IGICE CYA 6
Kuva ku ivuka rya Yesu kugeza ku gupfa kwe
Marayika Gaburiyeli yatumwe ku mukobwa mwiza cyane witwaga Mariya. Yamubwiye ko yari kuzabyara umwana wari kuzaba umwami iteka. Uwo mwana Yesu yavukiye mu kiraro cy’inka, aho abashumba bamusanze baje kumureba. Nyuma y’aho, inyenyeri yayoboye abantu bari baturutse i Burasirazuba ibageza kuri uwo mwana. Tuzamenya uwatumye abo bantu babona iyo nyenyeri, n’ukuntu Yesu yarokotse abashakaga kumwica.
Hanyuma, tuzasanga Yesu arimo aganira n’abigisha mu rusengero, igihe yari afite imyaka 12. Nyuma y’imyaka 18, Yesu yarabatijwe, maze atangira umurimo Imana yamutumye gukora ku isi, ari wo wo kubwiriza no kwigisha iby’Ubwami. Yatoranyije abagabo 12 abagira intumwa ze, kugira ngo bamufashe muri uwo murimo.
Nanone Yesu yakoze ibitangaza byinshi. Yagaburiye abantu babarirwa mu bihumbi akoresheje udufi duke n’imigati mike. Yakijije abarwayi, ndetse azura abapfuye. Hanyuma, tuzasuzuma ibintu byinshi byabaye kuri Yesu ku munsi we wa nyuma wo kubaho, n’ukuntu yishwe. Yesu yakoze umurimo wo kubwiriza mu gihe cy’imyaka itatu n’igice, bityo IGICE CYA 6 kikaba kivugwamo ibyabaye mu gihe cy’imyaka irenga 34 ho gato.