ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • nwt Malaki 1:1-4:6
  • Malaki

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Malaki
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Malaki

MALAKI

1 Urubanza:

Dore ibyo Yehova yavuze ku birebana na Isirayeli, binyuze kuri Malaki:*

2 Yehova yaravuze ati: “Narabakunze.”+

Namwe murabaza muti: “Wadukunze ute?”

Yehova arabasubiza ati: “Ese Esawu ntiyari umuvandimwe wa Yakobo?+ Ariko nakunze Yakobo, 3 nanga Esawu.+ Amaherezo imisozi ye nayihinduye amatongo,+ kandi umurage* we nywuhindura ubutayu n’aho ingunzu* ziba.”+

4 “Nubwo Abedomu bakomeza kuvuga bati: ‘twaranegekaye ariko tuzagaruka twubake ahantu hacu bari barasenye,’ Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘Kubaka bazubaka, ariko nzabisenya. Icyo gihugu abantu bazacyita “igihugu cy’abagome,” kandi abahatuye babite abantu “Yehova yahamije icyaha kugeza iteka ryose.”+ 5 Mwe ubwanyu muzabireba kandi muzavuga muti: “Yehova nahabwe icyubahiro muri Isirayeli.”’”

6 “Mwa batambyi mwe musuzugura izina ryanjye.+ Yehova nyiri ingabo arababaza ati: ‘ubusanzwe umwana yubaha papa we+ n’umugaragu akubaha shebuja. None se niba ndi Papa wanyu,+ icyubahiro mumpa ni ikihe?*+ Niba ndi Shobuja* kuki mutantinya?’

“‘Nyamara murabaza muti: “Twasuzuguye izina ryawe dute?”’

7 “‘Mwarisuzuguye muzana ibyokurya byanduye ku gicaniro cyanjye.’

“‘None murabaza muti: “ni gute twagusuzuguje?”’

“‘Mwaravuze muti: “ameza ya Yehova+ ni ayo gusuzugurwa.” 8 Iyo muzanye itungo rihumye ngo ritangwe maze ribe igitambo, muravuga muti: “Nta cyo bitwaye.” Kandi iyo muzanye itungo ryamugaye cyangwa irirwaye, na bwo muravuga muti: “Nta cyo bitwaye.”’”+

Nyamara Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Ngaho se muzagerageze kurishyira guverineri wanyu! Ese azabakira neza kandi abishimiye?”

9 Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Nimwinginge Imana kugira ngo itange imbabazi. Ese iyo mutamba ibitambo nk’ibyo, muba mwibwira ko Imana izabishimira?”

10 Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Ni nde muri mwe wakinga inzugi z’urusengero*+ cyangwa agashyira umuriro ku gicaniro cyanjye, nta gihembo ahawe?+ Simbishimira, kandi sinishimira amaturo muzana.”+

11 Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Kuva iburasirazuba kugera iburengerazuba, izina ryanjye rizamenyekana mu bantu bo mu bihugu byinshi.+ Ahantu hose bazajya batwika ibitambo kandi banzanire amaturo n’impano zidafite inenge, kugira ngo baheshe icyubahiro izina ryanjye. Izina ryanjye rizamenyekana mu bihugu byose.”+

12 “Ariko mwe, muba musuzugura izina ryanjye+ iyo muvuga muti: ‘ameza ya Yehova aranduye kandi amaturo ayateretseho arasuzuguritse.’+ 13 Nanone muravuga muti: ‘uyu murimo uratunaniza,’ maze mwarangiza mukawusuzugura.” Uko ni ko Yehova nyiri ingabo avuze. “Muzana itungo ryibwe, iryamugaye n’irirwaye. Ayo ni yo maturo munzanira. Ese mwumva nakwishimira ayo maturo yanyu?”+ Uko ni ko Yehova avuze.

14 Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Umuntu wese ukoresha uburiganya, maze mu mukumbi we yaba afite isekurume idafite ikibazo,* agahigira Yehova umuhigo, ariko yajya gutura igitambo akazana itungo rifite ikibazo, azahura n’ibibazo bikomeye. Ndi Umwami ukomeye+ kandi izina ryanjye rizatinywa mu bihugu byose.”+

2 “Mwa batambyi mwe, ndababuriye.+ 2 Nimutanyumvira kandi ntimuzirikane ibyo mbabwira kugira ngo muheshe izina ryanjye icyubahiro,” ni ko Yehova nyiri ingabo avuze, “nzabateza ibyago+ kandi imigisha yanyu nyihindure ibyago.+ Rwose imigisha yanyu namaze kuyihindura ibyago, kubera ko mutazirikanye ibyo mbabwira.”

3 “Dore mugiye gutuma nangiza ibyo mwateye.+ Nzafata ku mase y’amatungo mutamba ku minsi mikuru yanyu, nyabasige mu maso kandi muzajyanwa mushyirwe ku birundo by’ayo mase.* 4 Muzamenya ko icyatumye mbaburira ari ukugira ngo isezerano nagiranye na Lewi rikomeze kugira agaciro.”+ Uko ni ko Yehova nyiri ingabo avuze.

5 “Isezerano nagiranye na we, ryatumye agira ubuzima n’amahoro. Iyo migisha yatumye antinya kandi aranyubaha. Kubera ko yubahaga izina ryanjye, yirindaga gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyambabaza. 6 Amategeko y’ukuri ni yo yigishaga+ kandi ntiyigeze avuga ibintu bibi. Yakoraga ibyo gukiranuka kandi twabanye amahoro.+ Nanone yafashije abantu benshi abakura mu byaha. 7 Ibyo umutambyi avuga, ni byo bikwiriye gufasha abantu kumenya Imana kandi abantu ni we bakwiriye kubaza amategeko,+ kuko ari intumwa ya Yehova nyiri ingabo.

8 Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Ariko mwe mwarayobye kandi mwatumye abantu benshi batumvira amategeko.+ Mwishe isezerano rya Lewi.+ 9 Nanjye nzatuma musuzugurwa, mube hanyuma y’abandi bantu bose, kuko mutakomeje gukurikiza ibyo mbategeka kandi mukaba mutarafataga abantu kimwe igihe mwabaga muca imanza.”+

10 “Ese twese ntidufite papa umwe?+ Ese twese ntitwaremwe n’Imana imwe? None se kuki tugambanirana,+ tukica isezerano rya ba sogokuruza? 11 Abantu b’i Buyuda barariganyije kandi muri Isirayeli no muri Yerusalemu hakorewe ibintu bibi cyane. Abantu b’i Buyuda batesheje agaciro ukwera* kwa Yehova+ kandi uwo muco awukunda. Nanone bashakanye n’abakobwa basenga imana zo mu bindi bihugu.*+ 12 Yehova azakura mu Bisirayeli* umuntu wese ukora ibintu nk’ibyo, uwo yaba ari we wese, nubwo yaba atambira ibitambo Yehova nyiri ingabo.”+

13 “Hari ikindi kintu cya kabiri mukora, kigatuma abantu baza ku gicaniro cya Yehova barira cyane, bakagira agahinda kandi bakaganya, bigatuma na we atita ku maturo mumuha kandi ntiyishimire ibyo mwamuzaniye.+ 14 Murabaza muti: ‘Ibyo biterwa n’iki?’ Biterwa n’uko wariganyije umugore mwashakanye ukiri umusore kandi ari mugenzi wawe, akaba n’umugore mwagiranye isezerano. Ibyo Yehova yarabyiboneye kandi ni we uri kubigushinja.+ 15 Icyakora hari bamwe muri mwe biyemeje mu mitima yabo kudakora ibintu nk’ibyo. Ibyo byatewe nuko bifuzaga ko abana babo baba abagize ubwoko bw’Imana by’ukuri. Abo bantu na n’ubu baracyayoborwa n’umwuka wera w’Imana. Namwe rero nimwigenzure kandi mugire imitekerereze ikwiriye. Mwiyemeze kutazariganya abagore mwashatse mukiri abasore. 16 Nanga abatana,” ni ko Yehova Imana ya Isirayeli avuze.+ “Nanone nanga umuntu wese ugira urugomo.”* Uko ni ko Yehova nyiri ingabo avuze. “Mujye murinda umutima wanyu, ntimukariganye.+

17 “Mwatumye Yehova abarambirwa bitewe n’amagambo yanyu.+ None dore murabaza muti: ‘ni gute twatumye aturambirwa?’ Byatewe n’uko mwavuze muti: ‘umuntu wese ukora ibibi Yehova abona ko ari mwiza kandi umuntu nk’uwo aramwishimira.’+ Nanone murabaza muti: ‘Imana igira ubutabera iri he?’”

3 Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Dore ngiye kohereza intumwa yanjye integurire inzira.+ Umwami w’ukuri, ari na we mushaka, azaza mu rusengero rwe+ mu buryo butunguranye, ari kumwe n’intumwa y’isezerano mwishimira. Dore azaza nta kabuza.”

2 “Ariko se ni nde uzaba witeguye ku munsi azaziraho? Kandi se ni nde uzakomeza kwihangana igihe azaba aje? Azaba ameze nk’umuriro ushongesha ibyuma ukabitunganya, kandi azaba ameze nk’isabune+ bakoresha bamesa imyenda. 3 Nk’uko umuntu utunganya ifeza+ yicara hamwe, akayishongesha akayeza, na we ni ko azeza abakomoka kuri Lewi. Azatuma bacya bamere nka zahabu n’ifeza, maze bazanire Yehova ituro ari abakiranutsi. 4 Yehova azishimira ituro ry’u Buyuda na Yerusalemu, nk’uko ryamunezezaga mu minsi ya mbere no mu bihe bya kera cyane.+

5 “Nzabegera mbacire urubanza. Nzahita nshinja abapfumu,+ abasambanyi, abarahira ibinyoma,+ abanga guha abakozi ibihembo byabo,+ abariganya abapfakazi n’imfubyi+ n’abima umwimukira+ uburenganzira bwe kandi ntibantinye.” Uko ni ko Yehova nyiri ingabo avuze.

6 “Ndi Yehova. Sinjya mpinduka.+ Namwe mukomoka kuri Yakobo. Ni yo mpamvu mutararimbuka ngo mushireho. 7 Kuva mu bihe bya ba sogokuruza banyu mwarayobye, ntimwakomeza gukurikiza amategeko yanjye.+ Nimungarukire nanjye nzabagarukira.”+ Uko ni ko Yehova nyiri ingabo avuze.

Ariko murabaza muti: “Tuzakugarukira dute?”

8 “Ese birashoboka ko umuntu yakwiba Imana? Ariko mwe muranyiba.”

Murabaza muti: “Tukwiba dute?”

“Munyiba ibya cumi n’amaturo. 9 Mwebwe mwese Abisirayeli, muranyiba. Muzahura n’ibibazo bikomeye* kubera ko munyiba. 10 Nimuzane ibya cumi byose mu bubiko bw’inzu yanjye,+ maze mu nzu yanjye habemo ibyokurya.+ Nimubingeragereshe,” ni ko Yehova nyiri ingabo avuze, “murebe ko ntazabafungurira ijuru,+ nkabaha imigisha myinshi cyane ku buryo nta cyo mubura.”*+

11 Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Sinzongera kwemera ko udukoko twangiza imyaka yanyu kandi imizabibu yo mu mirima yanyu noneho izajya yera.”+

12 Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Abantu bo mu bihugu byose bazabita abahawe umugisha, kubera ko mu gihugu cyanyu hazaba hari ibyishimo.”+

13 Yehova aravuze ati: “Mwamvuze amagambo mabi.”

Nyamara murabaza muti: “Ni ayahe magambo mabi twakuvuze?”+

14 “Mwaravuze muti: ‘gukorera Imana nta cyo bimaze.+ None se kuba twarumviye Yehova nyiri ingabo kandi tukamugaragariza ko tubabajwe n’ibyaha byacu, byatumariye iki? 15 Kuva ubu tuzajya tuvuga ko abibone ari bo bafite ibyishimo kandi ko abakora ibibi ari bo baguwe neza.+ Bagerageza Imana kandi nta cyo baba.’”

16 Muri icyo gihe, abatinya Yehova bo babaga bari kuganira, buri wese aganira na mugenzi we. Nuko Yehova abatega amatwi, yumva ibyo bavuga. Ategeka ko igitabo cy’urwibutso cyandikirwa imbere ye,+ kikandikwamo abatinya Yehova n’abatekereza* ku izina rye.+

17 Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Abo bantu bazaba abanjye!+ Kuri uwo munsi, nzabagira umutungo wanjye wihariye.*+ Nzabagirira impuhwe nk’uko umubyeyi azigirira umwana we umwumvira.+ 18 Icyo gihe muzongera kubona itandukaniro riri hagati y’umukiranutsi n’umunyabyaha+ n’umuntu ukorera Imana n’utayikorera.”

4 Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Dore hagiye kuza umunsi utwika nk’itanura,+ kandi abibone bose n’abakora ibibi bose bazamera nk’ibikenyeri bashyize mu muriro. Kuri uwo munsi bazashya bashireho, ku buryo nta n’umwe uzarokoka. 2 Ariko mwebwe abubaha* izina ryanjye, izuba ryo gukiranuka rizabarasira kandi rizaba rifite imirase ikiza, mumere nk’utunyana dufite ubuzima bwiza turi gukina.”

3 Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Igihe nzaba nje gusohoza urwo rubanza, muzakandagira ababi, bahinduke nk’umukungugu wo munsi y’ibirenge.

4 “Nimwibuke Amategeko ya Mose, umugaragu wanjye, mwibuke n’amabwiriza namuhereye ku musozi wa Horebu kugira ngo Abisirayeli bose bayumvire.+

5 “Dore ngiye kuboherereza umuhanuzi Eliya,+ mbere y’uko umunsi wa Yehova ukomeye kandi uteye ubwoba ugera.+ 6 Azatuma imitima y’ababyeyi igarukira abana babo,+ kandi atume imitima y’abana igarukira ba papa babo, kugira ngo ntazaza ngatera isi nkayirimbura.”

(Aha ni ho Ibyanditswe bw’Igiheburayo n’Icyarameyi birangirira, hagakurikiraho Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo.)

Bisobanura ngo: “Intumwa yanjye.”

Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.

Ni inyamaswa zijya gusa n’imbwa.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kuki mutantinya?”

Cyangwa “Shobuja Mukuru.”

Uko bigaragara, iyo yari inshingano bakoraga buri gihe.

Cyangwa “idafite inenge.”

Ni ukuvuga ahantu bamenaga amase yabaga yavuye mu bitambo batambye.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Urusengero.”

Cyangwa “abakobwa b’imana zo mu bindi bihugu.”

Cyangwa “mu mahema ya Yakobo.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuntu utwikiriza imyambaro ye urugomo.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Murantuka mukanyifuriza ibibi.”

Cyangwa “mukabura aho muyikwiza.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Abaha izina ry’Imana agaciro.”

Cyangwa “umutungo w’agaciro kenshi.”

Cyangwa “abatinya.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze