Indirimbo ya 5
Ibyaremwe byose nibisingize Yehova!
1. Nimusingize Yehova;
Mukuze izina rye.
Abamarayika bera
Bamuramya bishimye.
2. Isanzure ry’ikirere
Risingiza Imana.
Ryumvira amategeko;
Rizarama iteka.
3. Iyi si isingiza Ya.
Intama zihitamo.
Zikorera Umuremyi,
Zibera mu rugo rwe.
4. Abo mu mahanga yose
Nibagane Yehova.
We Mana Isumba Byose.
Akwiriye gusengwa.