ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • nwt Ibyakozwe 1:1-28:31
  • Ibyakozwe n’intumwa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibyakozwe n’intumwa
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ibyakozwe n’intumwa

IBYAKOZWE N’INTUMWA

1 Tewofili we, mu nkuru ya mbere, nakwandikiye ibintu byose Yesu yakoze n’ibyo yigishije,+ 2 kugeza igihe Imana yamujyaniye mu ijuru.+ Icyo gihe yari amaze guha intumwa yatoranyije amabwiriza, binyuze ku mwuka wera.+ 3 Yesu amaze kubabazwa, yabonekeye intumwa ze inshuro nyinshi kugira ngo zemere zidashidikanya ko yari muzima.+ Zamubonye mu gihe cy’iminsi 40, kandi yazibwiye ibyerekeye Ubwami bw’Imana.+ 4 Igihe yari kumwe na zo yarazitegetse ati: “Ntimuve i Yerusalemu.+ Ahubwo mukomeze mutegereze ibyo Papa wo mu ijuru yasezeranyije,+ ari na byo nababwiye. 5 Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwe nyuma y’iminsi mike muzabatirishwa umwuka wera.”+

6 Nuko igihe intumwa ze zari ziteraniye hamwe ziramubaza ziti: “Mwami, ese muri iki gihe ni bwo ugiye gusubiza Isirayeli ubwami?”+ 7 Arazibwira ati: “Si ibyanyu kumenya ibihe cyangwa iminsi yagenwe. Ibyo ni Papa wo mu ijuru wenyine ubifitiye ubushobozi.*+ 8 Ariko umwuka wera nubazaho muzagira imbaraga,+ kandi muzambera abahamya+ i Yerusalemu,+ i Yudaya n’i Samariya+ mugere no mu turere twa kure cyane tw’isi.”*+ 9 Nuko amaze kuvuga ibyo, ajyanwa mu ijuru intumwa zimureba, maze igicu kiramukingiriza ntizongera kumubona.+ 10 Igihe zari zikiri kureba mu kirere Yesu amaze kugenda, zahise zibona abagabo babiri bambaye imyenda y’umweru+ bahagaze iruhande rwazo. 11 Hanyuma barazibaza bati: “Bagabo b’i Galilaya, kuki muhagaze mureba mu kirere? Yesu wari uri kumwe namwe none akaba ajyanywe mu ijuru, azagaruka nk’uko mumubonye agenda.”

12 Hanyuma zisubira i Yerusalemu+ zivuye ku Musozi w’Imyelayo uri hafi y’i Yerusalemu, hakaba hari urugendo rujya kungana n’ikirometero kimwe.* 13 Zimaze kugerayo zirazamuka zijya mu cyumba cyari hejuru muri etaje* mu nzu babagamo. Izo ntumwa ni Petero, Yohana, Yakobo, Andereya, Filipo, Tomasi, Barutolomayo, Matayo, Yakobo umuhungu wa Alufayo, Simoni w’umunyamwete na Yuda umuhungu wa Yakobo.+ 14 Abo bose bakomezaga gusenga bunze ubumwe, bari kumwe n’abagore bamwe na bamwe,+ hamwe na Mariya mama wa Yesu na barumuna ba Yesu.+

15 Nuko muri iyo minsi Petero arahaguruka, ahagarara hagati y’abavandimwe be (bose hamwe bari nk’abantu 120) maze aravuga ati: 16 “Bavandimwe, byari ngombwa ko ibyanditswe bisohora, ni ukuvuga ibyo Dawidi yavuze mbere y’igihe binyuze ku mwuka wera, yerekeza kuri Yuda+ wayoboye abafashe Yesu.+ 17 Yuda yari intumwa kimwe natwe,+ kandi na we yakoraga uyu murimo. 18 (Uwo muntu yaguze isambu, ayiguze amafaranga yabonye bitewe n’ubugambanyi,+ maze agwa abanje umutwe araturika,* amara ye yose arasohoka.+ 19 Ibyo byamenyekanye mu baturage bose b’i Yerusalemu, bituma uwo murima bawita Akeludama mu rurimi rwabo, bisobanura ngo: “Isambu y’Amaraso.”) 20 Byongeye kandi mu gitabo cya Zaburi handitswe ngo: ‘aho atuye hahinduke amatongo, ntihagire uhaba,’+ kandi ‘inshingano ye y’ubugenzuzi ifatwe n’undi.’+ 21 Ubwo rero ni ngombwa ko hatoranywa umugabo wari mu bo twagendanaga igihe Yesu yari kumwe na twe dukorana umurimo, 22 uhereye igihe yabatirijwe na Yohana+ ukageza igihe yajyaniwe mu ijuru.+ Uwo muntu agomba kuba yariboneye ko Yesu yazutse nk’uko natwe twabyiboneye.”+

23 Nuko bazana abagabo babiri, ari bo Yozefu witwaga Barisaba wahimbwe Yusito na Matiyasi. 24 Barasenga bati: “Yehova, wowe uzi imitima y’abantu bose,+ twereke uwo watoranyije muri aba bagabo babiri, 25 kugira ngo na we ajye akora uyu murimo kandi abe intumwa mu mwanya wa Yuda, kuko Yuda we yatandukiriye.”+ 26 Nuko babakoreraho ubufindo,*+ bufata Matiyasi. Yiyongera ku zindi ntumwa 11.

2 Ku munsi mukuru wa Pentekote,+ abigishwa bose bari bateraniye ahantu hamwe. 2 Mu buryo butunguranye humvikanye urusaku ruvuye mu ijuru rumeze nk’umuyaga mwinshi cyane, maze rwuzura inzu yose bari bicayemo.+ 3 Nuko babona indimi zimeze nk’iz’umuriro, maze zigenda zigabanya, ururimi rujya kuri buri wese muri bo, 4 bose buzuzwa umwuka wera,+ batangira kuvuga izindi ndimi kuko umwuka wera wari wabahaye ubushobozi bwo kuzivuga.+

5 Icyo gihe i Yerusalemu hari Abayahudi batinya Imana bari baturutse mu bihugu byose byo ku isi.+ 6 Nuko urwo rusaku rwumvikanye, abantu benshi bateranira hamwe batangaye cyane, kubera ko buri wese yumvaga abigishwa bavuga ururimi rwe kavukire. 7 Baratangaye maze batangira kwibaza bati: “Harya aba bantu bose bari kuvuga si ab’i Galilaya?+ 8 None se bishoboka bite ko buri wese muri twe yumva bavuga ururimi rwe kavukire? 9 Abapariti, Abamedi,+ Abanyelamu,+ abaturage b’i Mezopotamiya, ab’i Yudaya, ab’i Kapadokiya, ab’i Ponto, abo mu ntara ya Aziya,+ 10 ab’i Furugiya, ab’i Pamfiliya, abo muri Egiputa no mu turere twa Libiya turi hafi n’i Kurene, hamwe n’abaje baturuka i Roma, baba Abayahudi cyangwa ababaye abayoboke b’idini ry’Abayahudi,+ 11 Abakirete n’Abarabu, turi kubumva bavuga ibitangaza by’Imana mu ndimi zacu.” 12 Abo bantu bose bari batangaye kandi bari mu rujijo, bakavugana bati: “Ibi ni ibiki byabaye?” 13 Icyakora abandi barabasekaga, maze bakavuga bati: “Aba bantu basinze.”

14 Ariko Petero arahaguruka ahagararana na za ntumwa 11,+ arangurura ijwi arababwira ati: “Bantu b’i Yudaya namwe baturage b’i Yerusalemu mwese, nimuntege amatwi mwitonze kandi musobanukirwe ibyo ngiye kubabwira. 15 Mu by’ukuri, aba bantu ntibasinze nk’uko mubitekereza, kuko ubu ari saa tatu za mu gitondo.* 16 Ahubwo ibi ni ibyavuzwe binyuze ku muhanuzi Yoweli. Yaravuze ngo: 17 ‘Imana iravuze iti: “mu minsi ya nyuma, nzasuka umwuka wanjye ku bantu b’ingeri zose, kandi abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura. Abasore banyu bazerekwa n’abasaza banyu bazabona iyerekwa binyuze mu nzozi.+ 18 Abagaragu banjye n’abaja banjye nzabasukaho umwuka wanjye muri iyo minsi, kandi bazahanura.+ 19 Nzakorera ibitangaza* ku ijuru nkorere n’ibitangaza ku isi, nkoresheje amaraso, umuriro n’umwotsi. 20 Izuba rizijima n’ukwezi kube umutuku nk’amaraso, mbere y’uko umunsi wa Yehova* ukomeye kandi uhebuje ugera. 21 Umuntu wese utabaza Yehova akoresheje izina rye azakizwa.”’+

22 “Bantu bo muri Isirayeli, nimwumve aya magambo: Nk’uko namwe mubizi Yesu w’i Nazareti, Imana yamuberetse ku mugaragaro binyuze ku mirimo ikomeye, ibitangaza n’ibimenyetso Imana yakoreye hagati muri mwe+ ari we ikoresheje. 23 Uwo muntu mwamufashe biturutse ku bushake bw’Imana no ku bushobozi bwayo bwo kumenya ibintu bitaraba,+ kandi mwamumanitse ku giti mukoresheje abica amategeko, maze muramwica.+ 24 Ariko Imana yaramuzuye+ imukiza urupfu,* kuko bitashobokaga ko rumuherana.+ 25 Dawidi yavuze ibye agira ati: ‘Yehova ahora imbere yanjye iteka. Kubera ari iburyo bwanjye sinzanyeganyezwa. 26 Ni cyo gituma ngira ibyishimo, kandi ngahora nezerewe. Numva mfite ibyiringiro, 27 kuko utazandekera mu Mva,* cyangwa ngo wemere ko indahemuka yawe ibora.+ 28 Wamenyesheje inzira y’ubuzima. Aho uri haba ibyishimo byinshi.’+

29 “Bavandimwe, birakwiriye ko tubabwira dufite ubutwari ibya Dawidi umutware w’umuryango. Yarapfuye maze arashyingurwa+ kandi n’imva ye iracyahari na n’ubu.* 30 Ariko kubera ko yari umuhanuzi kandi akaba yari azi ko Imana yamurahiye ko uzamukomokaho azamusimbura akaba umwami,+ 31 yabonye mbere y’igihe ko Kristo azazuka kandi arabivuga. Yavuze ko atarekewe mu Mva cyangwa ngo umubiri we ubore.+ 32 Uwo Yesu Imana yaramuzuye, kandi ibyo twese twarabyiboneye.+ 33 Ubwo rero, kubera ko Yesu yagiye mu ijuru akicara iburyo bw’Imana+ kandi Papa we akamuha umwuka wera wasezeranyijwe,+ ni na wo aduhaye nk’uko mubireba kandi mubyumva. 34 Ubundi Dawidi ntiyazamutse ngo ajye mu ijuru. Ahubwo we ubwe yarivugiye ati: ‘Yehova yabwiye Umwami wanjye ati: “icara iburyo bwanjye, 35 ugeze igihe nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.”’+ 36 Ubwo rero, Abisirayeli bose bamenye badashidikanya ko uwo Yesu mwishe mumumanitse ku giti,+ Imana yamugize Umwami+ na Kristo.”

37 Abo bantu babyumvise bibakora ku mutima cyane, maze babwira Petero n’izindi ntumwa bati: “Bavandimwe, dukore iki?” 38 Petero arababwira ati: “Nimwihane+ kandi buri wese muri mwe abatizwe+ mu izina rya Yesu Kristo, kugira ngo mubabarirwe ibyaha byanyu+ kandi muzahabwe impano y’umwuka wera, 39 kuko isezerano+ ari iryanyu n’abana banyu, n’ababa kure bose, abo Yehova Imana yacu azahamagara ngo bamusange.”+ 40 Ababwira andi magambo menshi abasobanurira mu buryo bwumvikana neza, akomeza kubatera inkunga ababwira ati: “Mwitandukanye n’abantu babi b’iki gihe kugira ngo mutazarimburwa.”+ 41 Nuko abemeye ibyo yavuze babikuye ku mutima barabatizwa,+ maze kuri uwo munsi abantu bagera ku 3.000 na bo baba abigishwa ba Yesu.+ 42 Nanone bakomezaga gutega amatwi inyigisho z’intumwa, bagateranira hamwe,* bagasangira ibyokurya+ kandi bagasenga.+

43 Nuko intumwa zitangira gukora ibimenyetso n’ibitangaza byinshi kandi ababibonaga bose batinyaga Imana.+ 44 Abizeye bose babaga hamwe bagasangira ibyabo byose, 45 kandi bagurishaga ibyo bari batunze+ n’amasambu yabo, ibivuyemo bakabigabana bose, bakurikije icyo buri muntu yabaga akeneye.+ 46 Buri munsi, bateraniraga hamwe mu rusengero bunze ubumwe, bagasangirira ibyokurya mu ngo zabo bishimye cyane kandi ibyo bakoraga byose, babikoraga bafite imitima itaryarya. 47 Basingizaga Imana kandi bagashimwa n’abantu bose. Ubwo kandi ni na ko buri munsi Yehova yakomezaga kubongerera abakizwa.+

3 Igihe kimwe Petero na Yohana bagiye mu rusengero ku isaha yo gusenga, hakaba hari saa cyenda z’amanywa.* 2 Hari umugabo wari waramugaye kuva akivuka. Buri munsi baramuhekaga bakamushyira hafi y’irembo ry’urusengero ryitwaga Ryiza, kugira ngo asabirize abinjiraga mu rusengero. 3 Abonye Petero na Yohana bagiye kwinjira mu rusengero, arabasaba ngo bagire icyo bamuha. 4 Ariko Petero, ari kumwe na Yohana, aramureba maze aramubwira ati: “Twitegereze.” 5 Nuko arabitegereza yiteze ko hari icyo bagiye kumuha. 6 Petero aramubwira ati: “Ifeza na zahabu nta byo mfite, ariko ngiye kuguha icyo mfite. Mu izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, haguruka ugende!”+ 7 Hanyuma amufata ukuboko kw’iburyo aramuhagurutsa.+ Muri uwo mwanya ibirenge bye n’amaguru birakomera.+ 8 Nuko arasimbuka+ atangira kugenda, maze yinjirana na bo mu rusengero, agenda asimbuka kandi asingiza Imana. 9 Igihe uwo muntu yagendaga asingiza Imana, abantu bose baramubonye. 10 Nuko bamenya ko ari wa wundi wajyaga yicara ku Irembo Ryiza ry’urusengero asabiriza,+ maze baratangara cyane, barumirwa bitewe n’ibyari byamubayeho.

11 Mu gihe uwo muntu yari agifashe Petero na Yohana adashaka kubarekura, abantu bose birutse bajya aho bari bari ku Ibaraza rya Salomo,+ batangaye cyane kandi bumiwe. 12 Petero abibonye abwira abo bantu ati: “Bantu bo muri Isirayeli, kuki ibi bibatangaje? Kuki muduhanze amaso nk’aho imbaraga zacu bwite cyangwa kuba dukorera Imana n’umutima wacu wose, ari byo bitumye tumukiza akagenda? 13 Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo,+ ari yo Mana ya ba sogokuruza, yahaye icyubahiro Umugaragu wayo+ Yesu,+ uwo mwebwe mwatanze+ mukamwihakanira imbere ya Pilato nubwo yari yiyemeje kumurekura. 14 Mwihakanye uwo muntu wera kandi w’umukiranutsi, ahubwo mwisabira guhabwa umuntu w’umwicanyi.+ 15 Mwishe Umuyobozi washyizweho utanga ubuzima.+ Ariko Imana yaramuzuye, kandi ibyo natwe turabihamya.+ 16 Ubwo rero, izina rye no kuba tumwizera, ni byo bitumye uyu muntu mureba kandi muzi akomera. Uko kwizera dufite, ni ko gutumye uyu muntu akira rwose mwese mubireba. 17 None rero bavandimwe, nzi ko ibyo mwakoze mwabitewe n’ubujiji,+ kandi uko ni na ko byagenze ku bayobozi banyu.+ 18 Icyakora, ibyo byatumye ibyo Imana yari yaravuze mbere y’igihe binyuze ku bahanuzi bose biba. Yari yaravuze ko Kristo yari kuzababazwa.+

19 “Nuko rero mwihane+ maze mugarukire Imana,+ kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe,+ Yehova* atume mwongera kugira imbaraga, 20 bityo aboherereze Kristo, ari we Yesu washyizweho ngo abafashe. 21 Uwo agomba kuguma mu ijuru kugeza igihe Imana izasubiriza mu buryo ibintu byose yavuze binyuze ku bahanuzi bayo bera ba kera. 22 Mose na we yaravuze ati: ‘Yehova Imana yanyu azabaha umuhanuzi umeze nkanjye+ amukuye mu bavandimwe banyu. Muzumvire ibyo azababwira byose.+ 23 Nuko rero, umuntu wese utazumvira uwo Muhanuzi, azarimburwa rwose akurwe mu bantu.’+ 24 Abahanuzi bose, uhereye kuri Samweli n’abakurikiyeho, ni ukuvuga abahanuye bose, na bo batangaje iby’iyi minsi badaciye ku ruhande.+ 25 Muri abana b’abahanuzi, mukaba n’abana b’isezerano Imana yasezeranye na ba sogokuruza banyu,+ igihe yabwiraga Aburahamu iti: ‘urubyaro rwawe ruzatuma abatuye isi babona umugisha.’+ 26 Imana imaze kuzura Umugaragu wayo, ni mwe mbere na mbere yamwoherereje+ kugira ngo ibahe umugisha, kandi ifashe buri wese kureka ibikorwa bye bibi.”

4 Igihe Petero na Yohana bari bakivugana n’abantu, abakuru b’abatambyi, umutware w’abarinzi b’urusengero n’Abasadukayo+ babasanze aho bari bari. 2 Bari barakajwe n’uko intumwa zigishaga abantu kandi zigatangaza zidaciye ku ruhande ko Yesu yazutse.+ 3 Nuko barazifata barazifunga+ kugeza mu gitondo kuko icyo gihe bwari bwije. 4 Ariko benshi mu bari bateze amatwi ibyo bari bavuze barizera, maze umubare w’abagabo bizeye uba nk’ibihumbi bitanu.+

5 Ku munsi ukurikiyeho, abatware, abayobozi b’Abayahudi n’abanditsi bateranira i Yerusalemu, 6 bari kumwe n’umutambyi mukuru Ana,+ Kayafa,+ Yohana, Alegizanderi na bene wabo b’umukuru w’abatambyi bose. 7 Nuko bahagarika Petero na Yohana hagati yabo barababaza bati: “Ni nde wabahaye ubushobozi bwo gukora ibi bintu?” 8 Hanyuma Petero yuzura umwuka wera+ arababwira ati:

“Bayobozi, 9 niba muri kuduhata ibibazo bitewe n’igikorwa cyiza twakoreye umuntu wari urwaye,+ kandi mukaba mushaka kumenya uwatumye akira, 10 nimumenye mwese, ndetse n’Abisirayeli babimenye, ko Yesu Kristo w’i Nazareti,+ uwo mwishe mumumanitse ku giti+ ariko Imana ikamuzura,+ ari we utumye uyu muntu ahagarara hano imbere yanyu ari muzima. 11 Uwo ni we ‘buye mwebwe abubatsi mwabonye ko ritagira umumaro, ariko ryabaye irikomeza inguni.’*+ 12 Byongeye kandi, nta wundi muntu ushobora gukiza abantu, kuko nta rindi zina+ abantu bahawe bagomba gukirizwamo.”+

13 Babonye ukuntu Petero na Yohana bavugaga badatinya, bakanamenya ko ari abantu basanzwe+ kandi batize* baratangara. Nuko bamenya ko babanaga na Yesu.+ 14 Ariko kubera ko barebaga wa muntu wari wakize ahagaze imbere yabo,+ babura icyo barenzaho.+ 15 Babategeka gusohoka mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, maze bungurana ibitekerezo. 16 Barabazanya bati: “Aba bantu turabagenza dute?+ Mu by’ukuri bakoze igitangaza kandi abaturage b’i Yerusalemu bose bakibonye.+ Natwe ntidushobora kugihakana. 17 Ariko kugira ngo bidakomeza gukwira hose mu bantu, nimureke tubatere ubwoba, tubabwire ko batazongera kugira uwo bavugana na we ngo bagire icyo bamubwira ku byerekeye Yesu.”+

18 Nuko barabahamagara, babategeka kutazongera kugira icyo bavuga cyangwa icyo bigishiriza ahantu aho ari ho hose ku byerekeye Yesu. 19 Ariko Petero na Yohana barabasubiza bati: “Niba mwumva ko kubumvira aho kumvira Imana ari byo bikwiriye, ibyo birabareba. 20 Ariko twe ntidushobora kureka kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise.”+ 21 Hanyuma bamaze kongera kubatera ubwoba barabarekura, kuko nta cyo bari babonye bashingiraho babahana,+ kandi batinyaga abantu, kubera ko bose basingizaga Imana bitewe n’ibyari byabaye. 22 Umuntu wari wakorewe icyo gitangaza agakira yari afite imyaka irenga 40.

23 Bamaze kurekurwa basanga abandi bigishwa, bababwira ibyo abakuru b’abatambyi n’abandi bayobozi bari bababwiye. 24 Babyumvise barangurura ijwi basengera hamwe, babwira Imana bati:

“Mwami w’Ikirenga, ni wowe waremye ijuru, isi, inyanja n’ibirimo byose.+ 25 Nanone ni wowe wavuze ubinyujije kuri sogokuruza Dawidi+ wari umugaragu wawe. Wakoresheje umwuka wera maze uravuga uti: 26 ‘ni iki gitumye ibihugu bivurungana kandi se ni iki gitumye abantu batekereza ibitagira umumaro? Abami b’isi bariteguye n’abategetsi bishyize hamwe kugira ngo barwanye Yehova* n’uwo yatoranyije.’*+ 27 Ibyo byabaye igihe Herode na Ponsiyo Pilato+ hamwe n’abanyamahanga n’abantu bo muri Isirayeli, bose bateraniraga hamwe muri uyu mujyi kugira ngo barwanye umugaragu wawe Yesu, uwo watoranyije.+ 28 Bahuriye hamwe kugira ngo bakore ibyo wari warahanuye. Ibyo bintu byabayeho bitewe n’uko ufite imbaraga kandi bikaba bihuje n’uko ushaka.+ 29 None rero Yehova, reba iterabwoba ryabo maze ufashe abagaragu bawe gukomeza kuvuga ijambo ryawe bafite ubutwari, 30 ari na ko ukoresha imbaraga zawe kugira ngo ukize abantu indwara, kandi ibimenyetso n’ibitangaza bikorwe+ mu izina ry’umugaragu wawe watoranyije ari we Yesu.”+

31 Hanyuma bamaze gusenga binginga, ahantu bari bateraniye haba umutingito, maze bose bahabwa umwuka wera mwinshi,+ bavuga ijambo ry’Imana badatinya.+

32 Nanone kandi, abantu benshi bari barizeye bari bunze ubumwe. Nta n’umwe wavugaga ko ibyo atunze ari ibye, ahubwo basangiraga ibyo bari bafite byose.+ 33 Nanone, intumwa zakomezaga guhamya ko Umwami Yesu yazutse,+ zikabikorana umwete kandi Imana yakomezaga kuziha imigisha myinshi. 34 Mu by’ukuri nta n’umwe muri bo wagiraga icyo abura,+ kuko ababaga bafite imirima cyangwa amazu bose babigurishaga, maze bakazana amafaranga avuye mu byagurishijwe 35 bakayaha intumwa.+ Hanyuma bakagira icyo baha buri wese bakurikije ibyo yabaga akeneye.+ 36 Nuko Yozefu, uwo intumwa zari zarahimbye Barinaba,+ (risobanura ngo: “Umwana wo guhumuriza”) akaba yari Umulewi wari waravukiye muri Shipure, 37 na we yari afite isambu arayigurisha, maze amafaranga arayazana ayaha intumwa.+

5 Hari umugabo witwaga Ananiya, umugore we akitwa Safira, bagurishije isambu yabo. 2 Ariko Ananiya agumana mu ibanga igice kimwe cy’amafaranga, andi asigaye arayajyana ayaha intumwa+ kandi umugore we na we yari abizi. 3 Petero aravuga ati: “Ananiya, kuki wemeye ko Satani agushuka ukabeshya+ umwuka wera,+ ukagumana mu ibanga igice cy’amafaranga wagurishije isambu yawe? 4 Ese mbere y’uko uyigurisha ntiyari iyawe? None se umaze no kuyigurisha amafaranga yayo ntiyakomeje kuba ayawe kandi ntiwari wemerewe kuyakoresha icyo ushaka? Kuki wiyemeje mu mutima wawe gukora ikintu nk’icyo? Si abantu wabeshye, ahubwo ni Imana.” 5 Ananiya yumvise ayo magambo yitura hasi, arapfa. Nuko ababyumvise bose bagira ubwoba bwinshi. 6 Hanyuma abasore baraza bamuzingira mu bitambaro, baramusohora bajya kumushyingura.

7 Hashize nk’amasaha atatu, umugore we arinjira atazi ibyabaye. 8 Petero aramubaza ati: “Mbwira, ese aya mafaranga ni yo mwagurishije isambu yanyu?” Aravuga ati: “Yego, ni ayo rwose.” 9 Nuko Petero aramubwira ati: “Kuki mwembi mwiyemeje kugerageza umwuka wera wa Yehova?* Dore abashyinguye umugabo wawe bageze ku muryango, kandi nawe barakujyana.” 10 Ako kanya yitura hasi imbere ya Petero, arapfa. Ba basore binjiye basanga yapfuye, maze baramujyana bamushyingura iruhande rw’umugabo we. 11 Nuko abagize itorero bose n’abumvise ibyo bintu bose bagira ubwoba bwinshi.

12 Byongeye kandi, intumwa zakomeje gukora ibimenyetso n’ibitangaza byinshi,+ kandi zose zateraniraga ku Ibaraza rya Salomo.+ 13 Mu by’ukuri nubwo abandi bantu batagiraga ubutwari bwo kwifatanya na zo, muri rusange abantu bazivugaga neza. 14 Nanone abagabo n’abagore benshi+ bakomezaga kwizera Umwami bakaba abigishwa. 15 Ndetse bazanaga abarwayi bakabarambika mu nzira inyuramo abantu benshi bari ku turiri duto no mu ngobyi, kugira ngo Petero nahanyura, nibura igicucu cye kigere kuri bamwe muri bo.+ 16 Nanone, abantu benshi bo mu mijyi ikikije Yerusalemu bakomezaga kuza, bazanye abantu barwaye n’abatewe n’abadayimoni, kandi bose bagakira.

17 Ariko umutambyi mukuru n’abari kumwe na we bose, n’abayoboke b’agatsiko k’idini ry’Abasadukayo baza bafite ishyari ryinshi. 18 Nuko bafata intumwa bazishyira muri gereza.+ 19 Ariko mu ijoro umumarayika wa Yehova akingura inzugi z’iyo gereza,+ asohora intumwa maze arazibwira ati: 20 “Nimugende muhagarare mu rusengero, mukomeze kubwira abantu ubutumwa bwiza buhesha ubuzima.” 21 Zibyumvise zinjira mu rusengero mu gitondo cya kare, zitangira kwigisha.

Nuko umutambyi mukuru n’abari kumwe na we baraza, bateranya Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi n’abakuru b’Abisirayeli, hanyuma batuma abantu muri gereza ngo bazane intumwa. 22 Ariko abarinzi b’urusengero bagezeyo ntibazisanga muri gereza. Nuko baragaruka bavuga uko byagenze. 23 Baravuga bati: “Dusanze gereza ifunze, hari umutekano n’abarinzi bahagaze ku rugi, ariko dukinguye ntitwagira n’umwe dusangamo.” 24 Umuyobozi w’abarinzi b’urusengero n’abakuru b’abatambyi bumvise ayo magambo barashoberwa, bibaza uko biri buze kugenda. 25 Ariko haza umuntu arababwira ati: “Dore ba bagabo mwari mwashyize muri gereza bahagaze mu rusengero kandi bari kwigisha abantu.” 26 Hanyuma umuyobozi w’abarinzi b’urusengero ajyana n’abarinzi maze barabazana, ariko birinda kubagirira nabi kuko batinyaga ko abantu babatera amabuye.+

27 Nuko barabazana babahagarika mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi. Hanyuma umutambyi mukuru abahata ibibazo, 28 aravuga ati: “Twabategetse ko mudakomeza kwigisha muri iryo zina,+ nyamara dore mwujuje i Yerusalemu inyigisho zanyu, kandi mwiyemeje kudushinja urupfu rw’uwo muntu.”+ 29 Petero n’izindi ntumwa barasubiza bati: “Tugomba kumvira Imana aho kumvira abantu.+ 30 Imana ya ba sogokuruza yazuye Yesu uwo mwishe mumumanitse ku giti.+ 31 Uwo nguwo Imana yamuhesheje icyubahiro, imushyira iburyo bwayo+ imugira Umuyobozi Mukuru+ n’Umukiza,+ kugira ngo Abisirayeli bihane maze bababarirwe ibyaha byabo.+ 32 Natwe ubwacu turabihamya,+ dufatanyije n’umwuka wera,+ uwo Imana yahaye abayumvira kandi bakemera ko ari yo mutegetsi wabo.”

33 Babyumvise, bagira umujinya mwinshi cyane, bashaka kubica. 34 Ariko umugabo w’Umufarisayo witwaga Gamaliyeli,+ wigishaga Amategeko kandi abantu bose bakaba baramwubahaga, ahaguruka mu Rukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, ategeka ko basohora abo bantu akanya gato. 35 Nuko arababwira ati: “Bagabo bo muri Isirayeli, mwitondere ibyo mushaka gukorera aba bantu. 36 Reka mbahe urugero. Mu minsi ishize, Teyuda yarigometse avuga ko ari umuntu ukomeye, maze abantu bagera nko kuri 400 bifatanya n’itsinda rye. Ariko yarishwe hanyuma abamwumviraga bose baratatana, ibyo bateganyaga gukora byose biburizwamo. 37 Nyuma ye mu gihe cy’ibarura haje Yuda w’Umunyagalilaya, yigarurira abantu baramukurikira. Nyamara uwo muntu yaje gupfa, abari barifatanyije na we bose baratatana. 38 None rero, nkurikije uko ibintu bimeze ubu, ndabasaba kutivanga mu by’aba bantu, ahubwo mubareke. Kuko niba uyu murimo ari uw’abantu, nta cyo uzageraho. 39 Ariko niba ushyigikiwe n’Imana, ntimuzashobora kuwuhagarika.+ Naho ubundi mushobora kuzasanga mu by’ukuri murwanya Imana!”+ 40 Avuze atyo baramwumvira, nuko bahamagaza intumwa barazikubita,+ barangije bazitegeka kutongera kwigisha ibyerekeye Yesu, maze barazireka ziragenda.

41 Nuko ziva imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi zishimye,+ kuko zabonaga ko zikwiriye gusuzugurwa bazihora izina rya Yesu. 42 Buri munsi zakomezaga kwigisha no gutangaza ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo Yesu,+ haba mu rusengero no ku nzu n’inzu.+

6 Nuko muri iyo minsi, mu gihe abigishwa bakomezaga kwiyongera, Abayahudi bavugaga Ikigiriki, batangira kwitotombera Abayahudi bavugaga Igiheburayo, kuko abapfakazi babo birengagizwaga mu gihe cyo kugabana ibyokurya bya buri munsi.+ 2 Nuko za ntumwa 12 zihamagara abigishwa bose, zirababwira ziti: “Ntibikwiriye* ko tureka kwigisha ijambo ry’Imana ngo tujye kugabanya abantu ibyokurya.+ 3 None rero bavandimwe, nimwitoranyemo abagabo barindwi bavugwa neza,+ bafite umwuka wera mwinshi n’ubwenge,+ kugira ngo tubashinge uwo murimo w’ingenzi.+ 4 Naho twebwe tuzakomeza gusenga Imana twinginga kandi twigishe ijambo ryayo.” 5 Nuko ibyo bavuze bishimisha bose, maze batoranya Sitefano, wari ufite ukwizera gukomeye n’umwuka wera, batoranya na Filipo,+ Porokori, Nikanori, Timoni, Parumena na Nikola wo muri Antiyokiya wari waraje mu idini ry’Abayahudi. 6 Babashyira imbere y’intumwa, maze zimaze gusenga zibarambikaho ibiganza kugira ngo zibahe iyo nshingano.+

7 Nuko ijambo ry’Imana rikomeza gukwira hose,+ kandi abigishwa bakomeza kwiyongera cyane+ muri Yerusalemu, ndetse n’abatambyi benshi barizera.+

8 Icyo gihe Imana yari yarahaye Sitefano umugisha n’imbaraga zayo, kandi yakoraga ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye. 9 Hanyuma haza abantu bo mu isinagogi* yitwa iy’Ababohowe, haza n’Abanyakurene, Abanyalegizandiriya, ab’i Kilikiya no muri Aziya, batangira kujya impaka na Sitefano. 10 Icyakora ntibashoboye kumutsinda kuko yari afite ubwenge kandi akavuga ayobowe n’umwuka wera.+ 11 Hanyuma bashuka abantu rwihishwa ngo bazavuge bati: “Twumvise avuga amagambo yo gutuka Mose n’Imana.” 12 Nuko batuma abaturage, abayobozi b’Abayahudi n’abanditsi bivumbagatanya, bamwirohaho mu buryo butunguranye, bamujyana ku ngufu, bamushyikiriza Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi. 13 Bazana abatangabuhamya bo kumushinja ibinyoma, baravuga bati: “Uyu mugabo ahora atuka aha hantu hera kandi arwanya Amategeko. 14 Urugero, twumvise avuga ko Yesu w’i Nazareti azasenya aha hantu kandi agahindura Amategeko Mose yadusigiye.”

15 Nuko abari bicaye mu Rukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi bose bamwitegereje, babona mu maso he hameze nko mu maso h’umumarayika.

7 Nuko umutambyi mukuru arabaza ati: “Ese ibyo bintu ni ukuri koko?” 2 Sitefano arasubiza ati: “Bavandimwe, ba nyakubahwa, nimwumve. Imana ikomeye yabonekeye sogokuruza Aburahamu igihe yari muri Mezopotamiya, mbere y’uko ajya gutura i Harani,+ 3 iramubwira iti: ‘va mu gihugu cyawe no muri bene wanyu, ujye mu gihugu nzakwereka.’+ 4 Nuko ava mu gihugu cy’Abakaludaya, ajya gutura i Harani. Igihe yari muri icyo gihugu, papa we yarapfuye,+ maze Imana imutegeka kwimuka akaza gutura muri iki gihugu ari na cyo namwe mutuyemo ubu.+ 5 Icyakora ntiyamuhaye umurage* uwo ari wo wose, habe n’aho gukandagiza ikirenge. Ahubwo yamusezeranyije ko yari kuzamuha iki gihugu, hanyuma ikagiha n’abazamukomokaho,+ nubwo icyo gihe yari ataragira umwana. 6 Nanone kandi, Imana yavuze ko abari kuzamukomokaho bari kuzajya kuba mu gihugu kitari icyabo, kandi ko abo muri icyo gihugu bari kuzabakoresha imirimo ivunanye cyane, bakabababaza* mu gihe cy’imyaka 400.+ 7 Imana yaravuze iti: ‘icyo gihugu kizabagira abacakara, nzagicira urubanza,+ kandi nyuma y’ibyo bazavayo maze bankorere umurimo wera aha hantu.’+

8 “Nanone yamuhaye isezerano ryo gukebwa.*+ Nuko abyara Isaka+ maze amukeba ku munsi wa munani,+ hanyuma Isaka abyara Yakobo, Yakobo abyara abatware b’imiryango 12. 9 Nuko abo batware b’imiryango bagirira Yozefu ishyari,+ bamugurisha muri Egiputa.+ Ariko Imana yari kumwe na we,+ 10 kandi yaramukijije mu bibazo byose yahuye na byo, imuha ubwenge kandi ituma Farawo umwami wa Egiputa amukunda. Nuko amushyiraho ngo ajye agenzura ibyo muri Egiputa byose n’ibyo mu rugo rwe byose.+ 11 Ariko inzara itera muri Egiputa hose n’i Kanani, ndetse iba nyinshi cyane, ku buryo ba sogokuruza babuze ibyokurya.+ 12 Nuko Yakobo yumva ko muri Egiputa hariyo ibyokurya,* maze yohereza abahungu be ku nshuro ya mbere.+ 13 Ku nshuro ya kabiri, Yozefu yabwiye abavandimwe be uwo ari we, maze Farawo amenya abo mu muryango wa Yozefu.+ 14 Nuko Yozefu atumaho papa we Yakobo na bene wabo bose ngo bave i Kanani.+ Bose hamwe bari abantu 75.+ 15 Yakobo aramanuka ajya muri Egiputa.+ Nyuma yaho yaje gupfa,+ n’abahungu be barapfa.+ 16 Amagufwa yabo yajyanywe i Shekemu bayashyingura mu mva Aburahamu yari yaraguze n’abahungu ba Hamori, i Shekemu.+

17 “Igihe Imana yari hafi gusohoza isezerano yagiranye na Aburahamu, abantu bariyongereye cyane baba benshi muri Egiputa. 18 Nyuma yaho Egiputa yatangiye gutegekwa n’undi mwami utari uzi Yozefu.+ 19 Uwo mwami yakoresheje amayeri kugira ngo arwanye ba sogokuruza, kandi arenganya ababyeyi abahatira guta impinja zabo kugira ngo zitabaho.+ 20 Muri icyo gihe ni bwo Mose yavutse, kandi Imana yabonaga ko ari mwiza. Nuko amara amezi atatu arererwa mu nzu ya papa we.+ 21 Ariko bamaze kumuta,+ umukobwa wa Farawo aramufata aramujyana, amurera nk’umwana we bwite.+ 22 Nuko Mose yigishwa ubwenge bwose bw’Abanyegiputa. Mu by’ukuri, yagaragazaga imbaraga mu byo yakoraga no mu byo yavugaga.+

23 “Amaze kugira imyaka 40, yagize igitekerezo* cyo kujya kureba* uko abavandimwe be b’Abisirayeli bamerewe.+ 24 Nuko abonye umuntu warenganywaga, aramutabara maze yica Umunyegiputa, kugira ngo arengere uwo wagirirwaga nabi. 25 Yatekerezaga ko abavandimwe be bari gusobanukirwa ko Imana yari igiye kumukoresha maze akabakiza, ariko ntibabisobanukirwa. 26 Ku munsi ukurikiyeho, yabonye Abisirayeli babiri barwana agerageza kubafasha ngo biyunge arababwira ati: ‘mwa bagabo mwe, muri abavandimwe. Kuki mugirirana nabi?’ 27 Ariko uwarenganyaga mugenzi we aramusunika aramubwira ati: ‘ni nde wagushyizeho ngo utubere umuyobozi n’umucamanza? 28 Ese urashaka kunyica nk’uko wishe wa Munyegiputa?’ 29 Mose abyumvise arahunga, ajya gutura mu gihugu cy’Abamidiyani, abyarirayo abahungu babiri.+

30 “Nuko imyaka 40 ishize, umumarayika amubonekera mu butayu bwo hafi y’Umusozi wa Sinayi, mu gihuru cy’amahwa cyaka cyane.+ 31 Mose abibonye biramutangaza cyane. Ariko ahegereye ngo arebe ibyo ari byo, yumva ijwi rya Yehova* rigira riti: 32 ‘ndi Imana ya ba sogokuruza banyu, Imana ya Aburahamu, Isaka na Yakobo.’+ Nuko Mose agira ubwoba bwinshi aratitira, ntiyatinyuka gukomeza ngo arebe ibyo ari byo. 33 Yehova aramubwira ati: ‘kuramo inkweto kuko aho hantu uhagaze ari ahera. 34 Nabonye rwose ukuntu abantu banjye bari muri Egiputa barengana. Numvise ukuntu bataka+ kandi ngiye kubakiza.* None rero, ngiye kugutuma muri Egiputa.’ 35 Mose bari baramwanze bavuga bati: ‘ni nde wagushyizeho ngo utubere umuyobozi n’umucamanza?’+ Ariko ni we Imana+ yatumye ngo abe umuyobozi n’umutabazi, ikoresheje umumarayika wamubonekeye mu gihuru cy’amahwa. 36 Uwo mugabo ni we wabakuyeyo,+ amaze gukorera ibitangaza n’ibimenyetso muri Egiputa,+ mu Nyanja Itukura+ no mu butayu, mu gihe cy’imyaka 40.+

37 “Uwo Mose ni we wabwiye Abisirayeli ati: ‘Imana izabaha umuhanuzi umeze nkanjye imukuye mu bavandimwe banyu.’+ 38 Uwo ni we wabanaga n’Abisirayeli mu butayu, ari kumwe n’umumarayika+ wavuganiye na we+ ku Musozi wa Sinayi hamwe na ba sogokuruza, kandi yahawe ubutumwa bw’Imana bufite imbaraga kugira ngo abutugezeho.+ 39 Ba sogokuruza banze kumwumvira, ahubwo bavuga ko batamushaka.+ Ni nkaho bisubiriye muri Egiputa mu mitima yabo.+ 40 Babwiye Aroni bati: ‘dukorere imana zo kutuyobora, kuko tutazi uko byagendekeye Mose wadukuye mu gihugu cya Egiputa.’+ 41 Nuko muri iyo minsi bakora ikigirwamana cy’ikimasa, maze bagitambira igitambo kandi batangira kwishimira icyo kigirwamana bakoze.+ 42 Hanyuma Imana irahindukira irabareka, basenga ibintu byose byo mu kirere,*+ nk’uko byanditswe mu gitabo cy’abahanuzi ngo: ‘mwa Bisirayeli mwe, si njye mwabagiye amatungo ngo munture n’ibitambo mu gihe cy’imyaka 40 mwamaze mu butayu. 43 Ahubwo mwagendanaga ihema ry’igishushanyo+ cy’imana yitwa Moloki* n’igishushanyo cy’inyenyeri y’imana yitwa Refani, mukaba mwarabikoze kugira ngo mubisenge. Ni yo mpamvu nzabavana aho mutuye nkabarenza i Babuloni.’+

44 “Igihe ba sogokuruza bari mu butayu bari bafite ihema ryagaragazaga ko Imana iri kumwe na bo. Imana ni yo yari yarahaye Mose amabwiriza yo kuryubaka. Yari kuryubaka akurikije ibyo yari yabonye.+ 45 Nyuma yaho abana babo bararihawe, maze na bo barizana bari kumwe na Yosuwa, baryinjirana mu gihugu bari bamaze kwigarurira,+ kuko Imana yari imaze kwirukana+ abari bagituyemo. Aho ni ho ryagumye kugeza mu gihe cya Dawidi. 46 Imana yishimiye Dawidi, kandi Dawidi yashakaga kubakira Imana ya Yakobo.+ 47 Ariko Salomo ni we wayubakiye inzu.+ 48 Icyakora, Isumbabyose ntitura mu mazu yubatswe n’amaboko,+ nk’uko byavuzwe n’umuhanuzi ngo: 49 ‘Yehova aravuze ati: “ijuru ni intebe yanjye y’Ubwami,+ naho isi ikaba aho nkandagiza ibirenge.+ None se muzanyubakira inzu imeze ite? Cyangwa ahantu naruhukira ni he? 50 Ese ukuboko kwanjye si ko kwaremye ibyo byose?”’+

51 “Mwa bantu mwe mutumva! Mufunga amatwi kandi mukanga guhindura imitekerereze yanyu. Buri gihe murwanya umwuka wera. Ibyo ba sogokuruza banyu bakoze, namwe ni byo mukora.+ 52 Ni uwuhe muhanuzi ba sogokuruza banyu batatoteje?+ Mu by’ukuri, bishe ababatangarije mbere y’igihe ibyo kuza kwa wa mukiranutsi,+ uwo ubu mwagambaniye mukamwica.+ 53 Mwahawe Amategeko yatanzwe n’abamarayika,+ ariko ntimwayakurikije.”

54 Nuko babyumvise bagira umujinya mwinshi, maze batangira guhekenya amenyo. 55 Ariko Sitefano yuzura umwuka wera, areba mu ijuru maze abona ubwiza bw’Imana burabagirana, abona na Yesu ahagaze iburyo bw’Imana.+ 56 Aravuga ati: “Dore mbonye ijuru rikingutse n’Umwana w’umuntu+ ahagaze iburyo bw’Imana.”+ 57 Babyumvise barasakuza cyane, bipfuka amatwi, maze bose bamwiroheraho icyarimwe. 58 Bamaze kumujugunya hanze y’umujyi, bamutera amabuye.+ Abamushinje+ bashyira imyitero yabo imbere y’umusore witwaga Sawuli.+ 59 Igihe bateraga Sitefano amabuye, yaratakambye maze aravuga ati: “Mwami Yesu, nguhaye ubuzima bwanjye.” 60 Hanyuma arapfukama arangurura ijwi aravuga ati: “Yehova, iki cyaha ntukibabareho.”+ Amaze kuvuga atyo, arapfa.

8 Sawuli na we ashyigikira ko Sitefano yicwa.+

Kuva uwo munsi hatangira ibitotezo bikomeye byibasira itorero ry’i Yerusalemu. Abigishwa bose, uretse intumwa, batatanira mu turere tw’i Yudaya n’i Samariya.+ 2 Ariko abantu bubaha Imana bajyana Sitefano baramushyingura kandi baramuririra cyane. 3 Nuko Sawuli atangira kugirira nabi abagize itorero, akinjira mu mazu ku ngufu, ava muri imwe ajya mu yindi, agatwara abagabo n’abagore akabatanga ngo babafunge.+

4 Icyakora, aho abo bigishwa bari baratatanye banyuraga hose, bagendaga batangaza ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana.+ 5 Filipo we yagiye mu mujyi wa Samariya,*+ atangira kubabwiriza ibya Kristo. 6 Abantu bose bategaga amatwi bitonze ibyo Filipo yavugaga, kandi bakitegereza ibitangaza yakoraga. 7 Hari benshi bari bafite imyuka mibi, kandi iyo myuka yarasakuzaga cyane maze ikabavamo.+ Byongeye kandi, abantu benshi bari bararemaye n’abari baramugaye barakize. 8 Nuko abatuye muri uwo mujyi bagira ibyishimo byinshi cyane.

9 Muri uwo mujyi harimo umugabo witwaga Simoni. Yari asanzwe akora ibikorwa by’ubumaji, abatuye i Samariya bagatangara. Yavugaga ko ari umuntu ukomeye. 10 Abantu bose uhereye ku boroheje ukagera ku bakomeye, bamutegaga amatwi bitonze bakavuga bati: “Imbaraga zikomeye z’Imana zikorera muri uyu muntu.” 11 Ibyo byatumaga bamutega amatwi bitonze, kubera ko yari amaze igihe kirekire akora ibikorwa by’ubumaji, bikabatangaza cyane. 12 Ariko igihe Filipo yatangazaga ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana+ n’ubwerekeye Yesu Kristo, abagabo n’abagore baramwizeye maze barabatizwa.+ 13 Simoni na we yarizeye. Amaze kubatizwa yahoranaga na Filipo.+ Simoni yatangazwaga cyane no kubona ibimenyetso n’ibitangaza bikomeye Filipo yakoraga.

14 Nuko intumwa zari i Yerusalemu zumvise ko ab’i Samariya bemeye ijambo ry’Imana,+ zibatumaho Petero na Yohana. 15 Baramanuka bajya i Samariya, maze basenga babasabira ngo bahabwe umwuka wera,+ 16 kuko nta n’umwe muri bo wari warawuhawe, ahubwo bari barabatijwe mu izina ry’Umwami Yesu gusa.+ 17 Nuko babarambikaho ibiganza,+ maze bahabwa umwuka wera.

18 Simoni abonye ko abo intumwa zarambikagaho ibiganza bahabwaga umwuka wera, aziha amafaranga, 19 arazibwira ati: “Nanjye nimumpe ubwo bubasha kugira ngo uwo nzajya ndambikaho ibiganza ajye ahabwa umwuka wera.” 20 Ariko Petero aramubwira ati: “Pfana n’ayo mafaranga yawe, kuko wibwiye ko ushobora kubona impano y’Imana uyiguze amafaranga.+ 21 Nta ruhare urwo ari rwo rwose ufite muri ibi, kuko Imana yabonye ko uri indyarya. 22 Nuko rero, wihane ureke iyo mitekerereze mibi, kandi winginge Yehova* kugira ngo nibishoboka akubabarire imigambi mibi yo mu mutima wawe, 23 kuko umeze nk’uburozi busharira* kandi wabaswe n’ibibi.” 24 Simoni arabasubiza ati: “Noneho nimunyingingire Yehova kugira ngo hatagira ikintu na kimwe mu byo muvuze kimbaho.”

25 Nuko bamaze kubwiriza no kuvuga ijambo rya Yehova mu buryo bwumvikana neza, basubira i Yerusalemu, bagenda batangaza ubutumwa bwiza mu midugudu myinshi y’Abasamariya.+

26 Icyakora umumarayika wa Yehova+ avugana na Filipo, aramubwira ati: “Haguruka ujye mu majyepfo, mu nzira imanuka iva i Yerusalemu ijya i Gaza.” (Iyo ni inzira yo mu butayu.) 27 Nuko arahaguruka aragenda, maze abona Umunyetiyopiya wari umukozi w’ibwami,* akaba yarakoreraga umwamikazi* wa Etiyopiya kandi akaba ari na we wagenzuraga ubutunzi bwe bwose. Uwo mugabo yari yaragiye i Yerusalemu gusenga.+ 28 Icyo gihe yari asubiye iwe yicaye mu igare rye, ari gusoma mu ijwi riranguruye ubuhanuzi bwa Yesaya. 29 Nuko Imana ibwira Filipo binyuze ku mwuka wera iti: “Egera ririya gare maze ugendane na ryo.” 30 Nuko Filipo ariruka agera iruhande rw’iryo gare, yumva uwo mugabo asoma ubuhanuzi bwa Yesaya mu ijwi riranguruye. Nuko aramubaza ati: “Ese ibyo usoma urabisobanukiwe koko?” 31 Na we aramusubiza ati: “Ubwo se, nabisobanukirwa nte ntabonye ubinsobanurira?” Nuko yinginga Filipo ngo yurire igare yicarane na we. 32 Ibyanditswe yasomaga mu ijwi riranguruye byagiraga biti: “Yajyanywe nk’intama ijya kubagwa, kandi nk’uko umwana w’intama ukomeza guceceka iyo bari kuwogosha ubwoya, ni ko na we atigeze agira icyo avuga.+ 33 Igihe yakozwaga isoni, ntiyaciriwe urubanza rukwiriye.+ None se ko yishwe agakurwa mu isi,+ ni nde uzasobanura mu buryo burambuye iby’abantu bo mu gihe cye?”

34 Nuko uwo mukozi w’ibwami abaza Filipo ati: “Ndakwinginze mbwira, ibyo bintu umuhanuzi yabivuze kuri nde? Ni kuri we cyangwa ni ku wundi muntu?” 35 Filipo atangira kumusobanurira, ahera kuri ibyo byanditswe maze amubwira ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu. 36 Nuko bakiri mu nzira, bagera ahantu hari amazi menshi, maze uwo mukozi w’ibwami aravuga ati: “Dore amazi! Ni iki kimbuza kubatizwa?” 37*⁠ —— 38 Nuko wa mukozi w’ibwami ategeka ko bahagarika igare, bombi baramanuka bajya mu mazi maze Filipo aramubatiza. 39 Bavuye mu mazi, umwuka wa Yehova uhita ujyana Filipo maze uwo mukozi w’ibwami ntiyongera kumubona, ariko yakomeje urugendo rwe yishimye. 40 Naho Filipo ajya muri Ashidodi, maze anyura muri ako karere akomeza gutangaza ubutumwa bwiza mu mijyi yose, arinda agera i Kayisariya.+

9 Ariko Sawuli wari ugikomeza gutera ubwoba abigishwa b’Umwami+ kandi agashaka cyane kubica, asanga umutambyi mukuru, 2 amusaba inzandiko zo kujyana mu masinagogi* y’i Damasiko, kugira ngo abantu bose yari kubona bayobotse Inzira y’Ukuri,*+ baba abagabo cyangwa abagore, ababohe abazane i Yerusalemu.

3 Nuko akiri mu nzira, agiye kugera i Damasiko, atungurwa n’umucyo uturutse mu ijuru uramugota,+ 4 yikubita hasi, maze yumva ijwi rimubwira riti: “Sawuli, Sawuli, kuki untoteza?” 5 Aravuga ati: “Uri nde Nyakubahwa?” Aramubwira ati: “Ndi Yesu,+ uwo utoteza.+ 6 Ngaho haguruka ujye mu mujyi, nugerayo uzabwirwa icyo ugomba gukora.” 7 Icyo gihe abantu bari bari kumwe na we muri urwo rugendo bari bahagaze ariko bumiwe nta cyo bavuga. Mu by’ukuri, bari bumvise ijwi ariko ntibagira umuntu babona.+ 8 Hanyuma Sawuli arahaguruka. Ariko nubwo amaso ye yari afunguye, nta cyo yabonaga. Nuko bamufata ukuboko baramuyobora, bamujyana i Damasiko. 9 Amara iminsi itatu atareba,+ atarya kandi atanywa.

10 I Damasiko hariyo umwigishwa witwaga Ananiya,+ maze Umwami amuhamagara mu iyerekwa ati: “Ananiya!” Na we ati: “Karame Mwami.” 11 Umwami aramubwira ati: “Haguruka ugende unyure mu muhanda witwa Ugororotse, ujye kwa Yuda, ushake umuntu witwa Sawuli w’i Taruso,+ kuko ubu ari gusenga, 12 kandi yabonye mu iyerekwa umugabo witwa Ananiya yinjira akamurambikaho ibiganza kugira ngo yongere kureba.”+ 13 Ariko Ananiya arasubiza ati: “Mwami, numvise abantu benshi bavuga iby’uwo muntu, ukuntu yakoreye ibibi byinshi abantu bawe* bari i Yerusalemu. 14 Kandi na hano ahafite ububasha yahawe n’abakuru b’abatambyi, bwo gufunga* abantu bose bizera izina ryawe.”+ 15 Ariko Umwami aramubwira ati: “Haguruka ugende, kuko uwo muntu namutoranyije+ kugira ngo ageze izina ryanjye mu bindi bihugu,+ ku bami+ no ku Bisirayeli. 16 Nzamwereka neza ibintu byinshi bibi bigomba kuzamubaho bamuhora izina ryanjye.”+

17 Nuko Ananiya aragenda yinjira mu nzu kwa Yuda, arambika ibiganza kuri Sawuli maze aravuga ati: “Muvandimwe Sawuli, Umwami Yesu, wa wundi wakubonekeye uri mu nzira uza, yantumye ngo ngufashe wongere kureba kandi uhabwe umwuka wera.”+ 18 Nuko ako kanya, amaso ye avamo utuntu tumeze nk’amagaragamba turagwa, maze yongera kureba. Hanyuma arahaguruka, arabatizwa, 19 ararya, yongera kugira imbaraga.

Amara iminsi ari kumwe n’abigishwa i Damasiko.+ 20 Nyuma yaho ajya mu isinagogi atangira kubwiriza ibya Yesu, avuga ko Yesu ari Umwana w’Imana. 21 Ariko abamwumvaga bose baratangaraga, bakavuga bati: “Harya uyu si wa muntu watotezaga cyane abantu b’i Yerusalemu bizera iryo zina?+ Ese ntiyaje muri aka gace azanywe no gufata abo bantu, ngo abashyire* abakuru b’abatambyi?”+ 22 Ariko Sawuli akomeza kugenda arushaho kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza, agasobanura ko Yesu ari we Kristo akoresheje amagambo yemeza.+ Ibyo byatumye Abayahudi bari batuye i Damasiko batangara.

23 Nuko hashize iminsi myinshi, Abayahudi bajya inama yo kumwica.+ 24 Icyakora Sawuli amenya ko bamugambaniye. Nanone ku manywa na nijoro bahoraga bagenzura amarembo, kugira ngo bamwice. 25 Ibyo byatumye abigishwa bamufata, bamumanura ari mu gitebo bamunyujije mu mwenge baciye mu rukuta.+

26 Ageze i Yerusalemu,+ akora uko ashoboye ngo yifatanye n’abigishwa. Ariko bose baramutinyaga, kubera ko batemeraga ko yari umwigishwa. 27 Icyakora Barinaba+ aramufasha amushyira intumwa, azibwira mu buryo burambuye ukuntu igihe Sawuli yari mu nzira yabonye Umwami+ kandi ko yavuganye na we, n’ukuntu igihe yari i Damasiko yabwirije ibya Yesu adatinya.+ 28 Nuko akomeza kubana na zo, akajya aho ashaka hose* muri Yerusalemu, akavuga iby’izina ry’Umwami Yesu adatinya. 29 Yavuganaga n’Abayahudi bavugaga Ikigiriki, agasobanura ashishikaye ibyo yizera, ariko bo bagerageza kumwica.+ 30 Abavandimwe babimenye bamujyana i Kayisariya, nyuma bamwohereza i Taruso.+

31 Hanyuma abagize itorero ryo muri Yudaya hose n’i Galilaya n’i Samariya+ bagira amahoro kuko batatotezwaga kandi barakomera. Kubera ko batinyaga Yehova* kandi bagahabwa imbaraga n’umwuka wera,+ bakomezaga kwiyongera.

32 Igihe Petero yakoraga ingendo mu turere twose, yageze no ku bigishwa* babaga i Lida.+ 33 Ahageze abona umugabo witwaga Ayineya, wari umaze imyaka umunani aryamye ku buriri, kuko yari yaramugaye. 34 Nuko Petero aramubwira ati: “Ayineya we, Yesu Kristo aragukijije.+ Haguruka usase uburiri bwawe.”+ Ako kanya ahita ahaguruka. 35 Nuko abari batuye i Lida no mu Kibaya cya Sharoni bose baramubona, maze bizera Umwami.

36 I Yopa hari umwigishwa witwaga Tabita, risobanura Dorukasi.* Yakoraga ibikorwa byinshi byiza kandi agafasha abakene. 37 Ariko muri iyo minsi yararwaye maze arapfa. Nuko baramwuhagira bamuryamisha mu cyumba cyo hejuru muri etaje.* 38 Kubera ko i Lida hari hafi y’i Yopa, abigishwa bumvise ko Petero ari muri uwo mujyi, bamutumaho abagabo babiri ngo bamwinginge bati: “Rwose ngwino ntutinde.” 39 Petero abyumvise arahaguruka ajyana na bo, agezeyo bamujyana mu cyumba cyo hejuru. Nuko abapfakazi bose bakaza aho ari barira, bakamwereka imyenda myinshi n’amakanzu* Dorukasi yari yarababoheye atarapfa. 40 Hanyuma Petero asohora abantu bose,+ maze arapfukama arasenga. Nuko arahindukira areba aho umurambo uri, aravuga ati: “Tabita, byuka!” Nuko Tabita afungura amaso, abonye Petero areguka aricara.+ 41 Petero amuhereza ukuboko aramuhagurutsa, maze ahamagara abigishwa bose n’abapfakazi, amubereka ari muzima.+ 42 Ibyo bimenyekana i Yopa hose, maze abantu benshi bizera Umwami.+ 43 Nuko Petero amara iminsi mike i Yopa, ari kwa Simoni watunganyaga impu.+

10 I Kayisariya hariyo umugabo witwaga Koruneliyo, akaba yari umukuru w’abasirikare* mu itsinda ryitwaga “ingabo z’u Butaliyani.”* 2 Yari umuntu wubaha Imana kandi akayitinya we n’abo mu rugo rwe bose. Yatangaga ibintu byinshi byo gufasha abantu, kandi agahora asenga Imana ayinginga. 3 Nuko bigeze nka saa cyenda+ z’amanywa,* abona mu iyerekwa umumarayika w’Imana aje aho ari agaragara neza, aramuhamagara ati: “Koruneliyo!” 4 Koruneliyo amwitegereza afite ubwoba, aravuga ati: “Nguteze amatwi Mwami.” Uwo mumarayika aramubwira ati: “Amasengesho yawe Imana yarayumvise kandi yabonye ibikorwa byinshi byiza ukorera abandi.+ 5 None rero ohereza abantu bajye i Yopa, bazane umuntu witwa Simoni wahimbwe Petero. 6 Uwo mugabo acumbikiwe na Simoni utunganya impu, ufite inzu ku nyanja.” 7 Umumarayika wabimubwiye akimara kugenda, Koruneliyo ahamagara abagaragu be babiri babaga mu rugo n’umusirikare wubahaga Imana wamukoreraga, 8 ababwira ibyo bintu byose, arangije abatuma i Yopa.

9 Ku munsi ukurikiyeho, mu gihe bari ku rugendo bageze hafi y’umujyi, Petero ajya hejuru y’inzu gusenga. Icyo gihe hari nka saa sita z’amanywa.* 10 Ariko arasonza cyane ashaka kurya. Mu gihe bari bagitegura ibyokurya, yabaye nk’urota+ 11 maze abona ijuru rikingutse, kandi abona ikintu kimanuka kimeze nk’umwenda mwiza munini umanurirwa ku isi, ufashwe mu nguni zawo enye. 12 Icyo kintu cyari kirimo amoko yose y’inyamaswa zifite amaguru ane n’ibikururuka byo ku isi n’inyoni zo mu kirere. 13 Nuko yumva ijwi rimubwira riti: “Petero, haguruka ubage urye!” 14 Ariko Petero aravuga ati: “Oya rwose Mwami! Ntabwo nigeze ndya ikintu cyanduye.”*+ 15 Nuko iryo jwi ryongera kumubwira ubwa kabiri riti: “Ibintu Imana yejeje reka kubyita ibyanduye.” 16 Iryo jwi ryongera kumubwira ubwa gatatu, maze icyo kintu gihita gisubizwa mu ijuru.

17 Mu gihe Petero yari akiri mu rujijo yibaza icyo iryo yerekwa yari amaze kubona risobanura, ba bantu bari boherejwe na Koruneliyo bahise bahagera. Bari babaririje aho inzu ya Simoni iri, kandi bari bahagaze aho ku irembo.+ 18 Nuko barahamagara, babaza niba Simoni wahimbwe Petero acumbikiwe aho ngaho. 19 Mu gihe Petero yari agitekereza ku byo yari yabonye mu iyerekwa, umwuka+ waramubwiye uti: “Hari abagabo batatu bagushaka. 20 None rero haguruka umanuke ujyane na bo udashidikanya rwose, kubera ko ari njye wabohereje.” 21 Nuko Petero aramanuka asanga abo bagabo, arababwira ati: “Ni njye Petero. Muranshakira iki?” 22 Baravuga bati: “Koruneliyo,+ umukuru w’abasirikare, akaba ari umuntu ukiranuka kandi utinya Imana, uvugwa neza n’Abayahudi bose, yahawe amabwiriza y’Imana binyuze ku mumarayika, ngo agutumeho uze mu rugo rwe, yumve ibyo uvuga.” 23 Nuko abinjiza mu nzu arabacumbikira.

Bukeye, arahaguruka ajyana na bo, kandi bamwe mu bavandimwe b’i Yopa baramuherekeza. 24 Ku munsi ukurikiyeho agera i Kayisariya. Birumvikana ko Koruneliyo yari abategereje kandi yari yatumiye bene wabo n’incuti ze z’inkoramutima. 25 Nuko Petero yinjiye, Koruneliyo aramusanganira, aramupfukamira.* 26 Ariko Petero aramuhagurutsa aramubwira ati: “Haguruka! Ndi umuntu nkawe.”+ 27 Nuko bagenda baganira maze yinjira mu nzu, ahasanga abantu benshi bari bateraniye hamwe. 28 Arababwira ati: “Muzi neza ko amategeko atemerera Umuyahudi kwifatanya n’undi muntu utari Umuyahudi+ cyangwa kumwegera. Ariko Imana yanyeretse ko nta muntu ngomba kwita uwanduye.+ 29 Ni yo mpamvu igihe mwantumagaho nahise nza ntajijinganyije rwose. None rero, nimumbwire impamvu mwantumyeho.”

30 Nuko Koruneliyo aravuga ati: “Mu minsi ine ishize ari nk’iki gihe mu ma saa cyenda, nari mu nzu yanjye nsenga. Ngiye kubona mbona umugabo wambaye imyenda irabagirana ahagaze imbere yanjye. 31 Arambwira ati: ‘Koruneliyo, Imana yumvise amasengesho yawe kandi yabonye ukuntu ukunda gufasha abandi. 32 Nuko rero, tuma abantu i Yopa bahamagare Simoni wahimbwe Petero. Uwo muntu acumbikiwe mu nzu iri ku nyanja, ikaba ari iya Simoni utunganya impu.’+ 33 Nahise ngutumaho kandi wakoze kuza. None ubu twese turi hano imbere y’Imana kugira ngo twumve ibyo Yehova* yagutegetse kuvuga.”

34 Nuko Petero aravuga ati: “Ubu menye ntashidikanya ko Imana itarobanura.+ 35 Ahubwo muri buri gihugu, umuntu wese uyitinya kandi agakora ibyiza, iramwemera.+ 36 Yohereje ijambo ryayo ku Bisirayeli kugira ngo ibabwire ubutumwa bwiza bw’amahoro+ binyuze kuri Yesu Kristo, ari we Mwami w’abantu bose.+ 37 Muzi inkuru yavuzwe muri Yudaya hose uhereye i Galilaya,+ igihe Yohana yari amaze kubwiriza avuga ibyerekeye umubatizo. 38 Ni inkuru yavugaga ibya Yesu wakomokaga i Nazareti, ikavuga ukuntu Imana yamusutseho umwuka wera+ ikamuha n’imbaraga, hanyuma akagenda mu gihugu cyose akora ibyiza kandi akiza abakandamizwaga na Satani bose,+ kubera ko Imana yari kumwe na we.+ 39 Natwe duhamya ibintu byose yakoreye mu gihugu cy’Abayahudi n’i Yerusalemu. Ariko bamwishe bamumanitse ku giti. 40 Ariko Imana yamuzuye ku munsi wa gatatu+ kandi imwemerera kwiyereka abantu. 41 Icyakora nta bwo yiyeretse abantu bose, ahubwo ni twe twenyine yiyeretse, twe twasangiye na we ibyokurya n’ibyokunywa, amaze kuzuka.+ Turi abahamya Imana yashyizeho mbere y’igihe kugira ngo tumenye ibye kandi tubibwire abandi. 42 Nanone yadutegetse kubwiriza abantu no kubasobanurira neza+ ko Yesu ari we Imana yategetse ko aba umucamanza w’abazima n’abapfuye.+ 43 Abahanuzi bose bamutangira ubuhamya,+ bavuga ko umwizera wese ababarirwa ibyaha mu izina rye.”+

44 Igihe Petero yari akivuga ibyo, umwuka wera wahise umanukira ku bari bamuteze amatwi bose.+ 45 Nuko Abayahudi bari barizeye* bakaba bari bazanye na Petero, baratangara kubera ko impano y’umwuka wera yari ihawe n’abanyamahanga, 46 maze bakabumva bavuga izindi ndimi kandi basingiza Imana.+ Nuko Petero aravuga ati: 47 “Aba bantu bahawe umwuka wera nk’uko natwe twawuhawe. None se ni nde wababuza kubatizwa+ mu mazi?” 48 Nuko abategeka kubatizwa mu izina rya Yesu Kristo.+ Hanyuma bamusaba kugumana na bo iminsi runaka.

11 Nuko intumwa n’abavandimwe b’i Yudaya bumva ko abanyamahanga na bo bemeye ijambo ry’Imana. 2 Petero ageze i Yerusalemu, abari bashyigikiye ibyo gukebwa*+ batangira kumunenga, 3 bavuga bati: “Winjiye mu nzu y’abantu batakebwe usangira na bo.” 4 Petero abyumvise asobanura uko byagenze mu buryo burambuye agira ati:

5 “Nari mu mujyi wa Yopa nsenga, maze mera nk’urota, mbona mu iyerekwa ikintu kimanuka kimeze nk’umwenda mwiza munini uturutse mu ijuru, ufashwe mu nguni zawo enye, kiraza kigera aho ndi.+ 6 Nkirebyemo mbona harimo inyamaswa zifite amaguru ane, ibikururuka n’inyoni zo mu kirere. 7 Nanone, numvise ijwi rimbwira riti: ‘Petero, haguruka ubage urye!’ 8 Ariko ndavuga nti: ‘oya rwose Mwami! Sinigeze ndya ikintu cyanduye.’* 9 Iryo jwi riturutse mu ijuru rinsubiza ubwa kabiri riti: ‘ibintu Imana yejeje reka kubyita ibyanduye.’ 10 Iryo jwi ryongera kumbwira ubwa gatatu, maze byose bisubizwa mu ijuru. 11 Nuko muri uwo mwanya abagabo batatu baba bageze imbere y’inzu twari turimo. Bari baturutse i Kayisariya ari njye bashaka.+ 12 Hanyuma umwuka wera urambwira ngo njyane na bo ntashidikanya. Ariko aba bavandimwe batandatu na bo baramperekeje, twinjira mu nzu ya Koruneliyo.

13 “Hanyuma atubwira ukuntu yabonye umumarayika ahagaze mu nzu ye, akamubwira ati: ‘tuma abantu i Yopa bazane Simoni wahimbwe Petero.+ 14 Azakubwira ibintu bizatuma wowe n’abo mu rugo rwawe mukizwa.’ 15 Ariko ntangiye kuvuga, umwuka wera ubazaho nk’uko natwe watujeho bigitangira.+ 16 Ibyo byahise binyibutsa amagambo y’Umwami, ukuntu yajyaga avuga ati: ‘Yohana yabatirishaga amazi,+ ariko mwe muzabatirishwa umwuka wera.’+ 17 None se niba Imana yarabahaye impano nk’iyo natwe yaduhaye, twebwe abizeye Umwami Yesu Kristo, nari muntu ki ku buryo nabuza Imana gukora ibyo ishaka?”+

18 Nuko babyumvise baremera,* maze basingiza Imana bagira bati: “Ubwo rero, abanyamahanga na bo Imana yabahaye uburyo bwo kwihana kugira ngo bazabone ubuzima bw’iteka.”+

19 Nuko abari baratatanye+ bitewe n’ibitotezo byabayeho nyuma y’urupfu rwa Sitefano, baragenda bagera i Foyinike, muri Shipure no muri Antiyokiya, ariko nta bandi babwiraga ubutumwa bwiza uretse Abayahudi bonyine.+ 20 Icyakora, hari abagabo bavuye muri Shipure n’i Kurene baza muri Antiyokiya, maze batangira kubwiriza abantu bavugaga Ikigiriki, babatangariza ubutumwa bwiza bw’Umwami Yesu. 21 Nanone, Yehova* yari abashyigikiye, kandi hari abantu benshi bahindutse maze bizera Umwami.+

22 Nuko inkuru yabo igera mu itorero ry’i Yerusalemu, maze bohereza Barinaba+ muri Antiyokiya. 23 Igihe yageragayo maze akabona ukuntu Imana yari yarabahaye umugisha, yarishimye maze abatera inkunga bose kugira ngo bakomeze kumvira Umwami n’umutima wabo wose.+ 24 Barinaba yari umuntu mwiza, ufite ukwizera n’umwuka wera mwinshi. Nuko abantu benshi bizera Umwami.+ 25 Hanyuma ajya i Taruso gushakisha Sawuli,+ 26 amubonye amujyana muri Antiyokiya. Bamarayo umwaka wose bateranira hamwe n’abo mu itorero kandi bigisha abantu benshi. Muri Antiyokiya ni ho abigishwa bitiwe Abakristo bwa mbere, biturutse ku Mana.+

27 Nuko muri iyo minsi, abahanuzi+ baturuka i Yerusalemu bagera muri Antiyokiya. 28 Umwe muri bo witwaga Agabo,+ arahaguruka maze ayobowe n’umwuka, ahanura ko inzara ikomeye yari igiye gutera mu isi yose ituwe.+ Kandi koko ni yo yateye mu gihe cya Kalawudiyo. 29 Nuko abigishwa biyemeza koherereza imfashanyo*+ abavandimwe bari batuye i Yudaya, bakurikije icyo buri wese yashoboraga kubona.+ 30 Babigenza batyo, bazoherereza abasaza, zijyanwa na Barinaba na Sawuli.+

12 Muri icyo gihe, Umwami Herode yatangiye gutoteza bamwe mu bagize itorero.+ 2 Yica Yakobo umuvandimwe wa Yohana,+ amwicishije inkota.+ 3 Abonye ko bishimishije Abayahudi, afata na Petero. (Icyo gihe hari mu Minsi Mikuru y’Imigati Itarimo Umusemburo.)+ 4 Aramufata amushyira muri gereza,+ amushinga amatsinda ane y’abasirikare bane bane ngo bajye bamurinda basimburana, kuko yateganyaga kuzamuzana imbere y’abantu* Pasika irangiye. 5 Nuko Petero arindirwa muri gereza, ariko abagize itorero bakomezaga gusenga bashyizeho umwete, bamusabira ku Mana.+

6 Igihe Herode yendaga kumuzana imbere y’abantu, muri iryo joro Petero yari asinziriye aboheshejwe iminyururu ibiri ari hagati y’abasirikare babiri n’abarinzi bari imbere y’urugi barinze gereza. 7 Ariko umumarayika wa Yehova* araza ahagarara aho,+ maze umucyo umurika mu kumba Petero yari afungiwemo. Nuko akomanga Petero mu rubavu aramubyutsa, aramubwira ati: “Byuka vuba!” Iminyururu yari ku maboko ye ihita ivaho, iragwa.+ 8 Uwo mumarayika aramubwira ati: “Ambara imyenda* kandi wambare n’inkweto zawe.” Nuko abigenza atyo. Hanyuma aramubwira ati: “Ambara n’umwitero wawe maze unkurikire.” 9 Nuko arasohoka akomeza kumukurikira, ariko ntiyamenya ko ibyo umumarayika yakoraga byari ukuri. Ahubwo yatekerezaga ko ari kubonekerwa. 10 Banyura ku barinzi ba mbere n’aba kabiri, bagera ku rugi rw’icyuma rwo ku irembo ryerekeza mu mujyi, maze urwo rugi rurikingura nta wurukozeho, baratambuka. Bamaze gusohoka bamanukana mu muhanda, ako kanya uwo mumarayika atandukana na we. 11 Nuko Petero asobanukirwa ibyari biri kuba maze aravuga ati: “Ubu noneho menye ko Yehova yohereje umumarayika we, akankiza Herode n’ibyo Abayahudi bose bari bategereje.”+

12 Amaze kubyiyumvisha neza, ajya kwa Mariya mama wa Yohana. Uwo Yohana nanone yitwaga Mariko.+ Aho hari hateraniye abantu benshi bari gusenga. 13 Akomanze ku rugi rwo ku irembo, umuja witwaga Rode ajya kureba ukomanze. 14 Yumvise ijwi amenya ko ari Petero, maze ibyishimo bimubuza gukingura, ahubwo yirukankira mu nzu, ababwira ko Petero ahagaze ku irembo. 15 Baramubwira bati: “Wasaze!” Ariko akomeza kubemeza ko ari byo. Batangira kuvuga bati: “Ni umumarayika.”* 16 Ariko Petero aguma aho akomeza gukomanga. Bakinguye baramubona maze baratangara. 17 Ababonye, akoresha ikiganza, abasaba guceceka. Hanyuma ababwira mu buryo burambuye ukuntu Yehova yamukuye muri gereza, maze aravuga ati: “Ibi mubibwire Yakobo+ n’abavandimwe.” Nuko arahava ajya ahandi hantu.

18 Bukeye haba umuvurungano mwinshi mu basirikare, bibaza mu by’ukuri uko byari byagendekeye Petero. 19 Herode amushakisha abyitondeye maze amubuze ahata ibibazo abarinzi, ategeka ko bajya guhanwa.+ Nuko Herode aramanuka ava i Yudaya ajya i Kayisariya amarayo iminsi.

20 Muri icyo gihe Herode yari yararakariye cyane* abantu b’i Tiro n’i Sidoni. Nuko baravugana maze biyemeza kujya kumureba. Bamaze kwemeza Bulasito witaga ku byo mu rugo* rw’Umwami Herode, basaba kwiyunga n’Umwami, kubera ko igihugu cyabo cyavanaga ibiribwa mu gihugu cye. 21 Ku munsi wagenwe, Herode yambaye imyambaro ye y’ubwami, yicara ku ntebe y’imanza, maze atangira kugeza ijambo ku baturage. 22 Abari bateraniye aho batangira gusakuza bavuga bati: “Noneho ni ijwi ry’imana, si iry’umuntu!” 23 Ako kanya umumarayika wa Yehova aramukubita, kuko atari yahaye Imana icyubahiro. Nuko atangira kuzana inyo maze arapfa.

24 Ariko ijambo rya Yehova rikomeza kwamamara no gukwirakwira hose.+

25 Hanyuma Barinaba+ na Sawuli barangije gutanga imfashanyo i Yerusalemu+ baragaruka, bazana na Yohana+ nanone witwaga Mariko.

13 Mu itorero+ ryo muri Antiyokiya harimo abahanuzi n’abigisha, ari bo Barinaba, Simeyoni witwaga Nigeru, Lukiyosi w’i Kurene, Manayeni wiganye na Herode wari guverineri w’intara, hamwe na Sawuli. 2 Igihe bakoreraga Yehova* ari na ko bigomwa kurya no kunywa, umwuka wera waravuze uti: “Muntoranyirize Barinaba na Sawuli+ kugira ngo bankorere umurimo nabatoranyirije.”+ 3 Hanyuma bigomwa kurya no kunywa, barasenga maze barambika ibiganza kuri Barinaba na Sawuli, barangije barabareka baragenda.

4 Nuko abo bantu babiri batumwe n’umwuka wera bajya i Selukiya, bavuyeyo bafata ubwato bajya muri Shipure. 5 Bageze i Salamina batangira gutangaza ijambo ry’Imana mu masinagogi* y’Abayahudi. Yohana Mariko na we yari kumwe na bo, abafasha.+

6 Bamaze kwambukiranya ikirwa cyose bakagera i Pafo, bahura n’Umuyahudi witwaga Bariyesu, akaba yari umupfumu n’umuhanuzi w’ibinyoma. 7 Yari kumwe n’umuyobozi* witwaga Serugiyo Pawulo, wari umugabo w’umunyabwenge. Uwo muyobozi ahamagara Barinaba na Sawuli ngo baze aho ari. Mu by’ukuri, uwo mugabo yifuzaga cyane kumva ijambo ry’Imana. 8 Ariko Eluma* wari umupfumu (akaba ari na ko izina rye risobanura) atangira kubarwanya, ashaka kuyobya uwo muyobozi ngo atizera. 9 Sawuli ari na we witwa Pawulo, yuzura umwuka wera maze aramwitegereza, 10 aramubwira ati: “Wa muntu we wuzuye uburiganya n’ububi bw’uburyo bwose, wa mwana wa Satani+ we, wa mwanzi w’ibyo gukiranuka byose we, ese ntuzareka kugoreka inzira zigororotse za Yehova? 11 Dore Yehova agiye kuguhana! Uzaba impumyi umare igihe utabona umucyo w’izuba.” Ako kanya igihu n’umwijima bimuzaho, nuko azenguruka hirya no hino ashaka umuntu wamuyobora. 12 Hanyuma uwo muyobozi abonye ibibaye arizera, kuko yari atangajwe n’inyigisho za Yehova.

13 Icyo gihe Pawulo na bagenzi be bafatira ubwato i Pafo, bagera i Peruga ho muri Pamfiliya. Ariko Yohana Mariko+ abasiga aho, yisubirira i Yerusalemu.+ 14 Icyakora bo barakomeza, bava i Peruga bagera muri Antiyokiya ho muri Pisidiya, binjira mu isinagogi+ ku munsi w’Isabato maze baricara. 15 Bamaze gusomera mu ruhame Amategeko+ n’ibyanditswe n’Abahanuzi, abayobozi b’isinagogi barababwira bati: “Bavandimwe, niba hari ijambo ryo gutera inkunga mwabwira abantu, nimurivuge.” 16 Nuko Pawulo arahaguruka, akoresha ibiganza asaba abantu guceceka, aravuga ati:

“Bisirayeli namwe bandi mutinya Imana, nimwumve. 17 Imana y’Abisirayeli yatoranyije ba sogokuruza, ibagira abantu bakomeye igihe bari mu gihugu cya Egiputa ari abanyamahanga, kandi ibakurayo ikoresheje imbaraga zayo nyinshi.+ 18 Yarabihanganiye mu gihe cy’imyaka 40 bamaze mu butayu.+ 19 Yarimbuye abantu bo mu bihugu birindwi by’i Kanani, hanyuma ibiha Abisirayeli ngo bibe umurage* wabo.+ 20 Ibyo byose byabaye mu gihe cy’imyaka igera kuri 450.

“Nyuma y’ibyo, yagiye ibaha abacamanza kugeza mu gihe cy’umuhanuzi Samweli.+ 21 Ariko nyuma yaho bisabiye umwami,+ maze Imana ibaha Sawuli umuhungu wa Kishi, wo mu muryango wa Benyamini,+ abategeka imyaka 40. 22 Imaze kumuvanaho, yabahaye Dawidi ngo abe umwami.+ Uwo yamuvuzeho igira iti: ‘nabonye Dawidi umuhungu wa Yesayi.+ Ni umuntu ukora ibyo nshaka.*+ Ni we uzakora ibyo nifuza byose.’ 23 Nk’uko Imana yari yarabisezeranyije, mu bakomotse kuri uwo muntu haturutsemo umukiza wa Isirayeli, ari we Yesu.+ 24 Mbere y’uko uwo Yesu aza, Yohana yari yarabwiririje mu ruhame Abisirayeli bose, ababwira ko bagombaga kubatizwa kugira ngo bagaragaze ko bihannye.+ 25 Ariko mu gihe Yohana yari hafi kurangiza umurimo we, yaravuze ati: ‘niba mutekereza ko ndi Kristo, si ndi we! Ahubwo uwo azaza nyuma yanjye, kandi sinkwiriye no gupfundura udushumi tw’inkweto ze.’+

26 “Bavandimwe, mwebwe mukomoka kuri Aburahamu hamwe namwe bandi mutinya Imana, mumenye ko ari twe twahawe ubutumwa buhesha agakiza.+ 27 Ariko abaturage b’i Yerusalemu n’abayobozi babo ntibamenye uwo mukiza, ahubwo igihe bacaga urubanza, bashohoje ibyavuzwe n’abahanuzi,+ ari byo bisomwa kuri buri Sabato mu ijwi riranguruye. 28 Nubwo batabonye impamvu yo kumwicisha,+ basabye Pilato ko yicwa.+ 29 Nuko bamaze gusohoza ibintu byose byanditswe kuri we, bamumanura ku giti, bamushyira mu mva.*+ 30 Ariko Imana yaramuzuye,+ 31 amara iminsi myinshi abonekera abantu bari baravanye i Galilaya bajya i Yerusalemu. Abo bantu bamubonye, ubu ni bo bahamya ibye.+

32 “None rero, turi kubabwira ubutumwa bwiza bw’isezerano ryahawe ba sogokuruza. 33 Iryo sezerano Imana yararidusohoreje twebwe abana babo ubwo yazuraga Yesu,+ nk’uko byanditswe muri zaburi ya kabiri ngo: ‘uri umwana wanjye, uyu munsi nabaye Papa wawe.’+ 34 Imana yaramuzuye kandi ntazongera kuba umuntu ufite umubiri ushobora gupfa cyangwa kubora. Imana yemeje ko ibyo ari ukuri igihe yavugaga iti: ‘nzabakunda urukundo rudahemuka* nk’uko nabisezeranyije Dawidi.’+ 35 Ni na yo mpamvu yavuze mu yindi zaburi iti: ‘ntuzemera ko indahemuka yawe ibora.’+ 36 Dawidi we yakoreye Imana* mu bantu bo mu gihe cye, hanyuma arapfa, ashyingurwa hamwe na ba sekuruza kandi arabora.+ 37 Ariko Yesu Imana yazuye, we ntiyigeze abora.+

38 “Nuko rero bavandimwe, turabatangariza ko binyuze kuri We mushobora kubabarirwa ibyaha byanyu.+ 39 Nanone Amategeko ya Mose+ ntiyashoboraga gutuma mwitwa abakiranutsi mu bintu byose. Ariko abantu bose bizera Yesu bashobora kwitwa abakiranutsi.+ 40 None rero, muramenye ibyavuzwe n’abahanuzi bitazabageraho. Baravuze bati: 41 ‘nimubyitegereze mwa banyagasuzuguro mwe, bibatangaze kandi murimbuke mushire, kuko muri iyi minsi yanyu ngiye gukora umurimo mutazemera na gato, nubwo umuntu yawubasobanurira mu buryo burambuye.’”+

42 Nuko basohotse, abantu batangira kubinginga ngo ibyo bintu bazongere kubibabwira ku Isabato ikurikira. 43 Abari bateraniye mu isinagogi bamaze kugenda, Abayahudi benshi n’abanyamahanga bari baraje mu idini ry’Abayahudi basengaga Imana, bakurikira Pawulo na Barinaba, na bo babatera inkunga yo gukomeza kuba indahemuka kugira ngo Imana ikomeze kubakunda.+

44 Ku Isabato ikurikira, abatuye umujyi hafi ya bose bateranira hamwe kugira ngo bumve ijambo rya Yehova. 45 Abayahudi babonye abo bantu bose bagira ishyari ryinshi, maze batangira kuvuga amagambo yo gutuka Imana, bavuguruza ibyo Pawulo yavugaga.+ 46 Nuko Pawulo na Barinaba bavugana ubutwari bati: “Byari ngombwa ko ari mwe mubanza kubwirwa ijambo ry’Imana.+ Ariko kuko muryanze kandi mukaba mugaragaje ko mudakwiriye ubuzima bw’iteka, twigiriye mu banyamahanga.+ 47 Yehova yaduhaye itegeko agira ati: ‘nagushyizeho* ngo ube umucyo w’abatuye isi yose. Uzababwire icyo bagomba gukora kugira ngo mbakize.’”+

48 Nuko abanyamahanga babyumvise, batangira kwishima no kuvuga ukuntu ijambo rya Yehova ari ryiza, maze abari biteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka bose barizera. 49 Nanone, ijambo rya Yehova ryakomeje gukwirakwizwa mu gihugu hose. 50 Ariko Abayahudi bashuka abagore b’abanyacyubahiro basengaga Imana n’abagabo bakomeye bo muri uwo mujyi, batangira gutoteza+ Pawulo na Barinaba kandi babirukana mu karere k’iwabo. 51 Na bo bakunkumura umukungugu wo mu birenge byabo* maze bigira muri Ikoniyo.+ 52 Nuko abigishwa bakomeza kugira ibyishimo+ byinshi no guhabwa umwuka wera.

14 Bageze muri Ikoniyo, bombi binjira mu isinagogi* y’Abayahudi barigisha maze abantu benshi b’Abayahudi n’Abagiriki barizera. 2 Ariko Abayahudi batizeye batuma abanyamahanga bivumbagatanya, barabashuka ngo barwanye abavandimwe.+ 3 Nuko Pawulo na Barinaba bamara igihe kinini bavugana ubutwari, kubera ko Yehova* yari yabahaye imbaraga zo kubwiriza. Bavugaga ibyerekeye ineza ihebuje* y’Imana kandi Imana yari yarabahaye ubushobozi bwo gukora ibimenyetso n’ibitangaza.+ 4 Icyakora abantu bo muri uwo mujyi bacikamo ibice, bamwe bajya ku ruhande rw’Abayahudi, abandi bajya ku ruhande rw’intumwa. 5 Abanyamahanga, Abayahudi n’abayobozi babo bashatse kubakorera ibikorwa by’urugomo ngo babakoze isoni kandi babatere amabuye.+ 6 Ariko barabimenya maze bahungira mu mijyi ya Lukawoniya, Lusitira, Derube no mu gihugu kihakikije.+ 7 Aho hose bagendaga bahabwiriza ubutumwa bwiza.

8 Icyo gihe i Lusitira hari umugabo wari wicaye yaramugaye ibirenge. Yari yaramugaye kuva akivuka kandi ntiyari yarigeze agenda. 9 Uwo mugabo yari ateze amatwi ibyo Pawulo yavugaga, maze Pawulo aramwitegereza abona ko afite ukwizera kwatuma akira.+ 10 Nuko amubwira mu ijwi riranguruye ati: “Haguruka, uhagarare wemye.” Hanyuma uwo mugabo arasimbuka atangira kugenda.+ 11 Abantu babonye ibyo Pawulo akoze barangurura amajwi yabo bavuga mu rurimi rw’i Lukawoniya bati: “imana zahindutse nk’abantu ziramanuka zituzamo!”+ 12 Nuko Barinaba bamwita Zewu, naho Pawulo bamwita Herume kuko ari we wakundaga gufata ijambo. 13 Hanyuma umutambyi w’imana yitwa Zewu, urusengero rwayo rukaba rwari imbere y’umujyi, afata ibimasa n’amakamba y’indabo* abizana ku irembo, kuko yifuzaga kubatambira ibitambo afatanyije n’abaturage.

14 Icyakora, intumwa Barinaba n’intumwa Pawulo babyumvise baca imyenda bari bambaye maze birukankira mu bantu, bavuga cyane bati: 15 “Bagabo, kuki mukora ibyo bintu? Natwe turi abantu nkamwe.+ Turi kubabwira ubutumwa bwiza kugira ngo muve muri ibyo bintu bitagira umumaro mugarukire Imana ihoraho, yo yaremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose.+ 16 Mu bihe byashize yemereye abanyamahanga gukora ibyo bishakiye.+ 17 Ariko mu by’ukuri yakomeje gutanga ibimenyetso bigaragaza ko iriho,+ ikabagirira neza, ikabaha imvura, igatuma imyaka yera cyane mu gihe cyayo+ bakabona ibyokurya byinshi kandi igatuma banezerwa.”+ 18 Icyakora igihe bavugaga ayo magambo, bashoboye kubuza abantu kubatambira ibitambo nubwo byabagoye cyane.

19 Ariko haza Abayahudi baturutse muri Antiyokiya no muri Ikoniyo, bashuka abaturage+ batera Pawulo amabuye, baramukurubana bamujyana inyuma y’umujyi batekereza ko yapfuye.+ 20 Icyakora igihe abigishwa bazaga bakamukikiza, yarahagurutse yinjira mu mujyi. Ku munsi ukurikiyeho avayo ari kumwe na Barinaba, bajya i Derube.+ 21 Nuko bamaze gutangaza ubutumwa bwiza muri uwo mujyi no guhindura abantu benshi abigishwa, basubira i Lusitira, muri Ikoniyo no muri Antiyokiya. 22 Bateraga inkunga abigishwa+ bo muri iyo mijyi, bakabashishikariza kugira ukwizera gukomeye, bavuga bati: “Tugomba kwinjira mu Bwami bw’Imana tunyuze mu mibabaro myinshi.”+ 23 Nanone, bashyiragaho abasaza muri buri torero,+ bakigomwa kurya no kunywa kandi bagasenga+ babasabira kugira ngo Yehova bari barizeye abarinde.

24 Hanyuma banyura i Pisidiya bagera i Pamfiliya,+ 25 maze bamaze kubwiriza i Peruga baramanuka bajya muri Ataliya. 26 Hanyuma barahava, bafata ubwato bajya muri Antiyokiya. Muri uwo mujyi, ni ho abavandimwe bari barabasengeye basaba ko Imana yabaha umugisha ngo bajye gukora umurimo,* none bakaba bari bamaze kuwukora mu buryo bwuzuye.+

27 Bagezeyo, bateranyiriza hamwe abagize itorero, maze bababwira ibintu byinshi Imana yari yarakoze ibibanyujijeho n’ukuntu yari yaratumye abanyamahanga bizera.+ 28 Nuko bamarana igihe n’abigishwa.

15 Nuko abantu bamwe baza baturutse i Yudaya batangira kwigisha abavandimwe bati: “Nimudakebwa* nk’uko biri mu Mategeko ya Mose,+ ntimushobora gukizwa.” 2 Ariko ibyo bituma Pawulo na Barinaba batumvikana na bo, kandi bajya impaka cyane. Abavandimwe bemeza ko Pawulo na Barinaba n’abandi bo muri bo bajya i Yerusalemu+ kureba intumwa n’abasaza, kugira ngo babagishe inama kuri icyo kibazo.

3 Nuko abagize itorero bamaze guherekeza abo bagabo, bakomeza urugendo rwabo banyura i Foyinike n’i Samariya, bababwira mu buryo burambuye ukuntu abanyamahanga bahindutse abigishwa. Ibyo byatumaga abavandimwe bose bagira ibyishimo byinshi. 4 Bageze i Yerusalemu, abagize itorero, intumwa n’abasaza babakira babishimiye, maze bababwira ibintu byinshi Imana yari yarakoze ibinyujije kuri bo. 5 Ariko bamwe bo mu gatsiko k’idini ry’Abafarisayo bari barizeye barahaguruka, baravuga bati: “Bagomba gukebwa kandi bagategekwa kubahiriza Amategeko ya Mose.”+

6 Nuko intumwa n’abasaza bateranira hamwe kugira ngo basuzume icyo kibazo. 7 Bamaze kubijyaho impaka cyane, Petero arahaguruka arababwira ati: “Bavandimwe, muzi neza ko uhereye mu minsi ya mbere, Imana yantoranyije muri mwe, kugira ngo binyuze kuri njye abanyamahanga bumve ubutumwa bwiza kandi bizere.+ 8 Imana imenya ibiri mu mitima,+ yagaragaje ko ibemera ibaha umwuka wera,+ nk’uko natwe yawuduhaye. 9 Nta tandukaniro na rimwe yigeze ishyiraho hagati yacu na bo,+ ahubwo yabababariye ibyaha byabo kandi ituma bagira umutima ukeye bitewe n’uko bizeye.+ 10 None se ni iki gituma mugerageza Imana, mukikoreza abavandimwe umutwaro+ ba sogokuruza ndetse natwe ubwacu tutashoboye kwikorera?+ 11 Ibyo si byo rwose! Ahubwo twiringiye ko tuzakizwa biturutse ku neza ihebuje* y’Umwami Yesu+ kandi na bo barayigiriwe.”+

12 Abari aho bose babyumvise baraceceka, batega amatwi Barinaba na Pawulo mu gihe bababwiraga ibimenyetso byinshi n’ibitangaza Imana yakoreye mu banyamahanga ibibanyujijeho. 13 Bamaze kuvuga, Yakobo arabasubiza ati: “Bavandimwe, nimunyumve. 14 Simeyoni*+ yatubwiye mu buryo burambuye ukuntu muri iki gihe Imana yitaye ku bantu batari Abayahudi, kugira ngo itoranyemo abantu bitirirwa izina ryayo.+ 15 Ibyo bihuje n’amagambo y’abahanuzi nk’uko byanditswe ngo: 16 ‘hanyuma y’ibyo nzagaruka nubake inzu* ya Dawidi yari yaraguye kandi nzongera nubake ahari harasenyutse, inzu ye nongere nyihagarike, 17 kugira ngo abantu basigaye bashake Yehova* babishishikariye, bafatanyije n’abo mu bihugu byose bitirirwa izina ryanjye. Uko ni ko Yehova avuze, we ukora ibyo bintu+ 18 bizwi kuva kera cyane.’+ 19 None rero, umwanzuro wanjye ni uwo gutuma* abanyamahanga bagarukiye Imana badahangayika.+ 20 Ahubwo nimureke tubandikire ko birinda ibintu byatambiwe ibigirwamana,+ bakirinda gusambana,*+ bakirinda ibinizwe,* bakirinda n’amaraso.+ 21 Kuva kera kugeza ubu, hari abantu babwiriza mu mijyi yose ibyanditswe na Mose, kandi buri Sabato bisomerwa mu masinagogi* mu ijwi riranguruye.”+

22 Hanyuma intumwa, abasaza n’abagize itorero, bahitamo kohereza muri Antiyokiya abagabo batoranyijwe bo muri bo kugira ngo bajyane na Pawulo na Barinaba. Bohereje Yuda witwaga Barisaba na Silasi,+ bakaba bari bafite inshingano zikomeye mu itorero. 23 Dore ibyari byanditse mu ibaruwa babahaye ngo bajyane:

“Intumwa, abasaza n’abandi bavandimwe, turabandikiye mwebwe bavandimwe bo muri Antiyokiya,+ i Siriya n’i Kilikiya mukomoka mu banyamahanga: Turabasuhuje! 24 Twumvise ko hari bamwe muri twe bababwiye amagambo yatumye muhangayika,+ bakagerageza kubayobya, nubwo tutigeze tubibategeka. 25 None rero twese twahurije ku mwanzuro umwe wo gutoranya abagabo tukababatumaho bari kumwe n’abavandimwe dukunda, ari bo Barinaba na Pawulo. 26 Abo bagabo bemeye no gupfa ku bw’izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo.+ 27 Ni yo mpamvu tubatumyeho Yuda na Silasi kugira ngo na bo ubwabo babibabwire.+ 28 Tuyobowe n’umwuka wera,+ twageze ku mwanzuro w’uko tudakwiriye kubikoreza undi mutwaro. Icyakora, turabasaba kubahiriza ibi bintu by’ingenzi: 29 Gukomeza kwirinda ibyatambiwe ibigirwamana,+ kwirinda amaraso,+ kwirinda ibinizwe*+ no kwirinda gusambana.+ Ibyo bintu nimubyirinda muzamererwa neza. Mugire amahoro!”*

30 Nuko abo bagabo bamaze gusezererwa ngo bagende, baramanuka bagera muri Antiyokiya, maze bahuriza hamwe abantu benshi babaha iyo baruwa. 31 Bamaze kuyisoma, bishimira izo nkunga batewe. 32 Hanyuma Yuda na Silasi, kubera ko na bo bari abahanuzi, baha abavandimwe disikuru nyinshi zo kubatera inkunga no kubakomeza.+ 33 Nuko bahamaze igihe, abavandimwe babasezeraho baragenda, basubira ku bari barabatumye. 34*⁠ —— 35 Ariko Pawulo na Barinaba baguma muri Antiyokiya bigisha kandi batangaza ubutumwa bwiza bw’ijambo rya Yehova, bari kumwe n’abandi benshi.

36 Hashize iminsi, Pawulo abwira Barinaba ati: “Ngwino* dusubire gusura abavandimwe bo mu mijyi yose twabwirijemo ijambo rya Yehova, kugira ngo turebe uko bamerewe.”+ 37 Barinaba yari yiyemeje kujyana na Yohana witwaga Mariko.+ 38 Ariko Pawulo we yabonaga ko bidakwiriye kujyana na we, kubera ko yari yarabasize i Pamfiliya, ntajyane na bo mu murimo.+ 39 Ibyo bituma barakaranya cyane ku buryo batandukanye, maze Barinaba+ ajyana na Mariko, bafata ubwato bajya muri Shipure. 40 Pawulo atoranya Silasi, maze abavandimwe bamaze kumusengera kugira ngo Yehova amufashe, aragenda.+ 41 Nuko anyura muri Siriya n’i Kilikiya, agenda atera inkunga abagize amatorero.

16 Nuko agera i Derube, agera n’i Lusitira.+ Aho hari umwigishwa witwaga Timoteyo,+ mama we akaba yari Umuyahudikazi wizeraga, ariko papa we akaba yari Umugiriki. 2 Yashimwaga n’abavandimwe b’i Lusitira no muri Ikoniyo. 3 Pawulo yifuzaga ko Timoteyo yajyana na we. Aramufata aramukeba* bitewe n’Abayahudi bari muri iyo mijyi,+ kuko bose bari bazi ko papa we ari Umugiriki. 4 Nuko mu mijyi banyuzemo yose, bakagenda baha abayibamo imyanzuro yemejwe n’intumwa n’abasaza b’i Yerusalemu, ngo bayubahirize.+ 5 Ibyo bituma abigishwa bakomeza kugira ukwizera gukomeye, kandi umubare w’amatorero ukomeza kwiyongera uko bwije n’uko bukeye.

6 Nanone banyura i Furugiya n’i Galatiya,+ kubera ko umwuka wera wari wababujije kubwiriza mu ntara ya Aziya. 7 Hanyuma bageze i Misiya bagerageza kujya i Bituniya,+ ariko Yesu akoresha umwuka wera arababuza. 8 Nuko banyura i Misiya, baramanuka bajya i Tirowa. 9 Bigeze nijoro, Pawulo abona mu iyerekwa umugabo w’Umunyamakedoniya ahagaze amwinginga ati: “Ngwino i Makedoniya udufashe.” 10 Pawulo akimara kubona iryo yerekwa, tujya i Makedoniya kuko twari twamaze kubona ko Imana ishaka ko tujyayo tukababwira ubutumwa bwiza.

11 Nuko dufata ubwato tujya i Tirowa, turakomeza tujya i Samotirasi, ku munsi ukurikiyeho tugera i Neyapoli. 12 Tuva i Neyapoli tujya mu mujyi wa Filipi+ wategekwaga na Roma, ari na wo mujyi ukomeye wo mu ntara ya Makedoniya. Tuguma muri uwo mujyi, tuhamara iminsi. 13 Ku munsi w’Isabato tujya hanze y’amarembo iruhande rw’umugezi, aho twatekerezaga ko twari kubona ahantu ho gusengera. Nuko turicara dutangira kuvugana n’abagore bari bahateraniye. 14 Umugore umwe witwaga Lidiya wo mu mujyi wa Tuwatira,+ wagurishaga imyenda myiza cyane* ihenze kandi akaba yarasengaga Imana, yari ateze amatwi. Hanyuma Yehova* aramufasha, kugira ngo yite ku byo Pawulo yavugaga kandi abyemere. 15 Nuko we n’abo mu rugo rwe bamaze kubatizwa,+ atubwira atwinginga ati: “Niba mubona ko ndi uwizerwa kuri Yehova, nimwinjire mu nzu yanjye mucumbikemo.” Hanyuma tujya iwe kuko yari yatwinginze ngo tujyeyo.

16 Nuko igihe twari tugiye ahantu twasengeraga, duhura n’umuja wari ufite umudayimoni watumaga aragura.*+ Yazaniraga ba shebuja inyungu nyinshi, bitewe n’ibikorwa byo kuragura yakoraga. 17 Uwo mukobwa yakomezaga gukurikira Pawulo hamwe natwe, asakuza cyane avuga ati: “Aba bantu ni abagaragu b’Imana Isumbabyose.+ Bari kubabwira icyo mwakora kugira ngo muzakizwe.” 18 Yamaze iminsi myinshi abigenza atyo. Amaherezo Pawulo ararambirwa, maze arahindukira abwira uwo mudayimoni ati: “Ndagutegetse mu izina rya Yesu Kristo, muvemo!” Ako kanya amuvamo.+

19 Nuko ba shebuja babonye ko batazakomeza kubona inyungu babonaga,+ bafata Pawulo na Silasi barabakurubana, babajyana ahantu hahurira abantu benshi, babashyikiriza abayobozi.+ 20 Hanyuma babashyira abacamanza, baravuga bati: “Aba bantu bahungabanya umujyi wacu cyane.+ Ni Abayahudi 21 kandi bigisha ibintu amategeko yacu atubuza kwemera cyangwa gukurikiza, kuko turi Abaroma.” 22 Nuko abantu bose barabibasira, babaciraho imyenda bari bambaye, bategeka ko babakubita inkoni.+ 23 Bamaze kubakubita inkoni nyinshi, babajugunya muri gereza, kandi bategeka umurinzi wa gereza kubarinda cyane.+ 24 Kubera ko yari ahawe iryo tegeko, yabashyize muri gereza y’imbere, kandi afungira ibirenge byabo mu kintu gikozwe mu mbaho,* arabikomeza.

25 Ariko bigeze mu gicuku, Pawulo na Silasi barasenga kandi baririmba indirimbo zo gusingiza Imana,+ ku buryo n’izindi mfungwa zabumvaga. 26 Nuko mu buryo butunguranye habaho umutingito ukomeye, ku buryo gereza yanyeganyeze. Uretse n’ibyo kandi, imiryango yose yahise ikinguka, n’iminyururu bari babohesheje imfungwa irahambuka.+ 27 Igihe umurinzi wa gereza yakangukaga, yabonye inzugi zikinguye, afata inkota ye ashaka kwiyica, kuko yatekerezaga ko imfungwa zatorotse.+ 28 Ariko Pawulo amuhamagara mu ijwi riranguruye ati: “Wikwigirira nabi kuko twese turi hano!” 29 Nuko asaba itara maze ahita ajya muri gereza, apfukama imbere ya Pawulo na Silasi atitira. 30 Arabasohora arababwira ati: “Ba nyakubahwa, ngomba gukora iki kugira ngo nzakizwe?” 31 Baramubwira bati: “Izere Umwami Yesu, uzakizwa, wowe n’abo mu rugo rwawe.”+ 32 Nuko bamubwira ijambo rya Yehova, we n’abo mu rugo rwe bose. 33 Muri iryo joro abajyana iwe aboza ibikomere, maze we n’abo mu rugo rwe bose bahita babatizwa.+ 34 Hanyuma abajyana mu nzu ye abaha ibyokurya, yishimana cyane n’abo mu rugo rwe bose kubera ko yari yizeye Imana.

35 Nuko bukeye abacamanza batuma abaporisi ngo bavuge bati: “Rekura abo bagabo.” 36 Nuko umurinzi wa gereza abwira Pawulo amagambo bamutumyeho ati: “Abacamanza batumye abantu kugira ngo mwembi murekurwe. Nuko rero, nimusohoke mwigendere amahoro.” 37 Ariko Pawulo arababwira ati: “Badukubitiye mu ruhame batatuburanishije kandi turi Abaroma,+ maze badushyira muri gereza. None ngo barashaka kuturekura mu ibanga? Oya rwose! Ahubwo nibiyizire ubwabo badusohore.” 38 Nuko abapolisi babwira abacamanza ayo magambo. Abo bacamanza bumvise ko abo bagabo ari Abaroma bagira ubwoba.+ 39 Hanyuma baraza babasaba imbabazi, bamaze kubasohora babasaba kuva muri uwo mujyi bakagenda. 40 Ariko bavuye muri gereza bajya kwa Lidiya, babonye abavandimwe babatera inkunga+ hanyuma baragenda.

17 Nuko banyura muri Amfipoli no muri Apoloniya bagera i Tesalonike,+ ahari isinagogi* y’Abayahudi. 2 Hanyuma nk’uko Pawulo yari amenyereye,+ yinjiramo asangamo abantu, maze ku masabato atatu akurikiranye akajya yungurana na bo ibitekerezo akoresheje Ibyanditswe,+ 3 akabasobanurira ko byari ngombwa ko Kristo ababara+ kandi akazuka.+ Abaha ibihamya, abereka n’aho byanditse, maze arababwira ati: “Uwo Yesu mbabwira, ni we Kristo.” 4 Ibyo bituma bamwe muri bo bizera kandi bifatanya na Pawulo na Silasi.+ Abagiriki benshi basengaga Imana, n’abagore b’abanyacyubahiro benshi na bo babigenza batyo.

5 Ariko Abayahudi bagira ishyari,+ bafata abantu b’ibirara birirwaga mu isoko, bishyira hamwe maze batangira guteza akavuyo mu mujyi. Batera kwa Yasoni, kugira ngo bashakishe Pawulo na Silasi, babazane imbere y’abaturage. 6 Bababuze, bakurubana Yasoni n’abandi bavandimwe babashyira abayobozi b’umujyi, barasakuza bati: “Aba bagabo bateza akaduruvayo ahantu hose none bageze n’ino.+ 7 Yasoni yarabakiriye arabacumbikira. Aba bantu bose basuzugura amategeko ya Kayisari, bavuga ko hariho undi mwami witwa Yesu.”+ 8 Abaturage n’abayobozi b’umujyi bumvise ayo magambo, barahangayika. 9 Nuko baka Yasoni n’abavandimwe amafaranga menshi y’ingwate,* hanyuma barabareka baragenda.

10 Bigeze nijoro, abavandimwe bahita bohereza Pawulo na Silasi i Beroya, bagezeyo bajya mu isinagogi y’Abayahudi. 11 Abantu b’i Beroya* bo bari bafite umutima mwiza kurusha ab’i Tesalonike, kuko bemeye ijambo ry’Imana n’umutima wabo wose. Buri munsi bagenzuraga mu Byanditswe babyitondeye, kugira ngo barebe niba ibyo bababwiraga ari ukuri koko. 12 Nuko benshi muri bo barizera. Abagabo n’abagore benshi b’Abagiriki kandi b’abanyacyubahiro na bo barizera. 13 Ariko Abayahudi b’i Tesalonike bamenye ko Pawulo abwiriza ijambo ry’Imana n’i Beroya, na ho barahaza kugira ngo bashuke abaturage kandi batume bigaragambya.+ 14 Uwo mwanya abavandimwe bahita bohereza Pawulo ngo ajye ku nyanja,+ ariko Silasi na Timoteyo bo barasigara. 15 Abaherekeje Pawulo bamugejeje muri Atene maze bamusezeraho. Nuko abatuma kuri Silasi na Timoteyo+ ngo bazakore ibishoboka byose bamugereho vuba.

16 Igihe Pawulo yari abategerereje muri Atene, yabonye ko uwo mujyi wari wuzuyemo ibigirwamana maze biramubabaza. 17 Nuko atangira kwigisha Abayahudi bari mu isinagogi n’abandi bantu basengaga Imana. Nanone buri munsi yigishaga ijambo ry’Imana ababaga baje mu isoko kandi akaribasobanurira. 18 Ariko bamwe mu bahanga mu bya filozofiya b’Abepikureyo n’Abasitoyiko batangira kumugisha impaka bavuga bati: “Iyi ndondogozi irashaka kuvuga iki?” Abandi bati: “Asa n’ubwiriza iby’imana z’amahanga.” Ibyo babivugiye ko yatangazaga ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu n’umuzuko.+ 19 Nuko baramufata bamujyana muri Areyopago,* baravuga bati: “Dusobanurire neza ibyo bintu uri kwigisha. 20 Ibintu uri kwigisha turi kumva ari bishya. Ni yo mpamvu dushaka kumenya icyo bisobanura.” 21 Mu by’ukuri, Abanyatene bose n’abanyamahanga babaga bahari,* bamaraga igihe cyabo cyo kwidagadura nta kindi bakora uretse kuvuga no kumva ibintu bishya. 22 Nuko Pawulo ahagarara muri Areyopago+ hagati, aravuga ati:

“Bagabo bo muri Atene, ndabona ko mu bintu byose musa n’aho murusha abandi bose gutinya imana.*+ 23 Urugero, igihe nagendaga nitegereza ibintu musenga, nabonye n’igicaniro cyanditseho ngo: ‘Icy’Imana Itazwi.’ Nuko rero, iyo Mana musenga ariko mukaba mutayizi, ni yo mbabwira. 24 Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose, ikaba ari yo Mwami w’ijuru n’isi,+ ntiba mu nsengero zubatswe n’abantu.+ 25 Nta n’ubwo iyo Mana ikeneye ko abantu bayifasha, kuko nta cyo ibuze.+ Ahubwo ni yo iha abantu bose ubuzima no guhumeka+ n’ibintu byose. 26 Ni yo yaremye abantu bose, kugira ngo bature ku isi+ hose. Yabaremye ibakuye mu muntu umwe.+ Nanone yashyizeho igihe ibintu bigomba kubera, inagena aho abantu bagomba gutura,+ 27 kugira ngo bashake Imana, kandi nibakora uko bashoboye ngo bayishake bazayibone,+ kuko itari kure y’umuntu wese muri twe. 28 Ni yo ituma tugira ubuzima, tukagenda kandi tukaba turiho, ndetse na bamwe mu banditsi banyu baravuze bati: ‘natwe turi abana bayo.’

29 “None rero ubwo turi abana b’Imana,+ ntitugomba gutekereza ko Imana imeze nka zahabu cyangwa ifeza cyangwa ibuye, cyangwa ikindi kintu cyabajwe n’abantu.+ 30 Mu by’ukuri, Imana yirengagije ibyo bihe by’ubujiji,+ ariko ubu irabwira abantu bose bari ahantu hose ko bagomba kwihana, 31 kuko yashyizeho umunsi iteganya gucira abari mu isi yose ituwe urubanza+ rukiranuka, ikoresheje umuntu yashyizeho, kandi yeretse abantu bose ko izabikora ubwo yamuzuraga.”+

32 Nuko bumvise ibyo kuzuka kw’abapfuye, bamwe batangira kubiseka,+ naho abandi baravuga bati: “Uzongere ugaruke utubwire ibyo bintu.” 33 Nuko Pawulo abasiga aho aragenda. 34 Ariko abantu bamwe bifatanya na we kandi barizera. Muri bo harimo Diyoniziyo wari umucamanza mu rukiko rwa Areyopago, harimo n’umugore witwaga Damarisi n’abandi bari kumwe na bo.

18 Nyuma y’ibyo Pawulo ava muri Atene, ajya i Korinto. 2 Nuko ahasanga Umuyahudi witwaga Akwila+ wavukiye i Ponto. Akwila yari amaze igihe gito avuye mu Butaliyani ari kumwe n’umugore we Purisikila, kubera ko Kalawudiyo yari yarategetse Abayahudi bose kuva i Roma. Pawulo arabasanga, 3 aguma mu rugo rwabo kubera ko bari bahuje umwuga wo kuboha amahema, nuko bakajya bakorana.+ 4 Icyakora, kuri buri sabato+ yatangaga ikiganiro* mu isinagogi,*+ akemeza Abayahudi n’Abagiriki ku buryo bizeraga Yesu.

5 Nuko Silasi+ na Timoteyo+ bamaze kuhagera bavuye i Makedoniya, Pawulo arushaho kubwiriza ijambo ry’Imana ashyizeho umwete, agaha Abayahudi ibimenyetso bigaragaza ko Yesu ari we Kristo.+ 6 Ariko igihe bakomezaga kumurwanya no kumutuka, yakunkumuye* imyenda ye,+ arababwira ati: “Amaraso yanyu sinzayabazwe.+ Njye nta kosa mfite.+ Uhereye ubu, nigiriye mu banyamahanga.”+ 7 Nuko avayo,* ajya mu nzu y’umugabo witwaga Titiyo Yusito wubahaga Imana, inzu ye ikaba yari iruhande rw’isinagogi. 8 Hanyuma umuyobozi w’isinagogi witwaga Kirisipo+ yizera Umwami, n’abo mu rugo rwe bose barizera. Abakorinto benshi bamaze kumva ubutumwa bwiza, na bo barizera barabatizwa. 9 Nanone, muri iryo joro Umwami abwira Pawulo mu iyerekwa ati: “Ntutinye, ahubwo ukomeze kuvuga kandi ntuceceke. 10 Dore ndi kumwe nawe+ kandi nta muntu uzagutera ngo akugirire nabi, kuko hari abantu benshi muri uyu mujyi bazanyizera.” 11 Arahaguma, amarayo umwaka n’amezi atandatu, abigisha ijambo ry’Imana.

12 Nuko igihe Galiyo yari umuyobozi wa Akaya,* Abayahudi bibasira Pawulo baramurwanya, bamujyana mu rukiko kugira ngo acirwe urubanza. 13 Baravuga bati: “Uyu muntu akora ibinyuranyije n’amategeko, akayobya abantu abigisha gusenga Imana mu bundi buryo.” 14 Ariko Pawulo agiye kugira icyo avuga, Galiyo abwira Abayahudi ati: “Mwa Bayahudi mwe, mu by’ukuri iyo haza kuba hakozwe ikintu kibi cyangwa icyaha gikomeye, nari kubihanganira nkabatega amatwi. 15 Ariko niba ari impaka z’amagambo, amazina n’amategeko yanyu,+ mwe ubwanyu mugomba kubyikemurira. Sinshaka kuba umucamanza w’ibyo bintu.” 16 Nuko abirukana mu rukiko. 17 Hanyuma bose bafata Sositeni+ wari umuyobozi w’isinagogi, bamukubitira mu rukiko. Ariko ibyo byose Galiyo ntiyabyitaho.

18 Icyakora Pawulo amazeyo indi minsi myinshi, asezera ku bavandimwe afata ubwato ajya i Siriya, ari kumwe na Purisikila na Akwila. Igihe yari i Kenkireya,+ yiyogoshesheje umusatsi asigaho muke, kuko yari amaze gukora ibyo yari yarasezeranyije Imana. 19 Nuko bagera muri Efeso maze abasiga aho. Yinjira mu isinagogi maze afasha Abayahudi gusobanukirwa ibyanditswe.+ 20 Icyakora nubwo bakomeje kumusaba ngo agumeyo igihe kinini, ntiyabemereye. 21 Ahubwo yabasezeyeho arababwira ati: “Nzagaruka kubasura Yehova* nabishaka.” Hanyuma afata ubwato ava muri Efeso, 22 agera i Kayisariya. Nuko arakomeza aragenda ajya gusuhuza abagize itorero,* ahavuye ajya muri Antiyokiya.+

23 Ahamaze igihe arahava, ajya mu turere dutandukanye tw’i Galatiya n’i Furugiya,+ atera inkunga abigishwa bose.+

24 Nuko Umuyahudi witwaga Apolo+ wavukiye muri Alegizandiriya agera muri Efeso. Yari umugabo uzi kuvuga, akaba n’umuhanga mu Byanditswe. 25 Uwo mugabo yari yarigishijwe ibyerekeye Yehova, kandi kubera ko yari afite ishyaka ryinshi atewe n’umwuka wera, yatangiye kuvuga no kwigisha ibya Yesu nk’uko biri koko. Icyakora yari azi ibyerekeye umubatizo wa Yohana gusa. 26 Uwo mugabo atangira kwigisha mu isinagogi afite ubutwari. Purisikila na Akwila+ bamwumvise, bamujyana iwabo maze bamusobanurira ibyerekeye Imana, kugira ngo arusheho kubimenya neza. 27 Nanone kubera ko Apolo yifuzaga kunyura muri Akaya, abavandimwe bandikiye abigishwa babatera inkunga yo kumwakira bamwishimiye. Nuko agezeyo, afasha cyane abari barizeye biturutse ku neza ihebuje y’Imana.* 28 Yagaragarizaga mu ruhame ko Abayahudi bibeshya, akabikorana imbaraga kandi akerekana akoresheje Ibyanditswe ko Yesu ari we Kristo.+

19 Hanyuma igihe Apolo+ yari i Korinto, Pawulo anyura mu turere two muri icyo gihugu, aramanuka agera muri Efeso,+ ahasanga bamwe mu bigishwa. 2 Nuko arababaza ati: “Ese mwahawe umwuka wera igihe mwizeraga?”+ Baramusubiza bati: “Ntitwigeze twumva iby’umwuka wera.” 3 Arongera arababaza ati: “None se mwabatijwe uwuhe mubatizo?” Baramusubiza bati: “Umubatizo wa Yohana.”+ 4 Pawulo aravuga ati: “Yohana yabatizaga umubatizo ugaragaza kwihana,+ abwira abantu ko bagombaga kwizera uwari kuza nyuma ye,+ ari we Yesu.” 5 Babyumvise, babatizwa mu izina ry’Umwami Yesu. 6 Nuko Pawulo abarambikaho ibiganza, maze umwuka wera ubazaho,+ batangira kuvuga izindi ndimi no guhanura.+ 7 Bose hamwe bari abagabo bagera kuri 12.

8 Mu gihe cy’amezi atatu, yinjiraga mu isinagogi*+ akavugana ubutwari kandi agatanga ibiganiro, asobanurira abantu iby’Ubwami bw’Imana.+ 9 Ariko igihe bamwe bangaga kwizera,* ahubwo bagasebya Inzira y’Ukuri*+ imbere y’abantu benshi, yitandukanyije na bo+ kandi ajyana n’abigishwa, buri munsi agatanga ibiganiro mu cyumba cy’ishuri rya Turano. 10 Ibyo byamaze imyaka ibiri, ku buryo abari batuye mu ntara ya Aziya bose, baba Abayahudi cyangwa Abagiriki, bumvise ijambo ry’Umwami.

11 Imana yakomezaga gukora ibitangaza ikoresheje Pawulo.+ 12 Byageze nubwo abantu batwaraga udutambaro hamwe n’amataburiya yakoreshaga bakabishyira abarwayi,+ maze bagakira n’imyuka mibi ikabavamo.+ 13 Ariko bamwe mu Bayahudi bagendaga hose birukana abadayimoni, na bo batangira kujya bavuga izina ry’Umwami Yesu, baribwira ababaga batewe n’abadayimoni. Barababwiraga bati: “Turabirukanye mu izina rya Yesu, uwo Pawulo abwiriza.”+ 14 Mu babikoraga harimo abahungu barindwi ba Sikewa, wari umwe mu bakuru b’abatambyi b’Abayahudi. 15 Igihe kimwe umuntu wari watewe n’umudayimoni yarababwiye ati: “Yesu ndamuzi+ kandi na Pawulo ndamuzi.+ Ariko se mwe muri ba nde?” 16 Nuko uwo muntu wari watewe n’umudayimoni arabasimbukira, arabarwanya abarusha imbaraga bose, ku buryo basohotse muri iyo nzu bagahunga bambaye ubusa* kandi bakomeretse. 17 Ibyo bimenyekana mu bantu bose, maze Abayahudi n’Abagiriki bari batuye muri Efeso bagira ubwoba bwinshi. Ni uko izina ry’Umwami rikomeza gusingizwa. 18 Abantu benshi bari barizeye barazaga bakemera ibyaha bakoze kandi bakabivugira imbere y’abantu benshi. 19 Nanone, abantu benshi bakoraga ibikorwa by’ubumaji bateranyirije hamwe ibitabo byabo maze babitwikira imbere y’abantu bose.+ Nuko babara igiciro cyabyo basanga kingana n’ibiceri by’ifeza 50.000. 20 Uko ni ko ijambo rya Yehova ryakomeje kwamamara no kugira imbaraga.+

21 Ibyo birangiye, Pawulo yiyemeza ko namara kunyura muri Makedoniya+ no muri Akaya azajya i Yerusalemu.+ Aravuga ati: “Nimara kugerayo, nzajya n’i Roma.”+ 22 Nuko atuma i Makedoniya abantu babiri mu bamukoreraga, ari bo Timoteyo+ na Erasito,+ ariko we atinda mu ntara ya Aziya, ahamara igihe.

23 Muri icyo gihe hatangira imvururu+ zikaze ku bihereranye n’Inzira y’Ukuri.+ 24 Hari umuntu witwaga Demetiriyo wakoraga ibintu byo mu ifeza. Yakoraga udushusho tw’urusengero rwa Arutemi, agatuma abanyabukorikori+ babona amafaranga menshi. 25 Nuko ahuriza hamwe abo bakoranaga hamwe n’abandi banyabukorikori, maze arababwira ati: “Bagabo, muzi neza ko uyu murimo wacu ari wo dukesha ubu bukire dufite. 26 Nanone mwumva ukuntu Pawulo yoshya abantu benshi kandi namwe murabyibonera. Ntabikora muri Efeso+ gusa, ahubwo abikora no mu ntara ya Aziya hafi ya yose, avuga ko imana zakozwe n’amaboko atari imana,+ kandi ibyo bituma abantu bahindura imitekerereze. 27 Ikindi kandi, uyu mwuga wacu si wo uzata agaciro wonyine, ahubwo n’urusengero rw’imanakazi ikomeye Arutemi na rwo abantu bazabona ko nta cyo ruvuze, kandi Arutemi isengwa mu ntara ya Aziya hose no ku isi hose ntizongera guhabwa icyubahiro.” 28 Abo bagabo babyumvise, bararakara cyane maze batangira gusakuza bavuga bati: “Arutemi y’Abefeso irakomeye!”

29 Nuko umujyi wose uravurungana, maze abantu bose bazira rimwe mu kibuga cy’imikino bakurubana Gayo na Arisitariko,+ bakaba bari Abanyamakedoniya bagendanaga na Pawulo. 30 Pawulo we yari yiteguye kwinjira muri icyo kibuga ngo ajye kuvugisha abantu, ariko abigishwa baramubuza. 31 Ndetse bamwe mu bahagarariraga ibirori n’imikino bamukundaga bamutumyeho, baramwinginga ngo yirinde kwinjira mu kibuga cy’imikino kuko yaba ashyize ubuzima bwe mu kaga. 32 Abantu barasakuzaga, bamwe bavuga ibyabo, abandi bavuga ibyabo. Abantu bose bari bavurunganye, kandi abenshi muri bo ntibari bazi n’impamvu yatumye bateranira aho. 33 Nuko bose hamwe bakura Alegizanderi mu bantu, maze Abayahudi bamushyira imbere. Alegizanderi akora ikimenyetso n’ukuboko kwe, abasaba guceceka kugira ngo yiregurire imbere y’abantu. 34 Ariko bamenye ko ari Umuyahudi, bose basakuriza rimwe, bamara hafi amasaha abiri bavuga cyane bati: “Arutemi y’Abefeso irakomeye!”

35 Amaherezo umuyobozi w’umujyi amaze gucecekesha abantu, aravuga ati: “Bagabo bo muri Efeso! Mu by’ukuri ni nde utazi ko ari twe turinda urusengero rwa Arutemi ikomeye, tukarinda n’ishusho yayo yavuye mu ijuru? 36 Ubwo rero, kubera ko ibyo tutabishidikanyaho, mutuze ntimugire icyo mukora muhubutse, 37 kuko aba bagabo mwazanye batasahuye urusengero cyangwa ngo batuke imanakazi yacu. 38 Niba rero Demetiriyo+ n’abanyabukorikori bari kumwe na we bafite uwo barega, hari iminsi yo kuburana kandi n’abayobozi* barahari. Abo bazajye kuregana. 39 Ariko niba mushaka ibindi birenze ibyo, bigomba gukemurirwa mu nama yatumijwe n’abayobozi. 40 Naho ubundi, dushobora kuregwa ko twigometse kubera ibyabaye uyu munsi, kandi nta mpamvu n’imwe twatanga yatumye duteza uyu muvurungano.” 41 Nuko amaze kuvuga ibyo, asezerera abo bantu.

20 Iyo mivurungano imaze gushira, Pawulo atumiza abigishwa. Nuko amaze kubatera inkunga no kubasezeraho, akomeza urugendo ajya i Makedoniya. 2 Anyura muri utwo turere two muri Makedoniya abwira abantu amagambo yo kubatera inkunga, hanyuma agera mu Bugiriki. 3 Ahamaze amezi atatu, ubwo yari agiye gufata ubwato ngo ajye muri Siriya, yiyemeza gusubira inyuma akanyura i Makedoniya kubera ko yari yamenye ko Abayahudi+ bamugambaniye. 4 Yari aherekejwe na Sopateri umuhungu wa Piro w’i Beroya, Arisitariko+ na Sekundo b’i Tesalonike, Gayo w’i Derube na Timoteyo,+ hamwe na Tukiko+ na Tirofimo+ bo mu ntara ya Aziya. 5 Abo bagiye mbere yacu badutegerereza i Tirowa. 6 Ariko Iminsi Mikuru y’Imigati Itarimo Umusemburo irangiye,+ dufatira ubwato i Filipi tubasanga i Tirowa nyuma y’iminsi itanu. Nuko tuhamara iminsi irindwi.

7 Ku munsi wa mbere w’icyumweru,* igihe twari duteraniye hamwe turi kurya, Pawulo atangira kuganiriza abigishwa, kubera ko yagombaga kugenda bukeye bwaho. Akomeza kuganira na bo kugeza mu gicuku. 8 Mu cyumba cyo hejuru aho twari duteraniye, hari hari amatara menshi. 9 Hari umusore witwaga Utuko wari wicaye mu idirishya, maze ibitotsi biramutwara mu gihe Pawulo yari agikomeza kuvuga. Igihe yari agisinziriye arahanuka, ava muri etaje* ya gatatu yitura hasi, bamuterura yapfuye. 10 Ariko Pawulo aramanuka, amwubama hejuru aramuhobera,+ aravuga ati: “Nimureke guhangayika, kuko yongeye kuba muzima.”+ 11 Nuko Pawulo arazamuka afata ibyokurya* atangira kurya. Akomeza kuganira na bo umwanya munini ageza mu gitondo cya kare, hanyuma aragenda. 12 Bajyana uwo muhungu ari muzima, kandi bari bishimye cyane.

13 Nuko icyo gihe dufata ubwato tujya ahitwa Aso, ari na ho twashakaga gufatira Pawulo ngo tujyane, kuko igihe yari amaze kutubwira aho turi buhurire, we yahisemo kugenda n’amaguru. 14 Adusanze muri Aso, tumushyira mu bwato maze tujya i Mitulene. 15 Bukeye bwaho tuvayo, tugera ahateganye n’i Kiyo, ku munsi ukurikiyeho tugera i Samosi, ku wundi munsi tugera i Mileto. 16 Pawulo yari yiyemeje kugenda mu bwato atanyuze muri Efeso,+ kugira ngo adatinda mu ntara ya Aziya. Yarihutaga kugira ngo nibimushobokera agere i Yerusalemu+ ku munsi mukuru wa Pentekote.

17 Ariko igihe Pawulo yari i Mileto, yatumyeho abasaza b’itorero bo muri Efeso ngo baze kumureba. 18 Bamugezeho arababwira ati: “Muzi neza uko nabanye namwe igihe cyose, uhereye igihe nagereye mu ntara ya Aziya ku nshuro ya mbere.+ 19 Nakoreye Umwami nicishije bugufi cyane.+ Narariraga kandi nkababara bitewe n’Abayahudi bashakaga kunyica. 20 Nanone sinaretse kubabwira ibintu byose bibafitiye akamaro, cyangwa kubigishiriza mu ruhame+ no ku nzu n’inzu.+ 21 Ahubwo nabwirije Abayahudi n’Abagiriki mbyitondeye, kugira ngo bihane,+ bagarukire Imana kandi bizere Umwami wacu Yesu.+ 22 None dore umwuka urampatira kujya i Yerusalemu, nubwo ntazi ibizambaho ngezeyo. 23 Muri buri mujyi ngezemo umwuka wera ukomeza kunyemeza ko nzafungwa kandi ngahura n’imibabaro.+ 24 Icyakora simbona ko ubuzima bwanjye ari bwo bw’agaciro kenshi. Icy’ingenzi, ni uko ndangiza isiganwa ryanjye+ n’umurimo nahawe n’Umwami Yesu, wo kubwiriza mbyitondeye ubutumwa bwiza buvuga iby’ineza ihebuje y’Imana.*

25 “None ubu nzi ko mwebwe mwese, abo nanyuzemo mbwiriza iby’Ubwami, mutazongera kumbona. 26 Ni yo mpamvu uyu munsi mbatanzeho abagabo bo guhamya ko ntazabazwa amaraso y’umuntu n’umwe,+ 27 kuko ntigeze nifata ngo ndeke kubabwira ibintu byose Imana ishaka.*+ 28 Mwirinde ubwanyu,+ murinde n’umukumbi wose kuko umwuka wera wabagize abagenzuzi,+ kugira ngo muragire uwo mukumbi kandi mwite ku itorero ry’Imana,+ iryo yaguze amaraso y’Umwana wayo bwite.+ 29 Nzi ko nimara kugenda abantu bameze nk’amasega* y’inkazi bazabazamo,+ kandi ntibazagirira umukumbi impuhwe. 30 Muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bigisha inyigisho z’ibinyoma kugira ngo abigishwa babakurikire.+

31 “Nuko rero mukomeze kuba maso kandi mwibuke ko mu gihe cy’imyaka itatu,+ haba ku manywa na nijoro, nakomeje kugira buri wese muri mwe inama kandi ndira. 32 None rero Imana ibane namwe kandi ijambo ryayo ryerekeye ineza yayo ihebuje, ribarinde. Iryo jambo rizabakomeza kandi ritume mubona umurage* muri kumwe n’abatoranyijwe bose.+ 33 Sinifuje ikintu cy’umuntu uwo ari we wese, yaba ifeza, zahabu cyangwa umwambaro.+ 34 Mwe ubwanyu muzi ko nakoraga kugira ngo mbone ibyo nkeneye,+ njye n’abo twari kumwe. 35 Naberetse muri byose ko nimukorana umwete mutyo,+ ari bwo muzafasha abadakomeye kandi ko mugomba kuzirikana amagambo y’Umwami Yesu, igihe yavugaga ati: ‘gutanga bihesha ibyishimo+ kuruta guhabwa.’”

36 Amaze kuvuga ibyo, we n’abo bari kumwe bose barapfukama, maze arasenga. 37 Nuko bose bararira cyane maze bahobera* Pawulo, baramusoma, 38 kuko bari bababajwe cyane n’ibyo yari amaze kubabwira, ko batari kuzongera kumubona.+ Nuko baramuherekeza bamugeza ku bwato.

21 Nuko dutandukana na bo bigoranye, maze dufata ubwato turagenda tugera i Kosi. Ku munsi ukurikiyeho tugera i Rode, tuvayo tujya i Patara. 2 Tubonye ubwato bwambukaga bujya i Foyinike, tubujyamo tujyana na bwo. 3 Tumaze kugera aho tubona ikirwa cya Shipure, tugisiga inyuma ibumoso bwacu, tugana i Siriya tuviramo i Tiro, kuko aho ari ho ubwato bwagombaga gupakururira imizigo. 4 Dushakisha abigishwa turababona maze tuhamara iminsi irindwi. Ariko kubera ko umwuka wera wari wabahishuriye ko Pawulo azahura n’ibibazo, bakomeza kumubwira ngo ntajye i Yerusalemu.+ 5 Iyo minsi irangiye, turahava dukomeza urugendo. Ariko bose baraduherekeza hamwe n’abagore n’abana, batugeza inyuma y’umujyi. Nuko dupfukama ku nkombe turasenga, 6 maze dusezeranaho. Hanyuma twurira ubwato, na bo basubira mu ngo zabo.

7 Nyuma yaho dufata ubwato, tuva i Tiro tugera i Putolemayi, dusuhuza abavandimwe kandi tumarana na bo umunsi umwe. 8 Bukeye bwaho turagenda tugera i Kayisariya, tujya kwa Filipo wari umubwirizabutumwa, nuko tugumana na we. Yari umwe muri ba bagabo barindwi+ batoranyirijwe* i Yerusalemu. 9 Uwo mugabo yari afite abakobwa bane b’abaseribateri* bahanuraga.+ 10 Ariko mu gihe twari tuhamaze iminsi myinshi, umuhanuzi witwaga Agabo+ yaje aturutse i Yudaya. 11 Nuko aza aho turi, maze afata umukandara wa Pawulo awibohesha ibirenge n’amaboko, aravuga ati: “Umwuka wera uravuze ngo: ‘uku ni ko nyiri uyu mukandara Abayahudi bazamubohera i Yerusalemu+ bakamuha abanyamahanga.’”+ 12 Tubyumvise, twe n’abari aho turamwinginga ngo ntajye i Yerusalemu. 13 Hanyuma Pawulo arababwira ati: “Ibyo ni ibiki mukora, ko murira kandi mukaba mushaka kunca intege? Mumenye neza ko ntiteguye kubohwa gusa, ahubwo niteguye no gupfira i Yerusalemu nzira izina ry’Umwami Yesu.”+ 14 Yanze kutwumvira, ntitwakomeza kumubuza ahubwo turamubwira tuti: “Bibe nk’uko Yehova* ashaka.”

15 Nuko nyuma y’iyo minsi twitegura urugendo, hanyuma tujya i Yerusalemu. 16 Ariko bamwe mu bigishwa b’i Kayisariya bajyana natwe, kugira ngo batugeze ku muntu wagombaga kuducumbikira witwaga Munasoni wo muri Shipure, akaba yari umwe mu bigishwa ba mbere. 17 Tugeze i Yerusalemu, abavandimwe batwakira bishimye. 18 Bukeye bwaho, Pawulo ajyana natwe kwa Yakobo,+ kandi abasaza bose bari bahari. 19 Nuko arabasuhuza, atangira kubabwira ibintu byose Imana yakoreye mu banyamahanga binyuze ku murimo wo kubwiriza yakoraga.

20 Bamaze kubyumva basingiza Imana, baramubwira bati: “Muvandi, rwose urabona ko hari Abayahudi babarirwa mu bihumbi bizera, kandi bose bakaba bakurikiza Amategeko* babyitondeye.+ 21 Ariko hari impuha bumvise zivuga ko wigisha Abayahudi bose bo mu mahanga ubuhakanyi* bwo kudakurikiza Amategeko ya Mose, ukababwira ko batagomba gukeba* abana babo kandi ntibakore imigenzo* bakurikizaga kuva kera.+ 22 None se tubigenze dute? Uko byagenda kose baramenya ko wageze ino aha. 23 Umva rero, kora ibyo tugiye kukubwira: Dufite abagabo bane bashaka gukora* ibyo basezeranyije Imana. 24 Ujyane n’abo bagabo, ukorane na bo umuhango wo kwiyeza* kandi ubishyurire kugira ngo bashobore kwiyogoshesha. Ibyo bizatuma abantu bose bamenya ko impuha bakuvugaho nta shingiro zifite, ahubwo ko ufite imyifatire ikwiriye kandi ko nawe wubahiriza Amategeko.+ 25 Naho ku bihereranye n’abanyamahanga bizeye, twabatumyeho, tubamenyesha umwanzuro twafashe w’uko bagomba kwirinda ibintu byatambiwe ibigirwamana,+ bakirinda amaraso,+ bakirinda ibinizwe*+ kandi bakirinda gusambana.”*+

26 Nuko bukeye bwaho Pawulo ajyana n’abo bagabo, akorana na bo umuhango wo kwiyeza+ maze yinjira mu rusengero, kugira ngo atangaze iminsi bagombaga kumara bawukora n’igihe buri wese muri bo yagombaga gutangirwa igitambo.

27 Iminsi irindwi igiye gushira, Abayahudi bavuye muri Aziya bamubonye mu rusengero bateza umuvurungano mu bantu bose maze baramufata. 28 Barasakuza bati: “Bagabo bo muri Isirayeli, nimudutabare! Nguyu wa muntu wigisha abantu bose, akigishiriza n’ahantu hose asaba abantu kuturwanya, kurwanya amategeko yacu n’uru rusengero. Ikirenze ibyo kandi, yazanye Abagiriki mu rusengero maze yanduza* aha hantu hera.”+ 29 Mu by’ukuri ibyo byatewe n’uko bari babonye Pawulo mu mujyi ari kumwe n’Umunyefeso witwaga Tirofimo,+ bakaba baribwiraga ko Pawulo yamujyanye mu rusengero. 30 Nuko umujyi wose uravurungana, abantu bose birukira rimwe bajya mu rusengero, bafata Pawulo baramukurubana bamusohora mu rusengero. Ako kanya inzugi zirakingwa. 31 Igihe bashakaga kumwica, umukuru w’abasirikare wari ufite itsinda ry’ingabo ashinzwe, yamenye ko i Yerusalemu hose hari umuvurungano. 32 Nuko ahita afata abasirikare n’abayobozi babo, bamanuka biruka babasanga aho bari. Ba bantu babonye umukuru w’abasirikare ari kumwe n’abasirikare, bareka gukubita Pawulo.

33 Nuko uwo mukuru w’abasirikare arabegera aramufata, ategeka ko bamubohesha iminyururu ibiri,+ maze abaza uwo ari we n’icyo akora. 34 Ariko abantu barasakuza, bamwe bavuga ibyabo abandi bavuga ibyabo. Nuko abonye ko adashobora kumenya neza ibyabaye bitewe n’uko hari akavuyo, ategeka ko bamujyana mu kigo cy’abasirikare. 35 Ariko ageze kuri esikariye,* biba ngombwa ko abasirikare bamuterura bitewe n’urugomo rw’abo bantu, 36 kuko abantu benshi bakomezaga kubakurikira basakuza bati: “Nimumwice!”

37 Nuko bagiye kujyana Pawulo mu kigo cy’abasirikare, abwira umukuru w’abasirikare ati: “Ese nemerewe kugira icyo nkubwira?” Na we aramusubiza ati: “Ese burya uzi Ikigiriki? 38 Numvaga uri wa Munyegiputa wigeze kuyobya abantu ngo bigomeke, ukajyana mu butayu abicanyi 4.000!” 39 Nuko Pawulo aravuga ati: “Ubundi njye ndi Umuyahudi+ w’i Taruso+ ho muri Kilikiya, nkaba ndi umuturage wo muri uwo mujyi uzwi cyane. None ndakwinginze nyemerera ngire icyo mbwira abantu.” 40 Amaze kumuha uburenganzira, Pawulo ahagarara kuri esikariye, akora ikimenyetso n’ukuboko, asaba abantu guceceka. Hanyuma abantu bose bamaze gutuza, ababwira mu Giheburayo+ ati:

22 “Bavandimwe, ba nyakubahwa. Nimutege amatwi ibyo mvuga niregura.”+ 2 Nuko bumvise ababwiye mu Giheburayo barushaho guceceka, maze aravuga ati: 3 “Ndi Umuyahudi+ wavukiye i Taruso ho muri Kilikiya,+ ariko nize muri uyu mujyi nigishwa na Gamaliyeli.+ Nigishijwe gukurikiza Amategeko ya ba sogokuruza+ nta guca ku ruhande, kandi nkagira ishyaka ry’Imana, mbese nk’uko mumeze uyu munsi.+ 4 Natotezaga abo muri iyi Nzira y’Ukuri* nkanabica, ngafata abagabo n’abagore nkabashyira muri gereza,+ 5 kandi umutambyi mukuru n’abayobozi bose b’Abisirayeli na bo babyemeza. Nanone bampaye amabaruwa yo gushyira abavandimwe b’i Damasiko, kandi nari mu nzira ngiye gufata abariyo kugira ngo na bo mbabohe, mbazane i Yerusalemu bahanwe.

6 “Ariko igihe nari mu nzira nenda kugera i Damasiko, ari ku manywa, nagiye kubona mbona urumuri rwinshi ruturutse mu ijuru rurangota,+ 7 nuko nikubita hasi maze numva ijwi rimbwira riti: ‘Sawuli, Sawuli, kuki untoteza?’ 8 Ndasubiza nti: ‘uri nde Nyakubahwa?’ Arambwira ati: ‘ndi Yesu w’i Nazareti, uwo utoteza.’ 9 Abo twari kumwe babonye urwo rumuri, ariko ntibumvise ijwi ry’uwavuganaga nanjye. 10 Nuko ndavuga nti: ‘none se nkore iki Mwami?’ Umwami arambwira ati: ‘haguruka ujye i Damasiko. Aho ni ho uzamenyera ibyo Imana yateganyije ko uzakora.’+ 11 Ariko kubera ko ntashoboraga kubona ikintu icyo ari cyo cyose, bitewe n’uko urwo rumuri rwari rwinshi cyane, nageze i Damasiko nyobowe n’abo twari kumwe.

12 “Nuko umugabo witwaga Ananiya wubahaga Imana akumvira Amategeko kandi akaba yaravugwaga neza n’Abayahudi baho bose, 13 aza aho ndi ahagarara iruhande rwanjye, arambwira ati: ‘Sawuli, muvandimwe, ongera urebe!’ Nuko ako kanya ndahumuka maze ndamureba.+ 14 Aravuga ati: ‘Imana ya ba sogokuruza yaguhisemo kugira ngo umenye ibyo ishaka, ubone Yesu ari we wa Mukiranutsi+ kandi wumve ijwi rye, 15 kuko ugomba guhamya ibye imbere y’abantu bose, ukavuga ibyo wabonye n’ibyo wumvise.+ 16 None kuki ukomeza gutinda? Genda ubatizwe kandi usenge mu izina rya Yesu,+ hanyuma Imana ikubabarire ibyaha byawe.’+

17 “Ariko igihe nari narasubiye i Yerusalemu+ ndi mu rusengero nsenga, nabaye nk’urota 18 maze mbona Umwami ambwira ati: ‘gira vuba uve muri Yerusalemu, kuko batazemera ibyo wigisha binyerekeyeho.’+ 19 Nuko ndavuga nti: ‘Mwami, na bo ubwabo bazi neza ko najyaga nzenguruka mu masinagogi* yose, ngashyira muri gereza abakwizera bose kandi nkabakubita.+ 20 Igihe umuhamya wawe Sitefano yicwaga, njye ubwanjye nari mpahagaze, nemeranya n’abamwicaga kandi ndinze imyenda yabo.’+ 21 Nyamara Umwami arambwira ati: ‘haguruka ugende kuko ngiye kugutuma mu bihugu bya kure.’”+

22 Abantu bari bakomeje kumutega amatwi kugeza igihe yavugiye ibyo. Hanyuma basakuriza rimwe bati: “Mukure uwo muntu ku isi kuko adakwiriye kubaho!” 23 Abantu barasakuzaga cyane bakajugunya imyitero yabo hejuru kandi bagatumura umukungugu mu kirere.+ 24 Ibyo byatumye umukuru w’abasirikare ategeka ko bajyana Pawulo mu kigo cy’abasirikare, kandi avuga ko bagomba kumuhata ibibazo bamukubita, kugira ngo ashobore kumenya impamvu yatumaga bamuvugiriza induru. 25 Ariko bamaze kuryamisha hasi Pawulo ngo bamukubite, abwira umuyobozi w’itsinda ry’abasirikare wari uhagaze aho ati: “Ese amategeko abemerera gukubita Umuroma* atahamijwe icyaha?”*+ 26 Nuko uwo muyobozi w’itsinda ry’abasirikare abyumvise, ajya kubibwira umukuru w’abasirikare. Aramubaza ati: “Urabigenza ute ko uriya muntu ari Umuroma?” 27 Uwo mukuru w’abasirikare araza, abaza Pawulo ati: “Mbwira. Ese uri Umuroma?” Aravuga ati: “Yego.” 28 Umukuru w’abasirikare aramusubiza ati: “Njye nabonye ubwo bwenegihugu mbuguze amafaranga menshi.” Pawulo aravuga ati: “Njyewe narabuvukanye.”+

29 Ako kanya abantu bari bagiye kumuhata ibibazo ari na ko bamukubita baramureka. Igihe umukuru w’abasirikare yamenyaga ko Pawulo ari Umuroma yagize ubwoba, kuko yari yamubohesheje iminyururu.+

30 Nuko bukeye bwaho, kubera ko yifuzaga kumenya neza impamvu Abayahudi bamuregaga, aramubohora kandi ategeka ko abakuru b’abatambyi n’abagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi bose baterana. Hanyuma azana Pawulo amuhagarika hagati yabo.+

23 Nuko Pawulo yitegereza cyane abagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, maze aravuga ati: “Bavandimwe, kugeza ubu nkomeje kugira umutimanama ukeye rwose+ imbere y’Imana.” 2 Avuze atyo, umutambyi mukuru Ananiya ategeka ko abari bamuhagaze iruhande bamukubita ku munwa. 3 Nuko Pawulo aramubwira ati: “Nawe Imana izagukubita* wa ndyarya we!* Wicajwe no kuncira urubanza ruhuje n’Amategeko, none ni wowe wica Amategeko utegeka ngo nkubitwe?” 4 Abari bahagaze aho baravuga bati: “Nta soni uratuka umutambyi mukuru w’Imana?” 5 Ariko Pawulo aravuga ati: “Bavandi, sinari nzi ko ari umutambyi mukuru, kuko handitswe ngo: ‘ntukavuge nabi umutware wanyu.’”+

6 Nuko Pawulo amenye ko igice kimwe ari Abasadukayo, ikindi kikaba icy’Abafarisayo, arangurura ijwi mu Rukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi aravuga ati: “Bavandi, ndi Umufarisayo,+ nkaba umwana w’Abafarisayo. Ibyiringiro by’umuzuko w’abapfuye ni byo bitumye nshyirwa mu rubanza.” 7 Avuze atyo, havuka impaka hagati y’Abafarisayo n’Abasadukayo maze abo bantu bose bacikamo ibice. 8 Abasadukayo bavugaga ko nta muzuko ubaho cyangwa umumarayika cyangwa ikiremwa cy’umwuka. Ariko Abafarisayo bo, byose barabyemeraga.*+ 9 Nuko haba umuvurungano mwinshi, bamwe mu banditsi bo mu gatsiko k’Abafarisayo barahaguruka, bajya impaka barakaye cyane, bavuga bati: “Nta kibi tubonye kuri uyu muntu! Ariko birashoboka ko hari ikiremwa cy’umwuka cyangwa umumarayika wamuvugishije.”+ 10 Izo mpaka zimaze kuba nyinshi cyane, umukuru w’abasirikare atinya ko bari bwice Pawulo, maze ategeka itsinda ry’abasirikare kumanuka bakamukura hagati yabo, bakamuzana mu kigo cy’abasirikare.

11 Ariko muri iryo joro Umwami ahagarara iruhande rwe, aramubwira ati: “Humura!+ Nk’uko wabwirije ibyanjye i Yerusalemu mu buryo bwumvikana, ni na ko ugomba kubwiriza i Roma.”+

12 Nuko bukeye, Abayahudi baragambana kandi barahirira kutazagira icyo barya cyangwa icyo banywa batarica Pawulo. 13 Abari barahiriye kumwica bari abagabo barenga 40. 14 Abo bagabo basanga abakuru b’abatambyi n’abandi bayobozi, barababwira bati: “Twarahiriye ko tutazagira icyo turya tutarica Pawulo. 15 None rero, mwebwe hamwe n’abagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, mugende musobanurire neza umukuru w’abasirikare impamvu agomba kumubazanira, mwigire nk’aho mushaka kumenya ibye neza kurushaho. Ariko mbere y’uko ahagera turaba twiteguye maze tumwice.”

16 Icyakora umuhungu wa mushiki wa Pawulo yumva bavuga ko bazamutega bakamugirira nabi, maze araza yinjira mu kigo cy’abasirikare abibwira Pawulo. 17 Nuko Pawulo ahamagara umuyobozi w’itsinda ry’abasirikare, aramubwira ati: “Jyana uyu musore umushyire umukuru w’abasirikare, kuko afite icyo ashaka kumubwira.” 18 Nuko aramufata amujyana ku mukuru w’abasirikare, aramubwira ati: “Imfungwa yitwa Pawulo yampamagaye insaba kukuzanira uyu musore, kuko afite icyo ashaka kukubwira.” 19 Umukuru w’abasirikare amufata ukuboko amushyira ku ruhande, amubaza biherereye ati: “Ni iki ushaka kumbwira?” 20 Uwo musore aravuga ati: “Abayahudi bemeranyije kugusaba ko ejo wazazana Pawulo mu Rukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, mbese nk’aho bashaka kumenya ibye neza kurushaho.+ 21 Icyakora ntutume babikwemeza kuko hari abagabo barenga 40 bamuteze ngo bamugirire nabi, kandi barahiriye ko batazagira icyo barya cyangwa icyo banywa bataramwica.+ Ubu bariteguye, bategereje ko ubemerera icyo bagusaba.” 22 Nuko uwo mukuru w’abasirikare areka uwo musore aragenda, ariko abanza kumutegeka ati: “Ntugire uwo ubwira ko wambwiye ibyo bintu.”

23 Atumaho abayobozi babiri bayobora amatsinda y’abasirikare arababwira ati: “Saa tatu z’ijoro, mube mwamaze gutegura abasirikare 200 bagenda n’amaguru bo kujya i Kayisariya, abandi 70 bagendera ku mafarashi na 200 batwara amacumu. 24 Nanone muhe Pawulo amafarashi, kugira ngo ashobore kugera kwa guverineri Feligisi nta cyo abaye.” 25 Nuko yandika ibaruwa igira iti:

26 “Njyewe Kalawudiyo Lusiya, ndakwandikiye Nyakubahwa Guverineri Feligisi: Muraho neza! 27 Uwo muntu nkoherereje yafashwe n’Abayahudi kandi bari bagiye kumwica, ariko mpagera vuba ndi kumwe n’abasirikare ndamutabara,+ kuko nari maze kumenya ko ari Umuroma.+ 28 Nuko nshatse kumenya icyo bamurega, mujyana imbere y’Urukiko rwabo rw’Ikirenga.+ 29 Nasanze ibyo aregwa ari impaka z’iby’Amategeko yabo,+ ariko nta kirego na kimwe yaregwaga gikwiriye kumwicisha cyangwa kumufungisha. 30 Icyakora kubera ko hari uwampishuriye ko hari abagambanye kugira ngo bagirire nabi uyu muntu,+ mpise mukoherereza, kandi ntegeka ko abamurega bazamuregera imbere yawe.”

31 Nuko abo basirikare bajyana Pawulo+ nk’uko bari babitegetswe, bamujyana nijoro bamugeza muri Antipatiri. 32 Ku munsi ukurikira, bamuha abagendera ku mafarashi bakomezanya na we, bo bagaruka mu kigo cy’abasirikare. 33 Abagendera ku mafarashi binjira i Kayisariya maze baha guverineri ya baruwa, kandi bamwereka Pawulo. 34 Nuko arayisoma, abaza Pawulo intara akomokamo, maze amubwira ko akomoka i Kilikiya.+ 35 Aravuga ati: “Nzagutega amatwi mu buryo burambuye abakurega na bo bamaze kugera hano.”+ Nuko ategeka ko arindirwa mu rugo rwa Herode.

24 Nyuma y’iminsi itanu, umutambyi mukuru Ananiya+ azana na bamwe mu bayobozi b’Abisirayeli hamwe n’umuntu wagombaga kubafasha kuburana witwaga Teritulo, maze babwira guverineri ibyo Pawulo yaregwaga.+ 2 Bahamagaye Teritulo, atangira kurega Pawulo agira ati:

“Nyakubahwa Feligisi, ubu dufite amahoro menshi watugejejeho, kandi ibintu byinshi bigenda bivugururwa muri iki gihugu ni wowe tubikesha kubera ko ureba kure. 3 Aho turi hose duhora tubona ibyo byiza kandi turabigushimira cyane. 4 Ariko ntarondogoye, nagira ngo ngusabe udutege amatwi akanya gato kuko usanzwe uri umuntu mwiza. 5 Twasanze uyu muntu ahungabanya amahoro.*+ Ashuka+ Abayahudi bose bo mu isi ituwe ngo bigomeke ku butegetsi kandi ni na we uyoboye agatsiko k’idini ry’Abanyanazareti.+ 6 Nanone yagerageje kwanduza* urusengero maze turamufata.+ 7*⁠ —— 8 Nawe ubwawe umwibarije, ushobora kwibonera ko ibi bintu byose tumurega ari ukuri.”

9 Abayahudi babyumvise, na bo bemeza ko ibyo bintu ari ukuri koko. 10 Nuko guverineri akora ikimenyetso n’umutwe yereka Pawulo ko ashobora kuvuga. Pawulo arasubiza ati:

“Kubera ko nzi neza ko umaze imyaka myinshi uri umucamanza w’iki gihugu, niteguye kwiregura.+ 11 Nk’uko nawe ushobora kubyigenzurira nta minsi irenze 12 irashira ngiye i Yerusalemu gusenga.+ 12 Ntibigeze bansanga mu rusengero njya impaka n’umuntu uwo ari we wese, cyangwa ngo basange nshishikariza abantu guteza imvururu, haba mu masinagogi* cyangwa mu mujyi. 13 Nta n’ubwo bashobora kuguha ibimenyetso by’ibintu bari kundega. 14 Ariko icyo nemerera imbere yawe ni iki: Nkorera Imana ya ba sogokuruza umurimo wera,+ nkurikije Inzira y’Ukuri,* ikaba ari yo aba bita: ‘agatsiko k’idini.’ Mu by’ukuri nizera ibintu byose byavuzwe mu Mategeko n’ibyanditswe n’Abahanuzi.+ 15 Nanone mfite ibyiringiro nk’ibyo aba bantu na bo bafite, ko Imana izazura+ abakiranutsi n’abakiranirwa.*+ 16 Ni yo mpamvu mpatanira kugira umutimanama utandega ikibi icyo ari cyo cyose,* haba imbere y’Imana cyangwa imbere y’abantu.+ 17 Nyuma y’imyaka myinshi, nagarutse i Yerusalemu nzanywe no guha Abayahudi imfashanyo+ no gutamba ibitambo. 18 Igihe nari nkiri muri ibyo, bansanze mu rusengero maze gukora umuhango wo kwiyeza.*+ Ariko nabikoraga ntakoranyije abantu cyangwa ngo nteze akavuyo. Ahubwo icyo gihe hari Abayahudi baturutse mu ntara ya Aziya. 19 Abo bagombye kuba bari hano imbere yawe kugira ngo bandege, iyo baza kuba bafite icyo banshinja.+ 20 Cyangwa se aba bantu bari hano nibivugire ubwabo niba hari ikibi bambonyeho igihe nari mpagaze imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, 21 uretse ikintu kimwe gusa navuze ubwo nari mpagaze hagati yabo nti: ‘umuzuko w’abapfuye ni wo utumye uyu munsi nshyirwa mu rubanza.’”+

22 Icyakora kubera ko Feligisi yari azi neza iby’iyo Nzira+ y’ukuri, yasezereye abo bantu arababwira ati: “Lusiya umukuru w’abasirikare naza, ni bwo nzafata umwanzuro w’ibyo bibazo byanyu.” 23 Nuko ategeka umuyobozi w’itsinda ry’abasirikare ko Pawulo arindwa, ariko akamworohereza igifungo cye kandi ntihagire n’umwe mu ncuti ze abuza kumwitaho.

24 Hashize iminsi mike, Feligisi azana n’umugore we Dirusila wari Umuyahudikazi, nuko atumiza Pawulo maze amutega amatwi. Pawulo amusobanurira icyo yakora ngo agaragaze ko yizera Yesu Kristo.+ 25 Ariko atangiye kuvuga ibyo gukiranuka, kumenya kwifata, n’ibihereranye n’urubanza Imana izacira abantu mu gihe kizaza,+ Feligisi agira ubwoba maze arasubiza ati: “Ubu noneho ba wigendeye, ariko nimbona akanya nzongera ngutumeho.” 26 Yahoraga atumaho Pawulo kenshi ngo baganire kubera ko yatekerezaga ko yari kuzamuha ruswa. 27 Ariko hashize imyaka ibiri, Feligisi asimburwa na Porukiyo Fesito. Kubera ko Feligisi yifuzaga gushimwa n’Abayahudi,+ yasize Pawulo akiri muri gereza.

25 Hashize iminsi itatu Fesito+ abaye umuyobozi w’intara, ava i Kayisariya ajya i Yerusalemu. 2 Nuko abakuru b’abatambyi n’abakomeye bo mu Bayahudi bamubwira ibyo Pawulo yaregwaga.+ Maze batangira kumwinginga 3 bamusaba ko yabagirira neza, agatuma kuri Pawulo akaza i Yerusalemu, kubera ko bari bamutegeye mu nzira ngo bamwice.+ 4 Icyakora Fesito abasubiza ko Pawulo agomba gukomeza gufungirwa i Kayisariya, kandi ko na we yari agiye gusubirayo bidatinze. 5 Aravuga ati: “Ubwo rero niba hari ikintu kidakwiriye Pawulo yakoze, abayobozi bo muri mwe bazaze tujyane bamurege.”+

6 Nuko amaranye na bo iminsi itarenze umunani cyangwa icumi, ajya i Kayisariya, maze ku munsi ukurikiyeho yicara ku ntebe y’urubanza ategeka ko bazana Pawulo. 7 Ahageze, Abayahudi bari baje baturutse i Yerusalemu bahagarara bamukikije, bamurega ibirego byinshi bikomeye ariko batashoboraga gutangira ibimenyetso.+

8 Pawulo avuga yiregura ati: “Sinigeze nica Amategeko y’Abayahudi. Nanone sinigeze ndwanya urusengero cyangwa ngo ndwanye Kayisari.”+ 9 Ariko kubera ko Fesito yifuzaga gushimwa n’Abayahudi,+ asubiza Pawulo ati: “Ese urashaka kujya i Yerusalemu, ugacirirwayo urubanza rw’ibyo bakurega nanjye mpibereye?” 10 Pawulo arasubiza ati: “Mpagaze imbere y’intebe y’urubanza ya Kayisari. Ni ho ngomba gucirirwa urubanza. Nta kibi nakoreye Abayahudi, nk’uko nawe ubyibonera. 11 Niba mu by’ukuri ndi umugizi wa nabi kandi nkaba narakoze ikintu gikwiriye kunyicisha,+ sinanga gupfa. Ariko niba ibirego bandega nta shingiro bifite, nta wufite uburenganzira bwo kuntanga, ngo akunde abashimishe. Njuririye* Kayisari!”+ 12 Hanyuma Fesito amaze kuvugana n’abajyanama be arasubiza ati: “Ubwo ujuririye Kayisari, uzajya kwa Kayisari.”

13 Hashize iminsi, Umwami Agiripa na Berenike bagera i Kayisariya baje gusura Fesito. 14 Bahamaze iminsi, Fesito abwira umwami ibya Pawulo ati:

“Hari umuntu Feligisi yasize muri gereza 15 kandi igihe nari i Yerusalemu, abakuru b’abatambyi n’abakuru b’Abayahudi bambwiye ibye,+ bamusabira guhanwa. 16 Ariko nabasubije ko Abaroma batagira imikorere nk’iyo yo gutanga umuntu ngo bakunde banezeze abantu. Ahubwo umuntu uregwa arabanza agahura n’abamurega imbonankubone kandi agahabwa uburyo bwo kwiregura ku byo bamurega.+ 17 Nuko bose bamaze kugera hano sinatinda, ahubwo ku munsi wakurikiyeho nicaye ku ntebe y’urubanza maze ntegeka ko banzanira uwo muntu. 18 Abamuregaga batangiye kuvuga, ariko ntibabonye icyo bamushinja ku bintu bibi namukekagaho.+ 19 Gusa bagiye impaka na we ku birebana n’idini ryabo*+ no ku byerekeye umuntu witwaga Yesu wapfuye, ariko Pawulo we akaba yarakomezaga kwemeza ko ari muzima.+ 20 Nuko iby’izo mpaka bimaze kunyobera, mubaza niba yakwishimira kujya i Yerusalemu agacirirwayo urubanza rw’ibyo bintu.+ 21 Ariko igihe Pawulo yasabaga ko yarindirwa muri gereza agategereza umwanzuro w’Umwami w’Abami,*+ nategetse ko arindwa kugeza igihe nzamwohereza kwa Kayisari.”

22 Nuko Agiripa abwira Fesito ati: “Nanjye nifuzaga kumva uwo muntu.”+ Aravuga ati: “Ejo uzamwumva.” 23 Ku munsi ukurikiraho, Agiripa na Berenike binjirana ishema ryinshi mu cyumba cy’urukiko, bari kumwe n’abakuru b’abasirikare n’abandi banyacyubahiro bo mu mujyi. Nuko Fesito ategeka ko bazana Pawulo. 24 Hanyuma Fesito aravuga ati: “Mwami Agiripa, namwe mwese muri kumwe natwe hano, uyu ni wa muntu Abayahudi bose bari i Yerusalemu ndetse n’ino aha bansabye basakuza cyane, bavuga ko atagikwiriye kubaho.+ 25 Ariko naje kumenya ko nta kintu yakoze gikwiriye kumwicisha.+ Nuko igihe yajuriraga ashaka kuburanira imbere y’Umwami w’Abami, nafashe umwanzuro wo kumwohereza. 26 Ariko nta kintu gifatika mufiteho nakwandikira Umwami Kayisari. Ni yo mpamvu muzanye imbere yanyu, cyane cyane imbere yawe Mwami Agiripa, kugira ngo namara kubarizwa imbere y’ubucamanza mbone icyo nandika, 27 kuko mbona ko bidahuje n’ubwenge kohereza imfungwa ntasobanuye ibyo bayirega.”

26 Agiripa+ abwira Pawulo ati: “Wemerewe kwiregura.” Nuko Pawulo arambura ukuboko atangira kwiregura ati:

2 “Mwami Agiripa, ku birebana n’ibintu byose Abayahudi+ bandega, ndumva rwose nishimiye ko uyu munsi ngiye kwiregurira imbere yawe, 3 cyane cyane ko uzi neza imigenzo* yose y’Abayahudi n’impaka zabo. None rero, ndakwinginze ngo untege amatwi wihanganye.

4 “Mu by’ukuri, uko nari mbayeho kuva nkiri muto, mba mu gihugu cyacu ndetse n’i Yerusalemu, Abayahudi bose barabizi.+ 5 Baranzi kuva kera. Niba bakwemera kubihamya, bazi neza ko nari Umufarisayo,+ nkabaho mu buryo buhuje n’amategeko y’agatsiko k’idini ryacu+ akurikizwa nta guca ku ruhande. 6 Nyamara kuba niringira isezerano Imana yahaye ba sogokuruza,+ ni byo byatumye nshyirwa mu rubanza. 7 N’imiryango 12 y’Abisirayeli yiringira kuzabona iryo sezerano risohora, akaba ari na yo mpamvu yihatira gukorera Imana umurimo wera ku manywa na nijoro. Mwami, ibyo byiringiro ni byo bituma Abayahudi bandega.+

8 “None se kuki mutekereza ko Imana idashobora kuzura abapfuye? 9 Njye natekerezaga ko rwose ngomba kurwanya cyane Yesu w’i Nazareti. 10 Ibyo nabikoreye i Yerusalemu, kandi nafungiye abigishwa* benshi muri gereza,+ kuko nari narahawe ububasha n’abakuru b’abatambyi.+ Iyo babaga bagomba kwicwa, nashyigikiraga ko bicwa. 11 Nabahaniraga kenshi mu masinagogi* yose nkabahatira kureka ibyo bizera, kandi kubera ko nari mbarakariye cyane, byatumye njya kubatotereza no mu yindi mijyi.

12 “Mwami, ngihugiye muri ibyo, igihe nari mu rugendo njya i Damasiko, mfite ubutware n’ububasha nahawe n’abakuru b’abatambyi, 13 ubwo nari mu nzira ku manywa, nabonye urumuri ruturutse mu ijuru rumurika cyane kurusha izuba, rurangota njye n’abo twari dufatanyije urugendo.+ 14 Twese tumaze kwikubita hasi, numva ijwi rimbwira mu Giheburayo riti: ‘Sawuli, Sawuli, kuki untoteza? Uri kurwanya umurimo w’Imana kandi ibyo ni wowe bibabaza.’* 15 Ariko ndavuga nti: ‘uri nde Nyakubahwa?’ Umwami aravuga ati: ‘ndi Yesu, uwo utoteza. 16 None rero haguruka. Dore igitumye nkwiyereka: Ni ukugira ngo ngutoranye umbere umukozi, kandi uzahamye ibintu wabonye n’ibyo nzakwereka binyerekeyeho.+ 17 Nzagukiza Abayahudi, ngukize n’abanyamahanga ngiye kugutumaho,+ 18 kugira ngo ubafashe gusobanukirwa*+ kandi ubahindure bave mu mwijima+ bajye mu mucyo.+ Nanone bareke kuyoborwa na Satani+ ahubwo bayoborwe n’Imana, bityo ibababarire ibyaha+ maze ibahe umurage* nk’uko yawuhaye abandi bayizera.’

19 “Kubera iyo mpamvu rero, Mwami Agiripa, sinigeze nanga kumvira ibyo neretswe bivuye mu ijuru, 20 ahubwo nabanje kubwiriza ubutumwa bwiza ab’i Damasiko,+ nkurikizaho ab’i Yerusalemu+ n’abo mu gihugu cyose cy’i Yudaya n’abanyamahanga, kugira ngo bihane, bagarukire Imana kandi bakore ibikorwa bigaragaza ko bihannye.+ 21 Ibyo ni byo byatumye Abayahudi bamfatira mu rusengero bagashaka kunyica.+ 22 Icyakora kubera ko Imana yamfashije, kugeza n’uyu munsi ndacyakomeza kubwiriza aboroheje n’abakomeye, ariko nta cyo mvuga kitari ibyo Abahanuzi na Mose bavuze ko byari kuzabaho.+ 23 Bavuze ko Kristo yagombaga kubabazwa,+ akaba uwa mbere wari kuzurwa+ kandi ko yari agiye gutangariza ubutumwa bwiza Abayahudi n’abantu bo mu bindi bihugu kugira ngo babone umucyo.”+

24 Nuko mu gihe yari akivuga ibyo bintu yiregura, Fesito avuga mu ijwi riranguruye ati: “Urasaze Pawulo! Ubumenyi bwawe bwinshi buragushajije!” 25 Ariko Pawulo aravuga ati: “Nyakubahwa Fesito, sinsaze! Ahubwo ndavuga amagambo y’ukuri kandi ashyize mu gaciro. 26 Mu by’ukuri, umwami mvugana na we nta bwoba mfite, azi neza ibyo bintu. Nemera ntashidikanya ko nta na kimwe muri ibyo bintu ayobewe, kuko bitakorewe mu ibanga.+ 27 Mwami Agiripa, ese wizera ibyavuzwe n’Abahanuzi? Nzi ko ubyizera.” 28 Ariko Agiripa abwira Pawulo ati: “Mu gihe gito tuvuganye, wari ugiye kumpindura Umukristo.” 29 Pawulo na we aravuga ati: “Ndasaba Imana ko haba mu gihe gito cyangwa mu gihe kirekire, yaba wowe, ndetse n’abandi banyumva uyu munsi, bamera nk’uko nanjye meze, ariko bo badafunzwe.”

30 Nuko umwami arahaguruka, maze guverineri na Berenike n’abantu bari bicaranye, na bo barahaguruka. 31 Ariko mu gihe bavaga aho, batangira kuvugana bati: “Uyu muntu nta kintu akora gikwiriye kumwicisha cyangwa kumufungisha.”+ 32 Nanone Agiripa abwira Fesito ati: “Uyu muntu yari kurekurwa iyo aza kuba atarajuririye Kayisari.”+

27 Bimaze kwemezwa ko dufata ubwato tukajya mu Butaliyani,+ bafata Pawulo n’izindi mfungwa babashinga uwitwaga Yuliyo, wari umuyobozi w’itsinda ry’ingabo za Ogusito. 2 Dufatira ubwato ahitwa Adaramutiyo, bukaba bwari bugiye kujya mu turere tunyuranye two ku nkombe y’intara ya Aziya. Nuko tugenda muri ubwo bwato turi kumwe na Arisitariko+ wari Umunyamakedoniya w’i Tesalonike. 3 Ku munsi ukurikiyeho duhagarara i Sidoni, kandi Yuliyo agirira Pawulo neza, amwemerera kujya mu ncuti ze kugira ngo zimwiteho.

4 Tuvuye aho dukomeza kugenda mu nyanja, tugenda ikirwa cya Shipure kidukingiye umuyaga, kuko wari uduturutse imbere. 5 Nuko tunyura mu nyanja, duca iruhande rw’i Kilikiya na Pamfiliya, duhagarara i Mira ho muri Lisiya. 6 Tuhageze, umuyobozi w’itsinda ry’abasirikare abona ubwato bwo muri Alegizandiriya bwari bugiye mu Butaliyani, ategeka ko tubujyamo. 7 Hanyuma tumara iminsi muri ubwo bwato tugenda buhoro buhoro, tugera i Kinido bituruhije. Ariko kubera ko umuyaga watubujije gukomeza, tunyura ahateganye n’i Salumoni, ikirwa cya Kirete kidukingiye umuyaga. 8 Nuko tugenda hafi y’inkombe zacyo bituruhije cyane, duhagarara ahantu hitwa Icyambu* Cyiza, hafi y’umujyi wa Lasaya.

9 Twari twaratinze cyane kandi n’igihe cyo kwigomwa kurya no kunywa*+ cyari cyararangiye. Ubwo rero kunyura mu nyanja byashoboraga kuduteza akaga. Ni yo mpamvu Pawulo yabagiriye inama. 10 Yarababwiye ati: “Mwa bantu mwe, ndabona nidukomeza uru rugendo biri butume hangirika byinshi kandi tugatakaza ibintu byinshi. Si imizigo n’ubwato gusa biri bwangirike, ahubwo dushobora kubura n’ubuzima bwacu.” 11 Icyakora umuyobozi w’itsinda ry’abasirikare ahitamo kumvira umuyobozi w’abatwaraga ubwato hamwe na nyirabwo, aho kumvira ibyo Pawulo avuze. 12 Kubera ko icyo cyambu kitari cyiza ku buryo bahamara amezi y’imbeho, abenshi bemeje ko bahagurutsa ubwato bakahava, kugira ngo barebe niba bagera i Foyinike akaba ari ho bamara amezi y’imbeho. Icyo cyari icyambu cy’i Kirete, cyerekeza mu majyaruguru y’uburasirazuba no mu majyepfo y’uburasirazuba.

13 Igihe babonaga ko umuyaga uturuka mu majyepfo wahuhaga woroheje, batekereje ko bageze ku mugambi wabo, maze bazamura icyuma gitsika ubwato,* batangira kugendera hafi y’inkombe z’ikirwa cya Kirete. 14 Ariko bidatinze, haje umuyaga ukaze cyane witwa Urakulo* utangira guhuha. 15 Kubera ko ubwato bwikozaga hirya no hino kandi bukaba butarashoboraga guhangana n’umuyaga wari uturutse imbere, twararetse umuyaga utujyana aho ushaka. 16 Nuko turakomeza, tugenda dukingiwe umuyaga n’akarwa gato kitwaga Kawuda. Icyo gihe ni bwo twashoboye kwiyegereza ubwato buto* bwari buziritse ku bwato bunini twarimo. Icyakora byaraturuhije cyane. 17 Ariko bamaze kubushyira mu bwato bunini, batangira guhambira ubwo bwato bunini banyujije imigozi munsi yabwo kugira ngo babukomeze. Kubera ko batinyaga ko ubwato bwagonga umusenyi wo mu nyanja,* bamanuye imyenda iyobora ubwato n’ibindi bintu biyobora ubwato, nuko bujya aho bushaka. 18 Icyakora kubera ko ubwato bwikozaga hirya no hino cyane bitewe n’umuyaga mwinshi wo mu nyanja, ku munsi ukurikiyeho batangiye kujugunya imitwaro mu nyanja kugira ngo bagabanye uburemere bw’ubwato. 19 Ku munsi wa gatatu, bajugunye n’ibikoresho by’ubwato.

20 Nuko tumaze iminsi myinshi tutabona izuba cyangwa inyenyeri kandi duhanganye n’umuyaga mwinshi, icyizere cyo kuba twarokoka gitangira gushira. 21 Hashize igihe kirekire nta muntu ugira icyo arya, Pawulo ahagarara hagati yabo aravuga ati: “Mwa bantu mwe, rwose mwagombye kuba mwarumviye inama yanjye, ntimuhagurutse ubwato ngo muve i Kirete. Murabona ko byaduhombeje, ibintu bimwe bikangirika, ibindi bigatakara.+ 22 Ariko noneho ndabasaba ngo mureke guhangayika, kuko nta n’umwe muri mwe uzagira icyo aba, uretse ubu bwato bwonyine. 23 Muri iri joro, umumarayika+ w’Imana nsenga kandi nkorera umurimo wera, yahagaze iruhande rwanjye, 24 aravuga ati: ‘Pawulo, witinya kuko ugomba guhagarara imbere ya Kayisari,+ kandi dore Imana izarokora abo muri kumwe mu bwato bose.’ 25 Ubwo rero, mwihangayika! Niringiye Imana kandi nizeye ko bizagenda neza neza nk’uko umumarayika yabimbwiye. 26 Icyakora ubwato buzatumenekeraho tugeze hafi y’ikirwa runaka.”+

27 Nuko mu ijoro rya 14, icyo gihe ubwato bukaba bwarikozaga hirya no hino mu nyanja, abasare batangira gukeka ko bageze hafi y’ubutaka. 28 Bapimye ubujyakuzimu basanga ni metero 36. Bigiye imbere gato bongera gupima ubujyakuzimu, basanga ari metero 27. 29 Nuko bamanurira mu mazi ibitsika ubwato bine ahagana inyuma ku bwato, bitewe no gutinya ko twari kugonga ibibuye byo mu mazi, maze batangira kwifuza ko bucya. 30 Ariko igihe abatwaraga ubwato bashakaga uko babuvamo, bakamanurira ubwato buto mu nyanja bajijisha nk’aho bashaka kujya kumanura ibitsika ubwato ahagana imbere, 31 Pawulo yabwiye umuyobozi w’itsinda ry’abasirikare, hamwe n’abasirikare ati: “Aba bantu nibataguma mu bwato, ntimushobora kurokoka.”+ 32 Hanyuma abasirikare baca imigozi yari ifashe ubwo bwato buto, barabureka buragwa.

33 Nuko bugiye gucya, Pawulo atangira kubatera inkunga bose ngo bagire icyo barya, agira ati: “Uyu ni umunsi wa 14 muhangayitse, kandi kugeza n’ubu nta cyo murarya. 34 Bityo rero, ndabatera inkunga yo kugira icyo murya, kuko ari mwe bifitiye akamaro kugira ngo murokoke. Rwose nta n’umwe muri mwe uri bugire icyo aba.” 35 Amaze kuvuga ibyo, na we afata umugati, ashimira Imana abo bantu bose babireba, arawumanyagura atangira kurya. 36 Nuko abantu bose bareka guhangayika kandi na bo batangira kurya. 37 Twese hamwe twari mu bwato turi abantu 276. 38 Nuko bamaze guhaga batangira kujugunya ingano mu nyanja kugira ngo bagabanye uburemere bw’ubwato.+

39 Bumaze gucya, ntibashobora kumenya icyo gihugu,+ ahubwo babona ahantu hari inkombe iriho umusenyi, maze biyemeza ko bibashobokeye ari ho bahagarara. 40 Nuko baca ibitsika ubwato, barabireka bigwa mu nyanja bahambura n’imigozi yari ifashe ingashya, maze bamaze kwerekeza mu muyaga umwenda w’imbere w’ubwato, batangira kugana ku nkombe. 41 Bageze ahantu hari ikirundo cy’umucanga munsi y’amazi ubwato burakigonga, umutwe wabwo w’imbere ufatwamo ntiwanyeganyega, naho igice cy’inyuma gitangira kumenagurwa n’imiraba yo mu nyanja.+ 42 Bigenze bityo, abasirikare biyemeza ko bagiye kwica imfungwa kugira ngo hatagira uwoga akabacika. 43 Ariko umuyobozi w’itsinda ry’abasirikare ashaka gukiza Pawulo, maze ababuza gukora ibyo biyemeje. Nuko ategeka ko abashoboye koga bajya mu nyanja bakagera ku butaka ari aba mbere, 44 abasigaye na bo bakabigenza batyo, bamwe bakagenda bafashe ku mbaho, abandi bafashe ku bintu byavuye mu bwato. Uko ni ko bose bashoboye kugera ku butaka ari bazima.+

28 Tumaze kurokoka, tumenya ko icyo kirwa cyitwa Malita.+ 2 Abantu bo kuri icyo kirwa* batugiriye neza mu buryo budasanzwe, kuko baducaniye umuriro tukota, bakatwakira twese kandi bakadufasha, kubera ko imvura yagwaga kandi hakaba hari imbeho. 3 Ariko igihe Pawulo yakusanyaga inkwi akazirambika ku muriro, inzoka y’impiri yumvise ubushyuhe isohokamo, imuruma ku kiganza igumaho. 4 Abantu bari batuye kuri icyo kirwa babonye iyo nzoka ifite ubumara irereta ku kiganza cye, baravugana bati: “Nta gushidikanya, uyu muntu ni umwicanyi. Nubwo yarokotse inyanja, imanakazi y’ubutabera* ntiyamwemereye ko akomeza kubaho.” 5 Ariko azunguza ukuboko iyo nzoka y’ubumara igwa mu muriro kandi ntiyagira icyo aba. 6 Bari biteze ko agiye kubyimbirwa cyangwa akitura hasi agahita apfa. Bamaze gutegereza umwanya munini bakabona nta cyo abaye, bahindura ibitekerezo byabo batangira kuvuga bati: “Ni imana.”

7 Hafi aho, hari hatuye umuyobozi w’icyo kirwa witwaga Pubuliyo kandi yari ahafite imirima. Nuko atwakira neza aducumbikira iminsi itatu, adufashe neza. 8 Ariko icyo gihe, papa wa Pubuliyo yari aryamye afite umuriro mwinshi, arwaye mu nda* kandi ababara cyane. Nuko Pawulo yinjira aho yari ari, arasenga, amurambikaho ibiganza maze aramukiza.+ 9 Ibyo bimaze kuba, abandi bantu bo kuri icyo kirwa bari barwaye na bo baramusanga arabakiza.+ 10 Nanone baduhaye impano nyinshi cyane, maze igihe twiteguraga kugenda baduha ibintu byose twari dukeneye kandi babipakira mu bwato.

11 Hashize amezi atatu, dufata ubwato bwo muri Alegizandiriya bwari bwaramaze amezi y’imbeho kuri icyo kirwa, ikimenyetso cyabwo kikaba cyari “Abana ba Zewu.” 12 Nuko turagenda duhagarara ku cyambu cy’i Sirakuza tumarayo iminsi itatu. 13 Tuva aho turazenguruka tugera i Regiyo. Ku munsi ukurikiyeho duhura n’umuyaga uturutse mu majyepfo, maze tugera i Puteyoli ku munsi wa kabiri. 14 Aho tuhasanga abavandimwe, baratwinginga ngo tugumane na bo iminsi irindwi. Nyuma yaho tujya i Roma. 15 Abavandimwe baho bumvise ko twaje, baza kudusanganira ku Isoko rya Apiyo n’ahitwa ku Macumbi Atatu. Pawulo ababonye ashimira Imana kandi bimutera inkunga.+ 16 Tumaze kugera i Roma, Pawulo yemerewe kuba ukwe, ariko ahabwa umusirikare umurinda.

17 Icyakora hashize iminsi itatu, ateranya Abayahudi b’abanyacyubahiro. Bamaze guterana arababwira ati: “Bavandi, nubwo nta kosa nakoreye aba bantu cyangwa ngo ngire icyo nkora kinyuranyije n’imigenzo ya ba sogokuruza,+ i Yerusalemu bampaye Abaroma bangira imfungwa.+ 18 Bamaze kugenzura ibyanjye+ bashaka kundekura, kuko nta mpamvu babonye yo kunyica.+ 19 Ariko kubera ko Abayahudi bakomeje gusakuza babirwanya, byabaye ngombwa ko njuririra* Kayisari,+ ariko bidatewe n’uko hari icyo mbarega. 20 Mu by’ukuri, icyo ni cyo cyatumye ninginga nshaka kubonana namwe no kugira icyo mbabwira, kuko ibyiringiro by’Abisirayeli ari byo byatumye mboheshwa uyu munyururu.”+ 21 Baramubwira bati: “Ntitwigeze tubona inzandiko zivuga ibyawe zivuye i Yudaya, kandi nta n’umwe mu bavandimwe baje, wagize ikintu kibi atubwira cyangwa akuvugaho. 22 Ariko turabona bikwiriye ko twumva ibitekerezo byawe, kuko mu by’ukuri tuzi ko ako gatsiko+ k’idini kavugwa nabi ahantu hose.”+

23 Nuko bahana umunsi, maze baza ari benshi bamusanga ku icumbi rye. Pawulo abasobanurira iby’Ubwami bw’Imana abyitondeye, ahera mu gitondo ageza nimugoroba. Hanyuma yifashisha Amategeko ya Mose+ n’ibyavuzwe n’Abahanuzi+ abemeza ibya Yesu.+ 24 Nuko bamwe bizera ibyo yavuze, abandi ntibabyizera. 25 Kubera ko nta wabyumvaga kimwe n’undi, bahise bigendera. Pawulo na we aravuga ati:

“Umwuka wera wabivuze ukuri, ubwo wabwiraga ba sogokuruza banyu binyuze ku muhanuzi Yesaya. 26 Waravuze uti: ‘sanga abo bantu ubabwire uti: “muzumva, ariko ntimuzasobanukirwa. Muzareba, ariko nta cyo muzamenya.+ 27 Aba bantu ntibumva. Batega amatwi ariko ntibagira icyo bakora. Barahumiriza kugira ngo batareba, bagapfuka n’amatwi kugira ngo batumva. Ibyo bituma badasobanukirwa icyo bagomba gukora, kandi ntibangarukire ngo mbakize.”’+ 28 None rero, mumenye neza ko ubu butumwa bwiza bw’ukuntu Imana ikiza bwohererejwe abanyamahanga,+ kandi bazabwumva nta kabuza.”+ 29*⁠ ——

30 Nuko amara imyaka ibiri yose aba mu nzu yakodeshaga,+ kandi abazaga kumusura bose yabakiraga abishimiye, 31 akababwiriza iby’Ubwami bw’Imana kandi akabigisha iby’Umwami Yesu Kristo afite ubutwari,+ nta kintu na kimwe kimubangamiye.

Cyangwa “uburenganzira.”

Cyangwa “ku mpera z’isi.”

Cyangwa “urugendo rwo ku munsi w’Isabato.”

Cyangwa “igorofa.”

Cyangwa “asadukamo kabiri.”

Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya gatatu.”

Cyangwa “ibimenyetso.”

Reba Umugereka wa A5.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Imukiza ingoyi z’urupfu.”

Cyangwa “Hadesi.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.

Cyangwa “bagafashanya.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya cyenda.”

Reba Umugereka wa A5.

Rishobora kuba ryerekeza ku ibuye ry’ingenzi ryabaga riri muri fondasiyo y’inzu, aho inkuta ebyiri zihurira.

Ni ukuvuga ko batari barize mu mashuri ya ba Rabi. Ariko ibyo ntibishatse kuvuga ko batari bazi gusoma no kwandika.

Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “Kristo.”

Reba Umugereka wa A5.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntibishimishije.”

Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.

Cyangwa “bakabafata nabi.”

Cyangwa “gusiramurwa.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”

Cyangwa “ibinyampeke.”

Cyangwa “yafashe umwanzuro.”

Cyangwa “kugenzura.”

Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “ngiye kumanuka mbakize.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ingabo zo mu ijuru.” Byerekeza ku izuba, ukwezi n’inyenyeri.

Birashoboka ko ari Moleki, ikaba yari imana y’Abamoni. Reba mu 1 Bm 11:7.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Mu mujyi w’i Samariya.”

Reba Umugereka wa A5.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “indurwe yuzuye uburozi.”

Cyangwa “inkone.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Inkone.”

Mu mwandiko w’Ikigiriki bongeraho Kandake, rikaba ari izina ry’icyubahiro ryahabwaga abamikazi bo muri Etiyopiya.

Uyu murongo uboneka muri Bibiliya zimwe na zimwe, ariko ntuboneka mu nyandiko za kera z’ingenzi z’Ikigiriki zandikishijwe intoki. Reba Umugereka wa A3.

Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Ibi byerekeza ku nyigisho z’Abakristo n’imyitwarire ibaranga.

Mu rurimi iki gitabo cyanditwemo ni “abera bawe.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kuboha.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abajyane ababoshye abashyire.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “akajya yinjira kandi agasohoka.”

Reba Umugereka wa A5.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abera.”

Izina ry’Ikigiriki Dorukasi n’izina ry’Icyarameyi Tabita, yombi asobanura “ingeragere.”

Cyangwa “mu igorofa.”

Cyangwa “imyitero.”

Yayoboraga abasirikare 100.

Iryo tsinda ryabaga rigizwe n’abasirikare 600 b’Abaroma.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya cyenda.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya gatandatu.”

Cyangwa “gihumanye.”

Cyangwa “aramuramya.”

Reba Umugereka wa A5.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abizera bari barakebwe.”

Cyangwa “gusiramurwa.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”

Cyangwa “gihumanye.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “baraceceka.”

Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “gukora umurimo w’ubutabazi.”

Cyangwa “kumuburanisha.”

Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “kenyera.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umumarayika we.”

Cyangwa “yashakaga kurwana.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “witaga ku cyumba umwami yararagamo.”

Reba Umugereka wa A5.

Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Yari guverineri w’intara y’i Roma. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umuyobozi.”

Ni we Bariyesu uvugwa ku murongo wa 6.

Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuntu ukora ibihuje n’uko umutima wanjye ushaka.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imva irimo abantu Imana yibuka.”

Cyangwa “rwiringirwa.”

Cyangwa “yakoze ibyo Imana ishaka.”

Uko bigaragara Pawulo yerekezaga aya magambo no ku bigishwa ba Yesu.

Gukunkumura umukungugu wo mu birenge byabaga bigaragaza ko atari bo bazabazwa ibizagera kuri abo bantu.

Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”

Cyangwa “amakamba akozwe mu bibabi.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bari barasenze basaba ko Imana yabagaragariza ineza ihebuje.”

Cyangwa “nimudasiramurwa.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”

Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”

Ubwo ni ubundi buryo bwo kuvuga Simoni (Petero).

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ingando; ihema.”

Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “igitekerezo mfite ni icyo gutuma.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”

Cyangwa “ibyishwe bitavushijwe amaraso.”

Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “ibyishwe bitavushijwe amaraso.”

Cyangwa “murabeho.”

Uyu murongo uboneka muri Bibiliya zimwe na zimwe, ariko ntuboneka mu nyandiko za kera z’ingenzi z’Ikigiriki zandikishijwe intoki. Reba Umugereka wa A3.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Reka dukore ibishoboka byose.”

Cyangwa “aramusiramura.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”

Cyangwa “imyenda ifite ibara ry’isine.” Iryo bara hari n’abaryita move.

Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “wamuhaga ubushobozi bwo kumenya ibizaba.”

Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha, risobanura igikoresho bafungiragamo ibirenge, ibiganza n’ijosi. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imbago.”

Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Ni ikintu icyo ari cyo cyose uwagurije umuntu asigarana kugeza igihe uwo yagurije azamwishyurira.

Aha berekeza ku Bayahudi b’i Beroya.

Ni umusozi wo muri Atene ya kera abari bagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi bakundaga guteraniraho.

Cyangwa “babaga bahatembereye.”

Cyangwa “gukunda idini.”

Cyangwa “yunguranaga na bo ibitekerezo.”

Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Icyo gikorwa cyagaragazaga ko atari we uzabazwa ibizagera kuri abo bantu.

Ni ukuvuga, ava mu isinagogi.

Cyangwa “guverineri w’intara ya Akaya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umuyobozi.”

Reba Umugereka wa A5.

Uko bigaragara, ni itorero ry’i Yerusalemu.

Cyangwa “ubuntu butagereranywa bw’Imana.”

Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “bakomezaga kwinangira ntibizere.”

Ibi byerekeza ku nyigisho z’Abakristo n’imyitwarire ibaranga.

Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kwambara ubusa” rishobora kuba ryerekeza ku kwambara imyenda y’imbere yonyine. Ntirisobanura ko umuntu aba yambaye ubusa buri buri.

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umuyobozi.”

Uwo munsi ni wo twita ku Cyumweru. Mu gihe cy’Abayahudi wari umunsi wa mbere w’icyumweru.

Cyangwa “igorofa rya gatatu.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amanyura umugati.”

Cyangwa “ubuntu butagereranywa bw’Imana.”

Cyangwa “imigambi yose y’Imana.”

Ni ubwoko bw’igisimba kiba mu ishyamba kijya gusa n’imbwa kandi kiryana.

Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.

Cyangwa “bamugwa mu ijosi.”

Reba mu Ibk 6:3.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abakobwa b’amasugi.”

Reba Umugereka wa A5.

Ni Amategeko ya Mose

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubuhakanyi.”

Cyangwa “gusiramura.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”

Byabaga ari ibikorwa cyangwa amategeko adashingiye ku Byanditswe, bari barigishijwe n’abigisha bo mu idini ry’Abayahudi.

Cyangwa “guhigura umuhigo bahize.”

Cyangwa “umuhango wo kwihumanura.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”

Cyangwa “ibyishwe bitavushijwe amaraso.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”

Cyangwa “ahumanya.”

Cyangwa “ingazi; amadarajya.”

Ibi byerekeza ku nyigisho z’Abakristo n’imyitwarire ibaranga.

Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “umuntu ufite ubwenegihugu bw’Abaroma.”

Cyangwa “ataburanye.”

Cyangwa “izaguhana.”

Cyangwa “wa rukuta rusize ingwa we!”

Cyangwa “babyemeraga byose ku mugaragaro.”

Cyangwa “uyu muntu ari icyago.”

Cyangwa “guhumanya.”

Uyu murongo uboneka muri Bibiliya zimwe na zimwe, ariko ntuboneka mu nyandiko za kera z’ingenzi z’Ikigiriki zandikishijwe intoki. Reba Umugereka wa A3.

Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Ibi byerekeza ku nyigisho z’Abakristo n’imyitwarire ibaranga.

Ni abantu batakoreye Imana cyangwa ngo bayumvire bitewe n’uko batayimenye.

Cyangwa “umutimanama ucyeye.”

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”

Kujurira ni ugusaba ko urukiko rusumba urwo umaze gutsindirwamo rwasuzuma urubanza rwawe.

Cyangwa “ku birebana no gusenga Imana yabo.”

Cyangwa “Ogusito.” Ni izina ryahabwaga Umwami w’Abami w’Umuroma.

Byabaga ari ibikorwa cyangwa amategeko adashingiye ku Byanditswe, bari barigishijwe n’abigisha bo mu idini ry’Abayahudi.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abera.”

Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Cyangwa “gukomeza gutera imigeri ku mihunda birakugora.”

Cyangwa “ufungure amaso yabo.”

Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.

Ni ahantu amato ahagurukira cyangwa aho apakururira imizigo.

Icyo gihe cyabaga mu kwezi kwa Tishiri. Kuri kalendari yo muri iki gihe, uko kwezi guhera mu kwa cyenda kukageza mu kwa cumi. Muri icyo gihe ni bwo imvura yabaga itangiye kugwa, kandi mu nyanja habaga harimo imiyaga ikaze.

Ni icyuma kiba gifashe ku bwato, bamanurira mu mazi kigatuma butava aho buri.

Ni ukuvuga, umuyaga wo mu majyaruguru y’iburasirazuba.

Iyo havutse ibibazo bikomeye mu nyanja, ubwo bwato buto ni bwo bifashisha barokora abantu.

Wari umusenyi wo mu kigobe cya Sirita.

Abo bantu ntibavugaga Ikigiriki.

Mu Kigiriki ni “Dike.” Ijambo “Dike” rishobora kuba ryerekeza ku manakazi Abagiriki bumvaga ko itanga ubutabera, cyangwa rikaba ryerekeza ku gitekerezo cy’uko habaho ubutabera.

Yari arwaye indwara yitwa macinya.

Kujurira ni ugusaba ko urukiko rusumba urwo umaze gutsindirwamo rwasuzuma urubanza rwawe.

Uyu murongo uboneka muri Bibiliya zimwe na zimwe, ariko ntuboneka mu nyandiko za kera z’ingenzi z’Ikigiriki zandikishijwe intoki. Reba Umugereka wa A3.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze