ZEKARIYA
1 Mu mwaka wa kabiri w’ubutegetsi bwa Dariyo,+ mu kwezi kwawo kwa munani, Yehova yabwiye umuhanuzi Zekariya*+ umuhungu wa Berekiya, umuhungu wa Ido, ubutumwa bugira buti: 2 “Yehova yarakariye cyane ba sogokuruza banyu.+
3 “None ubabwire uti: ‘Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “‘nimungarukire!’ Nanone Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘nanjye nzabagarukira.’+ Uko ni ko Yehova nyiri ingabo avuze.”’
4 “‘Ntimukabe nka ba sogokuruza banyu. Abahanuzi ba kera barababwiraga bati: “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘nimungarukire mureke imyitwarire yanyu mibi n’ibikorwa byanyu bibi.’”’+
“‘Ariko banze gutega amatwi, birengagiza ibyo mbabwira.’+ Uko ni ko Yehova nyiri ingabo avuze.
5 “‘None se ubu ba sogokuruza banyu bari he? Ese abo bahanuzi bo, bakomeje kubaho kugeza iteka ryose? 6 Ariko se amategeko, amabwiriza n’ibyo navuze ko bizaba ku bagaragu banjye b’abahanuzi, ntibyabaye kuri ba sogokuruza banyu?’+ Ni yo mpamvu bihannye bakavuga bati: ‘ibyo Yehova nyiri ingabo yatekerezaga kudukorera akurikije imyitwarire yacu n’ibikorwa byacu, ni byo yadukoreye.’”+
7 Ku itariki ya 24 z’ukwezi kwa 11, ari ko kwezi kwa Shebati,* mu mwaka wa kabiri w’ubutegetsi bwa Dariyo,+ Yehova yabonekeye umuhanuzi Zekariya, umuhungu wa Berekiya, umuhungu wa Ido. Yumvise ijwi ryavugaga riti: 8 “Hari nijoro maze ndabonekerwa, mbona umuntu ugendera ku ifarashi itukura. Yari ahagaze atanyeganyega hagati y’ibiti byitwa imihadasi byari mu kibaya, kandi inyuma ye hari amafarashi atukura, ay’ibihogo* n’ay’umweru.”
9 Nuko ndamubaza nti: “Nyakubahwa, bariya ni ba nde?”
Umumarayika twavuganaga aransubiza ati: “Ngiye kukwereka abo ari bo.”
10 Wa muntu wari uhagaze atanyeganyega ari hagati y’ibiti byitwa imihadasi arambwira ati: “Abagendera kuri ya mafarashi ni abo Yehova yohereje kugira ngo bagenzure uko ku isi byifashe.” 11 Nuko abagenderaga kuri ya mafarashi basubiza wa mumarayika wa Yehova wari uhagaze atanyeganyega ari hagati y’ibiti by’imihadasi bati: “Twagenzuye isi, dusanga isi yose ituje, ifite umutekano.”+
12 Umumarayika wa Yehova arabaza ati: “Yehova nyiri ingabo, uzageza ryari kutagirira imbabazi Yerusalemu n’imijyi y’u Buyuda?+ Dore hashize imyaka 70 yose warayirakariye?”+
13 Yehova asubiza umumarayika twavuganaga, amubwira amagambo meza kandi ahumuriza. 14 Umumarayika twavuganaga arambwira ati: “Rangurura ijwi uvuge uti: ‘Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “nzagirira neza Yerusalemu, ngirire neza Siyoni, mbikorane umwete ndetse mwinshi cyane.+ 15 Ndumva ndakariye cyane ibihugu bimerewe neza.+ Nashakaga guhana abantu banjye mu rugero ruto,+ ariko abantu bo muri ibyo bihugu bagiriye nabi abantu banjye kurusha uko nabitekerezaga.”’+
16 “Ni yo mpamvu Yehova avuze ati: ‘“nzagaruka i Yerusalemu mfite imbabazi.+ Inzu yanjye izahubakwa+ kandi Yerusalemu izapimwa kugira ngo yongere yubakwe.”’+ Uko ni ko Yehova nyiri ingabo avuze.
17 “Ongera urangurure ijwi uvuge uti: ‘Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “imijyi yanjye izuzura ibyiza kandi Yehova azongera ahumurize Siyoni,+ yongere guhitamo Yerusalemu.”’”+
18 Nongeye kwitegereza, mbona amahembe ane.+ 19 Nuko mbaza umumarayika twaganiraga nti: “Aya mahembe asobanura iki?” Aransubiza ati: “Aya mahembe agereranya ibihugu byatatanyije u Buyuda,+ Isirayeli+ na Yerusalemu.”+
20 Hanyuma Yehova anyereka abanyabukorikori bane. 21 Nuko ndabaza nti: “Aba se bo baje gukora iki?”
Aransubiza ati: “Bya bihugu byatatanyije u Buyuda ku buryo nta muntu n’umwe wongeye kugira imbaraga. Aba banyabukorikori bazaza gutera ubwoba ibyo bihugu, barimbure n’ibindi bihugu bishaka gutera igihugu cy’u Buyuda, kugira ngo bitatanye abaturage bacyo.”
2 Nongeye kwitegereza, mbona umuntu wari ufite umugozi bapimisha.+ 2 Nuko ndamubaza nti: “Ugiye he?”
Aransubiza ati: “Ngiye gupima Yerusalemu kugira ngo menye uko ubugari bwayo n’uburebure bwayo bingana.”+
3 Umumarayika twavuganaga ahita agenda, undi mumarayika araza ngo bahure. 4 Aramubwira ati: “Iruka ubwire uriya musore uri hariya uti: ‘“Yerusalemu izaturwa+ imere nk’imidugudu idakikijwe n’inkuta, bitewe n’ubwinshi bw’abantu n’amatungo biyirimo.+ 5 Nanjye nzayibera nk’urukuta rw’umuriro ruyizengurutse,”+ uko ni ko Yehova avuze, “kandi icyubahiro cyanjye kizayuzura.”’”+
6 Yehova aravuze ati: “Nimuze! Nimuze muhunge muve mu gihugu cyo mu majyaruguru,+
Kuko nabatatanyirije mu byerekezo byose by’isi.”+ Uko ni ko Yehova avuze.
7 “Yewe Siyoni we! Hunga wowe uba mu mujyi wa Babuloni.+ 8 Yehova nyiri ingabo amaze kwihesha icyubahiro maze akanyohereza ku bantu babatwaraga ibyanyu, yaravuze ati:+ ‘umuntu wese ubakozeho ni nkaho aba ankoze mu jisho.*+ 9 Ngiye kwibasira abo bantu mbahane kandi abagaragu babo ni bo bazabatwara ibyabo.’+ Muzamenya ko Yehova nyiri ingabo ari we wantumye.
10 Yehova aravuze ati: “Siyoni* we,+ rangurura ijwi kandi wishime. Dore ndaje+ kandi nzaguturamo.”+ 11 “Kuri uwo munsi, abantu bo mu bihugu byinshi bazansanga+ kandi bazaba abantu banjye. Njyewe Yehova, nzabana namwe.” Ibyo bizatuma mumenya ko Yehova nyiri ingabo ari we wabantumyeho. 12 Yehova azigarurira u Buyuda, bube umutungo we uzaba uri ahantu hera kandi azongera ahitemo Yerusalemu.+ 13 Bantu mwese, nimucecekere imbere ya Yehova, kubera ko asohotse ahantu hera atuye kugira ngo agire icyo akora.
3 Nuko Imana inyereka Yosuwa+ umutambyi mukuru, ahagaze imbere y’umumarayika wa Yehova, Satani+ ahagaze iburyo bwa Yosuwa kugira ngo amurwanye. 2 Umumarayika wa Yehova abwira Satani ati: “Yehova agucyahe Satani we!+ Yehova wahisemo Yerusalemu+ agucyahe! Ese Yosuwa ntameze nk’urukwi rwakuwe mu muriro?”
3 Icyo gihe Yosuwa yari yambaye imyenda isa nabi cyane ahagaze imbere y’umumarayika. 4 Uwo mumarayika abwira abari bamuhagaze imbere ati: “Nimumwambure iyo myenda isa nabi cyane.” Hanyuma aravuga ati: “Dore naguhanaguyeho ibyaha byawe kandi ugiye kwambikwa imyenda myiza.”*+
5 Nuko ndavuga nti: “Nimumwambike igitambaro kizingirwa ku mutwe gisa neza.”+ Hanyuma bamwambika igitambaro kizingirwa ku mutwe gisa neza, bamwambika n’imyenda. Umumarayika wa Yehova yari ahagaze aho. 6 Umumarayika wa Yehova abwira Yosuwa ati: 7 “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘nunyumvira, ugakurikiza amategeko yanjye, ni wowe uzacira imanza abantu banjye kandi wite ku nzu yanjye.*+ Nzakwemerera kujya uza aho ndi, kimwe n’aba bantu bahagaze aha.’
8 “‘Yosuwa wa mutambyi mukuru we! Tega amatwi, wowe na bagenzi bawe bicaye imbere yawe, kuko abo bagabo ari ikimenyetso kigaragaza ibizaba mu gihe kizaza. Dore ngiye kuzana umugaragu wanjye+ witwa Mushibu.+ 9 Reba ibuye nshyize imbere ya Yosuwa. Kuri iryo buye hariho amaso arindwi. Ngiye kurishushanyaho ku buryo ibishushanyo biriho bidashobora gusibangana,’ ni ko Yehova nyiri ingabo avuze, ‘kandi nzahanagura ibyaha by’icyo gihugu mu munsi umwe.’+
10 “‘Kuri uwo munsi, muzatumirana mwicare munsi y’imizabibu no munsi y’ibiti by’imitini.’”+ Uko ni ko Yehova nyiri ingabo avuze.
4 Nuko umumarayika twari twavuganye aragaruka, arankangura nk’ukangura umuntu uri mu bitotsi. 2 Nuko arambaza ati: “Urabona iki?”
Ndasubiza nti: “Mbonye igitereko cy’amatara gicuzwe muri zahabu,+ hejuru yacyo hari isorori. Icyo gitereko gifite amatara arindwi+ kandi ayo matara akiriho afite imiheha irindwi. 3 Iruhande rwacyo hari ibiti bibiri by’imyelayo,+ kimwe kiri iburyo bw’isorori, ikindi kiri ibumoso bwayo.”
4 Nuko mbaza umumarayika twavuganaga nti: “Nyakubahwa, ibi bisobanura iki?” 5 Uwo mumarayika twavuganaga arambaza ati: “Ese koko ntuzi icyo ibi bisobanura?”
Ndamusubiza nti: “Nyakubahwa nta byo nzi.”
6 Nuko uwo mumarayika arambwira ati: “Ibi ni byo Yehova abwira Zerubabeli ati: ‘“ibizaba ntibizaba bitewe n’imbaraga z’abasirikare cyangwa imbaraga z’abantu,+ ahubwo bizaterwa n’umwuka wanjye wera.”+ Uko ni ko Yehova nyiri ingabo avuze. 7 Wa musozi munini we! Imbere ya Zerubabeli+ uzaba nk’ubutaka bushashe.*+ Azazana ibuye rikomeza inguni, maze abantu bavuge bati: “Rirashimishije! Rirashimishije!”’”
8 Yehova arongera arambwira ati: 9 “Zerubabeli ni we washyizeho fondasiyo y’iyi nzu+ kandi ni we uzayuzuza.+ Muzamenya ko Yehova nyiri ingabo ari we wabantumyeho. 10 Nta muntu ukwiriye gusuzugura intangiriro y’ikintu, niyo yaba yoroheje.*+ Abantu bazishima kandi bazabona itimasi* mu kiganza cya Zerubabeli. Amaso arindwi ya Yehova na yo azabibona. Ayo maso areba ku isi hose.”+
11 Nuko ndamubaza nti: “None se ibi biti bibiri by’imyelayo, ikiri iburyo bw’igitereko cy’amatara n’ikiri ibumoso bwacyo, bigereranya iki?”+ 12 Nongera kumubaza ubwa kabiri nti: “Aya mashami abiri y’ibiti by’imyelayo asohokamo amavuta asa na zahabu, akanyura mu miheha ibiri ya zahabu, agereranya iki?”
13 Nuko arambaza ati: “Ese koko ntuzi icyo bisobanura?”
Ndamusubiza nti: “Nyakubahwa, nta byo nzi.”
14 Arambwira ati: “Ibyo biti bigereranya ba bantu babiri basutsweho amavuta, bahagarara iruhande rw’Umwami w’isi yose.”+
5 Nuko nongera kwitegereza, mbona umuzingo uguruka. 2 Wa mumarayika arambaza ati: “Urabona iki?”
Ndamusubiza nti: “Ndabona umuzingo uri kuguruka, ufite uburebure bwa metero icyenda* n’ubugari bureshya na metero enye n’igice.”*
3 Arambwira ati: “Ibi ni ibyago byoherejwe ku isi hose. Mu by’ukuri nubwo umuntu wiba yagombye guhanwa nk’uko byanditswe ku ruhande rumwe rw’uriya muzingo, abiba ntibahanwa.+ Abarahira ibinyoma na bo bagombye guhanwa,+ nk’uko byanditswe ku rundi ruhande rw’umuzingo ariko ikibabaje, ntibahanwa. 4 Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘Ibyo byago ndabyohereje. Bizinjira mu nzu y’umujura no mu nzu y’umuntu urahira ibinyoma mu izina ryanjye. Bizatura mu nzu ye biyirimbure, kandi birimbure ibiti n’amabuye biyubatse.’”
5 Umumarayika twavuganaga aranyegera arambwira ati: “Itegereze urebe kiriya kintu kije.”
6 Ndamubaza nti: “Ni igiki?”
Aransubiza ati: “Ni igitebo bakoresha bapima ibinyampeke.”* Yongeraho ati: “Kigereranya abantu babi bo ku isi.” 7 Nuko mbona umupfundikizo wacyo w’uruziga ucuze mu cyuma* uvuyeho, maze mbona umugore wicaye muri icyo gitebo. 8 Arambwira ati: “Uyu mugore yitwa Bugome.” Amusunikira muri cya gitebo, asubizaho wa mupfundikizo uremereye cyane ucuze mu cyuma.
9 Nuko nitegereje mbona abagore babiri baraje, baguruka mu muyaga kandi bafite amababa nk’ay’igisiga kinini.* Baterura cya gitebo bakigeza mu kirere. 10 Hanyuma mbaza umumarayika twavuganaga nti: “Kiriya gitebo bakijyanye he?”
11 Aransubiza ati: “Uriya mugore bagiye kumwubakira inzu mu gihugu cy’i Shinari.*+ Nimara kuzura bazayimushyiramo, abe mu mwanya we umukwiriye.”
6 Nongeye kwitegereza, mbona amagare ane y’intambara aje aturutse hagati y’imisozi ibiri, kandi iyo misozi yari umuringa. 2 Igare rya mbere ryari rikuruwe n’amafarashi atukura, irya kabiri rikuruwe n’amafarashi y’umukara.+ 3 Igare rya gatatu ryari rikuruwe n’amafarashi y’umweru, naho irya kane rikuruwe n’amafarashi afite utudomo tw’amabara atandukanye* n’andi y’umweru afite utudomo tw’umukara.*+
4 Nuko mbaza umumarayika twavuganaga nti: “Nyakubahwa, aya magare agereranya iki?”
5 Uwo mumarayika aransubiza ati: “Ibi ni ibiremwa by’umwuka bine+ byo mu ijuru bivuye imbere y’Umwami w’isi yose.+ 6 Igare rikuruwe n’amafarashi y’umukara rigiye mu gihugu cyo mu majyaruguru,+ irikuruwe n’amafarashi y’umweru rigiye hakurya y’inyanja, naho irikuruwe n’amafarashi afite utudomo tw’amabara atandukanye, rigiye mu gihugu cyo mu majyepfo. 7 Amafarashi y’umweru arimo utudomo tw’umukara yashakaga kugenda kugira ngo agenzure isi.” Nuko aravuga ati: “Nimugende mugenzure isi.” Hanyuma ayo mafarashi ajya kugenzura isi.
8 Wa mumarayika arangurura ijwi arambwira ati: “Amafarashi agiye mu gihugu cyo mu majyaruguru ni yo atuma umujinya Yehova afitiye icyo gihugu cyo mu majyaruguru ugabanuka.”
9 Yehova yongera kumbwira ati: 10 “Fata ku byo Heludayi, Tobiya na Yedaya bazanye babihawe n’abajyanywe ku ngufu i Babuloni. Ku munsi wagenwe uzinjire mu nzu ya Yosiya umuhungu wa Zefaniya, uri kumwe n’abo bagabo bavuye i Babuloni. 11 Uzafate ifeza na zahabu ubicuremo ikamba ryiza cyane, uryambike umutambyi mukuru Yosuwa,+ umuhungu wa Yehosadaki. 12 Uzamubwire uti:
“‘Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “dore umugabo witwa Mushibu.+ Azashibuka ari mu mwanya we kandi azubaka urusengero rwa Yehova.+ 13 Ni we uzubaka urusengero rwa Yehova kandi azagira icyubahiro cyinshi. Nanone azaba umutambyi ari ku ntebe y’ubwami.+ Izo nshingano zombi azazisohoza mu mahoro. 14 Iryo kamba ryiza cyane rizaba mu rusengero rwa Yehova kugira ngo ribere urwibutso Helemu, Tobiya, Yedaya+ na Heni umuhungu wa Zefaniya. 15 Abari kure cyane bazaza bifatanye mu kubaka urusengero rwa Yehova.” Namwe muzamenya ko Yehova nyiri ingabo ari we wabantumyeho. Ibyo muzabimenya ari uko muteze amatwi Yehova Imana yanyu.’”
7 Ku itariki ya kane y’ukwezi kwa cyenda, ari ko Kisilevu,* mu mwaka wa kane w’ubutegetsi bw’Umwami Dariyo, Zekariya yabonye ubutumwa buturutse kuri Yehova.+ 2 Abantu b’i Beteli bohereje Shareseri na Regemu-meleki n’abantu be kugira ngo bajye guhendahenda Yehova. 3 Nuko babwira abatambyi bo mu nzu* ya Yehova nyiri ingabo n’abahanuzi bati: “Ese mu kwezi kwa gatanu+ tuzarire kandi twigomwe kurya no kunywa nk’uko twari tumaze imyaka myinshi tubigenza?”
4 Yehova nyiri ingabo yongera kumbwira ati: 5 “Bwira abaturage bose bo mu gihugu n’abatambyi uti: ‘ese mu myaka 70,+ mu kwezi kwa gatanu n’ukwa karindwi,+ igihe mwajyaga mwigomwa kurya no kunywa kandi mukarira cyane, ni njye mwabaga mubikoreye? 6 Ese iyo mwabaga murya cyangwa munywa, ntimwabaga mubikora ku bw’inyungu zanyu? 7 Ese ntimwagombye kuba mwarumviye ibyo Yehova yavuze binyuze ku bahanuzi ba kera,+ igihe Yerusalemu yari ituwe ifite amahoro, yo n’imidugudu yari iyikikije kandi i Negebu no muri Shefela hatuwe?’”
8 Yehova yongera kubwira Zekariya ati: 9 “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘mujye muca imanza mukoresheje ubutabera nyakuri,+ kandi mujye mugaragarizanya urukundo rudahemuka+ n’imbabazi. 10 Ntimukariganye umupfakazi, imfubyi,*+ umwimukira+ cyangwa imbabare.+ Nanone ntimukiyemeze mu mitima yanyu kugirira abandi nabi.’+ 11 Ariko ba sogokuruza banyu banze gutega amatwi,+ banga kumva, bantera umugongo,+ kandi bafunga amatwi ngo batumva ibyo mbabwira.+ 12 Imitima yabo bayigize nk’ibuye rikomeye cyane+ kugira ngo batumvira amategeko n’amagambo Yehova nyiri ingabo yabamenyesheje binyuze ku mwuka we wera no ku bahanuzi ba kera.+ Ibyo byatumye Yehova nyiri ingabo abarakarira cyane.”+
13 “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘nk’uko nabahamagaye ntibanyumve,+ na bo barampamagaye nanga kumva.+ 14 Nabatatanyirije mu bindi bihugu byose batigeze bamenya,+ bagenda nk’abajyanywe n’umuyaga ukaze. Igihugu basize cyaje kuba amatongo, kitagira umuntu ukinyuramo, yaba agenda cyangwa agaruka.+ Icyahoze ari igihugu cyiza, cyahindutse igihugu giteye ubwoba.’”
8 Yehova nyiri ingabo arongera aravuga ati: 2 “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘nkunda Siyoni cyane!+ Nzayirwanirira mfite uburakari bwinshi kandi nyirinde.’”
3 “Yehova aravuze ati: ‘nzasubira i Siyoni+ nture muri Yerusalemu.+ Yerusalemu izitwa umujyi wizerwa,+ umusozi wa Yehova nyiri ingabo, umusozi wera.’”+
4 “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘abasaza n’abakecuru bazongera kwicara ahantu hahurira abantu benshi i Yerusalemu, buri wese yishingikirije akabando ke kubera ko azaba amaze imyaka myinshi abayeho.+ 5 Mu mujyi hazaba huzuye abana b’abahungu n’ab’abakobwa, bakinira ahantu hahurira abantu benshi.’”+
6 “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘wenda muri iki gihe abasigaye bo mu bantu banjye bashobora kumva ibyo bintu bisa n’ibidashoboka. Ariko se kuri njye, koko ni ibintu bidashoboka?’ Uko ni ko Yehova nyiri ingabo abaza.”
7 “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘dore ngiye gukiza abantu banjye, mbakure mu gihugu cyo mu burasirazuba no mu gihugu cyo mu burengerazuba.+ 8 Nzabazana bature muri Yerusalemu.+ Bazaba abantu banjye, nanjye mbabere Imana+ yizerwa kandi ikiranuka.’”
9 “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘nimugire ubutwari+ mwebwe abumva aya magambo y’abahanuzi+ muri iyi minsi. Ayo ni yo magambo bavuze, igihe fondasiyo y’inzu ya Yehova nyiri ingabo yashyirwagaho, bagiye kubaka urusengero. 10 Mbere y’iyo minsi, abantu ntibahabwaga ibihembo kandi n’amatungo ntiyahemberwaga imirimo yayo.+ Abinjiraga n’abasohokaga nta mahoro bari bafite bitewe n’umwanzi, kuko natumye buri muntu wese arwanya mugenzi we.’
11 “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘abasigaye bo mu bantu banjye sinzongera kubafata nk’uko nabafataga kera.+ 12 Abantu bazajya batera imbuto mu mahoro. Umuzabibu uzera imbuto zawo kandi ubutaka buzajya bwera cyane.+ Ijuru na ryo rizajya ritanga ikime. Nzatuma abantu banjye basigaye bahabwa ibyo bintu byose.+ 13 Mwa bantu b’i Buyuda mwe, namwe mwa Bisirayeli mwe! Nubwo abantu bo mu bindi bihugu bakundaga kubatuka+ kandi bakabasuzugura, njye nzabakiza maze abantu bajye babita abahawe umugisha.+ Ntimutinye,+ ahubwo mugire ubutwari.’+
14 “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘“nari nariyemeje kubateza amakuba bitewe n’ibyo ba sogokuruza banyu bakoze bakandakaza kandi sinisubiyeho.” Uko ni ko Yehova nyiri ingabo avuze.+ 15 “Ubu bwo niyemeje kugirira neza Yerusalemu n’abaturage b’i Buyuda.+ Ubwo rero ntimugire ubwoba.”’+
16 “‘Ibi ni byo mukwiriye gukora: Mujye mubwizanya ukuri.+ Imanza muca muri mu marembo y’umujyi zijye ziba zihuje n’ukuri kandi zitume habaho amahoro.+ 17 Ntimukiyemeze mu mitima yanyu+ kugirira abandi nabi, kandi ntimugakunde kurahira ibinyoma,+ kuko ibyo byose mbyanga.’ Uko ni ko Yehova avuze.”+
18 Yehova nyiri ingabo yongera kumbwira ati: 19 “Njyewe Yehova nyiri ingabo ndavuze nti: ‘kwigomwa kurya no kunywa bikorwa mu kwezi kwa kane,+ kwigomwa kurya no kunywa bikorwa mu kwezi kwa gatanu,+ kwigomwa kurya no kunywa bikorwa mu kwezi kwa karindwi+ no kwigomwa kurya no kunywa bikorwa mu kwezi kwa cumi,+ bizahinduka igihe cy’ibyishimo n’umunezero n’igihe cyiza cy’iminsi mikuru mu baturage b’i Buyuda.+ Nuko rero, mujye mukunda ukuri n’amahoro.’
20 “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘abantu bo mu bindi bihugu n’abaturage bo mu mijyi myinshi bazaza. 21 Abaturage bo mu mujyi umwe bazasanga abo mu wundi bababwire bati: “nimuze rwose tujye guhendahenda Yehova kandi dushake Yehova nyiri ingabo dushyizeho umwete, kugira ngo atwemere. Ndetse natwe ubwacu tuzagenda.”+ 22 Abantu benshi hamwe n’abantu baturutse mu bihugu bikomeye, bazaza gushaka Yehova nyiri ingabo i Yerusalemu+ no guhendahenda Yehova kugira ngo abemere.’
23 “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘muri iyo minsi, abantu icumi bavuye mu bihugu byinshi bivuga indimi zitandukanye,+ bazafata umwenda w’Umuyahudi maze bavuge bati: “turajyana+ kuko twumvise ko Imana iri kumwe namwe.”’”+
9 Urubanza:
“Ijambo rya Yehova ryibasiye igihugu cya Hadaraki,
Ariko cyane cyane Damasiko,+
Kuko Yehova ahanze ijisho rye ku bantu+
No ku miryango yose ya Isirayeli.
2 Nanone, urwo rubanza rureba Hamati+ byegeranye,
Na Tiro+ na Sidoni,+ nubwo abahatuye ari abanyabwenge cyane.+
3 Abaturage b’i Tiro biyubakiye urukuta ruyizengurutse,
Birundanyirizaho ifeza, iba nyinshi nk’umukungugu,
Na zahabu, imera nk’imyanda iri mu nzira.+
Umujyi wa Tiro uzatwikwa n’umuriro.+
5 Abo muri Ashikeloni bazabireba bagire ubwoba.
Ab’i Gaza bazagira umubabaro mwinshi cyane.
Abo muri Ekuroni na bo bazababara, bitewe n’uko ibyo bari biringiye bitabonetse.
Nta mwami uzongera kuba i Gaza,
Kandi muri Ashikeloni ntihazongera guturwa.+
6 Abana bavutse ku babyeyi batashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko bazatura muri Ashidodi,
Kandi nzatuma ubwibone bw’Abafilisitiya bushira.+
7 Nzababuza kurya inyama zirimo amaraso,
Kandi mbabuze kurya ibyokurya bizira.
Umuntu wo mu Bafilisitiya uzasigara azaba uw’Imana yacu,
Kandi azamera nk’umuyobozi mu Buyuda.+
Abaturage bo muri Ekuroni bazamera nk’Abayebusi.+
9 “Ishime cyane wa mukobwa w’i Siyoni we!
Nimurangurure amajwi yo gutsinda mwa baturage b’i Yerusalemu mwe!
Dore umwami wanyu aje abasanga.+
Arakiranuka kandi azabahesha agakiza.*
10 Nzarimbura amagare y’intambara yo mu gihugu cya Efurayimu,
Ndimbure n’amafarashi y’i Yerusalemu.
Nzatuma imiheto y’intambara itongera kubaho.
Umwami wanyu azatangariza ibihugu amahoro,+
Kandi azategeka kuva ku nyanja imwe ukagera ku yindi,
No kuva ku Ruzi rwa Ufurate ukagera ku mpera z’isi.+
11 Kandi nawe Siyoni, nzarekura imfungwa zawe zive mu rwobo rutagira amazi,+
Bitewe n’isezerano nagiranye nawe rikemezwa n’amaraso.
12 Mwa mfungwa mwe! Mwizere ko muzabona umudendezo, mugasubira mu gihugu cyanyu gifite umutekano.+
Nanone uyu munsi ndakubwira nti:
‘Siyoni* we, nzaguha imigisha myinshi ngukubire kabiri.+
13 Nzagonda umuheto wanjye, ari wo u Buyuda,
Nshyiremo umwambi wanjye, ari wo Efurayimu.
Siyoni we, nzakangura abahungu bawe
Batere abahungu b’u Bugiriki.
Nzakugira nk’inkota y’umurwanyi w’umunyambaraga.’
14 Yehova azaboneka hejuru yabo,
Kandi umwambi we uzanyaruka nk’umurabyo.
Yehova Umwami w’Ikirenga azavuza ihembe,+
Maze ajyane n’imiyaga ikaze cyane yo mu majyepfo.
15 Yehova nyiri ingabo azabarwanirira.
Abanzi babo bazabatera bitwaje imihumetso, ariko ntibazabatsinda.+
Bazishima cyane basakuze nk’abanyoye divayi.
Bazamera nk’amasorori yuzuye divayi,
Bamere nk’amaraso asutswe mu nguni z’igicaniro.+
16 “Kuri uwo munsi, Yehova Imana yabo azabakiza.
Azabakiza nk’uko umwungeri akiza intama ze.+
Bazarabagirana bari mu gihugu cye, bamere nk’amabuye y’agaciro atatse ku ikamba.+
17 Mbega ukuntu afite ineza nyinshi!+
Rwose afite ubwiza butangaje!
Ibyokurya na divayi nshya bizatuma abasore n’inkumi bishima,+
Kandi bagire imbaraga.”
10 “Nimusabe Yehova abagushirize imvura, mu gihe cy’imvura y’itumba.*
Yehova ni we waremye ibicu bitanga imvura.
Ni we ugushiriza abantu imvura,+
Kandi akameza ibimera mu mirima yabo.
2 Ibigirwamana* birabeshya kandi abaragura beretswe amagambo y’ibinyoma.*
Inzozi bavuga ko barose ntizigira umumaro.
Ihumure batanga ni iry’ubusa.
Ni yo mpamvu bazazerera ahantu hose nk’umukumbi w’intama.
Bazababara cyane,
Kubera ko batagira umwungeri.
Yehova nyiri ingabo yongeye kwita ku mukumbi we,+ ari wo muryango wa Yuda,
Kandi yabagize nk’ifarashi ye y’intwari ajyana ku rugamba.
4 Mu muryango wa Yuda hazaturuka umuyobozi,*
Haturuke umutegetsi umushyigikira,*
Haturuke umuheto bakoresha ku rugamba,
Haturuke n’abagenzuzi. Ibyo byose ni we bizaturukaho.
5 Bazamera nk’abarwanyi b’abanyambaraga,
Banyura mu nzira zirimo ibyondo bari ku rugamba.
Bazarwana intambara kuko Yehova ari kumwe na bo,+
Kandi abanzi babo bagendera ku mafarashi bazakorwa n’isoni.+
Nzabagirira impuhwe,+
Mbagarure mu gihugu cyabo.
Bizamera nk’aho ntigeze mbareka.+
Nzasubiza amasengesho yabo, kuko ndi Yehova Imana yabo.
Abana babo bazabireba banezerwe,
Kandi bazishima cyane bitewe n’ibyo njyewe Yehova nzaba nabakoreye.+
8 ‘Nzabahamagara mbateranyirize hamwe.
Nzabacungura+ babe benshi,
Kandi bazakomeza kuba benshi.
9 Nubwo nabatatanyirije mu bihugu byinshi nk’imbuto,
Bazanyibuka bari muri ibyo bihugu bya kure.
Bo n’abana babo bazongera kugira imbaraga maze bagaruke.
Kubera ko bazaba ari benshi cyane ku buryo batabona aho bakwirwa,+
Nzabajyana no mu gihugu cya Gileyadi+ n’icya Libani.
11 Nzanyura mu nyanja yivumbagatanye.
Abashuri b’abibone bazacishwa bugufi,
Kandi ubutegetsi bwa Egiputa buzavaho.+
12 Njyewe Yehova, nzatuma bagira imbaraga kuruta abandi bose,+
Kandi ibikorwa byabo bizatuma izina ryanjye ryubahwa.’+ Uko ni ko Yehova avuze.”
11 “Libani we, kingura inzugi zawe,
Kugira ngo umuriro utwike ibiti byawe by’amasederi.
2 Rira cyane nawe wa giti cy’umuberoshi we, kuko igiti cy’isederi cyaguye.
Ibiti binini cyane byatemwe!
Nimurire cyane namwe mwa biti binini mwe by’i Bashani,
Kuko ishyamba ry’inzitane* ryarimbuwe.
3 Tega amatwi wumve kurira kw’abungeri,
Kuko icyubahiro cyabo cyashize.
Tega amatwi wumve gutontoma* kw’intare zikiri nto,*
Kuko igihuru cy’inzitane kiri hafi ya Yorodani cyatemwe.
4 “Yehova Imana yanjye aravuze ati: ‘ragira intama zanjye zigomba kwicwa.+ 5 Abaziguze barazica+ nubwo batabarwaho icyaha. Abazigurisha+ baravuga bati: “Yehova nasingizwe, kuko ngiye kuba umukire.” Abungeri bazo ntibazigirira impuhwe.’+
6 “Yehova aravuze ati: ‘ntabwo nzongera kugirira impuhwe abaturage bo mu gihugu. Ngiye gutuma buri wese yicwa na mugenzi we kandi yicwe n’umwami we. Bazahindura igihugu cyabo amatongo, kandi sinzababakiza.’”
7 Nuko ndagira intama zanjye zigomba kwicwa+ mbitewe namwe kuko muri intama zanjye zibabaye. Hanyuma mfata inkoni ebyiri. Imwe nyita Buntu, indi nyita Bumwe,+ maze ndagira intama zanjye. 8 Nirukanye abungeri batatu mu kwezi kumwe, kuko ntari ngishoboye kubihanganira, kandi na bo baranyangaga cyane. 9 Amaherezo naravuze nti: “Sinzakomeza kubitaho. Abagomba gupfa bapfe, abarimbuka barimbuke. Naho abasigaye, buri wese arye inyama za mugenzi we.” 10 Nuko mfata inkoni yanjye nise Buntu+ ndayivunagura, kugira ngo mpagarike isezerano nagiranye n’abantu banjye. 11 Uwo munsi nararihagaritse, bituma abantu banjye bababaye bandebaga, bamenya ko iryo ryari ijambo rya Yehova.
12 Hanyuma ndababwira nti: “Niba mubona ko ari byiza nimumpe ibihembo byanjye. Niba kandi bitabaye ibyo, nimubigumane.” Nuko bampa ibihembo byanjye bingana n’ibiceri by’ifeza 30.+
13 Ariko Yehova arambwira ati: “Bijugunye mu bubiko. Nimunyumvire namwe igiciro cyiza bangeneye!”+ Nuko mfata ibyo biceri by’ifeza 30, mbijugunya mu bubiko bw’inzu ya Yehova.+
14 Hanyuma mvunagura inkoni yanjye ya kabiri, ari yo Bumwe,+ kugira ngo ntume abaturage b’u Buyuda n’Abisirayeli badakomeza kunga ubumwe nk’abavandimwe.+
15 Nuko Yehova arambwira ati: “Noneho fata ibikoresho by’umwungeri udashoboye.+ 16 Dore ngiye gushyira umwungeri mu gihugu. Ntazita ku ntama zigiye gupfa.+ Ntazashakisha izikiri nto cyangwa ngo avure izavunitse+ kandi ntazagaburira izimeze neza. Ahubwo azarya izibyibushye,+ izindi azikuremo ibinono.+
17 Umwungeri udashoboye uta umukumbi,+ azahura n’ibibazo bikomeye!+
Inkota izakomeretsa ukuboko kwe kandi imukuremo ijisho ry’iburyo.
Ukuboko kwe kuzagagara,
Kandi ijisho rye ry’iburyo rizahuma burundu.”
12 Urubanza:
“Dore ibyo Yehova avuga ku byerekeye Isirayeli,” ni ko Yehova avuga,
We warambuye ijuru,+
Agashyiraho fondasiyo y’isi,+
Kandi agaha abantu umwuka bahumeka.
2 “Ngiye guhindura Yerusalemu nk’igikombe kirimo divayi ituma abantu bakikije Yerusalemu badandabirana. Umwanzi azagota u Buyuda, ndetse na Yerusalemu.+ 3 Kuri uwo munsi nzahindura Yerusalemu nk’ibuye riremerera abantu bose. Abazariterura bose bazakomereka bikomeye.+ Abantu bose bo ku isi bazarirwanya. Ibihugu byose biziyemeza kurirwanya.+ 4 Yehova aravuze ati: “Kuri uwo munsi, nzatuma amafarashi yose agira ubwoba bwinshi, kandi abayagenderaho mbahindure nk’abasazi. Nzahanga amaso yanjye umuryango wa Yuda kandi amafarashi y’abanzi babo nzayatera ubuhumyi. 5 Abayobozi b’u Buyuda bazavuga mu mitima yabo bati: ‘Abaturage b’i Yerusalemu ni bo mbaraga zacu zituruka kuri Yehova nyiri ingabo, Imana yabo.’+ 6 Kuri uwo munsi, nzahindura abayobozi b’u Buyuda nk’umuriro mu biti, mbahindure nk’umuriro mu binyampeke bikimara gusarurwa.+ Bazatwika abantu bo mu bihugu byose bibakikije iburyo n’ibumoso,+ kandi abaturage b’i Yerusalemu bazongera bature mu mujyi wabo wa Yerusalemu.+
7 “Yehova azabanza gutabara amahema y’u Buyuda kugira ngo icyubahiro cy’abakomoka kuri Dawidi n’icyubahiro cy’abaturage b’i Yerusalemu kitaruta icy’u Buyuda. 8 Kuri uwo munsi, Yehova azarinda abaturage b’i Yerusalemu.+ Kuri uwo munsi, ufite intege nke muri bo azaba intwari nka Dawidi. Abakomoka kuri Dawidi bazagira imbaraga nk’iz’Imana, kandi bamere nk’umumarayika wa Yehova ubagenda imbere.+ 9 Uwo munsi nziyemeza kurimbura ibihugu byose bizaba byaje gutera Yerusalemu.+
10 “Nzasuka umwuka wanjye ku bakomoka kuri Dawidi no ku baturage b’i Yerusalemu. Nzagaragaza ko mbemera kandi nzatega amatwi amasengesho yabo basenga binginga. Bazareba uwo bateye icumu,+ kandi bazamuririra cyane nk’abaririra umwana w’ikinege. Bazamuririra bagire agahinda kenshi nk’uko umuntu aririra umwana we w’imfura. 11 Uwo munsi abaturage b’i Yerusalemu bazagira agahinda kenshi nk’akabaye i Hadadirimoni, mu Kibaya cy’i Megido.+ 12 Abaturage bo mu gihugu bazarira cyane, buri muryango ukwawo. Umuryango w’abakomoka kuri Dawidi ukwawo n’abagore babo ukwabo. Umuryango w’abakomoka kuri Natani+ ukwawo n’abagore babo ukwabo. 13 Umuryango w’abakomoka kuri Lewi+ ukwawo n’abagore babo ukwabo. Umuryango w’abakomoka kuri Shimeyi+ ukwawo n’abagore babo ukwabo. 14 Imiryango yose isigaye na yo izarira cyane, buri muryango ukwawo n’abagore babo ukwabo.
13 “Uwo munsi, abakomoka kuri Dawidi n’abaturage b’i Yerusalemu, bazacukurirwa iriba ry’amazi kugira ngo ayo mazi abezeho ibyaha n’ibindi bintu byose byanduye.+
2 “Kuri uwo munsi,” ni ko Yehova nyiri ingabo avuze, “nzakura ibigirwamana byose mu gihugu+ ku buryo nta muntu uzongera kubyibuka. Nzakura mu gihugu abahanuzi+ bahanura ibinyoma kandi nta muntu uzongera kwifuza gukora ibibi. 3 Nihagira umuntu wongera guhanura ibinyoma, papa we na mama we bamwibyariye bazamubwira bati: ‘ugomba gupfa kuko wahanuye ibinyoma mu izina rya Yehova.’ Papa we na mama we bamwibyariye bazamwica bitewe n’uko yahanuye.+
4 “Kuri uwo munsi abahanuzi bose bazakorwa n’isoni bitewe n’ibyo beretswe, mu gihe bazaba bahanura. Ntibazambara umwenda w’abahanuzi w’ubwoya+ kugira ngo bariganye. 5 Buri wese muri bo azavuga ati: ‘sindi umuhanuzi. Ndi umuhinzi kuko umuntu yanguze nkiri muto akangira umugaragu we.’ 6 Nihagira umuntu umubaza ati: ‘ibikomere biri ku mubiri* wawe wabitewe n’iki?’ Azamusubiza ati: ‘nakomeretse ndi mu nzu y’incuti zanjye.’”*
7 Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Yewe wa nkota we, rwanya umwungeri wanjye,+
Urwanye umuntu w’incuti yanjye.
Kubita umwungeri+ intama zo mu mukumbi zitatane.+
Nzibasira cyane aboroheje.”
8 Yehova aravuze ati: “Mu gihugu hose,
Bibiri bya gatatu by’abakirimo bazapfa bashire,
Naho kimwe cya gatatu cyabo bagume mu gihugu.
9 Abo bagize kimwe cya gatatu nzabatunganya nkoresheje umuriro,
Nk’uko batunganya ifeza,
Mbagenzure nk’ugenzura zahabu.+
Bazansenga bakoresheje izina ryanjye,
Kandi nanjye nzabasubiza.
Nzababwira nti: ‘Muri abantu banjye,’+
Na bo bavuge bati: ‘Yehova ni we Mana yacu.’”
14 “Dore umunsi wa Yehova uraje kandi ibyo bazatwara umujyi wa Yerusalemu bazabigabana bakiwurimo. 2 Nzahuriza hamwe ibihugu byose maze bitere Yerusalemu. Uwo mujyi uzafatwa, amazu asahurwe n’abagore bafatwe ku ngufu. Kimwe cya kabiri cy’abatuye uwo mujyi kizajyanwa ku ngufu mu gihugu kitari icyabo, ariko abazasigara bazabarekera muri uwo mujyi.
3 “Yehova azaza arwanye ibyo bihugu+ nk’uko arwanya abanzi be ku munsi w’intambara.+ 4 Kuri uwo munsi, ibirenge bye bizahagarara ku Musozi w’ibiti by’Imyelayo,+ uri imbere y’i Yerusalemu mu burasirazuba. Umusozi w’ibiti by’Imyelayo uzasadukamo kabiri, uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba. Hazabaho ikibaya kinini cyane, igice kimwe cy’umusozi kijye mu majyaruguru, ikindi gice kijye mu majyepfo. 5 Muzahungira mu kibaya kiri hagati y’imisozi yanjye, kuko ikibaya kiri hagati y’iyo misozi kizagenda kikagera muri Aseli. Muzahunga nk’uko mwahunze umutingito wabaye ku butegetsi bwa Uziya umwami w’u Buyuda.+ Yehova Imana yanjye azaza ari kumwe n’abera bose.+
6 “Kuri uwo munsi ntihazabaho urumuri rurabagirana.+ Ibintu byose bizakonja bigagare. 7 Uwo munsi uzaba ari umunsi wihariye wa Yehova.+ Ntihazabaho amanywa kandi ntihazabaho ijoro. No ku mugoroba hazaba hari urumuri. 8 Kuri uwo munsi, i Yerusalemu+ hazaturuka amazi atanga ubuzima.+ Kimwe cya kabiri cyayo kizajya mu nyanja y’iburasirazuba,*+ ikindi kimwe cya kabiri kijye mu nyanja y’iburengerazuba.*+ Uko ni ko bizamera mu gihe cy’izuba no mu gihe cy’ubukonje. 9 Yehova azaba umwami w’isi yose.+ Kuri uwo munsi abantu bose bazamenya ko Yehova ari we Mana y’ukuri yonyine,+ kandi ko ari we wenyine bagomba gusenga.+
10 “Igihugu cyose kizahinduka nka Araba,+ uhereye i Geba+ ukagera i Rimoni+ mu majyepfo ya Yerusalemu. Yerusalemu izongera kuba aho yahoze kandi yongere iturwe,+ uhereye ku Irembo rya Benyamini+ ukagera ku Irembo rya Mbere, ugakomeza ukagera no ku Irembo ry’Inguni, no kuva ku Munara wa Hananeli,+ ukagenda ukagera ku nzengero z’umwami. 11 Abantu bazatura muri Yerusalemu, kandi Yerusalemu ntizongera gucirwa urubanza ngo irimburwe.+ Izaturwa mu mutekano.+
12 “Iki ni cyo cyorezo Yehova azateza abantu bose bazagaba igitero kuri Yerusalemu:+ Umubiri wabo uzabora bagihagaze, amaso yabo aborere mu binogo byayo n’indimi zabo ziborere mu kanwa.
13 “Kuri uwo munsi, Yehova azatuma abantu bose bagira ubwoba bwinshi. Buri wese azibasira mugenzi we kandi amurwanye.+ 14 U Buyuda na bwo buzifatanya mu ntambara izabera i Yerusalemu. Ubutunzi bwo mu bihugu byose bihakikije buzakusanywa. Muri ubwo butunzi harimo zahabu, ifeza n’imyenda myinshi cyane.+
15 “Cya cyorezo cyageze ku bantu ni na cyo kizagera ku mafarashi, ku nyumbu,* ku ngamiya, ku ndogobe no ku matungo y’ubwoko bwose azaba ari muri izo nkambi.
16 “Umuntu wese wo muri ibyo bihugu byose bitera Yerusalemu uzasigara, buri mwaka+ azajya azamuka ajye gusenga Umwami Yehova nyiri ingabo,+ kandi yizihize Umunsi Mukuru w’Ingando.*+ 17 Abantu bose bo mu miryango yo ku isi batazazamuka ngo bajye i Yerusalemu gusenga Umwami Yehova nyiri ingabo, nta mvura bazabona.+ 18 Abantu bo muri Egiputa batazazamuka ngo bajyeyo, na bo ntibazabona imvura. Yehova azateza Abanyegiputa icyorezo nk’icyo ateza abantu bo mu bindi bihugu, batajya kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ingando. 19 Icyo ni cyo kizaba igihano cy’icyaha cya Egiputa, n’icyaha cy’abantu bo mu bihugu byose batazamuka ngo bajye kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ingando.
20 “Kuri uwo munsi, ku nzogera zizaba ziri ku mafarashi hazaba handitseho ngo: ‘Kwera ni ukwa Yehova!’+ Inkono*+ zo mu rusengero rwa Yehova zizaba nk’amasorori+ ari imbere y’igicaniro. 21 Inkono zose ziri muri Yerusalemu no mu Buyuda zizahinduka ikintu cyera cya Yehova nyiri ingabo. Abatamba ibitambo bose bazaza bazifate bazitekemo. Kuri uwo munsi, mu rusengero rwa Yehova nyiri ingabo ntihazongera kubamo Umunyakanani.”*+
Bisobanura ngo: “Yehova yaributse.”
Ni ukwezi ko kuri kalendari y’Abayahudi. Reba Umugereka wa B15.
Ni ibara rijya gusa na shokora.
Cyangwa “mu mboni y’ijisho.”
Cyangwa “umukobwa w’i Siyoni.” Ni imvugo y’ubusizi, ubusanzwe yerekeza ku mujyi wa Yerusalemu cyangwa abaturage bawo.
Cyangwa “imyenda yambarwa mu birori.”
Cyangwa “urinde inzu yanjye.”
Cyangwa “ikibaya.”
Cyangwa “nta muntu ukwiriye gusuzugura ibintu bito.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibuye; icyuma.” Itimasi ni igikoresho abubatsi bakoresha bashaka kureba ko urukuta rugororotse.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 20.” Umukono umwe wanganaga na santimtero 44,5. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “efa.” Efa ivugwa aha, yanganaga n’ikintu cyajyamo litiro 22. Reba Umugereka wa B14.
Ni icyuma cy’isasu.
Cyangwa “igishondabagabo.”
Ni ukuvuga “Babuloni.”
Ni amafarashi y’ubugondo.
Ni amafarashi y’umusengo.
Ni ukwezi ko kuri kalendari y’Abayahudi. Reba Umugereka wa B15.
Cyangwa “urusengero.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umwana utagira papa we.”
Cyangwa “kubakoresha imirimo y’agahato.”
Cyangwa “agenda atsinda.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umugore.”
Ni imvura yagwaga ahagana hagati mu kwezi kwa gatatu.
Cyangwa “terafimu.” Ni ibigirwamana babaga batunze mu rugo. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Terafimu.”
Cyangwa “amagambo y’amayobera; amagambo ndengakamere.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amasekurume y’ihene.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umunara.” Bigereranya umuntu w’ingenzi.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urubambo.” Rugereranya umuntu ushyigikira abandi.
Ni igihe umuyaga mwinshi uba uhuha mu nyanja maze amazi akiterera hejuru, akagenda yikoza hirya no hino.
Ni ishyamba riba rifite ibiti byegeranye cyane.
Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.
Cyangwa “intare zikiri nto zifite umugara.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hagati y’amaboko yawe.” Ni ukuvuga, ku gituza cyangwa ku mugongo.
Cyangwa “mu nzu y’abankunda.”
Ni ukuvuga, Inyanja y’Umunyu.
Ni ukuvuga, Inyanja ya Mediterane.
Ni itungo rivuka ku ifarashi no ku ndogobe.
Ingando ni utuzu two kugamamo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Zabaga ari inkono zikozwe mu ibumba, batekeragamo.
Cyangwa “umucuruzi.”