ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • nwt Yohana 1:1-21:25
  • Yohana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yohana
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yohana

UBUTUMWA BWIZA BWANDITSWE NA YOHANA

1 Mu ntangiriro Jambo yariho.+ Jambo yari kumwe n’Imana,+ kandi Jambo yari ameze nk’Imana.*+ 2 Mu ntangiriro yari kumwe n’Imana. 3 Ibintu byose byabayeho binyuze kuri we,+ kandi nta kintu na kimwe cyabayeho bitanyuze kuri we.

4 Ubuzima bwabayeho binyuze kuri we, kandi ubwo buzima bwari umucyo w’abantu.+ 5 Uwo mucyo umurikira mu mwijima,+ ariko umwijima ntuwuganze.

6 Hari umuntu watumwe ngo ahagararire Imana. Uwo muntu yitwaga Yohana.+ 7 Yaje gutanga ubuhamya, ku birebana n’umucyo,+ kugira ngo abantu bose babone uko bizera binyuze kuri we. 8 Uwo muntu si we wari uwo mucyo,+ ahubwo yagombaga guhamya iby’uwo mucyo.

9 Umucyo nyakuri umurikira abantu bose, wari ugiye kuza mu isi.+ 10 Jambo yari mu isi,+ kandi isi yabayeho binyuze kuri we.+ Icyakora abantu ntibamumenye. 11 Yaje mu gace k’iwabo, ariko abantu baho ntibamwemera. 12 Icyakora abamwemeye bose yabahaye uburenganzira bwo kuba abana b’Imana,+ kuko bizeye izina rye.+ 13 Kuba abana b’Imana ntibiva ku buryo busanzwe bwo kubyara cyangwa ku cyifuzo cyabo cyangwa ku bushake bw’umuntu. Ahubwo biva ku Mana.+

14 Nuko Jambo aba umuntu,+ abana natwe, tubona gukomera kwe, ku buryo buri wese yiboneraga ko ari umwana w’ikinege w’Imana.+ Buri gihe yigishaga ukuri kandi Imana yaramwemeraga.* 15 (Yohana yahamyaga ibyerekeye Jambo mu ijwi riranguruye, avuga ati: “Uwo ni we nababwiraga igihe navugaga nti: ‘uzaza nyuma yanjye arakomeye kunduta kuko yabayeho mbere yanjye.’”)+ 16 Kubera ko yarangwaga n’ineza ihebuje* n’ukuri, natwe twakomeje kubigaragarizwa mu buryo bwuzuye. 17 Amategeko yatanzwe binyuze kuri Mose,+ ariko ineza ihebuje+ n’ukuri byo byaje binyuze kuri Yesu Kristo.+ 18 Nta muntu wigeze abona Imana.+ Ahubwo umwana w’ikinege+ umeze nk’Imana uri kumwe na yo*+ ni we wasobanuye ibyayo.+

19 Ibi ni byo Yohana yavuze igihe Abayahudi bamutumagaho abatambyi n’Abalewi baturutse i Yerusalemu, ngo bamubaze bati: “Uri nde?”+ 20 Yababwije ukuri, araberurira ati: “Si njye Kristo.” 21 Nuko baramubaza bati: “None se uri Eliya?”+ Arababwira ati: “Sindi we.” Bati: “Uri wa Muhanuzi+ se?” Arabasubiza ati: “Oya!” 22 Baramubwira bati: “Ngaho tubwire uwo uri we, kugira ngo tubone icyo dusubiza abadutumye. Ubundi wowe uvuga ko uri nde?” 23 Arababwira ati: “Ni njye urangururira mu butayu mvuga nti: ‘mutunganye inzira za Yehova,’+ nk’uko umuhanuzi Yesaya yabivuze.”+ 24 Abo bantu bari batumwe n’Abafarisayo. 25 Nuko baramubaza bati: “None se niba utari Kristo, ntube Eliya, ntube na wa Muhanuzi, kuki ubatiza?” 26 Yohana arabasubiza ati: “Mbatiriza mu mazi. Muri mwe hari uwo mutazi, 27 ari we uzaza nyuma yanjye, ariko sinkwiriye no gupfundura agashumi k’urukweto rwe.”+ 28 Ibyo byabereye i Betaniya hakurya ya Yorodani, aho Yohana yabatirizaga.+

29 Bukeye bwaho abona Yesu aza amusanga, maze aravuga ati: “Dore Umwana w’Intama+ w’Imana, ukuraho icyaha+ cy’abatuye isi.+ 30 Uyu ni we nerekezagaho ubwo navugaga nti: ‘nyuma yanjye hari umuntu uzaza ukomeye kunduta, kuko yabayeho mbere yanjye.’+ 31 Ndetse sinari muzi, ariko impamvu yatumye nza kubatiriza mu mazi, kwari ukugira ngo Isirayeli imumenye.”+ 32 Nanone Yohana yabyemeje avuga ati: “Nabonye umwuka umanuka uturutse mu ijuru umeze nk’inuma, maze umugumaho.+ 33 Nanjye sinari muzi. Ahubwo uwantumye kubatiriza mu mazi yarambwiye ati: ‘umuntu uzabona umwuka umumanukiyeho maze ukamugumaho,+ uwo ni we ubatiza akoresheje umwuka wera.’+ 34 Ibyo narabibonye, kandi nemeje ko uwo ari Umwana w’Imana.”+

35 Nanone bukeye bwaho, Yohana yari ahagararanye n’abigishwa be babiri. 36 Nuko abonye Yesu ari kugenda, aravuga ati: “Dore Umwana w’Intama+ w’Imana!” 37 Abo bigishwa babiri bumvise avuze atyo, bakurikira Yesu. 38 Hanyuma Yesu arahindukira abona bamukurikiye, arababaza ati: “Murashaka iki?” Baramubwira bati: “Mwigisha,* uba he?” 39 Arababwira ati: “Nimuze murahabona.” Nuko baragenda babona aho yabaga, bagumana na we uwo munsi. Hari nka saa kumi z’amanywa.* 40 Andereya+ wavukanaga na Simoni Petero, yari umwe muri abo bigishwa babiri bumvise ibyo Yohana yavuze maze bagakurikira Yesu. 41 Yabanje kujya kureba umuvandimwe we Simoni, aramubwira ati: “Twabonye Mesiya.” (Izina Mesiya risobanura “Kristo.”)+ 42 Nuko ajyana Simoni+ aho Yesu yari ari. Yesu amubonye aravuga ati: “Uri Simoni umuhungu wa Yohana. Uzitwa Kefa.” (Izina Kefa risobanura “Petero.”)+

43 Bukeye bwaho, Yesu yifuza kujya i Galilaya. Nuko abona Filipo,+ aramubwira ati: “Nkurikira ube umwigishwa wanjye.” 44 Filipo yari uw’i Betsayida mu mujyi Andereya na Petero bavukagamo. 45 Filipo ajya kureba Natanayeli,+ aramubwira ati: “Twabonye uwo Mose yanditse mu Mategeko n’Abahanuzi bakamwandika. Uwo ni Yesu umuhungu wa Yozefu+ w’i Nazareti.” 46 Ariko Natanayeli aramubwira ati: “Ese hari ikintu cyiza gishobora guturuka i Nazareti?” Filipo aramubwira ati: “Ngwino wirebere!” 47 Yesu abonye Natanayeli aje amusanga, aravuga ati: “Dore Umwisirayeli nyakuri, utagira uburiganya.”+ 48 Natanayeli aramubaza ati: “Uranzi se?” Yesu aramubwira ati: “Nari nakubonye, ubwo wari wicaye munsi y’igiti cy’umutini, mbere y’uko Filipo aguhamagara.” 49 Natanayeli aramusubiza ati: “Rabi, nzi ko uri Umwana w’Imana, ukaba n’Umwami wa Isirayeli.”+ 50 Yesu aramusubiza ati: “Kuba nkubwiye ko nari nakubonye wicaye munsi y’igiti cy’umutini, ni cyo gitumye wizera? Uzabona ibintu bikomeye cyane kuruta ibyo.” 51 Nanone aravuga ati: “Ni ukuri, ndababwira ko muzabona ijuru rikingutse n’abamarayika b’Imana bamanuka basanga Umwana w’umuntu kandi bakazamuka.”+

2 Nuko ku munsi wa gatatu, i Kana muri Galilaya haba ubukwe, kandi na mama wa Yesu yari ahari. 2 Yesu n’abigishwa be na bo bari batumiwe muri ubwo bukwe.

3 Divayi imaze gushira, mama wa Yesu aramubwira ati: “Nta divayi bafite.” 4 Ariko Yesu aramubwira ati: “Ese njye nawe ibyo biratureba?* Igihe cyanjye cyo kwimenyekanisha ntikiragera.” 5 Mama we abwira abatangaga divayi ati: “Icyo ababwira cyose mugikore.” 6 Icyo gihe hari ibibindi bitandatu by’amazi bikozwe mu mabuye, byabaga biri aho nk’uko byasabwaga n’umugenzo w’Abayahudi wo kwiyeza,*+ buri kibindi kikaba cyarashoboraga kujyamo litiro ziri hagati ya 44 na 66.* 7 Yesu arababwira ati: “Ibyo bibindi nimubyuzuze amazi.” Nuko barabyuzuza, biruzura neza. 8 Hanyuma arababwira ati: “Ngaho nimudaheho mushyire uhagarariye ubukwe.” Nuko baramushyira. 9 Uwari uhagarariye ubukwe asogongera kuri ayo mazi yari yahindutse divayi, ariko ntiyari azi aho yaturutse. (Nyamara abatangaga divayi bo bari bahazi kuko ari bo bari bavomye ayo mazi.) Nuko ahamagara umukwe. 10 Aramubwira ati: “Abandi bantu bose babanza gutanga divayi nziza, hanyuma abantu bamara gusinda akaba ari bwo bazana itaryoshye. Ariko wowe, wakomeje kubika* divayi iryoshye kugeza ubu.” 11 Icyo gitangaza Yesu yagikoreye i Kana muri Galilaya. Ni cyo cyabaye igitangaza cya mbere mu bitangaza yakoze. Cyatumye agaragaza ububasha bwe+ kandi abigishwa be baramwizera.

12 Ibyo birangiye, Yesu, mama we, abavandimwe be+ n’abigishwa be baramanuka bajya i Kaperinawumu,+ ariko ntibamarayo iminsi myinshi.

13 Icyo gihe Pasika+ y’Abayahudi yari yegereje. Nuko Yesu arazamuka ajya i Yerusalemu. 14 Ajya mu rusengero asangamo abagurishaga inka, intama n’inuma+ n’abari bicaye bavunja amafaranga. 15 Nuko aboha ikiboko mu migozi, maze abirukana mu rusengero bose hamwe n’intama n’inka zabo, kandi anyanyagiza ibiceri by’abavunjaga amafaranga, yubika n’ameza yabo.+ 16 Hanyuma abwira abagurishaga inuma ati: “Mukure ibi bintu hano! Inzu ya Papa wo mu ijuru mureke kuyihindura inzu y’ubucuruzi!”*+ 17 Abigishwa be bibuka ko handitswe ngo: “Ishyaka mfitiye inzu yawe ni ryinshi cyane.”+

18 Hanyuma Abayahudi baramubaza bati: “Ngaho twereke ikimenyetso+ kitwemeza ko ufite uburenganzira bwo gukora ibintu nk’ibi?” 19 Yesu arabasubiza ati: “Musenye uru rusengero, nanjye nzarwubaka mu minsi itatu.”+ 20 Nuko Abayahudi baramubwira bati: “Uru rusengero rwubatswe mu myaka 46, none ngo wowe uzarwubaka mu minsi itatu?” 21 Ariko urusengero yavugaga rwerekezaga ku mubiri we.+ 22 Igihe yari amaze kuzuka, abigishwa be bibutse ko ibyo yigeze kubivuga,+ maze bizera ibiri mu Byanditswe bizera n’amagambo Yesu yavuze.

23 Icyakora igihe yari i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika, abantu benshi babonye ibitangaza yakoraga maze baramwizera. 24 Ariko Yesu we ntiyabizeraga kuko yari abazi bose. 25 Ntiyari akeneye ko hagira umubwira ibyabo, kuko we ubwe yamenyaga ibiri mu mitima y’abantu.+

3 Hari umugabo w’Umufarisayo witwaga Nikodemu,+ akaba yari umuyobozi w’Abayahudi. 2 Uwo mugabo yaje aho Yesu yari ari, ari nijoro+ aramubwira ati: “Mwigisha,*+ tuzi ko uri umwigisha waturutse ku Mana, kuko nta muntu n’umwe ushobora gukora ibitangaza+ nk’ibyo ukora, Imana itari kumwe na we.”+ 3 Yesu aramusubiza ati: “Ni ukuri, ndakubwira ko umuntu atabanje kongera kubyarwa,+ adashobora kubona Ubwami bw’Imana.”+ 4 Nikodemu aramubaza ati: “None se umuntu ashobora kubyarwa ate kandi ashaje? Ntashobora kujya mu nda ya mama we ngo yongere avuke.” 5 Yesu aramusubiza ati: “Ni ukuri, ndakubwira ko umuntu atabanje kubatizwa mu mazi+ kandi ngo ahabwe umwuka wera*+ bityo abe yongeye kuvuka, adashobora kwinjira mu Bwami bw’Imana. 6 Uwabyawe n’umuntu aba ari umuntu. Ariko uwabyawe binyuze ku mwuka wera aba ari umwana w’Imana. 7 Ntutangazwe n’uko nkubwiye ko mugomba kongera kubyarwa. 8 Umuyaga uhuha werekeza aho ushaka, ukawumva ukabona n’ibyo ukoze. Ariko nta wumenya aho uturuka n’aho ujya. Ibyo ni na ko bimeze ku muntu wese wabyawe binyuze ku mwuka wera.”+

9 Nikodemu aramubaza ati: “Ubwo se ibyo byashoboka bite?” 10 Yesu aramusubiza ati: “Uri umwigisha wa Isirayeli, none ntuzi ibyo bintu? 11 Ni ukuri, ndakubwira ko ibyo tuvuga tubizi, kandi ibyo duhamya twarabyiboneye. Ariko mwe ntimwemera ubuhamya dutanga. 12 Ubwo se niba narababwiye ibintu byo mu isi ntimubyemere, nimbabwira ibyo mu ijuru byo muzabyemera? 13 Ikindi kandi, nta muntu n’umwe wazamutse ngo ajye mu ijuru,+ ahubwo hari uwamanutse ava mu ijuru,+ ari we Mwana w’umuntu. 14 Kandi nk’uko Mose yamanitse inzoka mu butayu,+ ni ko n’Umwana w’umuntu agomba kumanikwa,+ 15 kugira ngo umwizera wese azabone ubuzima bw’iteka.+

16 “Imana yakunze abantu* cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege,*+ kugira ngo umwizera wese atazarimbuka, ahubwo azabone ubuzima bw’iteka.+ 17 Imana ntiyatumye Umwana wayo mu isi gucira isi urubanza, ahubwo byari ukugira ngo abantu bakizwe binyuze kuri we.+ 18 Umuntu wese umwizera ntacirwa urubanza.+ Ariko utamwizera yamaze gucirwa urubanza, kubera ko atizeye izina ry’Umwana w’ikinege w’Imana.+ 19 Iki ni cyo urubanza rushingiraho: Umucyo waje mu isi,+ ariko abantu bakunda umwijima aho gukunda umucyo, kuko ibikorwa byabo ari bibi. 20 Ukora ibikorwa bibi yanga umucyo, kandi ntaza mu mucyo, kugira ngo ibikorwa bye bitajya ahabona.* 21 Ariko umuntu ukora ibikwiriye aza ahari umucyo,+ kugira ngo ibikorwa bye bigaragare ko byakozwe mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka.”

22 Hanyuma y’ibyo, Yesu n’abigishwa be bajya mu karere ka Yudaya, bamarayo igihe kandi abatiza abantu.+ 23 Ariko Yohana na we yabatirizaga muri Ayinoni hafi y’i Salimu kuko hari amazi menshi,+ kandi abantu bakomezaga kumusanga kugira ngo babatizwe.+ 24 Icyo gihe Yohana yari atarashyirwa muri gereza.+

25 Nuko abigishwa ba Yohana bajya impaka n’Abayahudi ku birebana n’umuhango wo kwiyeza.* 26 Basanga Yohana baramubwira bati: “Mwigisha, wa muntu mwari kumwe hakurya ya Yorodani, umwe wavugaga ko yaturutse ku Mana,+ dore ari kubatiza none abantu bose bari kumusanga.” 27 Yohana arabasubiza ati: “Nta kintu na kimwe umuntu ashobora gukora Imana itamwemereye kugikora. 28 Mwebwe ubwanyu mwemeza neza ko navuze nti: ‘si njye Kristo.+ Ahubwo noherejwe kumubanziriza.’+ 29 Umuntu wese ufite umugeni ni we mukwe.+ Icyakora iyo incuti y’umukwe ihagaze imuteze amatwi, igira ibyishimo byinshi cyane bitewe n’ijwi ry’umukwe. Ubwo rero, nanjye ndishimye cyane. 30 Ibyo uwo muntu akora bizagenda birushaho kuba byinshi, naho ibyo nkora birusheho kugabanuka.”

31 Uwaturutse mu ijuru+ aruta abandi bose. Ariko uwaturutse mu isi ni uwo mu isi kandi n’ibyo avuga ni ibyo mu isi. Uwaturutse mu ijuru we aba aruta abandi bose.+ 32 Ahamya ibyo yabonye n’ibyo yumvise,+ ariko nta muntu wemera ubuhamya bwe.+ 33 Uwemeye ubuhamya bwe aba yemeje ko ibyo Imana ivuga ari ukuri.+ 34 Uwo Imana yatumye avuga amagambo y’Imana,+ kuko Imana itanga umwuka wera ibigiranye ubuntu.* 35 Imana ikunda Umwana wayo+ kandi yamuhaye ububasha bwo gutegeka ibintu byose.+ 36 Umuntu wese wizera uwo mwana afite ubuzima bw’iteka,+ ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubuzima bw’iteka,+ ahubwo Imana ikomeza kumurakarira cyane.+

4 Nuko Umwami Yesu amenya ko Abafarisayo bari bumvise ko yahinduraga abantu benshi bakaba abigishwa, akanababatiza+ kurusha Yohana. 2 Icyakora Yesu si we wabatizaga ahubwo ni abigishwa be. 3 Nuko Yesu ava i Yudaya asubira i Galilaya. 4 Ariko yagombaga kunyura muri Samariya. 5 Nuko agera mu mujyi wa Samariya witwaga Sukara, wari hafi y’isambu Yakobo yahaye umuhungu we Yozefu.+ 6 Aho ni ho hari iriba rya Yakobo.+ Icyo gihe Yesu yicara ku iriba, bitewe n’uko yari yananijwe n’urugendo. Hari nka saa sita z’amanywa.*

7 Nuko umugore w’i Samariya aza kuvoma amazi. Yesu aramubwira ati: “Mpa amazi yo kunywa.” 8 (Abigishwa be bari bagiye mu mujyi kugura ibyokurya.) 9 Uwo mugore aramubaza ati: “Ko uri Umuyahudi nkaba ndi Umusamariyakazi, bishoboka bite ko wansaba amazi yo kunywa?” (Icyatumye abivuga ni uko nta mishyikirano Abayahudi bagiranaga n’Abasamariya.)+ 10 Yesu aramusubiza ati: “Iyo uba warasobanukiwe ibirebana n’impano y’Imana,+ ukamenya n’umuntu ukubwiye ati: ‘mpa amazi yo kunywa,’ uba umusabye akaguha amazi atanga ubuzima.”+ 11 Uwo mugore aramubwira ati: “Nyakubahwa, nta n’indobo ufite yo kuvomesha kandi iriba ni rirerire. None se ayo mazi y’ubuzima urayakura he? 12 None se ubwo uruta sogokuruza Yakobo waduhaye iri riba, kandi na we ubwe abana be n’amatungo ye bakaba baranywaga ku mazi yaryo?” 13 Yesu aramusubiza ati: “Umuntu wese unywa kuri aya mazi, azongera agire inyota. 14 Ariko umuntu wese unywa ku mazi nzamuha ntazongera kugira inyota.+ Ahubwo amazi nzamuha, azamubera nk’isoko y’amazi muri we, bityo azabone ubuzima bw’iteka.”+ 15 Uwo mugore aramubwira ati: “Nyakubahwa, mpa kuri ayo mazi kugira ngo ntazongera kugira inyota cyangwa ngo mpore nza hano kuvoma.”

16 Aramusubiza ati: “Genda uhamagare umugabo wawe maze muze hano.” 17 Uwo mugore aramusubiza ati: “Nta mugabo ngira.” Yesu aramubwira ati: “Ibyo uvuze ni ukuri, kuko uvuze uti: ‘nta mugabo ngira.’ 18 Wagize abagabo batanu kandi n’uwo ufite ubu si umugabo wawe. Rwose ibyo uvuze ni ukuri.” 19 Uwo mugore aramubwira ati: “Nyakubahwa, noneho menye ko uri umuhanuzi.+ 20 Ba sogokuruza basengeraga kuri uyu musozi. Ariko mwe muvuga ko i Yerusalemu ari ho abantu bakwiriye gusengera.”+ 21 Yesu aramubwira ati: “Mugore, nyizera! Igihe kizagera ubwo muzaba mutagisengera Imana* kuri uyu musozi cyangwa i Yerusalemu. 22 Mwe musenga uwo mutazi.+ Ariko twe dusenga uwo tuzi kuko agakiza gaturuka* mu Bayahudi.+ 23 Ariko kandi igihe kigiye kugera, ndetse ubu cyageze, ubwo abasenga by’ukuri bazajya basengera Imana mu mwuka no mu kuri. Kandi rwose, Imana ishaka abameze nk’abo kugira ngo bayisenge.+ 24 Imana ni Umwuka,+ kandi abayisenga bagomba kuyisenga mu mwuka no mu kuri.”+ 25 Uwo mugore aramubwira ati: “Nzi ko Mesiya witwa Kristo ari hafi kuza. Igihe cyose azazira azatubwira ibintu byose adaciye ku ruhande.” 26 Yesu aramubwira ati: “Uwo muntu uvuga, ni njye.”+

27 Muri uwo mwanya abigishwa be baba barahageze. Batangazwa n’uko yavuganaga n’umugore. Ariko birumvikana ko nta n’umwe watinyutse kumubaza ati: “Uyu mugore uramushakaho iki?” Cyangwa ngo amubaze ati: “Kuki uri kuvugana na we?” 28 Nuko uwo mugore ahita asiga ikibindi cye ajya mu mujyi, abwira abantu ati: 29 “Nimuze murebe umuntu wambwiye ibintu byose nakoze. Ashobora kuba ari we Kristo!” 30 Babyumvise bava mu mujyi bajya aho Yesu yari ari.

31 Hagati aho, abigishwa be bari bari kumwinginga bati: “Mwigisha,*+ akira ibyokurya.” 32 Ariko arababwira ati: “Mfite ibyokurya mutazi.” 33 Nuko abigishwa barabazanya bati: “Ese haba hari uwamuzaniye ibyokurya?” 34 Yesu arababwira ati: “Ibyokurya byanjye, ni ugukora ibyo uwantumye ashaka+ no kurangiza umurimo we.+ 35 Ese ntimuvuga ko hasigaye amezi ane igihe cyo gusarura kikagera? Dore ndababwira nti: ‘mwubure amaso murebe! Imirima ireze kandi ikeneye gusarurwa.+ 36 Umusaruzi amaze guhabwa ibihembo bye no gukusanya imbuto. Imbuto zigereranya abantu bazahabwa ubuzima bw’iteka. Ibyo ni byo bituma uwateye imbuto n’usarura bishimana.’+ 37 Ku bijyanye n’ibyo, aya magambo ni ukuri: Umwe atera imbuto, undi agasarura. 38 Nabatumye gusarura ibyo mutaruhiye. Abandi barabiruhiye, none mwebwe mugiye gusangira na bo imbuto z’ibyo baruhiye.”

39 Icyo gihe, benshi mu Basamariya bo muri uwo mujyi baramwizera, bitewe n’amagambo uwo mugore yababwiye abemeza agira ati: “Uwo muntu yambwiye ibintu byose nakoze.”+ 40 Nuko Abasamariya bamusanga aho yari ari baramusaba ngo agumane na bo, maze ahamara iminsi ibiri. 41 Ibyo byatumye n’abandi benshi bamwizera bitewe n’ibyo yavugaga, 42 maze babwira uwo mugore bati: “Ubu noneho ibyo watubwiye si byo byonyine byatumye twemera, kuko natwe twamwiyumviye kandi ubu tumenye tudashidikanya ko uyu muntu ari we mukiza wakijije isi.”+

43 Nuko iyo minsi ibiri ishize, arahava ajya i Galilaya. 44 Icyakora, Yesu ubwe yemeje ko nta muhanuzi uhabwa icyubahiro mu gace k’iwabo.+ 45 Ariko ageze i Galilaya, Abanyagalilaya baramwakira kuko bari barabonye ibintu byose yakoreye i Yerusalemu mu minsi mikuru,+ dore ko na bo bari baragiye muri iyo minsi mikuru.+

46 Yongera kugaruka i Kana ho muri Galilaya, aho yari yarahinduriye amazi divayi.+ Icyo gihe i Kaperinawumu hari umukozi w’ibwami wari ufite umwana urwaye. 47 Uwo mugabo yumvise ko Yesu yari yavuye i Yudaya akajya i Galilaya, ajya kumureba maze amusaba ko yaza akamukiriza umwana kuko yendaga gupfa. 48 Ariko Yesu aramubwira ati: “Mwebwe iyo mutabonye ibimenyetso n’ibitangaza ntimushobora kwizera.”+ 49 Uwo mukozi w’ibwami aramubwira ati: “Nyakubahwa, banguka umwana wanjye atarapfa.” 50 Yesu aramubwira ati: “Igendere umwana wawe ni muzima.”+ Nuko uwo mugabo yizera ibyo Yesu amubwiye, aragenda. 51 Ariko akiri mu nzira, abagaragu be baza kumusanganira bamubwira ko umuhungu we yakize.* 52 Na we ababaza igihe yakiriye. Baramubwira bati: “Umuriro wamuvuyemo ejo nka saa saba z’amanywa.”* 53 Papa w’uwo mwana ahita amenya ko kuri iyo saha ari bwo Yesu yamubwiriyeho ati: “Umwana wawe ni muzima.”+ Nuko we n’abo mu rugo rwe bose barizera. 54 Cyari igitangaza cya kabiri+ Yesu yakoze amaze kuva i Yudaya akajya i Galilaya.

5 Nyuma yaho, habaye umunsi mukuru+ w’Abayahudi, maze Yesu arazamuka ajya i Yerusalemu. 2 I Yerusalemu, ku Irembo ry’Intama,*+ hari ikidendezi cy’amazi cyitwaga Betesida mu Giheburayo. Icyo kidendezi cyari gikikijwe n’amabaraza atanu afite inkingi. 3 Kuri ayo mabaraza hari haryamye abarwayi benshi, abafite ubumuga bwo kutabona, abamugaye n’abandi bari bafite ingingo z’umubiri zagagaye.* 4*⁠ —— 5 Aho hari umuntu wari umaze imyaka 38 arwaye. 6 Yesu abonye uwo muntu aryamye kandi akamenya ko yari amaze igihe kirekire arwaye, aramubaza ati: “Ese urashaka gukira?”+ 7 Uwo murwayi aramusubiza ati: “Nyakubahwa, iyo amazi yibirinduye mbura umuntu wo kunshyira mu kidendezi kandi n’iyo ngiye kujyamo, undi antanga kumanukiramo.” 8 Yesu aramubwira ati: “Haguruka, ufate uburiri bwawe ugende.”+ 9 Nuko uwo muntu ahita akira, maze afata uburiri bwe atangira kugenda.

Uwo munsi hari ku Isabato. 10 Hanyuma Abayahudi babwira uwo wari umaze gukira bati: “Urabizi ko ari ku Isabato, kandi amategeko ntiyemera ko utwara ubwo buriri.”+ 11 Ariko arabasubiza ati: “Umuntu wankijije ni we wambwiye ati: ‘fata uburiri bwawe ugende.’” 12 Baramubaza bati: “Uwo muntu wakubwiye ngo: ‘fata uburiri bwawe ugende,’ ni nde?” 13 Ariko uwo mugabo ntiyari azi umuntu wamukijije, kuko Yesu yari yigendeye kandi aho hakaba hari abantu benshi.

14 Nyuma y’ibyo, Yesu amusanga mu rusengero, aramubwira ati: “Dore wakize. Ntuzongere gukora icyaha, kugira ngo utazagerwaho n’ibintu bibi kurusha ibi.” 15 Uwo muntu aragenda abwira Abayahudi ko ari Yesu wamukijije. 16 Nuko ibyo bituma Abayahudi batoteza Yesu, kuko yakoraga ibyo bintu ku Isabato. 17 Ariko arabasubiza ati: “Papa wo mu ijuru yakomeje gukora kugeza ubu, kandi nanjye nkomeje gukora.”+ 18 Ariko ayo magambo yatumye Abayahudi barushaho gushaka kumwica, batamuziza gusa ko atubahirizaga Isabato, ahubwo banamuhora ko yavugaga ko Imana ari Papa we,+ bityo akigereranya na yo.+

19 Yesu arabasubiza ati: “Ni ukuri, ndababwira ko nta kintu na kimwe Umwana* ashobora gukora yibwirije, keretse gusa icyo abonye Papa we* akora,+ kuko ibyo Papa wo mu ijuru akora ari byo n’Umwana akora. 20 Papa wo mu ijuru akunda Umwana we,+ akamwereka ibintu byose we ubwe akora, kandi azamwereka ibintu biruta ibi kugira ngo mutangare.+ 21 Nk’uko Papa wo mu ijuru azura abapfuye akabagira bazima,+ ni ko n’Umwana we abo ashaka abagira bazima.+ 22 Nta muntu n’umwe Papa wo mu ijuru acira urubanza, ahubwo ibyo guca imanza byose yabihaye Umwana we,+ 23 kugira ngo bose bubahe Umwana we nk’uko bubaha Papa we. Umuntu wese utubaha uwo Mwana ntiyubaha n’uwamutumye.+ 24 Ni ukuri, ndababwira ko uwumva ibyo mvuga kandi akizera uwantumye, ari we uzabona ubuzima bw’iteka.+ Ntashyirwa mu rubanza, ahubwo aba ameze nk’umuntu wari warapfuye ariko akaba yongeye kuba muzima.+

25 “Ni ukuri, ndababwira ko igihe kigiye kugera, ndetse ubu cyageze, ubwo abapfuye bazumva ijwi ry’Umwana w’Imana, maze abazaba baramwumviye bakabaho. 26 Nk’uko Papa wo mu ijuru afite ubushobozi bwo gutanga ubuzima,+ ni na ko yahaye Umwana we ubushobozi bwo gutanga ubuzima.+ 27 Nanone yamuhaye uburenganzira bwo guca imanza,+ kuko ari Umwana w’umuntu.+ 28 Ntimutangazwe n’ibyo, kuko igihe kizagera, maze abari mu mva* bose bakumva ijwi rye,+ 29 bakavamo. Abazaba barakoze ibyiza bazazukira guhabwa ubuzima, naho abazaba barakoze ibibi bazukire gucirwa urubanza.+ 30 Nta kintu na kimwe nshobora gukora Papa wo mu ijuru atagishaka. Nca urubanza nkurikije ibyo Papa wo mu ijuru yambwiye, kandi urubanza nca ni urw’ukuri+ kuko ntaharanira gukora ibyo nshaka, ahubwo mparanira gukora ibyo uwantumye ashaka.+

31 “Abaye ari njye njyenyine uhamya ibyanjye, ibyo mpamya ntibyaba ari ukuri.+ 32 Ahubwo hari undi uhamya ibyanjye, kandi nzi neza ko ibyo ahamya kuri njye ari ukuri.+ 33 Mwatumye abantu kuri Yohana, kandi ibyo yavuze ni ukuri.+ 34 Icyakora sinishingikiriza ku buhamya bw’abantu, ahubwo ibyo mbivugiye kugira ngo mukizwe. 35 Uwo muntu yari ameze nk’itara ryaka, rigatanga urumuri, kandi mwamaze igihe gito mwishimira cyane umucyo we.+ 36 Ariko mfite ibimpamya biruta ibyo Yohana yavuze. Imirimo Papa wo mu ijuru yampaye gukora, ni ukuvuga iyi mirimo nkora ubwayo, yemeza ko Papa wo mu ijuru ari we wantumye.+ 37 Nanone, Papa wo mu ijuru wantumye yahamije ibyanjye.+ Ariko ntimwigeze mwumva ijwi rye cyangwa ngo mubone isura ye.+ 38 Ijambo rye ntiriguma mu mitima yanyu, kuko mutizeye uwo yatumye.

39 “Mushakashaka mu Byanditswe+ kuko mutekereza ko ari byo bizabahesha ubuzima bw’iteka. Nyamara ibyo Byanditswe ni byo bimpamya.+ 40 Ariko ntimushaka kuza aho ndi+ ngo mubone ubuzima. 41 Njye sinemera icyubahiro giturutse mu bantu. 42 Ariko mwe ntimumeze mutyo. Nzi neza ko mudakunda Imana mu mitima yanyu. 43 Naje noherejwe na Papa wo mu ijuru ntimwanyakira. Ariko iyo hagira undi uza nta wamwohereje, muba mwaramwakiriye. 44 None se mwakwizera mute kandi buri wese yishakira icyubahiro ahabwa na mugenzi we, mukaba mudashaka icyubahiro giturutse ku Mana yonyine?+ 45 Ntimutekereze ko nzabarega kuri Papa wo mu ijuru. Hari ubarega, ari we Mose,+ uwo mwiringiye. 46 Iyo mwemera Mose, nanjye muba mwaranyemeye, kuko yanditse ibinyerekeyeho.+ 47 Ariko se niba mutizera ibyo Mose yanditse, ibyo mvuga byo mwabyizera mute?”

6 Nyuma y’ibyo, Yesu ajya hakurya y’Inyanja ya Galilaya, ari na yo yitwa Tiberiya.+ 2 Ariko abantu benshi bakomeza kumukurikira,+ kuko bari babonye ibitangaza yakoraga agakiza abarwayi.+ 3 Nuko Yesu azamuka ku musozi, agezeyo yicarana n’abigishwa be. 4 Icyo gihe, umunsi mukuru w’Abayahudi wa Pasika+ wari wegereje. 5 Igihe Yesu yabonaga abantu benshi baje bamusanga, yabajije Filipo ati: “Turagurira he imigati yo kugaburira aba bantu bose?”+ 6 Icyakora yabimubwiye amugerageza, kuko yari azi icyo agiye gukora. 7 Nuko Filipo aramusubiza ati: “Yewe n’uwagura imigati y’amadenariyo* 200 ntiyaba ihagije kugira ngo buri muntu abone agace gato.” 8 Umwe mu bigishwa be, ari we Andereya uvukana na Simoni Petero, aramubwira ati: 9 “Hano hari akana k’agahungu gafite imigati itanu y’ingano* n’udufi tubiri. Ariko se ibyo byamarira iki abantu bangana batya?”+

10 Yesu aravuga ati: “Nimwicaze abantu.” Aho hantu hari hari ibyatsi byinshi, nuko babyicaramo. Hari abagabo nk’ibihumbi bitanu.+ 11 Yesu afata iyo migati, asenga ashimira maze ayihereza abari bicaye. Na twa dufi atugenza atyo, bose bararya barahaga. 12 Ariko bamaze guhaga, abwira abigishwa be ati: “Mukusanyirize hamwe ibice bisigaye kugira ngo hatagira igipfa ubusa.” 13 Nuko bakusanya ibice by’imigati abariye bari basigaje, byuzura ibitebo 12.

14 Abantu babonye ibitangaza yakoraga, baravuga bati: “Nta gushidikanya, uyu ni we wa muhanuzi wagombaga kuza mu isi.”+ 15 Nuko Yesu amenye ko bagiye kuza kumufata ngo bamugire umwami, arahava+ asubira ku musozi ari wenyine.+

16 Bigeze nimugoroba, abigishwa be baramanuka bajya ku nyanja.+ 17 Burira ubwato maze bambuka inyanja, berekeza i Kaperinawumu. Icyo gihe bwari butangiye kwira, kandi Yesu yari atarabageraho.+ 18 Hanyuma inyanja itangira kwivumbagatanya kubera ko hahuhaga umuyaga mwinshi cyane.+ 19 Ariko bamaze gukora urugendo rw’ibirometero nka bitanu cyangwa bitandatu* mu bwato, babona Yesu ari kugenda hejuru y’inyanja, aza asanga ubwato, maze bagira ubwoba. 20 Ariko arababwira ati: “Muhumure ni njye. Ntimugire ubwoba!”+ 21 Nuko baramureka ajya mu bwato, maze ubwato burakomeza buragenda bugera aho bashakaga kujya.+

22 Bukeye, abantu benshi bari basigaye ku yindi nkombe y’inyanja babona ko nta bundi bwato bwari buhari. Hari ubwato buto bwari bwahoze aho, ariko Yesu ntiyari yabugiyemo ngo ajyane n’abigishwa be kuko bo bari bagiye bonyine. 23 Hanyuma amato yari avuye i Tiberiya agera hafi y’aho baririye ya migati igihe Umwami Yesu yari amaze gusenga ashimira. 24 Nuko abo bantu babonye ko Yesu adahari ndetse n’abigishwa be, bajya mu mato yabo, bajya i Kaperinawumu kumushakirayo.

25 Bageze hakurya y’inyanja baramubona maze baramubaza bati: “Mwigisha,*+ wageze hano ryari?” 26 Yesu arabasubiza ati: “Ni ukuri, ndababwira ko mutaje kunshaka kubera ko ibitangaza nakoze byatumye mwizera. Ahubwo ni ukubera ya migati mwariye mugahaga.+ 27 Ntimugakorere ibyokurya byangirika. Ahubwo mujye mukorera ibyokurya bitangirika, bitanga ubuzima bw’iteka,+ ibyo Umwana w’umuntu azabaha, kuko Imana ari yo Papa wo mu ijuru, yamwemereye kubikora.”*+

28 Na bo baramubaza bati: “None se twakora iki ngo dukore ibyo Imana ishaka?” 29 Yesu arabasubiza ati: “Icyo Imana ishaka ni iki: Ni uko mwizera uwo yatumye.”+ 30 Nuko baramubwira bati: “None se ni ikihe gitangaza+ uri bukore kugira ngo tukibone tukwizere? Ni ikihe gikorwa uri bukore? 31 Ba sogokuruza bacu bariye manu mu butayu,+ nk’uko byanditswe ngo: ‘yabahaye umugati wo kurya uvuye mu ijuru.’”+ 32 Nuko Yesu arababwira ati: “Ni ukuri, ndababwira ko Mose atabahaye umugati w’ukuri uvuye mu ijuru. Ahubwo ubu Papa wo mu ijuru ni we uri kubaha umugati w’ukuri uvuye mu ijuru. 33 Umugati Imana itanga, umanuka uvuye mu ijuru kandi ugatuma abari ku isi babona ubuzima.” 34 Hanyuma baramubwira bati: “Mwami, ujye uhora uduha uwo mugati.”

35 Yesu arababwira ati: “Ni njye mugati utanga ubuzima. Umuntu uza aho ndi ntazasonza, kandi umuntu wese unyizera ntazongera kugira inyota.+ 36 Ariko nk’uko nabibabwiye, mwarambonye nyamara ntimwizeye.+ 37 Umuntu wese Papa wo mu ijuru ampa, azaza aho ndi, kandi umuntu wese uza aho ndi, sinzigera mwirukana.+ 38 Naje nturutse mu ijuru+ ntazanywe no gukora ibyo nshaka, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka.+ 39 Ibyo uwantumye ashaka ni uko hatagira umuntu n’umwe mu bo yampaye mbura, ahubwo ko ngomba kuzamuzura+ mu gihe kizaza.* 40 Ibyo Papa wo mu ijuru ashaka ni uko umuntu wese ubonye Umwana we kandi akamwizera abona ubuzima bw’iteka,+ nanjye nkazamuzura+ mu gihe kizaza.”

41 Nuko Abayahudi baramwitotombera kubera ko yavuze ati: “Ni njye mugati wavuye mu ijuru.”+ 42 Batangira kuvuga bati: “Harya uyu si Yesu umuhungu wa Yozefu, papa we na mama we ntitubazi?+ None se kuki ari kuvuga ngo: ‘naje nturutse mu ijuru?’” 43 Yesu arabasubiza ati: “Mureke kwitotomba. 44 Nta muntu ushobora kuza aho ndi, atazanywe+ na Papa wo mu ijuru, ari na we wantumye, maze nanjye nkazamuzura mu gihe kizaza.+ 45 Abahanuzi baranditse bati: ‘bose bazigishwa na Yehova.’*+ Umuntu wese wumvise inyigisho za Papa wo mu ijuru kandi akazemera aza aho ndi. 46 Ibyo ntibishatse kuvuga ko hari uwabonye Papa+ wo mu ijuru, keretse njyewe wavuye ku Mana. Ni njye wabonye Papa+ wo mu ijuru. 47 Ni ukuri, ndababwira ko umuntu wese unyizera aba afite ubuzima bw’iteka.+

48 “Ni njye mugati utanga ubuzima.+ 49 Ba sogokuruza banyu baririye manu mu butayu, nyamara barapfuye.+ 50 Ariko umuntu wese urya umugati uvuye mu ijuru ntazigera apfa. 51 Ni njye mugati muzima wavuye mu ijuru. Nihagira urya kuri uwo mugati azabaho iteka ryose. Kandi koko, umugati nzatanga ni umubiri wanjye kugira ngo isi ibone ubuzima.”+

52 Nuko Abayahudi batangira kujya impaka, bibaza bati: “Ni gute uyu muntu yaduha umubiri we ngo tuwurye?” 53 Yesu na we arababwira ati: “Ni ukuri, ndababwira ko nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu kandi ngo munywe n’amaraso ye, mutazabona ubuzima.*+ 54 Umuntu wese urya umubiri wanjye akanywa n’amaraso yanjye, afite ubuzima bw’iteka kandi nzamuzura+ mu gihe kizaza. 55 Umubiri wanjye ni ibyokurya by’ukuri, n’amaraso yanjye ni icyo kunywa cy’ukuri. 56 Umuntu wese urya umubiri wanjye akanywa n’amaraso yanjye akomeza kunga ubumwe nanjye, kandi nanjye nkunga ubumwe na we.+ 57 Nk’uko Papa wo mu ijuru yantumye kandi nkaba ndiho bitewe na we, ni ko n’umuntu urya umubiri wanjye azabaho bitewe nanjye.+ 58 Ubwo rero uwo ni wo mugati wavuye mu ijuru. Ntumeze nk’uwo ba sogokuruza bariye, ariko ntibibabuze gupfa. Umuntu wese urya kuri uwo mugati azabaho iteka ryose.”+ 59 Ibyo yabivuze igihe yigishirizaga mu isinagogi* y’i Kaperinawumu.

60 Nuko abenshi mu bigishwa be babyumvise, baravuga bati: “Aya magambo kuyemera biragoye! Nta wakomeza kuyatega amatwi.” 61 Ariko Yesu amenye ko abigishwa be bari kwitotombera ibyo avuze, arababaza ati: “Ese ibyo mvuze bibaciye intege? 62 None se mubonye Umwana w’umuntu azamutse asubiye aho yahoze+ mwabyakira mute? 63 Umwuka ni wo utanga ubuzima.+ Abantu ubwabo ntibashobora kwihesha ubuzima. Amagambo nababwiye aturuka ku mwuka wera kandi ni yo atanga ubuzima.+ 64 Ariko hari bamwe muri mwe badafite ukwizera.” Kuva bigitangira, Yesu yari azi abadafite ukwizera kandi yari azi n’uwari kuzamugambanira.+ 65 Nuko akomeza ababwira ati: “Ni cyo cyatumye mbabwira ko nta muntu ushobora kuza aho ndi, keretse abihawe na Papa+ wo mu ijuru.”

66 Ibyo byatumye benshi mu bigishwa be bisubirira mu byo bahozemo,+ bareka kugendana na we. 67 Nuko Yesu abaza za ntumwa 12 ati: “Ese namwe murashaka kwigendera?” 68 Simoni Petero aramusubiza ati: “Mwami, twagenda dusanga nde?+ Ni wowe ufite amagambo y’ubuzima bw’iteka.+ 69 Twarizeye, tumenya ko uri Uwera w’Imana.”+ 70 Yesu arabasubiza ati: “Ese si njye wabitoranyirije uko muri 12?+ Nyamara umwe muri mwe arasebanya.”*+ 71 Mu by’ukuri uwo yavugaga ni Yuda umuhungu wa Simoni Isikariyota, kuko ari we wari kuzamugambanira, nubwo yari umwe muri za ntumwa 12.+

7 Nyuma y’ibyo, Yesu akomeza gukora ingendo* muri Galilaya. Ntiyashakaga kujya i Yudaya kubera ko Abayahudi bashakaga kumwica.+ 2 Icyo gihe, iminsi mikuru y’Abayahudi, ari yo Minsi Mikuru y’Ingando,*+ yari yegereje. 3 Nuko abo bavukanaga+ baramubwira bati: “Va hano ujye i Yudaya, kugira ngo abigishwa bawe na bo barebe ibitangaza ukora. 4 Nta muntu ushaka kumenyekana hose ukorera ibintu mu ibanga. Ubwo rero ubwo ukora ibyo bintu byose, imenyekanishe kugira ngo abantu bose babibone.”* 5 Icyakora, abavandimwe be ntibamwizeraga.+ 6 Nuko Yesu arababwira ati: “Igihe cyanjye ntikiragera,+ ariko mwebwe igihe cyanyu gihoraho. 7 Abantu nta mpamvu bafite yo kubanga,* ariko njye baranyanga kuko nemeza ko ibikorwa byabo ari bibi.+ 8 Mwebwe nimujye muri iyo minsi mikuru. Njye sinjyayo nonaha kuko igihe cyanjye kitaragera neza.”+ 9 Nuko amaze kuvuga ibyo, yigumira i Galilaya.

10 Ariko abavandimwe be bamaze kujya muri iyo minsi mikuru, na we ajyayo. Icyakora ntiyagiyeyo ku mugaragaro, ahubwo yagiyeyo mu ibanga. 11 Nuko Abayahudi batangira kumushakira mu bantu baje muri iyo minsi mikuru, babaza bati: “Wa muntu ari he?” 12 Abantu benshi batangira kongorerana bavuga ibye. Bamwe bakavuga bati: “Ni umuntu mwiza.” Abandi bati: “Oya, ahubwo ayobya abantu.”+ 13 Ariko birumvikana ko nta watinyukaga kuvugira ibye ku mugaragaro, kuko batinyaga Abayahudi.+

14 Igihe iyo minsi mikuru yari igeze hagati, Yesu yinjiye mu rusengero atangira kwigisha. 15 Nuko Abayahudi baratangara maze baravuga bati: “Ni gute uyu muntu afite ubumenyi bwinshi mu Byanditswe+ kandi nta mashuri yize?”*+ 16 Yesu arabasubiza ati: “Ibyo nigisha si ibyanjye ahubwo ni iby’uwantumye.+ 17 Umuntu nashaka gukora ibyo uwantumye ashaka, azamenya niba ibyo nigisha bituruka ku Mana+ cyangwa niba mvuga ibyo nihimbiye. 18 Uvuga ibyo yihimbiye aba yishakira icyubahiro. Ariko ushaka icyubahiro cy’uwamutumye,+ ibyo avuga biba ari ukuri kandi n’ibyo akora biba bikwiriye. 19 Ese Mose ntiyabahaye Amategeko?+ Nyamara nta n’umwe muri mwe uyumvira. None kuki mushaka kunyica?”+ 20 Abantu baramusubiza bati: “Ufite umudayimoni. Ni nde ushaka kukwica?” 21 Yesu arabasubiza ati: “Nakoze igitangaza kimwe gusa, none mwese mwatangaye. 22 Ngaho nimutekereze kuri ibi: Mose yabategetse gukebwa,+ ariko si we byaturutseho, ahubwo byaturutse kuri ba sogokuruza banyu,+ kandi mukeba umuntu ku isabato. 23 None se niba umuntu akebwa ku isabato kugira ngo Amategeko ya Mose yubahirizwe, kuki mundakariye bigeze aha, ngo ni uko nakijije umuntu ku isabato?+ 24 Nimureke guca imanza mushingiye ku bigaragarira amaso, ahubwo mujye muca imanza zikiranuka.”+

25 Nuko bamwe mu baturage b’i Yerusalemu baravuga bati: “Ese uyu si wa muntu bashaka kwica?+ 26 Nyamara dore ari kuvugira mu ruhame kandi nta cyo bavuga. Ese noneho abayobozi bacu bageze aho bemera badashidikanya ko ari we Kristo? 27 Dore twe tuzi aho uyu muntu yaturutse,+ nyamara Kristo we naza nta wuzamenya aho yaturutse.” 28 Nuko igihe Yesu yari ari mu rusengero yigisha, arangurura ijwi aravuga ati: “Muranzi kandi muzi aho naturutse. Sinaje ku bwanjye.+ Ahubwo Imana ihoraho ni yo yantumye ariko ntimuyizi.+ 29 Njye ndayizi+ kuko ari njye uyihagarariye, kandi ni yo yantumye.” 30 Nuko bashaka uko bamufata,+ ariko ntihagira utinyuka kumufata, kuko igihe cyari kitaragera.+ 31 Nyamara abantu benshi baramwizeye,+ maze baravuga bati: “Ese mugira ngo Kristo naza, azakora ibitangaza biruta ibyo uyu muntu yakoze?”

32 Abafarisayo bumvise abantu bongorerana bamuvugaho ibyo bintu, abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo batuma abarinzi b’urusengero kugira ngo bamufate. 33 Nuko Yesu aravuga ati: “Ndacyari kumwe namwe igihe gito, mbere y’uko nsubira ku wantumye.+ 34 Muzanshaka ariko ntimuzambona, kandi aho nzaba ndi ntimushobora kuhaza.”+ 35 Nuko Abayahudi barabazanya bati: “Uyu muntu arashaka kujya he, ku buryo tutazamubona? Ese arashaka kujya mu Bayahudi batataniye mu Bagiriki no kwigisha Abagiriki? 36 Ariya magambo avuze ngo: ‘muzanshaka ariko ntimuzambona, kandi aho nzaba ndi ntimushobora kuhaza,’ asobanura iki?”

37 Nuko ku munsi wa nyuma, ari wo munsi ukomeye muri iyo minsi mikuru,+ Yesu arahaguruka maze arangurura ijwi aravuga ati: “Niba hari ufite inyota naze aho ndi anywe amazi.+ 38 Nk’uko ibyanditswe bivuga, umuntu wese unyizera, ‘muri we hazaturuka imigezi y’amazi atanga ubuzima.’”+ 39 Icyakora, ibyo yabivuze yerekeza ku mwuka wera abamwizeye bari kuzahabwa. Icyo gihe abantu bari batarahabwa umwuka,+ kubera ko Yesu yari atarajya mu ijuru.+ 40 Nuko bamwe mu bari aho bumvise ayo magambo baravuga bati: “Rwose uyu muntu ni Umuhanuzi.”+ 41 Abandi baravuga bati: “Uyu ni we Kristo.”+ Ariko abandi bo baravuga bati: “Ese Kristo yaturuka i Galilaya?+ 42 Ese ibyanditswe ntibivuga ko Kristo yari gukomoka kuri Dawidi+ kandi agaturuka i Betelehemu+ mu mudugudu Dawidi na we yakomotsemo?”+ 43 Nuko abantu bananirwa kumvikana kuri iyo ngingo. 44 Icyakora nubwo bamwe muri bo bashakaga kumufata, nta wabitinyutse.

45 Nuko ba barinzi b’urusengero basubira ku bakuru b’abatambyi n’Abafarisayo, na bo barababaza bati: “Kuki mutamuzanye?” 46 Abarinzi b’urusengero barabasubiza bati: “Nta wundi muntu twabonye wigisha neza nka we.”+ 47 Abafarisayo barababwira bati: “Ese ubwo namwe ntiyabayobeje? 48 Ese hari umuyobozi n’umwe cyangwa Umufarisayo wigeze amwizera?+ 49 Ahubwo abo bantu bamutega amatwi ntibazi Amategeko kandi Imana ntibemera.” 50 Nuko Nikodemu wari warigeze kujya kureba Yesu, kandi akaba yari Umufarisayo, arababwira ati: 51 “Ese Amategeko yacu acira umuntu urubanza atabanje kwiregura ngo abantu bamenye ibyo yakoze?”+ 52 Baramusubiza bati: “Ese nawe uri Umunyagalilaya? Uzagenzure mu byanditswe urebe uzasanga nta muhanuzi ugomba guturuka i Galilaya.”*

8 12 Yesu yongera kubabwira ati: “Ndi umucyo w’isi.+ Umuntu wese unkurikira ntazigera na rimwe agendera mu mwijima, ahubwo azagendera mu mucyo+ utanga ubuzima.” 13 Nuko Abafarisayo baramubwira bati: “Ni wowe ubwawe uhamya ibikwerekeyeho. Ubwo rero ibyo uvuga si ukuri.” 14 Yesu arabasubiza ati: “Nubwo ari njye uhamya ibinyerekeyeho, ibyo mvuga ni ukuri kuko nzi aho naturutse n’aho njya.+ Ariko mwebwe ntimuzi aho naturutse n’aho njya. 15 Muca urubanza mukurikije imitekerereze y’abantu.*+ Ariko njye nta muntu n’umwe ncira urubanza. 16 Kandi niyo naca urubanza, naca urubanza rw’ukuri, kuko ntari njyenyine, ahubwo Papa wantumye ari kumwe nanjye.+ 17 Nanone mu Mategeko yanyu haranditswe ngo: ‘ubuhamya bw’abantu babiri ni ubw’ukuri.’+ 18 Ni njye uhamya ibinyerekeyeho kandi na Papa wantumye ahamya ibyanjye.”+ 19 Nuko baramubaza bati: “Papa wawe ari he?” Yesu arabasubiza ati: “Ntimunzi kandi na Papa+ ntimumuzi. Iyo mumenya, na Papa mwari kumumenya.”+ 20 Ibyo yabivugiye aho batangira amaturo,+ igihe yari ari kwigishiriza mu rusengero. Ariko nta watinyutse kumufata kuko igihe cyari kitaragera.+

21 Nuko yongera kubabwira ati: “Ndagiye kandi muzanshaka, ariko ni ha handi muzapfa muri abanyabyaha.+ Aho ngiye ntimushobora kuhaza.”+ 22 Abayahudi baravuga bati: “None se ko avuze ngo: ‘aho ngiye ntimushobora kuhaza, ubwo ntiyaba agiye kwiyahura?’” 23 Akomeza ababwira ati: “Mwe mukomoka mu isi, ariko njye nkomoka mu ijuru.+ Muri ab’iyi si, ariko njye sindi uw’iyi si. 24 Ni yo mpamvu mbabwiye nti: ‘muzapfa muri abanyabyaha.’ Nimutizera ko ndi uwo mbabwira ko ndi we, muzapfa muri abanyabyaha.” 25 Nuko baramubaza bati: “Uri nde?” Yesu arabasubiza ati: “Harya ubundi ndacyavugana iki namwe? 26 Mfite ibintu byinshi nabavugaho kandi naheraho nca urubanza. Nanone, uwantumye ni umunyakuri, kandi ibyo namwumvanye ni byo mvugira mu isi.”+ 27 Ariko ntibasobanukiwe ko yababwiraga ibya Papa we wo mu ijuru. 28 Hanyuma Yesu aravuga ati: “Nimumara kumanika Umwana w’umuntu,+ ni bwo muzamenya ko ndi uwo mbabwira ko ndi we,+ kandi ko nta cyo nshobora gukora Papa wo mu ijuru atacyemeye.+ Ahubwo ibintu byose mbivuga nk’uko Papa wo mu ijuru yabinyigishije. 29 Uwantumye ari kumwe nanjye. Ntiyantaye kuko buri gihe nkora ibimushimisha.”+ 30 Igihe yavugaga ibyo, benshi baramwizeye.

31 Nuko Yesu abwira Abayahudi bamwizeye ati: “Niba mukomeza kumvira ibyo mbabwira, muri abigishwa banjye nyakuri. 32 Muzamenya ukuri kandi ukuri+ ni ko kuzatuma mubona umudendezo.”+ 33 Baramusubiza bati: “Twe dukomoka kuri Aburahamu, kandi ntitwigeze tuba abagaragu b’umuntu uwo ari we wese. None se kuki uri kutubwira ngo: ‘tuzabona umudendezo?’” 34 Yesu arabasubiza ati: “Ni ukuri, ndababwira ko umuntu wese ukora ibyaha aba ari umugaragu wabyo.+ 35 Nanone kandi, umugaragu ntaguma mu rugo iteka, ahubwo umwana ni we urugumamo iteka. 36 Ubwo rero, Umwana w’Imana nabaha umudendezo, ni bwo muzaba mufite umudendezo nyakuri. 37 Nzi ko mukomoka kuri Aburahamu, ariko dore murashaka kunyica kuko mutemera ibyo mbigisha. 38 Ibyo numvanye Papa wo mu ijuru ni byo mvuga,+ kandi namwe mukora ibyo mwumvanye papa wanyu.” 39 Baramusubiza bati: “Dukomoka kuri Aburahamu.” Yesu arababwira ati: “Niba mukomoka kuri Aburahamu,+ nimukore nk’ibyo Aburahamu yakoraga. 40 Ariko none murashaka kunyica, njyewe umuntu wababwiye ukuri numvanye Imana.+ Aburahamu ntiyigeze akora ibintu nk’ibyo. 41 Mukora ibikorwa nk’ibya papa wanyu.” Baramubwira bati: “Ntitwavutse binyuze mu busambanyi.* Papa wacu ni umwe, ni Imana.”

42 Yesu arababwira ati: “Iyo Imana iba ari yo Papa wanyu mwari kunkunda,+ kuko naje nturutse ku Mana none nkaba ndi hano. Sinaje nibwirije, ahubwo ni yo yantumye.+ 43 Ni iki gituma mudasobanukirwa ibyo mvuga? Ni ukubera ko mutantega amatwi. 44 Mukomoka kuri papa wanyu Satani kandi mwifuza gukora ibyo ashaka.+ Uwo yabaye umwicanyi agitangira.*+ Ntiyagumye mu kuri, kuko ukuri kutari muri we. Iyo avuga ibinyoma, aba avuga ibihuje n’uko ateye, kuko ari umunyabinyoma kandi akaba ari we ibinyoma biturukaho.+ 45 Ariko njye ntimunyizera kuko mbabwira ukuri. 46 Ni nde muri mwe ufite icyo anshinja? None se niba mvuga ukuri, ni iki gituma mutanyizera? 47 Uwakomotse ku Mana yumva amagambo y’Imana.+ Iyo ni yo mpamvu ituma mutanyumva, kuko mutakomotse ku Mana.”+

48 Abayahudi baramusubiza bati: “Ntitwabivuze ukuri ko uri Umusamariya+ kandi ko ufite umudayimoni?”+ 49 Yesu arabasubiza ati: “Nta mudayimoni mfite, ahubwo nubahisha Papa wo mu ijuru, ariko mwe muransuzugura. 50 Icyakora sinishakira icyubahiro.+ Hari ugishaka kandi ni we uca urubanza. 51 Ni ukuri, ndababwira ko umuntu wese wumvira inyigisho zanjye atazigera apfa.”+ 52 Abayahudi baramubwira bati: “Noneho tumenye ko ufite umudayimoni. Aburahamu yarapfuye kandi n’abahanuzi barapfuye. Ariko wowe uri kuvuga uti: ‘umuntu niyumvira inyigisho zanjye ntazigera apfa.’ 53 None se uruta sogokuruza Aburahamu wapfuye? Kandi n’abahanuzi barapfuye. None se wowe wibwira ko uri nde?” 54 Yesu arabasubiza ati: “Ndamutse nihesha icyubahiro, icyo cyubahiro nta cyo cyaba kimaze. Papa wo mu ijuru ni we umpesha icyubahiro,+ uwo muvuga ko ari Imana yanyu. 55 Nyamara ntimumuzi.+ Ariko njye ndamuzi.+ Ndamutse mvuze ko ntamuzi, naba mbaye umunyabinyoma nkamwe. Njye ndamuzi kandi ndamwumvira. 56 Sogokuruza wanyu Aburahamu yashimishwaga cyane n’ibyiringiro yari afite byo kuzabona ibyo nkora,* kandi yarabitekerezaga akanezerwa.”+ 57 Nuko Abayahudi baramubwira bati: “Wowe nturagira n’imyaka 50, none ngo wabonye Aburahamu?” 58 Yesu arababwira ati: “Ni ukuri, ndababwira ko mbere y’uko Aburahamu abaho nari ndiho.”+ 59 Nuko bafata amabuye ngo bayamutere, ariko Yesu arihisha maze asohoka mu rusengero.

9 Igihe kimwe, ubwo Yesu yari ari kwigendera, yabonye umuntu wari waravutse afite ubumuga bwo kutabona. 2 Nuko abigishwa be baramubaza bati: “Mwigisha,*+ ari uyu muntu, ari n’ababyeyi be, ni nde wakoze icyaha kugira ngo avuke atabona?” 3 Yesu arabasubiza ati: “Yaba uyu muntu cyangwa ababyeyi be, nta wakoze icyaha, ahubwo byabereyeho kugira ngo ibitangaza by’Imana bigaragare binyuze kuri we.+ 4 Tugomba gukora ibyo Uwantumye ashaka hakiri ku manywa.+ Dore bugiye kwira kandi nijoro nta muntu ushobora kugira icyo akora. 5 Igihe cyose nkiri mu isi, ndi umucyo w’isi.”+ 6 Amaze kuvuga atyo, acira hasi atoba akondo n’amacandwe, maze asiga ako kondo ku maso y’uwo muntu,+ 7 aramubwira ati: “Genda wiyuhagire mu kidendezi kitwa Silowamu.” (Silowamu bisobanura “yaratumwe.”) Nuko ajya kwiyuhagira, agaruka areba.+

8 Abaturanyi n’abandi bantu bari basanzwe bamubona asabiriza, barabaza bati: “Ese uyu si wa muntu wahoraga yicaye asabiriza?” 9 Bamwe baravuga bati: “Ni we.” Abandi bati: “Reka si we! Ahubwo barasa.” Ariko uwo muntu agakomeza ababwira ati: “Ni njye.” 10 Hanyuma baramubaza bati: “None se byagenze bite kugira ngo amaso yawe ashobore kureba?” 11 Arabasubiza ati: “Wa muntu witwa Yesu yatobye akondo akansiga ku maso, arambwira ati: ‘jya muri Silowamu wiyuhagire.’+ Nuko ndagenda ndiyuhagira maze ndareba.” 12 Avuze atyo baramubaza bati: “Uwo muntu ari he?” Arabasubiza ati: “Simbizi.”

13 Bajyana uwo muntu wahoze afite ubumuga bwo kutabona, bamushyira Abafarisayo. 14 Igihe Yesu yatobaga akondo akamuhumura amaso,+ byari ku munsi w’Isabato.+ 15 Icyo gihe Abafarisayo na bo bamubaza uko yahumutse. Arababwira ati: “Yanshyize akondo ku maso, hanyuma ndiyuhagira maze mbona ndarebye.” 16 Nuko bamwe mu Bafarisayo baravuga bati: “Uriya si umuntu waturutse ku Mana kuko atubahiriza Isabato.”+ Abandi bati: “Bishoboka bite ko umuntu w’umunyabyaha yakora ibitangaza nka biriya?”+ Bituma bacikamo ibice.+ 17 Bongera kubaza wa muntu wari ufite ubumuga bwo kutabona bati: “Ko ari wowe yahumuye amaso uramuvugaho iki?” Uwo muntu aravuga ati: “Ni umuhanuzi.”

18 Icyakora, Abayahudi ntibemeye ko uwo muntu yari yarahoze afite ubumuga bwo kutabona none akaba areba. Babyemeye ari uko bahamagaye ababyeyi be. 19 Barababajije bati: “Uyu ni we mwana wanyu muvuga ko yavutse afite ubumuga bwo kutabona? None se byagenze bite kugira ngo ubu abe areba?” 20 Nuko ababyeyi be baravuga bati: “Ni byo koko uyu ni umwana wacu kandi rwose yavutse afite ubumuga bwo kutabona. 21 Ariko uko byagenze kugira ngo ubu abe areba ntitubizi, kandi n’uwamukijije ntitumuzi. Nimumwibarize ni mukuru. Agomba kwivugira.” 22 Ibyo ababyeyi be babivuze bitewe n’uko batinyaga Abayahudi,+ kuko Abayahudi bari baramaze kwemeranya ko nihagira umuntu werura akavuga ko Yesu ari we Kristo, agomba kwirukanwa mu isinagogi.*+ 23 Iyo ni yo mpamvu yatumye ababyeyi be bavuga bati: “Ni mukuru nimumwibarize.”

24 Bongera guhamagara ku nshuro ya kabiri uwo muntu wari warahoze afite ubumuga bwo kutabona, baramubwira bati: “Hesha Imana icyubahiro utubwire niba ibyo uvuga ari ukuri. Twe tuzi ko uwo mugabo ari umunyabyaha.” 25 Na we arabasubiza ati: “Niba ari umunyabyaha simbizi. Icyo nzi ni kimwe, ni uko nari mfite ubumuga bwo kutabona, none nkaba mbona.” 26 Nuko baramubaza bati: “Ni iki yagukoreye? Yahumuye amaso yawe ate?” 27 Arabasubiza ati: “Nabibabwiye ariko ntimwabyitaho. Kuki mushaka kongera kubyumva? Ese namwe murashaka kuba abigishwa be?” 28 Babyumvise bamubwira nabi bati: “Ni wowe mwigishwa w’uwo muntu, ariko twe turi abigishwa ba Mose. 29 Tuzi ko Imana yavuganye na Mose, ariko uwo muntu we ntituzi aho yaturutse.” 30 Uwo muntu arabasubiza ati: “Biratangaje kuba mutazi aho yaturutse kandi yampumuye amaso! 31 Tuzi ko Imana itumva abanyabyaha,+ ahubwo ko umuntu wese utinya Imana kandi agakora ibyo ishaka ari we yumva.+ 32 Kuva kera ntitwigeze twumva umuntu wahumuye uwavutse afite ubumuga bwo kutabona. 33 Iyo uwo muntu aba ataraturutse ku Mana, nta kintu na kimwe yari gushobora gukora.”+ 34 Baramusubiza bati: “Wowe wavutse uri umunyabyaha, none uri kutwigisha?” Nuko bamusunikira hanze.*+

35 Yesu amenya ko bamusohoye, maze amubonye aramubaza ati: “Ese wizeye Umwana w’umuntu?” 36 Aramusubiza ati: “Nyakubahwa, uwo ni nde kugira ngo mwizere?” 37 Yesu aramubwira ati: “Wamubonye, kandi ni we muri kuvugana.” 38 Uwo muntu aravuga ati: “Ndamwizeye Mwami.” Hanyuma aramwunamira. 39 Nuko Yesu aramubwira ati: “Icyanzanye mu isi ni ukugira ngo abantu bacirwe urubanza, bityo abatabona babone,+ n’ababona babe impumyi.”+ 40 Abafarisayo bari kumwe na we babyumvise baramubwira bati: “Ubwo se natwe turi impumyi?” 41 Yesu arababwira ati: “Iyo muba impumyi nta cyaha mwari kuba mufite. Ariko noneho ubwo muvuga muti: ‘turabona,’ icyaha cyanyu ntimuzakibabarirwa.”+

10 “Ni ukuri, ndababwira ko umuntu utinjira mu rugo rw’intama anyuze mu irembo, ahubwo akuririra ahandi, aba ari umujura.+ 2 Ariko umuntu winjira anyuze mu irembo ni we mwungeri w’intama.+ 3 Umurinzi w’irembo aramukingurira+ kandi intama zumva ijwi rye.+ Uwo mwungeri ahamagara intama ze mu mazina maze akajya kuziragira. 4 Iyo amaze gusohora intama ze zose, azijya imbere zikamukurikira, kuko ziba zizi ijwi rye. 5 Ntizikurikira uwo zitazi, ahubwo ziramuhunga, kuko zitazi amajwi y’abandi.” 6 Yesu yabahaye urwo rugero, ariko ntibamenya icyo ibyo bintu yababwiye byashakaga kuvuga.

7 Nuko Yesu yongera kubabwira ati: “Ni ukuri, ndababwira ko ari njye rembo ry’intama.+ 8 Abaje banyiyitirira bose ni abajura, ariko intama ntizabateze amatwi. 9 Ni njye rembo. Umuntu wese winjira anyuzeho azakizwa. Azajya yinjira asohoke, kandi abone ibyokurya.+ 10 Umujura ntazanwa n’ikindi uretse kwiba, kwica no kurimbura.+ Ariko njye nazanywe no gufasha intama kugira ngo zibone ubuzima, ndetse zizabone ubuzima bw’iteka. 11 Ni njye mwungeri mwiza,+ kandi umwungeri mwiza yemera gupfira intama ze.+ 12 Umuntu ukorera ibihembo utari umwungeri kandi n’intama atari ize, iyo abonye isega* ije asiga intama agahunga, maze iyo sega igasimbukira izo ntama ikazitatanya. 13 Ibyo biterwa n’uko uwo muntu aba akorera ibihembo kandi akaba atitaye ku ntama. 14 Ni njye mwungeri mwiza. Nzi intama zanjye kandi intama zanjye na zo ziranzi,+ 15 nk’uko Papa+ wo mu ijuru anzi, nanjye nkamumenya. Nanone nemera gupfira intama.+

16 “Mfite n’izindi ntama zitari izo muri uru rugo.+ Izo na zo ngomba kuzizana. Zizumva ijwi ryanjye kandi zizaba umukumbi umwe, zigire n’umwungeri umwe.+ 17 Iki ni cyo gituma Papa ankunda:+ Ni uko nemera gutanga ubuzima bwanjye+ kugira ngo nzongere mbubone. 18 Nta wubunyaka, ahubwo nemera kubutanga ku bushake bwanjye. Mfite uburenganzira bwo kubutanga, kandi mfite n’uburenganzira bwo kongera kububona.+ Iryo ni itegeko nahawe na Papa wo mu ijuru.”

19 Nanone Abayahudi bacikamo ibice+ kubera ayo magambo. 20 Benshi muri bo baravugaga bati: “Afite umudayimoni kandi yarasaze. Kuki mumutega amatwi?” 21 Abandi bo bakavuga bati: “Aya magambo si ay’umuntu ufite umudayimoni. Ese hari umudayimoni wigeze ahumura umuntu ufite ubumuga bwo kutabona?”

22 Icyo gihe, i Yerusalemu hari habereye Umunsi Mukuru wo Gutaha Urusengero. Hari mu mezi y’imbeho 23 kandi Yesu yari ari kugendagenda mu rusengero ku ibaraza rya Salomo.+ 24 Nuko Abayahudi baramukikiza maze baramubwira bati: “Uzaduheza mu rujijo kugeza ryari? Niba uri Kristo, bitubwire udaciye ku ruhande.” 25 Yesu arabasubiza ati: “Narabibabwiye nyamara ntimwizera. Ibikorwa nkora mu izina rya Papa wo mu ijuru ni byo bihamya ko ndi we.+ 26 Ariko ntimwizeye kubera ko mutari mu ntama zanjye.+ 27 Intama zanjye zumva ijwi ryanjye. Ndazizi kandi na zo zirankurikira.+ 28 Nzaziha ubuzima bw’iteka,+ kandi ntizizigera zirimbuka. Nta wuzazinyaka.+ 29 Izo Papa wo mu ijuru yampaye ziruta ibindi bintu byose, kandi nta wushobora kuzimwambura.+ 30 Njye na Papa wo mu ijuru twunze ubumwe.”*+

31 Nuko Abayahudi bongera gutoragura amabuye ngo bayamutere. 32 Yesu arabasubiza ati: “Naberetse ibikorwa byinshi kandi byiza Papa wo mu ijuru yatumye nkora. None se ni ibihe muri byo bituma muntera amabuye?” 33 Abayahudi baramusubiza bati: “Ntitugutera amabuye tuguhora ibikorwa byiza, ahubwo turakuziza ko utuka Imana.+ Wowe uri umuntu, none uri kwigira imana.” 34 Arabasubiza ati: “Ese mu Mategeko yanyu ntibyanditswe ngo: ‘naravuze nti: “mumeze nk’imana?”’+ 35 Murumva ko abantu ijambo ry’Imana ryahamije icyaha, Imana ubwayo yabagereranyije n’‘imana,’+ kandi muzirikane ko ibyanditswe bidashobora guhinduka. 36 None njyewe, uwo Papa wo mu ijuru yatoranyije ngo mukorere kandi akantuma mu isi, muri kunshinja ‘gutuka Imana,’ kuko navuze nti: ‘ndi Umwana w’Imana!’+ 37 Niba mubona ntakora ibyo Papa wo ijuru ashaka ntimunyizere. 38 Ariko niba mbikora, nubwo mutanyizera, nibura mwizere ibyo nkora+ kugira ngo mumenye kandi mukomeze kumenya ko Papa wo mu ijuru yunze ubumwe nanjye, nanjye nkunga ubumwe na We.”+ 39 Nuko bongera kugerageza kumufata, ariko arabahunga.

40 Hanyuma yongera kujya hakurya ya Yorodani aho Yohana yabatirizaga mbere,+ maze agumayo. 41 Abantu benshi baramusanga baravuga bati: “Mu by’ukuri, Yohana ntiyakoze igitangaza na kimwe, ariko ibintu byose yavuze kuri uyu muntu byari ukuri.”+ 42 Nuko abantu benshi bari aho baramwizera.

11 Hari umuntu witwaga Lazaro wari urwaye, akaba yari atuye mu mudugudu witwaga Betaniya. Muri uwo mudugudu, ni na ho bashiki be bari batuye, ari bo Mariya na Marita.+ 2 Uwo Mariya ni we wari warasize Umwami amavuta ahumura neza kandi agahanaguza ibirenge bye umusatsi we.+ Musaza we Lazaro ni we wari urwaye. 3 Nuko bashiki be batuma kuri Yesu bati: “Mwami, ya ncuti yawe irarwaye.” 4 Ariko Yesu abyumvise aravuga ati: “Iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo ni iyo guhesha Imana icyubahiro+ kugira ngo n’Umwana w’Imana ahabwe icyubahiro.”

5 Yesu yakundaga Marita na murumuna we na Lazaro. 6 Icyakora yumvise ko Lazaro arwaye, aguma aho yari ari, ahamara indi minsi ibiri. 7 Hanyuma abwira abigishwa be ati: “Nimuze dusubire i Yudaya.” 8 Abigishwa baramubwira bati: “Mwigisha,*+ vuba aha abantu b’i Yudaya bashakaga kugutera amabuye,+ none urashaka gusubirayo?” 9 Yesu arabasubiza ati: “Ese amanywa ntagira amasaha 12?+ Iyo umuntu agenda ku manywa, nta kintu asitaraho, kuko haba hari umucyo umurikira abantu. 10 Ariko iyo umuntu agenda nijoro arasitara kuko aba adafite umucyo umumurikira.”

11 Amaze kuvuga ibyo arababwira ati: “Incuti yacu Lazaro arasinziriye,+ ariko ngiyeyo kumukangura.” 12 Nuko abigishwa baramubwira bati: “Mwami, niba ari ugusinzira gusa, indwara ye izakira.” 13 Icyakora Yesu yababwiraga ko yapfuye. Ariko bo batekerezaga ko yavugaga ibyo gusinzira bisanzwe. 14 Noneho Yesu ababwira yeruye ati: “Lazaro yarapfuye!+ 15 Nshimishijwe n’uko ntari ndiyo, kubera ko ibyo ngiye gukora, biri butume mugira ukwizera gukomeye. Nimureke tujye kumureba.” 16 Nuko Tomasi witwaga Didumo abwira abigishwa bagenzi be ati: “Nimuze natwe tugende nibiba ngombwa dupfane na we.”+

17 Igihe Yesu yahageraga, yasanze Lazaro amaze iminsi ine mu mva.* 18 I Betaniya hari hafi y’i Yerusalemu, nko ku birometero bitatu.* 19 Nanone hari Abayahudi benshi bari baje kwa Marita na Mariya kubahumuriza, kubera ko musaza wabo yari yapfuye. 20 Marita yumvise ko Yesu ari mu nzira aza, ajya kumusanganira, ariko Mariya+ asigara yicaye mu rugo. 21 Nuko Marita abwira Yesu ati: “Mwami, iyo uza kuhaba musaza wanjye ntaba yarapfuye. 22 Icyakora n’ubu nzi ko ikintu cyose wasaba Imana yakiguha.” 23 Yesu aramubwira ati: “Musaza wawe ari buzuke.” 24 Marita aramubwira ati: “Nzi ko azazuka ku muzuko+ uzaba mu gihe kizaza.”* 25 Yesu aramubwira ati: “Ni njye uzura abantu+ kandi ni njye ubaha ubuzima. Unyizera wese naho yapfa, azongera abe muzima, 26 kandi umuntu wese uriho akaba anyizera ntazapfa burundu.+ Ese ibyo urabyizeye?” 27 Aramusubiza ati: “Yego Mwami. Nizeye ko uri Kristo kandi ko uri Umwana w’Imana wagombaga kuza mu isi.” 28 Amaze kuvuga ibyo, aragenda ajya guhamagara murumuna we Mariya, amubwira mu ibanga ati: “Umwigisha+ ari hano kandi aragushaka.” 29 Mariya akibyumva, ahaguruka vuba vuba ajya aho Yesu ari.

30 Icyo gihe Yesu yari ataragera mu mudugudu, ahubwo yari akiri aho Marita yamusanze. 31 Nuko Abayahudi bari kumwe na Mariya mu nzu bamuhumuriza, babonye ahagurutse vuba vuba agasohoka, baramukurikira kuko batekerezaga ko agiye kuririra ku mva.+ 32 Mariya ageze aho Yesu ari, amubonye ahita amupfukamira, maze aramubwira ati: “Mwami, iyo uza kuba uhari, musaza wanjye ntaba yarapfuye.” 33 Nuko Yesu abonye Mariya arira, akabona n’Abayahudi bari bazanye na we barira, agira agahinda kenshi, kandi arababara cyane. 34 Aravuga ati: “Mwamushyinguye he?” Baramubwira bati: “Mwami, ngwino tuhakwereke.” 35 Nuko Yesu ararira.+ 36 Abayahudi baravuga bati: “Nimurebe ukuntu yamukundaga!” 37 Ariko bamwe muri bo baravuga bati: “Ese ko uyu muntu yakijije umugabo wari ufite ubumuga bwo kutabona,+ ntiyari kugira icyo akora kugira ngo uyu muntu adapfa?”

38 Nuko Yesu yongera kugira agahinda kenshi maze, ajya ku mva. Mu by’ukuri, iyo mva yari ubuvumo bari bakingishije ibuye. 39 Yesu aravuga ati: “Mukureho iryo buye.” Nuko Marita, mushiki wa Lazaro wari wapfuye, aramubwira ati: “Mwami, ubu agomba kuba anuka kuko hashize iminsi ine apfuye.” 40 Yesu aramubwira ati: “Sinakubwiye ko niwizera uri bubone imbaraga z’Imana?”+ 41 Nuko bavanaho ibuye. Yesu areba mu ijuru,+ maze aravuga ati: “Papa, ndagushimira ko unyumvise. 42 Mu by’ukuri, nari nzi ko buri gihe unyumva. Ariko ibyo mbivuze kubera aba bantu bankikije kugira ngo bizere ko ari wowe wantumye.”+ 43 Amaze kuvuga ibyo, arangurura ijwi aravuga ati: “Lazaro, sohoka!”+ 44 Nuko uwari warapfuye asohoka ibirenge n’amaboko bihambirijwe ibitambaro, no mu maso he hapfutse igitambaro. Yesu arababwira ati: “Nimumuvaneho ibitambaro abone uko agenda.”

45 Nuko Abayahudi benshi bari baje kwa Mariya babonye ibyo Yesu akoze baramwizera,+ 46 ariko bamwe bajya kureba Abafarisayo maze bababwira ibyo Yesu yakoze. 47 Ibyo byatumye abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo bahuriza hamwe abagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, baravuga bati: “Turabigira dute ko uyu muntu akora ibitangaza byinshi?+ 48 Nitumwihorera agakomeza, abantu bose bazamwizera maze Abaroma bazaze bigarurire urusengero rwacu n’abaturage bacu.” 49 Ariko umwe muri bo witwaga Kayafa,+ wari umutambyi mukuru muri uwo mwaka, arababwira ati: “Mwebwe rero hari icyo mudasobanukiwe. 50 Ntimubona ko ari mwe bifitiye akamaro, ko umuntu umwe apfira abantu, aho kugira ngo abaturage bose barimburwe?” 51 Icyakora, ibyo ntiyabivuze ari we ubyibwirije, ahubwo kubera ko yari umutambyi mukuru muri uwo mwaka, yahanuraga ko Yesu yagombaga gupfira Abayahudi. 52 Ntiyari gupfira Abayahudi gusa, ahubwo yari no guhuriza hamwe abana b’Imana batatanye maze bakunga ubumwe. 53 Nuko guhera uwo munsi bajya inama yo kumwica.

54 Ibyo byatumye Yesu atongera kugenda mu Bayahudi ku mugaragaro, ahubwo avayo ajya mu karere ko hafi y’ubutayu, mu mujyi witwa Efurayimu,+ agumayo ari kumwe n’abigishwa be. 55 Icyo gihe Pasika+ y’Abayahudi yari yegereje, kandi abantu benshi bavuye mu giturage bajya i Yerusalemu mbere y’uko Pasika iba, kugira ngo bakore umuhango wo kwiyeza.* 56 Nuko bakomeza gushaka Yesu, bakavugana bahagaze mu rusengero bati: “Ese mubitekerezaho iki? Ubu se wenda ntazaza mu munsi mukuru?” 57 Nanone abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo bari batanze amategeko y’uko umuntu wese uzamenya aho aherereye, agomba kubibamenyesha kugira ngo bamufate.

12 Nuko hasigaye iminsi itandatu ngo Pasika ibe, Yesu agera i Betaniya, aho Lazaro,+ wa wundi Yesu yari yarazuye yabaga. 2 Hanyuma bamutegurira ifunguro rya nimugoroba. Marita ni we witaga ku bashyitsi,+ naho Lazaro yari mu basangiraga na Yesu. 3 Nuko Mariya afata igice cya litiro y’amavuta ahumura neza y’agati kitwa narada, akaba yari amavuta y’umwimerere ahenze cyane, ayasiga ku birenge bya Yesu, abihanaguza umusatsi we. Impumuro y’ayo mavuta ikwira mu nzu hose.+ 4 Ariko umwe mu bigishwa be witwaga Yuda Isikariyota,+ ari na we wari ugiye kumugambanira, aravuga ati: 5 “Kuki aya mavuta ahumura neza atagurishijwe amadenariyo* 300 ngo ahabwe abakene?” 6 Icyakora ibyo ntiyabivuze bitewe n’uko yari ahangayikishijwe n’abakene, ahubwo yabitewe n’uko yari umujura. Ni we wari ufite agasanduku k’amafaranga, kandi yajyaga yiba amafaranga yashyirwagamo. 7 Nuko Yesu aravuga ati: “Nimumureke kuko ibyo ari gukora ubu ari byo bizakorwa ku munsi nzashyingurwaho.+ 8 Abakene muzahorana na bo,+ ariko njye ntituzahorana.”+

9 Nuko Abayahudi benshi bamenya ko ahari maze baraza. Icyakora ntibari bazanywe no kureba Yesu wenyine, ahubwo bari baje no kureba Lazaro, uwo yari yarazuye.+ 10 Icyo gihe abakuru b’abatambyi bajya inama yo kwica na Lazaro, 11 kuko Abayahudi benshi bajyagayo bakizera Yesu+ kubera we.

12 Bukeye bwaho, abantu benshi bari baje mu munsi mukuru bumva ko Yesu agiye kuza i Yerusalemu. 13 Nuko bafata amashami y’imikindo bajya kumusanganira. Barangurura amajwi bati: “Turakwinginze Mana, mukize! Uje mu izina rya Yehova,+ ari na we Mwami wa Isirayeli,+ nahabwe umugisha!” 14 Ariko Yesu amaze kubona icyana cy’indogobe acyicaraho,+ nk’uko byanditswe ngo: 15 “Ntutinye wa mukobwa w’i Siyoni we.* Dore umwami wawe aje yicaye ku cyana cy’indogobe.”+ 16 Abigishwa be ntibahise basobanukirwa ibyo ari byo. Ariko Yesu amaze guhabwa icyubahiro,+ ni bwo bibutse ko ibyo byanditswe kuri we kandi ko babimukoreye.+

17 Ba bantu benshi bari kumwe na we igihe yahamagaraga Lazaro akava mu mva,*+ akamuzura, bakomeza guhamya ibyo Yesu yakoze.+ 18 Ibyo byatumye abantu benshi na bo baza aho ari, kuko bari bumvise icyo gitangaza yakoze. 19 Nuko Abafarisayo barabwirana bati: “Murabona ko muruhira ubusa. Dore abantu bose bamukurikiye!”+

20 Icyo gihe mu bari baje gusenga muri iyo minsi mikuru, harimo Abagiriki. 21 Nuko begera Filipo+ wakomokaga i Betsayida ho muri Galilaya, baramubwira bati: “Nyakubahwa, turashaka kureba Yesu.” 22 Filipo araza abibwira Andereya. Andereya na Filipo na bo bajya kubibwira Yesu.

23 Ariko Yesu arabasubiza ati: “Igihe kirageze kugira ngo Umwana w’umuntu ahabwe icyubahiro.+ 24 Ni ukuri, ndababwira ko iyo akabuto kamwe k’ingano kataguye mu butaka ngo gapfe, gakomeza kuba akabuto kamwe gusa. Ariko iyo gapfuye,+ ni bwo kera imbuto nyinshi. 25 Umuntu wese ukunda cyane ubuzima bwe azabubura, ariko uwemera kubura ubuzima bwe+ muri iki gihe, azabona ubuzima bw’iteka.+ 26 Umuntu nashaka kunkorera, ajye ankurikira, kandi aho ndi ni ho unkorera na we azaba.+ Umuntu nankorera, Papa wo mu ijuru na we azamuhesha icyubahiro. 27 Ubu mfite agahinda kenshi cyane.+ Ubu se navuga iki? Papa, ndokora unkize ibigiye kumbaho!+ Ariko nanone bigomba kungeraho kuko ari cyo cyatumye nza. 28 Papa, ubahisha izina ryawe.” Nuko mu ijuru humvikanira ijwi+ rigira riti: “Nararyubahishije, kandi nzongera ndyubahishe.”+

29 Nuko abantu benshi bari bahagaze aho baryumvise, bavuga ko ari inkuba. Abandi baravuga bati: “Ni umumarayika umuvugishije.” 30 Yesu arabasubiza ati: “Iryo jwi ntiryumvikanye kugira ngo abe ari njye rifasha, ahubwo ni ukugira ngo ribafashe kwemera ko ari Imana yantumye. 31 Ubu iyi si iciriwe urubanza, kandi umutegetsi w’iyi si+ agiye gukurwaho.+ 32 Nyamara njyewe nimanikwa ku giti,*+ nzatuma abantu batandukanye* bansanga.” 33 Mu by’ukuri, ibyo yabivuze ashaka gusobanura ukuntu yari agiye gupfa.+ 34 Nuko abantu baramusubiza bati: “Twumvise mu Mategeko ko Kristo yari kuzahoraho iteka.+ None se ko uri kuvuga ko Umwana w’umuntu, agomba kumanikwa ku giti?+ Uwo Mwana w’umuntu ni nde?” 35 Yesu arababwira ati: “Umucyo uracyari kumwe namwe igihe gito. Nuko rero nimugende mugifite umucyo, kugira ngo umwijima utababuza kureba. Ugenda mu mwijima ntaba azi aho ajya.+ 36 Mu gihe mugifite umucyo, mwizere umucyo kugira ngo mubone uko muba abana b’umucyo.”+

Yesu amaze kuvuga ibyo, aragenda ajya kubihisha. 37 Ariko nubwo yari yarakoreye ibitangaza byinshi imbere yabo, ntibamwizeye, 38 kugira ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yesaya bibe. Yaravuze ati: “Yehova, ni nde wizeye ibyo twavuze?*+ Kandi se ni nde wabonye imbaraga za Yehova?”+ 39 Impamvu yatumye badashobora kwizera, nanone yavuzwe na Yesaya agira ati: 40 “Yafunze amaso yabo kandi atuma binangira, kugira ngo batarebesha amaso yabo imitima yabo igasobanukirwa, bakisubiraho maze nanjye nkabakiza.”+ 41 Yesaya yavuze atyo bitewe n’uko yari yarabonye Kristo ari mu mwanya w’icyubahiro, kandi ni we yavugaga.+ 42 Icyakora, no mu bayobozi b’Abayahudi harimo benshi bamwizeye,+ ariko kubera Abafarisayo, ntibavuga ku mugaragaro ko bamwizera, kugira ngo batirukanwa mu isinagogi,*+ 43 kuko bakundaga kwemerwa n’abantu kuruta kwemerwa n’Imana.+

44 Icyakora Yesu arangurura ijwi aravuga ati: “Umuntu wese unyizera, si njye gusa aba yizeye, ahubwo aba yizeye n’uwantumye.+ 45 Kandi umuntu wese umbonye aba abonye n’uwantumye.+ 46 Naje ndi umucyo w’isi+ kugira ngo umuntu wese unyizera ataguma mu mwijima.+ 47 Ariko umuntu wese wumva amagambo yanjye ntayumvire, simucira urubanza, kuko ntazanywe no gucira abari mu isi urubanza, ahubwo naje kubakiza.+ 48 Umuntu wese unyanga kandi ntiyemere ibyo mvuga, hari umucira urubanza. Ibyo navuze ni byo bizamucira urubanza mu gihe kizaza, 49 kubera ko ntavuze ibyo nibwirije, ahubwo Papa wo mu ijuru wantumye, ni we ubwe wantegetse ibyo nkwiriye kuvuga n’uko nkwiriye kubivuga.+ 50 Nanone nzi ko gukurikiza amategeko ye ari byo bihesha ubuzima bw’iteka.+ Ubwo rero, ibintu byose mvuga, mbivuga nk’uko Papa wo mu ijuru yabimbwiye.”+

13 Mbere y’umunsi mukuru wa Pasika, Yesu yari azi ko igihe cye+ cyo kuva mu isi, agasanga Papa we+ wo mu ijuru kigeze. Kubera ko yari yarakunze abe bari mu isi, yakomeje kubakunda kugeza ku iherezo.+ 2 Icyo gihe Satani yari yamaze gushyira mu mutima wa Yuda Isikariyota+ umuhungu wa Simoni, igitekerezo cyo kumugambanira,+ kandi bari bakiri kurya ibya nimugoroba. 3 Kubera ko Yesu yari azi ko Papa we wo mu ijuru yari yaramuhaye ibintu byose, kandi ko yari yaraturutse ku Mana none akaba yari agiye gusubira ku Mana,+ 4 ahaguruka aho bafatiraga amafunguro, ashyira ku ruhande umwitero we maze afata isume arayikenyera.+ 5 Hanyuma asuka amazi mu ibase, atangira koza ibirenge by’abigishwa be no kubihanaguza isume yari akenyeye. 6 Nuko ageze kuri Simoni Petero, Petero aramubaza ati: “Mwami, koko ugiye kunyoza ibirenge?” 7 Yesu aramusubiza ati: “Ibyo ndi gukora ubu ntubisobanukiwe, ariko nyuma uzabisobanukirwa.” 8 Petero aramubwira ati: “Ntuzigera na rimwe unyoza ibirenge.” Yesu aramusubiza ati: “Nintakoza ibirenge+ uraba utari uwanjye.” 9 Simoni Petero aramubwira ati: “Mwami, noneho ntunyoze ibirenge gusa, ahubwo unkarabye n’intoki, unyoze n’umutwe.” 10 Yesu aramubwira ati: “Uwiyuhagiye nta kindi aba agikeneye uretse gukaraba ibirenge, kuko aba asukuye wese. Namwe murasukuye, ariko si mwese.” 11 Icyatumye avuga ngo mwese si ko musukuye, ni uko yari azi umuntu wari ugiye kumugambanira.+

12 Nuko amaze kuboza ibirenge no kwambara umwitero we agaruka aho yari yicaye, maze arababwira ati: “Ese musobanukiwe ibyo mbakoreye? 13 Munyita ‘Umwigisha’ n’‘Umwami,’ kandi muba muvuga ukuri kuko ari ko bimeze.+ 14 Ubwo rero, niba mbogeje ibirenge+ kandi ndi Umwami nkaba n’Umwigisha, namwe mugomba kozanya ibirenge.+ 15 Mbahaye urugero kugira ngo ibyo mbakoreye namwe muzajye mubikora.+ 16 Ni ukuri, ndababwira ko umugaragu ataruta shebuja, kandi ko uwatumwe ataruta uwamutumye. 17 Ubu noneho musobanukiwe ibyo mbakoreye. Ariko nimubikora ni bwo muzagira ibyishimo.+ 18 Si mwese mbwira, abo natoranyije ndabazi. Ariko ibyavuzwe mu byanditswe bigomba kuba.+ Bigira biti: ‘uwajyaga arya ku byokurya byanjye ni we wampindutse.’*+ 19 Mbibabwiye bitaraba kugira ngo nibiba, muzamenye ko ari njye byavugaga.+ 20 Ni ukuri, ndababwira ko umuntu wese wakira uwo ntumye, nanjye aba anyakiriye,+ kandi unyakiriye aba yakiriye n’Uwantumye.”+

21 Yesu amaze kuvuga ibyo, agira agahinda kenshi, maze ababwira adaciye ku ruhande ati: “Ni ukuri, ndababwira ko umwe muri mwe ari bungambanire.”+ 22 Abigishwa batangira kurebana, bibaza uwo yavugaga uwo ari we.+ 23 Umwe mu bigishwa ba Yesu yari yicaye amwegereye,* kandi Yesu yaramukundaga cyane.+ 24 Nuko Simoni Petero amucira amarenga, aramubwira ati: “Tubwire uwo avuga uwo ari we.” 25 Uwo mwigishwa yigira inyuma yegama mu gituza cya Yesu, aramubaza ati: “Mwami, ni nde?”+ 26 Nuko Yesu aramusubiza ati: “Ni uwo ngiye guha agace k’umugati ngiye gukoza mu isorori.”+ Hanyuma amaze gukoza mu isorori ako gace k’umugati, agahereza Yuda umuhungu wa Simoni Isikariyota. 27 Yuda amaze gufata ako gace k’umugati, Satani amwinjiramo.+ Nuko Yesu aramubwira ati: “Icyo ushaka gukora, gikore vuba.” 28 Icyakora mu bari bari gusangira na we nta wamenye impamvu amubwiye atyo. 29 Bamwe batekereje ko wenda ubwo Yuda ari we wari ufite agasanduku k’amafaranga,+ Yesu yari ari kumubwira ati: “Gura ibintu tuzakenera mu munsi mukuru,”* cyangwa wenda akaba yari ari kumusaba kugira icyo aha abakene. 30 Nuko Yuda amaze gufata ako gace k’umugati ahita asohoka. Icyo gihe hari nijoro.+

31 Amaze gusohoka, Yesu aravuga ati: “Ubu Umwana w’umuntu ahawe icyubahiro,+ kandi Imana ihawe icyubahiro binyuze kuri we. 32 Imana ubwayo izamuhesha icyubahiro,+ kandi na we azahita ayihesha icyubahiro. 33 Ncuti zanjye,* ndacyari kumwe namwe igihe gito. Muzanshaka, kandi nk’uko nabwiye Abayahudi nti: ‘aho njya ntimushobora kuhaza,’+ namwe ubu ndabibabwiye. 34 Mbahaye itegeko rishya ngo mukundane. Nk’uko nabakunze+ namwe abe ari ko mukundana.+ 35 Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”+

36 Simoni Petero aramubaza ati: “Mwami, ugiye he?” Yesu aramusubiza ati: “Aho ngiye, ntushobora kunkurikira ubu, ariko nyuma uzankurikira.”+ 37 Petero aramubwira ati: “Mwami, kuki ubu ntashobora kugukurikira? Nzemera no kubura ubuzima bwanjye kubera wowe.”+ 38 Yesu aramubwira ati: “Ngo uzemera no kubura ubuzima bwawe kubera njye? Ni ukuri, ndakubwira ko isake iri bubike umaze kunyihakana gatatu.”+

14 “Ntimuhangayike.+ Nimwizere Imana,+ kandi nanjye munyizere. 2 Mu nzu ya Papa wo mu ijuru, hari ahantu henshi ho kuba. Iyo haba hadahari mba narabibabwiye. Ngiye kubategurira aho muzaba.+ 3 Nanone, niba ngiye kubategurira aho muzaba nzagaruka kandi nzabakira iwanjye, kugira ngo aho nzaba abe ari ho namwe muzaba.+ 4 Kandi inzira igana aho ngiye murayizi.”

5 Tomasi+ aramubaza ati: “Mwami, ntituzi aho ugiye. None se ubwo inzira twayimenya dute?”

6 Yesu aramusubiza ati: “Ni njye nzira+ n’ukuri+ n’ubuzima.+ Nta muntu ujya kwa Papa wo mu ijuru atanyuzeho.+ 7 Iyo mumenya, na Papa wo mu ijuru muba mwaramumenye. Uhereye ubu muramuzi kandi mwaramubonye.”+

8 Filipo aramubwira ati: “Mwami, twereke Papa wo mu ijuru biraba bihagije.”

9 Yesu aramubwira ati: “Filipo, nabanye namwe igihe kirekire kingana gitya, none nturamenya? Uwambonye aba yabonye na Papa wo mu ijuru.+ None se kuki uvuga uti: ‘twereke Papa wo mu ijuru’? 10 Ese ntimwizera ko nunze ubumwe na Papa, Papa na we akunga ubumwe nanjye?+ Ibintu mbabwira si ibyo nihimbira.+ Ahubwo Papa wo mu ijuru ukomeza kunga ubumwe nanjye, ni we ukora ibintu byose ari njye akoresheje. 11 Mwizere ko nunze ubumwe na Papa wo mu ijuru kandi na we akaba yunze ubumwe nanjye. Niba mutanabyizeye, mwizezwe n’ibikorwa ubwabyo.+ 12 Ni ukuri, ndababwira ko unyizera na we azakora ibikorwa nkora, ndetse azakora ibikorwa bikomeye kuruta ibi,+ kuko njye ngiye kwa Papa wo mu ijuru.+ 13 Nanone ikintu cyose muzasaba mu izina ryanjye nzagikora, kugira ngo Papa wo mu ijuru ahabwe icyubahiro binyuze ku Mwana we.+ 14 Ikintu cyose muzasaba mu izina ryanjye nzagikora.

15 “Niba munkunda muzubahiriza amategeko yanjye.+ 16 Nzasaba Papa wo mu ijuru, kandi na we azabaha undi mufasha,* uzabana namwe iteka ryose.+ 17 Uwo mufasha ni umwuka wera umenyekanisha ukuri.+ Ab’isi ntibashobora kuwugira, kuko batawureba kandi bakaba batawuzi.+ Ariko mwe murawuzi kuko muwuhorana, kandi ukaba uri muri mwe. 18 Sinzabasiga mwenyine.* Nzagaruka aho muri.+ 19 Hasigaye igihe gito, ab’isi ntibongere kumbona. Ariko mwe muzambona+ kuko ndiho, kandi namwe muzabaho. 20 Icyo gihe muzamenya ko nunze ubumwe na Papa wo mu ijuru kandi ko namwe mwunze ubumwe nanjye, nanjye nkaba nunze ubumwe namwe.+ 21 Umuntu wese wemera amategeko yanjye kandi akayumvira, ni we unkunda. Kandi unkunda, Papa wo mu ijuru na we azamukunda. Nanjye nzamukunda ndetse mwiyereke mu buryo bwuzuye.”

22 Nuko Yuda+ utari Isikariyota, aramubwira ati: “Mwami, byagenze bite ngo ube ushaka kutwiyereka mu buryo bwuzuye, ariko ntiwiyereke ab’isi?”

23 Yesu aramusubiza ati: “Umuntu wese unkunda, azumvira ibyo mvuga+ kandi Papa na we azamukunda. Tuzaza aho ari tubane na we.+ 24 Umuntu wese utankunda, ntiyumvira ibyo mvuga. Nanone, ibi mvuga si ibyanjye, ahubwo n’ibya Papa wo mu ijuru wantumye.+

25 “Ibi bintu byose, mbibabwiye nkiri kumwe namwe. 26 Ariko umufasha, ari wo mwuka wera Papa wo mu ijuru azaboherereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha ibintu byose kandi uzabibutsa ibintu byose nababwiye.+ 27 Mbasigiye amahoro kandi mbahaye amahoro yanjye.+ Sinyabahaye nk’uko isi iyatanga. Ntimuhangayike, kandi ntimugire ubwoba. 28 Mwumvise ko nababwiye nti: ‘ndagiye kandi nzagaruka aho muri.’ Niba munkunda, nimunezezwe n’uko ngiye kwa Papa wo mu ijuru, kuko Papa anduta.+ 29 Dore mbibabwiye bitaraba, kugira ngo nibiba muzizere.+ 30 Sinongera kuvugana namwe byinshi, kuko umutegetsi w’iyi si+ aje, kandi nta cyo yantwara.*+ 31 Ariko ab’isi bagomba kumenya ko nkunda Papa wo mu ijuru, kandi ko ibyo yantegetse gukora ari byo nkora.+ Nimuhaguruke tuve hano.

15 “Ni njye muzabibu mwiza, kandi Papa wo mu ijuru ni we uwitaho. 2 Ishami ryose ryo kuri njye ritera imbuto arivanaho, kandi iryera imbuto ryose aryitaho akarisukura, kugira ngo ryere imbuto nyinshi.+ 3 Mwe mwamaze gusukurwa bitewe n’ibyo nababwiye.+ 4 Mukomeze kunga ubumwe nanjye, nanjye nzunga ubumwe namwe. Nk’uko ishami ridashobora kwera imbuto ubwaryo ritagumye ku muzabibu, ni ko namwe mudashobora kwera imbuto mudakomeje kunga ubumwe nanjye.+ 5 Ni njye muzabibu, namwe mukaba amashami. Umuntu ukomeza kunga ubumwe nanjye, nanjye nkunga ubumwe na we, uwo ni we wera imbuto nyinshi,+ kuko nta kintu na kimwe mushobora gukora mutari kumwe nanjye. 6 Iyo umuntu adakomeje kunga ubumwe nanjye, aracibwa nk’uko amashami acibwa, akuma, hanyuma abantu bakayatoragura bakayajugunya mu muriro, agashya. 7 Nimukomeza kunga ubumwe nanjye kandi mukumvira ibyo navuze, mujye musaba icyo mushaka cyose, kandi muzagihabwa.+ 8 Iki ni cyo gihesha icyubahiro Papa wo mu ijuru: Ni uko mukomeza kwera imbuto nyinshi kandi mukagaragaza ko muri abigishwa banjye.+ 9 Nk’uko Papa wo mu ijuru yankunze+ nanjye narabakunze. Nimugume mu rukundo rwanjye. 10 Nimwumvira amategeko yanjye, nzakomeza kubakunda, nk’uko nanjye numviye amategeko ya Papa wo mu ijuru agakomeza kunkunda.

11 “Ibyo mbibabwiriye kugira ngo ibyishimo mfite namwe mubigire, kandi mugire ibyishimo byinshi cyane.+ 12 Ngiri itegeko mbahaye: Mukundane nk’uko nanjye nabakunze.+ 13 Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu wemera gupfira incuti ze.+ 14 Muri incuti zanjye niba mukora ibyo mbategeka.+ 15 Sinkibita abagaragu, kuko umugaragu aba atazi ibyo shebuja akora. Ahubwo mbita incuti, kuko nabamenyesheje ibintu byose numvanye Papa wo mu ijuru. 16 Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni njye wabatoranyije, mbashyiraho kugira ngo mukomeze gukora ibikorwa byiza, kandi ibyo bikorwa byiza bigumeho, bityo icyo muzajya musaba Papa cyose mu izina ryanjye azajye akibaha.+

17 “Mbategetse ibyo byose kugira ngo mukundane.+ 18 Ab’isi nibabanga, mujye mumenya ko banyanze mbere y’uko babanga.+ 19 Iyo muba ab’isi, ab’isi baba barabakunze kuko mwari kuba mumeze kimwe. Ariko noneho kuko mutari ab’isi,+ ahubwo nkaba narabatoranyije mbakuye mu isi, ni cyo gituma ab’isi babanga.+ 20 Mujye mwibuka ibyo nababwiye nti: ‘umugaragu ntaruta shebuja.’ Niba barantoteje namwe bazabatoteza.+ Niba barumviye ibyo nababwiye n’ibyo muzababwira bazabyumvira. 21 Ariko bazabakorera ibyo byose babahora izina ryanjye, kuko batazi uwantumye.+ 22 Iyo mba ntaraje ngo ngire icyo mbabwira, nta cyaha baba bafite.+ Ariko ubu nta cyo bafite cyo kwireguza ku cyaha cyabo.+ 23 Umuntu wese unyanga aba yanga na Papa wo mu ijuru.+ 24 Iyo mba ntarakoreye muri bo ibikorwa undi muntu wese atigeze akora, nta cyaha baba bafite.+ Ariko noneho barabibonye kandi baranyanga, banga na Papa. 25 Ariko ibyo byabereyeho kugira ngo ibyanditswe mu Mategeko yabo bisohore ngo: ‘banyanze nta mpamvu.’+ 26 Umufasha naza, uwo nzaboherereza aturutse kuri Papa wo mu ijuru, ari wo mwuka wera uhamya ukuri+ uturuka kuri Papa, ni we uzahamya ibyanjye.+ 27 Namwe mugomba kubihamya,+ kuko twabanye kuva ngitangira umurimo.

16 “Icyatumye mbabwira ibyo, ni ukugira ngo mutabura ukwizera mugacika intege. 2 Abantu bazabirukana mu isinagogi.*+ Igihe kizagera, ubwo umuntu wese uzabica+ azatekereza ko akoreye Imana umurimo wera. 3 Ariko ibyo bazabikora babitewe n’uko batamenye Papa wo mu ijuru kandi nanjye ntibamenye.+ 4 Icyatumye mbibabwira, ni ukugira ngo igihe nikigera maze bikaba, muzibuke ko nabibabwiye.+

“Icyakora, ibyo sinabibabwiye mbere kubera ko nari nkiri kumwe namwe. 5 Ariko noneho ngiye gusanga Uwantumye.+ Nyamara nta n’umwe muri mwe uri kumbaza ati: ‘ugiye he?’ 6 None dore mufite agahinda kenshi kubera ko nababwiye ibyo.+ 7 Icyakora ndababwira ukuri ko kuba ngiye ari mwe bifitiye akamaro, kuko nintagenda mutazigera mubona umwuka wera wo kubafasha.+ Ariko ningenda nzawuboherereza. 8 Uwo mwuka wera nuza uzagaragaza neza icyaha cy’abatuye isi. Uzagaragaza ko ibikorwa byanjye ari byiza, kandi werekane abo Imana icira urubanza. 9 Uzagaragaza neza icyaha+ cy’abatuye isi, kubera ko banze kunyizera.+ 10 Uzereka abatuye isi ko nkora ibikorwa byiza, kubera ko ngiye gusanga Papa wo mu ijuru kandi mukaba mutazongera kumbona. 11 Nanone uzagaragaza ab’Imana icira urubanza, kubera ko yamaze gucira urubanza umutegetsi w’iyi si.+

12 “Nari ngifite byinshi byo kubabwira, ariko ntimushobora kubisobanukirwa nonaha. 13 Icyakora, nimumara kubona umwuka wera umenyekanisha ukuri,+ uzabayobora maze musobanukirwe neza ukuri, ariko umwuka wera ntiwikoresha. Ahubwo uhishura gusa ibyo Imana yashatse ko uhishura. Ubwo rero muzasobanukirwa ibizaba bigiye kuba.+ 14 Uwo mwuka wera ni wo uzampesha icyubahiro,+ kuko uzabafasha gusobanukirwa ibyo nzaba nshaka kubabwira.+ 15 Ibintu byose Papa wo mu ijuru afite, ni ibyanjye.+ Ni yo mpamvu mbabwiye ko umwuka wera, uzabasobanurira ibyo navuze. 16 Hasigaye igihe gito ntimwongere kumbona,+ ariko nanone nyuma y’igihe gito muzongera mumbone.”

17 Nuko bamwe mu bigishwa be baravugana bati: “Ibi atubwiye bisobanura iki? Kuki atubwiye ngo: ‘hasigaye igihe gito ntimwongere kumbona, kandi nyuma y’igihe gito muzongera mumbone,’ akongera akatubwira ati: ‘kuko ngiye kwa Papa wo mu ijuru?’” 18 Batangira kwibaza bati: “Amagambo avuze ngo: ‘igihe gito,’ asobanura iki? Ntituzi ibyo avuga ibyo ari byo.” 19 Yesu amenye ko bashakaga kugira icyo bamubaza, arababwira ati: “Ese muri kubazanya ibyo, kubera ko mvuze nti: ‘hasigaye igihe gito ntimwongere kumbona, kandi nyuma y’igihe gito muzongera mumbone?’ 20 Ni ukuri, ndababwira ko muzarira ndetse mukarira cyane, ariko ab’isi bo bazishima. Muzagira agahinda, ariko agahinda kanyu kazahinduka ibyishimo.+ 21 Iyo umugore ari kubyara, aba ababara kubera ko igihe cye kiba kigeze. Ariko iyo amaze kubyara, ntiyongera kwibuka wa mubabaro, kubera ko aba afite ibyishimo by’uko hari umuntu wavutse mu isi. 22 Namwe rero, ubu mufite agahinda. Ariko nimwongera kumbona, muzagira ibyishimo+ kandi ibyishimo byanyu bizaba byinshi cyane. 23 Icyo gihe bwo, nta kibazo na kimwe muzaba mugikeneye kumbaza. Ni ukuri, ndababwira ko ikintu cyose muzasaba Papa wo mu ijuru+ mu izina ryanjye azakibaha.+ 24 Kugeza ubu, nta kintu na kimwe murasaba mu izina ryanjye. Nimusabe muzahabwa, kugira ngo mugire ibyishimo byinshi.

25 “Ibyo byose nabibabwiriye mu migani. Ariko igihe kirageze, ubwo ntazongera kubabwirira mu migani. Ahubwo nzajya mbabwira ibya Papa wo mu ijuru ntaciye ku ruhande. 26 Icyo gihe, muzajya musaba Papa mu izina ryanjye. Icyakora sinshatse kuvuga ko ari njye uzajya ubasabira kuri Papa. 27 Papa wo mu ijuru ubwe arabakunda bitewe n’uko mwankunze,+ kandi mukizera ko naje ari we untumye.+ 28 Naje ntumwe na Papa wo mu ijuru maze nza mu isi. Ubu rero, ngiye kuva mu isi nsubire kwa Papa.”+

29 Abigishwa be baravuga bati: “Ntureba noneho ko utubwiye udaca ku ruhande, ntutubwirire mu migani! 30 Ubu noneho, tumenye ko uzi ibintu byose kandi ko udakeneye ko hagira umuntu ugira icyo akubaza. Ibyo ni byo bitumye twizera ko waturutse ku Mana.” 31 Yesu arabasubiza ati: “Ubu se noneho murizeye? 32 Dore igihe kigiye kugera, ndetse kirageze, ubwo muzatatana buri wese akajya iwe, mukansiga njyenyine. Icyakora sinzaba ndi njyenyine,+ kuko Papa wo mu ijuru ari kumwe nanjye.+ 33 Nababwiye ibyo bintu byose, kugira ngo mugire amahoro binyuze kuri njye.+ Mu isi muzahura n’imibabaro myinshi, ariko nimukomere! Natsinze isi.”+

17 Yesu amaze kuvuga ibyo, areba mu ijuru maze aravuga ati: “Papa, igihe kirageze. Hesha umwana wawe icyubahiro, kugira ngo umwana wawe na we aguheshe icyubahiro,+ 2 kuko wamuhaye ububasha bwo gutegeka abantu bose,+ kugira ngo abo wamuhaye+ bose abahe ubuzima bw’iteka.+ 3 Bazabona ubuzima bw’iteka+ nibakumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine,+ bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.+ 4 Naguhesheje icyubahiro ku isi,+ kuko narangije umurimo wampaye gukora.+ 5 None rero Papa, mpa umwanya w’icyubahiro nari mfite iruhande rwawe, isi itarabaho.+

6 “Abantu wampaye ubatoranyije mu isi+ nabamenyesheje izina ryawe. Bari abawe maze urabampa, kandi bumviye ijambo ryawe. 7 None ubu bamenye ko ibintu byose mfite, ari wowe wabimpaye. 8 Nabamenyesheje ibyo wambwiye,+ barabyemera maze bamenya badashidikanya ko naje ari wowe untumye,+ kandi barabyizera.+ 9 Ndi gusenga ari bo nsabira. Ntabwo ndi gusabira ab’isi, ahubwo ndasabira abo wampaye kuko ari abawe. 10 Ibyanjye byose ni ibyawe, n’ibyawe ni ibyanjye,+ kandi igihe nari ndi kumwe na bo nahawe icyubahiro.

11 “Nanone, sinkiri mu isi, kuko nje aho uri. Ariko bo baracyari mu isi.+ Papa wera, ubarinde+ ubigiriye izina ryawe wampaye ngo ndivuganire, kugira ngo bunge ubumwe nk’uko natwe twunze ubumwe.+ 12 Nkiri kumwe na bo narabarindaga,+ mbigiriye izina ryawe wampaye ngo ndivuganire. Nakomeje kubarinda, ntihagira urimbuka,+ keretse umwe gusa,+ kandi ibyo byabereyeho kugira ngo ibyanditswe bisohore.+ 13 Ariko none ubu ngiye kuza aho uri, kandi ibi ndabivugira mu isi kugira ngo abo wampaye na bo bagire ibyishimo byinshi nk’ibyo mfite.+ 14 Nabamenyesheje ibyo wambwiye, ariko ab’isi barabanze kuko atari ab’isi,+ nk’uko nanjye ntari uw’isi.

15 “Singusaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde Satani.*+ 16 Si ab’isi,+ nk’uko nanjye ntari uw’isi.+ 17 Ubeze* ukoresheje ukuri.+ Ijambo ryawe ni ukuri.+ 18 Nk’uko wantumye mu isi, nanjye nabatumye mu isi.+ 19 Nkomeza kuba uwera, kugira ngo na bo babe abera binyuze ku kuri.

20 “Sinsabira aba bonyine, ahubwo nanone ndasabira n’abandi bazanyizera binyuze ku byo aba bazavuga, 21 kugira ngo bose bunge ubumwe,+ nk’uko nawe wunze ubumwe nanjye, nanjye nkaba nunze ubumwe nawe,+ kugira ngo na bo bunge ubumwe natwe, bityo ab’isi bazizere ko ari wowe wantumye. 22 Nanone nabahaye icyubahiro nk’uko nawe wakimpaye, kugira ngo bunge ubumwe* nk’uko njye nawe twunze ubumwe.+ 23 Nunze ubumwe na bo, nawe wunze ubumwe nanjye, kugira ngo na bo bunge ubumwe rwose. Ibyo bizatuma ab’isi bamenya ko ari wowe wantumye, kandi ko wakunze abo watoranyije nk’uko nanjye wankunze. 24 Papa, ndifuza ko abo wampaye aho ndi na bo ari ho bazaba, bakahabana nanjye,+ kugira ngo na bo barebe icyubahiro wampaye, kuko wankunze mbere y’uko abantu batangira kuvukira ku isi.*+ 25 Papa, nzi ko buri gihe ukora ibikwiriye. Mu by’ukuri ab’isi ntibakumenye.+ Ariko njye narakumenye,+ kandi aba na bo bamenye ko ari wowe wantumye. 26 Nabamenyesheje izina ryawe, kandi nzarimenyekanisha,+ kugira ngo na bo bakundane nk’uko nawe wankunze, kandi nanjye nunge ubumwe na bo.”+

18 Yesu amaze kuvuga ibyo ajyana n’abigishwa be hakurya y’Ikibaya cya Kidironi+ ahantu hari ubusitani, maze we n’abigishwa be babujyamo.+ 2 Yuda wari ugiye kumugambanira na we yari azi aho hantu, kuko Yesu yajyaga ahahurira n’abigishwa be inshuro nyinshi. 3 Nuko Yuda azana abasirikare n’abarinzi b’urusengero batumwe n’abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo, bajyayo bitwaje ibintu bitanga urumuri, amatara n’intwaro.+ 4 Kubera ko Yesu yari azi ibintu byose byari bigiye kumubaho, yigiye imbere arababaza ati: “Murashaka nde?” 5 Baramusubiza bati: “Turashaka Yesu w’i Nazareti.”+ Arababwira ati: “Ni njye.” Icyo gihe Yuda wari wamugambaniye na we yari ahagararanye na bo.+

6 Ariko ababwiye ati: “Ni njye,” basubira inyuma bikubita hasi.+ 7 Nuko yongera kubabaza ati: “Murashaka nde?” Baravuga bati: “Turashaka Yesu w’i Nazareti.” 8 Yesu arabasubiza ati: “Nababwiye ko ari njye. Niba rero ari njye mushaka, nimureke aba bantu bagende.” 9 Ibyo byashohoje ubuhanuzi bugira buti: “Mu bo wampaye nta n’umwe nabuze.”+

10 Hanyuma, kubera ko Simoni Petero yari afite inkota, yarayifashe ayikubita umugaragu w’umutambyi mukuru amuca ugutwi kw’iburyo.+ Uwo mugaragu yitwaga Maluko. 11 Ariko Yesu abwira Petero ati: “Shyira inkota yawe mu mwanya wayo.*+ Ese igikombe* Papa yampaye singomba kukinyweraho?”+

12 Hanyuma ba basirikare, umukuru w’abasirikare n’abarinzi b’urusengero bari boherejwe n’Abayahudi bafata Yesu baramuboha. 13 Babanje kumujyana kwa Ana, kuko yari papa w’umugore wa Kayafa.+ Kayafa yari umutambyi mukuru muri uwo mwaka.+ 14 Nanone ni we wagiriye Abayahudi inama ababwira ko byari bibafitiye akamaro ko umuntu umwe apfira abantu benshi.+

15 Icyo gihe, Simoni Petero hamwe n’undi mwigishwa bakurikira Yesu.+ Uwo mwigishwa yari aziranye n’umutambyi mukuru. Nuko yinjirana na Yesu mu rugo rw’umutambyi mukuru, 16 ariko Petero we aguma hanze ku irembo. Nuko wa mwigishwa wundi wari uziranye n’umutambyi mukuru arasohoka, avugana n’umurinzi w’irembo maze yinjiza Petero. 17 Hanyuma umuja warindaga irembo abwira Petero ati: “Harya nawe nturi umwe mu bigishwa b’uyu muntu?” Aravuga ati: “Sindi we.”+ 18 Icyo gihe abagaragu n’abarinzi b’urusengero bari bahagaze hafi aho bota umuriro. Bari bacanye umuriro bitewe n’uko hari imbeho. Petero na we yari ahagararanye na bo yota.

19 Nuko umukuru w’abatambyi abaza Yesu iby’abigishwa be n’inyigisho ze. 20 Yesu aramusubiza ati: “Nabwirije abantu bose ku mugaragaro. Buri gihe nigishirizaga mu masinagogi* no mu rusengero,+ aho Abayahudi bose bateranira, kandi nta kintu navugiye mu ibanga. 21 None se urambaza iki? Baza abumvise ibyo nababwiye. Dore aba bose bazi ibyo navuze!” 22 Amaze kuvuga ayo magambo, umwe mu barinzi b’urusengero bari bahagaze aho akubita Yesu urushyi mu maso,+ aramubwira ati: “Uko ni ko usubiza umukuru w’abatambyi?” 23 Yesu aramusubiza ati: “Niba mvuze nabi, garagaza ikibi mvuze. Ariko se niba ibyo mvuze ari ukuri, unkubitiye iki?” 24 Hanyuma Ana aramuboha, arangije amwohereza kwa Kayafa wari umutambyi mukuru.+

25 Icyo gihe Simoni Petero yari ahagaze yota umuriro. Nuko baramubaza bati: “Harya nawe nturi umwe mu bigishwa be?” Arabihakana ati: “Si ndi we.”+ 26 Umwe mu bagaragu b’umutambyi mukuru wari mwene wabo wa wa muntu Petero yari yaciye ugutwi,+ aravuga ati: “Sinakubonye uri kumwe na we mu busitani?” 27 Ariko Petero yongera kubihakana. Ako kanya isake irabika.+

28 Nuko bavana Yesu kwa Kayafa, bamujyana mu nzu ya guverineri.+ Icyo gihe hari mu gitondo cya kare. Ariko bo ntibinjira mu nzu ya guverineri kugira ngo batandura,*+ bityo babone uko baza kurya ibya Pasika. 29 Nuko Pilato arasohoka abasanga aho bari bari, aravuga ati: “Ni iki murega uyu muntu?” 30 Baramusubiza bati: “Iyo uyu muntu aza kuba nta cyaha yakoze,* ntitwari kumukuzanira.” 31 Nuko Pilato arababwira ati: “Nimumujyane mumucire urubanza mukurikije amategeko yanyu.”+ Abo Bayahudi baramusubiza bati: “Amategeko ntatwemerera kwica umuntu.”+ 32 Ibyo byabayeho kugira ngo ibyo Yesu yavuze asobanura uko yari kwicwa, bibe nk’uko yabivuze.+

33 Nuko Pilato yongera kwinjira mu nzu ye maze ahamagara Yesu, aramubaza ati: “Ese uri Umwami w’Abayahudi?”+ 34 Yesu aramusubiza ati: “Kuki umbajije utyo? Ese ni wowe ubyibwirije cyangwa hari abakubwiye ibyanjye?” 35 Pilato aramusubiza ati: “Si ndi Umuyahudi. Abayahudi bagenzi bawe n’abakuru b’abatambyi ni bo bakunzaniye. Wakoze iki?” 36 Yesu aramusubiza ati:+ “Ubwami bwanjye si ubw’iyi si.+ Iyo Ubwami bwanjye buba ubw’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye kugira ngo ntahabwa Abayahudi.+ Ariko noneho Ubwami bwanjye si ubw’iyi si.” 37 Pilato aramubwira ati: “Ubwo noneho uri umwami?” Yesu aramusubiza ati: “Yego ndi we.*+ Iki ni cyo navukiye kandi ni cyo cyanzanye mu isi: Ni ukugira ngo mpamye ukuri.+ Umuntu wese ukora ibihuje n’ukuri yumva ijwi ryanjye.” 38 Pilato aramubwira ati: “Ukuri ni iki?”

Amaze kuvuga ibyo yongera gusohoka asanga Abayahudi, arababwira ati: “Nta cyaha mubonyeho.+ 39 Nanone kandi, mumenyereye ko mbarekurira umuntu kuri Pasika.+ None se murashaka ko ndekura umwami w’Abayahudi?” 40 Nuko bongera gusakuza bati: “Nturekure uyu, ahubwo urekure Baraba!” Baraba uwo yari umujura.+

19 Nuko muri uwo mwanya Pilato afata Yesu, amukubita inkoni.*+ 2 Hanyuma abasirikare baboha ikamba ry’amahwa barimwambika mu mutwe, bamwambika n’umwitero mwiza cyane.*+ 3 Bakajya bamwegera, bakamubwira bati: “Ni amahoro Mwami w’Abayahudi!” Nanone bakamukubita inshyi mu maso.+ 4 Pilato yongera gusohoka arababwira ati: “Dore mubazaniye hano hanze kugira ngo mumenye ko nta cyaha mubonyeho.”+ 5 Nuko Yesu asohoka yambaye ikamba ry’amahwa na wa mwitero mwiza cyane. Maze Pilato arababwira ati: “Nimurebe wa muntu!” 6 Ariko abakuru b’abatambyi n’abarinzi b’urusengero bamubonye barasakuza bati: “Mumanike ku giti! Mumanike ku giti!”*+ Pilato arababwira ati: “Nimumujyane abe ari mwe mumwica, kuko njye nta cyaha mubonyeho.”+ 7 Abayahudi baramusubiza bati: “Dukurikije itegeko dufite, agomba gupfa,+ kuko yigize umwana w’Imana.”+

8 Nuko Pilato yumvise ayo magambo arushaho kugira ubwoba. 9 Yongera kwinjira mu nzu ye maze abaza Yesu ati: “Ukomoka he?” Ariko Yesu ntiyamusubiza.+ 10 Nuko Pilato aramubwira ati: “Wanze kumvugisha? Ntuzi ko mfite ububasha bwo kukurekura kandi nkagira n’ububasha bwo kukwica?” 11 Yesu aramusubiza ati: “Nta bubasha na buke wari kugira bwo kugira icyo untwara, iyo utabuhabwa buturutse mu ijuru. Ni cyo gituma umuntu wakunteje, ari we ufite icyaha gikomeye kurushaho.”

12 Ibyo byatumye Pilato akomeza gushaka uko yamurekura. Ariko Abayahudi barasakuza bati: “Nurekura uyu muntu, uraba utari incuti ya Kayisari. Umuntu wese wigize umwami aba arwanyije Kayisari.”+ 13 Pilato yumvise ayo magambo asohora Yesu, maze yicara ku ntebe y’urubanza iri ahantu hitwa Ahashashwe Amabuye, ariko mu Giheburayo hitwa Gabata. 14 Icyo gihe, hari ku munsi wo kwitegura+ Pasika, ari nko mu ma saa sita z’amanywa.* Nuko Pilato abwira Abayahudi ati: “Dore umwami wanyu!” 15 Ariko barasakuza bati: “Mwice! Mwice! Mumanike ku giti!” Pilato arababaza ati: “None se nice umwami wanyu?” Abakuru b’abatambyi baramusubiza bati: “Nta wundi mwami dufite keretse Kayisari.” 16 Nuko aramubaha kugira ngo bamumanike ku giti.+

Hanyuma bafata Yesu. 17 Yikorera igiti cy’umubabaro* yari kumanikwaho, arasohoka, ajya ahantu hitwa Igihanga,+ mu Giheburayo hitwa Gologota.+ 18 Bagezeyo bamumanika ku giti.+ Yari amanikanywe n’abandi bantu babiri, umwe ari ku ruhande rumwe, undi ari ku rundi, naho Yesu ari hagati.+ 19 Nanone Pilato yandika itangazo arishyira ku giti cy’umubabaro Yesu yari amanitsweho. Ryari ryanditseho ngo: “Yesu w’i Nazareti, Umwami w’Abayahudi.”+ 20 Nuko Abayahudi benshi basoma iryo tangazo, kuko aho Yesu yari amanitswe hari hafi y’umujyi kandi iryo tangazo rikaba ryari ryanditse mu Giheburayo, mu Kilatini no mu Kigiriki. 21 Ariko abakuru b’abatambyi b’Abayahudi, babwira Pilato bati: “Ntiwandike ngo: ‘Umwami w’Abayahudi,’ ahubwo wandike uti: ‘yiyise Umwami w’Abayahudi.’” 22 Pilato arabasubiza ati: “Simpindura ibyo nanditse.”

23 Abasirikare bamaze kumanika Yesu ku giti, bafata imyenda ye bayigabanyamo kane, buri musirikare atwara igice kimwe, hasigara ikanzu. Ariko iyo kanzu ntiyari ifite uruteranyirizo, kuko yari iboshye kuva hejuru kugeza hasi. 24 Nuko baravugana bati: “Ntituyice! Ahubwo dukoreshe ubufindo* kugira ngo tumenye uri buyitware.”+ Ibyo byabereyeho kugira ngo ibyanditswe bibe. Bigira biti: “Bigabanya imyenda yanjye, bagakoresha ubufindo kugira ngo bagabane imyambaro yanjye.”+ Kandi koko, abasirikare bakoze ibyo bintu.

25 Icyakora, mama wa Yesu,+ murumuna wa mama wa Yesu, Mariya umugore wa Kilopa hamwe na Mariya Magadalena,+ bari bahagaze hafi y’igiti cy’umubabaro Yesu yari amanitseho. 26 Nuko Yesu abonye mama we hamwe n’umwigishwa yakundaga+ bahagaze aho, abwira mama we ati: “Mama, dore umwana wawe!” 27 Hanyuma abwira uwo mwigishwa ati: “Dore mama wawe!” Uhereye ubwo, uwo mwigishwa amujyana iwe.

28 Hanyuma y’ibyo, Yesu amenye ko yarangije gukora ibyo Papa we wo mu ijuru yamusabye gukora byose, aravuga ati: “Mfite inyota.”+ Yavuze atyo kugira ngo ibyari byaravuzwe mu byanditswe bibe. 29 Aho hari hateretse ikibindi cyuzuye divayi isharira. Nuko bashyira eponje* irimo divayi isharira ku gati karekare* bayimushyira ku munwa.+ 30 Bamaze kumuha kuri iyo divayi isharira, Yesu aravuga ati: “Ibyo wansabye gukora byose narabikoze!”+ Nuko acurika umutwe arapfa.*+

31 Kubera ko wari umunsi wo Kwitegura,+ kandi Abayahudi bakaba batarashakaga ko hagira imirambo iguma ku biti by’umubabaro+ ku Isabato, (kuko iyo yari Isabato ikomeye)+ basabye Pilato ko babavuna amaguru bakabamanura. 32 Nuko abasirikare baraza bavuna amaguru y’umuntu wa mbere n’ay’undi wari umanikanywe na Yesu. 33 Ariko bageze kuri Yesu, basanga yamaze gupfa, ntibamuvuna amaguru. 34 Umwe mu basirikare amutera icumu mu rubavu,+ ako kanya havamo amaraso n’amazi. 35 Uwabibonye ni we ubihamya kandi ibyo ahamya ni ukuri. Uwo muntu azi ko ibyo avuga ari ukuri, kandi igituma abivuga ni ukugira ngo namwe mwizere.+ 36 Mu by’ukuri, ibyo byabayeho kugira ngo ibyari byaravuzwe mu byanditswe bibe. Bigira biti: “Nta gufwa rye rizavunwa.”+ 37 Nanone hari ibindi byanditswe bivuga ngo: “Bazareba uwo bateye icumu.”+

38 Hanyuma y’ibyo, Yozefu wo muri Arimataya wari umwigishwa wa Yesu, ariko mu ibanga kuko yatinyaga Abayahudi,+ asaba Pilato umurambo wa Yesu ngo awumanure, maze Pilato aramwemerera. Nuko araza amanura umurambo we.+ 39 Nanone Nikodemu,+ wa wundi waje kureba Yesu bwa mbere nijoro, azana igipfunyika kirimo uruvange rw’imibavu* gipima ibiro nka 30.+ 40 Nuko bafata umurambo wa Yesu bawuzingiraho ibitambaro, bashyiramo n’imibavu,+ bakurikije umugenzo w’Abayahudi wo gutunganya umurambo bagiye gushyingura. 41 Aho hantu yiciwe* hari hari ubusitani. Muri ubwo busitani hari harimo imva* nshya+ itarigeze ishyingurwamo. 42 Kubera ko hari ku munsi w’Abayahudi wo Kwitegura,+ bashyira Yesu muri iyo mva, kuko yari iri hafi.

20 Ku munsi wa mbere w’icyumweru,* Mariya Magadalena azinduka kare mu gitondo hakiri umwijima, ajya ku mva*+ maze asanga ibuye ryavuye ku mva.+ 2 Nuko ariruka asanga Simoni Petero na wa mwigishwa Yesu yakundaga cyane,+ arababwira ati: “Bakuye Umwami mu mva,+ kandi ntituzi aho bamushyize.”

3 Hanyuma Petero n’uwo mwigishwa barasohoka bajya ku mva. 4 Nuko bombi batangira kwiruka. Ariko uwo mwigishwa wundi we ariruka cyane asiga Petero, amutanga kugera ku mva. 5 Arunama arungurukamo, abona ibitambaro biri hasi,+ ariko ntiyinjiramo. 6 Hanyuma Simoni Petero na we araza amukurikiye yinjira mu mva, abona ibitambaro birambitse aho hasi. 7 Umwenda wari ku mutwe wa Yesu ntiwari kumwe n’ibyo bitambaro, ahubwo wari uzinze, uri ukwawo. 8 Hanyuma, wa mwigishwa wari wageze ku mva mbere na we yinjiramo, arabibona maze yizera ibyo yabwiwe. 9 Bari batarasobanukirwa ibyanditswe, bivuga ko yagombaga kuzurwa.+ 10 Nuko abo bigishwa basubira mu ngo zabo.

11 Icyakora Mariya akomeza guhagarara hanze iruhande rw’imva, arira. Hanyuma igihe yari akirira, arunama kugira ngo arunguruke mu mva, 12 maze abona abamarayika babiri+ bambaye imyenda y’umweru, umwe yicaye ahagana ku mutwe, undi ari ahagana ku birenge by’aho umurambo wa Yesu wari uri. 13 Baramubaza bati: “Urarizwa n’iki?” Arababwira ati: “Bajyanye Umwami wanjye kandi sinzi aho bamushyize.” 14 Amaze kuvuga ibyo, arahindukira abona Yesu ahagaze, ariko ntiyamenya ko ari Yesu.+ 15 Yesu aramubaza ati: “Urarizwa n’iki? Urashaka nde?” Ariko we yibwira ko ari umukozi wo mu busitani, maze aramubwira ati: “Nyakubahwa, niba ari wowe wamujyanye, mbwira aho wamushyize, mpamukure.” 16 Yesu aramuhamagara ati: “Mariya!” Mariya arahindukira, amubwira mu Giheburayo ati: “Rabuni!” (Rabuni bisobanura “Umwigisha.”) 17 Yesu aramubwira ati: “Reka kumfata, kuko ntarazamuka ngo njye kwa Papa. Ahubwo sanga abavandimwe banjye+ ubabwire uti: ‘ndazamutse ngiye kwa Papa,+ ari we Papa wanyu, no ku Mana yanjye+ ari yo Mana yanyu.’” 18 Mariya Magadalena araza abwira abigishwa ati: “Nabonye Umwami!” Nanone ababwira ibintu byose yamubwiye.+

19 Ku mugoroba wo kuri uwo munsi wa mbere w’icyumweru, abigishwa bari bari mu nzu kandi inzugi zari zikinze bitewe n’uko batinyaga Abayahudi. Nuko Yesu araza, ahagarara hagati yabo arababwira ati: “Mugire amahoro.”+ 20 Amaze kuvuga atyo, abereka ibiganza bye n’urubavu rwe.+ Nuko abigishwa babonye Umwami barishima cyane.+ 21 Yesu yongera kubabwira ati: “Nimugire amahoro.+ Nk’uko Papa wo mu ijuru yantumye,+ nanjye ndabatumye.”+ 22 Amaze kubabwira atyo, abahuhaho arababwira ati: “Nimwakire umwuka wera.+ 23 Umuntu muzababarira ibyaha, bizaba bisobanuye ko Imana yamaze kumubabarira, uwo mutazababarira ibyaha, Imana ntizaba yamubabariye.”

24 Ariko Tomasi+ witwaga Didumo, akaba yari umwe muri za ntumwa 12, ntiyari kumwe na bo igihe Yesu yazaga. 25 Nuko abandi bigishwa baramubwira bati: “Twabonye Umwami!” Ariko arababwira ati: “Nintabona aho bamuteye imisumari mu biganza kandi ngo nshyire urutoki rwanjye aho bateye imisumari, ngo nshyire n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe,+ sinzabyemera rwose.”

26 Nyuma y’iminsi umunani, nanone abigishwa be bari bari mu nzu, kandi na Tomasi yari kumwe na bo. Yesu araza ahagarara hagati yabo nubwo inzugi zari zikinze, arababwira ati: “Nimugire amahoro.”+ 27 Hanyuma abwira Tomasi ati: “Shyira urutoki rwawe hano, kandi urebe ibiganza byanjye, uzane n’ikiganza cyawe ugishyire mu rubavu rwanjye maze ureke gushidikanya, ahubwo wizere.” 28 Tomasi aramubwira ati: “Mwami wanjye, Mana yanjye!” 29 Yesu aramubwira ati: “Wijejwe n’uko umbonye? Abagira ibyishimo ni abizera batabonye.”

30 Mu by’ukuri, hari ibindi bimenyetso byinshi Yesu yakoreye imbere y’abigishwa be bitanditswe muri iki gitabo.+ 31 Ariko ibi byandikiwe kugira ngo mwizere ko Yesu ari we Kristo Umwana w’Imana, kandi ngo mubone ubuzima bw’iteka binyuze ku izina rye, kubera ko mwizeye.+

21 Nyuma y’ibyo, Yesu yongera kwiyereka* abigishwa be ku Nyanja ya Tiberiya. Dore uko byagenze: 2 Simoni Petero yari kumwe na Tomasi witwaga Didumo,+ Natanayeli+ w’i Kana ho muri Galilaya, abahungu ba Zebedayo+ n’abandi bigishwa babiri. 3 Simoni Petero arababwira ati: “Ngiye kuroba.” Baramubwira bati: “Turajyana nawe.” Baragenda burira ubwato, ariko muri iryo joro ntibafata ifi n’imwe.+

4 Butangiye gucya, Yesu ahagarara ku nkombe. Icyakora abigishwa be ntibamenye ko ari Yesu.+ 5 Hanyuma Yesu arababwira ati: “Ncuti zanjye,* hari icyo kurya mufite?”* Baramusubiza bati: “Nta cyo!” 6 Arababwira ati: “Mujugunye urushundura iburyo bw’ubwato, murafata amafi.” Nuko bararujugunya, maze bafata amafi menshi+ ku buryo gukururira urushundura mu bwato byabagoye. 7 Nuko wa mwigishwa Yesu yakundaga cyane+ abwira Petero ati: “Ni Umwami!” Simoni Petero yumvise ko ari Umwami, yambara umwitero we kuko yari yambaye ubusa,* maze asimbukira mu nyanja. 8 Ariko abandi bigishwa baza mu bwato buto bakurura urushundura rwari rwuzuye amafi, kuko batari bari kure y’inkombe, bari nko kuri metero 90* gusa.

9 Bageze ku nkombe, babona umuriro w’amakara uriho amafi n’umugati. 10 Yesu arababwira ati: “Muzane ku mafi mumaze gufata.” 11 Nuko Simoni Petero ajya mu bwato akururira urushundura ku nkombe, rwari rwuzuye amafi 153. Ariko nubwo yari menshi cyane, urushundura ntirwacitse. 12 Yesu arababwira ati: “Nimuze murye.”* Ariko nta n’umwe mu bigishwa watinyutse kumubaza ati: “Uri nde?” kuko bari bazi ko ari Umwami. 13 Yesu araza afata umugati arawubaha, abaha n’amafi. 14 Iyo yari inshuro ya gatatu+ Yesu abonekera abigishwa be, amaze kuzuka.

15 Bamaze kurya, Yesu abaza Simoni Petero ati: “Simoni muhungu wa Yohana, urankunda kurusha aya mafi?” Aramubwira ati: “Yego Mwami, urabizi ko ngukunda cyane.” Aramubwira ati: “Gaburira abana b’intama zanjye.”+ 16 Yongera kumubaza ubwa kabiri ati: “Simoni muhungu wa Yohana, urankunda?” Aramubwira ati: “Yego Mwami, urabizi ko ngukunda cyane.” Aramubwira ati: “Ragira abana b’intama zanjye.”+ 17 Amubaza ubwa gatatu ati: “Simoni muhungu wa Yohana, urankunda cyane?” Petero arababara kubera ko yari amubajije ubwa gatatu ati: “Urankunda cyane?” Aramubwira ati: “Mwami, umenya byose, kandi uzi neza ko ngukunda cyane.” Yesu aramubwira ati: “Gaburira abana b’intama zanjye.+ 18 Ni ukuri, ndakubwira ko igihe wari ukiri muto wiyambikaga, kandi ukajya aho ushaka. Ariko numara gusaza, uzajya urambura amaboko undi muntu akwambike, akujyane aho udashaka.” 19 Ibyo yabivuze asobanura ko Petero yari kuzapfa azize guhesha Imana icyubahiro. Nuko amaze kumubwira ayo magambo, aramubwira ati: “Komeza unkurikire.”+

20 Petero ahindukiye abona wa mwigishwa Yesu yakundaga+ abakurikiye. Uwo mwigishwa ni we wari warigeze kwegama mu gituza cya Yesu mu gihe cy’ifunguro rya nimugoroba, maze akamubaza ati: “Mwami, ni nde ugiye kukugambanira?” 21 Nuko Petero amubonye abaza Yesu ati: “Mwami, uyu we bizamugendekera bite?” 22 Yesu aramubwira ati: “Niba nshaka ko azakomeza kubaho kugeza aho nzazira, kuki biguhangayikishije? Wowe komeza unkurikire.” 23 Nuko ayo magambo akwirakwira mu bavandimwe, bavuga ko uwo mwigishwa atari kuzapfa. Nyamara Yesu ntiyavuze ko atari kuzapfa, ahubwo yaravuze ati: “Niba nshaka ko azakomeza kubaho kugeza aho nzazira, kuki biguhangayikishije?”

24 Uwo mwigishwa+ ni we uri kubihamya. Ni we wabyanditse kandi tuzi ko ibyo ahamya ari ukuri.

25 Mu by’ukuri, hari ibindi bintu byinshi Yesu yakoze. Biramutse byanditswe byose mu buryo burambuye, ndatekereza ko isi ubwayo itakwirwamo ibitabo byakwandikwa.+

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yari imana.”

Cyangwa “yamugaragarizaga ineza ihebuje.”

Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”

Cyangwa “uri mu gituza cya Papa we.” Ibyo bisobanura ko akundwa cyane.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Rabi.” Rabi ni izina ry’icyubahiro ryahabwaga abigisha b’Abayahudi.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya 10.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mugore! Ese njye nawe ibyo biratureba.” Kuba Yesu yarakoresheje ijambo “mugore” ntibigaragaza ko atari amwubashye ahubwo ni uburyo bakoreshaga bagaragaza ko batemeye ikintu.

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inshuro ebyiri cyangwa inshuro eshatu z’amazi.” Inshuro imwe y’amazi yanganaga na bati. Bati yanganaga na litiro 22. Reba Umugereka wa B14

Cyangwa “kuzigama.”

Cyangwa “isoko.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Rabi.” Rabi ni izina ry’icyubahiro ryahabwaga abigisha b’Abayahudi.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “atabyawe binyuze ku mazi no ku mwuka.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “isi.”

Ni umwana uba waravutse ari umwe.

Cyangwa “bitagawa.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”

Cyangwa “ntitanga muke muke.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya gatandatu.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Papa wo mu ijuru.”

Cyangwa “katangiriye.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Rabi.” Rabi ni izina ry’icyubahiro ryahabwaga abigisha b’Abayahudi.

Cyangwa “ari muzima.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya karindwi.”

Bashobora kuba bararyise batyo bitewe n’uko ari ryo banyuzagamo intama.

Cyangwa “zanyunyutse.”

Uyu murongo uboneka muri Bibiliya zimwe na zimwe, ariko ntuboneka mu nyandiko za kera z’ingenzi z’Ikigiriki zandikishijwe intoki. Reba Umugereka wa A3.

Ni ukuvuga, Yesu.

Ni ukuvuga, Imana.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imva irimo abantu Imana yibuka.”

Idenariyo imwe yanganaga n’igihembo umuntu yakoreraga umunsi umwe. Reba Umugereka wa B14.

Ni ingano za sayiri.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni nka “sitadiyo 25 cyangwa 30.” Reba Umugereka wa B14.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Rabi.” Rabi ni izina ry’icyubahiro ryahabwaga abigisha b’Abayahudi.

Cyangwa “yamushyizeho ikimenyetso kigaragaza ko amwemera.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ku munsi wa nyuma.”

Reba Umugereka wa A5.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nta buzima muzagira muri mwe.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ahantu hahuriraga abantu benshi.”

Cyangwa “ameze nka Satani.”

Cyangwa “gukora ingendo n’amaguru.”

Ingando ni utuzu two kugamamo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iyereke isi.”

Cyangwa “isi nta mpamvu ifite yo kubanga.”

Aha berekeza ku mashuri y’abayobozi b’amadini bitwaga ba Rabi.

Hari inyandiko nyinshi zandikishijwe intoki kandi zemewe zitagaragaramo amagambo aboneka kuva ku murongo wa 53 kugeza ku gice cya 8 umurongo wa 11.

Cyangwa “mukurikije amategeko yashyizweho n’abantu.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”

Cyangwa “kuva mu ntangiriro.”

Cyangwa “kubona igihe cyanjye.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Rabi.” Rabi ni izina ry’icyubahiro ryahabwaga abigisha b’Abayahudi.

Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Uko bigaragara bamwirukanye mu isinagogi.

Ni ubwoko bw’igisimba kiba mu ishyamba kijya gusa n’imbwa kandi kiryana.

Cyangwa “turi umwe.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Rabi.” Rabi ni izina ry’icyubahiro ryahabwaga abigisha b’Abayahudi.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imva irimo abantu Imana yibuka.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni nka “sitadiyo 15.” Reba Umugereka wa B14.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ku munsi wa nyuma.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”

Idenariyo imwe yanganaga n’igihembo umuntu yakoreraga umunsi umwe. Reba Umugereka wa B14.

Ibi bishobora kuba byerekeza ku mujyi wa Yerusalemu wari wubatse ku Musozi wa Siyoni cyangwa bikerekeza ku baturage b’i Yerusalemu.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imva irimo abantu Imana yibuka.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ninzamurwa nkavanwa mu isi.”

Cyangwa “abantu b’ingeri zose.”

Cyangwa “ibyo yatwumvanye.”

Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ni we wambanguriye agatsinsino.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu gituza cye.”

Ni ukuvuga, Umunsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bana bato.”

Cyangwa “umuhumuriza.”

Cyangwa “sinzabasiga mumeze nk’imfubyi.”

Cyangwa “nta bubasha amfiteho.”

Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “Umubi.”

Cyangwa “ubatoranye.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”

Cyangwa “kugira ngo babe umwe.”

Aha berekeza ku bana ba Adamu na Eva.

Cyangwa “mu rwubati.”

Igikombe kigereranya ukuntu Imana yari kwemera ko Yesu apfa bitewe n’uko bamubeshyeraga ko yatutse Imana.

Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “badahumana.”

Cyangwa “atari umugizi wa nabi.”

Cyangwa “wowe ubwawe urabyivugiye.”

Cyangwa “amukubita ibiboko.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ikiboko.”

Cyangwa “umwitero ufite ibara ry’isine.” Iryo bara hari n’abaryita move. Umwenda ufite ibara ry’isine wambarwaga n’abantu b’abakire, abanyacyubahiro cyangwa abami.

Cyangwa “mwice umumanitse ku giti.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya gatandatu.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “icyangwe.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Hisopu.” Bishobora kuba byerekeza ku kimera cyo muri Palesitina, cyashoboraga kugira metero imwe na santimetero 80. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Hisopu.”

Cyangwa “ashiramo umwuka.”

Ni ishangi n’umusagavu. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umubavu.”

Cyangwa “yiciwe amanitswe ku giti.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imva irimo abantu Imana yibuka.”

Uwo munsi ni wo twita ku Cyumweru. Mu gihe cy’Abayahudi wari umunsi wa mbere w’icyumweru.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswe ni “imva irimo abantu Imana yibuka.”

Cyangwa “kubonekera.”

Cyangwa “bana banjye.”

Cyangwa “hari amafi mufite yo kurya?”

Cyangwa “yari yambaye imyenda y’imbere gusa.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hafi imikono 200.” Umukono umwe wanganaga na santimetero 44,5. Reba Umugereka wa B14.

Ryari ifunguro rya mu gitondo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze