ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • sgd pp. 34-35
  • 5 Ubutumwa bwo muri Bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 5 Ubutumwa bwo muri Bibiliya
  • Imfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana
  • Udutwe duto
  • Nyuma ya 4026 M.Y.
  • 1943 M.Y.
  • Nyuma ya 1070 M.Y.
  • 29
  • 33
  • Ahagana 1914
  • Mu gihe kizaza
Imfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana
sgd pp. 34-35

5

Ubutumwa bwo muri Bibiliya

Igicapye

Yehova Imana afite uburenganzira bwo gutegeka. Uburyo bwe bwo gutegeka ni bwo bwiza kurusha ubundi. Umugambi afitiye isi n’abayituye uzasohozwa.

Adamu na Eva mu busitani bwa  Edeni n’inzoka iri hafi yabo

Nyuma ya 4026 M.Y.

“Inzoka” yashidikanyije ku burenganzira Yehova afite bwo gutegeka, inashidikanya ku buryo bwe bwo gutegeka. Yehova yasezeranyije kuzashyiraho “urubyaro” rwari kuzamenagura inzoka ari yo Satani (Intangiriro 3:1-5, 15). Icyakora, Yehova yahaye abantu igihe cyo kwitegeka bayobowe n’iyo nzoka.

Aburahamu yumva isezerano ry’Imana

1943 M.Y.

Yehova yabwiye Aburahamu ko “urubyaro” rwasezeranyijwe rwari kuzamukomokaho.​—Intangiriro 22:18.

Umwami Dawidi

Nyuma ya 1070 M.Y.

Yehova yijeje Umwami Dawidi n’umuhungu we Salomo ko “urubyaro” rwasezeranyijwe rwari kuzakomoka mu muryango wabo.​—2 Samweli 7:12, 16; 1 Abami 9:3-5; Yesaya 9:6, 7.

Igihe Yesu yabatizwaga

29

Yehova yagaragaje ko Yesu ari we ‘rubyaro’ rwasezeranyijwe kandi ko ari umuragwa w’intebe y’ubwami ya Dawidi.​—Abagalatiya 3:16; Luka 1:31-33; 3:21, 22.

Igihe Yesu yapfaga

33

Satani ari we nzoka yakomerekeje “urubyaro” rwasezeranyijwe igihe yicishaga Yesu. Yehova yazuriye Yesu kuba mu ijuru, yemera agaciro k’ubuzima butunganye bwe, haba habonetse uburyo bwo kubabarira abakomoka kuri Adamu ibyaha byabo no kuzabaha ubuzima bw’iteka​—Intangiriro 3:15; Ibyakozwe 2:32-36; 1 Abakorinto 15:21, 22.

Inzoka, Satani, ajugunywa ku isi nk’uko byari byarasezeranyijwe mu Byahishuwe

Ahagana 1914

Yesu yajugunye ku isi inzoka ari yo Satani kugira ngo ihamare igihe gito.​—Ibyahishuwe 12:7-9, 12.

Yesu ategeka isi ari ku ntebe ye ya cyami yo mu ijuru nk’uko byari byarasezeranyijwe mu Byahishuwe

Mu gihe kizaza

Yesu azafunga Satani mu gihe cy’imyaka 1.000 hanyuma amurimbure, ari byo bigereranywa no kumumenagura umutwe. Umugambi Yehova yari afitiye isi n’abantu uzaba ushohojwe, izina rye rivanweho umugayo kandi abe agaragaje ko ari we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga.​—Ibyahishuwe 20:1-3, 10; 21:3, 4.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze