Indirimbo ya 93
Ahantu heza ho gusengera Yehova
1. Urusengero rwe rwiza,
Ibikari by’abantu be!
Ni ho nifuza kwibera
Ndirimbe ndangurure ijwi
Ndirimbe ndangurure ijwi.
2. Yehova turagusanze
Duhe imbaraga nshya zindi,
Mu rukundo no mu kuri,
Dukorana imbaraga nshya,
Dukorana imbaraga nshya.
3. Kuba mu bikari byawe
Biruta kuba ahandi.
Twihamire mu nzu yawe
Aho kubana n’ababi,
Aho kubana n’ababi.
4. Yehova we mucyo wacu
Twe abera imbuto nziza.
Nta cyo yikenze kuduha
Twe ’bantu bo mu rwuri rwe,
Twe ’bantu bo mu rwuri rwe.