana w’umuhungu, uzamwite Isaka.+ Nzashyira isezerano ryanjye hagati yanjye na we n’urubyaro rwe,+ ribe isezerano ry’ibihe bitarondoreka. 20 Naho ku bihereranye na Ishimayeli, nakumvise. Na we nzamuha umugisha ntume yororoka kandi agwire cyane.+ Azakomokwaho n’abatware cumi na babiri, kandi nzamugira ishyanga rikomeye.+ 21 Icyakora isezerano ryanjye nzarigirana na Isaka,+ uwo Sara azakubyarira, mu gihe nk’iki cy’umwaka utaha.”+
22 Nuko Imana irangije kuvugana na Aburahamu+ iragenda. 23 Hanyuma Aburahamu afata umuhungu we Ishimayeli n’abantu b’igitsina gabo bose bavukiye mu rugo rwe n’umuntu wese yaguze amafaranga ye, ni ukuvuga buri muntu wese wo mu rugo rwa Aburahamu w’igitsina gabo, maze abakeba kuri uwo munsi nk’uko Imana yari yabimubwiye.+ 24 Aburahamu yari afite imyaka mirongo cyenda n’icyenda igihe yakebwaga.+ 25 Umuhungu we Ishimayeli yari afite imyaka cumi n’itatu igihe yakebwaga.+ 26 Uwo munsi ni bwo Aburahamu n’umuhungu we Ishimayeli bakebwe.+ 27 Kandi abagabo bose bo mu rugo rwe, ni ukuvuga umuntu wese wavukiye mu rugo rwe n’umuntu wese yaguze amafaranga ku munyamahanga, bakebanwa na we.+
18 Nyuma yaho Yehova amubonekera+ ari mu biti binini by’i Mamure,+ ubwo yari yicaye ku muryango w’ihema rye ku manywa, igihe haba hari icyokere cyinshi.+ 2 Yubuye amaso+ abona abagabo batatu bahagaze ku ntera runaka y’aho ari. Ababonye ava ku muryango w’ihema rye yiruka abasanga, maze abikubita imbere.+ 3 Hanyuma aravuga ati “Yehova, niba ntonnye mu maso yawe, ndakwinginze ntuce ku mugaragu wawe.+ 4 Reka bazane amazi maze babakarabye ibirenge,+ hanyuma muruhukire munsi y’igiti.+ 5 Nanjye ngiye kubazanira umugati muhumurize umutima.+ Nyuma yaho muri bugende, kuko icyo ari cyo cyatumye munyura aho umugaragu wanyu ari.” Na bo baravuga bati “ni byiza. Ubikore nk’uko ubivuze.”
6 Aburahamu arihuta asanga Sara mu ihema aramubwira ati “gira vuba ufate seya* eshatu z’ifu inoze, uyiponde maze ukore imigati yiburungushuye.”+ 7 Hanyuma Aburahamu ariruka ajya mu mashyo ye, atoranya ikimasa cyiza cy’umushishe maze agiha umugaragu we, arihuta ajya kugitegura.+ 8 Ibyo birangiye, Aburahamu afata amavuta n’amata na cya kimasa cy’umushishe yari yateguye abishyira imbere yabo.+ Arangije ahagarara iruhande rwabo munsi y’igiti igihe barimo barya.+
9 Nuko baramubaza bati “umugore wawe Sara+ ari he?” Arabasubiza ati “ari hano mu ihema.”+ 10 Umwe muri abo bagabo akomeza agira ati “ni ukuri, umwaka utaha mu gihe nk’iki nzagaruka aho uri, kandi umugore wawe Sara azabyara umwana w’umuhungu.”+ Icyo gihe Sara yari ateze amatwi ari ku muryango w’ihema ryari inyuma y’uwo mugabo. 11 Kandi Aburahamu na Sara bari bashaje, bageze mu za bukuru.+ Sara ntiyari akijya mu mihango.+ 12 Nuko Sara asekera mu mutima we+ ati “ni ukuri koko nzagira ibyo byishimo kandi nshaje, n’umutware wanjye akaba ashaje?”+ 13 Hanyuma Yehova abwira Aburahamu ati “kuki Sara asetse akavuga ati ‘ni ukuri koko nzabyara kandi nshaje?’+ 14 Mbese hari icyananira Yehova?+ Mu gihe cyagenwe nzagaruka aho uri, umwaka utaha mu gihe nk’iki, kandi Sara azabyara umwana w’umuhungu.” 15 Ariko kubera ko Sara yagize ubwoba, atangira kubihakana ati “ntabwo nsetse!” Nuko aramubwira ati “oya, urasetse!”+
16 Hanyuma abo bagabo barahaguruka bava aho, berekeza amaso i Sodomu,+ kandi Aburahamu yari kumwe na bo abaherekeje.+ 17 Nuko Yehova aravuga ati “ese ndakomeza guhisha Aburahamu ibyo ngiye gukora?+ 18 N’ubundi kandi, Aburahamu azaba ishyanga rikomeye kandi rifite imbaraga, ndetse amahanga yose yo mu isi azihesha umugisha binyuze kuri we.+ 19 Kuko icyatumye mumenya ari ukugira ngo ategeke abana be n’abazamukomokaho bose, ngo bajye bakomeza inzira za Yehova, bakore ibyo gukiranuka no guca imanza zitabera,+ kugira ngo Yehova azahe Aburahamu ibyo yamusezeranyije byose.”+
20 Nuko Yehova aravuga ati “ijwi rirenga ry’abataka bitotombera ibibera i Sodomu n’i Gomora+ ryangezeho, kandi icyaha cyabo kiraremereye cyane.+ 21 Niyemeje rwose kumanuka nkareba niba koko bakora ibihwanye no gutaka kw’abahitotombera kwangezeho, kandi niba atari byo, nabwo ndabimenya.”+
22 Nuko abo bagabo barahindukira, bava aho bafata inzira ijya i Sodomu; ariko Yehova+ we yari agihagaze imbere ya Aburahamu.+ 23 Hanyuma Aburahamu aramwegera, aramubaza ati “ese koko uzarimburana abakiranutsi n’abanyabyaha?+ 24 Reka tuvuge ko muri uwo mugi harimo abakiranutsi mirongo itanu. Ubwo se uzabarimbura we kubabarira uwo mugi ku bw’abo bakiranutsi mirongo itanu bawurimo?+ 25 Ntibikabeho ko wakora ibintu nk’ibyo ngo urimburane umukiranutsi n’umunyabyaha, ku buryo ibyaba ku mukiranutsi ari na byo byaba ku munyabyaha!+ Oya, ntibikabeho ko wagenza utyo.+ Mbese Umucamanza w’isi yose ntazakora ibikwiriye?”+ 26 Nuko Yehova aramusubiza ati “ninsanga mu mugi w’i Sodomu harimo abakiranutsi mirongo itanu, nzababarira uwo mugi wose ku bw’abo bakiranutsi.”+ 27 Ariko Aburahamu arongera aravuga ati “dore niyemeje kuvugana na Yehova nubwo ndi umukungugu n’ivu gusa.+ 28 Reka tuvuge ko ku bakiranutsi mirongo itanu habuzeho batanu. Ese uzarimbura uwo mugi wose kubera abo batanu babuzeho?” Aramusubiza ati “sinzawurimbura ninsangayo mirongo ine na batanu.”+
29 Aburahamu yongera kumubwira ati “reka tuvuge ko hariyo mirongo ine.” Na we aramusubiza ati “sinzawurimbura ku bw’abo mirongo ine.” 30 Ariko akomeza agira ati “Yehova, ndakwinginze nturakare,+ ahubwo undeke ngire icyo nongeraho:+ reka tuvuge ko hariyo abakiranutsi mirongo itatu.” Aramusubiza ati “sinzawurimbura ninsangayo abo mirongo itatu.” 31 Aburahamu yongeraho ati “dore niyemeje kuvugana na Yehova:+ reka tuvuge ko hariyo abakiranutsi makumyabiri.” Na we aramusubiza ati “sinzawurimbura ku bw’abo makumyabiri.”+ 32 Amaherezo aravuga ati “Yehova, ndakwinginze nturakare,+ ahubwo undeke mvuge iri rimwe risa:+ reka tuvuge ko hariyo icumi.” Na we aramusubiza ati “sinzawurimbura ku bw’abo icumi.”+ 33 Hanyuma Yehova+ arangije kuvugana na Aburahamu aragenda, Aburahamu na we asubira iwe.
19 Nuko abo bamarayika bombi bagera i Sodomu nimugoroba, kandi Loti yari yicaye ku irembo ry’i Sodomu.+ Loti ababonye arahaguruka ajya kubasanganira, maze yikubita hasi yubamye.+ 2 Arababwira ati “databuja, ndabinginze muze mu nzu y’umugaragu wanyu muharare kandi babakarabye ibirenge.+ Hanyuma muze kuzinduka kare mwikomereze urugendo.”+ Na bo baramusubiza bati “oya, ahubwo turi burare ku karubanda.”+ 3 Ariko arabahata cyane+ ku buryo bajyanye na we bakinjira mu nzu ye. Hanyuma abategurira amafunguro,+ abokereza n’imigati idasembuwe,+ maze bararya.
4 Batararyama, abagabo bo muri uwo mugi w’i Sodomu, uhereye ku mwana w’umuhungu ukageza ku musaza, bose baza biremye agatsiko+ bagota iyo nzu.+ 5 Bahamagara Loti baramubwira bati “abagabo baje iwawe iri joro bari he? Basohore ubaduhe turyamane na bo.”+
6 Amaherezo Loti arasohoka abasanga ku muryango, ariko akingira urugi inyuma ye. 7 Nuko arababwira ati “bavandimwe, ndabinginze ntimugire ikintu kibi mukora.+ 8 Dore mfite abakobwa babiri batararyamana n’umugabo.+ Reka mbasohore mbabahe. Hanyuma mubakoze icyo mushaka cyose.+ Gusa aba bagabo ntimugire icyo mubatwara+ kuko ari yo mpamvu baje kwikinga mu nzu yanjye.”+ 9 Na bo baramubwira bati “igirayo se!” Bongeraho bati “uyu mugabo yaje ari umwimukira+ atura hano ari nyakamwe, none arashaka no kwigira umucamanza.+ Ubu nonaha tugiye kugukorera ibibi biruta ibyo twari kubakorera.” Nuko basunika Loti cyane,+ kandi begera urugi bashaka kurumena.+ 10 Ba bagabo basohora amaboko bafata Loti bamwinjiza aho bari mu nzu, maze urugi bararukinga. 11 Bateza ubuhumyi abo bantu bari ku muryango w’inzu,+ uhereye ku muto muri bo ukageza ku mukuru,+ ku buryo bagerageje gushakisha aho umuryango uri bakaruha.+
12 Nuko ba bagabo babwira Loti bati “hari bene wanyu ufite ino aha? Baba abakwe bawe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe, mbese abawe bose bari muri uyu mugi, bakure aha hantu!+ 13 Tugiye kuharimbura, kuko ijwi ry’abataka bahitotombera ryageze imbere ya Yehova,+ none Yehova yadutumye kurimbura uyu mugi.”+ 14 Nuko Loti arasohoka maze avugana n’abakwe be bari kuzashyingiranwa n’abakobwa be, akomeza kubabwira ati “nimugire bwangu muve aha hantu kuko Yehova agiye kurimbura uyu mugi!”+ Ariko abakwe be babonaga ameze nk’umuntu wikinira.+
15 Icyakora umuseke utambitse, abamarayika batitiriza Loti bamubwira bati “gira bwangu ufate umugore wawe n’abakobwa bawe bombi bari hano,+ kugira ngo mutarimbuka muzize icyaha cy’uyu mugi!”+ 16 Akomeje kuzarira,+ abo bagabo bamufata ukuboko we n’umugore we n’abakobwa be bombi babakura muri uwo mugi babashyira inyuma yawo,+ kuko Yehova yari amugiriye impuhwe.+ 17 Nuko bakimara kubageza ku nkengero z’uwo mugi, umwe muri bo aramubwira ati “hunga ukize ubugingo bwawe!+ Nturebe inyuma+ kandi ntugire aho uhagarara muri aka Karere kose!+ Hungira mu karere k’imisozi miremire kugira ngo utarimburwa!”+
18 Hanyuma Loti arababwira ati “Yehova ndakwinginze, bye kuba bityo! 19 Dore umugaragu wawe natonnye mu maso yawe.+ Wangaragarije cyane ineza yuje urukundo+ urokora ubugingo bwanjye,+ ariko sinshobora guhungira mu karere k’imisozi miremire. Ndatinya ko nakugarizwa n’amakuba maze ngapfa.+ 20 None ndakwinginze, dore uriya mugi uri hafi nawuhungiramo kandi ni umugi muto.+ Ese mpungiye muri uriya mugi muto hari icyo bitwaye? Kandi ubugingo bwanjye bwakomeza kubaho!”+ 21 Nuko aramubwira ati “ibyo usabye ndabikwemereye,+ ntabwo ndi burimbure uwo mugi uvuze.+ 22 Ihute uhungireyo, kuko nta cyo nshobora gukora utaragera yo!”+ Ni cyo cyatumye yita uwo mugi Sowari.+
23 Loti yageze i Sowari izuba ryarashe.+ 24 Hanyuma Yehova agusha imvura y’amazuku n’umuriro biturutse mu ijuru kuri Yehova, bigwa i Sodomu n’i Gomora.+ 25 Nuko arimbura iyo migi, ndetse n’ako Karere kose n’abaturage bose bo muri iyo migi n’ibimera byose byo ku butaka.+ 26 Umugore we wari umukurikiye areba inyuma, maze ahinduka inkingi y’umunyu.+
27 Nuko bukeye kare mu gitondo Aburahamu ajya ha hantu yari yahagaze ari imbere ya Yehova.+ 28 Hanyuma yerekeza amaso i Sodomu n’i Gomora no muri ako Karere kose maze abona ibintu biteye ubwoba. Abona umwotsi mwinshi uzamuka muri ako karere umeze nk’umwotsi mwinshi uva mu itanura!+ 29 Kandi igihe Imana yarimburaga imigi yo muri ako Karere, yazirikanye Aburahamu kuko yafashe ingamba zo kurokora Loti, igihe yarimburaga iyo migi Loti yari atuyemo.+
30 Nyuma yaho Loti ava i Sowari ajyana n’abakobwa be bombi+ ajya gutura mu karere k’imisozi miremire, kuko yatinye gutura i Sowari.+ Atangira gutura mu buvumo ari kumwe n’abakobwa be bombi. 31 Uw’imfura abwira murumuna we ati “dore data arashaje kandi muri iki gihugu nta mugabo uhari twashyingiranwa na we nk’uko bigenda ku isi hose.+ 32 None ngwino duhe data divayi anywe+ hanyuma turyamane na we, kugira ngo umuryango wa data udacika.”+
33 Nuko muri iryo joro+ bahata se divayi; hanyuma uw’imfura aragenda aryamana na se, ariko se ntiyamenya igihe uwo mukobwa yaryamiye n’igihe yabyukiye. 34 Bukeye bwaho, uw’imfura abwira murumuna we ati “dore muri iri joro ryakeye naryamanye na data. None reka no muri iri joro tumuhe divayi anywe. Hanyuma nawe ugende uryamane na we, kugira ngo umuryango wa data udacika.” 35 Nuko no muri iryo joro bakomeza guha se divayi; hanyuma umuto aragenda aryamana na se, ariko se ntiyamenya igihe uwo mukobwa yaryamiye n’igihe yabyukiye. 36 Nuko abo bakobwa bombi ba Loti batwita inda za se.+ 37 Igihe kigeze uw’imfura abyara umwana w’umuhungu amwita Mowabu.+ Ni we sekuruza w’Abamowabu kugeza n’ubu.+ 38 Umuto na we abyara umwana w’umuhungu amwita Beni-Ami. Ni we sekuruza w’Abamoni+ kugeza n’ubu.
20 Nuko Aburahamu ava aho ngaho+ yimukira i Negebu maze atura hagati y’i Kadeshi+ n’i Shuri,+ aba umwimukira i Gerari.+ 2 Aburahamu yongera kuvuga iby’umugore we Sara ati “ni mushiki wanjye.”+ Abimeleki umwami w’i Gerari abyumvise atuma abantu ngo bamuzanire Sara.+ 3 Hanyuma Imana ibonekera Abimeleki mu nzozi nijoro, iramubwira iti “dore umeze nk’uwapfuye bitewe n’umugore wacyuye,+ kuko ari umugore w’undi mugabo.”+ 4 Icyakora, Abimeleki yari atararyamana na we.+ Nuko aravuga ati “Yehova, ese koko ugiye kwica ishyanga ritariho urubanza?+ 5 Si we wambwiye ati ‘ni mushiki wanjye’? Uwo mugore na we ntiyambwiye ati ‘ni musaza wanjye’? Ibyo nakoze nabikoranye umutima mwiza, ntagambiriye ikibi.”+ 6 Nuko Imana y’ukuri imubwirira mu nzozi iti “nanjye namenye ko ibyo wabikoze ufite umutima utaryarya,+ kandi nanjye nakubujije kuncumuraho.+ Ni cyo cyatumye ntakwemerera kumukoraho.+ 7 Ariko noneho, uwo mugabo umusubize umugore we kuko ari umuhanuzi.+ Na we azinginga agusabira,+ ukomeze kubaho. Ariko nutamumusubiza, umenye ko no gupfa uzapfa, ugapfana n’abawe bose.”+
8 Nuko Abimeleki azinduka kare mu gitondo ahamagara abagaragu be bose, abatekerereza ibyo bintu byose. Babyumvise bagira ubwoba bwinshi cyane. 9 Hanyuma Abimeleki ahamagaza Aburahamu aramubwira ati “ibyo wadukoreye ni ibiki, kandi ni iki nagucumuyeho cyatumye unteza icyaha gikomeye+ bene aka kageni, jye n’ubwami bwanjye? Wankoreye ibidakorwa.”+ 10 Nuko Abimeleki yongera kubwira Aburahamu ati “wadukoreye ibi bintu ushaka kugera ku ki?”+ 11 Aburahamu aramusubiza ati “nabitewe n’uko nibwiraga nti ‘nta gushidikanya, abantu b’aha ntibatinya Imana.+ Bazanyica bampora umugore wanjye nta kabuza.’+ 12 Byongeye kandi, ni mushiki wanjye koko, kuko ari mwene data, uretse ko atari mwene mama, none akaba yarabaye umugore wanjye.+ 13 Igihe Imana yankuraga mu nzu ya data+ ikanzerereza, naramubwiye nti ‘ineza yuje urukundo+ uzangaragariza ni iyi: ahantu hose tuzajya tugera, uzajye uvuga uti “ni musaza wanjye.”’”+
14 Hanyuma Abimeleki afata intama n’inka n’abagaragu n’abaja abiha Aburahamu, kandi amusubiza umugore we Sara.+ 15 Nanone Abimeleki aramubwira ati “dore igihugu cyanjye cyose kiri imbere yawe. Uture aho ushaka hose.”+ 16 Kandi abwira Sara ati “dore mpaye musaza wawe+ ibiceri by’ifeza igihumbi. Ni ibyo ntanze ku bwawe kugira ngo bibe ibyo gukinga+ mu maso abo muri kumwe bose no kwereka abantu bose ko utariho umugayo.” 17 Nuko Aburahamu yinginga Imana y’ukuri,+ maze ikiza Abimeleki n’umugore we n’abaja be, batangira kubyara abana. 18 Kuko Yehova yari yarazibye inda ibyara y’abo mu rugo rwa Abimeleki, abahora Sara umugore wa Aburahamu.+
21 Yehova yita kuri Sara nk’uko yari yarabivuze, maze Yehova akorera Sara ibyo yari yaravuze.+ 2 Sara aratwita,+ abyarira Aburahamu wari ugeze mu za bukuru umwana w’umuhungu, igihe Imana yari yaramubwiye kigeze.+ 3 Nuko uwo muhungu Sara yari yamubyariye, Aburahamu amwita Isaka.+ 4 Aburahamu akeba umuhungu we Isaka amaze iminsi umunani avutse, nk’uko Imana yari yarabimutegetse.+ 5 Kandi Aburahamu yari afite imyaka ijana igihe umuhungu we Isaka yavukaga. 6 Hanyuma Sara aravuga ati “Imana impaye impamvu yo guseka. Uzabyumva wese azasekana nanjye.”+ 7 Yongeraho ati “ni nde washoboraga kubwira Aburahamu ati ‘Sara azonsa umwana?’ None dore mubyariye umwana w’umuhungu ageze mu za bukuru!”
8 Nuko uwo mwana akomeza gukura, igihe kigeze aracuka;+ hanyuma kuri uwo munsi Isaka yacukiyeho, Aburahamu ategura ibirori bikomeye. 9 Sara akajya abona umuhungu wa Hagari Umunyegiputakazi,+ uwo yabyaranye na Aburahamu, annyega Isaka.+ 10 Nuko abwira Aburahamu ati “irukana uyu muja n’umuhungu we, kuko umuhungu w’uyu muja atazaraganwa n’umuhungu wanjye Isaka!”+ 11 Ariko ibyo bibabaza Aburahamu cyane kuko byari bivuzwe ku muhungu we.+ 12 Hanyuma Imana ibwira Aburahamu iti “ntubabazwe n’ibyo Sara akomeza kukubwira ku bihereranye n’uwo muhungu n’umuja wawe. Ibyo akubwira umwumvire, kuko urubyaro ruzakwitirirwa ruzakomoka kuri Isaka.+ 13 Naho umuhungu w’uwo muja,+ na we nzamugira ishyanga kuko na we ari urubyaro rwawe.”+
14 Aburahamu azinduka kare mu gitondo afata umugati n’uruhago rw’uruhu rurimo amazi abiha Hagari,+ abimushyira ku rutugu amuha n’umwana,+ hanyuma aramusezerera. Nuko Hagari aragenda, azerera mu butayu bw’i Beri-Sheba.+ 15 Amaherezo ya mazi yari afite mu ruhago rw’uruhu arashira+ maze ashyira+ wa mwana munsi y’igihuru. 16 Hanyuma ajya kwicara wenyine ku ntera ireshya n’aho umuntu yarasa umwambi, kuko yibwiraga ati “reka ne kureba uko umwana wanjye apfa.”+ Nuko yicara hasi amwitaruye, atangira kurira cyane.+
17 Nuko Imana yumva ijwi ry’uwo mwana,+ maze umumarayika w’Imana ahamagara ari mu ijuru abwira Hagari+ ati “urarizwa n’iki Hagari we? Ntutinye kuko Imana yumvise ijwi ry’umwana wawe aho ari. 18 Haguruka ugende wegure umwana wawe umufate umukomeze, kuko nzamuhindura ishyanga rikomeye.”+ 19 Hanyuma Imana imuhumura amaso maze abona iriba ry’amazi.+ Aragenda avomera muri rwa ruhago rw’uruhu aha umwana amazi aranywa. 20 Nuko Imana ikomeza kubana n’uwo mwana,+ arakura maze atura mu butayu, aba umurashi.+ 21 Atura mu butayu bw’i Parani,+ nyina amushakira umugore wo mu gihugu cya Egiputa.
22 Icyo gihe Abimeleki, ari kumwe na Fikoli umutware w’ingabo ze, abwira Aburahamu ati “Imana iri kumwe nawe mu byo ukora byose.+ 23 None ndahira Imana+ ko utazampemukira jye n’urubyaro rwanjye n’abazankomokaho,+ ko urukundo rudahemuka nakugaragarije+ ari rwo nawe uzangaragariza, ukarugaragariza n’igihugu wabayemo uri umwimukira.”+ 24 Aburahamu aramusubiza ati “ndarahiye.”+
25 Igihe Aburahamu yatonganyaga cyane Abimeleki bitewe n’iriba ry’amazi abagaragu ba Abimeleki bari baramwambuye,+ 26 Abimeleki yaravuze ati “ibyo sinzi uwabikoze, kandi nawe ntiwigeze ubimbwira, nanjye sinigeze mbyumva uretse uyu munsi.”+ 27 Nuko Aburahamu afata intama n’inka abiha Abimeleki,+ maze bombi bagirana isezerano.+ 28 Aburahamu afata intama ndwi z’inyagazi azikuye mu mukumbi azishyira ukwazo, 29 maze Abimeleki abaza Aburahamu ati “izo ntama ndwi z’inyagazi ushyize ukwazo zisobanura iki?” 30 Aburahamu aramusubiza ati “ugomba kwemera izi ntama ndwi z’inyagazi nguhaye, kugira ngo bimbere gihamya+ y’uko ari jye wafukuye iryo riba.” 31 Ni cyo cyatumye aho hantu ahita Beri-Sheba+ kuko ari ho bombi bagiraniye indahiro. 32 Nuko bagirana isezerano+ i Beri-Sheba, hanyuma Abimeleki na Fikoli umutware w’ingabo ze basubira mu gihugu cy’Abafilisitiya.+ 33 Nyuma yaho atera igiti cy’umwesheri i Beri-Sheba, maze yambarizayo izina rya Yehova+ Imana ihoraho iteka ryose.+ 34 Aburahamu akomeza kuba mu gihugu cy’Abafilisitiya ari umwimukira, ahamara iminsi myinshi.+
22 Nyuma yaho Imana y’ukuri igerageza Aburahamu,+ iramuhamagara iti “Aburahamu!” Aritaba ati “karame!”+ 2 Iramubwira iti “fata Isaka+ umuhungu wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda cyane,+ mujye mu gihugu cy’i Moriya,+ nimugerayo umutambeho igitambo gikongorwa n’umuriro, kuri umwe mu misozi nzakwereka.”+
3 Nuko Aburahamu azinduka kare mu gitondo ategura indogobe ye, afata abagaragu be babiri n’umuhungu we Isaka,+ kandi yasa inkwi zo kosa igitambo. Hanyuma arahaguruka ajya ahantu Imana y’ukuri yari yamubwiye. 4 Ku munsi wa gatatu Aburahamu yubura amaso akiri kure atangira kubona aho hantu. 5 Nuko Aburahamu abwira abagaragu be+ ati “musigarane n’indogobe hano, naho jye n’uyu muhungu tugiye hirya hariya gusenga,+ hanyuma turagaruka aho muri.”
6 Hanyuma Aburahamu afata inkwi zo kosa igitambo azikorera umuhungu we Isaka,+ na we afata umuriro n’icyuma, maze barajyana.+ 7 Isaka ahamagara se Aburahamu ati “data!”+ Na we ati “ndakumva mwana wanjye!”+ Nuko aramubaza ati “ko mbona umuriro n’inkwi, intama yo gutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro iri he?”+ 8 Aburahamu aramubwira ati “mwana wa, Imana iri buduhe intama yo gutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro.”+ Nuko bombi bakomeza urugendo.
9 Amaherezo bagera ha hantu Imana y’ukuri yari yamubwiye, nuko Aburahamu ahubaka igicaniro,+ agitondekaho inkwi, aboha umuhungu we Isaka amaboko n’amaguru, maze amurambika ku gicaniro hejuru y’inkwi.+ 10 Aburahamu arambura ukuboko kwe afata icyuma agira ngo yice umuhungu we.+ 11 Ariko umumarayika wa Yehova amuhamagara ari mu ijuru, aramubwira+ ati “Aburahamu, Aburahamu!” Na we aritaba ati “karame!” 12 Aramubwira ati “nturamburire ukuboko kuri uwo muhungu kandi ntugire icyo umutwara,+ kuko ubu noneho menye ko utinya Imana kuko utanyimye umwana wawe, umuhungu wawe w’ikinege.”+ 13 Nuko Aburahamu yubura amaso areba imbere ye abona imfizi y’intama, amahembe yayo yafashwe mu gihuru. Aburahamu aragenda afata iyo mfizi y’intama ayitamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro mu cyimbo cy’umuhungu we.+ 14 Aburahamu yita aho hantu Yehova-Yire. Ni yo mpamvu kugeza n’uyu munsi bakunze kuvuga bati “ku musozi wa Yehova azatanga ibikenewe.”+
15 Nuko umumarayika wa Yehova ahamagara Aburahamu ubwa kabiri ari mu ijuru, 16 aramubwira ati “‘jyewe ubwanjye ndirahiye,’ ni ko Yehova avuga,+ ‘ko ubwo wagenje utyo ntunyime umwana wawe, umuhungu wawe w’ikinege,+ 17 nanjye nzaguha umugisha rwose. Nzagwiza urubyaro rwawe rungane n’inyenyeri zo mu ijuru, rungane n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja,+ kandi urubyaro rwawe ruzigarurira amarembo y’abanzi barwo.+ 18 Amahanga yose yo mu isi azihesha umugisha binyuze ku rubyaro rwawe+ kubera ko wanyumviye.’”+
19 Hanyuma Aburahamu asubira aho abagaragu be bari, maze barahaguruka basubirana i Beri-Sheba,+ Aburahamu akomeza gutura i Beri-Sheba.
20 Nyuma yaho inkuru igera kuri Aburahamu igira iti “Miluka+ na we yabyariye umuvandimwe wawe Nahori+ abana b’abahungu: 21 imfura ye ni Usi, na murumuna we Buzi,+ na Kemuweli se wa Aramu, 22 na Kesedi na Hazo na Piludashi na Yidilafu na Betuweli.”+ 23 Betuweli yabyaye Rebeka.+ Abo uko ari umunani Miluka yababyariye Nahori umuvandimwe wa Aburahamu. 24 Nanone Nahori yari afite inshoreke yitwaga Rewuma, yaje kubyara Teba na Gahamu na Tahashi na Maka.+
23 Sara yamaze imyaka ijana na makumyabiri n’irindwi. Iyo ni yo myaka yaramye.+ 2 Hanyuma Sara apfira i Kiriyati-Aruba,+ ni ho i Heburoni+ mu gihugu cy’i Kanani,+ maze Aburahamu yinjira mu ihema aborogera Sara, aramuririra cyane. 3 Nuko Aburahamu asiga umurambo w’umugore we aho ajya kuvugana na bene Heti,+ arababwira ati 4 “dore ntuye muri mwe ndi umwimukira.+ Nimumpe ahantu ho guhamba kugira ngo mpambe umurambo w’umugore wanjye mwivane mu maso.”+ 5 Nuko bene Heti basubiza Aburahamu bati 6 “utwumve nyagasani.+ Dore muri twe uri umutware washyizweho n’Imana.+ Mu marimbi yacu meza cyane kurusha ayandi, utoranyemo aho uhamba umurambo w’umugore wawe.+ Nta n’umwe muri twe uzakwima irimbi rye ngo akubuze guhamba umurambo w’umugore wawe.”+
7 Nuko Aburahamu arahaguruka yunamira bene igihugu,+ ari bo bene Heti,+ 8 arababwira ati “niba munyemereye guhamba umurambo w’umugore wanjye, munyumve maze munyingingire Efuroni mwene Sohari,+ 9 kugira ngo ampe ubuvumo bwe bw’i Makipela+ buri ku mpera y’umurima we. Abumpe maze muhere imbere yanyu ifeza zibukwiriye kugira ngo njye mpahamba.”+
10 Efuroni na we yari yicaranye na bene Heti. Nuko Efuroni w’Umuheti+ asubiza Aburahamu bene Heti bumva n’abinjiraga mu irembo ry’umugi bose bumva, ati+ 11 “reka reka nyagasani! Ahubwo umva nkubwire. Uwo murima ndawuguhaye, kandi n’ubuvumo burimo ndabuguhaye. Mbuguhereye imbere ya bene wacu bose.+ Genda uhambe umurambo w’umugore wawe.” 12 Nuko Aburahamu yunamira bene igihugu 13 maze abwira Efuroni bene igihugu bumva ati “ushatse wanyumva; oya, nako ntega amatwi! Ndaguha ifeza ziguze uwo murima. Emera nziguhe+ kugira ngo mpambemo umurambo w’umugore wanjye.”
14 Hanyuma Efuroni asubiza Aburahamu ati 15 “unyumve, nyagasani. Umurima ufite agaciro ka shekeli* magana ane z’ifeza, izo zivuze iki hagati yanjye nawe? Genda uhambe umurambo w’umugore wawe.”+ 16 Nuko Aburahamu yumvira Efuroni, maze amupimira ifeza yari yavuze bene Heti bumva, ni ukuvuga shekeli magana ane z’ifeza ku gipimo cy’abacuruzi.+ 17 Nguko uko isambu ya Efuroni yari i Makipela imbere y’i Mamure, ni ukuvuga umurima n’ubuvumo bwari buwurimo hamwe n’ibiti byose byari biri muri uwo murima,+ ibyari biri mu mbago zawo byose, yemejwe+ 18 ko ibaye iya Aburahamu, ko ari isambu aguriye imbere ya bene Heti n’abantu bose binjiraga mu irembo ry’uwo mugi.+ 19 Hanyuma Aburahamu ahamba umurambo w’umugore we Sara mu buvumo bwo mu murima w’i Makipela imbere y’i Mamure, ari ho i Heburoni, mu gihugu cy’i Kanani.+ 20 Nuko uwo murima n’ubuvumo bwari buwurimo wemezwa ko ubaye uwa Aburahamu, awuguze na bene Heti kugira ngo ajye awuhambamo.+
24 Icyo gihe Aburahamu yari ashaje ageze mu za bukuru, kandi Yehova yari yaramuhaye umugisha muri byose.+ 2 Umunsi umwe Aburahamu abwira umugaragu we wari mukuru mu bo mu rugo rwe, ari na we wategekaga ibye byose,+ ati “shyira ukuboko kwawe munsi y’ikibero cyanjye,+ 3 kuko ngomba kukurahiza, ukandahira Yehova+ Imana y’ijuru n’isi ko utazashakira umuhungu wanjye umugore mu bakobwa b’Abanyakanani ntuyemo,+ 4 ahubwo ko uzajya mu gihugu cyanjye kwa bene wacu,+ akaba ari ho ushakira umuhungu wanjye Isaka umugore.”
5 Ariko uwo mugaragu aramubaza ati “uwo mukobwa niyanga kuzana nanjye muri iki gihugu bizagenda bite? Mbese bizaba ari ngombwa ko nsubiza umuhungu wawe mu gihugu wavuyemo?”+ 6 Aburahamu aramusubiza ati “uramenye ntuzasubizeyo umuhungu wanjye.+ 7 Yehova Imana nyir’ijuru wamvanye mu nzu ya data no mu gihugu cya bene wacu,+ akavugana nanjye kandi akandahira+ ati ‘iki gihugu+ nzagiha urubyaro rwawe,’+ azohereza umumarayika we akugende imbere,+ kandi ni ho uzashakira umuhungu wanjye umugore.+ 8 Ariko uwo mukobwa niyanga kuzana nawe, uzaba ubohowe kuri iyo ndahiro.+ Gusa ntugomba gusubizayo umuhungu wanjye.” 9 Nuko uwo mugaragu ashyira ukuboko kwe munsi y’ikibero cya shebuja Aburahamu, amurahira ko azabikora.+
10 Hanyuma uwo mugaragu afata ingamiya icumi mu ngamiya za shebuja, afata n’ibintu byiza by’ubwoko bwose byo mu butunzi bwa shebuja,+ maze arahaguruka ajya muri Mezopotamiya mu mugi wa Nahori. 11 Amaherezo agera ku iriba ry’amazi ryari inyuma y’umugi, maze ahapfukamisha ingamiya. Hari nimugoroba,+ igihe abagore basohokera bagiye kuvoma.+ 12 Aravuga ati “Yehova Mana ya databuja Aburahamu,+ ndakwinginze ngo uyu munsi utume ngira icyo ngeraho kandi ugaragarize databuja Aburahamu+ ineza yuje urukundo.+ 13 Ubu mpagaze ku iriba ry’amazi kandi abakobwa b’abo muri uyu mugi baje kuvoma amazi.+ 14 Dore uko biri bugende: umukobwa ndi bubwire nti ‘manura ikibindi cyawe cy’amazi nyweho,’ maze akambwira ati ‘nywaho, kandi n’ingamiya zawe ndazuhira,’ uwo ni we uri bube utoranyirije umugaragu wawe+ Isaka; kandi uko ni ko uri bumenyeshe ko wagaragarije databuja urukundo rudahemuka.”+
15 Nuko atararangiza kuvuga,+ Rebeka umukobwa wa Betuweli+ umuhungu wa Miluka+ muka Nahori,+ umuvandimwe wa Aburahamu, aba arasohotse afite ikibindi ku rutugu.+ 16 Uwo mukobwa yari mwiza cyane,+ akiri isugi, kuko ari nta mugabo wari warigeze aryamana na we;+ nuko aramanuka agera ku iriba avomera amazi mu kibindi cye, hanyuma arazamuka. 17 Uwo mugaragu ahita yirukanka ajya kumusanganira, maze aramubwira ati “mpa utuzi two kunywa muri icyo kibindi cyawe.”+ 18 Na we aramusubiza ati “akira unywe databuja.” Nuko ahita amanura ikibindi agifata mu ntoki maze amuha amazi aranywa.+ 19 Amaze kumuha amazi yo kunywa, aramubwira ati “ingamiya zawe na zo ndazuhira kugeza aho ziri burangirize kunywa.”+ 20 Amazi yari mu kibindi cye ayasuka vuba vuba mu kibumbiro maze arirukanka ajya kuvoma andi mazi ku iriba, abikora kenshi,+ akomeza kuhira ingamiya ze zose. 21 Hagati aho wa mugabo yamwitegerezaga atangaye cyane. Akomeza guceceka kugira ngo amenye niba Yehova yamuhaye umugisha mu rugendo rwe, cyangwa niba atawumuhaye.+
22 Nuko ingamiya zirangije kunywa, uwo mugabo amuha impeta yo ku zuru+ ikozwe muri zahabu, ipima kimwe cya kabiri cya shekeli, n’imikufi+ ibiri yo kwambara ku maboko yapimaga shekeli icumi za zahabu, 23 maze aramubaza ati “uri umukobwa wa nde? Ndakwinginze, mbwira. Ese mu nzu ya so twabonayo icumbi?”+ 24 Aramusubiza ati “ndi umukobwa wa Betuweli,+ umuhungu Miluka yabyariye Nahori.”+ 25 Yongeraho ati “dufite ubwatsi n’ibiryo by’amatungo byinshi, kandi n’aho kurara harahari.”+ 26 Nuko uwo mugabo yikubita imbere ya Yehova,+ 27 aravuga ati “Yehova Imana ya databuja Aburahamu nasingizwe,+ we utarahwemye kugaragariza databuja ineza yuje urukundo n’ubudahemuka. Igihe nari mu nzira Yehova yanyoboye angeza mu nzu y’abavandimwe ba databuja.”+
28 Uwo mukobwa agenda yiruka abwira nyina ibyo bintu hamwe n’abo muri urwo rugo. 29 Rebeka yari afite musaza we witwaga Labani.+ Nuko Labani agenda yiruka asanga wa mugabo ku iriba. 30 Amaze kubona impeta yo ku zuru n’imikufi+ ku maboko ya mushiki we, no kumva amagambo yose mushiki we Rebeka yavugaga agira ati “uku ni ko uwo mugabo yambwiye,” yahise ajya aho uwo mugabo yari ari, asanga ahagaze iruhande rw’ingamiya ze ku iriba. 31 Ahita amubwira ati “ngwino wowe wahawe umugisha na Yehova.+ Kuki ukomeza guhagarara hanze kandi namaze gutegura inzu n’aho ingamiya ziri burare?” 32 Nuko uwo mugabo yinjira mu nzu, maze Labani akura imitwaro ku ngamiya, aziha ibyatsi n’ibiryo by’amatungo kandi amuha amazi yo koza ibirenge bye n’iby’abantu bari kumwe na we.+ 33 Hanyuma bamuha ibyokurya, ariko aravuga ati “nta cyo ndya ntaravuga ikingenza.” Nuko aramubwira ati “ngaho kivuge!”+
34 Aravuga ati “ndi umugaragu wa Aburahamu.+ 35 Yehova yahundagaje imigisha kuri databuja amugira umuntu ukomeye kandi amuha intama n’inka n’ifeza na zahabu n’abagaragu n’abaja n’ingamiya n’indogobe.+ 36 Sara umugore wa databuja yamubyariye umwana w’umuhungu ageze mu za bukuru,+ kandi azamuraga ibyo atunze byose.+ 37 None databuja yarandahije ati ‘ntuzashakire umuhungu wanjye umugore mu bakobwa b’Abanyakanani bo muri iki gihugu ntuyemo.+ 38 Oya, ahubwo uzajye mu nzu ya data no mu muryango wanjye,+ abe ari ho ushakira umuhungu wanjye umugore.’+ 39 Ariko mbwira databuja nti ‘uwo mukobwa niyanga kuzana nanjye bizagenda bite?’+ 40 Na we arambwira ati ‘Yehova, uwo nagendeye imbere,+ azohereza umumarayika we+ ajyane nawe, kandi rwose azaguha umugisha mu rugendo rwawe.+ Nawe uzashakire umuhungu wanjye umugore mu muryango wanjye, mu nzu ya data.+ 41 Nugera mu muryango wanjye, icyo gihe ntuzaba ukiboshywe n’indahiro wandahiye; kandi nibanga kumuguha, nabwo ntuzaba ukiboshywe n’indahiro wandahiye.’+
42 “Uyu munsi, ubwo nari ngeze ku iriba, navuze nti ‘Yehova, Mana ya databuja Aburahamu, niba koko umpaye umugisha muri uru rugendo rwanjye,+ 43 ubu mpagaze hano ku iriba ry’amazi. Dore uko biri bugende: umukobwa+ uri buze kuvoma amazi nkamubwira nti “mpa utuzi two kunywa muri icyo kibindi cyawe,” 44 maze akambwira ati “nywaho, kandi n’ingamiya zawe ndazuhira,” uwo ni we uri bube ari umugore Yehova yatoranyirije umuhungu wa databuja.’+
45 “Igihe nari ncyibwira+ ibyo bintu mu mutima wanjye,+ mbona Rebeka aje afite ikibindi ku rutugu, aramanuka agera ku iriba avoma amazi.+ Hanyuma ndamubwira nti ‘mpa utuzi two kunywa.’+ 46 Nuko ahita amanura ikibindi arambwira ati ‘nywaho,+ kandi n’ingamiya zawe ndazuhira.’ Nuko nywaho kandi yuhira n’ingamiya. 47 Hanyuma ndamubaza nti ‘uri umukobwa wa nde?’+ Na we aransubiza ati ‘ndi umukobwa wa Betuweli umuhungu wa Nahori, uwo Miluka yamubyariye.’ Nuko mwambika impeta ku zuru n’imikufi ku maboko.+ 48 Nuko nikubita imbere ya Yehova maze nsingiza Yehova Imana ya databuja Aburahamu,+ we wanyoboye mu nzira nyayo+ kugira ngo nsabire umuhungu wa databuja umukobwa w’umuvandimwe we. 49 None rero, niba rwose mugaragarije databuja ineza yuje urukundo n’ubudahemuka,+ nimubimbwire, kandi niba atari byo, nabwo nimubimbwire kugira ngo menye niba nkwiriye guhindukira nkanyura iburyo cyangwa ibumoso.”+
50 Hanyuma Labani na Betuweli baramusubiza bati “ibyo byaturutse kuri Yehova.+ Ntidushobora kugira icyo turenzaho, cyaba ikibi cyangwa icyiza.+ 51 Dore Rebeka ari imbere yawe. Mufate umujyane, abe umugore w’umuhungu wa shobuja nk’uko Yehova yabivuze.”+ 52 Umugaragu wa Aburahamu yumvise uko bamushubije, ahita yikubita imbere ya Yehova.+ 53 Nuko uwo mugaragu azana ibintu by’ifeza n’ibya zahabu n’imyenda, abiha Rebeka, kandi aha musaza we na nyina ibintu byiza cyane.+ 54 Ibyo birangiye, we n’abantu bari kumwe na we bararya baranywa, kandi iryo joro barara aho, mu gitondo barabyuka.
Hanyuma uwo mugaragu aravuga ati “nimunsezerere nsubire kwa databuja.”+ 55 Musaza wa Rebeka na nyina baramusubiza bati “reka uyu mukobwa amarane natwe indi minsi icumi abone kugenda.” 56 Na we arababwira ati “mwintinza kandi Yehova yarampaye umugisha mu rugendo rwanjye.+ Nimunsezerere nsubire kwa databuja.”+ 57 Baramubwira bati “reka duhamagare umukobwa tumubaze, twumve irimuva mu kanwa.”+ 58 Bahamagara Rebeka baramubaza bati “mbese urajyana n’uyu mugabo?” Na we ati “ndajyana na we.”+
59 Nuko basezerera mushiki wabo Rebeka+ n’umurezi we,+ basezerera n’umugaragu wa Aburahamu n’abantu bari kumwe na we. 60 Basabira Rebeka umugisha, baramubwira bati “mushiki wacu, uzororoke ube ibihumbi incuro ibihumbi icumi, kandi urubyaro rwawe ruzigarurire amarembo y’abanzi barwo.”+ 61 Hanyuma Rebeka ahagurukana n’abaja be+ burira ingamiya,+ bakurikira uwo mugaragu. Nuko uwo mugaragu afata Rebeka aragenda.
62 Icyo gihe Isaka yari aje aturutse mu nzira ijya i Beri-Lahayi-Royi+ kuko yari atuye i Negebu.+ 63 Yari yagiye mu gasozi butangiye kugoroba kugira ngo atekereze.+ Yubuye amaso abona ingamiya ziza zimusanga! 64 Rebeka na we yubuye amaso abona Isaka, maze arururuka ava ku ngamiya. 65 Hanyuma abaza uwo mugaragu ati “uriya mugabo ugenda mu gasozi uje adusanganira ni nde?” Uwo mugaragu aramusubiza ati “ni databuja.” Nuko afata igitambaro aritwikira.+ 66 Uwo mugaragu atekerereza Isaka ibyo yakoze byose. 67 Hanyuma Isaka ajyana Rebeka mu ihema rya nyina Sara.+ Nguko uko yajyanye Rebeka akaba umugore we.+ Isaka aramukunda cyane,+ abona ihumure nyuma yo gupfusha nyina.+
25 Nyuma yaho Aburahamu ashaka undi mugore witwa Ketura.+ 2 Hanyuma amubyarira Zimurani na Yokishani na Medani na Midiyani+ na Yishibaki na Shuwa.+
3 Yokishani yabyaye Sheba+ na Dedani.+
Bene Dedani ni Ashuri na Letushi na Lewumi.*
4 Bene Midiyani ni Efa+ na Eferi na Hanoki na Abida na Eluda.+
Abo bose bari abuzukuru ba Ketura.
5 Nyuma yaho Aburahamu yegurira Isaka ibyo yari atunze byose,+ 6 ariko abana Aburahamu yabyaranye n’inshoreke ze abaha impano+ akiriho, hanyuma abohereza kure y’umuhungu we Isaka,+ berekeza iburasirazuba mu gihugu cy’Iburasirazuba.+ 7 Iminsi yose Aburahamu yaramye, ni imyaka ijana na mirongo irindwi n’itanu. 8 Hanyuma Aburahamu ashiramo umwuka, apfa ashaje neza kandi anyuzwe, maze asanga ba sekuruza.+ 9 Nuko abahungu be ari bo Isaka na Ishimayeli bamuhamba mu buvumo bw’i Makipela, mu murima uri imbere y’i Mamure+ wahoze ari uwa Efuroni mwene Sohari w’Umuheti, 10 uwo Aburahamu yari yaraguze na bene Heti. Aho ni ho Aburahamu yahambwe, aho Sara umugore we+ na we yari yarahambwe. 11 Aburahamu amaze gupfa Imana ikomeza guha umugisha umuhungu we Isaka,+ kandi Isaka yari atuye hafi y’i Beri-Lahayi-Royi.+
12 Iyi ni yo nkuru ivuga iby’amateka ya Ishimayeli+ mwene Aburahamu, uwo Hagari w’Umunyegiputakazi wari umuja wa Sara yabyariye Aburahamu.+
13 Aya ni yo mazina ya bene Ishimayeli nk’uko imiryango bakomokamo iri: imfura ya Ishimayeli ni Nebayoti,+ agakurikirwa na Kedari+ na Adibeli na Mibusamu+ 14 na Mishuma na Duma na Masa 15 na Hadadi+ na Tema+ na Yeturi na Nafishi na Kedema.+ 16 Abo ni bo bene Ishimayeli, kandi ayo ni yo mazina yabo ukurikije imidugudu bari batuyemo n’inkambi zabo zari zigoswe n’inkuta;+ bari abatware cumi na babiri nk’uko imiryango yabo yari iri.+ 17 Ishimayeli yaramye imyaka ijana na mirongo itatu n’irindwi, hanyuma ashiramo umwuka arapfa, asanga ba sekuruza.+ 18 Bene Ishimayeli babaga mu mahema uhereye i Havila+ hafi y’i Shuri,+ imbere ya Egiputa, ukageza muri Ashuri. Bari batuye imbere y’abavandimwe babo bose.+
19 Iyi ni yo nkuru ivuga iby’amateka ya Isaka mwene Aburahamu.+
Aburahamu yabyaye Isaka. 20 Kandi Isaka yari afite imyaka mirongo ine igihe yashyingiranwaga na Rebeka umukobwa wa Betuweli+ w’Umunyasiriya+ w’i Padani-Aramu, mushiki wa Labani w’Umunyasiriya. 21 Isaka akomeza kujya yinginga Yehova, cyane cyane asabira umugore we+ kuko yari ingumba.+ Nuko Yehova yumva kwinginga kwe,+ umugore we Rebeka aratwita. 22 Abahungu yari atwite batangira kurwanira mu nda ye,+ maze aravuga ati “niba ari uku bimeze, kubaho bimariye iki?” Nuko ajya kubaza Yehova+ ibyo bintu. 23 Yehova aramubwira ati “mu nda yawe+ harimo amahanga abiri, kandi mu nda yawe hazavamo amahanga abiri atandukanye;+ ishyanga rimwe rizakomera kurusha irindi,+ kandi umukuru azakorera umuto.”+
24 Hanyuma igihe cye cyo kubyara kiragera, kandi yari atwite impanga.+ 25 Nuko uwa mbere avuka atukura, afite ubwoya bwinshi ku mubiri, wagira ngo yambaye umwenda w’ubwoya,+ maze bamwita Esawu.+ 26 Murumuna we akurikiraho aza afashe agatsinsino ka Esawu,+ maze bamwita Yakobo.+ Isaka yari afite imyaka mirongo itandatu ubwo Rebeka yababyaraga.
27 Abo bahungu barakura, Esawu aba umuntu uzi guhiga,+ ukunda kwibera mu gasozi, ariko Yakobo aba umuntu w’inyangamugayo,+ ukunda kwibera mu mahema.+ 28 Isaka yakundaga cyane Esawu kubera ko yamuzaniraga ku nyama z’umuhigo akarya, naho Rebeka yakundaga cyane Yakobo.+ 29 Igihe kimwe ubwo Esawu yatahukaga avuye mu gasozi ananiwe, yasanze Yakobo atetse isupu. 30 Nuko abwira Yakobo ati “nyamuneka ngirira bwangu umpe kuri ibyo bitukura mireho, mpa kuri ibyo bitukura, kuko ndembye!” Ni cyo cyatumye yitwa Edomu.+ 31 Yakobo aramusubiza ati “banza ungurishe uburenganzira buhabwa umwana w’imfura!”+ 32 Esawu na we ati “ubu se ko ngiye kwipfira, urabona uburenganzira buhabwa umwana w’imfura bumariye iki?” 33 Yakobo aramubwira ati “banza undahire!”+ Nuko aramurahira, aba agurishije atyo Yakobo uburenganzira buhabwa umwana w’imfura.+ 34 Nuko Yakobo aha Esawu umugati n’isupu y’inkori ararya kandi aranywa,+ arangije arahaguruka arigendera. Nguko uko Esawu yakerensheje uburenganzira yahabwaga no kuba yari umwana w’imfura.+
26 Nuko muri icyo gihugu hatera inzara itari ya yindi ya mbere yateye mu gihe cya Aburahamu,+ maze Isaka ajya i Gerari kwa Abimeleki umwami w’Abafilisitiya.+ 2 Hanyuma Yehova aramubonekera aramubwira+ ati “ntumanuke ngo ujye muri Egiputa. Uzature mu mahema mu gihugu nzakwereka.+ 3 Ukomeze uture muri iki gihugu uri umwimukira+ nanjye nzakomeza kubana nawe nguhe umugisha, kuko nzaguha ibi bihugu byose wowe n’urubyaro rwawe,+ kandi nzasohoza indahiro narahiye so Aburahamu+ ubwo namubwiraga nti 4 ‘nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi ibi bihugu byose nzabiha urubyaro rwawe.+ Amahanga yose yo mu isi azihesha umugisha binyuze ku rubyaro rwawe,’+ 5 kuko Aburahamu yanyumviye agakomeza gukurikiza ibyo musaba, akubahiriza amabwiriza namuhaye n’amateka yanjye n’amategeko yanjye.”+ 6 Nuko Isaka akomeza gutura i Gerari.+
7 Abagabo baho bajyaga bamubaza iby’umugore we, na we akabasubiza ati “ni mushiki wanjye,”+ kuko yatinyaga kuvuga ati “ni umugore wanjye” kubera ko yari afite ubwoba, nk’uko yabyivugiye ati “abagabo b’ino aha batanyica bampora Rebeka,” kuko yari mwiza cyane.+ 8 Nuko amazeyo iminsi, Abimeleki umwami w’Abafilisitiya arebera mu idirishya maze abona Isaka akina n’umugore we Rebeka.+ 9 Abimeleki ahita ahamagara Isaka aramubwira ati “ndabibonye ni umugore wawe! None kuki wavuze uti ‘ni mushiki wanjye’?” Isaka aramusubiza ati “nabivuze bitewe n’uko natinyaga ko banyica bamumpora.”+ 10 Ariko Abimeleki akomeza kumubwira ati “ibyo wadukoreye ni ibiki?+ Dore haburaga gato maze umwe mu bantu banjye akaryamana n’umugore wawe, kandi wari kuba udushyizeho urubanza rw’icyaha!”+ 11 Hanyuma Abimeleki ategeka abantu be bose ati “umuntu wese uzakora kuri uyu mugabo no ku mugore we, azicwa nta kabuza!”
12 Nyuma yaho, Isaka atangira kubiba imbuto+ muri icyo gihugu, maze muri uwo mwaka asarura ibikubye incuro ijana ibyo yabibye,+ kuko Yehova yamuhaga umugisha.+ 13 Ibyo byatumye aba umukire, ubutunzi bwe bukomeza kwiyongera, arakira cyane.+ 14 Yaje kugira imikumbi y’intama n’amashyo y’inka n’abagaragu benshi,+ ku buryo Abafilisitiya batangiye kumugirira ishyari.+
15 Amariba yose abagaragu ba se bari barafukuye igihe se Aburahamu+ yari akiriho, Abafilisitiya barayasibye bayuzuzamo ibitaka.+ 16 Amaherezo Abimeleki abwira Isaka ati “imuka uve iruhande rwacu, kuko wakomeye cyane ukaba uturuta.”+ 17 Nuko Isaka avayo ajya gukambika mu kibaya cya Gerari,+ aba ari ho atura. 18 Isaka atangira gusibura amariba y’amazi yari yarafukuwe igihe se Aburahamu yari akiriho, ariko Abafilisitiya bakaba bari barayasibye Aburahamu amaze gupfa,+ yongera kuyita amazina se yari yarayise.+
19 Abagaragu ba Isaka bakomeza gucukura muri icyo kibaya maze bahabona iriba ry’amazi meza yo kunywa. 20 Abashumba b’i Gerari batonganya abashumba ba Isaka+ bavuga bati “aya mazi ni ayacu!” Nuko iryo riba aryita Eseki, kuko bamurwanyije. 21 Bafukura irindi riba, maze na ryo bararitonganira. Nuko aryita Sitina. 22 Nyuma yaho arimuka arahava, afukura irindi riba,+ ariko ryo ntibaritonganira. Ni ko kuryita Rehoboti, aravuga ati “ni ukubera ko Yehova aduhaye igihugu kigari+ kandi agatuma twororoka mu isi.”+
23 Hanyuma avayo arazamuka agera i Beri-Sheba.+ 24 Yehova amubonekera nijoro aramubwira ati “ndi Imana ya so Aburahamu.+ Ntutinye+ kuko ndi kumwe nawe, kandi nzaguha umugisha ntume urubyaro rwawe rugwira, mbigiriye umugaragu wanjye Aburahamu.”+ 25 Nuko Isaka ahubaka igicaniro acyambarizaho izina rya Yehova,+ kandi ahashinga ihema rye,+ maze abagaragu be bahafukura iriba.
26 Hashize igihe Abimeleki aza aho ari avuye i Gerari, azanye na Ahuzati wari incuti ye magara, na Fikoli umutware w’ingabo ze.+ 27 Isaka ababonye arababwira ati “kuki muje aho ndi kandi ari mwe mwanyanze, mukanyirukana iwanyu?”+ 28 Baramusubiza bati “twamaze kubona rwose ko Yehova ari kumwe nawe.+ Nuko turavuga tuti ‘reka tugirane nawe indahiro,+ kandi tugirane isezerano,+ 29 ko nta kibi uzatugirira, nk’uko natwe nta wigeze agukoraho, kandi twagukoreye ibyiza gusa kuko twagusezereye ukagenda amahoro.+ None ubu Yehova yaguhaye umugisha.’”+ 30 Hanyuma abakoreshereza ibirori bararya baranywa.+ 31 Bukeye bazinduka kare mu gitondo bagirana indahiro.+ Ibyo birangiye Isaka abasezeraho bagenda amahoro.+
32 Nuko kuri uwo munsi abagaragu ba Isaka baraza bamubwira iby’iriba bari bafukuye,+ bati “twabonye amazi!” 33 Iryo riba aryita Shiba. Ni cyo cyatumye uwo mugi witwa Beri-Sheba+ kugeza n’uyu munsi.
34 Esawu arakura agira imyaka mirongo ine. Hanyuma ashaka umugore witwa Yudita, umukobwa wa Beri w’Umuheti. Arongera ashaka undi witwa Basemati, umukobwa wa Eloni w’Umuheti.+ 35 Abo bagore batumye Isaka na Rebeka bagira intimba mu mitima yabo.+
27 Nuko Isaka ageze mu za bukuru n’amaso ye atakibona,+ ahamagara Esawu umwana we w’imfura aramubwira+ ati “mwana wa!” Na we aramwitaba ati “karame!” 2 Aramubwira ati “dore ndashaje+ kandi sinzi igihe nzapfira.+ 3 None fata intwaro zawe, umutana wawe n’umuheto wawe, maze ujye mu gasozi kumpigira umuhigo.+ 4 Hanyuma untegurire ibyokurya biryoshye, mbese nka bimwe nkunda, maze ubinzanire mbirye kugira ngo nguhe umugisha ntarapfa.”+
5 Icyakora igihe Isaka yavuganaga n’umwana we Esawu, Rebeka yarumvaga. Nuko Esawu ajya mu gasozi guhiga umuhigo ngo awuzane.+ 6 Hanyuma Rebeka abwira umuhungu we Yakobo+ ati “maze kumva so abwira mukuru wawe Esawu ati 7 ‘jya kunzanira umuhigo maze untegurire ibyokurya biryoshye ubinzanire mbirye, kugira ngo nguhere umugisha imbere ya Yehova ntarapfa.’+ 8 None rero mwana wanjye, ntega amatwi wumve icyo ngutegeka.+ 9 Jya mu mukumbi unzanire abana b’ihene babiri b’imishishe kugira ngo ntegurire so ibyokurya biryoshye, mbese nka bimwe akunda. 10 Hanyuma ubishyire so abirye kugira ngo aguhe umugisha atarapfa.”
11 Nuko Yakobo abwira nyina Rebeka ati “ariko mukuru wanjye Esawu afite ubwoya ku mubiri, naho jye nta bwo mfite.+ 12 None se data naramuka ankozeho+ biragenda bite, ko ndi bube mbaye umuriganya mu maso ye?+ Ndaba nikururiye umuvumo aho guhabwa umugisha.”+ 13 Nyina aramusubiza ati “mwana wa, nakuvuma, uwo muvumo wawe uzampame.+ Wowe umva gusa ibyo nkubwira, ugende unzanire abo bana b’ihene.”+ 14 Nuko aragenda abazanira nyina, maze nyina ategura ibyokurya biryoshye, nka bimwe se Isaka akunda. 15 Hanyuma Rebeka afata imyenda ya Esawu umwana we w’imfura,+ imyenda myiza cyane kurusha iyindi yari amubikiye mu nzu,+ ayambika Yakobo umwana we w’umuhererezi.+ 16 Kandi impu za ba bana b’ihene azimwambika ku maboko no ku ijosi ahatari ubwoya.+ 17 Arangije aha umwana we Yakobo bya biryo biryoshye hamwe n’umugati yari yateguye.+
18 Nuko ajya aho se yari ari aramuhamagara ati “data!” Na we aritaba ati “karame! Uri nde mwana wa?” 19 Yakobo abwira se ati “ndi Esawu imfura yawe.+ Nagenje nk’uko wambwiye. None eguka wicare maze urye ku muhigo wanjye kugira ngo umpe umugisha.”+ 20 Isaka abwira umuhungu we ati “bigenze bite ko uwubonye vuba mwana wa?” Na we aramusubiza ati “ni uko Yehova Imana yawe yawunzanye imbere.” 21 Hanyuma Isaka abwira Yakobo ati “igira hino ngukoreho mwana wa, kugira ngo menye niba koko uri umwana wanjye Esawu cyangwa niba utari we.”+ 22 Nuko Yakobo yegera se Isaka amukoraho, arangije aravuga ati “ijwi ni irya Yakobo, ariko amaboko ni aya Esawu.”+ 23 Ntiyamumenya kubera ko amaboko ye yariho ubwoya nk’ubwo ku maboko ya mukuru we Esawu. Nuko amuha umugisha.+
24 Hanyuma aramubaza ati “uri umwana wanjye Esawu koko?” Na we aramusubiza ati “ndi we.”+ 25 Nuko aravuga ati “mpereza ndye ku muhigo w’umwana wanjye, kugira ngo nguhe umugisha.”+ Aramuhereza atangira kurya, amuzanira na divayi aranywa. 26 Nuko se Isaka aramubwira ati “igira hino unsome mwana wa.”+ 27 Aramwegera aramusoma, maze se yumva impumuro y’imyenda ye.+ Amuha umugisha, aravuga ati
“Dore impumuro y’umwana wanjye ni nk’impumuro y’umurima Yehova yahaye umugisha. 28 Kandi Imana y’ukuri iguhe ikime gituruka mu ijuru+ n’ubutaka burumbuka bwo ku isi,+ n’ibinyampeke byinshi na divayi nshya.+ 29 Abantu bazagukorere, kandi amahanga azakunamire.+ Uzatware abavandimwe bawe, kandi bene nyoko bazakunamire.+ Havumwe umuntu wese uzakuvuma, kandi umuntu wese uzakwifuriza umugisha azahabwe umugisha.”+
30 Isaka akirangiza guha Yakobo umugisha, na Yakobo akimara kuva imbere ya se Isaka, mukuru we Esawu aba arahasesekaye avuye guhiga.+ 31 Na we aragenda ategura ibyokurya biryoshye. Hanyuma abizanira se maze aramubwira ati “data, eguka urye ku muhigo w’umwana wawe kugira ngo umpe umugisha.”+ 32 Se Isaka abyumvise aramubaza ati “uri nde?” Na we aramusubiza ati “ndi umwana wawe, imfura yawe Esawu.”+ 33 Isaka ahinda umushyitsi mwinshi cyane maze aravuga ati “none se ni nde wahize umuhigo akawunzanira nkawurya utaragera hano, none nkaba namuhaye umugisha? Kandi koko azawuhabwa!”+
34 Esawu yumvise amagambo ya se atangira kurira cyane aboroga kandi ababaye cyane, maze abwira se+ ati “data, nanjye mpa umugisha!”+ 35 Ariko aramubwira ati “murumuna wawe yaje afite uburiganya kugira ngo ahabwe umugisha wari ukugenewe.”+ 36 Esawu aravuga ati “mbese si yo mpamvu yitwa Yakobo,* kuko ubu ari ubwa kabiri antwariye umwanya?+ Yamaze kunyambura uburenganzira nahabwaga no kuba ndi umwana w’imfura,+ none dore antwaye n’umugisha!”+ Hanyuma abaza se ati “mbese nta mugisha wansigiye?” 37 Ariko Isaka asubiza Esawu ati “dore namugize umutware wawe,+ kandi muha abavandimwe be bose ngo bazabe abagaragu be,+ muha n’ibinyampeke na divayi nshya kugira ngo bimutunge.+ None se ikindi nakumarira ni iki mwana wanjye?”
38 Nuko Esawu abwira se ati “data, ese nta wundi mugisha usigaranye? Data, nanjye mpa umugisha!”+ Hanyuma Esawu araturika ararira.+ 39 Se Isaka aramusubiza ati
“Dore, uzatura kure y’ubutaka burumbuka, kandi ube kure y’ikime cyo mu ijuru.+ 40 Inkota yawe ni yo izakubeshaho,+ kandi uzakorera murumuna wawe.+ Ariko niwigomeka uzikura umugogo we ku ijosi.”+
41 Nuko Esawu yanga Yakobo urunuka bitewe n’umugisha se yari yamuhaye,+ kandi Esawu akajya yibwira mu mutima we+ ati “iminsi y’icyunamo cya data iregereje.+ Nirangira nzica murumuna wanjye Yakobo.”+ 42 Rebeka amenye amagambo Esawu umwana we w’imfura yavuze, ahita atuma kuri Yakobo, umwana we w’umuhererezi, aramubwira ati “dore mukuru wawe Esawu arashaka kukwimariraho agahinda; arashaka kukwica.+ 43 None rero mwana wanjye, tega amatwi ibyo nkubwira maze uhaguruke+ uhungire i Harani kwa musaza wanjye Labani.+ 44 Uzagumane na we iminsi runaka kugeza igihe umujinya wa mukuru wawe uzashirira,+ 45 kugeza igihe mukuru wawe azaba atakigufitiye inzika, kandi yaribagiwe ibyo wamukoreye.+ Hanyuma nzagutumaho uveyo. Kuki mwembi nabapfushiriza umunsi umwe?”
46 Nyuma y’ibyo Rebeka abwira Isaka ati “ubuzima burandambiye kubera bariya Bahetikazi.+ Yakobo na we aramutse ashatse umugore mu bakobwa b’Abahetikazi bo muri iki gihugu, kubaho byaba bimariye iki?”+
28 Isaka ahamagara Yakobo, amuha umugisha, aramutegeka ati “ntuzashake umugore mu bakobwa b’Abanyakanani.+ 2 Haguruka ujye i Padani-Aramu kwa sokuru Betuweli maze ushake umugore mu bakobwa ba nyokorome Labani.+ 3 Imana Ishoborabyose izaguha umugisha, itume wororoka ugwire, kandi rwose izaguhindura iteraniro ry’abantu.+ 4 Izaguha umugisha yahaye Aburahamu,+ wowe n’urubyaro rwawe,+ kugira ngo uzaragwe iki gihugu utuyemo uri umwimukira,+ icyo Imana yahaye Aburahamu.”+
5 Isaka yohereza Yakobo, ajya i Padani-Aramu kwa Labani mwene Betuweli w’Umunyasiriya,+ musaza wa Rebeka,+ nyina wa Yakobo na Esawu.+
6 Esawu abonye ko Isaka yahaye Yakobo umugisha, akamwohereza i Padani-Aramu gushakayo umugore, kandi ko igihe yamuhaga umugisha yamutegetse ati “ntuzashake umugore mu bakobwa b’Abanyakanani,”+ 7 maze Yakobo akumvira se na nyina akajya i Padani-Aramu,+ 8 amenya ko se Isaka atishimira Abanyakananikazi.+ 9 Nuko Esawu ajya kwa Ishimayeli ashakayo umugore witwaga Mahalati, umukobwa wa Ishimayeli mwene Aburahamu, mushiki wa Nebayoti, amuharika abandi bagore yari afite.+
10 Yakobo ava i Beri-Sheba agenda yerekeza i Harani.+ 11 Hanyuma agera ahantu runaka, maze yiyemeza kuharara kuko izuba ryari ryarenze. Nuko afata rimwe mu mabuye yari aho araryisegura araryama.+ 12 Atangira kurota+ maze abona urwego rutangiriye ku isi rukagera mu ijuru, abona abamarayika b’Imana bazamukaga kuri urwo rwego bakanarumanukaho.+ 13 Yehova yari hejuru ku mpera yarwo, maze aravuga+ ati
“Ndi Yehova Imana ya sokuru Aburahamu n’Imana ya Isaka.+ Iki gihugu uryamyemo nzakiguha, wowe n’urubyaro rwawe.+ 14 Urubyaro rwawe ruzagwira rungane n’umukungugu wo ku isi,+ ruzakwirakwira hirya no hino mu burengerazuba no mu burasirazuba no mu majyaruguru no mu majyepfo,+ kandi imiryango yose yo ku isi izihesha umugisha binyuze kuri wowe no ku rubyaro rwawe.+ 15 Dore ndi kumwe nawe, nzakurinda aho uzanyura hose kandi nzakugarura muri iki gihugu,+ kuko ntazagutererana kugeza aho nzasohoreza ibyo nakubwiye byose.”+
16 Nuko Yakobo arakanguka maze aravuga ati “ni ukuri Yehova ari aha hantu, kandi sinari mbizi.” 17 Aratinya cyane maze aravuga+ ati “mbega ahantu hateye ubwoba!+ Aha hantu ni inzu y’Imana rwose,+ kandi iri ni ryo rembo ry’ijuru.” 18 Yakobo azinduka kare mu gitondo afata rya buye yari yiseguye maze ararishinga riba inkingi, arisukaho amavuta.+ 19 Nuko aho hantu ahita Beteli,+ ariko ubundi uwo mugi witwaga Luzi.+
20 Yakobo ahiga umuhigo+ agira ati “Imana nikomeza kubana nanjye kandi ikandinda muri uru rugendo ndimo, ikampa ibyokurya n’imyenda yo kwambara,+ 21 nkazagaruka amahoro mu rugo rwa data, Yehova azaba agaragaje ko ari Imana yanjye.+ 22 Iri buye nshinze rikaba inkingi rizaba inzu y’Imana,+ kandi ikintu cyose uzampa, sinzabura kuguhaho kimwe cya cumi.”+
29 Hanyuma Yakobo akomeza urugendo rwe agera mu gihugu cy’ab’Iburasirazuba.+ 2 Nuko abona iriba riri mu gasozi, kandi hafi yaryo hari haryamye imikumbi itatu y’intama, kuko bari basanzwe buhirira imikumbi+ kuri iryo riba. Ku munwa w’iryo riba+ hari ibuye rinini. 3 Iyo imikumbi yose yabaga imaze guteranira hamwe, bahirikaga ibuye bakarikura ku munwa w’iriba, maze bakuhira imikumbi, barangiza bakarisubiza mu mwanya waryo ku munwa w’iriba.
4 Nuko Yakobo abaza abungeri ati “bavandimwe, muri aba he?” Baramusubiza bati “turi ab’i Harani.”+ 5 Arababaza ati “mwaba muzi Labani+ umwuzukuru wa Nahori?”+ Baramusubiza bati “turamuzi.” 6 Hanyuma arababaza ati “ese araho?”+ Baramusubiza bati “araho, ndetse dore na Rasheli+ umukobwa we araje, azanye intama!”+ 7 Nuko arababwira ati “dore haracyari ku manywa y’ihangu. Iki si cyo gihe cyo kubyagiza imikumbi. Nimwuhire intama, hanyuma mujye kuziragira.”+ 8 Baramusubiza bati “ntitwabikora imikumbi yose itarateranira hamwe ngo bahirike ibuye barikure ku munwa w’iriba, noneho tubone kuhira intama.”
9 Akivugana na bo Rasheli+ aba arahageze azanye intama za se, kuko ari we waziragiraga.+ 10 Yakobo abonye Rasheli umukobwa wa nyirarume Labani azanye intama za se, ahita yegera iriba ahirika rya buye arikura ku munwa waryo maze yuhira intama za nyirarume Labani.+ 11 Nuko Yakobo asoma+ Rasheli, maze Yakobo araturika ararira.+ 12 Yakobo abwira Rasheli ko ari mwene wabo+ wa se, ko ari umuhungu wa Rebeka. Rasheli agenda yiruka ajya kubibwira se.+
13 Labani yumvise ibya mwishywa we Yakobo agenda yiruka ajya kumusanganira.+ Nuko aramuhobera, aramusoma maze amujyana iwe.+ Yakobo atekerereza Labani ibyamubayeho byose. 14 Birangiye Labani aramubwira ati “ni ukuri, uri igufwa ryanjye n’umubiri wanjye.”+ Nuko amarana na we ukwezi kose.
15 Hanyuma Labani abaza Yakobo ati “ese wankorera nta cyo nguhemba+ ngo ni uko gusa uri mwene wacu?+ Mbwira icyo nzajya nguhemba.”+ 16 Labani yari afite abakobwa babiri. Umukuru yitwaga Leya,+ umuto akitwa Rasheli. 17 Amaso ya Leya ntiyabengeranaga, ariko Rasheli+ we yari ateye neza kandi afite uburanga.+ 18 Kubera ko Yakobo yakundaga Rasheli, yaravuze ati “niteguye kugukorera imyaka irindwi hanyuma ukazanshyingira Rasheli umukobwa wawe muto.”+ 19 Labani aramusubiza ati “ibyiza ni uko namuguha aho kumushyingira undi.+ Gumana nanjye.” 20 Yakobo akora imyaka irindwi kugira ngo ahabwe Rasheli,+ ariko abona iyo myaka ari nk’iminsi mike cyane bitewe n’urukundo yamukundaga.+
21 Hanyuma Yakobo abwira Labani ati “mpa umugeni wanjye ndyamane na we,+ kuko igihe nagombaga kugukorera kirangiye.” 22 Nuko Labani akoranya abantu bose bo muri ako karere maze akoresha ibirori.+ 23 Ariko bigeze nimugoroba afata umukobwa we Leya aba ari we ashyira Yakobo ngo baryamane. 24 Kandi Labani aha Leya umuja we witwaga Zilupa+ ngo ajye amukorera. 25 Bukeye mu gitondo Yakobo asanga ari Leya! Nuko abwira Labani ati “ibyo wankoreye ni ibiki? Ese sinagukoreye kugira ngo umpe Rasheli? None kuki wandiganyije?”+ 26 Labani aramusubiza ati “mu muco wacu ntidushyingira umukobwa muto umukuru akiri aho. 27 Banza umarane n’uwo mugeni+ icyumweru cyuzuye. Nyuma yaho uzahabwa uwo mugeni wundi maze unkorere indi myaka irindwi.”+ 28 Nuko Yakobo abigenza atyo, amarana na Leya icyumweru cyuzuye, kirangiye Labani amushyingira umukobwa we Rasheli. 29 Nanone Labani aha Rasheli umuja we witwaga Biluha+ ngo ajye amukorera.
30 Hanyuma aryamana na Rasheli, akunda cyane Rasheli kurusha Leya,+ maze akorera Labani indi myaka irindwi.+ 31 Yehova abonye ko Leya adakundwakajwe azibura inda ye,+ ariko Rasheli we yari ingumba.+ 32 Nuko Leya aratwita abyara umwana w’umuhungu amwita Rubeni,+ kuko yavugaga ati “ni uko Yehova yabonye umubabaro wanjye,+ ubu noneho umugabo wanjye azankunda.” 33 Yongera gutwita abyara umwana w’umuhungu maze aravuga ati “ni uko Yehova yanyumvise,+ yabonye ko ntakundwakajwe none ampaye n’uyu.” Nuko amwita Simeyoni.+ 34 Arongera aratwita abyara umwana w’umuhungu maze aravuga ati “ubu noneho umugabo wanjye azomatana nanjye kuko mubyariye abahungu batatu.” Ni cyo cyatumye amwita Lewi.+ 35 Yongera gutwita abyara umwana w’umuhungu maze aravuga ati “ubu noneho nzasingiza Yehova.” Ni cyo cyatumye amwita Yuda.+ Hanyuma aba arekeye aho kubyara.
30 Rasheli abonye ko atabyariye Yakobo, agirira mukuru we ishyari maze abwira Yakobo+ ati “mpa abana naho ubundi naba meze nk’umugore upfuye.”+ 2 Yakobo abyumvise arakarira Rasheli aramubaza+ ati “mbese ndi mu cyimbo cy’Imana, yo yakwimye imbuto iva mu nda yawe?”+ 3 Rasheli aramubwira ati “dore umuja wanjye Biluha.+ Ryamana na we maze abyarire ku mavi yanjye, kugira ngo nanjye mbone abana binyuze kuri we.”+ 4 Nuko amushyingira umuja we Biluha, Yakobo aryamana na we.+ 5 Biluha aratwita, igihe kigeze abyarira Yakobo umwana w’umuhungu.+ 6 Rasheli aravuga ati “Imana imbereye umucamanza+ kandi yumvise ijwi ryanjye, none impaye umwana w’umuhungu.” Ni cyo cyatumye amwita Dani.+ 7 Biluha umuja wa Rasheli yongera gutwita, igihe kigeze abyarira Yakobo umwana w’umuhungu wa kabiri. 8 Nuko Rasheli aravuga ati “nakiranyije cyane mukuru wanjye none ndamutsinze!” Ni cyo cyatumye amwita Nafutali.+
9 Leya abonye ko atakibyara, afata umuja we Zilupa amushyingira Yakobo.+ 10 Igihe kigeze, Zilupa umuja wa Leya abyarira Yakobo umwana w’umuhungu. 11 Nuko Leya aravuga ati “ngize umugisha!” Ni cyo cyatumye amwita Gadi.+ 12 Nyuma yaho Zilupa umuja wa Leya abyarira Yakobo umwana w’umuhungu wa kabiri. 13 Hanyuma Leya aravuga ati “ndishimye rwose! Abakobwa bazanyita uhiriwe.”+ Ni cyo cyatumye amwita Asheri.+
14 Umunsi umwe, Rubeni+ yagendaga mu murima mu gihe cy’isarura ry’ingano,+ maze abona amadudayimu ayazanira nyina Leya. Rasheli abwira Leya ati “ndakwinginze, mpa ku madudayimu+ y’umuhungu wawe.” 15 Na we aramubwira ati “wabonye ko kuntwara umugabo+ ari ikintu cyoroshye none urashaka no kuntwara amadudayimu y’umwana wanjye?” Nuko Rasheli aravuga ati “noneho iri joro arararana nawe numpa ku madudayimu y’umwana wawe.”
16 Yakobo atashye nimugoroba avuye mu murima,+ Leya aramusanganira aramubwira ati “ni jye turi burarane, kuko nakuguze amadudayimu y’umwana wanjye.” Nuko iryo joro ararana na we.+ 17 Imana yumva Leya kandi iramusubiza maze aratwita, igihe kigeze abyarira Yakobo umwana w’umuhungu wa gatanu.+ 18 Nuko Leya aravuga ati “Imana impaye ibihembo kuko nashyingiye umuja wanjye umugabo wanjye.” Ni cyo cyatumye amwita Isakari.+ 19 Leya yongera gutwita, igihe kigeze abyarira Yakobo umwana w’umuhungu wa gatandatu.+ 20 Hanyuma Leya aravuga ati “Imana ingabiye impano nziza. Noneho umugabo wanjye azanyihanganira+ kuko namubyariye abahungu batandatu.”+ Ni cyo cyatumye amwita Zabuloni.+ 21 Nyuma yaho abyara umukobwa amwita Dina.+
22 Amaherezo Imana yibuka Rasheli, iramwumva maze iramusubiza, izibura inda ye.+ 23 Nuko aratwita, abyara umwana w’umuhungu, aravuga ati “Imana inkuyeho igitutsi!”+ 24 Ni cyo cyatumye amwita Yozefu,+ maze aravuga ati “Yehova anyongereye undi mwana w’umuhungu.”
25 Rasheli amaze kubyara Yozefu, Yakobo abwira Labani ati “nsezerera njye iwacu mu gihugu cyanjye.+ 26 Mpa abagore banjye nakoreye, umpe n’abana banjye maze ngende, kuko nawe uzi neza imirimo nagukoreye.”+ 27 Labani aramubwira ati “ndakwinginze gumana nanjye. Nasesenguye ibimenyetso nsanga imigisha yose Yehova yampaye ari wowe nyikesha.”+ 28 Yongeraho ati “mbwira icyo nzaguhemba kandi nzakiguha.”+ 29 Yakobo aravuga ati “wowe ubwawe uzi uko nagukoreye n’ukuntu amatungo yawe yagwiriye nyaragira.+ 30 Uzi ko yari make rwose ntaraza, none ubu yaragwiriye aba menshi cyane, bitewe n’uko Yehova yaguhaye imigisha uhereye igihe naziye.+ None se nzatangira gukorera urugo rwanjye ryari?”+
31 Hanyuma aramubaza ati “nzaguhembe iki?” Yakobo aramusubiza ati “nta kintu icyo ari cyo cyose uzampa!+ Ariko nuramuka unkoreye ibyo ngiye kukubwira, nzongera nkuragirire umukumbi+ kandi nzakomeza nywurinde.+ 32 Uyu munsi ndanyura mu mukumbi wawe wose. Uwukuremo intama zose z’ubugondo cyangwa iz’ibitobo, mu masekurume y’intama akiri mato ukuremo iz’ibihogo bitose; kandi mu nyagazi z’ihene ukuremo ihene zose z’ibitobo cyangwa iz’ubugondo maze uzishyire iruhande. Izizavuka nyuma zisa zityo ni zo zizaba ibihembo byanjye.+ 33 Gukiranuka kwanjye ni ko kuzamburanira umunsi uzaba uje kureba ibihembo byanjye.+ Ihene z’inyagazi zose zitari ubugondo cyangwa ibitobo, n’amasekurume y’intama yose akiri mato atari ibihogo bitose uzansangana, azaba ari amibano.”+
34 Labani aramusubiza ati “ibyo ni byiza cyane! Bibe nk’uko ubivuze.”+ 35 Nuko uwo munsi Labani akura mu mukumbi we amasekurume y’ibihuga n’ay’ibitobo, akuramo n’ihene z’inyagazi z’ubugondo n’iz’ibitobo, no mu masekurume y’intama akiri mato akuramo iyo ari yo yose ifite ibara ry’umweru cyangwa iry’ibihogo bitose, maze aziha abahungu be. 36 Hanyuma azijyana kure ya Yakobo ahantu hareshya n’urugendo rw’iminsi itatu. Yakobo akomeza kuragira umukumbi wa Labani wari usigaye.
37 Yakobo afata udukoni tubisi tw’igiti cy’umulebeni+ n’utw’igiti cy’umuluzi+ n’utw’igiti cy’umwarumoni,+ agenda ashishura hamwe ahandi akahareka ku buryo kuri utwo dukoni+ hasigara amabara y’umweru. 38 Hanyuma utwo dukoni yashishuye adushyira imbere y’umukumbi, mu kibumbiro+ aho imikumbi yuhirirwaga, kugira ngo niza ishotse irindire imbere yatwo.
39 Nuko ayo matungo akajya arindira imbere y’utwo dukoni akabyara iz’ibihuga n’iz’ubugondo n’iz’ibitobo.+ 40 Yakobo yarobanuraga amasekurume y’intama akiri mato akayakuramo, izisigaye zo mu mukumbi wa Labani akazihindukiza zikareba iz’ibihuga n’iz’ibihogo bitose zose. Hanyuma agakuramo ize akazishyira kure y’umukumbi wa Labani. 41 Kandi igihe cyose izifite imbaraga+ zabaga zarinze, Yakobo yashyiraga twa dukoni mu kibumbiro+ imbere yazo, kugira ngo zirindire hafi yatwo. 42 Ariko iyo zabaga ari izifite intege nke, ntiyashyiragaho twa dukoni. Nuko izifite intege nke zigahora ari iza Labani, naho izifite imbaraga zikaba iza Yakobo.+
43 Yakobo akomeza kugwiza ubutunzi, agira imikumbi myinshi n’abaja n’abagaragu n’ingamiya n’indogobe.+
31 Hashize igihe, Yakobo yumva abahungu ba Labani bavuga bati “Yakobo yatwaye ibyari ibya data byose, kandi ku byari ibya data ni ho yakuye ibyo atunze byose.”+ 2 Yakobo arebye mu maso ha Labani abona atakimureba neza nka mbere.+ 3 Nuko Yehova abwira Yakobo ati “subira mu gihugu cya ba sokuruza no muri bene wanyu,+ kandi nzakomeza kubana nawe.”+ 4 Yakobo atuma kuri Rasheli na Leya ngo bamusange mu rwuri aho umukumbi we wari uri, 5 nuko arababwira ati
“Ndeba mu maso ha so nkabona atakindeba neza nka mbere,+ ariko Imana ya data yakomeje kubana nanjye.+ 6 Kandi namwe ubwanyu muzi neza ko nakoreye so n’imbaraga zanjye zose.+ 7 So yagiye andiganya ahindura ibihembo byanjye incuro icumi, ariko Imana ntiyamwemereye kugira icyo antwara.+ 8 Iyo yavugaga ati ‘iz’ubugondo ni zo zizaba ibihembo byawe,’ umukumbi wose wabyaraga iz’ubugondo; ariko yavuga ati ‘iz’ibihuga ni zo zizaba ibihembo byawe,’ umukumbi wose ukabyara iz’ibihuga.+ 9 Uko ni ko Imana yakaga so amatungo ye ikayampa.+ 10 Igihe kimwe ubwo ihene zarindaga, nubuye amaso ndi mu nzozi+ maze mbona amapfizi yimyaga izo hene ari ibihuga n’ubugondo n’ibitobo.+ 11 Umumarayika w’Imana y’ukuri ambwirira mu nzozi ati ‘Yakobo we!’ Nditaba nti ‘karame.’+ 12 Nuko arambwira ati ‘ubura amaso urebe, urabona ko amapfizi yimya umukumbi yose ari ibihuga n’ubugondo n’ibitobo, kuko nabonye ibyo Labani agukorera byose.+ 13 Ndi Imana y’ukuri yakubonekeye i Beteli,+ aho wasukiye amavuta ku nkingi,+ ari na ho wampigiye umuhigo.+ None rero haguruka uve muri iki gihugu, usubire mu gihugu cyawe kavukire.’”+
14 Rasheli na Leya babyumvise baramusubiza bati “mbese hari umurage tugiteze guhabwa mu nzu ya data?+ 15 Ntadufata nk’abanyamahanga kubera ko yatugurishije, none akaba atunzwe n’amafaranga twatanzweho?+ 16 Ubutunzi bwose Imana yatse data ni ubwacu n’abana bacu.+ Nuko rero, icyo Imana yakubwiye gukora cyose ugikore.”+
17 Hanyuma Yakobo arahaguruka yuriza abana be n’abagore be ingamiya,+ 18 maze atwara amatungo ye yose n’ubutunzi bwose yari yararonse,+ amatungo yari yararonkeye i Padani-Aramu, kugira ngo asange se Isaka mu gihugu cy’i Kanani.+
19 Icyo gihe Labani yari yagiye gukemuza ubwoya bw’intama ze. Hagati aho Rasheli yibye terafimu+ za se. 20 Uko ni ko Yakobo yarushije ubwenge Labani w’Umunyasiriya, kuko yahunze atabimubwiye. 21 Nuko arahaguruka arahunga yambuka rwa Ruzi,+ we n’ibyo yari afite byose. Hanyuma agenda yerekeje mu karere k’imisozi miremire y’i Gileyadi.+ 22 Nyuma yaho, ku munsi wa gatatu, babwira Labani ko Yakobo yahunze. 23 Abyumvise afata bene wabo akurikira+ Yakobo, akora urugendo rw’iminsi irindwi maze amufatira mu karere k’imisozi miremire y’i Gileyadi. 24 Bigeze nijoro Imana ibonekera Labani w’Umunyasiriya+ mu nzozi,+ iramubwira iti “uramenye ntugire icyo ubwira Yakobo, cyaba icyiza cyangwa ikibi.”+
25 Nuko Labani asanga Yakobo aho yari yashinze ihema rye ku musozi, kandi Labani na bene wabo na bo bari bakambitse mu karere k’imisozi miremire y’i Gileyadi. 26 Labani abwira Yakobo ati “ibyo wakoze ni ibiki, ko wampenze ubwenge ugatwara abakobwa banjye nk’imbohe z’ingaruzwamuheto?+ 27 Kuki wahunze rwihishwa kandi ukampenda ubwenge ntumbwire kugira ngo ngusezerere mu byishimo n’indirimbo+ n’amashako n’inanga?+ 28 Kandi ntiwatumye mbona uko nsoma abana banjye n’abakobwa banjye.+ Wakoze iby’ubupfapfa. 29 Mfite ububasha bwo kubagirira nabi,+ ariko mu ijoro ryakeye Imana ya so yambwiye iti ‘uramenye ntugire icyo ubwira Yakobo, cyaba icyiza cyangwa ikibi.’+ 30 Mu by’ukuri se, niba wagiye bitewe n’uko wari ukumbuye cyane kwa so, ni iki cyatumye wiba imana zanjye?”+
31 Yakobo asubiza Labani ati “byatewe n’uko nagize ubwoba.+ Naribwiye nti ‘ashobora kunyambura abakobwa be.’ 32 Uwo uri busangane imana zawe wese, ntabeho.+ Saka mu bintu byanjye n’aba bavandimwe bacu babireba, nuzibona uzijyane.”+ Ariko Yakobo ntiyari azi ko Rasheli yazibye.+ 33 Nuko Labani yinjira mu ihema rya Yakobo no mu ihema rya Leya no mu ihema rya ba baja bombi,+ ariko ntiyazibona. Amaherezo asohoka mu ihema rya Leya yinjira mu rya Rasheli. 34 Rasheli yari yafashe za terafimu azishyira mu mufuka w’intebe yo ku ngamiya maze azicaraho. Labani ashakisha hose mu ihema, ariko ntiyazibona. 35 Rasheli abwira se ati “ntundakarire databuja,+ sinshoboye kuguhagurukira kuko ndi mu mihango.”+ Nuko akomeza gushaka za terafimu+ yitonze ariko ntiyazibona.
36 Yakobo ararakara cyane+ atangira gutonganya Labani, aramubwira ati “igicumuro cyanjye ni ikihe?+ Icyaha nagukoreye ni ikihe kugira ngo unkurikirane utyo?+ 37 None ko umaze gusaka mu bintu byanjye byose, ni ibihe bintu byo mu nzu yawe wabonye?+ Bizane hano imbere y’abavandimwe banjye n’abavandimwe bawe,+ maze baducire urubanza twembi.+ 38 Namaranye nawe imyaka makumyabiri. Nta ntama yawe cyangwa ihene yawe yigeze ihurumura,+ kandi nta mfizi zo mu mukumbi wawe nariye. 39 Sinigeze nkuzanira itungo ryatanyaguwe n’inyamaswa.+ Ni jye ubwanjye wabaga ndihombye. Iyo hagiraga iryibwa, haba ku manywa cyangwa nijoro, wararinyishyuzaga.+ 40 Ku manywa nicwaga n’icyokere, nijoro nkicwa n’imbeho kandi nararaga ntagohetse.+ 41 Dore ubu maze imyaka makumyabiri iwawe. Nagukoreye imyaka cumi n’ine kugira ngo unshyingire abakobwa bawe babiri, ngukorera indi myaka itandatu ndagira amatungo yawe, kandi wahinduye ibihembo byanjye incuro icumi zose.+ 42 Iyo Imana ya data,+ Imana ya Aburahamu, Imana Isaka atinya+ itabana nanjye, uba waransezereye amara masa. Imana yabonye umubabaro wanjye n’imiruho y’amaboko yanjye, none yakwiyamye muri iri joro ryakeye.”+
43 Labani asubiza Yakobo ati “abakobwa ni abanjye, n’abana ni abanjye, n’umukumbi ni uwanjye, n’ibintu byose ubona hano ni ibyanjye n’abakobwa banjye. None se ubu hari icyo nabatwara cyangwa abana babyaye? 44 None rero, reka jye nawe tugirane isezerano,+ kugira ngo ribe umuhamya hagati yanjye nawe.”+ 45 Nuko Yakobo afata ibuye ararishinga riba inkingi.+ 46 Yakobo abwira abavandimwe be ati “mutore amabuye!” Nuko batora amabuye barayarunda,+ hanyuma basangirira kuri icyo kirundo. 47 Labani acyita Yegari-Sahaduta, ariko Yakobo acyita Galedi.
48 Labani aravuga ati “uyu munsi, iki kirundo cy’amabuye kibaye umuhamya hagati yanjye nawe.” Ni yo mpamvu cyiswe Galedi,+ 49 n’Umunara w’Umurinzi,* kuko Labani yagize ati “Yehova akomeze kuba umurinzi hagati yanjye nawe igihe tuzaba turi aho umwe atabona undi.+ 50 Nugirira nabi abakobwa banjye+ cyangwa ukabaharika abandi bagore, nubwo nta muntu uzaba abireba, Imana yo muhamya hagati yanjye nawe,+ izabibona.” 51 Labani akomeza kubwira Yakobo ati “dore iki kirundo cy’amabuye n’iyi nkingi nashinze hagati yanjye nawe. 52 Iki kirundo cy’amabuye ni umuhamya, n’iyi nkingi ni gihamya+ y’uko ntazarenga iki kirundo cy’amabuye nje kukurwanya, kandi ko nawe utazarenga iki kirundo cy’amabuye n’iyi nkingi uje kungirira nabi.+ 53 Imana ya Aburahamu+ n’imana ya Nahori,+ ari yo mana ya se, itubere umucamanza.” Ariko Yakobo amurahira Imana se Isaka atinya.+
54 Hanyuma Yakobo atambira igitambo kuri uwo musozi, maze atumira bene wabo kugira ngo basangire.+ Nuko barasangira kandi barara kuri uwo musozi. 55 Ariko Labani azinduka kare mu gitondo, asoma+ abana be n’abakobwa be, abaha umugisha,+ hanyuma aragenda asubira iwe.+
32 Yakobo na we akomeza urugendo maze ahura n’abamarayika b’Imana.+ 2 Yakobo ababonye ahita avuga ati “aha hantu ni inkambi y’Imana!”+ Ni cyo cyatumye ahita Mahanayimu.+
3 Hanyuma Yakobo yohereza intumwa+ ngo zimubanzirize kugera kuri mukuru we Esawu mu gihugu cya Seyiri,+ ari cyo Edomu,+ 4 arazitegeka ati “uku abe ari ko mubwira databuja+ Esawu muti ‘umugaragu wawe Yakobo aravuze ati “nabanye na Labani ndi umwimukira, ubu hari hashize igihe kirekire mbana na we.+ 5 Naje kugira ibimasa n’indogobe n’intama n’abagaragu n’abaja,+ none databuja nishimiye kugutumaho ngo mbikumenyeshe, kugira ngo ntone mu maso yawe.”’”+
6 Nyuma y’igihe runaka za ntumwa zigaruka aho Yakobo ari ziramubwira ziti “twageze kwa mukuru wawe Esawu, kandi na we ari mu nzira aje kugusanganira, ari kumwe n’abantu magana ane.”+ 7 Yakobo agira ubwoba bwinshi cyane kandi ahagarika umutima.+ Afata abantu bari kumwe na we n’ihene n’intama n’inka n’ingamiya abigabanyamo imitwe ibiri,+ 8 aravuga ati “Esawu aramutse agabye igitero ku mutwe umwe, undi warokoka.”+
9 Hanyuma Yakobo arasenga ati “Yehova, Mana ya sogokuru Aburahamu, n’Imana ya data Isaka,+ wowe wambwiye uti ‘subira mu gihugu cyanyu no muri bene wanyu kandi nzabana nawe,’+ 10 sinari nkwiriye ineza yuje urukundo yose n’ubudahemuka bwose wagaragarije umugaragu wawe,+ kuko nambutse Yorodani mfite inkoni nsa, none ubu nkaba narahindutse imitwe ibiri.+ 11 Ndakwinginze nkiza+ ukuboko kwa mukuru wanjye Esawu kuko ntinya cyane ko yaza akangabaho igitero,+ jye n’abana na ba nyina. 12 Kandi ni wowe wavuze uti ‘nzakugirira neza rwose kandi nzagwiza urubyaro rwawe rungane n’umusenyi wo ku nyanja utabarika.’”+
13 Nuko arara aho iryo joro. Afata ku byo yari afite maze yoherereza mukuru we Esawu impano.+ 14 Amwoherereza ihene magana abiri n’amapfizi y’ihene makumyabiri, intama magana abiri n’amapfizi y’intama makumyabiri, 15 ingamiya zonsa mirongo itatu n’izazo, inka mirongo ine n’amapfizi icumi, indogobe z’ingore makumyabiri n’indogobe z’ingabo icumi.+
16 Nuko aziha abagaragu be, agenda asiga intera hagati y’umukumbi n’undi, abwira abagaragu be ati “mwambuke mumbanzirize imbere, kandi mugende musiga intera hagati y’umukumbi n’undi.”+ 17 Nanone abwira umugaragu wa mbere ati “nuhura na mukuru wanjye Esawu akakubaza ati ‘shobuja ni nde, urava he ukajya he kandi aya matungo ushoreye ni aya nde?’ 18 Umusubize uti ‘ni ay’umugaragu wawe Yakobo. Ni impano+ yoherereje databuja+ Esawu, kandi na we ari inyuma araje.’” 19 Nanone ategeka uwa kabiri n’uwa gatatu n’abandi bose bari bashoreye imikumbi ati “ayo ni yo magambo namwe muri bubwire Esawu, nimuhura na we.+ 20 Kandi mumubwire muti ‘dore umugaragu wawe Yakobo ari inyuma araje.’”+ Kuko yibwiraga ati “nshobora kumucururukisha impano zindangaje imbere+ hanyuma nkabona kumutunguka imbere. Wenda yanyakira neza.”+ 21 Nuko za mpano zambuka zimurangaje imbere, ariko iryo joro we arara aho bari bakambitse.+
22 Muri iryo joro Yakobo arabyuka afata abagore be+ babiri n’abaja be+ babiri n’abahungu be+ cumi n’umwe, yambuka icyambu cya Yaboki.+ 23 Nuko arabafata abambutsa akagezi ko mu kibaya,+ yambutsa n’ibyo yari afite byose.
24 Hanyuma Yakobo asigara aho wenyine. Nuko haza umugabo atangira gukirana na we kugeza umuseke utambitse.+ 25 Uwo mugabo abonye ko atamunesheje,+ akora ku mutsi wo ku nyonga y’itako rya Yakobo; nuko itako rirakuka igihe Yakobo yakiranaga na we.+ 26 Uwo mugabo aramubwira ati “ndekura ngende kuko umuseke utambitse.” Yakobo aramusubiza ati “sinkurekura ngo ugende utarampa umugisha.”+ 27 Uwo mugabo aramubaza ati “witwa nde?” Aramusubiza ati “nitwa Yakobo.” 28 Uwo mugabo aramubwira ati “ntuzongera kwitwa Yakobo ukundi, ahubwo uzitwa Isirayeli+ kuko wakiranye+ n’Imana n’abantu ukanesha.” 29 Yakobo na we aramubaza ati “ndakwinginze mbwira izina ryawe.” Ariko aramubwira ati “kuki umbajije izina ryanjye?”+ Nuko amuhera umugisha aho hantu. 30 Ni cyo cyatumye aho hantu Yakobo ahita Peniyeli,+ kuko yavuze ati “nabonye Imana amaso ku yandi kandi nkomeza kubaho.”+
31 Izuba ryarashe akimara kurenga i Penuweli, ariko yagendaga acumbagira bitewe n’itako rye.+ 32 Ni yo mpamvu kugeza n’ubu Abisirayeli batarya umutsi wo ku nyonga y’itako, kubera ko wa mugabo yakoze ku mutsi wo ku nyonga y’itako+ rya Yakobo.
33 Bigeze aho Yakobo yubura amaso abona Esawu aje amusanga ari kumwe n’abantu magana ane.+ Nuko agabanya abana be, Leya amuha abe, na Rasheli amuha abe, na ba baja+ bombi abaha ababo, 2 kandi ashyira abo baja n’abana babo imbere,+ akurikizaho Leya n’abana be,+ Rasheli na Yozefu abashyira inyuma yabo.+ 3 Yakobo abajya imbere maze yikubita imbere ya mukuru we incuro ndwi, arinda amugeraho.+
4 Nuko Esawu ariruka aramusanganira,+ aramuhobera,+ begamiranya amajosi aramusoma, maze bombi baraturika bararira. 5 Yubuye amaso abona abagore n’abana maze arabaza ati “aba muri kumwe ni ba nde?” Aramusubiza ati “ni abana Imana yahereye ubuntu umugaragu wawe.”+ 6 Ba baja n’abana babo baramwegera, bikubita imbere ye; 7 Leya n’abana be na bo baramwegera, bikubita imbere ye, hanyuma Yozefu na Rasheli baramwegera, na bo bikubita imbere ye.+
8 Esawu aramubaza ati “abantu bose nahuye na bo ni ab’iki?”+ Yakobo aramusubiza ati “ni ukugira ngo mbonere umugisha kuri databuja.”+ 9 Nuko Esawu aravuga ati “ibyo mfite ni byinshi cyane muvandimwe.+ Ibyawe byigumanire.” 10 Ariko Yakobo aravuga ati “Oya. Ndakwinginze! Niba ntonnye mu maso yawe,+ emera impano nguhaye. Nabonye mu maso hawe nk’ubonye mu maso h’Imana kuko wanyakiriye unyishimiye.+ 11 Ndakwinginze, emera impano nguhaye+ igaragaza ko nkwifuriza umugisha, kubera ko Imana yangiriye neza nkaba mfite byose.”+ Nuko akomeza kumuhata, amaherezo arabyemera.+
12 Hanyuma Esawu aravuga ati “reka tugende kandi ndakujya imbere.” 13 Ariko Yakobo aramubwira ati “databuja azi neza ko mfite abana bato bafite intege nke, nkagira n’intama zonsa n’inka zonsa.+ Baramutse babyihutishije, naho waba umunsi umwe gusa, byose byapfa bigashira.+ 14 Databuja najye imbere y’umugaragu we, nanjye ndaza nitonze nkurikije ingendo y’amatungo+ nshoreye n’intambwe y’abana+ turi kumwe, kugeza aho nzagerera kuri databuja i Seyiri.”+ 15 Nuko Esawu aravuga ati “reka ngusigire bamwe mu bantu turi kumwe.” Yakobo aramusubiza ati “si ngombwa. Kuba ntonnye mu maso ya databuja+ birahagije.” 16 Uwo munsi Esawu asubira i Seyiri.
17 Yakobo arahaguruka ajya i Sukoti+ maze yiyubakirayo inzu, yubaka n’ibiraro by’amatungo ye.+ Ni cyo cyatumye aho hantu ahita Sukoti.
18 Nyuma y’igihe runaka, Yakobo ava i Padani-Aramu+ agaruka amahoro mu mugi w’i Shekemu,+ mu gihugu cy’i Kanani,+ maze ashinga ihema imbere y’uwo mugi. 19 Hanyuma agura umurima yari ashinzemo ihema, awugura na bene Hamori se wa Shekemu, atanga ibice by’ifeza+ ijana. 20 Ibyo birangiye ahubaka igicaniro, acyita Eli Elohe Isirayeli.*+
34 Dina umukobwa wa Leya,+ uwo yabyariye Yakobo, yari afite akamenyero ko kujya gusura+ abakobwa bo muri icyo gihugu.+ 2 Nuko Shekemu umuhungu wa Hamori w’Umuhivi,+ umutware w’icyo gihugu, aramubona maze amufata ku ngufu.+ 3 Nuko Shekemu amarira umutima we kuri Dina umukobwa wa Yakobo, akunda uwo mukobwa cyane maze akajya amubwira amagambo meza kugira ngo na we amukunde. 4 Amaherezo Shekemu abwira se Hamori+ ati “nsabira uyu mukobwa.”+
5 Yakobo yumva ko bahumanyije umukobwa we Dina. Icyo gihe abahungu be bari mu gasozi baragiye amatungo.+ Yakobo ntiyagira uwo abibwira, ategereza igihe abahungu be bari kugarukira.+ 6 Nyuma yaho, Hamori se wa Shekemu ajya kwa Yakobo kuvugana na we.+ 7 Abahungu ba Yakobo ngo babyumve bari mu gasozi, bahita bataha. Barababara kandi bararakara cyane+ kubera ko Shekemu yari yitwaye nabi agakorera Isirayeli ibiteye isoni, ubwo yaryamanaga n’umukobwa wa Yakobo,+ kandi ibintu nk’ibyo bitari bikwiriye gukorwa.+
8 Hamori arababwira ati “umuhungu wanjye Shekemu yakunze cyane umukobwa wanyu.+ None ndabinginze nimumumushyingire,+ 9 maze tujye dushyingirana,+ muduhe abakobwa banyu natwe tubahe abacu.+ 10 Muturane natwe, igihugu cyacu cyose kizaba imbere yanyu. Mugituremo, mugicururizemo kandi mukironkeremo ubutunzi.”+ 11 Shekemu na we abwira se wa Dina na basaza be ati “reka ntone mu maso yanyu, kandi icyo muzanca cyose nzakibaha. 12 Uko inkwano n’impano muzanca bizaba bingana kose,+ nzabitangana umutima mwiza nk’uko muzabinsaba, ariko munshyingire uwo mukobwa.”
13 Bene Yakobo basubiza Shekemu na se Hamori babaryarya, bitewe n’uko Shekemu yari yahumanyije mushiki wabo Dina.+ 14 Nuko barababwira bati “ntidushobora gukora ikintu nk’icyo, ngo dushyingire mushiki wacu umuntu utarakebwe,+ kubera ko byaba ari igitutsi kuri twe. 15 Twabyemera ari uko mutwemereye iki kintu kimwe gusa: ni uko mwamera nkatwe, umuntu wese w’igitsina gabo wo muri mwe agakebwa.+ 16 Ni bwo tuzajya tubaha abakobwa bacu, namwe mukaduha abanyu, kandi tuzaturana namwe rwose tube ubwoko bumwe.+ 17 Ariko nimutatwumvira ngo mukebwe, turabaka umukobwa wacu tumujyane.”
18 Nuko amagambo yabo ashimisha Hamori n’umuhungu we Shekemu,+ 19 uwo musore ntiyatindiganya gukora ibyo yasabwe,+ kuko yishimiraga cyane umukobwa wa Yakobo; kandi Shekemu ni we wari umunyacyubahiro+ kurusha abo mu nzu ya se bose.+
20 Hamori n’umuhungu we Shekemu bajya mu irembo ry’umugi wabo, babwira abantu bose bo muri uwo mugi+ bati 21 “bariya bantu badushakira amahoro.+ Nuko rero, mubareke bature muri iki gihugu, bagicururizemo, kuko igihugu ari kigari imbere yabo.+ Bashobora kudushyingira abakobwa babo, natwe tukabashyingira abacu.+ 22 Abo bantu bazemera guturana natwe tube ubwoko bumwe ari uko gusa twubahirije iki kintu kimwe: ni uko abantu bose b’igitsina gabo bo muri twe bakebwa nk’uko na bo bakebwe.+ 23 Bigenze bityo se, ibyo bafite n’ubutunzi n’amatungo yabo yose ntibyazaba ibyacu?+ Nimureke gusa tubemerere baturane natwe.”+ 24 Nuko abantu bose bo muri uwo mugi bumvira Hamori n’umuhungu we Shekemu, maze abantu bose bo muri uwo mugi, ab’igitsina gabo bose, barakebwa.
25 Ariko ku munsi wa gatatu, igihe abagabo bo muri uwo mugi bababaraga cyane,+ abahungu babiri ba Yakobo, ari bo Simeyoni na Lewi,+ basaza ba Dina,+ bafata inkota zabo binjira muri uwo mugi rwihishwa, bica abo bagabo bose.+ 26 Bicisha inkota+ Hamori n’umuhungu we Shekemu. Hanyuma bavana Dina mu nzu ya Shekemu baragenda.+ 27 Abandi bahungu ba Yakobo bagaba igitero ku bantu bari bakomerekejwe cyane maze basahura umugi, kubera ko bahumanyije mushiki wabo.+ 28 Banyaga amatungo yabo n’imikumbi yabo n’indogobe zabo, ibyari mu mugi n’ibyari ku gasozi.+ 29 Kandi banyaga ibyari bibatunze byose, bafata abana babo bato bose n’abagore babo babajyana ho iminyago, basahura n’ibyari mu mazu byose.+
30 Nuko Yakobo abwira Simeyoni na Lewi+ ati “mutumye mba igicibwa kuko mutumye abatuye iki gihugu, ari bo Banyakanani n’Abaperizi, bazanyanga urunuka.+ Kubera ko turi bake,+ bazateranira hamwe bangabeho igitero bandimburane n’inzu yanjye.” 31 Na bo baramusubiza bati “mbese birakwiriye ko mushiki wacu afatwa nk’indaya?”+
35 Hanyuma Imana ibwira Yakobo iti “haguruka ujye i Beteli utureyo,+ kandi wubakireyo igicaniro Imana y’ukuri yakubonekeye igihe wahungaga mukuru wawe Esawu.”+
2 Nuko Yakobo abwira abo mu rugo rwe n’abari kumwe na we bose ati “mwikureho imana z’amahanga ziri muri mwe+ kandi mwiyeze, muhindure n’imyambaro yanyu,+ 3 hanyuma muze tuzamuke tujye i Beteli. Nitugerayo nzubakira igicaniro Imana y’ukuri yanyumvise ku munsi w’amakuba yanjye+ kandi igakomeza kubana nanjye aho nagiye hose.”+ 4 Nuko baha Yakobo imana z’amahanga+ zose bari bafite, bamuha n’amaherena bari bambaye ku matwi, maze Yakobo abihisha+ munsi y’igiti kinini kiri hafi y’i Shekemu.
5 Hanyuma baragenda, kandi Imana ituma abo mu migi yari ibakikije babatinya,+ ntibakurikira bene Yakobo. 6 Amaherezo, Yakobo n’abantu bari kumwe na we bose bagera i Luzi+ mu gihugu cy’i Kanani, ari ho hitwa Beteli. 7 Nuko yubakayo igicaniro, kandi aho hantu ahita Eli-Beteli, kuko ari ho Imana yari yaramwiyerekeye igihe yahungaga mukuru we.+ 8 Nyuma yaho Debora+ umurezi wa Rebeka arapfa, maze bamuhamba hafi y’i Beteli munsi y’igiti cy’inganzamarumbo. Ni cyo cyatumye aho hantu ahita Aloni-Bakuti.
9 Imana yongera kubonekera Yakobo igihe yavaga i Padani-Aramu+ imuha umugisha.+ 10 Kandi Imana iramubwira iti “witwa Yakobo,+ ariko ntuzongera kwitwa Yakobo ukundi, ahubwo uzitwa Isirayeli.” Nuko itangira kumwita Isirayeli.+ 11 Imana yongera kumubwira iti “ndi Imana Ishoborabyose.+ Wororoke ugwire. Uzakomokwaho n’amahanga n’iteraniro ry’amahanga, kandi abami bazagukomokaho.*+ 12 Nzaguha igihugu nahaye Aburahamu na Isaka, kandi n’urubyaro rwawe+ ruzagukurikira nzaruha icyo gihugu.”+ 13 Hanyuma Imana irazamuka imusiga aho hantu bari bavuganiye.+
14 Nuko Yakobo ashinga inkingi y’ibuye aho hantu Imana yavuganiye na we,+ ayisukaho ituro ry’ibyokunywa, ayisukaho n’amavuta.+ 15 Kandi aho hantu Imana yari yavuganiye na Yakobo, Yakobo akomeza kuhita Beteli.+
16 Hanyuma bava i Beteli. Igihe bari bagishigaje urugendo rurerure ngo bagere Efurata,+ Rasheli ajya ku nda, kandi kubyara biramugora cyane.+ 17 Ariko kubyara bikomeje kumurushya, umubyaza aramubwira ati “humura, uyu muhungu na we uramubyara.”+ 18 Kandi igihe ubugingo+ bwe bwamuvagamo (kuko yapfuye),+ yise uwo mwana Beni-Oni, ariko se amwita Benyamini.+ 19 Nuko Rasheli arapfa, bamuhamba ku nzira igana Efurata, ari ho Betelehemu.+ 20 Yakobo ashinga inkingi ku mva ye. Iyo ni yo nkingi iri ku mva ya Rasheli kugeza n’ubu.+
21 Hanyuma Isirayeli aragenda ashinga ihema rye hirya y’umunara wa Ederi.+ 22 Nuko igihe Isirayeli yabaga mu mahema+ muri icyo gihugu, umunsi umwe Rubeni aragenda aryamana na Biluha inshoreke ya se, maze Isirayeli arabimenya.+
Abahungu ba Yakobo bari cumi na babiri. 23 Abahungu yabyaranye na Leya, ni Rubeni+ imfura ya Yakobo, na Simeyoni na Lewi na Yuda na Isakari na Zabuloni. 24 Abahungu yabyaranye na Rasheli ni Yozefu na Benyamini. 25 Abahungu yabyaranye na Biluha, umuja wa Rasheli, ni Dani na Nafutali. 26 Abahungu yabyaranye na Zilupa, umuja wa Leya, ni Gadi na Asheri. Abo ni bo bahungu Yakobo yabyariye i Padani-Aramu.
27 Amaherezo Yakobo agera kwa se Isaka i Mamure,+ mu karere ka Kiriyati-Aruba,+ ari ho hitwa Heburoni, ari na ho Aburahamu na Isaka batuye ari abimukira.+ 28 Iminsi Isaka yaramye ni imyaka ijana na mirongo inani.+ 29 Hanyuma Isaka ashiramo umwuka arapfa, asanga ba sekuruza, ashaje neza kandi anyuzwe,+ maze abahungu be, Esawu na Yakobo baramuhamba.+
36 Iyi ni yo nkuru ivuga iby’amateka ya Esawu, ari we Edomu.+
2 Esawu yashatse abagore mu bakobwa b’i Kanani,+ ari bo Ada+ umukobwa wa Eloni w’Umuheti+ na Oholibama+ umukobwa wa Ana umwuzukuru wa Sibeyoni w’Umuhivi, 3 na Basemati+ umukobwa wa Ishimayeli, mushiki wa Nebayoti.+
4 Nuko Ada abyarira Esawu Elifazi, naho Basemati amubyarira Reweli,
5 Oholibama abyara Yewushi na Yalamu na Kora.+
Abo ni bo bahungu ba Esawu, abo yabyariye mu gihugu cy’i Kanani. 6 Hanyuma Esawu afata abagore be n’abahungu be n’abakobwa be n’abantu bose bo mu rugo rwe n’amashyo ye n’andi matungo ye yose n’ubutunzi bwe bwose,+ ibyo yari yararonkeye mu gihugu cy’i Kanani byose, maze ajya mu kindi gihugu kure ya murumuna we Yakobo,+ 7 kuko ubutunzi bwabo bwari bwarabaye bwinshi cyane ku buryo batashoboraga kubana, kandi igihugu bari batuyemo ari abimukira nticyari kikibahagije bitewe n’amashyo yabo menshi.+ 8 Esawu atura mu karere k’imisozi miremire ya Seyiri.+ Esawu ni we Edomu.+
9 Iyi ni yo nkuru ivuga iby’amateka ya Esawu, sekuruza w’Abedomu bo mu karere k’imisozi miremire ya Seyiri.+
10 Aya ni yo mazina ya bene Esawu: hari Elifazi umuhungu wa Ada umugore wa Esawu, na Reweli umuhungu wa Basemati umugore wa Esawu.+
11 Bene Elifazi ni Temani,+ Omari, Sefo, Gatamu na Kenazi.+ 12 Kandi Timuna+ yari inshoreke ya Elifazi umuhungu wa Esawu. Nyuma y’igihe runaka abyarira Elifazi Amaleki.+ Abo ni bo bahungu ba Ada umugore wa Esawu.
13 Aba ni bo bene Reweli: hari Nahati, Zera, Shama na Miza.+ Abo ni bo bahungu ba Basemati+ umugore wa Esawu.
14 Aba ni bo bahungu ba Oholibama umugore wa Esawu, umukobwa wa Ana, akaba n’umwuzukuru wa Sibeyoni, abo yabyariye Esawu, ari bo Yewushi, Yalamu na Kora.+
15 Aba ni bo batware+ bakomoka kuri bene Esawu: bene Elifazi imfura ya Esawu ni umutware Temani,+ umutware Omari, umutware Sefo, umutware Kenazi, 16 umutware Kora, umutware Gatamu n’umutware Amaleki. Abo ni bo batware bakomoka kuri Elifazi,+ mu gihugu cya Edomu. Abo ni bo bahungu ba Ada.
17 Aba ni bo bene Reweli umuhungu wa Esawu: umutware Nahati, umutware Zera, umutware Shama n’umutware Miza. Abo ni bo batware bakomoka kuri Reweli, mu gihugu cya Edomu.+ Abo ni bo bahungu ba Basemati umugore wa Esawu.
18 Aba ni bo bahungu ba Oholibama umugore wa Esawu: umutware Yewushi, umutware Yalamu n’umutware Kora. Abo ni bo batware bakomoka kuri Oholibama umugore wa Esawu, umukobwa wa Ana.
19 Abo ni bo bene Esawu, ari we Edomu,+ kandi abo ni bo batware babakomokaho.
20 Aba ni bo bene Seyiri w’Umuhori, ari na bo batuye muri icyo gihugu:+ hari Lotani na Shobali na Sibeyoni na Ana+ 21 na Dishoni na Eseri na Dishani.+ Abo ni bo batware b’Abahori, bene Seyiri, mu gihugu cya Edomu.
22 Bene Lotani ni Hori na Hemamu, kandi mushiki wa Lotani yitwaga Timuna.+
23 Aba ni bo bene Shobali: hari Alivani na Manahati na Ebali na Shefo na Onamu.
24 Aba ni bo bene Sibeyoni: hari Ayiya na Ana. Uwo Ana ni we wabonye amashyuza mu butayu igihe yari aragiye indogobe za se Sibeyoni.+
25 Aba ni bo bana ba Ana: hari Dishoni na Oholibama umukobwa wa Ana.
26 Aba ni bo bene Dishoni: hari Hemudani na Eshibani na Yitirani na Kerani.+
27 Aba ni bo bene Eseri: hari Biluhani na Zavani na Akani.
28 Aba ni bo bene Dishani: hari Usi na Arani.+
29 Aba ni bo batware b’Abahori: hari umutware Lotani, umutware Shobali, umutware Sibeyoni, umutware Ana, 30 umutware Dishoni, umutware Eseri n’umutware Dishani.+ Abo ni bo batware b’Abahori nk’uko abatware babo bari bari mu gihugu cya Seyiri.
31 Aba ni bo bami bategetse mu gihugu cya Edomu+ mbere y’uko hagira umwami uwo ari we wese utegeka Abisirayeli.+ 32 Bela mwene Bewori yategetse muri Edomu,+ kandi umugi yategekaga witwaga Dinihaba. 33 Bela aratanga, Yobabu mwene Zera w’i Bosira+ atangira gutegeka mu cyimbo cye.+ 34 Yobabu aratanga, Hushamu wo mu gihugu cy’Abatemani+ atangira gutegeka mu cyimbo cye.+ 35 Hushamu aratanga, Hadadi mwene Bedadi, ari na we watsinze Abamidiyani+ mu gihugu cy’i Mowabu+ atangira gutegeka mu cyimbo cye, kandi umugi yategekaga witwaga Aviti.+ 36 Hadadi aratanga, Samula w’i Masireka atangira gutegeka mu cyimbo cye.+ 37 Samula aratanga, Shawuli w’i Rehoboti kuri rwa Ruzi atangira gutegeka mu cyimbo cye.+ 38 Shawuli aratanga, Bayali-Hanani mwene Akibori atangira gutegeka mu cyimbo cye.+ 39 Bayali-Hanani mwene Akibori aratanga, Hadari atangira gutegeka mu cyimbo cye, kandi umugi yategekaga witwaga Pawu, n’umugore we yitwaga Mehetabeli, umukobwa wa Matiredi, umukobwa wa Mezahabu.+
40 Aya ni yo mazina y’abatware bakomoka kuri Esawu nk’uko imiryango yabo yari iri n’aho bari batuye, nk’uko amazina yabo ari: hari umutware Timuna, umutware Aliva, umutware Yeteti,+ 41 umutware Oholibama, umutware Ela, umutware Pinoni,+ 42 umutware Kenazi, umutware Temani, umutware Mibusari,+ 43 umutware Magidiyeli n’umutware Iramu. Abo ni bo batware bakomoka kuri Edomu+ nk’uko bari batuye mu gihugu cyabo.+ Uwo ni we Esawu, sekuruza w’Abedomu.+
37 Yakobo akomeza gutura mu gihugu se yari yaratuyemo ari umwimukira,+ mu gihugu cy’i Kanani.+
2 Iyi ni yo nkuru ivuga iby’amateka ya Yakobo.
Igihe Yozefu+ yari afite imyaka cumi n’irindwi, yari aragiranye intama+ n’abavandimwe be, kandi yari akiri muto, ari kumwe n’abahungu ba Biluha+ n’aba Zilupa,+ abagore ba se. Nuko Yozefu abwira se ibintu bibi bakoraga.+ 3 Isirayeli yakundaga Yozefu kurusha abandi bahungu be bose,+ kuko yari umwana yabyaye ageze mu za bukuru. Yari yaramuboheshereje ikanzu ndende y’amabara.+ 4 Abavandimwe be babonye ko se amukunda cyane kubarusha bose, batangira kumwanga,+ kandi ntibaba bagishobora kuvugana na we mu mahoro.+
5 Yozefu aza kurota inzozi maze azirotorera abavandimwe be,+ baba babonye indi mpamvu yo kumwanga. 6 Nuko arababwira ati “nimwumve inzozi narose.+ 7 Twari mu murima hagati duhambira imiba, nuko umuba wanjye ureguka uhagarara wemye, maze imiba yanyu ikikiza umuba wanjye iwikubita imbere.”+ 8 Abavandimwe be baramubwira bati “ubwo se urashaka kuvuga ko uzaba umwami wacu?+ Cyangwa urashaka kuvuga ko uzadutegeka?”+ Nuko babona indi mpamvu yo kumwanga bamuhoye inzozi ze n’amagambo ye.
9 Hanyuma arota izindi nzozi, azirotorera abavandimwe be, arababwira ati “nongeye kurota maze mbona izuba n’ukwezi n’inyenyeri cumi n’imwe byikubita imbere yanjye.”+ 10 Nyuma yaho azirotorera se n’abavandimwe be, maze se atangira kumucyaha amubwira+ ati “izo nzozi zawe zishatse kuvuga iki? Ubwo se, jyewe na nyoko n’abavandimwe bawe tuzaza twikubite imbere yawe?” 11 Nuko abavandimwe be bamugirira ishyari,+ ariko se akomeza kuzirikana iryo jambo.+
12 Igihe kimwe, abavandimwe be bagiye kuragira umukumbi wa se hafi y’i Shekemu.+ 13 Hashize igihe, Isirayeli abwira Yozefu ati “dore abavandimwe bawe baragiye hafi y’i Shekemu, none ngwino mbagutumeho.” Na we aramubwira ati “niteguye kujyayo!”+ 14 Nuko aramubwira ati “genda urebe niba abavandimwe bawe bari amahoro kandi bamerewe neza, urebe niba n’umukumbi uri amahoro kandi umerewe neza, hanyuma ugaruke umbwire.”+ Nuko aramwohereza, ava mu kibaya cy’i Heburoni+ yerekeza i Shekemu. 15 Nyuma yaho umuntu aza kumubona azerera mu gasozi. Uwo muntu aramubaza ati “urashaka iki?” 16 Na we aramusubiza ati “ndashaka abavandimwe banjye. Ndakwinginze, mbwira aho baragiye umukumbi.” 17 Uwo muntu aramubwira ati “bavuye hano kuko numvise bavuga bati ‘nimuze tujye i Dotani.’” Nuko Yozefu akurikira abavandimwe be abasanga i Dotani.
18 Bamubona akiri kure, maze ataragera hafi yabo batangira gucura umugambi wo kumwica.+ 19 Nuko barabwirana bati “dore wa murosi araje.+ 20 None nimuze tumwice tumujugunye mu rwobo rw’amazi,+ tuzavuge ko yariwe n’inyamaswa y’inkazi.+ Hanyuma tuzaba tureba uko inzozi ze zizamera.” 21 Rubeni abyumvise agerageza kumubakiza.+ Arababwira ati “ntitumwice.”+ 22 Rubeni akomeza ababwira ati “ntimumene amaraso,+ ahubwo mumujugunye mu rwobo rw’amazi ruri mu butayu. Ntimurambure ukuboko kwanyu ngo mumugirire nabi.”+ Yari afite umugambi wo kumubakiza akamusubiza se.
23 Nuko Yozefu akigera aho abavandimwe be bari, bahita bamwambura umwenda we muremure, wa mwenda muremure w’amabara yari yambaye,+ 24 barangije baramufata bamujugunya mu rwobo rw’amazi.+ Icyo gihe urwo rwobo rwarimo ubusa, nta mazi yarimo.
25 Hanyuma baricara kugira ngo barye.+ Bubuye amaso babona ingamiya z’Abishimayeli+ bari baturutse i Gileyadi, zikoreye umubavu n’umuti womora n’ibishishwa by’ibiti bivamo ishangi,+ bamanutse bajya muri Egiputa. 26 Yuda ababonye abwira abavandimwe be ati “turamutse twishe umuvandimwe wacu tukabihisha*+ byatumarira iki? 27 Nimuze tumuhe Abishimayeli bamugure,+ aho kumuramburiraho amaboko yacu.+ N’ubundi kandi ni umuvandimwe wacu, akaba n’umubiri wacu.” Nuko bumvira uwo muvandimwe wabo.+ 28 Abacuruzi b’Abamidiyani+ banyura aho ngaho. Abavandimwe ba Yozefu bamukura muri rwa rwobo+ bamuha Abishimayeli bamugura ibiceri by’ifeza makumyabiri.+ Amaherezo abo Bishimayeli bageza Yozefu muri Egiputa.
29 Nyuma yaho Rubeni agaruka kuri rwa rwobo asanga Yozefu atakirimo. Nuko ahita ashishimura imyenda ye.+ 30 Agarutse aho abavandimwe be bari, atera hejuru ati “wa mwana nta wurimo! None nderekera he?”+
31 Hanyuma bafata wa mwenda muremure wa Yozefu, maze babaga imfizi y’ihene, bawinika mu maraso yayo.+ 32 Barangije boherereza se uwo mwenda muremure w’amabara, bamutumaho bati “dore umwenda twatoraguye. None ugenzure+ urebe niba ari wa mwenda muremure w’umwana wawe, cyangwa niba atari wo.”+ 33 Arawugenzura maze atera hejuru ati “ni umwenda w’umwana wanjye we! Agomba kuba yarariwe n’inyamaswa y’inkazi!+ Nta gushidikanya, Yozefu yatanyaguwe n’inyamaswa!”+ 34 Nuko Yakobo ashishimura umwitero we maze akenyera ikigunira, amara iminsi myinshi aborogera umwana we.+ 35 Abahungu be bose n’abakobwa be bose barahaguruka ngo bamuhumurize,+ ariko akomeza kwanga guhumurizwa, aravuga+ ati “nzarinda manuka nsanga umwana wanjye mu mva* nkimuborogera!” Nuko se akomeza kumuririra.
36 Ariko Abamidiyani bamugurisha muri Egiputa, agurwa na Potifari wari umutware wo mu rugo rwa Farawo,+ watwaraga abamurinda.+
38 Muri icyo gihe, Yuda aramanuka ava mu bavandimwe be, ashinga ihema rye hafi y’aho Umunyadulamu+ witwaga Hira yari atuye. 2 Yuda abonayo umukobwa w’umugabo w’Umunyakanani+ witwaga Shuwa. Nuko amugira umugore we, aryamana na we. 3 Aratwita, maze abyara umwana w’umuhungu amwita Eri.+ 4 Yongera gutwita, igihe kigeze abyara umwana w’umuhungu amwita Onani. 5 Nanone arongera abyara umwana w’umuhungu amwita Shela. Yuda yabyaye uwo mwana igihe yari atuye muri Akizibu.+
6 Igihe kigeze Yuda ashakira Eri imfura ye umugore witwaga Tamari.+ 7 Ariko Eri imfura ya Yuda yakoraga ibibi mu maso ya Yehova,+ ni cyo cyatumye Yehova amwica.+ 8 Yuda abibonye abwira Onani ati “cyura umugore wa mukuru wawe maze muryamane kugira ngo uheshe mukuru wawe urubyaro.”+ 9 Ariko Onani yari azi ko urwo rubyaro rutari kuzamwitirirwa.+ Bityo iyo yaryamanaga n’umugore wa mukuru we yamenaga intanga hasi kugira ngo adahesha mukuru we urubyaro.+ 10 Ibyo bintu yakoraga byari bibi mu maso ya Yehova,+ ni cyo cyatumye na we amwica.+ 11 Nuko Yuda abwira umukazana we Tamari ati “guma mu nzu ya so ube umupfakazi kugeza aho umuhungu wanjye Shela azakurira.”+ Kuko yibwiraga ati “na we ashobora gupfa nka bakuru be.”+ Tamari aragenda akomeza kuba mu nzu ya se.+
12 Hashize iminsi, umukobwa wa Shuwa, ari we mugore wa Yuda,+ arapfa. Yuda amara iminsi y’icyunamo amuririra.+ Iyo minsi y’icyunamo irangiye arazamuka ajya i Timuna+ kureba abakemuraga intama ze, ajyana n’Umunyadulamu+ w’incuti ye witwaga Hira. 13 Babwira Tamari bati “dore sobukwe agiye i Timuna gukemuza intama ze.”+ 14 Nuko yiyambura imyambaro y’ubupfakazi yitera umwenda kandi yitwikira mu maso, yicara mu marembo y’umugi wa Enayimu uri ku nzira ijya i Timuna, kuko yabonye ko Shela yari yarakuze nyamara ntibamumushyingire.+
15 Yuda amubonye agira ngo ni indaya+ kuko yari yitwikiriye mu maso.+ 16 Nuko anyura ku ruhande amusanga aho yari ari ku nzira aramubwira ati “ndakwinginze, nyemerera turyamane.”+ Ntiyari azi ko ari umukazana we.+ Ariko Tamari aramubaza ati “urampa iki ngo turyamane?”+ 17 Na we aramusubiza ati “jyewe ubwanjye nzakoherereza umwana w’ihene wo mu mukumbi wanjye.” Ariko aramubaza ati “ese urampa ingwate kugeza aho uzawoherereza?”+ 18 Aramubaza ati “urashaka ko nguha ngwate ki?” Na we aramusubiza ati “urampa impeta yawe iriho ikimenyetso+ n’umugozi wayo, n’inkoni witwaje.” Nuko arabimuha bararyamana maze amutera inda. 19 Hanyuma Tamari arahaguruka aragenda yiyambura wa mwenda maze yambara imyambaro ye y’ubupfakazi.+
20 Yuda yohereza umwana w’ihene awuha wa Munyadulamu+ w’incuti ye kugira ngo ajye kugombora ingwate wa mugore yari yasigaranye, ariko ntiyamubona. 21 Agenda abaza abantu baho ati “ya ndaya yo mu rusengero yo muri Enayimu yajyaga yicara ku nzira iri he?” Na bo bakamusubiza bati “nta ndaya yo mu rusengero+ yigeze iba ino aha.” 22 Amaherezo asubira aho Yuda ari aramubwira ati “nta we nabonye, kandi abantu baho bambwiye bati ‘nta ndaya yo mu rusengero yigeze iba ino aha.’” 23 Yuda aravuga ati “mureke abyigumanire kugira ngo tutagibwaho n’umugayo.+ Ibyo ari byo byose nohereje uyu mwana w’ihene, kandi nawe ntiwamubonye.”
24 Icyakora hashize nk’amezi atatu, babwira Yuda bati “umukazana wawe Tamari yabaye indaya+ none atwite+ inda yo mu buraya bwe.” Yuda abyumvise aravuga ati “nimumusohore atwikwe.”+ 25 Nuko mu gihe bamusohoraga, atuma kuri sebukwe ati “nyir’ibyo bintu ni we wanteye inda.”+ Yongeraho ati “ndakwinginze, genzura+ iyo mpeta iriho ikimenyetso n’umugozi wayo n’inkoni+ umenye nyirabyo.” 26 Hanyuma Yuda arabigenzura maze aravuga+ ati “andushije gukiranuka+ kuko ntamushyingiye umuhungu wanjye Shela.”+ Kandi nyuma yaho ntiyongeye kuryamana na we.+
27 Igihe cyo kubyara kigeze, basanga atwite impanga. 28 Nuko mu gihe yarimo abyara, umwe azana ukuboko maze umubyaza aragufata akuzirikaho agashumi gatukura, aravuga ati “uyu ni we waje mbere.” 29 Ariko ashubijeyo ukuboko, umuvandimwe we ahita asohoka, maze wa mubyaza aratangara ati “ibi ukoze ni ibiki ko wisaturiye aho unyura?” Ni cyo cyatumye yitwa Peresi.+ 30 Hanyuma umuvandimwe we wari ufite agashumi gatukura ku kuboko arasohoka, maze bamwita Zera.+
39 Yozefu yari yarajyanywe muri Egiputa,+ maze Umunyegiputa witwaga Potifari+ wari umutware mu rugo rwa Farawo, ari na we watwaraga abarinda Farawo, amugura n’Abishimayeli+ bari baramuzanyeyo. 2 Ariko Yehova akomeza kubana na Yozefu, ku buryo ibyo yakoraga byose byagendaga neza,+ aza no gushingwa imirimo mu rugo rw’uwo shebuja w’Umunyegiputa. 3 Shebuja abona ko Yehova yari kumwe na we, kandi ko ikintu cyose yakoraga Yehova yatumaga kigenda neza.
4 Yozefu atona imbere ya shebuja kandi agahora amukorera, ku buryo yamushinze urugo rwe+ n’ibyo yari atunze byose. 5 Nuko uhereye igihe yamushingiye urugo rwe rwose n’ibyo yari atunze byose, Yehova akomeza guha umugisha urugo rwa Potifari abigiriye Yozefu, kandi umugisha wa Yehova uba ku byo yari atunze mu nzu byose no ku byari mu gasozi byose.+ 6 Amaherezo yegurira Yozefu ibye byose;+ kandi nta kindi yitagaho uretse ibyo yaryaga. Yozefu arakura, aba umuntu uteye neza kandi ufite uburanga.
7 Nyuma yaho, umugore wa shebuja atangira kujya areba+ Yozefu akamubwira ati “reka turyamane.”+ 8 Ariko Yozefu akabyanga+ akabwira umugore wa shebuja ati “dore databuja ntangenzura mu byo yanshinze muri uru rugo, kandi yanyeguriye ibyo atunze byose.+ 9 Nta wunduta muri uru rugo, kandi nta kintu na kimwe atampaye uretse wowe, kuko uri umugore we.+ None nabasha nte gukora ikibi gikomeye bene ako kageni kandi nkaba rwose ncumuye ku Mana?”+
10 Nuko akajya abibwira Yozefu uko bwije n’uko bukeye, ariko Yozefu ntamwumvire ngo aryamane na we, cyangwa ngo amarane na we igihe ari bonyine.+ 11 Ariko umunsi umwe, yinjira mu nzu agiye gukora imirimo ye nk’uko byari bisanzwe no mu yindi minsi, kandi nta wundi muntu wari aho mu nzu.+ 12 Nuko uwo mugore afata umwenda Yozefu yari yambaye+ aramubwira ati “turyamane!”+ Ariko amusigira uwo mwenda arahunga ajya hanze.+ 13 Uwo mugore abonye ko amusigiye umwenda we agahungira hanze, 14 atangira gutabaza ahamagara abo mu rugo, arababwira ati “dore umugabo wanjye yazanye uriya Muheburayo kugira ngo adukoze isoni. Yaje ashaka kuryamana nanjye, ariko ntangira gutaka mvuza induru cyane.+ 15 Nuko yumvise mvugije induru, asiga umwenda we iruhande rwanjye arahunga ajya hanze.” 16 Agumisha uwo mwenda iruhande rwe, kugeza aho shebuja wa Yozefu atahiye.+
17 Nuko uwo mugore aramubwira ati “wa mugaragu w’Umuheburayo watuzaniye yaje aho ndi, ashaka kunkoza isoni. 18 Ariko ntangiye gutaka mvuza induru cyane, ahita asiga umwenda we iruhande rwanjye ahungira hanze.”+ 19 Shebuja yumvise amagambo umugore we amubwiye ati “umugaragu wawe yangize atya n’atya,” ahita azabiranywa n’uburakari.+ 20 Nuko shebuja wa Yozefu aramufata amujyana mu nzu y’imbohe, aho imbohe z’umwami zafungirwaga, akomeza kuba muri iyo nzu y’imbohe.+
21 Icyakora, Yehova yakomeje kubana na Yozefu kandi akomeza kumugaragariza ineza yuje urukundo, atuma atona ku mutware w’inzu y’imbohe.+ 22 Nuko uwo mutware w’inzu y’imbohe ashinga Yozefu imbohe zose zari muri iyo nzu y’imbohe, kandi imirimo yose zakoraga, Yozefu ni we wayihagarariraga.+ 23 Uwo mutware w’inzu y’imbohe nta kintu na kimwe yari agicunga mu byo yari ashinzwe byose kuko Yehova yari kumwe na Yozefu, kandi ibyo Yozefu yakoraga byose, Yehova yatumaga bigenda neza.+
40 Nyuma yaho, umuhereza wa divayi+ w’umwami wa Egiputa n’umutetsi w’imigati bacumura kuri shebuja, umwami wa Egiputa.+ 2 Nuko Farawo arakarira abo bakozi be bombi,+ umutware w’abahereza ba divayi n’umutware w’abatetsi b’imigati.+ 3 Abashyira mu nzu y’imbohe yo mu rugo rw’umutware utwara abarinda Farawo,+ abafungira aho Yozefu yari afungiwe.+ 4 Umutware utwara abarinda Farawo abaha Yozefu ngo ajye abakorera,+ bamara iminsi runaka bari mu nzu y’imbohe.
5 Nuko umuhereza wa divayi n’umutetsi w’imigati bo kwa Farawo umwami wa Egiputa barota inzozi+ mu ijoro rimwe,+ bari aho bafungiwe mu nzu y’imbohe.+ Buri wese arota inzozi ze, kandi inzozi za buri wese zari zifite ibisobanuro byazo.+ 6 Mu gitondo Yozefu aza aho bari, abarebye abona basuherewe.+ 7 Nuko abaza abo bakozi ba Farawo bari kumwe na we mu nzu y’imbohe yo mu rugo rwa shebuja ati “kuki uyu munsi mu maso hanyu hijimye?”+ 8 Baramusubiza bati “twarose inzozi kandi ntidufite uzidusobanurira.” Yozefu arababwira ati “mbese gusobanura si ukw’Imana?+ Nimumbwire izo ari zo.”
9 Nuko umutware w’abahereza ba divayi arotorera Yozefu inzozi ze, aramubwira ati “mu nzozi narose, nabonye umuzabibu uri imbere yanjye. 10 Uwo muzabibu wari ufite amashami atatu kandi wasaga n’upfunditse,+ uzana uburabyo. Imizabibu yo ku maseri yawo irahisha. 11 Kandi nari mfite igikombe cya Farawo mu ntoki, maze mfata imizabibu, nyikandira mu gikombe cya Farawo,+ ndangije mpereza Farawo icyo gikombe.”+ 12 Yozefu aramubwira ati “dore uko inzozi zawe zisobanurwa:+ amashami atatu ni iminsi itatu. 13 Mu minsi itatu uhereye none, Farawo azakuvana mu nzu y’imbohe, kandi azagusubiza ku murimo wawe nta kabuza;+ kandi rwose uzahereza Farawo igikombe nk’uko wari usanzwe ubigenza igihe wari umuhereza we wa divayi.+ 14 Icyakora nibimara kukugendekera neza+ ntuzanyibagirwe. Ndakwinginze uzangaragarize ineza yuje urukundo, ubwire Farawo ibyanjye,+ kandi uzankuze muri iyi nzu y’imbohe. 15 Ubundi jyewe banshimuse mu gihugu cy’Abaheburayo,+ kandi n’ino aha nta cyo nakoze cyatumye banshyira mu nzu y’imbohe.”+
16 Umutware w’abatetsi b’imigati abonye ko Yozefu asobanuye inzozi zivuga ibyiza, aramubwira ati “nanjye mu nzozi zanjye, narose nikoreye ibitebo bitatu birimo imigati y’imyeru. 17 Igitebo cyari hejuru y’ibindi cyarimo ibiribwa bya Farawo+ by’ubwoko bwose byotswa mu ifuru, maze ibisiga+ biraza bibirira muri cya gitebo cyari ku mutwe wanjye.” 18 Nuko Yozefu aramusubiza ati “dore uko inzozi zawe zisobanurwa:+ ibitebo bitatu ni iminsi itatu. 19 Mu minsi itatu uhereye none, Farawo azakuvana mu nzu y’imbohe, aguce umutwe maze akumanike ku giti;+ kandi rwose ibisiga bizarya inyama zawe.”+
20 Umunsi wa gatatu ugeze, hari ku isabukuru y’ivuka+ rya Farawo. Nuko akoreshereza ibirori abagaragu be bose, kandi avana mu nzu y’imbohe umutware w’abahereza ba divayi n’umutware w’abatetsi b’imigati, abashyira hagati y’abagaragu be.+ 21 Asubiza umutware w’abahereza ba divayi ku murimo we wo kuba umuhereza wa divayi,+ maze akomeza guhereza Farawo igikombe. 22 Ariko amanika+ umutware w’abatetsi b’imigati nk’uko Yozefu yari yarabasobanuriye+ inzozi zabo. 23 Nyamara umutware w’abahereza ba divayi ntiyigeze yibuka Yozefu, ahubwo yaramwibagiwe.+
41 Nuko hashize imyaka ibiri yuzuye, Farawo arota+ ahagaze ku ruzi rwa Nili. 2 Agiye kubona abona inka ndwi nziza zibyibushye zizamuka ziva mu ruzi rwa Nili, maze zitangira kurisha mu bwatsi bwo kuri Nili.+ 3 Abona izindi nka ndwi mbi cyane kandi zinanutse+ zizamuka ziva mu ruzi rwa Nili zizikurikiye, zihagarara iruhande rwazo ku nkombe y’uruzi rwa Nili. 4 Hanyuma izo nka mbi cyane kandi zinanutse zitangira kurya za nka ndwi nziza zibyibushye.+ Nuko Farawo aba arakangutse.+
5 Ariko yongera gusinzira maze arota ubwa kabiri. Agiye kubona abona amahundo arindwi meza abyibushye amera ku ruti rumwe.+ 6 Nanone abona amahundo arindwi y’iminambe kandi yumishijwe n’umuyaga uturuka iburasirazuba,+ amera ayakurikiye.+ 7 Nuko ayo mahundo y’iminambe amira ya mahundo arindwi abyibushye.+ Farawo aba arakangutse amenya ko zari inzozi.
8 Mu gitondo Farawo ahagarika umutima,+ maze atuma ku batambyi bakora iby’ubumaji bo muri Egiputa+ n’abanyabwenge bose,+ abarotorera inzozi ze.+ Ariko nta washoboye kuzisobanurira Farawo.
9 Hanyuma umutware w’abahereza ba divayi abwira Farawo+ ati “uyu munsi ndavuga ibyaha byanjye.+ 10 Nyagasani Farawo, warakariye abagaragu bawe+ maze udushyira mu nzu y’imbohe yo mu rugo rw’umutware w’abakurinda,+ jye n’umutware w’abatetsi b’imigati. 11 Nyuma yaho twembi turota inzozi mu ijoro rimwe. Buri wese arota inzozi ze, kandi inzozi za buri wese zari zifite ibisobanuro byazo.+ 12 Icyo gihe twari kumwe n’umusore w’Umuheburayo,+ akaba yari umugaragu w’umutware w’abakurinda.+ Nuko tumurotorera inzozi zacu+ arazidusobanurira, buri wese amusobanurira inzozi ze. 13 Kandi uko yadusobanuriye izo nzozi ni ko byatugendekeye. Jye wanshubije ku murimo wanjye,+ ariko umutware w’abatetsi b’imigati waramumanitse.”+
14 Farawo atuma abantu ngo bavane Yozefu+ mu nzu y’imbohe bamuzane vuba na bwangu.+ Nuko Yozefu ariyogoshesha+ kandi ahindura imyenda+ maze ajya kwa Farawo. 15 Farawo abwira Yozefu ati “narose inzozi ariko nta washoboye kuzinsobanurira. None numvise bavuga ko ushobora kumva inzozi ukazisobanura.”+ 16 Yozefu asubiza Farawo ati “jye nta cyo ndi cyo! Imana ni yo iri bumenyeshe Farawo ibyiza.”+
17 Farawo abwira Yozefu ati “narose mpagaze ku nkombe y’uruzi rwa Nili. 18 Nuko ngiye kubona, mbona inka ndwi zibyibushye kandi nziza zizamuka ziva mu ruzi rwa Nili, maze zitangira kurisha mu bwatsi bwo kuri Nili.+ 19 Mbona izindi nka ndwi zisukuma, mbi cyane kandi zinanutse+ zizamuka ziva mu ruzi rwa Nili zizikurikiye. Yemwe, nta zindi nka zihwanyije na zo kuba mbi nigeze mbona mu gihugu cya Egiputa hose. 20 Izo nka mbi zinanutse zitangira kurya za zindi ndwi zibyibushye.+ 21 Zirazirya zishirira mu nda zazo ariko nta washoboraga kumenya aho zizishyize, kuko zakomeje kuba mbi nk’uko zari zimeze mbere.+ Nuko mba ndakangutse.
22 “Nongera kurota maze mbona amahundo arindwi yuzuye kandi meza amera ku ruti rumwe.+ 23 Nanone mbona amahundo arindwi y’iminambe kandi yumishijwe n’umuyaga uturuka iburasirazuba,+ amera ayakurikiye. 24 Nuko ayo mahundo y’iminambe amira ya mahundo arindwi meza.+ None nabibwiye abatambyi bakora iby’ubumaji,+ ariko nta washoboye kubinsobanurira.”+
25 Yozefu abwira Farawo ati “inzozi za Farawo zose zisobanura kimwe. Imana y’ukuri ni yo yabwiye Farawo ibyo igiye gukora.+ 26 Inka ndwi nziza zisobanura imyaka irindwi. Amahundo arindwi meza na yo asobanura imyaka irindwi, kandi izo nzozi zombi zisobanura kimwe. 27 Inka ndwi zinanutse kandi mbi cyane zaje zikurikiye izo nziza, zisobanura imyaka irindwi. Naho amahundo arindwi atagira impeke yumishijwe n’umuyaga uturuka iburasirazuba,+ asobanura inzara izamara imyaka irindwi.+ 28 Ibyo ni byo nabwiraga Farawo, ko Imana y’ukuri ari yo yeretse Farawo ibyo igiye gukora.+
29 “Hagiye kubaho imyaka irindwi y’uburumbuke bwinshi cyane mu gihugu cya Egiputa hose. 30 Ariko izahita ikurikirwa n’indi myaka irindwi y’inzara, kandi uburumbuke bwinshi bwo mu gihugu cya Egiputa bwose buzibagirana, kandi inzara izayogoza igihugu.+ 31 Nta wuzamenya ko igihugu cyigeze kugira uburumbuke bitewe n’iyo nzara izakurikiraho, kuko izaba ari inzara ikaze cyane. 32 Kandi kuba Farawo yarose izo nzozi incuro ebyiri zose, bisobanura ko Imana y’ukuri yahamije ibyo bintu+ kandi ikaba ifite umwete wo kubisohoza vuba.+
33 “None rero nyagasani Farawo, ushake umuntu w’umunyabwenge uzi gushishoza, umushinge igihugu cya Egiputa.+ 34 Kandi nyagasani Farawo, gira icyo ukora ushyireho abagenzuzi mu gihugu,+ kugira ngo muri iyo myaka irindwi y’uburumbuke+ bajye bafata kimwe cya gatanu cy’umusaruro wo mu gihugu cya Egiputa. 35 Bazakusanye ibiribwa byose muri iyo myaka myiza igiye kuza, kandi mu migi yose bahunike ibinyampeke+ bizategekwa na Farawo, maze babirinde. 36 Ibyo biribwa bizagoboka igihugu mu myaka irindwi y’inzara izatera mu gihugu cya Egiputa,+ kugira ngo igihugu kidatsembwaho n’inzara.”+
37 Nuko Farawo n’abagaragu be bose bashima iyo nama.+ 38 Farawo abwira abagaragu be ati “ese hari undi muntu twabona uhwanye n’uyu, urimo umwuka w’Imana?”+ 39 Hanyuma Farawo abwira Yozefu ati “kubera ko Imana yatumye umenya ibyo byose,+ nta wundi muntu w’umunyabwenge kandi uzi gushishoza uhwanye nawe.+ 40 Wowe ubwawe ushinzwe ibyo mu rugo rwanjye,+ kandi abantu banjye bose bazajya bakumvira nta mpaka.+ Jye wicaye ku ntebe y’ubwami ni jye jyenyine uzakuruta.”+ 41 Farawo arongera abwira Yozefu ati “dore ngushinze igihugu cya Egiputa cyose.”+ 42 Nuko Farawo akuramo impeta ye iriho ikimenyetso+ ayambika Yozefu, amwambika n’imyenda myiza, amwambika n’umukufi wa zahabu mu ijosi.+ 43 Nanone amushyira mu igare rye rya kabiri mu cyubahiro,+ kugira ngo abantu bamuhe icyubahiro barangururira imbere ye bati “Avrékh!”* Nguko uko yamweguriye igihugu cya Egiputa cyose.
44 Farawo arongera abwira Yozefu ati “ndi Farawo, ariko nta muntu uzajya azamura ukuboko cyangwa ngo ashingure ikirenge mu gihugu cya Egiputa hose utabimuhereye uburenganzira.”+ 45 Hanyuma Farawo yita Yozefu Safunati-Paneya, kandi amushyingira Asinati+ umukobwa wa Potifera, umutambyi wo muri Oni.+ Nuko Yozefu atangira gutambagira igihugu cya Egiputa.+ 46 Kandi Yozefu yari afite imyaka mirongo itatu+ ubwo yahagararaga imbere ya Farawo umwami wa Egiputa.
Nuko Yozefu ava imbere ya Farawo maze atambagira igihugu cya Egiputa cyose. 47 Mu myaka irindwi y’uburumbuke igihugu kirera cyane.+ 48 Akomeza guhunika ibiribwa byose byeze mu gihugu cya Egiputa muri iyo myaka irindwi, abihunika mu migi.+ Ibiribwa byeraga mu mirima ikikije umugi yabihunikaga muri uwo mugi.+ 49 Yozefu akomeza guhunika ibinyampeke biba byinshi cyane+ bingana n’umusenyi wo ku nyanja, bigera n’ubwo bareka kubibara kubera ko byari byinshi bitagira ingano.+
50 Mbere y’umwaka inzara yatangiriyemo, Yozefu yari yarabyaye abahungu babiri,+ abo yabyaranye na Asinati umukobwa wa Potifera, umutambyi wo muri Oni. 51 Yozefu yita imfura ye Manase,+ kuko yavugaga ati “Imana yanyibagije ibyago byanjye byose n’abo mu nzu ya data bose.”+ 52 Uwa kabiri amwita Efurayimu,+ kuko yavugaga ati “Imana yampaye kororoka mu gihugu cy’umubabaro wanjye.”+
53 Nuko ya myaka irindwi y’uburumbuke yabaye mu gihugu cya Egiputa irarangira,+ 54 maze imyaka irindwi y’inzara ikurikiraho nk’uko Yozefu yari yarabivuze.+ Inzara itera mu bihugu byose, ariko mu gihugu cya Egiputa hose hakomeza kuba ibiribwa.+ 55 Amaherezo igihugu cya Egiputa cyose kirasonza, maze abantu batakambira Farawo ngo abahe ibyokurya.+ Hanyuma Farawo abwira Abanyegiputa bose ati “nimusange Yozefu, ibyo abategeka byose mubikore.”+ 56 Inzara ikwira ku isi hose.+ Yozefu akingura ibigega byose byari bihunitsemo ibinyampeke, maze atangira kubigurisha Abanyegiputa,+ kuko inzara yacaga ibintu mu gihugu cya Egiputa. 57 Kandi abantu bo ku isi hose bazaga muri Egiputa guhaha kwa Yozefu, kuko inzara yacaga ibintu mu isi yose.+
42 Yakobo aza kumenya ko muri Egiputa hariyo ibinyampeke.+ Nuko abwira abahungu be ati “ni iki gituma mukomeza kurebana?” 2 Yongeraho ati “numvise ko muri Egiputa hariyo ibinyampeke.+ Nimujyeyo muduhahire, kugira ngo dukomeze kubaho twe gupfa.” 3 Nuko abavandimwe+ icumi ba Yozefu bajya muri Egiputa guhaha ibinyampeke. 4 Ariko Yakobo ntiyohereza Benyamini+ murumuna wa Yozefu ngo ajyane na bakuru be, kuko yibwiraga ati “atazagira impanuka ikamuhitana.”+
5 Nuko bene Isirayeli bajyana n’abandi bari bagiye guhaha, kuko inzara yari yarateye mu gihugu cy’i Kanani.+ 6 Yozefu ni we wategekaga igihugu+ cya Egiputa, kandi ni we wagurishaga ibinyampeke abantu bo mu bihugu byose.+ Nuko abavandimwe ba Yozefu baraza maze bamwikubita imbere bubamye.+ 7 Yozefu abonye abavandimwe be ahita abamenya, ariko we ariyoberanya ntibamumenya.+ Ni ko kubabaza abakankamira ati “muraturuka he?” Baramusubiza bati “turaturuka mu gihugu cy’i Kanani, tuje guhaha.”+
8 Yozefu amenya abavandimwe be, ariko bo ntibamumenya. 9 Yozefu ahita yibuka za nzozi yari yarabaroteye,+ nuko arababwira ati “muri abatasi! Mwazanywe no gutata ngo murebe aho igihugu kitarinzwe neza!”+ 10 Baramubwira bati “oya nyagasani,+ ahubwo abagaragu bawe+ twazanywe no guhaha. 11 Twese dufite data umwe. Turi inyangamugayo. Abagaragu bawe ntituri abatasi.”+ 12 Ariko arababwira ati “murabeshya! Ahubwo mwazanywe no gutata ngo murebe aho igihugu kitarinzwe neza!”+ 13 Baramusubiza bati “abagaragu bawe twavutse turi abavandimwe+ cumi na babiri. Dufite data umwe+ mu gihugu cy’i Kanani, umuhererezi yasigaranye na data,+ naho undi ntakiriho.”+
14 Ariko Yozefu arababwira ati “ahaa! Si byo nababwiraga ko ‘muri abatasi!’ 15 Iki ni cyo kizagaragaza abo muri bo. Mbarahiye ubuzima bwa Farawo ko mutazava hano murumuna wanyu ataje.+ 16 Nimwohereze umwe muri mwe ajye kuzana murumuna wanyu, abandi musigare muboshywe kugira ngo bizagaragare ko muvugisha ukuri.+ Kandi nibitaba ibyo, mbarahiye ubuzima bwa Farawo ko muzaba muri abatasi.” 17 Nuko bose abashyira mu nzu y’imbohe bahamara iminsi itatu.
18 Hanyuma ku munsi wa gatatu Yozefu arababwira ati “ntinya+ Imana y’ukuri. None nimugenze mutya kugira ngo mukomeze kubaho. 19 Niba koko muri inyangamugayo, umwe mu bavandimwe banyu nasigare afungiwe mu nzu y’imbohe+ maze abandi mugende, mujyane ibinyampeke byo kumara inzara mu ngo zanyu.+ 20 Hanyuma muzanzanire murumuna wanyu kugira ngo menye niba amagambo yanyu ari ayo kwiringirwa, kandi ntimuzapfa.”+ Nuko babigenza batyo.
21 Nuko batangira kuvugana bati “nta gushidikanya ko turiho urubanza bitewe n’ibyo twakoreye umuvandimwe wacu,+ kuko twabonye ukuntu yari afite intimba ku mutima igihe yadutakiraga ariko ntitwamwumva. Ni cyo gitumye ibi byago bitugeraho.”+ 22 Rubeni arababwira ati “sinababwiye nti ‘ntimucumure kuri uwo mwana,’ mukanga kunyumvira?+ None dore turimo turaryozwa amaraso ye.”+ 23 Kandi ntibamenye ko Yozefu yabumvaga, kuko yavuganaga na bo binyuze ku musemuzi. 24 Nuko ava aho bari atangira kurira.+ Hanyuma aragaruka avugana na bo, maze abakuramo Simeyoni+ amubohera imbere yabo.+ 25 Ibyo birangiye Yozefu ategeka ko babuzuriza ibinyampeke mu mifuka yabo. Nanone ategeka ko basubiza amafaranga ya buri wese mu mufuka we,+ bakabaha n’ibyo bari kurira mu nzira.+ Nuko babagenzereza batyo.
26 Bashyira ibinyampeke ku ndogobe zabo, bafata inzira baragenda. 27 Bageze aho bagombaga kurara,+ umwe muri bo afungura umufuka agira ngo ahe indogobe ye ibyokurya, maze abona amafaranga ye ari mu munwa w’umufuka we.+ 28 Ayabonye abwira abavandimwe be ati “banshubije amafaranga yanjye, dore ngaya mu mufuka wanjye!” Nuko bakuka umutima maze barebana bahinda umushyitsi cyane,+ baravuga bati “ibi Imana yadukoreye ni ibiki?”+
29 Amaherezo bagera kwa se Yakobo mu gihugu cy’i Kanani, bamubwira ibyababayeho byose bati 30 “umugabo utegeka icyo gihugu yavuganye natwe adukankamira,+ kuko yaketse ko turi abatasi baje gutata icyo gihugu.+ 31 Ariko twaramubwiye tuti ‘turi inyangamugayo.+ Ntituri abatasi. 32 Turi abavandimwe+ cumi na babiri kandi dufite data umwe.+ Umwe ntakiriho,+ naho umuhererezi yasigaranye na data mu gihugu cy’i Kanani.’+ 33 Ariko uwo mugabo utegeka icyo gihugu aratubwira+ ati ‘iki ni cyo kizamenyesha ko muri inyangamugayo:+ umuvandimwe wanyu umwe arasigarana nanjye.+ Hanyuma mufate ibyo kumara inzara mu ngo zanyu maze mugende.+ 34 Kandi muzanzanire murumuna wanyu kugira ngo menye ko mutari abatasi, ahubwo ko muri inyangamugayo. Nzabasubiza umuvandimwe wanyu kandi muzakomeza guhahira muri iki gihugu.’”+
35 Nuko basutse ibyari mu mifuka yabo, babona amafaranga ya buri wese ari mu gipfunyika mu mufuka we. Bo na se babonye ayo mafaranga bagira ubwoba. 36 Hanyuma se Yakobo arababwira ati “mumazeho abana!+ Yozefu ntakiriho, Simeyoni ntakiriho,+ none Benyamini na we murashaka kumujyana! Ibyo byago byose ni jye byagezeho!” 37 Ariko Rubeni abwira se ati “nintamukugarurira,+ uzice abahungu banjye bombi. Mumpe mujyane, ni jye uzamukugarurira.”+ 38 Ariko Yakobo aravuga ati “umwana wanjye ntazajyana namwe, kuko mukuru we yapfuye none akaba asigaye wenyine.+ Aramutse agiriye impanuka muri urwo rugendo rwanyu ikamuhitana, mwazatuma imvi zanjye zimanukana agahinda zijya mu mva.”+
43 Inzara ikomeza guca ibintu mu gihugu.+ 2 Nuko bamaze kurya ibinyampeke byose bari baravanye muri Egiputa,+ se arababwira ati “nimusubireyo muduhahire utwo kurya.”+ 3 Yuda aramusubiza+ ati “uwo mugabo yaratwihanangirije rwose ati ‘ntimuzongere kungera imbere mutari kumwe na murumuna wanyu.’+ 4 Niwemera ko tujyana na murumuna wacu,+ turagenda tuguhahire ibyokurya. 5 Ariko nutemera ko tujyana na we, nta ho tuzajya kuko uwo mugabo yatubwiye ati ‘ntimuzongere kungera imbere mutari kumwe na murumuna wanyu.’”+ 6 Nuko Isirayeli atera hejuru+ ati “ni iki cyatumye mungirira nabi bene ako kageni, mukabwira uwo mugabo ko mufite undi muvandimwe?” 7 Na bo baramusubiza bati “uwo mugabo yatubajije ibyacu adaciye ku ruhande, atubaza n’ibya bene wacu ati ‘ese so aracyariho?+ Mufite undi muvandimwe?’ Natwe tumusubiza ibyo bibazo nk’uko biri.+ Twari kubwirwa n’iki ko yari kutubwira ati ‘muzazane murumuna wanyu hano’?”+
8 Amaherezo Yuda abwira se Isirayeli ati “reka njyane n’uwo mwana+ tujyeyo kugira ngo dukomeze kubaho twe gupfa,+ twe nawe n’abana bacu.+ 9 Ni jye uzamwishingira.+ Kandi nagira icyo aba uzamundyoze.+ Nintamukugarurira ngo mugushyikirize, nzaba ngucumuyeho iteka ryose. 10 Kandi iyo tudatinda, ubu tuba twaragiye tukagaruka incuro ebyiri.”+
11 Se Isirayeli arababwira ati “niba ari uko bimeze,+ nimufate ibintu byiza byo muri iki gihugu mubishyire mu mifuka yanyu, muzabijyane mubihe uwo mugabo ho impano:+ mufate umuti womora+ n’ubuki+ n’umubavu n’ibishishwa by’ibiti bivamo ishangi+ n’utubuto tw’igiti cyitwa botina n’uduti tw’umuluzi.+ 12 Nanone mwitwaze amafaranga akubye kabiri ayo mwari mwajyanye. Kandi amafaranga mwagaruye mu munwa w’imifuka yanyu muyasubizeyo,+ ahari wenda habayeho kwibeshya.+ 13 Mufate n’umuvandimwe wanyu maze mugende musubire kuri uwo mugabo. 14 Imana Ishoborabyose izatume uwo mugabo abagirira impuhwe,+ abasubize undi muvandimwe wanyu, na Benyamini. Ariko nibiba ngombwa ko abana banshiraho, bazanshireho+ nta kundi!”
15 Nuko bafata iyo mpano, bitwaza n’amafaranga akubye kabiri ayo bari barajyanye kandi bajyana na Benyamini. Hanyuma barahaguruka bajya muri Egiputa, bagera imbere ya Yozefu.+ 16 Yozefu abonye Benyamini ari kumwe na bo, ahita abwira umugabo wacungaga ibyo mu rugo rwe ati “jyana aba bantu mu rugo, ubage amatungo maze utegure ibyokurya,+ kuko bari busangire nanjye saa sita.” 17 Uwo mugabo ahita akora ibyo Yozefu amubwiye,+ abajyana kwa Yozefu. 18 Ariko babonye babajyanye kwa Yozefu+ bagira ubwoba, baravugana bati “ya mafaranga twasubiranyeyo bwa mbere mu mifuka yacu, ni yo atumye batuzana hano kugira ngo badusumire badufate, batugire abacakara, bafate n’indogobe zacu!”+
19 Nuko begera wa mugabo wacungaga ibyo mu rugo rwa Yozefu, bamubwirira ku muryango w’inzu 20 bati “tugire icyo tukwibwirira nyagasani: ubwa mbere twaje ino tuje guhaha.+ 21 Ariko tugeze aho twagombaga kurara,+ dufungura imifuka yacu dusanga amafaranga ya buri wese ari mu munwa w’umufuka we, yose uko yakabaye. None twifuzaga kuyasubiza.+ 22 Twazanye n’andi mafaranga yo kugura ibyokurya. Ntituzi rwose uwashyize ayo mafaranga mu mifuka yacu.”+ 23 Nuko aravuga ati “nta kibazo. Ntimugire ubwoba.+ Imana yanyu, ari yo Mana ya so, ni yo yabahaye ubwo butunzi mu mifuka yanyu.+ Amafaranga yanyu narayabonye.” Hanyuma asohora Simeyoni aramubazanira.+
24 Nuko uwo mugabo abinjiza mu nzu ya Yozefu abaha amazi ngo boge ibirenge,+ kandi aha indogobe zabo ibyo zirya.+ 25 Nuko bigiza hafi ya mpano+ kugira ngo baze kuyiha Yozefu atashye saa sita, kuko bari bumvise ko aho ngaho ari ho bari gufatira amafunguro.+ 26 Yozefu yinjiye mu nzu, bamuzanira ya mpano maze bamwikubita imbere.+ 27 Hanyuma ababaza uko bamerewe,+ kandi arababaza ati “so amerewe ate, wa musaza mwavugaga? Ese aracyariho?”+ 28 Baramusubiza bati “data umugaragu wawe ameze neza. Aracyariho.” Nuko bamwikubita imbere.+
29 Yubuye amaso abona murumuna we Benyamini, mwene nyina,+ maze arababaza ati “uyu ni wa murumuna wanyu w’umuhererezi mwambwiraga?”+ Yongeraho ati “Imana ikugirire neza+ mwana wanjye.” 30 Nuko Yozefu yihutira kuva aho, ajya gushaka aho aririra kuko yari abonye murumuna we ibyishimo bikamurenga,+ maze ajya mu cyumba cy’imbere ararira.+ 31 Arangije akaraba mu maso, arasohoka akomeza kwiyumanganya, aravuga+ ati “mushyire ibiryo ku meza.”+ 32 Bamushyirira ibye ukwe, na bo babaha ibyabo, n’Abanyegiputa basangiraga na we babashyira ukwabo, kuko Abanyegiputa batashoboraga gusangira n’Abaheburayo, bitewe n’uko ibyo byari ikizira ku Banyegiputa.+
33 Kandi bari bicaye imbere ye, imfura yicara mu mwanya wayo hakurikijwe uburenganzira buhabwa umwana w’imfura,+ n’umuhererezi yicara mu mwanya we w’uko ari umuhererezi. Bakomeza kurebana batangaye. 34 Akomeza kubongera ibyokurya bivuye imbere ye, ariko Benyamini agahabwa umugabane ukubye gatanu uw’abandi bose.+ Nuko bakomeza kurya no kunywa kugeza aho bahagiye.+
44 Hanyuma ategeka wa mugabo wacungaga ibyo mu rugo rwe+ ati “uzuza imifuka ya bariya bantu ibiribwa bashobora gutwara kandi ushyire amafaranga ya buri wese mu munwa w’umufuka we.+ 2 Ariko igikombe cyanjye, cya kindi cy’ifeza, ugishyire mu munwa w’umufuka w’umuhererezi, ushyiremo n’amafaranga yazanye kugura ibinyampeke.” Nuko abigenza nk’uko Yozefu yabimubwiye.+
3 Bukeye mu gitondo barabasezerera baragenda,+ bo n’indogobe zabo 4 bava mu mugi. Bataragera kure, Yozefu abwira wa mugabo wacungaga ibyo mu rugo rwe ati “haguruka ukurikire ba bantu ubafate, maze ubabaze uti ‘ni iki cyatumye ineza mwagiriwe muyitura inabi?+ 5 Mbese icyo si cyo gikombe databuja anywesha akanagikoresha aragura?+ Ibyo mwakoze ibyo ni bibi.’”
6 Amaherezo arabashyikira maze ababwira ayo magambo. 7 Ariko baramubwira bati “nyagasani ni iki gitumye uvuga amagambo nk’ayo? Abagaragu bawe ntitwarota dukora ikintu nk’icyo. 8 N’ikimenyimenyi, amafaranga twasanze mu munwa w’imifuka yacu twarayakugaruriye tuvuye mu gihugu cy’i Kanani.+ None se bishoboka bite ko twakwiba ifeza cyangwa zahabu mu nzu ya shobuja?+ 9 Uwo ugisangana mu bagaragu bawe yicwe, kandi natwe tube imbata za databuja.”+ 10 Nuko arababwira ati “bibe nk’uko mubivuze.+ Uwo ngisangana ndamugira imbata,+ ariko abandi muraba muri abere.” 11 Bahera ko bashyira imifuka yabo hasi, buri wese ahambura umufuka we. 12 Ayisaka yitonze, ahera ku mufuka w’umukuru arangiriza ku w’umuhererezi. Amaherezo asanga cya gikombe kiri mu mufuka wa Benyamini.+
13 Bashishimura imyenda+ yabo maze buri wese aterura umutwaro we awushyira ku ndogobe ye, basubira mu mugi. 14 Nuko Yuda+ n’abavandimwe be bajya kwa Yozefu, basanga akiri mu rugo, bamwikubita imbere.+ 15 Yozefu arababwira ati “ibyo mwakoze ibyo ni ibiki? Ntimuzi ko umuntu nkanjye ashobora kuragura atibeshya?”+ 16 Yuda aravuga ati “ni iki twabwira databuja? Twavuga iki se? Kandi se twagaragaza dute ko turi abakiranutsi?+ Imana y’ukuri yabonye icyaha cy’abagaragu bawe.+ Ubu turi imbata za databuja,+ twe n’uwo basanganye igikombe!” 17 Ariko Yozefu arabasubiza ati “ntibikabeho ko nkora ibintu nk’ibyo!+ Uwo basanganye igikombe ni we nzagira imbata yanjye.+ Naho abandi musigaye, nimwigendere amahoro musange so.”+
18 Nuko Yuda aramwegera aravuga ati “ndakwinginze databuja, emerera umugaragu wawe agire icyo akubwira,+ kandi nturakarire+ umugaragu wawe, kuko uhwanye na Farawo+ rwose. 19 Databuja yabajije abagaragu be ati ‘mbese mufite so cyangwa undi muvandimwe?’ 20 Natwe dusubiza databuja tuti ‘dufite data ugeze mu za bukuru n’umwana w’umuhererezi+ yabyaye ageze mu za bukuru. Ariko uwo bava inda imwe yarapfuye, ku buryo ari we wenyine usigaye mu bana nyina yabyaye,+ kandi se aramukunda cyane.’ 21 Hanyuma ubwira abagaragu bawe uti ‘muzamunzanire murebe n’amaso yanjye.’+ 22 Ariko tubwira databuja tuti ‘uwo mwana ntashobora gusiga se. Aramutse amusize, yapfa nta kabuza.’+ 23 Nuko ubwira abagaragu bawe uti ‘ntimuzongere kuntunguka mu maso mutari kumwe na murumuna wanyu.’+
24 “Turagenda tujya kwa data umugaragu wawe tumubwira amagambo databuja yavuze. 25 Hashize iminsi data aravuga ati ‘musubireyo muduhahire utwokurya.’+ 26 Ariko turamusubiza tuti ‘ntidushobora kujyayo. Tuzajyayo ari uko tujyanye na murumuna wacu, kuko tudashobora gutunguka uwo mugabo mu maso tutari kumwe na murumuna wacu.’+ 27 Nuko data umugaragu wawe aratubwira ati ‘mwe ubwanyu muzi neza ko umugore wanjye yambyariye abahungu babiri.+ 28 Umwe aza kuva iruhande rwanjye maze ndavuga nti “agomba rwose kuba yaratanyaguwe n’inyamaswa!”+ Kandi kugeza n’ubu sindongera kumubona. 29 Uyu na we mumujyanye aho ntamubona akagira impanuka ikamuhitana, mwazatuma rwose imvi zanjye zimanukana agahinda zijya mu mva.’+
30 “None rero ninsubira kuri data umugaragu wawe uwo mwana atari kumwe natwe, kandi ubugingo bwe n’ubw’uyu mwana ari agati gakubiranye,+ 31 nabona tutari kumwe n’uyu mwana azahita apfa, kandi abagaragu bawe tuzaba dutumye imvi za data umugaragu wawe zimanukana agahinda zijya mu mva. 32 Kuko jyewe umugaragu wawe nishingiye+ uwo mwana igihe cyose azaba atari kumwe na se, ndavuga nti ‘data, nintamukugarurira, nzaba ngucumuyeho iteka ryose.’+ 33 None ndakwinginze, reka umugaragu wawe nsigare mu cyimbo cy’uwo mwana mbe imbata ya databuja, kugira ngo asubiraneyo n’abavandimwe be.+ 34 Nasubira kwa data nte ntari kumwe n’uwo mwana? Sinifuza kubona amakuba yagera kuri data.”+
45 Yozefu yumvise ayo magambo, ntiyaba agishobora kwiyumanganya imbere y’abari iruhande rwe bose.+ Arangurura ijwi ati “nimusohore abantu bose bambise!” Kandi nta wundi muntu wari iruhande rwa Yozefu igihe yibwiraga abavandimwe be.+
2 Arangurura ijwi ararira+ ku buryo Abanyegiputa babyumvise, ndetse n’abo kwa Farawo barabyumva. 3 Amaherezo Yozefu abwira abavandimwe be ati “ni jye Yozefu. Ese data aracyariho?” Ariko abavandimwe be ntibabasha kugira icyo bamusubiza, kuko bari bahagaritse umutima kubera we.+ 4 Nuko Yozefu abwira abavandimwe be ati “nimunyegere.” Na bo baramwegera.
Hanyuma arababwira ati “ni jye Yozefu umuvandimwe wanyu mwagurishije muri Egiputa.+ 5 Ariko none ntimubabare,+ kandi ntimwirakarire ko mwangurishije ino, kuko Imana yanyohereje mbere yanyu kugira ngo ubuzima bwanyu burokoke.+ 6 Dore uyu ni umwaka wa kabiri inzara iteye mu isi,+ kandi haracyari indi myaka itanu batazahingamo cyangwa ngo basarure.+ 7 Ni cyo cyatumye Imana inyohereza mbere yanyu kugira ngo mugire abazasigara+ mu isi kandi mukomeze kubaho, murokowe mu buryo butangaje. 8 Ubwo rero, si mwe mwanyohereje ino+ ahubwo ni Imana y’ukuri, kugira ngo ingire nka se+ wa Farawo kandi ingire umutware w’urugo rwe rwose, ntegeke n’igihugu cya Egiputa cyose.
9 “Nimwihute mujye kwa data mumubwire muti ‘umwana wawe Yozefu aravuze ati “Imana yangize umutware w’igihugu cya Egiputa cyose.+ Ngwino unsange ino kandi ntutinde. 10 Uzatura mu karere k’i Gosheni+ ukomeze kuba hafi yanjye wowe n’abana bawe n’abuzukuru bawe, n’imikumbi yawe n’amashyo yawe n’ibyo utunze byose. 11 Nzaguherayo ibyokurya kuko hakiriho indi myaka itanu y’inzara,+ kugira ngo wowe n’inzu yawe mudakena n’ibyo utunze bigashira.”’ 12 Kandi ari mwe, ari na murumuna wanjye Benyamini, mwiboneye ko ari jye ubibibwiriye n’akanwa kanjye.+ 13 Nuko rero, muzabwire data icyubahiro cyose mfite muri Egiputa n’ibyo mwabonye byose, kandi mwihute muzane data hano.”
14 Nuko ahobera murumuna we Benyamini, begamiranya amajosi maze ararira, Benyamini na we aririra ku ijosi rye.+ 15 Asoma abavandimwe be bose, aririra ku majosi yabo,+ hanyuma abavandimwe be batangira kumuganiriza.
16 Iyo nkuru igera kwa Farawo, baramubwira bati “abavandimwe ba Yozefu baje!” Ibyo bishimisha Farawo n’abagaragu be.+ 17 Nuko Farawo abwira Yozefu ati “bwira abavandimwe bawe uti ‘mubigenze mutya: mushyire imitwaro ku matungo yanyu, mujye mu gihugu cy’i Kanani+ 18 muzane so n’abo mu ngo zanyu munsange hano, kugira ngo mbahe ku byiza byo mu gihugu cya Egiputa. Muzarya ibyiza kurusha ibindi byo muri iki gihugu.+ 19 Ndagutegetse ngo ubabwire+ uti “mubigenze mutya: mufate amagare+ yo mu gihugu cya Egiputa yo gutwara abana banyu bato n’abagore banyu, kandi mushyire so mu igare rimwe muze hano.+ 20 Ntimubabazwe n’ibintu byanyu,+ kuko ibyiza byo mu gihugu cya Egiputa cyose ari ibyanyu.”’”+
21 Nuko bene Isirayeli babigenza batyo, na Yozefu abaha amagare nk’uko Farawo yabitegetse, abaha n’ibyo bari kuzakenera+ mu nzira. 22 Aha buri wese umwenda wo guhinduranya,+ ariko Benyamini we amuha ibiceri by’ifeza magana atatu n’imyenda itanu yo guhinduranya.+ 23 Yoherereza se indogobe icumi zihetse ibintu byiza byo muri Egiputa, n’indogobe icumi z’ingore zihetse ibinyampeke n’imigati n’ibindi biribwa se yari kuzakenera mu rugendo. 24 Nuko yohereza abavandimwe be baragenda, ariko arababwira ati “muramenye ntimutonganire mu nzira!”+
25 Bahera ko bava muri Egiputa, maze amaherezo bagera kwa se Yakobo mu gihugu cy’i Kanani. 26 Nuko baramubwira bati “Yozefu aracyariho, kandi ni we utegeka igihugu cya Egiputa cyose!”+ Ariko umutima we uragagara kubera ko atemeye ibyo bamubwiye.+ 27 Bakomeza kumubwira ibyo Yozefu yababwiye byose, kandi abona amagare Yozefu yohereje yo kumutwara, umutima wa Yakobo urahembuka.+ 28 Isirayeli aravuga ati “birahagije! Umwana wanjye Yozefu aracyariho! Reka ngire njye kumureba ntarapfa!”+
46 Nuko Isirayeli n’abo mu rugo rwe bose barahaguruka bagera i Beri-Sheba,+ maze atambira Imana ya se Isaka+ ibitambo. 2 Hanyuma nijoro, Imana ibwirira Isirayeli mu iyerekwa+ iti “Yakobo, Yakobo!” Aritaba ati “karame!”+ 3 Iramubwira iti “ndi Imana y’ukuri,+ Imana ya so.+ Ntutinye kumanuka ngo ujye muri Egiputa, kuko nzaguhindurirayo ishyanga rikomeye.+ 4 Jye ubwanjye nzamanukana nawe muri Egiputa kandi ni jye uzakuvanayo.+ Yozefu ni we uzabumba amaso yawe.”+
5 Hanyuma Yakobo arahaguruka ava i Beri-Sheba, kandi bene Isirayeli batwara se Yakobo n’abana babo bato n’abagore babo mu magare Farawo yari yohereje ngo amutware.+ 6 Bajyana n’amashyo yabo n’ubutunzi bari bararonkeye mu gihugu cy’i Kanani.+ Amaherezo Yakobo agera muri Egiputa ari kumwe n’urubyaro rwe rwose. 7 Azana n’abahungu be n’abakobwa be, bari kumwe n’abana babo, mbese urubyaro rwe rwose, aruzana muri Egiputa.+
8 Aya ni yo mazina y’abahungu ba Isirayeli baje muri Egiputa:+ Yakobo n’abahungu be; imfura ya Yakobo ni Rubeni.+
9 Bene Rubeni ni Hanoki na Palu na Hesironi na Karumi.+
10 Bene Simeyoni+ ni Yemuweli na Yamini na Ohadi na Yakini+ na Sohari na Shawuli+ uwo yabyaranye n’Umunyakananikazi.
11 Bene Lewi+ ni Gerushoni,+ Kohati+ na Merari.+
12 Bene Yuda+ ni Eri+ na Onani+ na Shela+ na Peresi+ na Zera.+ Icyakora Eri na Onani bapfuye bakiri mu gihugu cy’i Kanani.+
Bene Peresi ni Hesironi+ na Hamuli.+
13 Bene Isakari+ ni Tola+ na Puwa+ na Iyobu na Shimuroni.+
14 Bene Zabuloni+ ni Seredi na Eloni na Yahileli.+
15 Abo ni bo bahungu ba Leya,+ abo yabyariye Yakobo bari i Padani-Aramu, hamwe n’umukobwa we Dina.+ Abantu bakomotse ku bahungu be no ku bakobwa be, bose hamwe bari mirongo itatu na batatu.
16 Bene Gadi+ ni Sifiyoni na Hagi na Shuni na Eziboni na Eri na Arodi na Areli.+
17 Bene Asheri+ ni Imuna na Ishiva na Ishivi na Beriya,+ kandi bari bafite mushiki wabo witwaga Sera.
Bene Beriya ni Heberi na Malikiyeli.+
18 Abo ni bo bahungu ba Zilupa,+ uwo Labani yahaye umukobwa we Leya. Abo ni bo yabyariye Yakobo: bose hamwe bari abantu cumi na batandatu.
19 Bene Rasheli+ umugore wa Yakobo ni Yozefu+ na Benyamini.+
20 Abana Yozefu yabyariye mu gihugu cya Egiputa ni Manase+ na Efurayimu,+ abo yabyaranye na Asinati+ umukobwa wa Potifera umutambyi wo muri Oni.
21 Bene Benyamini ni Bela+ na Bekeri+ na Ashibeli na Gera+ na Namani+ na Ehi na Roshi na Mupimu+ na Hupimu+ na Arudi.
22 Abo ni bo bahungu Rasheli yabyariye Yakobo. Bose hamwe bari abantu cumi na bane.
24 Bene Nafutali+ ni Yahiseli na Guni+ na Yeseri na Shilemu.+
25 Abo ni bo bahungu ba Biluha,+ uwo Labani yahaye umukobwa we Rasheli. Abo ni bo yabyariye Yakobo: bose hamwe bari abantu barindwi.
26 Abantu bose bakomoka+ kuri Yakobo bajyanye na we muri Egiputa, utabariyemo abakazana be, bose hamwe bari abantu mirongo itandatu na batandatu. 27 Yozefu yabyariye muri Egiputa abana babiri b’abahungu. Abantu bose bo mu nzu ya Yakobo bagiye muri Egiputa bari mirongo irindwi.+
28 Nuko yohereza Yuda+ ngo ajye kwa Yozefu amubwire ko ari mu nzira ajya i Gosheni. Hanyuma bagera mu karere k’i Gosheni.+ 29 Nuko Yozefu ategura igare rye ajya gusanganira se Isirayeli i Gosheni.+ Amugezeho ahita amuhobera cyane begamiranya amajosi, maze aririra ku ijosi rye umwanya munini.+ 30 Hanyuma Isirayeli abwira Yozefu ati “ubu noneho ninshaka nipfire,+ kuko mbonye mu maso hawe, ukaba ukiri muzima.”
31 Nuko Yozefu abwira abavandimwe be n’abo mu rugo rwa se ati “reka njye kwa Farawo mubwire+ nti ‘abavandimwe banjye n’abo mu rugo rwa data bari bari mu gihugu cy’i Kanani bansanze ino.+ 32 Abo bantu ni abashumba+ kuko ari aborozi,+ kandi bazanye n’imikumbi yabo n’amashyo yabo n’ibyo batunze byose.’+ 33 Farawo nabahamagara akababaza ati ‘umwuga wanyu ni uwuhe?’ 34 Muzamusubize muti ‘twe abagaragu bawe kimwe na ba sogokuruza, turi aborozi kuva tukiri bato kugeza n’ubu,’+ kugira ngo muture mu karere k’i Gosheni,+ kuko umwungeri w’intama wese ari ikizira ku Banyegiputa.”+
47 Nuko Yozefu aragenda abwira Farawo+ ati “data n’abavandimwe banjye n’imikumbi yabo n’amashyo yabo n’ibyo batunze byose, baje baturutse mu gihugu cy’i Kanani none bari i Gosheni.”+ 2 Hanyuma mu bavandimwe be bose atoranyamo batanu kugira ngo ajye kubereka Farawo.+
3 Nuko Farawo abaza abavandimwe ba Yozefu ati “umwuga wanyu ni uwuhe?”+ Basubiza Farawo bati “abagaragu bawe turi aborozi b’intama,+ kimwe na ba sogokuruza.”+ 4 Hanyuma babwira Farawo bati “twaje gutura muri iki gihugu turi abimukira+ kuko abagaragu bawe twabuze ubwatsi bw’amatungo,+ kubera ko inzara ica ibintu mu gihugu cy’i Kanani.+ None turakwinginze, ureke abagaragu bawe duture mu karere k’i Gosheni.”+ 5 Nuko Farawo abwira Yozefu ati “so n’abavandimwe bawe baje ino bagusanga. 6 Dore igihugu cya Egiputa cyose kiri imbere yawe.+ Utuze so n’abavandimwe bawe ahantu heza cyane kuruta ahandi mu gihugu.+ Ubatuze i Gosheni,+ kandi niba uzi ko muri bo harimo abagabo b’intwari,+ ubagire abatware bashinzwe amatungo yanjye.”+
7 Hanyuma Yozefu azana se Yakobo amwereka Farawo, maze Yakobo aha Farawo umugisha.+ 8 Nuko Farawo abaza Yakobo ati “ufite imyaka ingahe?” 9 Yakobo aramusubiza ati “imyaka maze ndi umwimukira, ni imyaka ijana na mirongo itatu.+ Iyo myaka ni mike kandi yari yuzuyemo imibabaro,+ ntigeze ku myaka ba sogokuru baramye igihe bari abimukira.”+ 10 Hanyuma Yakobo aha Farawo umugisha maze arasohoka ava imbere ya Farawo.+
11 Nguko uko Yozefu yatuje se n’abavandimwe be akabaha amasambu mu gihugu cya Egiputa, akabaha ahantu heza cyane kuruta ahandi mu karere ka Ramesesi,+ nk’uko Farawo yari yabitegetse. 12 Yozefu akomeza kujya aha se n’abavandimwe be n’abo mu rugo rwa se bose ibyokurya,+ hakurikijwe umubare w’abana babo.+
13 Bigeze aho, ibyokurya bishira mu gihugu hose kuko inzara yarushagaho kuba nyinshi,+ kandi ibintu bishira mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cy’i Kanani bitewe n’inzara.+ 14 Yozefu akusanya amafaranga yose yabonekaga mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cy’i Kanani, ayo yahabwaga n’ababaga baje guhaha ibinyampeke.+ Yozefu akomeza kuzana ayo mafaranga yose mu nzu ya Farawo. 15 Nyuma y’igihe runaka, amafaranga ashira mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cy’i Kanani, maze Abanyegiputa bose batangira gusanga Yozefu baramubwira bati “duhe ibyokurya!+ Dore amafaranga yaradushiranye, none kuki twapfira imbere yawe?”+ 16 Yozefu arabasubiza ati “ubwo amafaranga yabashiranye, nimutange amatungo yanyu, nanjye nzabaha ibyokurya mubigurane amatungo yanyu.” 17 Nuko batangira kuzanira Yozefu amatungo yabo, Yozefu na we akabaha ibyokurya babiguranye amafarashi yabo n’imikumbi yabo n’amashyo yabo n’indogobe+ zabo, kandi akomeza kubaha ibyokurya muri uwo mwaka, babigurana amatungo yabo yose.
18 Uwo mwaka urarangira, maze mu mwaka ukurikiyeho baramusanga baramubwira bati “databuja, ntitwaguhisha ko amafaranga yacu n’amatungo yacu byose twabihaye databuja.+ Nta kintu dusigaranye imbere ya databuja uretse imibiri yacu n’amasambu yacu.+ 19 Kuki twapfira mu maso yawe+ n’amasambu yacu akaba umwirare? Tugure, ugure n’amasambu yacu maze uduhe ibyokurya.+ Natwe tuzaba imbata za Farawo n’amasambu yacu abe aye, kandi uduhe imbuto kugira ngo dukomeze kubaho twe gupfa, n’amasambu ataba imyirare.”+ 20 Nuko Yozefu agurira Farawo amasambu yose y’Abanyegiputa,+ kubera ko buri Munyegiputa wese yagurishije isambu ye bitewe n’uko inzara yari ibarembeje cyane. Amaherezo amasambu yose aba aya Farawo.
21 Afata abaturage bose arabimura abatuza mu migi, uhereye ku rugabano rumwe rw’igihugu cya Egiputa ukagera ku rundi.+ 22 Amasambu y’abatambyi ni yo yonyine ataguze,+ kuko igerero ry’abatambyi ryavaga kwa Farawo, kandi baryaga ibyo Farawo yabahaga.+ Ni cyo cyatumye batagurisha amasambu yabo.+ 23 Hanyuma Yozefu abwira abantu ati “uyu munsi nabaguze n’amasambu yanyu ngo mube aba Farawo. None dore imbuto mbahaye muzabibe mu mirima.+ 24 Nimusarura+ muzajye muha Farawo kimwe cya gatanu,+ naho imigabane ine yindi izabe iyanyu kugira ngo mukureho imbuto yo kubiba mu mirima, mubone n’ibyo murya+ mwebwe n’abo mu ngo zanyu n’abana banyu bato.” 25 Na bo baramubwira bati “warokoye ubuzima bwacu.+ Turagatona mu maso yawe databuja, kandi tuzaba imbata za Farawo.”+ 26 Nuko Yozefu abigira itegeko kugeza n’uyu munsi, ko Farawo azajya ahabwa kimwe cya gatanu cy’ibiva mu masambu yose yo muri Egiputa. Amasambu y’abatambyi ni yo yonyine atarabaye aya Farawo.+
27 Abisirayeli bakomeza gutura mu gihugu cya Egiputa, mu karere k’i Gosheni.+ Batura muri icyo gihugu barororoka baba benshi cyane.+ 28 Yakobo yamaze imyaka cumi n’irindwi mu gihugu cya Egiputa. Bityo imyaka yose Yakobo yaramye ni imyaka ijana na mirongo ine n’irindwi.+
29 Igihe cya Isirayeli cyo gupfa kigenda cyegereza.+ Nuko ahamagara umuhungu we Yozefu aramubwira ati “niba ntonnye mu maso yawe, ndakwinginze shyira ukuboko kwawe munsi y’ikibero cyanjye,+ kandi uzangaragarize ineza yuje urukundo n’ubudahemuka.+ (Ndakwinginze ntuzampambe muri Egiputa.)+ 30 Uzampambe hamwe na ba sogokuru,+ kandi uzamvane muri Egiputa ujye kumpamba mu mva yabo.”+ Na we aramusubiza ati “jye ubwanjye nzabikora nk’uko ubivuze.” 31 Hanyuma aramubwira ati “ngaho ndahira.” Yozefu aramurahira.+ Nuko Isirayeli yubama ku musego w’uburiri bwe.+
48 Hanyuma y’ibyo babwira Yozefu bati “dore so akomeje kugenda agira intege nke.” Nuko ajyana n’abahungu be babiri, ari bo Manase na Efurayimu,+ ajya kureba se. 2 Babwira Yakobo bati “dore umuhungu wawe Yozefu aje kukureba.” Nuko Isirayeli arihangana yicara ku buriri bwe. 3 Yakobo abwira Yozefu ati
“Imana Ishoborabyose yambonekeye ndi i Luzi+ mu gihugu cy’i Kanani kugira ngo impe umugisha.+ 4 Nuko irambwira iti ‘nzatuma wororoka+ ugwire, kandi nzaguhindura iteraniro ry’abantu+ kandi iki gihugu nzagiha urubyaro rwawe ruzagukurikira, kibe gakondo yarwo ibihe bitarondoreka.’+ 5 None rero, abahungu bawe bombi wabyariye mu gihugu cya Egiputa mbere y’uko ngusanga ino aha muri Egiputa, ni abanjye.+ Efurayimu na Manase ni abanjye kimwe na Rubeni na Simeyoni.+ 6 Ariko abana uzabyara nyuma yabo bazaba abawe. Bazahabwa umurage mu mugabane wa bene se.+ 7 Ubwo navaga i Padani,+ Rasheli yapfuye+ turi kumwe mu nzira tugeze mu gihugu cy’i Kanani, tugishigaje urugendo rurerure ngo tugere Efurata.+ Nuko muhamba aho ngaho ku nzira ijya Efurata, ari ho Betelehemu.”+
8 Hanyuma Isirayeli abona abana ba Yozefu aramubaza ati “aba ni ba nde?”+ 9 Yozefu asubiza se ati “ni abana Imana yampereye muri iki gihugu.”+ Yakobo aramubwira ati “bigize hino mbahe umugisha.”+ 10 Icyo gihe amaso ya Isirayeli yari yarahumye bitewe n’iza bukuru.+ Ntiyari akibona. Nuko Yozefu arabamwegereza, maze Yakobo arabasoma kandi arabahobera.+ 11 Isirayeli abwira Yozefu ati “sinatekerezaga ko nzongera kukubona,+ ariko Imana itumye mbona n’urubyaro rwawe.” 12 Hanyuma Yozefu abakura ku mavi ya se, yikubita imbere ye yubamye.+
13 Yozefu arabafata bombi, afata Efurayimu n’ukuboko kw’iburyo amushyira mu kuboko kw’ibumoso kwa Isirayeli,+ afata Manase n’ukuboko kw’ibumoso amushyira mu kuboko kw’iburyo kwa Isirayeli,+ arabamwegereza. 14 Icyakora Isirayeli arambura ukuboko kwe kw’iburyo ashyira ikiganza ku mutwe wa Efurayimu+ nubwo ari we wari muto,+ ikiganza cye cy’ibumoso agishyira ku mutwe wa Manase.+ Ibyo yabikoze abigambiriye, kuko Manase ari we wari imfura.+ 15 Nuko aha Yozefu umugisha aramubwira+ ati
“Imana y’ukuri, iyo sogokuru Aburahamu na data Isaka bagenderaga imbere,+
Imana y’ukuri yakomeje kundinda mu buzima bwanjye bwose kugeza uyu munsi,+
16 Umumarayika wandokoraga mu makuba yanjye yose,+ ihe umugisha aba bana.+
Kandi bazitirirwe izina ryanjye, bitirirwe n’izina rya sogokuru Aburahamu na data Isaka,+
Kandi bagwire babe benshi mu isi.”+
17 Yozefu abonye ko se akomeje gushyira ikiganza cye cy’iburyo ku mutwe wa Efurayimu ntibyamushimisha,+ maze ashaka gufata ukuboko kwa se ngo agukure ku mutwe wa Efurayimu agushyire ku mutwe wa Manase.+ 18 Nuko Yozefu abwira se ati “wigira utyo data, kuko uyu ari we mfura.+ Shyira ikiganza cyawe cy’iburyo ku mutwe we.” 19 Ariko se akomeza kubyanga aravuga ati “ndabizi mwana wanjye, ndabizi. Na we azakomokwaho n’abantu benshi, na we azaba ubwoko bukomeye.+ Ariko murumuna we azakomera amurute,+ kandi urubyaro rwe ruzagwira rungane n’amahanga.”+ 20 Akomeza kubaha umugisha kuri uwo munsi+ ati
“Isirayeli ajye ahora atanga umugisha binyuze kuri wowe, ati
‘Imana ikugire nka Efurayimu, ikugire nka Manase.’”+
Nguko uko yakomeje gushyira Efurayimu imbere ya Manase.+
21 Hanyuma Isirayeli abwira Yozefu ati “dore ngiye gupfa,+ ariko Imana izakomeza kubana namwe kandi izabasubiza mu gihugu cya ba sokuruza.+ 22 Nanjye nguhaye umugabane umwe w’ubutaka uruta uw’abavandimwe bawe,+ uwo nanyaze Abamori nkoresheje inkota yanjye n’umuheto wanjye.”
49 Nyuma yaho Yakobo ahamagara abahungu be arababwira ati “nimuteranire hamwe kugira ngo mbabwire ibizababaho mu bihe bizaza. 2 Nimuteranire hamwe mwumve, yemwe bene Yakobo mwe, nimwumve icyo so Isirayeli ababwira.+
3 “Rubeni uri imfura yanjye+ ukaba n’imbaraga zanjye, kandi ni wowe ubushobozi bwanjye bwo kubyara bwatangiriyeho.+ Wari ufite icyubahiro n’imbaraga bihebuje. 4 Umeze nk’amazi atagira rutangira, ntukagire ubutware+ kuko wuriye uburiri bwa so.+ Icyo gihe wahumanyije uburiri bwanjye.+ Ubona ngo abwurire!
5 “Simeyoni na Lewi ni abavandimwe.+ Inkota zabo zicana ni intwaro z’urugomo.+ 6 Bugingo bwanjye ntukajye mu nkoramutima zabo.+ Mutima wanjye ntukifatanye n’iteraniro ryabo,+ kuko bagize uburakari bakica abantu,+ kandi batemye ibitsi by’ibimasa nta mpamvu. 7 Uburakari bwabo buvumwe+ kuko bwari bwuzuye ubugome,+ n’umujinya wabo uvumwe kuko wari ukabije.+ Nzabaha imigabane mu ba Yakobo kandi nzabatatanyiriza muri Isirayeli.+
8 “Naho wowe Yuda,+ abavandimwe bawe bazagushimagiza.+ Ukuboko kwawe kuzaba ku gakanu k’abanzi bawe.+ Bene so bazakwikubita imbere.+ 9 Yuda ni icyana cy’intare.+ Mwana wanjye uzarya umuhigo weguke. Arabunda, akirambura nk’intare, kandi ameze nk’intare. Ni nde watinyuka kumusembura?+ 10 Inkoni y’ubwami ntizava kuri Yuda,+ kandi inkoni y’ubutware ntizava hagati y’ibirenge bye, kugeza aho Shilo* azazira.+ Uwo ni we abantu bazumvira.+ 11 Azirika indogobe ye ku muzabibu, icyana cy’indogobe ye akizirika ku muzabibu w’indobanure. Azamesa umwenda we muri divayi, kandi umwambaro we azawumesa mu maraso y’imizabibu.+ 12 Amaso ye atukujwe na divayi kandi amenyo ye yera yejejwe n’amata.
13 “Zabuloni azatura ku nkombe y’inyanja,+ kandi azaba ku nkombe aho batsika ubwato.+ Urugabano rwe rwa kure ruzerekera i Sidoni.+
14 “Isakari+ ni indogobe y’inyambaraga, iryama hagati y’imitwaro ibiri. 15 Azabona ko ahantu ho kuruhukira ari heza kandi ko igihugu gishimishije. Azatega ibitugu kugira ngo aheke imizigo kandi azagirwa umucakara akoreshwe imirimo y’uburetwa.
16 “Dani ni umwe mu miryango y’Abisirayeli, ni we uzacira imanza abo mu bwoko bwe.+ 17 Dani azabe inzoka iri ku ruhande rw’umuhanda, impiri iri iruhande rw’inzira, iruma agatsinsino k’ifarashi, uyigenderaho akagwa agaramye.+ 18 Yehova, nzategereza agakiza kawe.+
19 “Naho Gadi, umutwe w’abanyazi uzamutera, ariko na we azatera abasigaye inyuma.+
20 “Kwa Asheri hazaturuka ibyokurya birusha ibindi kuba byiza,+ kandi azatanga ibyokurya biryoshye by’umwami.+
21 “Nafutali+ ni imparakazi ishinguye. Avuga amagambo meza.+
22 “Yozefu ni umushibu w’igiti cyera imbuto,+ ni umushibu w’igiti cyera imbuto kiri hafi y’isoko y’amazi,+ kigaba amashami yacyo hejuru y’urukuta.+ 23 Ariko abarashi bakomeza kumuburabuza no kumurasa, kandi bagakomeza kumwanga cyane.+ 24 Nyamara umuheto we uguma mu mwanya wawo,+ n’amaboko ye ahorana imbaraga kandi arashabuka.+ Mu kuboko kw’Intwari ya Yakobo+ haturutse Umwungeri, ari we Buye rya Isirayeli.+ 25 Yaturutse ku Mana ya so,+ kandi izagufasha.+ Ari kumwe n’Ishoborabyose,+ kandi Imana izaguha umugisha uva mu ijuru+ n’umugisha w’amazi y’ikuzimu,+ n’umugisha w’amabere n’inda ibyara.+ 26 Imigisha ya so izaruta rwose ibintu byiza byo ku misozi ihoraho iteka,+ kandi izaruta ubwiza bw’udusozi duhoraho iteka.+ Izakomeza kuba ku mutwe wa Yozefu, ni koko, izakomeza kuba mu gitwariro cy’uwatoranyijwe mu bavandimwe be.+
27 “Benyamini azajya atanyagura nk’isega.+ Mu gitondo azajya arya inyamaswa yafashe, naho nimugoroba azajya agabanya iminyago.”+
28 Iyo yose ni yo miryango cumi n’ibiri ya Isirayeli, kandi ibyo ni byo se yababwiye igihe yabahaga umugisha. Yabahaye umugisha bose, buri wese amuha uwe mugisha.+
29 Hanyuma arabategeka ati “ngiye gusanga ba sogokuruza.+ Muzampambe iruhande rwa data na sogokuru, mu buvumo buri mu murima wa Efuroni w’Umuheti,+ 30 mu buvumo buri mu murima w’i Makipela imbere y’i Mamure mu gihugu cy’i Kanani, umurima Aburahamu yaguze na Efuroni w’Umuheti kugira ngo ajye awuhambamo.+ 31 Aho ni ho Aburahamu n’umugore we Sara bahambwe.+ Aho ni ho Isaka n’umugore we Rebeka bahambwe,+ kandi ni ho nahambye Leya. 32 Uwo murima waguzwe hamwe n’ubuvumo burimo, wari uwa bene Heti.”+
33 Yakobo arangije guha abahungu be ayo mabwiriza, asubiza amaguru ku buriri bwe, ashiramo umwuka maze asanga ba sekuruza.+
50 Nuko Yozefu yunama mu maso ha se,+ amuririraho kandi aramusoma.+ 2 Hanyuma Yozefu ategeka abagaragu be b’abaganga kosa*+ umurambo wa se. Nuko abo baganga bosa umurambo wa Isirayeli, 3 bamara iminsi mirongo ine yose bawosa, kuko iyo ari yo minsi bamaraga bosa umurambo, kandi Abanyegiputa bamara iminsi mirongo irindwi bamuririra.+
4 Amaherezo iminsi yo kumuririra irarangira, Yozefu abwira abo mu rugo rwa Farawo ati “niba ntonnye mu maso yanyu,+ ndabinginze, mumbwirire Farawo muti 5 ‘data yarandahije+ arambwira ati “dore ngiye gupfa.+ Uzampambe+ mu mva yanjye nicukuriye mu gihugu cy’i Kanani.”+ None ndakwinginze, nyemerera ngende njye guhamba data hanyuma nzagaruke.’” 6 Farawo aravuga ati “genda uhambe so nk’uko yakurahije.”+
7 Yozefu ajyana umurambo wa se ajya kuwuhamba, ajyana n’abagaragu ba Farawo bose n’abakuru+ bo mu rugo rwe bose, n’abakuru bo mu gihugu cya Egiputa bose, 8 n’abo mu rugo rwa Yozefu bose, n’abavandimwe be n’abo mu rugo rwa se.+ Abana babo bato ni bo bonyine basigaye i Gosheni hamwe n’imikumbi yabo n’amashyo yabo. 9 Ajyana n’amagare+ n’abagendera ku mafarashi, bagenda ari itsinda rinini cyane. 10 Bagera ku mbuga yo guhuriraho+ ya Atadi mu karere ka Yorodani,+ bahageze bacura umuborogo mwinshi kandi ukomeye cyane, maze Yozefu amara iminsi irindwi mu mihango y’icyunamo cyo kuborogera se.+ 11 Abaturage bo muri icyo gihugu, ari bo Banyakanani, babonye iyo mihango y’icyunamo yabereye ku mbuga ya Atadi, baravuga bati “uyu ni umuborogo ukomeye w’Abanyegiputa!” Ni cyo cyatumye aho hantu hitwa Abeli-Misirayimu, hakaba ari mu karere ka Yorodani.+
12 Nuko abahungu ba Yakobo bamukorera ibyo yari yarabategetse byose,+ 13 bajyana umurambo we mu gihugu cy’i Kanani, bawuhamba mu buvumo bwo mu murima w’i Makipela imbere y’i Mamure,+ uwo Aburahamu yaguze na Efuroni w’Umuheti kugira ngo ajye awuhambamo. 14 Yozefu amaze guhamba se, asubira muri Egiputa ari kumwe n’abavandimwe be n’abajyanye na we bose bagiye guhamba se.
15 Abavandimwe ba Yozefu babonye ko se yapfuye, batangira kuvuga bati “nta wamenya, wenda Yozefu adufitiye urwango+ kandi rwose azatwitura inabi yose twamugiriye.”+ 16 Nuko bamenyesha Yozefu ibyo se yasize ategetse, bati “mbere y’uko so apfa yarategetse ati 17 ‘muzabwire Yozefu muti “ndakwinginze, babarira+ abavandimwe bawe kugoma kwabo n’icyaha cyabo, kuko bakugiriye nabi.”’+ None turakwinginze, babarira abagaragu b’Imana ya so kugoma kwabo.”+ Nuko babibwiye Yozefu araturika ararira. 18 Hanyuma abavandimwe be na bo baraza bamwikubita imbere baravuga bati “dore turi imbata zawe!”+ 19 Yozefu arababwira ati “ntimugire ubwoba. None se ndi mu cyimbo cy’Imana?+ 20 Mwe mwatekerezaga kungirira nabi. Ariko iyo nabi Imana yayibonagamo ibyiza, igamije kurokora ubuzima bwa benshi+ nk’uko bimeze uyu munsi. 21 None rero ntimugire ubwoba. Jye ubwanjye nzakomeza kubaha ibyokurya,+ mwe n’abana banyu.” Uko ni ko yabahumurije, ababwira amagambo abagarurira icyizere.
22 Yozefu akomeza gutura muri Egiputa, we n’abo mu nzu ya se, kandi yaramye imyaka ijana na cumi. 23 Nuko Yozefu abona abuzukuru ba Efurayimu,+ abona n’abana ba Makiri+ umuhungu wa Manase. Bavukiye ku mavi ya Yozefu.+ 24 Amaherezo Yozefu abwira abavandimwe be ati “dore ngiye gupfa, ariko Imana izabitaho rwose,+ kandi izabakura muri iki gihugu ibajyane mu gihugu yarahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo ko izabaha.”+ 25 Yozefu arahiza bene Isirayeli arababwira ati “Imana izabitaho nta kabuza. Namwe mundahire ko muzajyana amagufwa yanjye mukayakura ino.”+ 26 Nuko Yozefu apfa amaze imyaka ijana na cumi. Bosa+ umurambo we bawushyira mu isanduku muri Egiputa.
Mu giheburayo ni “umwuka.”
Aha ngaha, inshinga y’igiheburayo yahinduwemo “kurema,” itandukanye n’iyakoreshejwe mu murongo wa 1, 21, 27 no mu gice cya 2 umurongo wa 3. Iyo nshinga ishobora gusobanura gushyiraho, guhanga, gukora cyangwa gutegura.
Mu giheburayo ni “ubugingo buzima” (nephesh). Reba Umugereka wa 6.
Ijambo ry’igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, uko bigaragara ryerekeza ku nyamaswa zigendera hasi ku butaka, urugero nk’utunyamaswa duto, ingugunnyi, ibikururanda n’udukoko.
Cyangwa “igihe umuyaga wahuhaga.”
Mu giheburayo ni “inshyiriyeho.”
Umukono ni urugero rw’uburebure. Reba Umugereka wa 11.
Mu giheburayo ni “tsohar” bishobora gusobanura igisenge cyangwa idirishya.
Mu giheburayo ni “uwo ni wo wa mugi ukomeye.” Uwo mugi ushobora kuba werekeza ku mugi umwe wari ugizwe na Nineve n’iyo migi yose uko ari itatu.
Seya ni urugero rw’itwara. Reba Umugereka wa 11.
Shekeli ni urugero rw’uburemere. Reba Umugereka wa 11.
Ashuri, Letushi na Lewumi. Amagambo y’igiheburayo yakoreshejwe kuri ayo mazina, ashobora no kwerekeza ku babakomotseho.
Risobanurwa ngo “ufata agatsinsino” cyangwa “utwara umwanya w’undi akoresheje uburiganya.”
Cyangwa “Misipa,” rikomoka ku ijambo ry’igiheburayo ham·Mits·pah.
Bisobanurwa ngo “Imana ni Imana ya Isirayeli.”
Mu giheburayo ni “bazakomoka mu rukiryi rwawe.”
Mu giheburayo ni “tugatwikira amaraso ye.”
Mu giheburayo ni “Shewoli.” Reba Umugereka wa 7.
Ibisobanuro nyabyo by’iryo jambo ryahinduwe mu giheburayo rivanywe mu rurimi rwo muri Egiputa ntibizwi neza.
Shilo ni ijambo ry’igiheburayo risobanurwa ngo “Nyirabyo.”
Ni ugusiga umurambo amavuta avanze n’imibavu kugira ngo biwurinde kubora.