Indirimbo ya 92
Bwirizanya ubutwari
1. Abagaragu ba Yehova,
Bugarijwe n’aba Satani.
Bagomba gushikama cyane
Kandi bakagira ubutwari.
Dufashwa n’Ijambo ry’Imana,
No kuvuga ibyo twumvise.
Kimwe n’abigishwa ba Yesu,
Rangwa n’ibyishimo n’ubutwari.
2. Twizera Ijambo ry’Imana,
Kandi ntidutinya abantu.
Ahubwo dufite ’kwizera,
Ntidukangwa, n’ubwo turi bake.
Dukore umurimo wacu
Twamamaze Ubwami hose.
Tubwirizanye ubutwari,
Tuzaba incuti za Yehova.
3. Fasha bose mu bugwaneza
Ngo bavugane ubutwari.
Ntukirengagize n’abato;
Bafashe ngo bashire ubwoba.
Humuriza abababaye;
Bajye biringira Imana.
Izategeka isi yose,
Bose bayisingize iteka.