UKO WAHANGANA N’IZAMUKA RY’IBICIRO
Jya urangwa n’icyizere
Ese mu gihugu utuyemo ubuzima bugenda burushaho guhenda? Ese wumva uhangayikishijwe n’uko wowe n’abagize umuryango wawe muzabura ibibatunga? Niba ari uko bimeze, ushobora kwibaza uko muzabaho mu gihe kiri imbere. Ubwo rero gukomeza kurangwa n’icyizere no muri ibyo bihe bitoroshye, ni byo bishobora kugufasha.
KUKI ARI IBY’INGENZI?
Abantu bakomeza kurangwa n’icyizere ntibiyicarira gusa ngo bategereze ko ibintu bizahinduka. Ahubwo bagira icyo bakora kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza. Urugero, hari ubushakashatsi bwagaragaje ko kurangwa n’icyizere bituma abantu . . .
bihangana
baba biteguye kugira ibyo bahindura mu gihe ubuzima buhindutse
bafata imyanzuro ituma bakomeza kugira ubuzima bwiza
ICYO WAKORA
Icya mbere, suzuma uko Bibiliya yagufasha. Bibiliya irimo inama z’ingenzi zagufasha guhangana n’izamuka ry’ibiciro. Izo nama ziri mu bishobora kugufasha kumenya icyo wakora mu gihe ubuzima buhindutse, haba muri iki gihe ndetse no mu gihe kiri imbere.
Icya kabiri, suzuma icyo Bibiliya ivuga ku gihe kizaza. Numara kwibonera ukuntu Bibiliya irimo inama nziza zirimo ubwenge bwinshi, uzumva ushaka kumenya ibyo ivuga ku gihe kizaza. Urugero, uzasobanukirwa ko Yehova ashaka ko tugira ‘amahoro n’ibyiringiro.’ Uretse n’ibyo kandi yagize icyo akora kugira ngo twizere tudashidikanya ko ibyo bizabaho (Yeremiya 29:11). Ni yo mpamvu yashyizeho Ubwami bw’Imana.
UBWAMI BW’IMANA NI IKI KANDI SE BUZAKORA IKI?
Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi buzategeka isi yose (Daniyeli 2:44; Matayo 6:10). Buzategekera mu ijuru kandi buzakuraho imibabaro n’ubukene, maze butume habaho amahoro kandi buri wese abone ibyo akeneye. Bimwe mu byo Ubwami bw’Imana buzakora bigaragara muri iyi mirongo ikurikira:
Abantu benshi bizera ayo masezerano kuko bemera ko Imana ‘idashobora kubeshya’ (Tito 1:2). Nawe ushobora kwirebera ayo masezerano muri Bibiliya. Nubikora bizatuma ushobora kwihangana mu gihe habayeho ibibazo by’ubukungu, kandi ukomeze kurangwa n’icyizere cy’uko mu gihe kizaza ubuzima buzarushaho kuba bwiza.