Indirimbo ya 6
Dutangaze ubutumwa bwiza bw’iteka
1. Marayika arazenguruka isi
Afite ubutumwa, bwiza bw’iteka.
Avuga ati ‘nimutinye Umwami.
Musenge Yehova Imana wenyine.
Kuko umunsi w’urubanza ugeze;
Inkozi z’ibibi zose zizumvishwa.
Babwiriza b’Ubwami ntimugatinye
Mutangaze cyane ubutumwa bwiza.
2. Uwa kabiri aratangaza iki
Ngo natwe Abahamya tugitangaze?
Avuga ibyo kugwa kwa Babuloni,
Ko Imana igiye kuyirimbura.
Yehova ategetse ko dutangaza
Ibyo guhora no kweza izina rye.
Ifasi tubwirizamo iragutse;
Ariko marayika ari imbere.
3. Yesu n’abamarayika biteguye
Gutangira guca urubanza ubu.
Nimwange ibibi. Mukore ibyiza.
Mutinye Imana Yehova wenyine.
Dore inshingano twahawe n’Umwami:
‘Igisha ukuri kose kw’Ijambo rye.’
Twe babwiriza turatangaza tuti
‘Nimuze musenge Yehova mwishimye.’