MALAKI IBIVUGWAMO 1 Yehova akunda abantu be (1-5) Abatambyi batamba ibitambo bifite inenge (6-14) Izina ry’Imana rizamenyekana mu bantu bo mu bihugu byinshi (11) 2 Abatambyi bananiwe kwigisha abantu (1-9) Ibyo umutambyi avuga ni byo bikwiriye gufasha abantu kumenya Imana (7) Abantu batanaga n’abagore babo bitewe n’impamvu zitemewe (10-17) Yehova aravuze ati: “Nanga abatana” (16) 3 Umwami w’ukuri azaza kweza urusengero rwe (1-5) Intumwa y’isezerano (1) Baterwa inkunga yo kugarukira Yehova (6-12) Yehova ntahinduka (6) “Nimungarukire nanjye nzabagarukira” (7) ‘Nimuzane icya cumi maze Yehova azabahe imigisha’ (10) Umukiranutsi n’umunyabyaha (13-18) Igitabo cy’urwibutso cyandikirwa imbere y’Imana (16) Itandukaniro hagati y’umukiranutsi n’umunyabyaha (18) 4 Eliya yari kuza mbere y’uko umunsi wa Yehova ugera (1-6) “Izuba ryo gukiranuka rizabarasira” (2)