Intangiriro 47:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Hanyuma babwira Farawo bati “twaje gutura muri iki gihugu turi abimukira+ kuko abagaragu bawe twabuze ubwatsi bw’amatungo,+ kubera ko inzara ica ibintu mu gihugu cy’i Kanani.+ None turakwinginze, ureke abagaragu bawe duture mu karere k’i Gosheni.”+ Gutegeka kwa Kabiri 23:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 “Ntukange Umwedomu kuko ari umuvandimwe wawe.+ “Ntukange Umunyegiputa kuko wabaye umwimukira mu gihugu cye.+ Zab. 105:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Bakomeje kugenda bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi,+Bakava mu bwami bumwe bajya mu bundi.+ Ibyakozwe 7:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Byongeye kandi, Imana yavuze ko urubyaro rwe rwari kuzaba abimukira+ mu gihugu cy’amahanga,+ kandi ko abo muri icyo gihugu bari kuzabagira abacakara, bakabababaza mu gihe cy’imyaka magana ane.+
4 Hanyuma babwira Farawo bati “twaje gutura muri iki gihugu turi abimukira+ kuko abagaragu bawe twabuze ubwatsi bw’amatungo,+ kubera ko inzara ica ibintu mu gihugu cy’i Kanani.+ None turakwinginze, ureke abagaragu bawe duture mu karere k’i Gosheni.”+
7 “Ntukange Umwedomu kuko ari umuvandimwe wawe.+ “Ntukange Umunyegiputa kuko wabaye umwimukira mu gihugu cye.+
6 Byongeye kandi, Imana yavuze ko urubyaro rwe rwari kuzaba abimukira+ mu gihugu cy’amahanga,+ kandi ko abo muri icyo gihugu bari kuzabagira abacakara, bakabababaza mu gihe cy’imyaka magana ane.+