ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • my inkuru 83
  • Inkike za Yerusalemu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Inkike za Yerusalemu
  • Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Inkuta za Yerusalemu
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Nehemiya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Komeza ‘kuneshesha ikibi icyiza’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • “Mana yanjye, ujye unyibuka ungirire neza”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Reba ibindi
Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
my inkuru 83
Nehemiya n’abandi Bisirayeli basana inkike za Yerusalemu

INKURU YA 83

Inkike za Yerusalemu

ITEGEREZE imirimo irimo ikorerwa hano. Abisirayeli barimo barahihibikana mu mirimo yo kubaka inkike za Yerusalemu. Igihe Nebukadinezari yasenyaga Yerusalemu, hakaba hari hashize imyaka 152, yari yashenye inkike kandi atwika inzugi z’uwo mudugudu. Igihe Abisirayeli batahukaga bwa mbere bava i Babuloni, ntibahise bongera kubaka izo nkike.

Utekereza ko abantu babonaga bate ibyo kuba muri uwo mudugudu muri iyo myaka yose nta nkike ziwugose? Bumvaga nta mutekano bafite. Abanzi babo bashoboraga kwinjira bakabatera mu buryo bworoshye. Ariko noneho uyu mugabo Nehemiya arimo arafasha rubanda kongera kubaka inkike. Ese Nehemiya uwo uramuzi?

Nehemiya yari Umwisirayeli waturutse mu mudugudu w’i Shushani, aho Moridekayi na Esiteri babaga. Nehemiya yakoze ibwami, bityo wenda akaba ashobora kuba yari incuti ya Moridekayi n’Umwamikazi Esiteri. Ariko Bibiliya ntivuga ko Nehemiya yakoreye umugabo wa Esiteri, Umwami Ahasuwerusi. Ahubwo, yakoreye uwamusimbuye, ari we umwami Aritazeruzi.

Wibuke ko Aritazeruzi yari umwami mwiza wahaye Ezira amafaranga yose yajyanye i Yerusalemu gutaka urusengero rwa Yehova. Ariko Ezira ntiyubatse inkike z’uwo mudugudu zari zarasenyutse. Reka turebe uko byagenze kugira ngo Nehemiya akore uwo murimo.

Hari hashize imyaka 13 kuva aho Aritazeruzi yari yarahereye Ezira amafaranga yo gutaka urusengero. Icyo gihe Nehemiya yari umuhereza wa vino mukuru w’Umwami Aritazeruzi. Ni ukuvuga ko yaherezaga umwami divayi kandi akareba ko nta muntu wageragezaga kumuroga. Uwo wari umurimo w’ingenzi cyane.

Igihe kimwe, Hanani umuvandimwe wa Nehemiya hamwe n’abandi bantu bari bavuye mu gihugu cya Isirayeli, baje kumusura. Nuko bamutekerereza ingorane Abisirayeli bari bafite, n’ukuntu inkike za Yerusalemu zari zikiri umusaka. Ibyo byababaje Nehemiya cyane, maze asenga Yehova abimubwira.

Umunsi umwe, umwami yabonye Nehemiya ababaye, maze aramubaza ati ‘kuki ubabaye?’ Nehemiya yamubwiye ko yari ababajwe n’uko Yerusalemu yari mu mimerere ibabaje, kandi ko inkike zayo zari zarasenyutse. Nuko umwami aramubaza ati ‘urifuza iki?’

Nehemiya yaramubwiye ati ‘reka njye i Yerusalemu, kugira ngo nongere nubake inkike zayo.’ Aritazeruzi yari umwami mwiza. Yemeye ko Nehemiya agenda kandi amufasha kubona ibiti byari gukoreshwa mu mirimo imwe n’imwe yo kubaka. Nehemiya akigera i Yerusalemu, yabwiye rubanda ibyo yari agambiriye gukora. Nuko bashima icyo gitekerezo, maze baravuga bati ‘reka dutangire kubaka.’

Abisirayeli bamwe bongera kubaka inkike za Yerusalemu abandi babarinze

Igihe abanzi b’Abisirayeli babonaga ko inkike zitangiye kuzamuka, baravuze bati ‘turajya kubica, maze duhagarike imirimo yo kubaka.’ Ariko Nehemiya arabyumva, maze aha abakozi inkota n’amacumu. Aravuga ati ‘ntimutinye abanzi bacu. Murwanire abavandimwe banyu, abana banyu, abagore banyu n’ingo zanyu.’

Nuko abantu bagira ubutwari cyane. Bashyize intwaro zabo hafi, biteguye ku manywa na nijoro, kandi bakomeza kubaka. Inkike zuzuye mu minsi 52. Icyo gihe noneho ni bwo rubanda rwumvaga rufite umutekano mu mudugudu. Nuko Nehemiya na Ezira bigisha rubanda amategeko y’Imana maze baranezerwa.

Ariko kandi, nta bwo ibintu byari bimeze nk’uko byari bimeze mbere y’uko Abisirayeli bajyanwaho iminyago i Babuloni. Bategekwaga n’umwami w’u Buperesi, kandi bagombaga kumukorera. Ariko Yehova yari yarabasezeranyije ko yari kuzaboherereza undi mwami, kandi ko uwo mwami ari we wari kuzanira abantu amahoro. Uwo mwami yari nde? Ni gute yari kuzazana amahoro ku isi? Hashize imyaka igera kuri 450 mbere y’uko hagira ikindi kimenyekana kuri ibyo. Nuko haza kuvuka umuntu ukomeye cyane. Ariko, iyo ni indi nkuru tuzasuzuma.

Nehemiya, kuva ku gice cya 1 kugeza ku cya 6.

Ibibazo byo gukoresha mu kwiga Igitabo cy’amateka ya Bibiliya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze