ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • my inkuru 72
  • Imana itabara Hezekiya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imana itabara Hezekiya
  • Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Ukwizera k’umwami kugororerwa
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
  • Yaduhaye uburenganzira bwo kwihitiramo ibitunogeye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Uwo wafatiraho urugero—Hezekiya
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Icyo abungeri barindwi n’abatware umunani batumarira muri iki gihe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
Reba ibindi
Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
my inkuru 72
Umwami Hezekiya arimo asenga, yarambuye amabaruwa y’umwami wa Ashuri imbere y’igicaniro cya Yehova

INKURU YA 72

Imana itabara Hezekiya

UZI impamvu uyu muntu arimo asenga Yehova? Kuki yarambitse ayo mabaruwa imbere y’igicaniro cya Yehova? Uyu ni Hezekiya. Ni umwami wa ya miryango ibiri ya Isirayeli y’amajyepfo. Kandi ari mu kaga gakomeye. Kubera iki?

Ni ukubera ko ingabo z’Abashuri zari zaramaze kurimbura ya miryango 10 y’amajyaruguru. Ibyo Yehova yari yararetse bibaho bitewe n’uko abo bantu bari babi cyane. None dore izo ngabo z’Abashuri zari zije kurwanya ubwami by’iyo miryango ibiri na bwo.

Umwami wa Ashuri yari amaze koherereza Hezekiya amabaruwa. Ayo mabaruwa ni yo Hezekiya yashyize imbere y’Imana. Yari arimo amagambo yo kunnyega Yehova no kubwira Hezekiya ko agomba kwemera ko atsinzwe. Ni yo mpamvu Hezekiya yasenze agira ati ‘Yehova, dukize umwami wa Ashuri. Nuko amahanga yose azamenya ko ari wowe Mana wenyine.’ Ese Yehova yari kumva Hezekiya?

Hezekiya yari umwami mwiza. Ntiyari ameze nk’abami babi b’ubwami bwa ya miryango 10 ya Isirayeli, cyangwa nka se Ahazi wari umwami mubi. Hezekiya yari yaragiye yitondera amategeko ya Yehova yose. Nuko Hezekiya amaze gusenga, ni bwo umuhanuzi Yesaya yamwohererezaga ubutumwa bwari buturutse kuri Yehova, bugira buti ‘umwami wa Ashuri ntazinjira muri Yerusalemu. Ndetse nta n’umwe mu ngabo ze uzayegera. Nta mwambi n’umwe bazarasa kuri uyu murwa.’

Imirambo y’ingabo zapfiriye mu nkambi y’Abashuri

Reba ishusho iri kuri iyi paji. Aba basirikare bose bapfuye, waba uzi abo ari bo? Ni Abashuri. Yehova yohereje umumarayika we, yica ingabo z’Abashuri zigera ku 185.000 mu ijoro rimwe. Nuko umwami wa Ashuri atsindwa atyo, maze asubira iwe.

Ibyo byatumye ubwami bwa ya miryango ibiri burokoka, maze rubanda bagira amahoro mu gihe runaka. Ariko Hezekiya amaze gupfa, umuhungu we Manase ni we wabaye umwami. Manase n’umuhungu we Amoni wamusimbuye babaye abami babi cyane. Nuko igihugu cyongera kuzuramo ubugizi bwa nabi n’urugomo. Nyuma yo gupfa k’Umwami Amoni, umuhungu we Yosiya yarimitswe aba umwami w’ubwami bwa ya miryango ibiri.

2 Abami 18:1-36; 19:1-37; 21:1-25.

Ibibazo byo gukoresha mu kwiga Igitabo cy’amateka ya Bibiliya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze