Indirimbo ya 194
Nimwinjire mu rugo rw’urusengero rwa Yehova!
1. Abahamya ba Yehova barabwiriza:
‘Yehova na Yesu baraganje!’
Iki ni cyo gihe cyo gusenga Yehova.
Nimwitoze inzira ze zose.
2. Abicisha bugufi cyo mwese ni muze.
Mwinjire mu bikari by’Imana.
Nimuzane impano ku musozi wera.
Nimwishime kandi munezerwe.
3.Ubu umuto na we yabaye igihumbi.
Abi’zindi ntama baracyaza.
Bakomeza kwisukiranya nk’uruhuri,
Binjira mu rusengero rwera.
4. Nimwinjire mu rusengero rwa Yehova.
Isi yose irahamagarwa.
Nimwinjire muteranire mu bikari.
Muhagire ubuturo bwanyu.