ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • nwt Gutegeka 1:1-34:12
  • Igitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Igitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Igitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri

GUTEGEKA KWA KABIRI

1 Aya ni yo magambo Mose yabwiriye Abisirayeli bose mu butayu* bwo hafi ya Yorodani, mu bibaya* byo mu butayu biteganye n’i Sufu, hagati y’i Parani, i Tofeli, i Labani, i Haseroti n’i Dizahabu. 2 Uvuye i Horebu ukagera i Kadeshi-baruneya,+ unyuze mu nzira yerekeza ku Musozi wa Seyiri, hari urugendo rw’iminsi 11. 3 Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 40,+ ni bwo Mose yabwiye Abisirayeli ibyo Yehova yari yamutegetse kubabwira byose. 4 Icyo gihe yari amaze gutsinda Sihoni+ umwami w’Abamori wari utuye i Heshiboni, no gutsinda Ogi+ umwami w’i Bashani wari utuye muri Ashitaroti, amutsindiye muri Edureyi.+ 5 Nuko bari mu gihugu cy’i Mowabu, hafi ya Yorodani, Mose atangira gusobanura Amategeko+ ati:

6 “Yehova Imana yacu yatubwiriye kuri Horebu ati: ‘igihe mumaze muri aka karere k’imisozi miremire kirahagije.+ 7 Nimujye mu karere k’imisozi miremire y’Abamori,+ mujye no mu turere tuhakikije twose: Muri Araba,+ mu karere k’imisozi miremire, muri Shefela, i Negebu no mu karere kari ku nkombe z’inyanja.+ Mujye mu gihugu cy’Abanyakanani, mugende mugere no muri Libani*+ no ku ruzi runini rwa Ufurate.+ 8 Dore iki gihugu ndakibahaye. Nimugende mwigarurire igihugu Yehova yarahiye ko azaha ba sogokuruza banyu ari bo Aburahamu, Isaka+ na Yakobo,+ akagiha n’ababakomokaho.’+

9 “Icyo gihe narababwiye nti: ‘inshingano yo kubayobora sinayishobora njyenyine.+ 10 Yehova Imana yanyu yatumye muba benshi, none dore munganya ubwinshi n’inyenyeri zo mu kirere.+ 11 Yehova Imana ya ba sogokuruza azabagire benshi cyane,+ mwikube inshuro 1.000, kandi azabahe umugisha nk’uko yabibasezeranyije.+ 12 Nashobora nte kubayobora njyenyine, nkihanganira ibibazo byanyu byose, nkanihanganira intonganya zanyu?+ 13 Nimutoranye mu miryango yanyu abantu b’abanyabwenge, bazi gushishoza kandi b’inararibonye, mbagire abayobozi banyu.’+ 14 Mwaranshubije muti: ‘ibyo udusabye gukora ni byiza.’ 15 Maze mfata abakuru b’imiryango yanyu, abagabo b’abanyambaraga kandi b’inararibonye, mbagira abayobozi b’imiryango yanyu. Bamwe bayobora abantu 1.000, abandi bayobora abantu 100, abandi bayobora abantu 50, abandi bayobora abantu 10 naho abandi baba abayobozi bungirije.+

16 “Icyo gihe nategetse abacamanza banyu nti: ‘nimujya kuburanisha abavandimwe banyu, mujye muca imanza zitabera+ igihe muburanisha Umwisirayeli n’umuvandimwe we, n’igihe muburanisha Umwisirayeli n’umunyamahanga.+ 17 Ntimukagire uwo murenganya mu rubanza.+ Mujye mutega amatwi uworoheje nk’uko mutega amatwi ukomeye.+ Ntimuzagire umuntu mutinya+ kuko urubanza ari urw’Imana.+ Urubanza rubakomereye mujye murunzanira.’+ 18 Icyo gihe nabategetse ibintu byose mugomba gukora.

19 “Twavuye i Horebu tunyura muri bwa butayu bunini buteye ubwoba+ namwe mwiboneye, duca mu nzira igana mu karere k’imisozi miremire y’Abamori,+ nk’uko Yehova Imana yacu yari yaradutegetse, hanyuma tugera i Kadeshi-baruneya.+ 20 Icyo gihe narababwiye nti: ‘ubu mugeze mu karere k’imisozi miremire y’Abamori, ari ko karere Yehova Imana yacu agiye kuduha. 21 Dore Yehova Imana yanyu abahaye iki gihugu. Nimuzamuke mucyigarurire nk’uko Yehova Imana ya ba sogokuruza banyu yabibabwiye.+ Ntimutinye ngo muhahamuke.’

22 “Ariko mwese mwaraje murambwira muti: ‘reka twohereze abantu batubanzirize, bagende batugenzurire icyo gihugu, maze bagaruke batubwire inzira tuzanyuramo tugitera, batubwire n’imijyi tuzahita tugeraho.’+ 23 Ibyo narabishimye, ntoranya muri mwe abagabo 12, ni ukuvuga umugabo umwe muri buri muryango.+ 24 Barahagurutse bajya mu karere k’imisozi miremire,+ bagera mu Kibaya cya Eshikoli, baneka* icyo gihugu. 25 Basoromye ku mbuto zo muri icyo gihugu barazituzanira, batuzanira n’inkuru igira iti: ‘igihugu Yehova Imana yacu agiye kuduha, ni igihugu cyiza.’+ 26 Ariko mwanze kuzamuka, maze ntimwumvira itegeko rya Yehova Imana yanyu.+ 27 Mwakomeje kwitotombera mu mahema yanyu muvuga muti: ‘Yehova aratwanga, ni cyo cyatumye adukura mu gihugu cya Egiputa kugira ngo adutererane maze Abamori batwice batumareho. 28 Turazamuka tujya he? Abavandimwe bacu baduteye ubwoba bwinshi*+ baratubwira bati: “twahabonye abantu barebare kandi banini kuturusha n’imijyi minini ifite inkuta ndende cyane zigera ku ijuru.+ Twahabonye n’abakomoka kuri Anaki.”’+

29 “Narababwiye nti: ‘ntibabatere ubwoba cyangwa ngo babahahamure.+ 30 Yehova Imana yanyu azabagenda imbere, abarwanirire+ nk’uko mwabonye abarwanirira muri Egiputa.+ 31 Yehova Imana yanyu azabitaho nk’uko yabitayeho muri mu butayu. Mwe ubwanyu mwiboneye ukuntu yabitayeho mu nzira yose mwanyuzemo kugeza aho mugereye hano, nk’uko papa w’umwana amwitaho.’ 32 Nyamara nubwo nababwiye ayo magambo, ntimwizeye Yehova Imana yanyu+ 33 wabagendaga imbere ashakisha aho mwashinga amahema. Nijoro yabagendaga imbere mu nkingi y’umuriro, naho ku manywa akabagenda imbere mu nkingi y’igicu, kugira ngo mubone inzira mukwiriye kunyuramo.+

34 “Muri icyo gihe cyose Yehova yumvaga amagambo muvuga. Yararakaye cyane, ararahira ati:+ 35 ‘nta n’umwe muri aba bantu babi b’iki gihe uzabona igihugu cyiza narahiriye kuzaha ba sogokuruza banyu,+ 36 keretse Kalebu umuhungu wa Yefune. We n’abana be nzabaha igihugu yagiye kuneka, kubera ko yumviye Yehova n’umutima we wose.*+ 37 (Nanjye Yehova yarandakariye bitewe namwe, aravuga ati: ‘Nawe ntuzakijyamo.+ 38 Umugaragu wawe+ Yosuwa, ari we muhungu wa Nuni, ni we uzakijyamo.’+ Mukomeze*+ kuko ari we uzatuma Isirayeli ihabwa icyo gihugu.) 39 Kandi abana banyu bato muvuga muti: “bazabatwara, babajyane mu gihugu kitari icyabo,”*+ n’abana banyu bataramenya gutandukanya icyiza n’ikibi, ni bo bazajyayo kandi nzakibaha kibe umurage* wabo.+ 40 Naho mwe nimuhindukire musubire mu butayu, muce mu nzira yerekeza ku Nyanja Itukura.’+

41 “Mwaranshubije muti: ‘twahemukiye Yehova. None tugiye kuzamuka turwane, dukurikije ibyo Yehova Imana yacu yadutegetse byose.’ Nuko buri wese muri mwe, afata intwaro ze z’intambara, kuko mwibwiraga ko kuzamuka mukajya ku musozi ari ibintu byoroshye.+ 42 Ariko Yehova yarambwiye ati: ‘babwire uti: “ntimuzamuke ngo mujye kurwana kuko ntabashyigikiye.+ Nimubikora abanzi banyu barabatsinda.”’ 43 Narabibabwiye ariko ntimwanyumvira, ahubwo mwanga gukurikiza itegeko rya Yehova, mugaragaza ubwibone, muhitamo kuzamuka uwo musozi. 44 Nuko Abamori bari batuye kuri uwo musozi baje kubasanganira, barabirukana, mumera nk’abirukanywe n’inzuki, babatatanyiriza mu misozi ya Seyiri babageza i Horuma. 45 Hanyuma muragaruka muririra imbere ya Yehova, ariko Yehova ntiyabumva kandi ntiyabitaho. 46 Ibyo byatumye mumara iminsi myinshi i Kadeshi.

2 “Hanyuma turahindukira tujya mu butayu tunyuze mu nzira yo ku Nyanja Itukura nk’uko Yehova yari yarabimbwiye.+ Nuko tumara iminsi myinshi tuzerera hafi y’Umusozi wa Seyiri. 2 Amaherezo Yehova arambwira ati: 3 ‘igihe mumaze muzerera muri iyi misozi kirahagije. Noneho nimuhindure icyerekezo mujye mu majyaruguru. 4 Tegeka Abisirayeli uti: “dore mugiye kunyura ku mupaka w’igihugu cy’abavandimwe banyu bakomoka kuri Esawu,+ batuye i Seyiri.+ Bazabatinya+ ariko namwe muzabe maso. 5 Ntimuzabatere* kuko ntazabaha igihugu cyabo, niyo haba ahangana n’aho umuntu yakandagiza ikirenge. Akarere kari hafi y’Umusozi wa Seyiri nagahaye Esawu kugira ngo kabe umurage we.+ 6 Ibyokurya byaho muzabirye ari uko mubiguze amafaranga kandi n’amazi yaho muzayanywe ari uko muyaguze amafaranga.+ 7 Yehova Imana yanyu yabahaye imigisha mu byo mwakoze byose. Azi neza urugendo rwose mwakoze muri ubu butayu bunini. Yehova Imana yanyu yabanye namwe muri iyo myaka 40 yose, nta cyo mwigeze mubura.”’+ 8 Nuko tunyura kure y’abavandimwe bacu, ni ukuvuga abakomoka kuri Esawu+ batuye i Seyiri, ntitwanyura inzira ica muri Araba, muri Elati no muri Esiyoni-geberi.+

“Hanyuma turakata tunyura mu nzira igana mu butayu bw’i Mowabu.+ 9 Yehova arambwira ati: ‘ntimugire icyo mutwara Abamowabu cyangwa ngo murwane na bo. Sinzabaha n’agace na gato k’igihugu cyabo kuko akarere ka Ari nagahaye abakomoka kuri Loti+ ngo kabe umurage wabo. 10 (Kera hahoze hatuye Abemimu,+ bakaba bari abanyambaraga, ari benshi kandi ari barebare nk’Abanakimu. 11 Abarefayimu+ na bo bari bameze nk’Abanakimu+ kandi Abamowabu babitaga Abemimu. 12 Abahori+ bari batuye i Seyiri, ariko abakomoka kuri Esawu babatwara igihugu cyabo, barabarimbura maze bagituramo+ nk’uko Abisirayeli bagomba kubigenza mu gihugu bazahabwa ngo kibe umurage wabo, ari cyo gihugu Yehova azabaha.) 13 Noneho nimuhaguruke mwambuke Ikibaya cya Zeredi.’+ Nuko turagenda, turacyambuka. 14 Urugendo rwo kuva i Kadeshi-baruneya kugeza aho twambukiye Ikibaya cya Zeredi rwamaze imyaka 38, kugeza ubwo abantu bose bashoboraga kujya ku rugamba muri icyo gihe bapfiriye bagashira mu nkambi, nk’uko Yehova yari yarabirahiriye.+ 15 Yehova yakoresheje imbaraga ze,* arabarimbura, kugeza igihe bapfiriye bagashira mu nkambi.+

16 “Nuko abashoboraga kujya ku rugamba bose bamaze gupfa bagashira,+ 17 Yehova yongera kumbwira ati: 18 ‘dore mugiye kunyura mu gihugu cy’Abamowabu, ari cyo Ari. 19 Nimugera ku gihugu cy’Abamoni, ntimuzagire icyo mubatwara cyangwa ngo mubarwanye, kuko ntazabaha agace na gato k’igihugu cyabo. Icyo gihugu nagihaye abakomoka kuri Loti, ngo kibe umurage wabo.+ 20 Nanone icyo gihugu cyahoze cyitwa icy’Abarefayimu.+ (Abarefayimu bahoze bagituyemo kandi Abamoni babitaga Abazamuzumi. 21 Bari abantu b’abanyambaraga, ari benshi kandi ari barebare nk’Abanakimu+ ariko Yehova yafashije Abamoni, barabarimbura kugira ngo bigarurire icyo gihugu cyabo bakibemo. 22 Ni na ko yabigenje ku bakomoka kuri Esawu batuye i Seyiri.+ Yarabafashije barimbura Abahori+ kugira ngo bigarurire igihugu cyabo bagituremo nk’uko bimeze uyu munsi.* 23 Abakafutori baturutse i Kafutori*+ barimbuye Abawi bari batuye mu midugudu yo mu karere ka Gaza,+ maze batura mu gihugu cyabo.)

24 “‘Nimuhaguruke mugende mwambuke Ikibaya cya Arunoni.+ Dore Sihoni+ umwami w’i Heshiboni w’Umwamori ndamubahaye. Nimutangire mwigarurire igihugu cye kandi mumurwanye. 25 Uhereye uyu munsi, abantu bo mu bihugu byose bazumva ibyanyu, nzatuma bagira ubwoba maze babatinye. Bazagira ubwoba bwinshi cyane batitire,* bitewe namwe.’+

26 “Nuko ntuma abantu bavuye mu butayu bwa Kedemoti+ kuri Sihoni umwami w’i Heshiboni ngo bamushyire ubutumwa bw’amahoro+ bugira buti: 27 ‘reka tunyure mu gihugu cyawe. Tuzanyura mu muhanda. Ntituzatambikira iburyo cyangwa ibumoso.+ 28 Ibyokurya byo mu gihugu cyawe tuzabirya ari uko gusa tubiguze amafaranga. Amazi yo mu gihugu cyawe na yo, tuzayanywa ari uko tuyaguze amafaranga. Utureke gusa twitambukire. 29 Abakomoka kuri Esawu batuye i Seyiri n’Abamowabu batuye muri Ari, baraturetse tunyura mu gihugu cyabo. Nawe tureke tunyure mu gihugu cyawe kugeza igihe tuzambukira Yorodani tukagera mu gihugu Yehova Imana yacu azaduha.’ 30 Ariko Sihoni umwami w’i Heshiboni ntiyatwemereye kwambuka ngo tunyure mu gihugu cye, kuko Yehova Imana yacu yamuretse akanga kumva*+ kugira ngo amubahe mumwice. Namwe mwarabyiboneye ko ari ko byagenze.+

31 “Nuko Yehova arambwira ati: ‘dore natangiye kubaha Sihoni n’igihugu cye. Mutangire mucyigarurire.’+ 32 Igihe Sihoni n’abantu be bose bazaga badusanga i Yahasi+ ngo turwane, 33 Yehova Imana yacu yaradufashije, tumutsindana n’abahungu be n’abantu be bose. 34 Icyo gihe twigaruriye imijyi ye yose kandi turayirimbura. Twishe abagabo, abagore n’abana bato, ntitwasiga n’uwo kubara inkuru.+ 35 Amatungo ni yo yonyine twabatwaye, tujyana n’ibyo twasahuye mu mijyi twigaruriye. 36 Kuva kuri Aroweri+ iri ku nkengero z’Ikibaya cya Arunoni n’umujyi uri muri icyo kibaya ukageza i Gileyadi, nta mujyi n’umwe wigeze utunanira. Yehova Imana yacu yaradufashije turayigarurira yose.+ 37 Icyakora ntitwegereye igihugu cy’Abamoni,+ haba mu nkengero zose z’Ikibaya cya Yaboki+ cyangwa imijyi yo mu karere k’imisozi miremire, n’ahandi hantu hose Yehova Imana yacu yatubujije kujya.

3 “Nuko duhindura icyerekezo turazamuka, tunyura mu Nzira y’i Bashani. Ogi umwami w’i Bashani araza ngo duhure, azana n’abantu be bose kugira ngo turwanire ahitwa Edureyi.+ 2 Yehova arambwira ati: ‘ntimumutinye kuko nzabafasha mukamutsinda we n’ingabo ze zose kandi nkabaha igihugu cye. Muzamukorere nk’ibyo mwakoreye Sihoni umwami w’Abamori wari utuye i Heshiboni.’ 3 Nuko Yehova Imana yacu aduha na Ogi umwami w’i Bashani, aduha n’abantu be bose turabica ntihagira n’umwe urokoka. 4 Icyo gihe twafashe imijyi ye yose. Nta mujyi n’umwe tutigaruriye mu mijyi 60 igize akarere kose ka Arugobu, aho akaba ari ho Umwami Ogi w’i Bashani+ yategekaga. 5 Iyo mijyi yose yari ikikijwe n’inkuta ndende, ifite inzugi n’ibyo kuzifungisha.* Twamutwaye n’indi mijyi mito myinshi cyane. 6 Icyakora twarayirimbuye+ nk’uko twarimbuye imijyi ya Sihoni, umwami w’i Heshiboni. Nuko turayirimbura yose, kandi turimbura abagabo, abagore ndetse n’abana bato.+ 7 Amatungo yose n’ibyo twasanze muri iyo mijyi twarabitwaye.

8 “Nanone icyo gihe twigaruriye igihugu cyategekwaga n’abami babiri b’Abamori+ mu karere ka Yorodani kuva ku Kibaya cya Arunoni ukageza ku Musozi wa Herumoni+ 9 (Herumoni, Abasidoni bayitaga Siriyoni, naho Abamori bakayita Seniri), 10 ni ukuvuga imijyi yose iri ahantu harambuye* n’i Gileyadi hose n’i Bashani hose kugeza i Saleka na Edureyi,+ ari yo mijyi Ogi umwami w’i Bashani yategekaga. 11 Ogi umwami w’i Bashani ni we wenyine wari warasigaye mu Barefayimu. Isanduku bamushyinguyemo yari ikozwe mu cyuma kandi na n’ubu iracyari muri Raba y’abakomoka kuri Amoni. Uburebure bwayo bwari metero enye* n’ubugari bwayo bujya kungana na metero ebyiri.* 12 Icyo gihe twigaruriye icyo gihugu uhereye mu gace ka Aroweri+ kari mu Kibaya cya Arunoni, twigarurira na kimwe cya kabiri cy’akarere k’imisozi miremire ka Gileyadi, kandi iyo mijyi yaho nayihaye abagize umuryango wa Rubeni n’abagize umuryango wa Gadi.+ 13 Igice gisigaye cy’i Gileyadi n’i Bashani hose, aho umwami Ogi yategekaga, nabihaye igice cy’umuryango wa Manase.+ Agace ka Arugobu kari mu karere k’i Bashani ni ko kitwaga igihugu cy’Abarefayimu.

14 “Yayiri+ umuhungu wa Manase yigaruriye akarere kose ka Arugobu+ ageza ku mupaka w’Abageshuri n’Abamakati,+ maze iyo midugudu yose y’i Bashani ayitirira izina rye. Kugeza n’ubu hitwa Havoti-yayiri.*+ 15 Makiri namuhaye i Gileyadi.+ 16 Abakomoka kuri Rubeni n’abakomoka kuri Gadi+ nabahaye kuva i Gileyadi kugeza mu Kibaya cya Arunoni. Umupaka w’igihugu cyabo uva hagati muri icyo kibaya, ukagenda ukagera mu kibaya cya Yaboki. Icyo kibaya ni cyo kibatandukanya n’abakomoka kuri Amoni. 17 Nanone nabahaye Araba n’uruzi rwa Yorodani n’inkengero zarwo, uhereye i Kinereti* ukageza ku nyanja ya Araba, ari yo Nyanja y’Umunyu, munsi y’umusozi wa Pisiga ahagana mu burasirazuba.+

18 “Icyo gihe narabategetse nti: ‘Yehova Imana yanyu yabahaye iki gihugu ngo kibe umurage wanyu. Mwese abagabo b’intwari muzambuke mwitwaje intwaro, mugende imbere y’abavandimwe banyu b’Abisirayeli.+ 19 Abagore banyu, abana banyu n’amatungo yanyu (kandi ndabizi neza ko mufite amatungo menshi), ni byo byonyine bizaguma mu mijyi nabahaye, 20 kugeza igihe Yehova azahera abavandimwe banyu amahoro nk’uko namwe yayabahaye, na bo bakigarurira igihugu Yehova Imana yanyu azabaha, mu gace kari hakurya ya Yorodani. Icyo gihe ni bwo muzagaruka, buri wese akajya gutura aho namuhaye ngo habe umurage we.’+

21 “Icyo gihe nategetse Yosuwa,+ ndamubwira nti: ‘wowe ubwawe wiboneye ibintu byose Yehova Imana yanyu yakoreye abo bami babiri. Ibyo ni na byo Yehova azakorera ibihugu mugiye kwambuka mukajyamo.+ 22 Ntimuzabatinye, kuko Yehova Imana yanyu ari we ubarwanirira.’+

23 “Icyo gihe ninginze Yehova nti: 24 ‘Yehova Mwami w’Ikirenga, weretse umugaragu wawe gukomera kwawe n’imbaraga zawe nyinshi.+ Nta yindi mana ibaho mu ijuru cyangwa mu isi yakora ibikorwa nk’ibyawe.+ 25 None ndakwinginze, reka nambuke ndebe icyo gihugu cyiza kiri hakurya ya Yorodani, ndebe ako karere keza k’imisozi miremire na Libani.’+ 26 Ariko Yehova akomeza kundakarira cyane bitewe namwe,+ kandi yanga kunyumva. Ahubwo Yehova arambwira ati: ‘birangirire aha! Ibyo ntuzongere kugira icyo ubimbwiraho. 27 Zamuka ujye hejuru y’umusozi wa Pisiga,+ witegereze iburengerazuba, mu majyaruguru, mu majyepfo n’iburasirazuba, uharebe gusa kuko utazambuka iyi Yorodani.+ 28 Shyiraho Yosuwa+ abe umuyobozi w’aba bantu. Umutere inkunga kandi umukomeze kuko ari we uzabambutsa,+ agatuma bahabwa iki igihugu, kikaba umurage wabo.’ 29 Ibyo byose byabaye turi mu kibaya giteganye n’i Beti-pewori.+

4 “None rero mwa Bisirayeli mwe, nimutege amatwi amategeko mbigisha n’amabwiriza mbaha kugira ngo muyakurikize bityo mukomeze kubaho,+ mujye mu gihugu Yehova Imana ya ba sogokuruza banyu azabaha, maze mucyigarurire. 2 Ntimuzagire icyo mwongera ku byo mbategeka cyangwa ngo mugire icyo mugabanyaho.+ Mujye mukomeza kumvira amategeko ya Yehova Imana yanyu mbategeka.

3 “Mwe ubwanyu mwiboneye ibyo Yehova yakoze ku birebana na Bayali y’i Pewori. Mwiboneye ukuntu Yehova Imana yanyu yarimbuye umuntu wese wo muri mwe wasenze Bayali y’i Pewori.+ 4 Ariko mwe mwakomeje kumvira Yehova Imana yanyu, none mwese muracyariho n’uyu munsi. 5 Dore nabigishije amategeko, mbaha n’amabwiriza+ nk’uko Yehova Imana yanjye yabintegetse, kugira ngo muzayakurikize nimugera mu gihugu mugiye kwigarurira. 6 Muzumvire ayo mategeko mubyitondeye,+ kuko bizatuma umuntu wese wumva ayo mategeko abona ko mufite ubwenge+ kandi mujijutse.+ Azavuga ati: ‘aba bantu bafite imbaraga. Nanone bafite ubwenge kandi barajijutse.’+ 7 Kandi se koko, hari abandi bantu bafite imbaraga, bafite imana zibaba hafi nk’uko Yehova Imana yacu atuba hafi igihe cyose tumwiyambaje?+ 8 None se hari abandi bantu bafite imbaraga, bafite amategeko n’amabwiriza akiranuka, ameze nk’aya Mategeko yose mbabwiye uyu munsi?+

9 “Icyakora mube maso kandi mwirinde kugira ngo mutibagirwa ibintu byose mwiboneye. Ntibizave ku mitima yanyu igihe cyose mukiriho, kandi muzabibwire abana banyu n’abuzukuru banyu.+ 10 Ku munsi mwari muhagaze imbere ya Yehova Imana yanyu ku musozi wa Horebu, Yehova yarambwiye ati: ‘bwira abantu bateranire hamwe kugira ngo bumve amagambo yanjye+ maze bige kuntinya+ igihe cyose bazaba bakiriho, kandi bayigishe abana babo.’+

11 “Icyo gihe mwaraje muhagarara munsi y’umusozi. Uwo musozi wakagaho umuriro mwinshi cyane, ukaka ukagera mu kirere. Wari uriho umwijima mwinshi cyane n’igicu cyijimye.+ 12 Yehova yatangiye kubavugisha ari hagati muri uwo muriro.+ Mwumvaga amajwi ariko ntihagire ishusho y’ikintu icyo ari cyo cyose mubona.+ Mwumvaga ijwi gusa.+ 13 Nuko ababwira isezerano rye,+ ari yo Mategeko Icumi,*+ kandi abategeka kuryubahiriza. Hanyuma ayo mategeko ayandika ku bisate bibiri by’amabuye.+ 14 Icyo gihe ni njye Yehova yategetse kubigisha amategeko no kubaha amabwiriza, kugira ngo muzayakurikize nimugera mu gihugu mugiye kujyamo mukacyigarurira.

15 “Kubera ko nta shusho y’ikintu icyo ari cyo cyose mwabonye igihe Yehova yabavugishirizaga kuri Horebu ari hagati mu muriro, muzirinde 16 kugira ngo mutagwa mu cyaha, mugakora igishushanyo kibajwe, gifite ishusho y’ikintu icyo ari cyo cyose, yaba iy’umugabo, iy’umugore,+ 17 iy’inyamaswa iyo ari yo yose yo ku isi, iy’ikintu cyose kiguruka mu kirere,+ 18 iy’ikintu cyose gikururuka ku butaka cyangwa iy’ifi+ iyo ari yo yose. 19 Nanone nimureba mu kirere mukabona izuba, ukwezi n’inyenyeri, ni ukuvuga ibintu byose byo mu ijuru, ntibizabashuke ngo mubyunamire mubikorere,+ kuko Yehova Imana yanyu yabihaye abantu bose bo ku isi. 20 Ariko ni mwe Yehova yafashe abakura muri Egiputa, ahantu habi cyane mwababarizwaga, hameze nko mu ruganda rushongesherezwamo ibyuma kugira ngo mube abantu be bwite+ nk’uko bimeze uyu munsi.

21 “Mwatumye Yehova andakarira,+ maze arahira ko ntazambuka Yorodani ngo njye mu gihugu cyiza Yehova Imana yanyu agiye kubaha, ngo kibe umurage wanyu.+ 22 Njye nzapfira muri iki gihugu. Sinzambuka Yorodani,+ ariko mwe muzayambuka kandi muzigarurira icyo gihugu cyiza. 23 Muramenye ntimuzibagirwe isezerano Yehova Imana yanyu yagiranye namwe,+ ngo mukore igishushanyo kibajwe, ni ukuvuga ishusho y’ikintu cyose Yehova Imana yanyu yababujije.+ 24 Kuko Yehova Imana yanyu ari nk’umuriro utwika.+ Ni Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira, akayikorera yonyine.+

25 “Nimumara igihe kirekire mutuye muri icyo gihugu, mukabyara abana mukagira n’abuzukuru, hanyuma mugakora ibibarimbuza, mugakora igishushanyo kibajwe,+ gifite ishusho y’ikintu icyo ari cyo cyose, bityo mugakora ibibi Yehova Imana yanyu yanga mukamurakaza,+ 26 uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, ko muzahita murimbukira muri icyo gihugu mugiye kwambuka Yorodani ngo mucyigarurire. Ntimuzakimaramo igihe, kuko muzarimburwa nta kabuza.+ 27 Yehova azabatatanyiriza mu bindi bihugu,+ kandi muzasigara+ muri bake cyane muri ibyo bihugu Yehova azabajyanamo. 28 Nimuhagera muzakorera imana zakozwe n’abantu,+ zikozwe mu biti no mu mabuye, zitareba, zitumva, zitarya kandi zidahumurirwa.

29 “Nimugerayo mugashaka Yehova Imana yanyu, muzamubona rwose,+ kuko muzaba mwamushakanye umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose.+ 30 Nyuma yaho nimugera mu makuba, ibyo bintu byose bikabageraho, muzagarukira Yehova Imana yanyu mwumvire ijwi rye.+ 31 Kuko Yehova Imana yanyu ari Imana igira imbabazi.+ Ntazabata cyangwa ngo abarimbure, cyangwa ngo yibagirwe isezerano yagiranye na ba sogukuruza banyu akagerekaho n’indahiro.+

32 “Ngaho noneho mubaririze ibyabayeho kera mutarabaho, kuva igihe Imana yaremaga umuntu hano ku isi, mubaririze uhereye ku mpera y’isi ukageza ku yindi. Ese hari ikintu gikomeye nk’iki cyigeze kibaho, cyangwa hari uwigeze yumva ikintu nk’iki?+ 33 Ese hari abandi bantu bigeze bumva ijwi ry’Imana rivugira hagati mu muriro nk’uko mwe mwaryumvise, maze bagakomeza kubaho?+ 34 Cyangwa hari abandi bantu Imana yagerageje gufata ngo ibagire abayo ikabakura mu kindi gihugu ikoresheje ibigeragezo, ibimenyetso, ibitangaza,+ intambara,+ ukuboko gukomeye+ kandi kurambuye n’ibikorwa biteye ubwoba,+ nk’ibyo Yehova Imana yanyu yabakoreye byose muri Egiputa, namwe ubwanyu mubyirebera? 35 Mwebwe mwarabyeretswe kugira ngo mumenye ko Yehova ari we Mana y’ukuri,+ ko nta yindi ibaho uretse we.+ 36 Yatumye mwumva ijwi ryayo riturutse mu ijuru kugira ngo ibigishe kuyubaha. Nanone ku isi yaberetse umuriro wayo ugurumana, kandi mwumvise amagambo yayo aturutse hagati muri uwo muriro.+

37 “Icyakora mwakomeje kubaho, kubera ko yakunze ba sogokuruza banyu igahitamo ababakomokaho.+ Yabakuye muri Egiputa ikoresheje imbaraga nyinshi kandi ikomeza kubahanga amaso. 38 Yabagiye imbere, yirukana abantu bo mu bihugu byinshi kandi bafite imbaraga kubarusha, kugira ngo ibajyane mu gihugu cyabo, ikibahe kibe umurage wanyu nk’uko bimeze uyu munsi.+ 39 None rero, uyu munsi mumenye ibi kandi mubizirikane: Yehova ni we Mana y’ukuri hejuru mu ijuru no hasi ku isi.+ Nta yindi ibaho.+ 40 Muzakomeze kumvira amategeko n’amabwiriza ye mbategeka uyu munsi, kugira ngo muzahore mumerewe neza, mwebwe n’abazabakomokaho kandi muzabeho imyaka myinshi muri mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha.”+

41 Icyo gihe Mose atoranya imijyi itatu mu burasirazuba bwa Yorodani,+ 42 kugira ngo umuntu wishe mugenzi we atabishakaga kandi atari asanzwe amwanga,+ ajye ahungira muri umwe muri iyo mijyi abeho.+ 43 Abo mu muryango wa Rubeni bari kuzajya bahungira mu mujyi wa Beseri+ uri ahantu harambuye mu butayu, abo mu muryango wa Gadi bagahungira mu mujyi wa Ramoti+ i Gileyadi, abo mu muryango wa Manase+ bagahungira mu mujyi wa Golani+ y’i Bashani.

44 Aya ni yo Mategeko+ Mose yahaye Abisirayeli. 45 Aya ni yo mategeko n’amabwiriza ndetse n’ibyo Mose yibukije Abisirayeli bavuye muri Egiputa,+ 46 bari hafi ya Yorodani mu kibaya giteganye n’i Beti-pewori,+ mu gihugu cya Sihoni umwami w’Abamori wari utuye i Heshiboni,+ uwo Mose n’Abisirayeli batsinze igihe bavaga muri Egiputa.+ 47 Bigaruriye igihugu cye n’icya Ogi+ umwami w’i Bashani, bakaba ari bo bami babiri b’Abamori bari batuye mu burasirazuba bwa Yorodani, 48 kuva kuri Aroweri+ iri ku nkengero z’Ikibaya cya Arunoni kugeza ku Musozi wa Siyoni, ari wo Herumoni,+ 49 n’akarere ka Araba kose kari mu burasirazuba bwa Yorodani, kugera ku nyanja ya Araba* iri munsi y’umusozi wa Pisiga.+

5 Mose ahamagara Abisirayeli bose arababwira ati: “Mwa Bisirayeli mwe, mutege amatwi mwumve amategeko n’amabwiriza mbabwira uyu munsi, kugira ngo muyamenye kandi muyakurikize mubyitondeye. 2 Yehova Imana yacu yagiranye natwe isezerano ku musozi wa Horebu.+ 3 Yehova ntiyagiranye iryo sezerano na ba sogokuruza, ahubwo yarigiranye natwe twese abariho uyu munsi. 4 Yehova yavuganiye namwe kuri uwo musozi ari hagati mu muriro+ nk’uko umuntu avugana n’undi barebana. 5 Icyo gihe nari mpagaze hagati yanyu na Yehova+ kugira ngo mbabwire amagambo ya Yehova (kuko umuriro wari watumye mutinya, ntimwazamuka uwo musozi).+ Yaravuze ati:

6 “‘Ndi Yehova Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, aho wakoreshwaga imirimo ivunanye cyane.+ 7 Ntugasenge izindi mana zitari njye.+

8 “‘Ntugakore igishushanyo kibajwe+ cyangwa ishusho isa n’ikintu cyose kiri mu ijuru, cyangwa ku isi, cyangwa mu mazi. 9 Ntukabipfukamire, ntukabikorere,+ kuko njyewe Yehova Imana yawe ndi Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira akayikorera yonyine.+ Nemera ko abana bagerwaho n’ingaruka z’ibyaha bya ba papa babo, kugeza ku buzukuru n’abuzukuruza b’abanyanga.+ 10 Ariko abankunda bakubahiriza amategeko yanjye, bo n’ababakomokaho nkomeza kubakunda urukundo rudahemuka, imyaka itabarika.

11 “‘Ntugakoreshe nabi izina rya Yehova Imana yawe,+ kuko Yehova azahana umuntu wese ukoresha nabi izina rye.+

12 “‘Ujye wizihiza umunsi w’Isabato kandi ubone ko ari uwera, nk’uko Yehova Imana yawe yabigutegetse.+ 13 Ujye ukora imirimo yawe yose mu minsi itandatu,+ 14 ariko umunsi wa karindwi ni uwo kwizihiriza Yehova Imana yawe Isabato.+ Ntukagire umurimo uwo ari wo wose uwukoraho,+ yaba wowe, umuhungu wawe, umukobwa wawe, umugaragu wawe, umuja wawe, ikimasa cyawe, indogobe yawe cyangwa irindi tungo ryawe iryo ari ryo ryose, cyangwa umunyamahanga utuye mu mijyi yanyu,+ kugira ngo umugaragu wawe n’umuja wawe na bo bajye baruhuka nkawe.+ 15 Ujye wibuka ko wabaye umucakara mu gihugu cya Egiputa, maze Yehova Imana yawe akagukurayo akoresheje imbaraga ze nyinshi.+ Ni yo mpamvu Yehova Imana yawe yagutegetse kwizihiza umunsi w’Isabato.

16 “‘Jya wubaha papa wawe na mama wawe+ nk’uko Yehova Imana yawe yagutegetse, kugira ngo uzabeho imyaka myinshi kandi ubayeho neza, mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha.+

17 “‘Ntukice.+

18 “‘Ntugasambane.+

19 “‘Ntukibe.+

20 “‘Ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe.+

21 “‘Ntukifuze umugore wa mugenzi wawe.+ Ntukifuze inzu ya mugenzi wawe, umurima we, umugaragu we, umuja we, ikimasa cye, indogobe ye, cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.’+

22 “Ayo Mategeko Yehova yayabwiriye Abisirayeli bose ku musozi ari hagati mu muriro, mu gicu no mu mwijima mwinshi,+ ayavuga mu ijwi riranguruye kandi nta kindi yongeyeho. Hanyuma ayandika ku bisate bibiri by’amabuye arabimpa.+

23 “Mukimara kumva ijwi ryaturukaga mu mwijima igihe umusozi wakagaho umuriro,+ abakuru b’imiryango yanyu bose n’abayobozi banyu baranyegereye. 24 Icyo gihe mwarambwiye muti: ‘dore Yehova Imana yacu yatweretse ubwiza bwe no gukomera kwe, kandi twumvise ijwi rye rituruka hagati mu muriro.+ Uyu munsi twabonye ko Imana ishobora kuvugana n’umuntu kandi agakomeza kubaho.+ 25 None se kuki twarinda gupfa dutwitswe n’uyu muriro waka cyane? Dukomeje kumva ijwi rya Yehova Imana yacu twapfa nta kabuza. 26 Ubundi se ni nde mu bantu bose wigeze wumva ijwi ry’Imana ihoraho rivugira mu muriro nk’uko twe twaryumvise, maze agakomeza kubaho? 27 Wowe ujye wigira hafi ya Yehova Imana yacu wumve ibyo avuga. Uzajya utubwira ibyo Yehova Imana yacu yakubwiye byose, natwe tuzajya tugutega amatwi tubikore.’+

28 “Nuko Yehova yumva amagambo mumbwiye. Yehova arambwira ati: ‘numvise amagambo aba bantu bakubwiye. Ibyo bakubwiye byose ni ukuri.+ 29 Iyaba gusa bakomezaga kugira uwo mutima wo kuntinya+ kandi buri gihe bakumvira amategeko yanjye.+ Byazatuma bamererwa neza bo n’abana babo, kugeza iteka ryose.+ 30 Genda ubabwire uti: “nimusubire mu mahema yanyu.” 31 Ariko wowe usigarane nanjye hano, ureke nkubwire amabwiriza n’amategeko yose ugomba kubigisha, kugira ngo bazayakurikize nibagera mu gihugu ngiye kubaha ngo bacyigarurire.’ 32 Namwe muzakore ibyo Yehova Imana yanyu yabategetse byose+ mubyitondeye kandi mudaca ku ruhande.+ 33 Muzakurikize ibintu byose Yehova Imana yanyu yabategetse+ kugira ngo mubeho kandi mumererwe neza, mumare imyaka myinshi mu gihugu mugiye kwigarurira.+

6 “Aya ni yo mabwiriza n’amategeko Yehova Imana yanyu yampaye ngo nyabigishe, kugira ngo muzayakurikize nimugera mu gihugu mugiye kujyamo mukacyigarurira. 2 Ibyo bizatuma mutinya Yehova Imana yanyu, kandi mu minsi yose yo kubaho kwanyu, mwe n’abana banyu n’abuzukuru banyu,+ muzakurikize amabwiriza n’amategeko yose mbategeka bityo muzabeho imyaka myinshi.+ 3 Isirayeli we, tega amatwi kandi wubahirize ayo mategeko ubyitondeye kugira ngo uzabeho neza kandi uzabyare ugire abana benshi mu gihugu gitemba amata n’ubuki, nk’uko Yehova Imana ya ba sogokuruza banyu yabigusezeranyije.

4 “Isirayeli we, tega amatwi: Yehova ni we Mana yacu, kandi hariho Yehova umwe gusa.+ 5 Ukunde Yehova Imana yawe n’umutima wawe wose n’ubugingo* bwawe bwose+ n’imbaraga zawe zose.+ 6 Aya mategeko ngutegeka uyu munsi, ajye ahora ku mutima wawe. 7 Ujye uhora uyigisha abana bawe*+ kandi ujye uyababwira igihe mwicaye mu nzu, igihe mugenda mu nzira, igihe muryamye n’igihe mubyutse.+ 8 Uzayahambire ku kuboko kugira ngo utayibagirwa, kandi azakubere nk’ikimenyetso* kiri mu gahanga.+ 9 Uzayandike ku mpande zombi z’umuryango* w’inzu yawe no ku marembo y’umujyi wawe.

10 “Yehova Imana yawe nakujyana mu gihugu yarahiye ko azaha+ ba sogokuruza banyu Aburahamu, Isaka na Yakobo, igihugu gifite imijyi minini kandi myiza utubatse,+ 11 gifite amazu yuzuye ibintu by’ubwoko bwose kandi byiza utashyizemo, ibyobo by’amazi* utacukuye, imizabibu n’ibiti by’imyelayo utateye, maze ukarya ugahaga,+ 12 uzirinde kugira ngo utibagirwa Yehova+ wagukuye mu gihugu cya Egiputa aho wakoreshwaga imirimo ivunanye cyane. 13 Ujye utinya Yehova Imana yawe,+ umukorere+ kandi ujye urahira mu izina rye.+ 14 Ntimugakorere izindi mana izo ari zo zose zo mu bihugu bibakikije,+ 15 (kuko Yehova Imana yanyu uri hagati muri mwe ari Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira akayikorera yonyine,)+ nimusenga izindi mana Yehova Imana yanyu azabarakarira cyane,+ abarimbure abakure ku isi.+

16 “Ntimukagerageze Yehova Imana yanyu,+ nk’uko mwamugerageje muri i Masa.+ 17 Mujye mukurikiza mwitonze amategeko ya Yehova Imana yanyu, ibyo abibutsa n’amabwiriza yabahaye. 18 Mujye mukora ibyiza Yehova yemera, kugira ngo muzabeho neza kandi mujye mu gihugu cyiza Yehova yarahiye ko azaha ba sogokuruza banyu, maze mucyigarurire,+ 19 mwirukane abanzi banyu bose nk’uko Yehova yabisezeranyije.+

20 “Mu gihe kizaza, abana banyu nibababaza bati: ‘kuki Yehova Imana yacu yatanze aya mategeko n’aya mabwiriza?’ 21 Muzababwire muti: ‘twabaye abagaragu ba Farawo muri Egiputa, ariko Yehova adukurayo akoresheje imbaraga ze nyinshi. 22 Nuko twibonera ibimenyetso n’ibitangaza bikomeye kandi biteye ubwoba Yehova yakoreye muri Egiputa,+ akabikorera Farawo n’abo mu rugo rwe bose.+ 23 Yadukuyeyo kugira ngo atuzane aha, aduhe igihugu yari yararahiye ko azaha ba sogokuruza.+ 24 Nuko Yehova adutegeka kubahiriza ayo mabwiriza yose no gutinya Yehova Imana yacu, kugira ngo duhore tumerewe neza+ kandi dukomeze kubaho+ nk’uko bimeze uyu munsi. 25 Nitwitondera amategeko yose Yehova Imana yacu yaduhaye, tukayakurikiza nk’uko yabidutegetse,+ Imana yacu izabona ko turi abakiranutsi.’

7 “Amaherezo Yehova Imana yanyu nabageza mu gihugu mugiye kujyamo kugira ngo mucyigarurire,+ azirukana abantu bo mu bihugu bituwe n’abantu benshi,+ ni ukuvuga Abaheti, Abagirugashi, Abamori,+ Abanyakanani, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi.+ Ni abantu bo mu bihugu birindwi babaruta ubwinshi kandi babarusha imbaraga.+ 2 Yehova Imana yanyu azababagabiza kandi muzabatsinda.+ Muzabarimbure rwose.+ Ntimuzagirane na bo isezerano, kandi ntimuzabagirire impuhwe.+ 3 Ntimuzashyingirane na bo. Abakobwa banyu ntimuzabashyingire abahungu babo, kandi abahungu banyu ntimuzabasabire abakobwa babo.+ 4 Kuko bazayobya abana banyu bakareka kunkurikira, bagakorera izindi mana,+ bigatuma Yehova abarakarira cyane, agahita abarimbura.+

5 “Dore ahubwo ibyo muzabakorera: Ibicaniro byabo muzabisenye, inkingi z’amabuye basenga+ muzazimenagure, inkingi z’ibiti basenga*+ muzaziteme, ibishushanyo byabo bibajwe mubitwike.+ 6 Muri abantu bera ba Yehova Imana yanyu. Ni mwe Yehova Imana yanyu yatoranyije mu bandi bantu bose bari ku isi, kugira ngo mube abantu be, ni ukuvuga umutungo we wihariye.*+

7 “Icyatumye Yehova abatoranya si uko mwari benshi kurusha abandi.+ Rwose mwari bake cyane kurusha abandi bose.+ 8 Ahubwo byatewe n’uko Yehova yabakunze, akubahiriza ibyo yarahiriye ba sogokuruza banyu.+ Ni cyo cyatumye Yehova abakura muri Egiputa akoresheje imbaraga ze nyinshi, kugira ngo abacungure+ abakure kwa Farawo umwami wa Egiputa, aho mwakoraga imirimo ivunanye cyane. 9 Kandi muzi neza ko Yehova Imana yanyu ari Imana y’ukuri, Imana yizerwa, yubahiriza isezerano kandi abayikunda bakubarihiza amategeko yayo ikomeza kubagaragariza urukundo rudahemuka bo n’ababakomokaho kugeza mu myaka itabarika.+ 10 Ariko uyanga ihita ibimuhanira ikamurimbura.+ Ntizatinda, izahita ihana umuntu wese uyanga. 11 Ubwo rero uzubahirize amabwiriza n’amategeko ngutegetse uyu munsi, uyakurikize.

12 “Nimukomeza kumvira amategeko yanjye mukayitondera kandi mukayakurikiza, Yehova Imana yanyu azubahiriza isezerano yagiranye namwe, kandi akomeze kubakunda nk’uko yabirahiye ba sogokuruza banyu. 13 Nimugera mu gihugu Imana yanyu yarahiye ba sogokuruza banyu ko izabaha,+ izabakunda ibahe umugisha, itume muba benshi. Izabaha umugisha mugire abana benshi.+ Izatuma ubutaka bwanyu bwera cyane, ibinyampeke byanyu bibe byinshi, divayi yanyu nshya yiyongere, amavuta yanyu abe menshi,+ inyana zanyu ziba nyinshi, abana b’intama zanyu n’ab’ihene zanyu na bo babe benshi. 14 Muzaba abantu bahawe umugisha kuruta abandi bose.+ Nta mugabo cyangwa umugore wo muri mwe uzabura urubyaro, kandi amatungo yanyu yose azajya abyara.+ 15 Yehova azabarinda indwara z’ubwoko bwose. Indwara mbi zose muzi zo muri Egiputa ntazazibateza,+ ahubwo azaziteza ababanga bose. 16 Muzarimbure abantu bo mu bihugu byose Yehova Imana yanyu azabaha ngo mubarimbure,+ ntimuzabagirire impuhwe.+ Ntimuzasenge imana zabo,+ kuko byazababera umutego.+

17 “Wenda mushobora kwibwira mu mutima wanyu muti: ‘ko aba bantu ari benshi kuturusha, tuzashobora dute kubirukana?’+ 18 Ariko ntimuzabatinye,+ ahubwo muzibuke ibyo Yehova Imana yanyu yakoreye Farawo na Egiputa yose,+ 19 mwibuke ibihano bikomeye yabahanishije, ibimenyetso n’ibitangaza+ mwabonye n’ukuntu Yehova Imana yanyu yabakuyeyo akoresheje imbaraga nyinshi.+ Ibyo ni byo Yehova azakorera abo bantu bose mutinya.+ 20 Yehova Imana yanyu azatuma bagira ubwoba bwinshi, kugeza igihe n’abari babihishe bagasigara,+ bazarimbukira. 21 Ntibazabatere ubwoba, kuko Yehova Imana yanyu ari kumwe namwe.+ Ni Imana ikomeye kandi iteye ubwoba.+

22 “Yehova Imana yanyu azirukana abantu bo muri ibyo bihugu buhoro buhoro.+ Ntazabemerera guhita mubarimbura, kugira ngo inyamaswa zitazaba nyinshi zikabatera. 23 Yehova Imana yanyu azababagabiza, mubatsinde bidasubirwaho, kugeza igihe barimbukiye burundu.+ 24 Azabaha abami babo mubarimbure,+ kandi muzatume amazina yabo yibagirana munsi y’ijuru.+ Nta muntu uzabasha guhagarara imbere yanyu+ kugeza aho muzaba mumariye kubica bose.+ 25 Ibishushanyo bibajwe by’ibigirwamana byabo muzabitwike.+ Ntimuzifuze ifeza na zahabu zibiriho cyangwa ngo muzijyanire,+ kuko zazababera umutego. Ni ikintu Yehova Imana yanyu yanga cyane.+ 26 Ntimuzazane mu nzu yanyu ikintu Imana yanyu yanga cyane, kuko byatuma namwe muba abo kurimburwa nka cyo. Muzabone ko ari ikintu kibi cyane kandi muzacyange rwose, kuko ari icyo kurimburwa.

8 “Amategeko yose mbategeka uyu munsi mujye muyitondera kugira ngo mukomeze kubaho,+ mubyare mube benshi kandi mujye mu gihugu Yehova yarahiriye ba sogokuruza banyu ko azabaha+ maze mucyigarurire. 2 Mujye mwibuka inzira zose Yehova Imana yanyu yabanyujijemo mu butayu mu gihe cy’imyaka 40,+ kugira ngo abigishe kwicisha bugufi, abagerageze+ amenye ibiri mu mitima yanyu,+ niba muzakomeza gukurikiza amategeko ye cyangwa niba mutazayakurikiza. 3 Yabigishije kwicisha bugufi, arabareka mwicwa n’inzara,+ abagaburira manu+ mutigeze mumenya, yaba mwe cyangwa ba sogokuruza banyu, kugira ngo abigishe ko umuntu adatungwa n’ibyokurya gusa, ahubwo ko atungwa n’ijambo riva kuri Yehova.+ 4 Muri iyo myaka 40, imyenda yanyu ntiyabasaziyeho n’ibirenge byanyu ntibyigeze bibyimba.+ 5 Muzi neza mu mitima yanyu ko Yehova Imana yanyu yashakaga kubigisha* nk’uko umuntu yigisha umwana we.+

6 “Mujye mwitondera amategeko ya Yehova Imana yanyu, mumwumvire* kandi mumutinye. 7 Yehova Imana yanyu agiye kubajyana mu gihugu cyiza,+ igihugu kirimo ibibaya bitembamo imigezi, gifite amasoko y’amazi ava mu butaka, agatemba mu bibaya no mu karere k’imisozi miremire. 8 Ni igihugu cyeramo ingano z’ubwoko bwose,* imizabibu, imbuto z’imitini n’amakomamanga,*+ igihugu kirimo ubuki n’imyelayo ivamo amavuta.+ 9 Nanone, ni igihugu mutazicirwamo n’inzara cyangwa ngo mugire icyo mubura, igihugu kirimo imisozi yuzuyemo amabuye y’agaciro, urugero nk’ubutare* n’umuringa.

10 “Nimumara kurya mugahaga, muzashimire Yehova Imana yanyu ko yabahaye igihugu cyiza.+ 11 Muramenye ntimuzibagirwe Yehova Imana yanyu ngo mureke gukurikiza amabwiriza n’amategeko ye mbategeka uyu munsi. 12 Nimumara kurya mugahaga, mukubaka amazu meza mukayaturamo,+ 13 inka n’imikumbi yanyu bikiyongera, mukagira ifeza na zahabu nyinshi, ndetse n’ibyo mutunze byose bikiyongera, 14 ntimuzishyire hejuru+ ngo mwibagirwe Yehova Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Egiputa, aho mwakoreshwaga imirimo ivunanye,+ 15 akabanyuza mu butayu bunini buteye ubwoba+ burimo inzoka z’ubumara na sikorupiyo,* kandi akabanyuza ku butaka bwumye butagira amazi. Yabavaniye amazi mu rutare rukomeye,+ 16 abagaburirira manu+ mu butayu, iyo ba sogokuruza banyu batigeze kumenya, kugira ngo abigishe kwicisha bugufi+ kandi abagerageze hanyuma muzamererwe neza.+ 17 Nimuramuka mwibwiye mu mitima yanyu muti: ‘imbaraga zacu n’ubushobozi bwacu ni byo byatumye tuba abakire,’+ 18 muzibuke ko Yehova Imana yanyu, ari we ubaha imbaraga zituma mubona ubutunzi+ kugira ngo asohoze isezerano yagiranye na ba sogokuruza banyu kandi akabirahirira. Ibyo ni byo yakoze kugeza n’uyu munsi.+

19 “Nimwibagirwa Yehova Imana yanyu, mugasenga izindi mana kandi mukazikorera, uyu munsi ndababwiza ukuri ko muzarimbuka mugashira.+ 20 Muzarimbuka nk’abantu bo mu bihugu Yehova agiye kurimbura kubera ko muzaba mutarumviye Yehova Imana yanyu.+

9 “Nimwumve mwa Bisirayeli mwe! Dore uyu munsi mugiye kwambuka Yorodani,+ mujye mu bihugu bifite abaturage benshi kubarusha kandi babarusha imbaraga mubyigarurire.+ Ni ibihugu bifite imijyi ikomeye cyane, ikikijwe n’inkuta ndende cyane,+ 2 bituwe n’abantu barebare kandi banini bakomoka kuri Anaki,+ abo mwe ubwanyu muzi kandi mwumvise babavugaho ngo: ‘ni nde watsinda abahungu ba Anaki?’ 3 Uyu munsi mumenye neza ko Yehova Imana yanyu azambuka akabagenda imbere.+ Ameze nk’umuriro utwika+ kandi azarimbura abanzi banyu. Azabatsinda mubyirebera kugira ngo namwe muhite mubirukana mubarimbure nk’uko Yehova yabibasezeranyije.+

4 “Yehova Imana yanyu namara kwirukana abo bantu imbere yanyu, ntimuzibwire mu mitima yanyu muti: ‘gukiranuka kwacu ni ko kwatumye Yehova atuzana muri iki gihugu ngo tucyigarurire,’+ kuko ibikorwa bibi byabo+ ari byo bigiye gutuma Yehova abirukana. 5 Kuba mugiye mu gihugu cyabo ngo mucyigarurire, si uko mukiranuka cyangwa mukora ibyiza gusa. Ahubwo impamvu igiye gutuma Yehova yirukana abo bantu,+ ni ibibi bakora no kugira ngo Yehova akore ibyo yarahiriye ba sogokuruza banyu, Aburahamu,+ Isaka+ na Yakobo.+ 6 Ubwo rero ntimwibwire ko gukiranuka kwanyu ari ko gutumye Yehova Imana yanyu abaha iki gihugu cyiza ngo mucyigarurire, kuko mutumva.*+

7 “Ntimuzigere mwibagirwa ukuntu mwarakarije Yehova Imana yanyu mu butayu.+ Kuva igihe mwaviriye mu gihugu cya Egiputa kugera aho mugereye aha, mwakomeje kwigomeka kuri Yehova.+ 8 Ndetse no kuri Horebu mwatumye Yehova arakara. Yehova yarabarakariye cyane ku buryo yashatse no kubarimbura.+ 9 Igihe nazamukaga umusozi ngiye guhabwa ibisate by’amabuye,+ ari byo bisate biriho isezerano Yehova yagiranye namwe,+ namaze kuri uwo musozi iminsi 40 n’amajoro 40.+ Sinigeze ngira icyo ndya cyangwa ngo ngire icyo nywa. 10 Nuko Yehova ampa ibisate bibiri by’amabuye byandikishijweho urutoki rwe, byariho amagambo yose Yehova yababwiriye hagati mu muriro, igihe mwari muteraniye kuri uwo musozi.+ 11 Nyuma y’iyo minsi 40 n’amajoro 40, Yehova yampaye bya bisate bibiri by’amabuye, ari byo bisate biriho isezerano. 12 Yehova yarambwiye ati: ‘haguruka uhite umanuka uve hano, kuko abantu bawe wakuye muri Egiputa bakoze icyaha.+ Bahise bareka ibyo nabategetse. Bicuriye igishushanyo.’+ 13 Nuko Yehova arambwira ati: ‘nitegereje aba bantu nsanga ari abantu batumva.+ 14 None reka mbarimbure ntume amazina yabo yibagirana munsi y’ijuru, maze abe ari wowe uzakomokwaho n’abantu benshi kandi bafite imbaraga kubarusha.’+

15 “Nuko ndamanuka, mva kuri uwo musozi wakagaho umuriro ugurumana,+ mfite mu ntoki bya bisate bibiri biriho isezerano.+ 16 Ndebye nsanga mwacumuye kuri Yehova Imana yanyu. Mwari mwacuze igishushanyo cy’ikimasa. Mwahise mureka ibyo Yehova yari yarabategetse.+ 17 Najugunye hasi bya bisate bibiri nari mfite mu ntoki, mbijanjagurira imbere y’amaso yanyu.+ 18 Napfukamye imbere ya Yehova nk’ubwa mbere, mara iminsi 40 n’amajoro 40. Sinigeze ngira icyo ndya cyangwa ngo ngire icyo nywa,+ bitewe n’ibyaha byose mwakoze mugahemukira Yehova mukamurakaza. 19 Nari natewe ubwoba n’ukuntu Yehova yari yabarakariye cyane,+ akagera n’ubwo ashaka kubarimbura. Icyakora, icyo gihe nabwo Yehova yaranyumvise.+

20 “Yehova yarakariye cyane Aroni ku buryo yashatse kumurimbura.+ Ariko icyo gihe nabwo ninginze cyane musabira. 21 Nuko mfata cya kimasa+ mwacuze kigatuma mukora icyaha, ndagitwika, ndakijanjagura, ndagisya ngihindura umukungugu, hanyuma nyanyagiza uwo mukungugu mu mugezi watembaga uva kuri uwo musozi.+

22 “Nanone kandi mwarakarije Yehova i Tabera,+ i Masa+ n’i Kiburoti-hatava.+ 23 Igihe Yehova yaboherezaga muvuye i Kadeshi-baruneya+ akababwira ati: ‘muzamuke mwigarurire igihugu nzabaha,’ mwarigometse ntimwumvira itegeko rya Yehova Imana yanyu,+ ntimwamwizera+ kandi mwanga kumwumvira. 24 Kuva nabamenya, nta gihe mutigometse kuri Yehova.

25 “Nuko mpfukama imbere ya Yehova iminsi 40 n’amajoro 40,+ bitewe n’uko Yehova yari yavuze ko agiye kubarimbura. 26 Ntangira kwinginga Yehova nti: ‘Yehova Mwami w’Ikirenga, nturimbure aba bantu kuko ari umutungo wawe bwite.+ Wabakijije ukoresheje imbaraga zawe, ubakura mu gihugu cya Egiputa ukoresheje ukuboko kwawe gukomeye.+ 27 Ibuka abagaragu bawe, Aburahamu, Isaka na Yakobo.+ Wirengagize kutava ku izima kw’aba bantu, ntiwite ku bibi bakora no ku cyaha cyabo,+ 28 kugira ngo abo mu gihugu wadukuyemo batazavuga bati: “Yehova yananiwe kubajyana mu gihugu yabasezeranyije kandi kubera ko abanga, yabakuye ino kugira ngo abicire mu butayu.”+ 29 Byongeye kandi ni abantu bawe, bakaba n’umutungo wawe bwite,+ wakujeyo imbaraga zawe nyinshi.’*+

10 “Icyo gihe Yehova yarambwiye ati: ‘ubaze ibisate bibiri by’amabuye bimeze nka bya bindi bya mbere,+ ubaze n’isanduku mu mbaho maze uzamuke unsange ku musozi. 2 Ndi bwandike kuri ibyo bisate amagambo yari kuri bya bisate bya mbere wamennye, kandi uzabishyire mu isanduku.’ 3 Nuko mbaza isanduku mu mbaho zo mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya, mbaza n’ibisate bibiri by’amabuye bimeze nk’ibya mbere, ndazamuka njya kuri uwo musozi mbitwaye mu ntoki.+ 4 Yehova yandika kuri ibyo bisate amagambo nk’ayo yari yanditse ku bya mbere,+ ni ukuvuga Amategeko Icumi*+ yababwiye ari hagati mu muriro,+ igihe mwari muteraniye+ kuri wa musozi. Ibyo birangiye Yehova ampa ibyo bisate. 5 Nuko ndamanuka mva kuri uwo musozi,+ mbishyira muri ya sanduku nari nabaje, kugira ngo bigumemo nk’uko Yehova yari yabintegetse.

6 “Abisirayeli bava i Beroti Bene-yakani bajya i Mosera. Aho ni ho Aroni yapfiriye, aba ari na ho bamushyingura+ maze umuhungu we Eleyazari amusimbura ku murimo w’ubutambyi.+ 7 Bava aho bajya i Gudigoda, bava i Gudigoda bajya i Yotibata,+ mu karere karimo ibibaya bitembamo imigezi.

8 “Icyo gihe Yehova yatoranyije Abalewi+ kugira ngo bajye baheka isanduku y’isezerano rya Yehova,+ bahagarare imbere ya Yehova kugira ngo bamukorere kandi bahe abantu umugisha mu izina rye+ nk’uko babikora kugeza n’uyu munsi.* 9 Ni yo mpamvu Lewi atahawe umugabane n’umurage* mu bavandimwe be. Yehova ni we murage we nk’uko Yehova Imana yawe yabimubwiye.+ 10 Naho njye, namaze kuri uwo musozi iminsi 40 n’amajoro 40+ nk’ubwa mbere kandi icyo gihe nabwo Yehova yaranyumvise.+ Yehova ntiyashatse kubarimbura. 11 Nuko Yehova arambwira ati: ‘haguruka uyobore aba bantu, muve hano kugira ngo bajye kwigarurira igihugu narahiye ko nzaha ba sekuruza.’+

12 “None mwa Bisirayeli mwe, ni iki Yehova Imana yanyu abasaba?+ Dore icyo abasaba ni iki: Ni ugutinya Yehova Imana yanyu,+ mukamwubaha,+ mukamukunda, mugakorera Yehova Imana yanyu n’umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose,+ 13 kandi mugakurikiza amabwiriza n’amategeko ya Yehova mbategeka uyu munsi, kugira ngo mumererwe neza.+ 14 Dore ijuru ni irya Yehova Imana yanyu, ndetse ijuru risumba ayandi n’isi n’ibiyirimo byose ni ibye.+ 15 Ba sogokuruza banyu ni bo bonyine Yehova yiyegereje arabakunda, ku buryo yatoranyije ababakomotseho,+ ari bo mwe, abatoranya mu bandi bantu benshi none uyu munsi muri abe. 16 Mugomba kweza imitima yanyu*+ kandi mukareka kunsuzugura.*+ 17 Yehova Imana yanyu ni Imana iruta izindi mana zose,+ ni Umwami w’abami, Imana ikomeye, ifite imbaraga kandi abantu bakwiriye gutinya no kubaha. Ni Imana itagira uwo irenganya+ cyangwa ngo yemere ruswa. 18 Irenganura imfubyi n’umupfakazi,+ igakunda umunyamahanga,+ ikamuha ibyokurya n’imyambaro. 19 Namwe mujye mukunda umunyamahanga kuko mwabaye abanyamahanga mu gihugu cya Egiputa.+

20 “Mujye mutinya Yehova Imana yanyu. Mujye mumukorera,+ mumubere indahemuka kandi mujye murahira mu izina rye. 21 Ni we wenyine mugomba gusingiza.+ Ni we Mana yanyu yabakoreye ibi bintu byose bitangaje kandi biteye ubwoba mwiboneye n’amaso yanyu.+ 22 Ba sogokuruza banyu bagiye muri Egiputa+ ari abantu 70, none Yehova Imana yanyu yatumye muba benshi mungana n’inyenyeri zo mu kirere.+

11 “Mugomba gukunda Yehova Imana yanyu,+ mugakurikiza ibyo abasaba kandi buri gihe mukumvira amabwiriza n’amategeko ye. 2 Uyu munsi muzi neza ko ari mwe mbwira. Simbwira abana banyu kuko batigeze bamenya uko Yehova Imana yanyu yabahannye cyangwa ngo babibone.+ Ntibabonye ukuntu akomeye+ n’ukuntu afite imbaraga nyinshi.+ 3 Ntibabonye ibimenyetso n’ibintu byose yakoreye muri Egiputa, abikoreye Farawo umwami wa Egiputa n’igihugu cye cyose,+ 4 ibyo yakoreye amafarashi ye, amagare ye y’intambara n’ibyo yakoreye ingabo za Egiputa, agatuma zirengerwa n’amazi y’Inyanja Itukura igihe zari zibakurikiye, maze Yehova akazirimbura burundu.+ 5 Nanone ntibabonye ibyo yabakoreye mu butayu kugeza mugeze hano, 6 cyangwa ibyo yakoreye abahungu ba Eliyabu umuhungu wa Rubeni, ari bo Datani na Abiramu, igihe ubutaka bwasamaga bukabamira, bo n’imiryango yabo n’amahema yabo n’ikintu cyose cyangwa umuntu wese wari kumwe na bo, bukabamira Abisirayeli bose babireba.+ 7 Mwe ubwanyu mwiboneye ibintu byose bikomeye Yehova yakoze.

8 “Mujye mwumvira amategeko yose mbategeka uyu munsi, kugira ngo mukomere kandi mujye mu gihugu mugiye kwigarurira, 9 bityo muzabeho imyaka myinshi,+ muri mu gihugu Yehova yarahiye ko azaha ba sogokuruza banyu n’ababakomokaho,+ ari cyo gihugu gitemba amata n’ubuki.+

10 “Igihugu mugiye kwigarurira ntikimeze nk’igihugu cya Egiputa mwavuyemo, aho mwateraga imbuto mukazuhira bibagoye cyane, nk’uwuhira akarima k’imboga. 11 Ahubwo ni igihugu cy’imisozi n’ibibaya,+ kigwamo imvura ihagije.+ 12 Ni igihugu Yehova Imana yanyu yitaho. Yehova Imana yanyu agihozaho ijisho, kuva mu ntangiriro z’umwaka kugeza mu mpera zawo.

13 “Nimwumvira amategeko yanjye mbategeka uyu munsi mudaca ku ruhande, mugakunda Yehova Imana yanyu n’umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose,+ 14 nanjye nzagusha imvura mu gihugu cyanyu igwe mu gihe cyayo cyagenwe, mbahe imvura y’umuhindo* n’imvura y’itumba* kandi muzasarura imyaka yanyu, mubone divayi nshya, mugire n’amavuta.+ 15 Nzatuma imirima yanyu imeramo ubwatsi bw’amatungo kandi namwe muzarya muhage.+ 16 Mwirinde kugira ngo mudashukwa,* mugateshuka, mugasenga izindi mana mukazunamira.+ 17 Ibyo byatuma Yehova abarakarira cyane, ntiyongere kubaha imvura,+ ubutaka ntibwongere kwera maze mugahita murimbuka mugashira mu gihugu cyiza Yehova agiye kubaha.+

18 “Aya mategeko yanjye ajye ahora ku mitima yanyu kandi mujye muyakurikiza mu buzima bwanyu bwose. Muzayahambire ku kuboko kugira ngo mutayibagirwa kandi azababere nk’ikimenyetso kiri mu gahanga.*+ 19 Mujye muyigisha abana banyu, muyababwire igihe mwicaye mu nzu, igihe mugenda mu nzira, igihe muryamye n’igihe mubyutse.+ 20 Muzayandike ku mpande zombi z’imiryango* y’inzu zanyu no ku marembo y’umujyi wanyu, 21 kugira ngo mwe n’abana banyu muzabeho imyaka myinshi+ muri mu gihugu Yehova yarahiye ko azaha ba sogokuruza banyu,+ mubeho imyaka myinshi nk’iyo ijuru rizamara hejuru y’isi.

22 “Nimukurikiza aya mategeko yose mbategeka uyu munsi mudaca ku ruhande, mugakunda Yehova Imana yanyu,+ mukamwumvira muri byose kandi mukamubera indahemuka,+ 23 Yehova na we azirukana abantu bo muri ibyo bihugu byose.+ Muzigarurira ibyo bihugu nubwo birimo abantu benshi kubarusha kandi babarusha imbaraga.+ 24 Aho muzakandagiza ikirenge hose hazaba ahanyu.+ Igihugu cyanyu kizaba gitangiriye ku butayu kigere muri Libani, kive kuri rwa Ruzi, ari rwo ruzi rwa Ufurate, kigere ku nyanja iri mu burengerazuba.*+ 25 Nta muntu n’umwe uzashobora kubarwanya.+ Nk’uko Yehova Imana yanyu yabibasezeranyije, azatuma abatuye igihugu cyose muzakandagiramo babatinya bagire ubwoba bwinshi.+

26 “Dore uyu munsi mbashyize imbere imigisha n’ibyago.*+ 27 Nimwumvira amategeko ya Yehova Imana yanyu mbategeka uyu munsi, muzahabwa imigisha.+ 28 Ariko nimutumvira amategeko ya Yehova Imana yanyu, ntimukurikize ibyo mbategeka uyu munsi mugasenga izindi mana mutigeze kumenya, muzagerwaho n’ibyago.+

29 “Yehova Imana yanyu nabageza mu gihugu mugiye kwigarurira, muzavugire imigisha ku Musozi wa Gerizimu, naho ibyago mubivugire ku Musozi wa Ebali.+ 30 Iyo misozi iri mu burengerazuba bwa Yorodani, mu gihugu cy’Abanyakanani batuye muri Araba ahateganye n’i Gilugali, hafi y’ibiti binini by’i More.+ 31 Mugiye kwambuka Yorodani mujye mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo mucyigarurire.+ Nimucyigarurira mukagituramo, 32 muzitonde mukurikize amabwiriza yose mbahaye n’amategeko yose mbategetse uyu munsi.+

12 “Aya ni yo mabwiriza n’amategeko muzitondera, mukayakurikiza iminsi yose muzaba mukiriho, igihe muzaba mugeze mu gihugu Yehova Imana ya ba sogokuruza banyu izatuma mwigarurira. 2 Muzasenye ahantu hose abantu bo mu bihugu mugiye kwirukana basengeraga imana zabo,+ haba ku misozi miremire, ku dusozi cyangwa munsi y’ibiti byose bitoshye. 3 Ibicaniro byabo muzabisenye, inkingi z’amabuye basenga* muzimenagure,+ inkingi z’ibiti basenga* muzitwike, ibishushanyo bibajwe by’imana zabo mubiteme,+ kandi muzatume amazina yazo yibagirana aho hantu.+

4 “Ntimugasenge Yehova Imana yanyu nk’uko basenga imana zabo.+ 5 Ahubwo muzashake ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya mu gace imiryango yanyu yose izaba ituyemo kugira ngo hitirirwe izina rye kandi ahabe. Aho ni ho muzajya mujya.+ 6 Aho ni ho muzajya mujyana ibitambo byanyu bitwikwa n’umuriro+ n’ibindi bitambo byanyu, ibya cumi byanyu+ n’amaturo yanyu,+ ibitambo byanyu byo kugaragaza ko umuntu yakoze ibyo yasezeranyije Imana n’amaturo yanyu atangwa ku bushake,+ n’amatungo yose yavutse mbere, zaba ihene, inka cyangwa intama.+ 7 Aho ni ho muzajya musangirira ibyokurya n’abo mu ngo zanyu muri imbere ya Yehova Imana yanyu,+ mwishimire ibyo mukora byose,+ kuko Yehova Imana yanyu yabahaye umugisha.

8 “Ntimuzakore nk’ibintu byose dukorera hano uyu munsi, aho umuntu wese akora ibyo yishakiye, 9 kuko mutaragera aho muzatura,+ ni ukuvuga aho Yehova Imana yanyu agiye kubaha. 10 Nimwambuka Yorodani,+ mugatura mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo kibe icyanyu, azabakiza abanzi banyu bose babakikije kandi rwose muzagira umutekano.+ 11 Ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya kugira ngo hitirirwe izina rye,+ ni ho muzajya mujyana ibyo mbategeka byose, ni ukuvuga ibitambo byanyu bitwikwa n’umuriro, ibindi bitambo byanyu, ibya cumi byanyu,+ amaturo yanyu n’ibyo muzatoranya byose ngo mubitange bibe ituro ryo gukora ibintu byose muzasezeranya Yehova. 12 Muzishimire imbere ya Yehova Imana yanyu,+ mwe n’abahungu banyu, abakobwa banyu, abagaragu banyu, abaja banyu n’Umulewi uri mu mujyi wanyu, kuko atahawe umugabane cyangwa umurage muri mwe.+ 13 Muzirinde gutambira ibitambo byanyu bitwikwa n’umuriro ahandi hantu mubonye hose.+ 14 Ahubwo ahantu Yehova azatoranya mu gace imiryango yanyu izaba ituyemo, ni ho honyine muzajya mutambira ibitambo byanyu bitwikwa n’umuriro kandi ni ho muzajya mukorera ibyo mbategeka byose.+

15 “Ariko nimwifuza inyama muzabage itungo, murye inyama,+ muzirire mu mijyi yanyu yose, mwishimire imigisha Yehova Imana yanyu yabahaye. Umuntu wanduye* n’utanduye bashobora kuziryaho, nk’uko murya isha n’impara. 16 Icyakora ntimukarye amaraso.+ Muzayavushirize hasi nk’uko bamena amazi.+ 17 Ntimuzemererwa kurira mu mijyi yanyu icya cumi cy’ibyo mwejeje, icya cumi cya divayi nshya, icya cumi cy’amavuta, amatungo yavutse mbere, yaba ihene, intama cyangwa inka,+ amaturo yose yo kugaragaza ko umuntu yakoze ibyo yasezeranyije Imana cyangwa amaturo mutanga ku bushake n’andi maturo mutanga. 18 Ahubwo mwe n’abahungu banyu, abakobwa banyu, abagaragu banyu, abaja banyu n’Abalewi bari mu mujyi wanyu, muzabisangirire imbere ya Yehova Imana yanyu, ni ukuvuga ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya.+ Muzishimire imbere ya Yehova Imana yanyu mu byo mukora byose. 19 Muzitonde ntimuzirengagize Abalewi+ igihe cyose muzamara muri kumwe na bo mu gihugu cyanyu.

20 “Yehova Imana yanyu niyagura igihugu cyanyu kikaba kinini+ nk’uko yabibasezeranyije,+ maze hakagira uvuga ati: ‘ndumva nshaka kurya inyama’ bitewe n’uko azaba yumva azishaka cyane, ajye azirya kubera ko azaba azishaka.+ 21 Ahantu Yehova Imana yanyu azahitamo gushyira izina rye+ nihaba kure y’iwanyu, muzabage amwe mu matungo yanyu Yehova yabahaye, mukurikije uko nabategetse, muyarire mu mijyi yanyu igihe cyose mubishaka. 22 Ayo matungo muzayarye nk’uko murya isha n’impala.+ Umuntu wanduye n’utanduye bashobora kuyaryaho. 23 Icyakora mwiyemeze mumaramaje kutazarya amaraso,+ kuko amaraso ari ubuzima.+ Ntimuzarye inyama n’amaraso.* 24 Ntimuzayarye. Muzayavushirize hasi nk’uko bamena amazi.+ 25 Muzirinde ntimuzayarye kugira ngo muzabone imigisha, mwe n’abazabakomokaho kuko ari bwo muzaba mukoze ibyo Yehova abona ko bikwiriye. 26 Ibintu bigenewe Imana mushaka gutanga ngo bibe ituro n’amaturo yanyu yo kugaragaza ko umuntu yakoze ibyo yasezeranyije Imana, ni byo byonyine muzajyana ahantu Yehova azatoranya. 27 Mujye mutamba ibitambo byanyu bitwikwa n’umuriro, ni ukuvuga inyama n’amaraso,+ mubitambire ku gicaniro* cya Yehova Imana yanyu. Amaraso y’ibitambo byanyu mujye muyasuka hasi aho igicaniro cya Yehova Imana yanyu giteretse,+ ariko inyama zo mushobora kuzirya.

28 “Mwitonde mujye mukurikiza aya mategeko yose mbategeka, kugira ngo mwe n’abazabakomokaho mumererwe neza kugeza iteka ryose, kuko ari bwo muzaba mukoze ibyiza Yehova Imana yanyu abona ko bikwiriye.

29 “Yehova Imana yanyu narimbura abantu bo mu bihugu mugiye kwigarurira+ mugatura mu bihugu byabo, 30 muzirinde kugira ngo namara kurimbura abantu bo muri ibyo bihugu, mutazagwa mu mutego mugakora nk’ibyo bakoraga. Ntimuzabaze iby’imana zabo muti: ‘aba bantu basengaga imana zabo bate, ngo natwe tubikore?’+ 31 Ntimugakorere ibyo bintu Yehova Imana yanyu, kuko ibintu byose bakorera imana zabo Yehova abyanga cyane. Bahora batwika abahungu babo n’abakobwa babo babatura imana zabo.+ 32 Mujye mwitonda mukore ibyo mbategeka byose.+ Ntimukagire icyo mwongeraho cyangwa ngo mugire icyo mugabanyaho.+

13 “Muri mwe nihaduka umuhanuzi cyangwa umuntu uvuga ko yarose ibizaba, akabaha ikimenyetso cyangwa akababwira ko hazabaho ikintu runaka, 2 maze icyo kimenyetso yabahaye cyangwa icyo kintu yababwiye agira ati: ‘nimuze dusenge izindi mana mutigeze kumenya maze tuzikorere,’ mukabona kirabaye, 3 ntimuzumvire uwo muhanuzi cyangwa uwo muntu uvuga ko yarose ibizaba,+ kuko Yehova Imana yanyu azaba ari kubagerageza+ kugira ngo amenye niba mukunda Yehova Imana yanyu n’umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose.+ 4 Mujye mukurikira Yehova Imana yanyu abe ari we mutinya, mukurikize amategeko ye, mumwumvire, abe ari we mukorera kandi mumubere indahemuka.+ 5 Uwo muhanuzi cyangwa uwo muntu uvuga ko yarose ibizaba azicwe,+ kubera ko azaba yabashishikarije kwigomeka kuri Yehova Imana yanyu wabakuye mu gihugu cya Egiputa, akabacungura akabakiza imirimo ivunanye mwakoreshwaga. Uwo muntu azicwe kubera ko azaba yashatse kubayobya ngo mudakurikiza amategeko Yehova Imana yanyu yabategetse. Muzakure ikibi muri mwe.+

6 “Umuntu muvukana, umuhungu wawe, umukobwa wawe, umugore wawe ukunda cyane cyangwa incuti yawe magara, nagerageza kukoshya mu ibanga ati: ‘ngwino dukorere izindi mana,’+ imana utigeze kumenya, yaba wowe cyangwa ba sogokuruza bawe, 7 imana abantu bo mu bihugu bigukikije basenga, yaba aba hafi cyangwa aba kure, kuva ku mpera y’isi ukagera ku yindi, 8 ntuzemere ibyifuzo by’uwo muntu cyangwa ngo umutege amatwi.+ Ntuzamubabarire, ngo umugirire impuhwe cyangwa ngo umuhishire. 9 Ahubwo uzamwice.+ Azabe ari wowe ubanza kumutera amabuye kugira ngo umwice, abandi bose na bo babone kumutera amabuye.+ 10 Uzamutere amabuye apfe+ kuko yashatse gutuma ureka gukorera Yehova Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, aho wakoreshwaga imirimo ivunanye cyane. 11 Ibyo bizatuma Abisirayeli bose babyumva batinye kandi ntibongere gukora ikintu kibi nk’icyo muri mwe.+

12 “Nimuramuka mwumvise amakuru aturutse muri umwe mu mijyi yanyu Yehova Imana yanyu yabahaye kugira ngo muyituremo, bavuga bati: 13 ‘hari abantu b’imburamumaro bavuye muri mwe bagerageza gushuka abatuye mu mujyi wabo bababwira bati: “nimuze dukorere izindi mana,” imana mutigeze kumenya,’ 14 muzabikurikirane, mubigenzure, mubibaririze neza mwitonze.+ Nimusanga ari ukuri koko, icyo kintu kibi cyane cyarakozwe, 15 muzicishe inkota abaturage b’uwo mujyi.+ Uwo mujyi n’ibiwurimo byose n’amatungo awurimo yose, muzabirimbuze+ inkota. 16 Ibintu byose by’agaciro mwakuye muri uwo mujyi muzabirundanyirize hamwe aho abantu bose bahurira, mutwike uwo mujyi n’ibyo mwakuyemo byose, bibere Yehova Imana yanyu ituro riturwa ryose uko ryakabaye kandi uwo mujyi ntuzongere guturwa kugeza iteka ryose. Ntuzongere kubakwa ukundi. 17 Ntihazagire ikintu na kimwe mu bigomba kurimburwa mutwara+ kugira ngo Yehova ashire uburakari bwe bwinshi, abagirire imbabazi kandi rwose abagaragarize impuhwe, atume mubyara abana mube benshi, nk’uko yabirahiriye ba sogokuruza banyu.+ 18 Mujye mwumvira Yehova Imana yanyu mukurikize amategeko ye yose mbategeka uyu munsi kugira ngo mukore ibyo Yehova Imana yanyu abona ko bikwiriye.+

14 “Muri abana ba Yehova Imana yanyu. Ntimukikebagure ku mubiri+ cyangwa ngo mwiyogoshe ibitsike muririra umuntu wapfuye,+ 2 kuko Yehova Imana yanyu abona ko muri abera+ kandi Yehova akaba yarabatoranyije mu bantu bose+ bari ku isi kugira ngo mube abantu be, ni ukuvuga umutungo we wihariye.*

3 “Ntimukarye ikintu cyose Imana yanga.+ 4 Izi ni zo nyamaswa n’amatungo mushobora kurya:+ Ikimasa, intama, ihene, 5 impala, isha, ifumberi, ihene yo mu misozi, impongo, intama y’ishyamba n’isirabo. 6 Inyamaswa zifite ibinono* bigabanyijemo kabiri kandi zuza* na zo mushobora kuzirya. 7 Ariko mu nyamaswa zuza n’izifite ibinono bigabanyijemo kabiri, izo mutagomba kurya ni izi: Ingamiya, urukwavu n’impereryi, kuko zuza ariko zikaba zidafite ibinono bigabanyijemo kabiri. Muzabone ko zanduye.*+ 8 Ingurube na yo ntimukayirye, kuko ifite ibinono bigabanyijemo kabiri ariko ikaba ituza. Muzabone ko ari ikintu cyanduye. Ntimuzarye inyama zabyo cyangwa ngo mukore ku ntumbi zabyo.

9 “Mu bintu byose biba mu mazi, ibi ni byo mushobora kurya: Ibintu byose bigira amababa n’amagaragamba.+ 10 Ariko ikintu cyose kitagira amababa n’amagaragamba ntimuzakirye. Muzabone ko cyanduye.

11 “Ikiguruka cyose kitanduye mushobora kukirya. 12 Ariko ibi byo ntimugomba kubirya: Kagoma, itanangabo, inkongoro yirabura,+ 13 icyaruzi gitukura, icyaruzi cyirabura, sakabaka n’amoko yazo yose, 14 ibikona byose n’amoko yabyo yose, 15 otirishe,* igihunyira, nyiramurobyi, agaca n’amoko yatwo yose, 16 igihunyira gito, igihunyira cy’amatwi maremare, isapfu, 17 inzoya, inkongoro, sarumfuna, 18 igishondabagabo,* ibiyongoyongo n’amoko yabyo yose, samusure n’agacurama. 19 Udusimba twose dufite amababa muzabone ko twanduye. Ntimukaturye. 20 Ikiguruka cyose kitanduye mushobora kukirya.

21 “Ntimukarye itungo ryipfushije.+ Mushobora kuriha umuntu waje gutura mu mujyi wanyu akarirya cyangwa mukarigurisha umunyamahanga kuko Yehova Imana yanyu abona ko muri abantu bera.

“Ntimugatekeshe umwana w’ihene amata* ya nyina.+

22 “Buri mwaka mujye mutanga kimwe cya cumi cy’ibyo mwejeje mu mirima yanyu.+ 23 Mujye murya icya cumi cy’ibyo mwejeje, ni ukuvuga divayi nshya, amavuta n’amatungo yavutse mbere haba mu nka, mu ihene cyangwa mu ntama, mubirire imbere ya Yehova Imana yanyu, mubirire ahantu azatoranya kugira ngo hitirirwe izina rye,+ bityo mwige gutinya Yehova Imana yanyu.+

24 “Ariko ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya kugira ngo hitirirwe izina rye nihaba kure,+ mukabona mudashobora gukora urwo rugendo rurerure mujyanyeyo ibyo bintu byose, (kubera ko Yehova Imana yanyu azabaha imigisha,) 25 muzabivunjemo amafaranga, muyafate maze mujye ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya. 26 Ayo mafaranga muzayagure ikintu umutima wanyu wifuza, yaba inka, intama, ihene, divayi, ibinyobwa bisindisha cyangwa ikindi kintu cyose umutima wanyu ushaka, mubirire aho hantu imbere ya Yehova Imana yanyu mwishimye, muri kumwe n’abo mu ngo zanyu.+ 27 Ntimuzirengagize Abalewi bari mu mijyi yanyu,+ kuko nta mugabane cyangwa umurage bahawe muri mwe.+

28 “Uko imyaka itatu ishize, mujye muzana kimwe cya cumi cy’ibyo mwejeje byose muri uwo mwaka, mubishyire mu mijyi yanyu.+ 29 Hanyuma Abalewi bazajye babirya bahage, kuko bo batahawe umurage cyangwa umugabane. Nanone abanyamahanga, imfubyi n’abapfakazi bari mu mijyi yanyu bajye baza babirye bahage+ kugira ngo Yehova Imana yanyu azabahe imigisha mu byo mukora byose.+

15 “Uko imyaka irindwi ishize, mujye murekera abantu amadeni babarimo.+ 2 Uku ni ko muzajya murekera amadeni abayabarimo. Umuntu wese wahaye mugenzi we ideni ajye arimurekera. Ntagahate mugenzi we cyangwa umuvandimwe we ngo amwishyure, kuko bazaba batangaje ko abantu batishyuza abandi amadeni babarimo nk’uko Yehova yabivuze.+ 3 Umunyamahanga we ushobora kumuhatira kukwishyura,+ ariko ikintu cyose wahaye umuvandimwe wawe ujye ukimurekera. 4 Icyakora ntihazagire umuntu ukena ari muri mwe, kuko Yehova azabahera umugisha+ mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo kibe umurage wanyu. 5 Ariko ibyo bizaba ari uko gusa mwumviye Yehova Imana yanyu, mukumvira amategeko yose mbategeka uyu munsi mubyitondeye.+ 6 Yehova Imana yanyu azabaha umugisha nk’uko yabibasezeranyije kandi muzaguriza abantu bo mu bihugu byinshi, ariko mwebwe ntimuzaka inguzanyo.+ Muzategeka ibihugu byinshi ariko byo ntibizabategeka.+

7 “Umuvandimwe wanyu utuye muri mwe, mu mijyi yo mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha, nakena ntimuzamwirengagize cyangwa ngo mureke kugirira ubuntu uwo muvandimwe wanyu ukennye.+ 8 Mujye mugira ubuntu mugire icyo muha abavandimwe banyu,+ mubagurize ibyo bakeneye byose n’ibyo bifuza byose. 9 Muzirinde kugira ngo mudatekereza ibibi mu mitima yanyu, mukavuga muti: ‘dore umwaka wa karindwi, umwaka wo kurekera abantu amadeni, ugiye kugera,’+ maze mukirengagiza kugirira ubuntu abavandimwe banyu bakennye, ntimugire icyo mubaha. Nibaramuka batakiye Yehova bakabarega, bizatuma mubarwaho icyaha.+ 10 Mujye mugira ubuntu mugire icyo muha abavandimwe banyu+ kandi mubikore mubikuye ku mutima. Ibyo ni byo bizatuma Yehova Imana yanyu abaha imigisha mu byo mukora byose no mu mishinga yanyu yose.+ 11 Mu gihugu cyanyu ntihazabura umukene.+ Ni yo mpamvu mbategeka nti: ‘mujye mugira ubuntu mugire icyo muha abababaye n’abavandimwe banyu bakennye bari mu gihugu cyanyu.’+

12 “Nugura umuvandimwe wawe w’Umuheburayo cyangwa Umuheburayokazi akagukorera imyaka itandatu, mu mwaka wa karindwi uzamureke agende agire umudendezo.+ 13 Numureka akagenda kugira ngo agire umudendezo, ntuzamusezerere nta cyo umuhaye. 14 Uzagire ubuntu ugire icyo umuha yaba intama, ihene, ibinyampeke, amavuta cyangwa divayi. Uzamuhe ukurikije ibyo Yehova Imana yawe yaguhaye. 15 Mujye mwibuka ko mwabaye abacakara mu gihugu cya Egiputa maze Yehova Imana yanyu akabacungura. Ni yo mpamvu uyu munsi mbategeka gukora ibyo byose.

16 “Ariko uwo mugaragu nakubwira ati: ‘sinshaka gutandukana nawe,’ bitewe n’uko agukunda wowe n’abo mu rugo rwawe kandi akaba yari amerewe neza akiri kumwe nawe,+ 17 uzamuzane hafi y’urugi umutobore ugutwi ukoresheje akuma gasongoye,* abe umugaragu wawe iteka. Ibyo azabe ari byo uzakorera n’umuja wawe. 18 Ariko numureka ngo agende abone umudendezo, ntibikakubabaze kuko ibyo yagukoreye mu myaka itandatu bikubye inshuro ebyiri iby’umukozi ukorera ibihembo kandi Yehova Imana yawe akaba yaraguhaye umugisha mu byo ukora byose.

19 “Amatungo yanyu yose y’ibigabo yavutse mbere, zaba inka, ihene cyangwa intama, mujye muyegurira Yehova Imana yanyu.+ Ntimukagire umurimo uwo ari wo wose mukoresha ibimasa byanyu byavutse mbere, cyangwa ngo mwogoshe ubwoya bw’intama zanyu zavutse mbere. 20 Uko umwaka ushize, mwe n’abo mu ngo zanyu mujye murira ayo matungo imbere ya Yehova Imana yanyu, muyarire ahantu Yehova azatoranya.+ 21 Ariko niba itungo rifite ikibazo,* rikaba ryararemaye cyangwa ryarahumye, ntimuzaritambire Yehova Imana yanyu.+ 22 Muzaririre mu mijyi yanyu nk’uko murya isha n’impara+ kandi umuntu wanduye* n’utanduye* bashobora kuriryaho. 23 Icyakora ntimuzarye amaraso yaryo.+ Muzayavushirize hasi nk’uko bamena amazi.+

16 “Mujye mwibuka ko mugomba kwizihiriza Yehova Imana yanyu+ Pasika mu kwezi kwa Abibu,* kuko muri uko kwezi nijoro ari bwo Yehova Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Egiputa.+ 2 Mujye mutambira Yehova Imana yanyu igitambo cya Pasika+ mukuye mu ntama zanyu, mu ihene zanyu cyangwa mu nka zanyu,+ mugitambire ahantu Yehova azatoranya ngo hitirirwe izina rye.+ 3 Ntimukagire ikintu cyose kirimo umusemburo murisha icyo gitambo.+ Mu gihe cy’iminsi irindwi muzajye murya imigati itarimo umusemburo, ari yo migati y’umubabaro, kuko mwavuye mu gihugu cya Egiputa vuba vuba.+ Mujye mubigenza mutyo, mwibuka umunsi mwaviriye mu gihugu cya Egiputa, mubikore igihe cyose muzaba mukiriho.+ 4 Mu gihe cy’iminsi irindwi ntihazagire umusemburo uboneka mu gihugu cyanyu cyose+ kandi ntihazagire inyama z’igitambo muzatamba ku mugoroba w’umunsi wa mbere zirara ngo zigeze mu gitondo.+ 5 Ntimuzaba mwemerewe gutambira igitambo cya Pasika mu mujyi uwo ari wo wose Yehova Imana yanyu agiye kubaha. 6 Ahubwo ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya ngo hitirirwe izina rye, ni ho muzajya mutambira igitambo cya Pasika nimugoroba izuba rikimara kurenga,+ kuko icyo gihe ari bwo mwavuye muri Egiputa. 7 Inyama z’icyo gitambo muzazitekere ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya+ kandi abe ari ho muzirira.+ Hanyuma mu gitondo muzasubire mu mahema yanyu. 8 Muzamare iminsi itandatu murya imigati itarimo umusemburo, hanyuma ku munsi wa karindwi habe ikoraniro ryihariye rya Yehova Imana yanyu. Ntimukagire umurimo uwo ari wo wose mukora kuri uwo munsi.+

9 “Muzabare ibyumweru birindwi, mubibare muhereye ku munsi muzatangiriraho gusarura imyaka iri mu mirima yanyu.+ 10 Hanyuma muzizihirize Yehova Imana yanyu Umunsi Mukuru w’Ibyumweru,+ muzane amaturo yanyu atangwa ku bushake mukurikije uko Yehova Imana yanyu yabahaye umugisha.+ 11 Muzajye mwishimira imbere ya Yehova Imana yanyu, yaba mwe, abahungu banyu, abakobwa banyu, abagaragu banyu, abaja banyu, Abalewi bari mu mijyi yanyu, abanyamahanga, imfubyi n’abapfakazi bari muri mwe, mwishimire ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya kugira ngo hitirirwe izina rye.+ 12 Mujye mwibuka ko mwabaye abacakara mu gihugu cya Egiputa+ maze mwumvire kandi mwubahirize aya mategeko.

13 “Nimumara kubika ibyo muvanye ku mbuga muhuriraho imyaka, mukabika divayi mukuye aho mwengera n’amavuta mukuye aho muyakamurira, mujye mumara iminsi irindwi mwizihiza Umunsi Mukuru w’Ingando.*+ 14 Muzajye mwishima kuri uwo munsi mukuru,+ mwishimane n’abahungu banyu, abakobwa banyu, abagaragu banyu, abaja banyu, Abalewi, abanyamahanga, imfubyi n’abapfakazi bari mu mijyi yanyu. 15 Mujye mumara iminsi irindwi mwizihiriza Yehova Imana yanyu umunsi mukuru,+ muwizihirize ahantu Yehova azatoranya, kuko Yehova Imana yanyu azabaha umugisha, umusaruro wanyu wose ukiyongera. Azabaha imigisha mu byo muzakora byose+ kandi rwose muzishime munezerwe.+

16 “Inshuro eshatu mu mwaka, umuntu wese w’igitsina gabo wo muri mwe ajye aza imbere ya Yehova Imana yanyu, ahantu Imana yanyu izatoranya. Ajye aza ku Munsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo,+ ku Munsi Mukuru w’Ibyumweru+ no ku Munsi Mukuru w’Ingando+ kandi ntihakagire uza imbere ya Yehova nta kintu azanye. 17 Buri wese muri mwe azatange ituro akurikije umugisha Yehova Imana yanyu yamuhaye.+

18 “Muzishyirireho abacamanza+ n’abayobozi mu mijyi yose Yehova Imana yanyu agiye kubaha mukurikije imiryango yanyu kandi bajye bacira abaturage imanza zitabera. 19 Ntimukabeshye mu gihe muca urubanza.+ Nanone ntimugakoreshe ikimenyane+ cyangwa ngo mwemere ruswa, kuko ihuma amaso abanyabwenge+ kandi igatuma abakiranutsi bavuga amagambo y’ibinyoma. 20 Ku birebana n’ubutabera, mujye mukurikiza ubutabera+ kugira ngo mukomeze kubaho kandi muture mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha.

21 “Nimwubaka igicaniro cya Yehova Imana yanyu, ntimuzagire igiti icyo ari cyo cyose mutera hafi yacyo ngo mujye mugisenga.+

22 “Nanone ntimuziyubakire inkingi y’amabuye* ngo muyisenge,+ kuko ari ikintu Yehova Imana yanyu yanga rwose.

17 “Ntimugatambire Yehova Imana yanyu ikimasa cyangwa intama ifite ikibazo,* kuko Yehova Imana yanyu abyanga cyane.+

2 “Birashoboka ko muri umwe mu mijyi Yehova Imana yanyu agiye kubaha, hazaboneka umugabo cyangwa umugore wo muri mwe ukora ikintu kibi Yehova Imana yanyu yanga, akarenga ku isezerano rye,+ 3 agatandukira akajya gusenga izindi mana akazunamira cyangwa akunamira izuba, ukwezi cyangwa ibindi bintu byo mu ijuru+ kandi ibyo ntarigeze mbibategeka.+ 4 Ibyo bintu nibabibabwira cyangwa mukabyumva maze mwagenzura neza mugasanga ari ukuri koko,+ ibyo bintu bibi cyane byarakozwe muri Isirayeli, 5 uwo mugabo cyangwa uwo mugore wakoze ibyo bintu bibi, muzamujyane ku marembo y’umujyi, mumutere amabuye apfe.+ 6 Uwo muntu nashinjwa n’abantu babiri cyangwa batatu+ azicwe. Icyakora nashinjwa n’umuntu umwe+ gusa ntazicwe. 7 Abamushinje ni bo bazabanza gufata iya mbere bamutere amabuye kugira ngo bamwice, hanyuma abandi bose na bo babone kumutera amabuye. Muzakure ikibi muri mwe.+

8 “Nibabazanira urubanza mukabona rubakomereye cyane, rwaba ari urubanza rurebana no kumena amaraso,+ urubanza rw’umuntu uvuga ko yarenganyijwe, urubanza rufitanye isano n’urugomo cyangwa ibibazo byateye impaka mu mujyi wanyu, muzajye ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya.+ 9 Muzasange abatambyi b’Abalewi n’umucamanza+ uzaba uriho icyo gihe, mubagishe inama maze bababwire uko mwaca urwo rubanza.+ 10 Hanyuma muzakore ibihuje n’ibyo mwabwiriwe aho hantu Yehova azatoranya. Muzitonde mukore ibihuje n’amabwiriza yose babahaye. 11 Muzakore ibihuje n’amategeko bazabaha, kandi mukurikize imyanzuro y’urubanza bazaba bafashe.+ Muzakurikize ibyo bazababwira byose nta guca ku ruhande.+ 12 Umuntu wese uzagira ubwibone akanga kumvira umucamanza cyangwa umutambyi ukorera Yehova Imana yanyu, azicwe.+ Muzakure ikibi muri Isirayeli.+ 13 Ibyo bizatuma abantu bose bazabyumva batinya, kandi ntibazongere kugira ubwibone ukundi.+

14 “Nimugera mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha, mukacyigarurira mukagituramo maze mukavuga muti: ‘reka twishyirireho umwami nk’ibindi bihugu byose bidukikije,’+ 15 muzashyireho umwami Yehova Imana yanyu azatoranya.+ Muzashyiraho umwami mukuye mu bavandimwe banyu. Ntimuzemererwa gushyiraho umwami w’umunyamahanga, utari umuvandimwe wanyu. 16 Icyakora uwo mwami ntazirundanyirizeho amafarashi+ cyangwa ngo asubize abantu muri Egiputa kugira ngo ajye gushaka amafarashi menshi,+ kuko Yehova yababwiye ati: ‘ntimuzongere kunyura iyi nzira ngo musubireyo.’ 17 Nanone ntazashake abagore benshi batazamuyobya umutima.+ Kandi ntazirundanyirizeho ifeza na zahabu.+ 18 Namara kuba umwami, aziyandikire igitabo* cy’aya Mategeko ayakuye* mu gitabo gifitwe n’abatambyi b’Abalewi.+

19 “Azakigumane kandi ajye agisoma iminsi yose akiriho+ kugira ngo yige gutinya Yehova Imana ye, bityo yumvire ibintu byose biri muri aya Mategeko n’aya mabwiriza kandi abikurikize.+ 20 Ibyo bizatuma atishyira hejuru y’abavandimwe be kandi bitume akurikiza amategeko. Ibyo azabikore kugira ngo we n’abana be bazamare igihe kirekire ari abami muri Isirayeli.

18 “Abalewi b’Abatambyi, ni ukuvuga abagize umuryango wa Lewi wose, ntibazahabwa umugabane cyangwa umurage mu Bisirayeli. Bajye barya ibitambo bitwikwa n’umuriro biturwa Yehova.+ Imana ni yo izajya ibitaho. 2 Ntibazahabwa umurage mu bavandimwe babo. Yehova ni we murage wabo nk’uko yabibabwiye.

3 “Ibi ni byo abantu bagomba guha abatambyi: Umuntu wese utanze igitambo, cyaba ikimasa cyangwa intama, ajye aha umutambyi urushyi rw’ukuboko, urwasaya n’igifu. 4 Uzamuhe+ ku binyampeke byawe byeze bwa mbere, kuri divayi yawe nshya, ku mavuta yawe no ku bwoya uzaba wogoshe bwa mbere ku matungo yo mu mikumbi yawe. 5 Yehova Imana yawe yatoranyije Abalewi mu yindi miryango yose kugira ngo bo n’abana babo bajye bakora umurimo mu izina rya Yehova buri gihe.+

6 “Nihagira Umulewi uva muri umwe mu mijyi yo muri Isirayeli, aho yari amaze igihe atuye,+ akajya ahantu Yehova azatoranya*+ bitewe n’uko yumva abishaka, 7 azakore umurimo mu izina rya Yehova Imana ye kimwe n’abandi bavandimwe be bose b’Abalewi, bakora umurimo bari imbere ya Yehova.+ 8 Azajye ahabwa ibyokurya bingana n’iby’abandi,+ byiyongere ku byo azabona abikuye ku mutungo wa ba sekuruza azagurisha.

9 “Nimugera mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha, ntimuzige gukora ibintu bibi nk’ibyo abantu bo muri ibyo bihugu bakora.+ 10 Muri mwe ntihazagire umuntu utwika+ umuhungu we cyangwa umukobwa we, ukora iby’ubupfumu,+ iby’ubumaji,+ uragura+ cyangwa umurozi.+ 11 Nanone ntihazagire utongera* abandi, uraguza,+ ukora umwuga wo guhanura ibizaba,+ cyangwa umushitsi.+ 12 Umuntu wese ukora ibyo, Yehova aramwanga cyane. Ibyo bintu bibi cyane ni byo byatumye Yehova Imana yanyu yirukana abantu bo muri ibyo bihugu. 13 Uzabere inyangamugayo Yehova Imana yawe.+

14 “Abantu bo mu bihugu mugiye kwigarurira bumviraga abakora iby’ubumaji+ n’abapfumu.+ Ariko mwe Yehova Imana yanyu ntabemerera gukora ibintu nk’ibyo. 15 Yehova Imana yanyu azabaha umuhanuzi umeze nkanjye, amukuye mu bavandimwe banyu, muzamwumvire.+ 16 Azabaha uwo muhanuzi bitewe n’ibintu mwasabiye Yehova Imana yanyu kuri Horebu igihe mwari muhateraniye,+ ubwo mwavugaga muti: ‘Ntuzongere gutuma twumva ijwi rya Yehova Imana yacu kandi ntuzatume twongera kubona uyu muriro kugira ngo tudapfa.’+ 17 Icyo gihe Yehova yarambwiye ati: ‘ibyo bavuze ni byiza. 18 Nzabaha umuhanuzi umeze nkawe,+ uturutse mu bavandimwe babo. Nzamubwira ibyo agomba kuvuga+ kandi na we azababwira ibyo nzamutegeka byose.+ 19 Umuntu wese utazumvira ibyo uwo muhanuzi azavuga mu izina ryanjye,+ njye ubwanjye nzabimuhanira.

20 “‘Nihagira umuhanuzi uwo ari we wese ugira ubwibone, agatinyuka kuvuga mu izina ryanjye ibintu ntamutegetse kuvuga, cyangwa akavuga mu izina ry’izindi mana, uwo muhanuzi azicwe.+ 21 Wenda mushobora kwibaza muti: “tuzabwirwa n’iki ibyo Yehova yavuze cyangwa ibyo atavuze?” 22 Nihagira umuhanuzi uvuga mu izina rya Yehova ariko ibyo yavuze ntibibe, ntazaba yaratumwe na Yehova. Uwo muhanuzi azaba yarabivuze abitewe n’ubwibone. Ntimuzamutinye.’

19 “Yehova Imana yanyu narimbura abantu bo mu gihugu Yehova agiye kubaha maze mukacyigarurira mugatura mu mijyi yabo no mu mazu yabo,+ 2 muzatoranye imijyi itatu mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo mucyigarurire.+ 3 Muzaharure imihanda ijya muri iyo mijyi kandi igihugu Yehova Imana yanyu yabahaye ngo mucyigarurire muzakigabanyemo gatatu kugira ngo umuntu wese wishe undi ajye ahungirayo.

4 “Umuntu wese ushobora kwica undi agahungirayo kandi akabaho, ni uwishe mugenzi we atabishaka kandi atari asanzwe amwanga.+ 5 Urugero, umuntu wajyanye na mugenzi we mu ishyamba gushaka inkwi, ashobora kuzamura ishoka ngo ateme igiti, iyo shoka igakuka ikikubita kuri mugenzi we agapfa. Uwo muntu azahungire muri umwe muri iyo mijyi kugira ngo akomeze kubaho.+ 6 Naho ubundi, uhorera uwishwe+ yakurikira uwishe uwo muntu, kuko aba akirakaye maze kubera ko urugendo ari rurerure akaba yamufatira mu nzira akamwica kandi atagombaga guhanishwa igihano cyo gupfa kuko atari asanzwe amwanga.+ 7 Ni yo mpamvu ngutegeka nti: ‘uzatoranye imijyi itatu.’

8 “Yehova Imana yanyu niyagura igihugu cyanyu akakigira kinini nk’uko yabirahiye ba sogokuruza banyu,+ maze akabaha igihugu cyose yasezeranyije ba sogokuruza banyu ko azabaha,+ 9 kubera ko muzaba mwarakurikije amategeko yose mbategeka uyu munsi mukayitondera, mugakunda Yehova Imana yanyu kandi buri gihe mukajya mumwumvira,+ icyo gihe kuri iyo mijyi itatu muzongereho indi itatu.+ 10 Ibyo bizatuma hatagira umuntu urengana upfira+ mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo mugituremo kandi namwe ubwanyu ntimuzabarwaho ko mwishe umuntu.+

11 “Ariko niba umuntu asanzwe yanga mugenzi we+ maze akamukubita amutunguye akamwica, hanyuma agahungira muri umwe muri iyo mijyi, 12 abayobozi b’umujyi yaturutsemo bazohereze abantu bamuvaneyo, bamushyire uhorera uwishwe amwice.+ 13 Ntimuzamugirire impuhwe. Ibyo bizatuma igihugu cya Isirayeli gikurwaho icyaha cyo kwica umuntu urengana+ kandi bizatuma mumererwa neza.

14 “Ntimuzimure imbibi* z’imirima ya bagenzi banyu zizaba zarashinzwe+ na ba sogokuruza banyu mu masambu muzahabwa mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo mugituremo.

15 “Umuntu umwe ntahagije ngo ashinje umuntu ikosa cyangwa icyaha icyo ari cyo cyose yaba yakoze.+ Ikintu cyose kizajya cyemerwa ari uko cyahamijwe n’abantu babiri cyangwa batatu.+ 16 Nihagira umuntu ushinja mugenzi we icyaha ariko agamije kumugirira nabi,+ 17 abo bantu bombi baburana bazajye imbere ya Yehova, imbere y’abatambyi n’imbere y’abacamanza bazaba bariho muri icyo gihe.+ 18 Abacamanza bazagenzure neza bitonze,+ nibasanga uwo muntu ahamya ibinyoma, akaba yashinje ibinyoma umuvandimwe we, 19 muzamukorere nk’ibyo yari yiyemeje kugirira umuvandimwe we,+ mukure ikibi muri mwe.+ 20 Abandi bazabyumva batinye maze ntibazongere gukora ikintu kibi nk’icyo.+ 21 Ntimuzamugirire imbabazi.+ Uwishe undi na we bazamwice. Umennye undi ijisho na we bazamumene ijisho, ukuye undi iryinyo na we bamukure iryinyo, uciye undi ukuboko na we bamuce ukuboko n’uciye undi ikirenge na we bamuce ikirenge.+

20 “Nimujya ku rugamba kurwana n’abanzi banyu mukabona bafite amafarashi n’amagare y’intambara, bafite n’abasirikare benshi kubarusha, ntimuzabatinye kuko Yehova Imana yanyu wabakuye mu gihugu cya Egiputa ari kumwe namwe.+ 2 Nimujya ku rugamba, umutambyi azegere abantu avugane na bo,+ 3 ababwire ati: ‘mwa Bisirayeli mwe, nimutege amatwi. Dore uyu munsi mugiye kurwana n’abanzi banyu. Ntimugire ubwoba cyangwa ngo mukuke umutima. Ntimubatinye cyangwa ngo batume mugira ubwoba bwinshi mutitire, 4 kuko Yehova Imana yanyu ari kumwe namwe kugira ngo arwanye abanzi banyu, bityo abakize.’+

5 “Abakuru b’ingabo na bo bazabaze abantu bati: ‘ni nde wubatse inzu akaba atarayituramo? Nagende asubire mu nzu ye kugira ngo adapfira ku rugamba ikajyanwa n’undi. 6 Ni nde wateye uruzabibu akaba ataratangira kurusarura? Nasubire iwe kugira ngo adapfira ku rugamba uruzabibu rwe rugatangira gusarurwa n’undi. 7 Ni nde wasabye umukobwa akaba atarashakana na we? Nasubire iwe+ kugira ngo atazapfira ku rugamba undi mugabo akaba ari we umushaka.’ 8 Abakuru b’ingabo bazongere babaze abantu bati: ‘ni nde wumva afite ubwoba akaba yacitse intege?+ Nasubire iwe kugira ngo adatera abavandimwe be kugira ubwoba bwinshi nka we.’*+ 9 Abo bakuru b’ingabo nibamara kuvugana n’abantu, bazashyireho abazayobora ingabo ku rugamba.

10 “Nimugera hafi y’umujyi mugiye kurwanya, muzabaze abo muri uwo mujyi niba bashaka amahoro.+ 11 Nibabasubiza ko bashaka amahoro kandi bakabafungurira amarembo, abantu bose muzawusangamo bazabe abagaragu banyu kandi bajye babakorera imirimo ivunanye.+ 12 Ariko niba abantu bo muri uwo mujyi badashaka amahoro, ahubwo bagatangira kubarwanya, bikaba ngombwa ko muwugota, 13 Yehova Imana yanyu azatuma mubatsinda nta kabuza kandi muzicishe inkota umugabo wese wo muri uwo mujyi. 14 Abagore, abana, amatungo n’ibintu byose bizaba biri muri uwo mujyi, ni byo byonyine muzajyana bikaba ibyanyu.+ Muzatware ibintu by’agaciro by’abanzi banyu Yehova Imana yanyu azaba yabahaye.+

15 “Uko ni ko muzagenza n’imijyi yose iri kure cyane, ni ukuvuga imijyi itari iyo muri ibyo bihugu bya hafi. 16 Mu mijyi yo mu bihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo mubituremo, ni ho honyine mutazagira umuntu uwo ari we wese* murokora.+ 17 Ahubwo mugomba kurimbura Abaheti, Abamori, Abanyakanani, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi+ nk’uko Yehova Imana yanyu yabibategetse, 18 kugira ngo batazabigisha gukora ibintu bibi nk’ibyo bakoreye imana zabo, bigatuma muhemukira Yehova Imana yanyu.+

19 “Nimugota umujyi, mukamara iminsi myinshi murwana na wo ngo muwufate, ntimukarimbure ibiti byawo mubitemesheje ishoka. Ntimuzabiteme,+ ahubwo muzarye imbuto zabyo. Ibiti byo mu murima si abantu ku buryo mwarwana na byo. 20 Ibiti muzi ko bitagira imbuto ziribwa ni byo byonyine muzatema. Muzabiteme mubyubakishe uruzitiro rwo kugota uwo mujyi murwana na wo kugeza muwutsinze.

21 “Mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo mucyigarurire, nihagira usanga ku gasozi umurambo w’umuntu wishwe ariko uwamwishe akaba atazwi, 2 abayobozi banyu n’abacamanza+ bazagende bapime intera iri hagati y’aho uwo muntu yiciwe n’imijyi yose iri hafi aho. 3 Hanyuma abayobozi bo mu mujyi uri hafi y’aho uwo muntu yiciwe, bazajye mu nka bakuremo inyana itarigeze ikoreshwa imirimo kandi itarigeze iheka imitwaro. 4 Abayobozi b’uwo mujyi bazamanukane iyo nyana bayijyane mu kibaya gitembamo amazi kandi kitigeze gihingwamo cyangwa ngo giterwemo imbuto maze bayicire muri icyo kibaya,+ bayice bayivunnye ijosi.

5 “Abatambyi ari bo bakomoka kuri Lewi bazigire hafi, kuko ari bo Yehova Imana yanyu yatoranyije kugira ngo bamukorere+ kandi bahe abantu umugisha mu izina rya Yehova.+ Ni bo bazajya baca imanza zirebana n’ibikorwa byose by’urugomo.+ 6 Hanyuma abayobozi bose bo muri uwo mujyi uri hafi y’uwishwe, bazakarabire intoki+ hejuru ya ya nyana yiciwe mu kibaya, 7 maze bavuge bati: ‘si twe twishe uyu muntu kandi ntitwigeze tubona yicwa. 8 Yehova, icyo cyaha ntugishyire ku bantu bawe, ari bo Bisirayeli wacunguye,+ kandi abantu bawe ntubashyireho icyaha cyo kwica umuntu urengana.’+ Ibyo bizatuma badashyirwaho icyaha cyo kwica umuntu.* 9 Uko ni ko muzikuraho icyaha cyo kwica umuntu urengana. Nimubigenza mutyo muzaba mukoze ibyo Yehova abona ko bikwiriye.

10 “Nimujya ku rugamba kurwana n’abanzi banyu, Yehova Imana yanyu agatuma mubatsinda, mukabajyana mu gihugu cyanyu,+ 11 maze umugabo umwe muri mwe akabonamo umugore mwiza, akamukunda, agashaka kumugira umugore we, 12 azamujyane iwe. Uwo mugore aziyogoshe umusatsi, ace inzara, 13 yiyambure imyenda yavuye mu gihugu cye yambaye, abe mu nzu y’uwo mugabo, amare ukwezi kuzuye+ aririra papa we na mama we. Hanyuma azagirane na we imibonano mpuzabitsina, amugire umugore we. 14 Niyumva atamwishimiye, azamwirukane+ ajye aho ashaka, ariko ntazamugurishe. Azirinde kumufata nabi nyuma yo kumukoza isoni.

15 “Umugabo nagira abagore babiri, maze agakunda umwe kurusha undi, bombi bakaba baramubyariye abahungu, umuhungu w’imfura akaba yarabyawe n’umugore udakunzwe cyane,+ 16 najya guha abahungu be umurage mu byo atunze, ntazemererwa gufata umuhungu w’umugore akunda cyane ngo amugire imfura, amusimbuze umuhungu w’umugore adakunda cyane kandi ari we mfura. 17 Agomba kwemera ko umuhungu w’umugore adakunda cyane ari we mfura, agafata mu byo atunze byose akamuhaho ibikubye kabiri iby’uwo wundi, kuko uwo ari we ubushobozi bwe bwo kubyara bwatangiriyeho. Ni we ufite uburenganzira buhabwa umwana w’imfura.+

18 “Umuntu naba afite umuhungu wananiranye kandi w’ikirara, wanga kumvira papa we na mama we,+ bakaba baramuhannye ariko akanga kumva,+ 19 ababyeyi be bazamufate bamushyire abayobozi b’umujyi ku marembo yawo, 20 maze babwire abayobozi b’umujyi wabo bati: ‘uyu muhungu wacu yarananiranye kandi ni icyigomeke. Ntatwumvira kandi ni umunyandanini+ n’umusinzi.’+ 21 Abagabo bose bo muri uwo mujyi bazamutere amabuye bamwice. Uko ni ko muzakura ikibi muri mwe kandi Abisirayeli bose bazabyumva batinye.+

22 “Nihagira umuntu ukora icyaha gikwiriye kumwicisha, akicwa+ hanyuma mukamumanika ku giti,+ 23 umurambo we ntuzarare kuri icyo giti+ ahubwo muzawushyingure uwo munsi, kuko umanitswe ku giti aba yaravumwe n’Imana.+ Ntimuzanduze igihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo kibe icyanyu.+

22 “Nubona ikimasa cy’umuvandimwe wawe cyari cyabuze cyangwa intama ye, ntuzabyirengagize.+ Uzabigarurire umuvandimwe wawe. 2 Ariko niba uwo muvandimwe wawe atari hafi yawe kandi ukaba utamuzi, iryo tungo uzarijyane iwawe urigumane, kugeza igihe uwo muvandimwe wawe azazira kurishaka maze urimusubize.+ 3 Uko ni ko uzabigenza no ku ndogobe ye, ku mwenda we no ku kindi kintu icyo ari cyo cyose umuvandimwe wawe yabuze ukaba wakibonye. Ntuzabyirengagize.

4 “Nusanga itungo ry’umuvandimwe wawe ryaguye ku nzira, yaba indogobe cyangwa ikimasa, ntuzaryirengagize. Uzamufashe murihagurutse.+

5 “Ntihakagire umugore wambara umwenda w’umugabo kandi umugabo ntakambare umwenda w’umugore, kuko umuntu wese ukora ibyo Yehova Imana yawe amwanga cyane.

6 “Nusanga icyari cy’inyoni ku nzira, cyaba kiri mu giti cyangwa kiri hasi, kirimo ibyana cyangwa amagi kandi nyina ikaba ibundikiye ibyo byana cyangwa ayo magi, ntuzatware nyina ngo utware n’ibyana.+ 7 Ushobora gutwara ibyana, ariko nyina yo uzayireke yigendere kugira ngo umererwe neza kandi uzabeho imyaka myinshi.

8 “Niwubaka inzu, uzashyireho urukuta rugufi rugose igisenge cyayo+ kugira ngo umuntu atazayihanukaho akagwa agapfa, bigatuma ugibwaho n’icyaha.*

9 “Ntuzatere mu ruzabibu rwawe imbuto z’ubwoko bubiri,+ kugira ngo umusaruro w’imyaka yawe yose n’umusaruro w’uruzabibu rwawe bitazafatirwa bikajyanwa mu rusengero.

10 “Ntugahingishe ikimasa n’indogobe wabifatanyirije hamwe.+

11 “Ntukambare umwenda uboshye mu bwoya buvanze n’ubudodo.+

12 “Ujye utera udushumi ku misozo y’impande enye z’umwenda wawe.+

13 “Umugabo nashaka umugore bakagirana imibonano mpuzabitsina hanyuma akamwanga, 14 akamurega ibikorwa bibi, akamusebya avuga ati: ‘uyu mugore naramushatse, ariko ngiranye na we imibonano mpuzabitsina nsanga atakiri isugi,’ 15 ababyeyi b’uwo mukobwa bazafate ikimenyetso kigaragaza ko uwo mukobwa yari isugi, bagishyire abayobozi b’uwo mujyi mu marembo yawo. 16 Papa w’uwo mukobwa azabwire abo bayobozi ati: ‘uyu mugabo namushyingiye umukobwa wanjye hanyuma aza kumwanga. 17 None ari kumushinja ibikorwa biteye isoni avuga ngo: “nasanze umukobwa wawe atakiri isugi.” Ariko dore ikimenyetso kigaragaza ko umukobwa wanjye yari isugi.’ Bazarambure umwenda imbere y’abayobozi b’uwo mujyi. 18 Abayobozi b’uwo mujyi+ bazahane uwo mugabo.+ 19 Bazamuce amande angana n’ikiro kimwe na garama 140* z’ifeza bagihe papa w’uwo mukobwa, kubera ko uwo mugabo yasebeje umukobwa w’isugi wo muri Isirayeli.+ Azakomeze kuba umugore we kandi ntazemererwa gutana na we ubuzima bwe bwose.

20 “Ariko niba ibyo ari ukuri, nta kimenyetso kigaragaza ko uwo mukobwa yari isugi, 21 bazasohore uwo mukobwa bamujyane ku muryango w’inzu ya papa we, abagabo bo mu mujyi w’iwabo bamutere amabuye bamwice, kubera ko yakoze ibikorwa biteye isoni+ muri Isirayeli agasambana akiba iwabo.+ Uko azabe ari ko mukura ikibi muri mwe.+

22 “Umugabo nafatwa agirana imibonano mpuzabitsina n’umugore w’undi mugabo, bombi bazicwe, ari uwo mugabo ari n’uwo mugore.+ Uko azabe ari ko mukura ikibi muri Isirayeli.

23 “Nihaba hari umukobwa w’isugi wasabwe, hanyuma undi mugabo akamusanga mu mujyi akagirana na we imibonano mpuzabitsina, 24 bombi muzabasohore mubajyane ku irembo ry’uwo mujyi mubatere amabuye bapfe. Umukobwa azaba azize ko atavugije induru ari muri uwo mujyi, naho umugabo abe azize ko yakojeje isoni umugore wa mugenzi we.+ Uko azabe ari ko mukura ikibi muri mwe.

25 “Ariko niba umugabo asanze mu gasozi umukobwa wasabwe, akamufata ku ngufu, akagirana na we imibonano mpuzabitsina, uwo mugabo azabe ari we wenyine wicwa, 26 ariko uwo mukobwa ntuzagire icyo umutwara. Uwo mukobwa nta cyaha yakoze gikwiriye kumwicisha. Ibyo ni kimwe n’uko umugabo yakwadukira mugenzi we akamwica.+ 27 Azaba yaramusanze mu gasozi. Uwo mukobwa wasabwe yaratabaje ariko ntihagira umutabara.

28 “Umugabo nabona umukobwa w’isugi utarasabwa, akamuhata maze akagirana na we imibonano mpuzabitsina hanyuma bakabafata,+ 29 umugabo wagiranye na we imibonano mpuzabitsina azahe papa w’uwo mukobwa garama 570* z’ifeza. Uwo mukobwa azabe umugore we+ kuko azaba yamukojeje isoni. Ntazemererwa gutana na we ubuzima bwe bwose.

30 “Ntihakagire umugabo utwara umugore wa papa we* ngo amugire umugore we, kuko yaba akojeje isoni papa we.+

23 “Nta mugabo wakonwe* cyangwa uwo bakase imwe mu myanya ndangagitsina ugomba kuba mu bagize iteraniro* rya Yehova.+

2 “Nta mwana ufite ababyeyi batashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ugomba kuba mu bagize iteraniro rya Yehova.+ Ndetse kugeza ku gisekuru cya 10 cy’abamukomokaho, ntihazagire uba mu bagize iteraniro rya Yehova.

3 “Ntihazagire Umwamoni cyangwa Umumowabu uba mu bagize iteraniro rya Yehova.+ Ndetse kugeza ku gisekuru cya 10 cy’ababakomokaho, ntihazagire uba mu bagize iteraniro rya Yehova, 4 kuko igihe mwari mu nzira muva muri Egiputa+ batabazaniye umugati n’amazi kandi bakaba baraguriye Balamu umuhungu wa Bewori w’i Petori y’i Mezopotamiya kugira ngo abasabire ibyago.+ 5 Ariko Yehova Imana yanyu ntiyumviye Balamu.+ Ahubwo ibyo byago Yehova Imana yanyu yabibahinduriyemo imigisha,+ kuko Yehova Imana yanyu yabakunze.+ 6 Mu buzima bwanyu bwose, ntimuzatume bagira amahoro cyangwa ngo bamererwe neza.+

7 “Ntimukange Abedomu kuko ari abavandimwe banyu.+

“Ntimukange Abanyegiputa kuko mwabaye abanyamahanga mu gihugu cyabo.+ 8 Abuzukuruza babo bo bashobora kuba mu bagize iteraniro rya Yehova.

9 “Nimujya kurwana n’abanzi banyu, muzirinde ikibi cyose.+ 10 Muri mwe nihagira umuntu wandura bitewe n’uko yasohoye intanga nijoro,+ azajye inyuma y’inkambi. Ntazinjire mu nkambi. 11 Nibujya kwira aziyuhagire maze izuba nirimara kurenga agaruke mu nkambi.+ 12 Muzateganye ahantu hiherereye inyuma y’inkambi, abe ari ho muzajya mujya kwituma. 13 Mu bikoresho byanyu muzajye mwitwaza igikoresho cyo gucukuza,* nimujya kwituma mugicukuze umwobo maze muhindukire mutwikire umwanda wanyu, 14 kuko Yehova Imana yanyu ari mu nkambi yanyu+ kugira ngo abakize kandi atume mutsinda abanzi banyu. Inkambi yanyu izabe iyera+ kugira ngo atazababonamo ikintu kidakwiriye, maze ntakomeze kujyana namwe.

15 “Umugaragu nacika shebuja akabahungiraho, ntimuzamusubize shebuja. 16 Azakomeze kubana namwe, abe aho azahitamo hose mu mijyi y’iwanyu. Ntimuzamufate nabi.+

17 “Ntihakagire umukobwa wo muri Isirayeli uba indaya+ cyangwa ngo hagire umuhungu wo muri Isirayeli uba indaya.*+ 18 Ntimukazane mu nzu ya Yehova Imana yanyu amafaranga yishyuwe indaya yaba iy’umugabo* cyangwa iy’umugore, mushaka gukora ikintu icyo ari cyo cyose mwasezeranyije Imana, kuko ibyo byombi ari ibintu Yehova Imana yanyu yanga cyane.

19 “Ntimuzake abavandimwe banyu inyungu,+ yaba inyungu ku mafaranga, ku byokurya cyangwa ku kintu icyo ari cyo cyose gitangwaho inyungu. 20 Abanyamahanga mushobora kubaka inyungu,+ ariko ntimuzayake+ abavandimwe banyu kugira ngo Yehova Imana yanyu abahe umugisha mu byo muzakora byose, mu gihugu mugiye kujyamo mukagituramo.+

21 “Nimugira ikintu musezeranya Yehova Imana yanyu,+ ntimugatinde gukora ibyo mwiyemeje+ kuko mutabikoze Yehova Imana yanyu yazabibabaza kandi byababera icyaha.+ 22 Ariko nimwirinda kugira icyo musezeranya ntibizababera icyaha.+ 23 Ibyo mwavuze ko muzakora mujye mubikora,+ musohoze ibyo mwasezeranyije Yehova Imana yanyu nk’ituro ritangwa ku bushake.+

24 “Nihagira ujya mu ruzabibu rwa mugenzi we, ajye arya imizabibu ahage ariko ntakagire iyo ashyira mu kintu yitwaje.+

25 “Nihagira ujya mu myaka yo mu murima wa mugenzi we, ajye acisha intoki amahundo yeze, ariko azirinde gutemesha umuhoro imyaka yo mu murima wa mugenzi we.+

24 “Umugabo nashaka umugore, hanyuma ntamwishimire kubera ko yamubonyeho ikintu kidakwiriye, azamwandikire icyemezo cy’ubutane akimuhe,+ amwirukane iwe.+ 2 Namara kuva iwe azaba ashobora gushaka undi mugabo.+ 3 Uwo mugabo wundi namwanga, akamwandikira icyemezo cy’ubutane akakimuha akamwirukana iwe, cyangwa uwo mugabo wamushatse agapfa, 4 wa mugabo wamushatse bwa mbere ntazemererwa kongera kumugira umugore kuko uwo mugore azaba yanduye.* Icyo ni ikintu Yehova yanga cyane. Ntimuzatume icyaha nk’icyo gikorwa mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo mugituremo.

5 “Umugabo ushatse vuba ntakajye ku rugamba cyangwa ngo agire ikindi ategekwa gukora. Ajye aguma iwe umwaka wose kugira ngo ashimishe umugore yashatse.+

6 “Ntihazagire ufata urusyo cyangwa ingasire ngo abigire ingwate,*+ kuko yaba atwaye igikoresho mugenzi we akenera kugira ngo abeho.

7 “Nihagira umuntu ufatwa atwaye umuvandimwe we w’Umwisirayeli ku ngufu, akaba yamufashe nabi yarangiza akamugurisha,+ uwakoze ibyo azicwe.+ Uko azabe ari ko mukura ikibi muri mwe.+

8 “Nihaduka indwara y’ibibembe,* muzitonde mukurikize ibyo abatambyi b’Abalewi bazababwira byose.+ Muzabe maso mukore ibyo nategetse abatambyi byose. 9 Mujye mwibuka ibyo Yehova Imana yanyu yakoreye Miriyamu igihe mwari mu nzira muva muri Egiputa.+

10 “Nihagira uguriza mugenzi we ikintu icyo ari cyo cyose,+ ntazinjire mu nzu ye ngo atware icyo yamuhaye ngo kibe ingwate. 11 Ahubwo azahagarare hanze, maze uwo yagurije amuzanire iyo ngwate hanze. 12 Niba uwo muntu ari umukene, uwamugurije ntazararane ingwate ye.+ 13 Azamusubize iyo ngwate izuba rikimara kurenga, kugira ngo aryame mu mwenda we+ maze amusabire umugisha. Nabigenza atyo Yehova Imana yanyu azabona ko ari umukiranutsi.

14 “Ntimuzariganye umukozi ukorera ibihembo ufite ibibazo kandi w’umukene, yaba ari umuvandimwe wanyu cyangwa ari umunyamahanga uri mu gihugu cyanyu cyangwa mu mujyi wanyu.+ 15 Mujye mumuhemba kuri uwo munsi.+ Izuba ntirikarenge mutaramuhemba, kuko afite ibibazo kandi akaba ategereje ko mumuhemba. Naho ubundi yatakira Yehova akabarega, bikababera icyaha.+

16 “Papa w’abana ntakicwe azira abana be, kandi abana ntibakicwe bazira ba papa babo.+ Umuntu wese ajye yicwa azira icyaha cye.+

17 “Ntimugace nabi urubanza rw’umunyamahanga cyangwa urw’imfubyi,+ ngo mubarenganye kandi ntimugafate umwenda w’umupfakazi ngo muwugire ingwate.+ 18 Mujye mwibuka ko mwabaye abacakara mu gihugu cya Egiputa maze Yehova Imana yanyu akabacungura akabakurayo.+ Ni yo mpamvu mbategeka gukora ibyo byose.

19 “Nimusarura imyaka yo mu mirima yanyu, mukibagirirwa umutwaro mu mirima yanyu, ntimuzasubire inyuma ngo muwutore. Muzawusigire umunyamahanga, imfubyi n’umupfakazi,+ kugira ngo Yehova Imana yanyu abahe imigisha mu byo mukora byose.+

20 “Nimusarura imyelayo yanyu, mugahanura imbuto zayo, ntimugasubire mu mashami yayo. Imbuto zizaba zisigaye zizaba iz’umunyamahanga, imfubyi n’umupfakazi.+

21 “Nimusarura imizabibu yanyu, ntimuzasubire inyuma ngo mutware iyasigaye mu murima. Muzayisigire umunyamahanga, imfubyi n’umupfakazi. 22 Mujye mwibuka ko mwabaye abacakara mu gihugu cya Egiputa. Ni yo mpamvu mbategeka gukora ibyo byose.

25 “Abantu nibagira icyo bapfa, bazabashyire abacamanza.+ Abo bacamanza bazabacire urubanza, maze uri mu kuri bavuge ko atsinze, uwakoze icyaha bavuge ko atsinzwe.+ 2 Uwakoze icyaha naba akwiriye gukubitwa,+ umucamanza azategeke ko bamuryamisha, bamukubitire imbere ye inkoni zihwanye n’icyaha cye. 3 Bashobora kumukubita inkoni 40.+ Ntibazagire n’imwe barenzaho kugira ngo batamukubita inkoni nyinshi zirenze izo, maze umuvandimwe wanyu agakorwa n’isoni ari imbere yanyu.

4 “Ntimugahambire umunwa w’ikimasa mu gihe gihura ibinyampeke.+

5 “Niba abavandimwe batuye mu gace kamwe, umwe muri bo agapfa atabyaye umuhungu, umugore w’uwapfuye ntazashakwe n’umugabo utari uwo muri uwo muryango. Umuvandimwe w’uwo mugabo azamugire umugore we.+ 6 Umwana w’imfura azabyarana n’uwo mugore azitirirwa izina ry’umuvandimwe we wapfuye,+ kugira ngo ritibagirana muri Isirayeli.+

7 “Niba uwo muvandimwe adashaka gushakana n’uwo mupfakazi, uwo mupfakazi azasange abayobozi mu marembo y’umujyi, ababwire ati: ‘umuvandimwe w’umugabo wanjye yanze ko izina ry’umuvandimwe we rizakomeza kwibukwa muri Isirayeli. Yanze ko dushakana.’ 8 Abayobozi b’umujyi w’iwabo bazamuhamagare babimubaze, maze ahagarare imbere yabo avuge ati: ‘sinshaka gushakana na we.’ 9 Namara kuvuga atyo, umupfakazi w’umuvandimwe we azamwegere abayobozi babireba, amukure urukweto mu kirenge,+ amucire mu maso maze avuge ati: ‘ibi ni byo bakorera uwanze kubyarira umuhungu uwo bavukana.’ 10 Hanyuma muri Isirayeli bajye berekeza ku muryango we bavuga bati: ‘dore inzu y’uwakuwemo urukweto.’

11 “Abagabo babiri nibarwana maze umugore w’umwe yaza gutabara umugabo we, agafata imyanya ndangagitsina y’uwo urwana n’umugabo we, 12 uwo mugore muzamuce ikiganza. Ntimuzamugirire impuhwe.

13 “Mu dufuka* twanyu ntimukagire ibipimisho by’uburemere by’uburyo bubiri,+ ikiremereye n’ikitaremereye. 14 Mu mazu yanyu ntimukagire ibipimisho* by’ibinyampeke by’uburyo bubiri,+ ni ukuvuga ikinini n’igito. 15 Mujye muhorana ibipimisho bihuje n’ukuri kandi byuzuye, kugira ngo muzabeho iminsi myinshi mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha.+ 16 Kuko umuntu wese uriganya muri ubwo buryo Yehova Imana yanyu amwanga cyane.+

17 “Mujye mwibuka ibyo Abamaleki babakoreye igihe mwari mu nzira muva muri Egiputa,+ 18 ukuntu babategeye mu nzira, bakabatera babaturutse inyuma, bakica abari basigaye inyuma bose, ubwo mwari mwananiwe cyane. Ntibatinye Imana. 19 Yehova Imana yanyu namara kubakiza abanzi banyu bose bazaba babakikije, mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo mugituremo,+ muzatume Abamaleki batongera kwibukwa ukundi munsi y’ijuru.+ Muramenye ntimuzabyibagirwe.

26 “Nimugera mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo kibe umurage wanyu mukacyigarurira mukagituramo, 2 muzafate ku myaka izaba yeze mbere, ni ukuvuga mu byo muzaba mwejeje mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha, muyishyire mu gitebo mujye ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya kugira ngo hitirirwe izina rye.+ 3 Muzasange umutambyi uzaba uriho muri icyo gihe, mumubwire muti: ‘uyu munsi turagira ngo twereke Yehova Imana yacu ko twageze mu gihugu Yehova yarahiye ba sogokuruza ko azaduha.’+

4 “Umutambyi azakire icyo gitebo agitereke imbere y’igicaniro cya Yehova Imana yanyu. 5 Muzavugire imbere ya Yehova Imana yanyu muti: ‘sogokuruza yari Umwarameyi+ kandi yahoraga yimuka. Yaramanutse ajya muri Egiputa+ aturayo ari umunyamahanga, ari hamwe n’abantu bake cyane.+ Ariko nyuma yaje gukomokwaho n’abantu benshi bakomeye kandi bafite imbaraga.+ 6 Abanyegiputa badufashe nabi, baradukandamiza kandi badukoresha imirimo ivunanye cyane.+ 7 Nuko dutakira Yehova Imana ya ba sogokuruza, maze Yehova yumva gutaka kwacu, abona imibabaro yacu, agahinda kacu n’ukuntu twafatwaga nabi.+ 8 Hanyuma Yehova adukura muri Egiputa, akoresheje ukuboko kwe gukomeye,+ imbaraga ze nyinshi ziteye ubwoba n’ibimenyetso n’ibitangaza.+ 9 Atuzana aha hantu aduha iki gihugu, igihugu gitemba amata n’ubuki.+ 10 None dore twazanye imyaka ya mbere mu byo twejeje mu butaka Yehova yaduhaye.’+

“Muzabishyire imbere ya Yehova Imana yanyu, maze mwunamire Yehova Imana yanyu. 11 Hanyuma muzishimire ibyiza byose Yehova Imana yanyu yabahaye, mwe n’abo mu rugo rwanyu n’Abalewi muri kumwe n’abanyamahanga batuye mu gihugu cyanyu.+

12 “Nimumara gukura icya cumi+ ku byo mwejeje byose mu mwaka wa gatatu, ari wo mwaka w’icya cumi, muzagihe Abalewi, abanyamahanga, imfubyi n’abapfakazi, bakirire mu mijyi yanyu bahage.+ 13 Muzavugire imbere ya Yehova Imana yanyu muti: ‘twakuye mu nzu ibintu byera byose, tubiha Abalewi, abanyamahanga, imfubyi n’abapfakazi,+ dukurikije amategeko yose wadutegetse. Ntitwarenze ku mategeko yawe cyangwa ngo tuyibagirwe. 14 Ntitwabiriyeho turi mu cyunamo, ngo tugire ibyo dukoraho twanduye* cyangwa ngo dutangeho, igihe habaga hari umuntu wapfuye. Twumviye ibyo Yehova Imana yacu yadutegetse. Twakurikije ibyo wadutegetse byose. 15 Itegereze uri mu ijuru ryawe ryera, aho uba maze nk’uko wabirahiye ba sogokuruza,+ uhe umugisha abantu bawe ari bo Bisirayeli, uhe n’umugisha igihugu waduhaye,+ ari cyo gihugu gitemba amata n’ubuki.’+

16 “Uyu munsi Yehova Imana yanyu arabategeka ngo mukurikize aya mabwiriza n’amategeko. Muzayumvire kandi muyakurikize n’umutima wanyu wose+ n’ubugingo* bwanyu bwose. 17 Uyu munsi mwatumye Yehova avuga ko azaba Imana yanyu igihe cyose muzakurikiza ibyo yababwiye, mukitondera amabwiriza+ n’amategeko+ ye kandi mukamwumvira muri byose. 18 Yehova na we yatumye uyu munsi mwemeza ko muzaba abantu be, mukaba umutungo we wihariye*+ nk’uko yabibasezeranyije kandi mwemera ko muzumvira amategeko ye yose. 19 Nanone nk’uko yabibasezeranyije, azabarutisha abandi bantu bose yaremye,+ kugira ngo abaheshe icyubahiro, atume mumenyekana ahantu hose, abantu bajye babashima, maze namwe mube abantu bera ba Yehova Imana yanyu,+ nk’uko yabibasezeranyije.”

27 Mose n’abayobozi b’Abisirayeli baza imbere y’abantu. Mose arababwira ati: “Mujye mwumvira amategeko yose mbategetse uyu munsi. 2 Umunsi mwambutse Yorodani mukajya mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha, muzashinge amabuye manini cyane muyasige ingwa.*+ 3 Nimumara kwambuka, muzandike kuri ayo mabuye aya Mategeko yose kugira ngo muzabashe kujya mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha, ari cyo gihugu gitemba amata n’ubuki, nk’uko Yehova Imana ya ba sogokuruza banyu yabibasezeranyije.+ 4 Nimumara kwambuka Yorodani muzashinge ayo mabuye ku Musozi wa Ebali,+ nk’uko mbibategetse uyu munsi kandi muyasige ingwa. 5 Nanone aho hantu muzahubakire Yehova Imana yanyu igicaniro cy’amabuye. Ayo mabuye ntimuzayakozeho icyuma.+ 6 Icyo gicaniro* muzubakira Yehova Imana yanyu, muzacyubakishe amabuye adaconze kandi muzagitambireho Yehova Imana yanyu ibitambo bitwikwa n’umuriro. 7 Mujye mutamba ibitambo bisangirwa,*+ mubirire aho,+ mwishimire imbere ya Yehova Imana yanyu.+ 8 Nanone muzandike kuri ayo mabuye aya Mategeko yose, muyandike ku buryo agaragara neza.”+

9 Hanyuma Mose n’abatambyi b’Abalewi babwira Abisirayeli bose bati: “Mwa Bisirayeli mwe, muceceke mutege amatwi. Dore mwabaye abantu ba Yehova Imana yanyu.+ 10 Mujye mwumvira Yehova Imana yanyu, mukurikize amabwiriza n’amategeko+ mbategetse uyu munsi.”

11 Kuri uwo munsi Mose ategeka abantu ati: 12 “Nimumara kwambuka Yorodani, iyi miryango ni yo izahagarara ku Musozi wa Gerizimu+ kugira ngo ihe abantu umugisha: Uwa Simeyoni, uwa Lewi, uwa Yuda, uwa Isakari, uwa Yozefu n’uwa Benyamini. 13 Iyi ni yo miryango izahagarara ku Musozi wa Ebali+ kugira ngo isabire abantu ibyago: Uwa Rubeni, uwa Gadi, uwa Asheri, uwa Zabuloni, uwa Dani n’uwa Nafutali. 14 Abalewi bazavuge mu ijwi riranguruye babwire buri Mwisirayeli bati:+

15 “‘Umuntu wese ukoresha ubuhanga bwe agakora igishushanyo+ Yehova Imana yanga cyane,+ cyaba ari igikozwe mu giti cyangwa igicuzwe mu cyuma maze akagihisha, azagerweho n’ibyago.’ (Abantu bose bazasubize bati: ‘Amen!’*)

16 “‘Umuntu wese usuzugura papa we cyangwa mama we,’ azagerweho n’ibyago.+ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)

17 “‘Umuntu wese wimura urubibi*+ rw’umurima wa mugenzi we, azagerweho n’ibyago.’ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)

18 “‘Umuntu wese uyobya umuntu ufite ubumuga bwo kutabona, azagerweho n’ibyago.’+ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)

19 “‘Umuntu wese urenganya+ umunyamahanga, imfubyi cyangwa umupfakazi+ mu rubanza, azagerweho n’ibyago.’ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)

20 “‘Umuntu wese ugirana imibonano mpuzabitsina n’umugore wa papa we, azagerweho n’ibyago kuko azaba asuzuguje papa we.’+ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)

21 “‘Umuntu wese ugirana imibonano mpuzabitsina n’itungo, azagerweho n’ibyago.’+ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)

22 “‘Umuntu wese ugirana imibonano mpuzabitsina na mushiki we, yaba umukobwa wa papa we cyangwa umukobwa wa mama we, azagerweho n’ibyago.’+ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)

23 “‘Umuntu wese ugirana imibonano mpuzabitsina na nyirabukwe,* azagerweho n’ibyago.’+ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)

24 “‘Umuntu wese utega mugenzi we akamwica, azagerweho n’ibyago.’+ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)

25 “‘Umuntu wese wemera ruswa akica umuntu urengana, azagerweho n’ibyago.’+ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)

26 “‘Umuntu wese utazumvira aya Mategeko ngo ayakurikize, azagerweho n’ibyago.’+ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)

28 “Nimwumvira Yehova Imana yanyu, mugakurikiza amategeko ye yose mbategeka uyu munsi, Yehova Imana yanyu azabashyira hejuru abarutishe abantu bo mu bindi bihugu byose byo ku isi.+ 2 Nimukomeza kumvira Yehova Imana yanyu, dore imigisha yose izabageraho:+

3 “Muzahabwa umugisha muri mu mujyi, muhabwe n’umugisha muri mu cyaro.+

4 “Azaha umugisha abana banyu,+ ahe umugisha ibyera mu butaka bwanyu, ahe umugisha amatungo yanyu, inka zanyu n’intama zanyu.+

5 “Azaha umugisha ibitebo byanyu+ n’ibyo muponderamo imigati.*+

6 “Azabaha umugisha mu byo muzakora byose.

7 “Yehova azatuma mutsinda+ abanzi banyu bazabatera. Bazabatera bishyize hamwe ariko bazabahunga batatanye.+ 8 Yehova azaha umugisha aho mubika imyaka,+ abahe imigisha mu byo muzakora byose. Yehova Imana yanyu azabaha imigisha mu gihugu agiye kubaha. 9 Nimukomeza gukurikiza amategeko ya Yehova Imana yanyu kandi mukamwumvira muri byose, Yehova azabagira abantu be bera+ nk’uko yabibarahiriye.+ 10 Abantu bose bo mu isi bazibonera ko mwitirirwa izina rya Yehova+ kandi bazabatinya.+

11 “Nimugera mu gihugu Yehova yarahiye ba sogokuruza banyu ko azabaha,+ Yehova Imana yanyu azatuma mugira abana benshi cyane, amatungo yanyu abe menshi cyane n’ibyera mu mirima yanyu bibe byinshi cyane.+ 12 Nk’uko umuntu afungura aho abika kugira ngo akuremo ibintu byiza birimo, ni ko Yehova azafungura ijuru kugira ngo abahe imvura. Azagusha imvura mu gihugu cyanyu mu gihe cyayo,+ abahe imigisha mu byo mukora byose. Muzajya muguriza abantu bo mu bihugu byinshi ariko mwebwe ntimuzakenera kuguza.+ 13 Nimukomeza kumvira amategeko ya Yehova Imana yanyu mbategeka uyu munsi mukayitondera kandi mukayakurikiza, Yehova azabashyira imbere,+ ntazabashyira inyuma. Nanone ntazemera ko babategeka. Muzaba hejuru yabo, ntimuzigera muba hasi yabo. 14 Ntimuzarenge ku mategeko mbategeka uyu munsi,+ ngo musenge izindi mana cyangwa ngo muzikorere.+

15 “Nimutumvira Yehova Imana yanyu, ngo mwitondere amabwiriza n’amategeko yose mbategeka uyu munsi, dore ibyago byose bizabageraho:+

16 “Muzagirira ibyago mu mujyi, mubigirire no mu cyaro.+

17 “Muzagerwaho n’ibyago kuko ibitebo byanyu+ n’ibyo muponderamo imigati bizabamo ubusa.+

18 “Abana banyu bazaba bake,+ ubutaka bwanyu ntibuzera kandi inyana zanyu n’abana b’intama zanyu bizaba bike.+

19 “Muzagira ibyago mu byo muzakora byose.

20 “Yehova azabateza ibyago, urujijo n’ibihano mu byo muzagerageza gukora byose, kugeza igihe muzarimbukira vuba mugashira bitewe n’ibikorwa byanyu bibi, kuko muzaba mwaramutaye.+ 21 Yehova azabateza indwara y’icyorezo muyimarane igihe kirekire, kugeza aho azabarimburira akabakura mu gihugu mugiye kwigarurira.+ 22 Yehova azabateza indwara y’igituntu, guhinda umuriro,+ gufuruta, icyokere cyinshi, inkota,+ amapfa n’uruhumbu+ kandi bizabakurikirana kugeza igihe murimbukiye. 23 Ijuru ntirizatanga imvura* kandi n’ubutaka ntibuzera.*+ 24 Aho kugusha imvura, Yehova azagusha mu gihugu cyanyu ivumbi n’umukungugu. Bizava mu ijuru bibitureho kugeza igihe murimbukiye. 25 Yehova azatuma abanzi banyu babatsinda.+ Muzabatera mwishyize hamwe ariko muzabahunga mutatanye. Ubwami bwose bwo mu isi buzaterwa ubwoba no kubona ibibabayeho.+ 26 Imirambo yanyu izaribwa n’ibiguruka byo mu kirere n’inyamaswa zo mu gasozi, kandi nta wuzabitera ubwoba.+

27 “Yehova azabateza ibibyimba byo muri Egiputa, abateze indwara ituma amara asohoka,* abateze ubuheri no kurwara ibintu ku ruhu, kandi ntimuzigera mubikira. 28 Yehova azabateza ibisazi, ubuhumyi+ no kujijwa. 29 Muzagenda mukabakaba kandi ari ku manywa nk’uko umuntu ufite ubumuga bwo kutabona agenda akabakaba mu mwijima,+ kandi nta cyo muzageraho. Bazahora babariganya, babiba kandi nta wuzabatabara.+ 30 Umuntu azajya arambagiza umukobwa undi mugabo amufate ku ngufu.+ Muzubaka amazu ariko ntimuzayaturamo. Muzatera imizabibu ariko ntimuzayisarura.+ 31 Ibimasa byanyu bazabibagira imbere yanyu ariko ntimuzabiryaho. Indogobe zanyu bazazitwara mureba ariko ntizizigera zibagarukira. Intama zanyu zizahabwa abanzi banyu kandi ntimuzabona ubatabara. 32 Abahungu banyu n’abakobwa banyu bazabatwara babajyane mu bindi bihugu+ mubireba n’amaso yanyu. Muzahora mwifuza kongera kubabona ariko nta cyo muzabikoraho. 33 Ibizera mu mirima yanyu n’ibyo muzasarura byose bizaribwa n’abantu mutigeze mumenya.+ Bazajya bahora babariganya kandi babagirira nabi cyane. 34 Ibyo amaso yanyu azabona bizabatesha umutwe.

35 “Yehova azabateza ibibyimba bibabaza cyane bibafate mu mavi no ku maguru, bihere munsi y’ikirenge bigeze ku mutwe, kandi ntimuzabikira. 36 Mwebwe n’umwami muzishyiriraho ngo abategeke, Yehova azabajyana mu gihugu mutigeze mumenya,+ yaba mwe cyangwa ba sogokuruza banyu kandi nimugerayo muzakorera izindi mana z’ibiti n’amabuye.+ 37 Abantu bazajya babareba bumirwe babaseke kandi abantu bo mu bihugu byose Yehova azabajyanamo bazajya babasuzugura.+

38 “Muzajya mutera imbuto nyinshi mu mirima yanyu ariko musarure bike+ kuko ibindi bizaribwa n’inzige. 39 Muzatera imizabibu muyihingire ariko ntimuzanywa divayi cyangwa ngo mugire imizabibu musarura+ kuko izajya iribwa n’inyo. 40 Muzatera ibiti by’imyelayo mu gihugu cyanyu cyose ariko ntimuzabona amavuta yo kwisiga kuko imyelayo yanyu izajya igwa hasi itarera. 41 Muzabyara abahungu n’abakobwa ariko ntibazakomeza kuba abanyu kuko bazabajyana ku ngufu mu gihugu kitari icyanyu.+ 42 Ibiti byanyu byose n’ibyeze mu mirima yanyu byose bizaribwa n’udukoko tuguruka. 43 Abanyamahanga batuye muri mwe bazagenda barushaho gukomera, naho mwebwe murusheho gusubira inyuma. 44 Bazajya babaguriza ariko mwe ntimuzigera mubaguriza.+ Bazajya batera imbere naho mwe musigare inyuma.+

45 “Nimutumvira Yehova Imana yanyu ngo mukurikize amabwiriza n’amategeko yose yabategetse,+ ibyo byago byose+ bizabageraho, bibakurikirane kugeza aho muzarimbukira.+ 46 Bizabagumaho mwe n’abazabakomokaho, bibe ikimenyetso n’umuburo kugeza iteka ryose,+ 47 bitewe n’uko muzaba mutarakoreye Yehova Imana yanyu mwishimye kandi mufite umunezero wo mu mutima, igihe mwari mufite ibintu byiza byinshi.+ 48 Yehova azabateza abanzi banyu mubakorere+ mushonje,+ mufite inyota, mutagira icyo kwambara kandi muri abakene cyane. Azatuma abanzi banyu babakandamiza, kugeza aho babarimburiye.

49 “Yehova azabateza abantu bo mu gihugu cya kure,+ baze baturutse ku mpera y’isi, baze bihuta cyane nka kagoma+ ibonye icyo irya kandi bavuga ururimi mutumva.+ 50 Bazaba ari abagome cyane, batagirira impuhwe umusaza cyangwa ngo bababarire umusore.+ 51 Bazarya amatungo yanyu n’ibyeze mu mirima yanyu, kugeza aho muzarimbukira. Ntibazabasigira ibinyampeke, divayi nshya, amavuta, inka cyangwa intama, kugeza igihe babarimburiye.+ 52 Bazabagotera mu mijyi yanyu yose kugeza aho inkuta zanyu ndende kandi zikomeye mwiringiraga zo mu gihugu cyanyu cyose zizagwira hasi. Bazabagotera mu mijyi yose yo mu gihugu Yehova Imana yanyu azaba yarabahaye.+ 53 Icyo gihe abanzi banyu bazabagota muhangayike cyane ku buryo muzarya abana banyu, mukarya inyama z’abahungu n’abakobwa banyu+ Yehova Imana yanyu yabahaye.

54 “Ndetse n’umugabo w’umugwaneza kandi wita ku bandi wo muri mwe, ntazagirira impuhwe umuvandimwe we, umugore we akunda cyane cyangwa abana azaba asigaranye, 55 kandi ntazabaha ku nyama z’abana be azarya kuko nta cyo azaba asigaranye bitewe n’akaga no kwiheba azatezwa n’abanzi banyu bazabagotera mu mijyi yanyu yose.+ 56 N’umugore wo muri mwe warenzwe, wumva adashobora no gukandagiza ikirenge hasi,+ ntazagirira impuhwe umugabo we akunda cyane, umuhungu we cyangwa umukobwa we, 57 kandi ntazabaha ku ngobyi ivuye mu nda ye no ku nyama z’umwana azaba yabyaye, kuko azabirya yihishe bitewe no kubura byose, biturutse ku kaga no kwiheba azatezwa n’abanzi banyu bazabagotera mu mijyi yanyu.

58 “Nimutitondera Amategeko yose yanditse muri iki gitabo+ ngo muyakurikize, bityo ngo mutinye izina ry’icyubahiro kandi riteye ubwoba ry’Imana,+ ari ryo Yehova+ Imana yanyu, 59 mwebwe n’ababakomokaho Yehova azabateza ibyago bikomeye bimare igihe kirekire,+ abateze indwara zikaze kandi zidakira. 60 Azabateza indwara zose zo muri Egiputa mwabonye mukagira ubwoba, mumare igihe kirekire cyane muzirwaye. 61 Nanone Yehova azabateza indwara n’ibyago bitanditse muri iki gitabo cy’Amategeko, kugeza aho muzarimbukira. 62 Nubwo muzaba mwarabaye benshi cyane mungana n’inyenyeri zo mu kirere,+ nimutumvira Yehova Imana yanyu muzasigara muri bake cyane.+

63 “Nk’uko Yehova yishimiye kubagirira neza kandi agatuma muba benshi, ni ko Yehova azishimira kubarimbura mugashiraho. Muzashira mu gihugu mugiye kwigarurira.

64 “Yehova azabatatanyiriza mu bindi bihugu byose, kuva ku mpera imwe y’isi kugera ku yindi,+ kandi nimugerayo muzakorera izindi mana mutigeze mumenya, yaba mwebwe cyangwa ba sogokuruza banyu, ni ukuvuga imana z’ibiti n’amabuye.+ 65 Nimugera muri ibyo bihugu, ntimuzagira amahoro+ kandi ntimuzabona aho muruhukira. Yehova azatuma mukuka umutima muri muri ibyo bihugu,+ atume amaso yanyu atareba neza kandi mwihebe.+ 66 Muzagera mu kaga gakomeye cyane kandi muzajya muhorana ubwoba ku manywa na nijoro, mutizeye ko muri buramuke. 67 Mu gitondo buri wese azajya avuga ati: ‘si njye uri bubone bwira!’ Nibumara kwira muvuge muti: ‘si njye uri bubone bucya!’ Ibyo muzaba mubitewe n’ibizaba byabakuye umutima ndetse n’ibyo muzaba mubona. 68 Yehova azabasubiza muri Egiputa abajyanye mu bwato, abanyuze mu nzira nababwiye nti: ‘ntimuzongera kuyinyuramo ukundi.’ Muzigurisha ku banzi banyu ngo mubabere abaja n’abagaragu ariko ntimuzabona ubagura.”

29 Iri ni ryo sezerano Yehova yategetse Mose kugirana n’Abisirayeli mu gihugu cy’i Mowabu, ryiyongera ku isezerano yagiranye na bo kuri Horebu.+

2 Mose ahamagara Abisirayeli bose arababwira ati: “Mwe ubwanyu mwiboneye ibintu byose Yehova yakoreye muri Egiputa, abikoreye Farawo, abagaragu be bose n’igihugu cye cyose.+ 3 Mwiboneye bya bihano bikomeye yabahanishije n’ibimenyetso n’ibitangaza yakoze.+ 4 Ariko kugeza uyu munsi, Yehova ntiyabahaye ubushobozi bwo gusobanukirwa neza ibyo amaso yanyu yabonye n’ibyo amatwi yanyu yumvise.+ 5 Yarababwiye ati: ‘igihe nabayoboraga mu butayu mu gihe cy’imyaka 40,+ imyenda yanyu ntiyabasaziyeho n’inkweto zanyu ntizabasaziyeho.+ 6 Ntimwariye umugati kandi ntimwanyoye divayi cyangwa ikindi kinyobwa gisindisha ariko nakomeje kubitaho kugira ngo mumenye ko ndi Yehova Imana yanyu.’ 7 Amaherezo mwageze aha hantu maze Sihoni umwami w’i Heshiboni+ na Ogi umwami w’i Bashani+ baza kuturwanya ariko turabatsinda.+ 8 Hanyuma twigarurira igihugu cyabo, tugiha Abarubeni, Abagadi n’igice cy’abagize umuryango wa Manase kugira ngo kibe umurage wabo.+ 9 None rero muzumvire iri sezerano murikurikize, kugira ngo ibyo muzakora byose bizabagendekere neza.+

10 “Mwese uyu munsi muhagaze imbere ya Yehova Imana yanyu, baba abatware b’imiryango yanyu, abayobozi banyu, abatware banyu, umugabo wese wo muri Isirayeli, 11 abana banyu, abagore banyu+ n’abanyamahanga+ bari muri mwe, kuva ku babashakira inkwi kugeza ku babavomera amazi. 12 Muhagaze hano kugira ngo mugirane na Yehova Imana yanyu isezerano ririho n’indahiro, iryo Yehova Imana yanyu agiye kugirana namwe uyu munsi,+ 13 kugira ngo abagire abe+ kandi abagaragarize ko ari Imana yanyu+ nk’uko yabibasezeranyije kandi akabirahirira ba sogokuruza banyu Aburahamu,+ Isaka+ na Yakobo.+

14 “Ariko si mwe mwenyine tugiranye iri sezerano ririho indahiro, 15 ahubwo ndigiranye n’abari hano bose uyu munsi imbere ya Yehova Imana yacu, ndetse n’abatari kumwe natwe uyu munsi. 16 (Mwe ubwanyu muzi neza uko twabaye mu gihugu cya Egiputa n’ukuntu twanyuze mu bihugu byinshi.+ 17 Kandi mwabonye ibigirwamana byabo bibi cyane*+ by’ibiti n’amabuye, ibikozwe mu ifeza n’ibikozwe muri zahabu.) 18 Muzitonde kugira ngo muri mwe hatagira umugabo, umugore cyangwa umuryango, utera Yehova Imana yacu umugongo agakorera imana zo muri ibyo bihugu.+ Uwo muntu aba ameze nk’umuzi umeraho ikimera gikura kikeraho imbuto z’uburozi kandi zisharira cyane.+

19 “Hari ubwo umuntu yakumva iyi ndahiro akagira ubwibone mu mutima we, akibwira ati: ‘nubwo nakwigomeka nzagira amahoro.’ Uwo muntu yaba yikururiye ibyago, akabiteza n’abo bari kumwe bose. 20 Yehova ntazamubabarira.+ Ahubwo Yehova azamurakarira cyane kandi ibyago byose byanditse muri iki gitabo bizamugeraho.+ Yehova azahanagura izina rye munsi y’ijuru. 21 Yehova azamukura mu miryango yose ya Isirayeli amuteze ibyago, nk’uko yabivuze mu isezerano riri kumwe n’indahiro ryanditswe muri iki gitabo cy’Amategeko.

22 “Abazabakomokaho n’umunyamahanga uzava mu gihugu cya kure, bazabona ibyago byose n’indwara Yehova azateza igihugu cyanyu. 23 Nanone bazabona amazuku,* umunyu n’inkongi y’umuriro bizatuma igihugu cyose kidahingwa, cyangwa ngo hagire ikintu kimera cyangwa ngo gikurire mu butaka bwacyo, nk’uko byagenze mu gihe cy’irimbuka rya Sodomu na Gomora,+ Adima na Zeboyimu,+ Yehova yarimbuye afite uburakari n’umujinya mwinshi. 24 Ibyo bizatuma bo n’abantu bo mu bihugu byose bibaza bati: ‘kuki Yehova yakoreye iki gihugu ibintu nk’ibi?+ Ni iki cyatumye agira uburakari bukaze bigeze aha?’ 25 Hanyuma bazabasubiza bati: ‘byatewe n’uko baretse isezerano rya Yehova+ Imana ya ba sekuruza, iryo yagiranye na bo igihe yabakuraga mu gihugu cya Egiputa.+ 26 Bakoreye izindi mana kandi barazunamira, imana batigeze bamenya kandi atabemereye gusenga.+ 27 Ni cyo cyatumye Yehova arakarira cyane iki gihugu, akagiteza ibyago byose byanditse muri iki gitabo.+ 28 Ni na cyo cyatumye Yehova abirukana mu gihugu cyabo afite uburakari n’umujinya mwinshi,+ akabajyana mu kindi gihugu ari na cyo barimo kugeza n’uyu munsi.’+

29 “Yehova Imana yacu aba azi ibihishwe byose,+ ariko twe n’abana bacu yatugiriye icyizere arabiduhishurira kugeza iteka ryose, kugira ngo dukore ibintu byose bivugwa muri aya Mategeko.+

30 “Ibivugwa muri iri sezerano byose nibimara kubageraho, ni ukuvuga imigisha n’ibyago nabashyize imbere,+ mukabyibuka+ muri mu bihugu byose Yehova Imana yanyu azaba yarabatatanyirijemo,+ 2 maze mukagarukira Yehova Imana yanyu,+ mwebwe n’abana banyu, mukamwumvira mugakora ibyo mbategeka uyu munsi, mubikoranye umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose,+ 3 Yehova Imana yanyu azagarura abazaba barajyanywe muri ibyo bihugu,+ abagirire imbabazi,+ yongere abahurize hamwe abavanye muri ibyo bihugu byose Yehova Imana yanyu azaba yarabatatanyirijemo.+ 4 Niyo abantu banyu batatanye baba bari ku mpera y’isi, Yehova Imana yanyu azabahuriza hamwe abavaneyo.+ 5 Yehova Imana yanyu azabagarura mu gihugu ba sogokuruza banyu bigaruriye kandi namwe muzacyigarurira. Azabagirira neza atume mubyara mugire abana benshi kurusha ba sogokuruza banyu.+ 6 Yehova Imana yanyu azeza imitima yanyu n’iy’abazabakomokaho+ kugira ngo mukunde Yehova Imana yanyu n’umutima wanyu wose n’ubugingo bwanyu bwose, mubone kubaho.+ 7 Yehova Imana yanyu azatuma ibi byago byose bigera ku banzi banyu babangaga kandi bakabatoteza.+

8 “Hanyuma muzagarukira Yehova, mumwumvire kandi mukurikize amategeko ye yose mbategeka uyu munsi. 9 Yehova Imana yanyu azabaha imigisha myinshi mu byo muzakora byose,+ mugire abana benshi, amatungo menshi n’umusaruro mwinshi, kuko Yehova azongera kubishimira akabaha imigisha nk’uko yabikoreraga ba sogokuruza banyu.+ 10 Ibyo bizaba bitewe n’uko muzaba mwarumviye Yehova Imana yanyu mugakurikiza amabwiriza n’amategeko yanditswe muri iki gitabo cy’Amategeko kandi mukagarukira Yehova Imana yanyu n’umutima wanyu wose n’ubugingo bwanyu bwose.+

11 “Aya mategeko mbategeka uyu munsi ntabakomereye cyane kandi ntabwo ari ahantu mutagera.+ 12 Ntari mu ijuru ku buryo mwavuga muti: ‘ni nde uzazamuka ngo ajye mu ijuru ayatuzanire, tuyumve kandi tuyakurikize?’+ 13 Nta n’ubwo ari hakurya y’inyanja ku buryo mwavuga muti: ‘ni nde uzambuka inyanja ngo ayatuzanire, tuyumve kandi tuyakurikize?’ 14 Ahubwo ijambo ry’Imana riri hafi yanyu cyane. Riri mu kanwa kanyu no mu mitima yanyu+ kugira ngo murikurikize.+

15 “Dore uyu munsi nshyize imbere yanyu ubuzima n’urupfu, ibyiza n’ibibi.+ 16 Nimwumvira amategeko ya Yehova Imana yanyu mbategeka uyu munsi, mugakunda Yehova Imana yanyu,+ mukamwumvira muri byose kandi mugakurikiza amategeko n’amabwiriza ye, muzakomeza kubaho+ mubyare abana benshi kandi Yehova Imana yanyu azabahera umugisha mu gihugu mugiye kwigarurira.+

17 “Ariko nimutamwumvira,+ mukemera ko izindi mana zibayobya, mukazunamira kandi mukazikorera,+ 18 uyu munsi ndababwira ko muzarimbuka nta kabuza.+ Ntimuzamara igihe kirekire mu gihugu mugiye kwigarurira mumaze kwambuka Yorodani. 19 Ijuru n’isi ni bo bahamya bazabashinja. Uyu munsi nshyize imbere yanyu ubuzima n’urupfu, umugisha n’ibyago.+ Muzahitemo ubuzima kugira ngo mukomeze kubaho,+ mwebwe n’abazabakomokaho.+ 20 Ubwo rero muzakunde Yehova Imana yanyu,+ mumwumvire kandi mumubere indahemuka,+ kuko ari we utuma mugira ubuzima mukabaho igihe kirekire, kugira ngo muture mu gihugu Yehova yarahiye ko azaha ba sogokuruza banyu ari bo Aburahamu, Isaka na Yakobo.”+

31 Mose abwira Abisirayeli bose aya magambo ati: 2 “Uyu munsi mfite imyaka 120.+ Sinzongera kubayobora kuko Yehova yambwiye ati: ‘ntuzambuka iyi Yorodani.’+ 3 Yehova Imana yanyu azabajya imbere. Azarimbura abantu bo muri ibyo bihugu namwe mubyirebera kandi muzabirukane.+ Muzambuka muyobowe na Yosuwa+ nk’uko Yehova yabivuze. 4 Abantu bo muri ibyo bihugu Yehova azabakorera nk’ibyo yakoreye abami b’Abamori, ari bo Sihoni+ na Ogi+ n’igihugu cyabo igihe yabarimburaga.+ 5 Yehova azatsinda abantu bo muri ibyo bihugu ari mwe abikoreye namwe muzabakorere ibyo nabategetse byose.+ 6 Mugire ubutwari kandi mukomere.+ Ntibabatere ubwoba cyangwa ngo babakure umutima+ kuko Yehova Imana yanyu agendana namwe. Ntazabasiga cyangwa ngo abatererane.”+

7 Mose ahamagara Yosuwa amubwirira imbere y’Abisirayeli bose ati: “Gira ubutwari kandi ukomere,+ kuko ari wowe uzajyana aba bantu mu gihugu Yehova yarahiye ko azaha ba sekuruza kandi ni wowe uzakibaha kikaba umurage wabo.+ 8 Yehova azabagenda imbere kandi azakomeza kubafasha.+ Ntazabasiga cyangwa ngo abatererane. Ntimugire ubwoba cyangwa ngo mukuke umutima.”+

9 Nuko Mose yandika ayo Mategeko+ ayaha abatambyi, ni ukuvuga Abalewi baheka isanduku y’isezerano rya Yehova n’abayobozi b’Abisirayeli bose. 10 Mose arabategeka ati: “Uko imyaka irindwi ishize, mu gihe cyagenwe cy’umwaka wo kurekera abantu amadeni,+ ku Munsi Mukuru w’Ingando,*+ 11 igihe Abisirayeli bose bazajya baza imbere ya Yehova+ Imana yanyu ahantu azaba yaratoranyije, mujye musomera aya Mategeko imbere y’Abisirayeli bose kugira ngo bayatege amatwi.+ 12 Muzateranyirize hamwe abantu bose,+ abagabo, abagore, abana n’abanyamahanga bari mu mijyi yanyu, kugira ngo batege amatwi kandi bige, bityo batinye Yehova Imana yanyu kandi bakurikize ibintu byose biri muri aya mategeko. 13 Ibyo bizatuma abana babo batamenye ayo Mategeko, batega amatwi,+ bityo bige gutinya Yehova Imana yanyu mu minsi yose muzamara mu gihugu mugiye kwinjiramo, mumaze kwambuka Yorodani kugira ngo mugituremo.”+

14 Hanyuma Yehova abwira Mose ati: “Dore uri hafi gupfa.+ Hamagara Yosuwa mujye ku ihema ryo guhuriramo n’Imana, kugira ngo mushyireho abe umuyobozi.”+ Nuko Mose na Yosuwa bajya kuri iryo hema. 15 Hanyuma Yehova abonekera ku ihema ari mu nkingi y’igicu, iyo nkingi ihagarara ku muryango w’ihema.+

16 Yehova abwira Mose ati: “Dore ugiye gupfa kandi aba bantu bazampemukira basenge imana zo mu gihugu bagiye kujyamo.+ Bazanta+ kandi bice isezerano nagiranye na bo.+ 17 Icyo gihe nzabarakarira cyane+ kandi rwose nzabata,+ ndeke kubafasha*+ kugeza igihe bazarimbukira. Nibamara guhura n’ibyago byinshi n’imibabaro,+ bazibaza bati: ‘ese ibi byago ntitubitewe n’uko Imana itakiri kumwe natwe?’+ 18 Ariko sinzongera kubafasha bitewe n’ibibi byose bazaba barakoze, basenga izindi mana.+

19 “None rero, nimwandike iyi ndirimbo,+ muyigishe Abisirayeli.+ Bazafate iyo ndirimbo mu mutwe kugira ngo imbere umuhamya wo gushinja Abisirayeli.+ 20 Nimbageza mu gihugu narahiye ko nzaha ba sekuruza,+ igihugu gitemba amata n’ubuki+ maze bakarya bagahaga, bakamererwa neza,*+ bazasenga izindi mana, bazikorere, bansuzugure, bice isezerano ryanjye.+ 21 Ibyo byago byinshi n’imibabaro nibibageraho,+ iyi ndirimbo izambera umuhamya wo kubashinja (kuko abana babo batagomba kuyibagirwa). N’ubundi nsanzwe nzi ibiri mu mitima yabo,+ na mbere y’uko mbajyana mu gihugu narahiriye ko nzabaha.”

22 Nuko uwo munsi Mose yandika iyo ndirimbo kandi ayigisha Abisirayeli.

23 Hanyuma Imana iha Yosuwa+ umuhungu wa Nuni inshingano yo kuyobora Abisirayeli, iramubwira iti: “Gira ubutwari kandi ukomere+ kuko ari wowe uzajyana Abisirayeli mu gihugu narahiye ko nzabaha+ kandi nanjye nzakomeza kubana nawe.”

24 Nuko Mose amaze kwandika amagambo yose y’ayo Mategeko mu gitabo,+ 25 ategeka Abalewi baheka isanduku y’isezerano rya Yehova ati: 26 “Mufate iki gitabo cy’Amategeko,+ mugishyire iruhande rw’isanduku+ y’isezerano rya Yehova Imana yanyu kugira ngo kizababere umuhamya wo kubashinja. 27 Nzi neza ko mwigomeka+ kandi ko mutumva.*+ Ese ko mwigomeka kuri Yehova nkiriho, nimara gupfa muzamwigomekaho bingana iki? 28 Nteranyiriza abakuru b’imiryango n’abayobozi banyu bose bumve aya magambo mbabwira kandi ntange ijuru n’isi bibe abahamya bazabashinja.+ 29 Nzi neza ko nimara gupfa muzakora ibintu bibi,+ mukareka kumvira ibyo nabategetse. Mu gihe kizaza muzagerwaho n’ibyago+ kuko muzaba mwarakoze ibyo Yehova yanga, mukamurakaza bitewe n’ibikorwa byanyu.”

30 Nuko Mose avuga amagambo y’iyi ndirimbo Abisirayeli bose bamuteze amatwi, kugeza irangiye:+

32 “Wa juru we, tega amatwi wumve ibyo mvuga.

Nawe wa si we umva amagambo ava mu kanwa kanjye.

 2 Inyigisho zanjye zizagwa nk’imvura,

Amagambo yanjye azaza nk’ikime,

Nk’imvura igwa gake gake ku byatsi,

Nk’imvura nyinshi igwa ku bimera.

 3 Nzamamaza izina rya Yehova.+

Nimuvuge ukuntu Imana yacu ikomeye.+

 4 Icyo Gitare, umurimo wacyo uratunganye,+

Ibikorwa byacyo byose bihuje n’ubutabera.+

Ni Imana yiringirwa+ kandi itarenganya.+

Irakiranuka kandi ntigira uwo ibera.+

 5 Bakoze ibibi.+

Si abana bayo, ibibazo bafite ni bo babyiteye.+

Ni abantu bangiritse kandi bononekaye.+

 6 Kuki mukomeza gukorera Yehova ibintu nk’ibyo,+

Mwa bantu mwe mutagira ubwenge?+

Si we Papa wanyu mukomokaho,+

Wabaremye agatuma mukomera?

 7 Mwibuke iminsi ya kera,

Mutekereze imyaka yahise uko ibihe byagiye bikurikirana.

Mubaze ba papa banyu, bazabibabwira.+

Mubaze abakuru, bazababwira uko byagenze.

 8 Igihe Isumbabyose yahaga abantu bo mu bihugu umurage,+

Igihe yatandukanyaga abakomoka kuri Adamu,+

Yashyiriyeho abantu imipaka,+

Ikurikije umubare w’Abisirayeli.+

 9 Kuko abantu ba Yehova ari umutungo we.+

Yakobo ni umurage we.+

10 Yamusanze mu gihugu cy’ubutayu,+

Mu butayu budatuwe,+ burimo inyamaswa z’inkazi zihuma.*

Yaramurinze amwitaho,+

Amurinda nk’imboni y’ijisho rye.+

11 Nk’uko kagoma ikubita amababa hejuru y’icyari cyayo,

Igatambatamba hejuru y’ibyana byayo,

Ikarambura amababa yayo ikabifata,

Ikabitwara ku mababa yayo,+

12 Yehova wenyine ni we wakomeje kuyobora Yakobo,+

Nta yindi mana bari kumwe.+

13 Yamunyujije mu misozi miremire,+

Ku buryo yariye ibyeze mu mirima.+

Yamuhaye ubuki buvuye mu rutare ngo aburye,

N’amavuta yo mu rutare rukomeye.

14 Yamuhaye amavuta y’inka n’amata avuye mu mikumbi,

Hamwe n’amapfizi y’intama abyibushye,

N’amasekurume y’intama akiri mato arisha i Bashani n’amapfizi y’ihene,

Hamwe n’ingano nziza kurusha izindi.+

Yanyoye na divayi yenzwe mu mizabibu.

15 Yeshuruni* amaze kubyibuha yarigometse.

Yarabyibushye, arashisha, agwa ivutu.*+

Nuko yibagirwa Imana yamuremye,+

Asuzugura Igitare cy’agakiza ke.

16 Batumye arakarira* cyane imana zo mu bindi bihugu.+

Baramurakaje bitewe n’ibintu bibi cyane bakoze.+

17 Batambiye ibitambo abadayimoni aho kubitambira Imana.+

Batambiye ibitambo imana batigeze kumenya,

imana z’inzaduka,

Izo ba sogokuruza banyu batigeze bamenya.

18 Bibagiwe Igitare+ cyababyaye,

Bibagirwa Imana yabibarutse.+

19 Yehova yarabibonye arabata,+

Bitewe n’uko abahungu be n’abakobwa be bamurakaje.

20 Nuko aravuga ati: ‘reka ndeke kubafasha,*+

Maze nzarebe amaherezo yabo.

Ni abantu bononekaye.+

Ni abana batizerwa.+

21 Batumye ndakarira imana zitagira akamaro.+

Barandakaje bitewe n’ibigirwamana byabo bitagira akamaro.+

Nanjye nzabatera kugirira ishyari abantu badafite icyo bamaze.+

Nzabarakaza nkoresheje abantu batagira ubwenge.+

22 Uburakari bwanjye bwavuyemo umuriro ugurumana.+

Uzagurumana kugeza hasi cyane mu Mva.*+

Uzatwika isi n’ibiyeramo,

Kandi uzakongeza aho imisozi itereye.

23 Nzabateza ibyago byinshi.

Nzabamariraho imyambi yanjye.

24 Bazicwa n’inzara, bapfe bashire bazize guhinda umuriro.+

Bazarimburwa bikomeye.+

Nzabateza inyamaswa zibarye,+

Mbateze n’inzoka* z’ubumara zikururuka mu mukungugu.

25 Hanze inkota izabamaraho abana.+

Mu nzu ho ubwoba buzabica.+

Ibyo bizagera ku musore n’inkumi,

Ku mwana muto n’umusaza ufite imvi.+

26 Mba naravuze nti: “Nzabatatanya,

Ntume batongera kuvugwa mu bantu.”

27 Ariko natinye ko umwanzi yabifata nabi,+

Ababarwanya bakabisobanura ukundi,+

Bakavuga bati: “Tubarusha imbaraga,+

Yehova si we wakoze ibi byose.”

28 Ni abantu badatekereza,*

Kandi badafite ubwenge.+

29 Iyo baza kuba abanyabwenge,+ bari gutekereza kuri ibi bintu:+

Bari gutekereza ku iherezo ryabo.+

30 Umwanzi umwe yakwirukana ate Abisirayeli 1.000,

Kandi se abanzi babiri bakwirukana bate Abisirayeli 10.000?+

Kereka Igitare cyabo cyabatereranye,+

Cyangwa Yehova yaretse abanzi babo bakabatsinda.

31 Igitare cyabo si nk’Igitare cyacu.+

Abanzi bacu na bo barabyiboneye.+

32 Umuzabibu wabo ni umuzabibu w’i Sodomu,

Wavuye mu materasi y’i Gomora.+

Imizabibu yabo ni imizabibu y’uburozi.

Amaseri yayo arasharira.+

33 Divayi yabo ni ubumara bw’inzoka.

Ni ubumara bwica bw’inzoka y’inkazi.

34 Ese ibyo ntibyashyizwe hafi yanjye,

Bigashyirwaho ikimenyetso gifatanya kandi bigashyirwa mu bubiko bwanjye?+

35 Ni njye uhana abantu kandi nkabishyura ibibi bakoze.+

Mu gihe cyagenwe, ikirenge cyabo kizanyerera,+

Kuko umunsi wabo w’ibyago wegereje,’

Kandi ibizababaho bizaza byihuta cyane.’

36 Yehova azacira urubanza abantu be,+

Kandi azagirira impuhwe abagaragu be,+

Igihe azabona ko nta mbaraga bagifite,

Hasigaye gusa udafite kirengera n’ufite intege nke.

37 Hanyuma azavuga ati: ‘imana zabo ziri he?+

Igitare bahungiragaho kiri he?

38 Imana zaryaga ibinure by’ibitambo byabo,

Zikanywa divayi ivuye ku maturo yabo, ziri he?+

Nizihaguruke zibatabare,

Zibabere ubwihisho.

39 Ubu noneho nimurebe, ni njye Mana.+

Nta zindi mana ziriho zitari njye.+

Ndica nkanabeshaho.+

Narakomerekeje+ kandi ni njye uzakiza,+

Nta muntu ushobora kugira uwo avana mu maboko yanjye.+

40 Nzazamura ukuboko kwanjye nkwerekeje mu ijuru maze ndahire mu izina ryanjye,

Mvuga nti: “nk’uko mporaho iteka ryose,”+

41 Nintyaza inkota yanjye irabagirana,

Nkitegura guca imanza,+

Nzahana abanzi banjye,+

Nzishyura abanyanga cyane ibibi bakoze.

42 Nzanywesha imyambi yanjye amaraso iyasinde.

Izasinda amaraso y’abishwe n’ay’imbohe.

Inkota yanjye izarya inyama,

Inyama z’abatware b’abanzi banjye.’

43 Mwa bantu bo mu bihugu mwe nimwishimane n’abantu be,+

Kuko azahana abamennye amaraso y’abagaragu be,+

Akishyura abanzi be ibibi bakoze,+

Kandi akeza* igihugu cy’abantu be.”

44 Nuko Mose araza avuga amagambo yose y’iyo ndirimbo abantu bamuteze amatwi,+ we na Hoseya*+ umuhungu wa Nuni. 45 Mose amaze kubwira Abisirayeli bose ayo magambo yose, 46 arababwira ati: “Muzirikane amagambo yose mbabwira uyu munsi mbaburira,+ kugira ngo mutegeke abana banyu gukurikiza ibintu byose biri muri aya Mategeko.+ 47 Ntimubone ko aya magambo ari ay’agaciro gake, ahubwo ni yo azatuma mukomeza kubaho+ kandi aya magambo ni yo azatuma mumara imyaka myinshi mu gihugu mugiye kwigarurira mumaze kwambuka Yorodani.”

48 Uwo munsi Yehova abwira Mose ati: 49 “Zamuka uyu Musozi wa Abarimu,+ ari wo Musozi wa Nebo+ uri mu gihugu cy’i Mowabu ahateganye n’i Yeriko, maze witegereze igihugu cy’i Kanani ngiye guha Abisirayeli ngo bacyigarurire.+ 50 Urapfira kuri uwo musozi ugiye kuzamuka nk’uko Aroni umuvandimwe wawe yapfiriye ku Musozi wa Hori,+ 51 kuko mutambereye indahemuka ngo mukorere hagati y’Abisirayeli ibyo nabategetse ku mazi y’i Meriba,+ i Kadeshi mu butayu bwa Zini, ntimumpeshe icyubahiro hagati y’Abisirayeli.+ 52 Icyo gihugu nzaha Abisirayeli uzakirebera kure, ariko ntuzacyinjiramo.”+

33 Iyi ni yo migisha Mose umuntu w’Imana y’ukuri yahaye Abisirayeli mbere y’uko apfa.+ 2 Yaravuze ati:

“Yehova yaje aturutse kuri Sinayi,+

Abamurikira aturutse i Seyiri.

Yabamurikiye aturutse mu misozi miremire y’i Parani,+

Ari kumwe n’abamarayika benshi cyane,*+

Iburyo bwe hari ingabo ze.+

 3 Yakundaga abantu be cyane.+

Mana, abera bawe bose bari mu kiganza cyawe.+

Bicaye ku birenge byawe,+

Bateze amatwi amagambo yawe.+

 4 (Mose yaduhaye amategeko,+

aba nk’umurage w’abakomoka kuri Yakobo.)+

 5 Imana yabaye umwami muri Yeshuruni,*+

Igihe abatware bateraniraga hamwe,

Bari kumwe+ n’imiryango yose ya Isirayeli.+

 6 Rubeni arakabaho, ntagapfe,+

Abantu be ntibakabe bake.”+

 7 Na Yuda yamuhaye umugisha agira ati:+

“Yehova, umva ijwi rya Yuda,+

Umusubize mu bantu be.

Amaboko ye yarwaniriye umutungo we.

Ujye umufasha gutsinda abanzi be.”+

 8 Yabwiye Lewi ati:+

“Urimu na Tumimu*+ by’Imana ni iby’uwayibereye indahemuka,+

Uwo yageragereje i Masa.+

Yamurwanyirije ku mazi y’i Meriba.+

 9 Uwo muntu yabwiye papa we na mama we ati: ‘simbitayeho.’

Yirengagije abavandimwe be,+

Ntiyifatanya n’abana be.

Kuko yumviye ijambo ryawe,

Akomeza kubahiriza isezerano ryawe.+

10 Ajye yigisha Yakobo imanza zawe,+

Yigishe Isirayeli Amategeko yawe.+

Ajye atwika umubavu* uguhumurira neza,+

Atambire ku gicaniro* cyawe ituro riturwa ryose uko ryakabaye.+

11 Yehova, uhe umugisha imbaraga ze,

Kandi wishimire ibyo akora.

Amaguru y’abashaka kumurwanya uyajanjagure,

Kugira ngo abamwanga cyane batazongera kweguka.”

12 Yabwiye Benyamini ati:+

“Ukundwa na Yehova azatura mu mutekano hafi ye,

Ahore amurinze umunsi wose.

Azatura mu bitugu bye.”

13 Yabwiye Yozefu ati:+

“Yehova ahe umugisha igihugu cye,+

Umugisha w’ibyiza kurusha ibindi byo mu ijuru,

Uw’ikime n’uw’amazi aturuka munsi y’ubutaka,+

14 Amuhe n’ibyiza kurusha ibindi by’izuba,

Ibyiza kurusha ibindi byera buri kwezi,+

15 Ibyiza kurusha ibindi byo mu misozi ya kera,*+

Ibyiza kurusha ibindi byo mu dusozi duhoraho iteka,

16 Amuhe n’ibyiza kurusha ibindi byo mu isi n’ubutunzi bwayo.+

Uwigaragarije mu gihuru cy’amahwa amwishimire.+

Iyo migisha izaze kuri Yozefu,

Ibe ku mutwe w’uwatoranyijwe mu bavandimwe be.+

17 Afite icyubahiro nk’icy’ikimasa cyavutse mbere,

Amahembe ye ni nk’ay’ikimasa cyo mu gasozi.

Azayicisha abantu bo mu bihugu,

Ibihugu byose kugera ku mpera y’isi.

Ayo mahembe ni ibihumbi byinshi by’Abefurayimu,+

Ni ibihumbi by’Abamanase.”

18 Yabwiye Zabuloni ati:+

“Zabuloni we, ishime uri mu ngendo zawe,

Nawe Isakari we, ishime uri mu mahema yawe.+

19 Bazahamagara abantu baze ku musozi.

Bazahatambira ibitambo byo gukiranuka.

Bazavana ubutunzi bwinshi mu nyanja,

Babone n’ubutunzi buhishwe mu musenyi.”

20 Yabwiye Gadi ati:+

“Umuntu utuma aho Gadi atuye haba hanini azahabwa umugisha.+

Azaryama nk’intare,

Yiteguye gutanyagura ukuboko no kumenagura umutwe by’umuhigo.

21 Azitoranyiriza ahantu heza kurusha ahandi,+

Kuko ari ho hagenewe utanga amategeko.+

Abatware bazateranira hamwe.

Azatuma ubutabera bwa Yehova bwubahirizwa,

Anacire imanza Isirayeli.”

22 Yabwiye Dani ati:+

“Dani ni nk’icyana cy’intare.+

Azasimbuka aturutse i Bashani.”+

23 Yabwiye Nafutali ati:+

“Nafutali ashimishijwe n’uko Yehova amwemera,

Kandi akamuha imigisha myinshi.

Igarurire uburengerazuba n’amajyepfo.”

24 Yabwiye Asheri ati:+

“Asheri yahawe umugisha wo kugira abana benshi.

Azemerwa n’abavandimwe be,

Kandi azogesha ibirenge bye amavuta.*

25 Irembo ryawe urikingisha icyuma n’umuringa,+

Kandi uzibera mu mutuzo igihe cyose uzaba ukiriho.

26 Nta wuhwanye n’Imana y’ukuri+ ya Yeshuruni,+

Yambukiranya ijuru ije kugutabara,

Ikagendera ku bicu byo mu kirere mu cyubahiro cyayo.+

27 Kuva kera Imana ni yo buhungiro bwawe,+

Amaboko yayo y’iteka ryose aragukomeza.+

Izirukana abanzi bawe,+

Kandi izavuga iti: ‘barimbure!’+

28 Isirayeli azatura ahari umutekano,

Iriba rya Yakobo rizaba riri ukwaryo,

Mu gihugu kirimo ibinyampeke na divayi nshya.+

Ijuru rye rizatuma ikime kiza.+

29 Ishime Isirayeli we!+

Ni nde uhwanye nawe,+

Ko Yehova ari we uguha agakiza,+

Akaba ingabo igutabara,+

Akaba n’inkota yawe ikomeye?

Abanzi bawe bazagukomera amashyi,+

Naho wowe, uzakandagira ku migongo yabo.”*

34 Nuko Mose ava mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu, azamuka Umusozi wa Nebo+ agera hejuru y’umusozi wa Pisiga,+ ahateganye n’i Yeriko.+ Yehova amwereka igihugu cyose cyo kuva i Gileyadi kugera i Dani,+ 2 igihugu cya Nafutali cyose, igihugu cya Efurayimu, icya Manase n’igihugu cyose cya Yuda kugera ku nyanja y’iburengerazuba.*+ 3 Amwereka n’i Negebu+ n’akarere ka Yorodani+ n’ibibaya by’i Yeriko n’umujyi w’ibiti by’imikindo kugeza i Sowari.+

4 Yehova aramubwira ati: “Iki ni cyo gihugu narahiye Aburahamu, Isaka na Yakobo nti: ‘nzagiha abagukomokaho.’+ Ndakikweretse ngo ukirebeshe amaso kuko utazambuka ngo ukijyemo.”+

5 Hanyuma Mose umugaragu wa Yehova apfira aho mu gihugu cy’i Mowabu nk’uko Yehova yari yarabivuze.+ 6 Amushyingura mu kibaya cyo mu gihugu cy’i Mowabu ahateganye n’i Beti-pewori kandi kugeza n’uyu munsi nta wuzi aho imva ye iri.+ 7 Mose yapfuye afite imyaka 120.+ Yari agifite imbaraga kandi amaso ye yari akiri mazima. 8 Abisirayeli bamara iminsi 30 baririra Mose mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu.+ Amaherezo igihe cyo kuririra Mose kirarangira.

9 Yosuwa umuhungu wa Nuni yari afite ubwenge bwinshi,* kubera ko Mose yari yaramurambitseho ibiganza.+ Nuko Abisirayeli batangira kumwumvira, bagakora ibyo Yehova yari yarategetse Mose.+ 10 Icyo gihe, muri Isirayeli ntihongeye kubaho umuhanuzi umeze nka Mose,+ uwo Yehova yari azi neza.*+ 11 Yakoze ibimenyetso n’ibitangaza byose Yehova yamutumye gukora mu gihugu cya Egiputa, abikorera imbere ya Farawo n’abagaragu be bose n’abaturage be bose,+ 12 akoresheje ukuboko gukomeye n’imbaraga zikomeye kandi ziteye ubwoba yagaragarije imbere y’Abisirayeli bose.+

Ubutayu ni ahantu hataba amazi n’ibimera.

Ikibaya ni ahantu harambuye, hakunze kuba ari hagati y’imisozi.

Uko bigaragara, aha berekeza ku ruhererekane rw’imisozi yo muri Libani.

Cyangwa “batata.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “batumye imitima yacu ishonga.”

Cyangwa “mu buryo bwuzuye; muri byose.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Imana yamuhaye imbaraga.”

Cyangwa “bazajyanwaho iminyago.”

Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.

Cyangwa “ntimuzabashotore.”

Cyangwa “ukuboko kwe.”

Ni ukuvuga, igihe iyi nkuru yandikwaga.

Ni ukuvuga “Kirete.”

Cyangwa “bazagira ububabare nk’ubw’umugore uri ku bise.”

Cyangwa “akinangira.”

Cyangwa “ibihindizo.”

Cyangwa “yo mu mirambi.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 9.” Umukono umwe wanganaga na santimetero 44,5. Reba Umugereka wa B14.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono ine.”

Bisobanura ngo: “Imidugudu ya Yayiri yubakishijwe amahema.”

Uko ni ko inyanja ya Galilaya yitwaga kera.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Amagambo Icumi.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Ni ukuvuga, Inyanja y’Umunyu.

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “ujye uhora uyasubiriramo abana bawe; uyabacengezamo.”

Cyangwa “umushumi wambarwa mu gahanga.”

Cyangwa “ku nkomanizo.”

Cyangwa “ibitega by’amazi.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “umutungo w’agaciro kenshi.”

Cyangwa “kubakosora.”

Cyangwa “mugendere mu nzira ze.”

Ni ingano zisanzwe n’ingano za sayiri.

Ni imbuto zijya kumera nka pome.

Ni amabuye y’agaciro bashongesha akavamo ibyuma.

Ni udusimba tugira ubumara bukaze dukunda kuba mu butayu.

Cyangwa “muri abantu batagonda ijosi.”

Cyangwa “wakujeyo imbaraga zawe nyinshi n’ukuboko gukomeye.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Amagambo Icumi.”

Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.

Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “gukebwa mu mitima yanyu.”

Cyangwa “mukareka gushinga ijosi.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Ni imvura yagwaga hagati y’ukwezi kwa 10 n’ukwa 11.

Ni imvura yagwaga ahagana hagati mu kwezi kwa gatatu.

Cyangwa “imitima yanyu idashukwa.”

Cyangwa “agashumi kambarwa mu gahanga.”

Cyangwa “ku nkomanizo z’imiryango.”

Ni ukuvuga, Inyanja Nini, ari yo Nyanja ya Mediterane.

Cyangwa “umuvumo.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”

Cyangwa “Inkingi zera z’amabuye.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Inkingi zera.”

Cyangwa “Inkingi zera z’ibiti.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Inkingi zera.”

Cyangwa “uhumanye.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubugingo.”

Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “umutungo w’agaciro kenshi.”

Ni ko bita ibirenge by’amatungo cyangwa by’inyamaswa.

Iyo itungo ryuza, rigarura ibyo ryariye rikabihekenya neza, rikongera rikabimira.

Cyangwa “zihumanye.”

Cyangwa “imbuni.”

Ni inyoni ijya gusa n’uruyongoyongo.

Cyangwa “amahenehene.”

Cyangwa “uruhindu.”

Cyangwa “rifite inenge.”

Cyangwa “uhumanye.”

Cyangwa “udahumanye.”

Ni ukwezi ko kuri karendari y’Abayahudi. Reba Umugereka wa B15.

Ingando ni utuzu two kugamamo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “inkingi yera y’amabuye.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Inkingi yera.”

Cyangwa “ifite inenge.”

Cyangwa “umuzingo.”

Cyangwa “ayakoporoye.”

Ni ukuvuga, ahantu Yehova azahitamo kugira ngo abantu bajye bahahurira bamusenge.

Gutongera umuntu ni ukumubwira ibintu bibi bizamubaho kandi ubimwifuriza.

Cyangwa “imbago.” Ni ikimenyetso, urugero nk’igiti cyangwa ikindi kintu, cyerekana aho umurima w’umuntu utandukanira n’uwa mugenzi we.

Cyangwa “adatuma imitima y’abavandimwe be ishonga nk’uwe.”

Cyangwa “ikintu cyose gihumeka.”

Cyangwa “batagibwaho umwenda w’amaraso.”

Cyangwa “ugibwaho n’umwenda w’amaraso.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 100 z’ifeza.” Shekeli imwe yanganaga na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 50.”

Cyangwa “muka se.”

Cyangwa “uwo bamennye amabya.”

Ni ukuvuga ko hari ibintu abandi Bisirayeli babaga bemerewe ariko bo batabyemerewe.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urumambo.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “indaya yo mu rusengero.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imbwa.” Bishobora kuba byerekeza ku bagabo b’abatinganyi.

Cyangwa “azaba ahumanye.”

Ni ikintu icyo ari cyo cyose uwagurije umuntu asigarana kugeza igihe uwo yagurije azamwishyurira.

Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo ibibembe, rifite ibisobanuro byinshi. Hashobora kuba hakubiyemo indwara zitandukanye z’uruhu zandura, izifata imyenda n’izifata amazu.

Cyangwa “impago.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “efa.” Reba Umugereka wa B14.

Cyangwa “duhumanye.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “umutungo we w’agaciro kenshi.”

Cyangwa “ishwagara.”

Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”

Cyangwa “bibe bityo.”

Cyangwa “imbago.” Ni ikimenyetso, urugero nk’igiti cyangwa ikindi kintu, cyerekana aho umurima w’umuntu utandukanira n’uwa mugenzi we.

Nyirabukwe w’umuntu aba ari mama w’umugabo we cyangwa w’umugore we.

Ni ukuvuga ko ibitebo byabo bizahoramo ibinyampeke kandi bagahorana ifu yo gukoramo imigati.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “rizahinduka umuringa.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “buzahinduka icyuma.”

Cyangwa “emoroyide.” Ni indwara ituma urura runini rusohoka. Hari n’abayita “kumurika,” cyangwa “kuzana amagara.”

Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha rifitanye isano n’amase, kandi ryakoreshwaga ryerekeza ku bintu biteye iseseme.

Ni ibintu by’umuhondo byaka cyane kandi binuka cyane.

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Ingando ni utuzu two kugamamo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “mbahishe mu maso hanjye.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bakabyibuha.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mutagonda ijosi.”

Guhuma ni ukuntu inyamaswa zivuga.

Bisobanura ngo: “Utunganye.” Iryo ni izina ry’icyubahiro rya Isirayeli.

Cyangwa “arahaga birenze urugero.”

Cyangwa “afuhira.”

Cyangwa “mbahishe mu maso hanjye.”

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Cyangwa “ibikururuka.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ni abantu batumvira inama.”

Cyangwa “agatangira impongano.”

Uko ni ko Yosuwa yitwaga mbere. Hoseya ni Hoshaya mu magambo ahinnye. Bisobanura ngo: “Yakijijwe na Yah; Yah yarakijije.”

Cyangwa “ibihumbi byinshi.”

Bisobanura ngo: “Utunganye.” Iryo ni izina ry’icyubahiro rya Isirayeli.

Urimu na Tumimu byakoreshwaga bashaka kumenya imyanzuro ituruka ku Mana. Birashoboka ko twari utubuye bakoreshaga mu bufindo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Imisozi y’iburasirazuba.”

Cyangwa “azinika ibirenge bye mu mavuta.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Uzagendera ku misozi yabo.”

Ni ukuvuga, Inyanja Nini, ari yo Nyanja ya Mediterane.

Cyangwa “ubwenge buturuka ku mbaraga z’Imana.”

Cyangwa “yari azi imbonankubone.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze