Indirimbo ya 70
Tube nka Yeremiya
1. Mu murimo w’Ubwami,
Harimo ibyishimo.
Mu gihe tuwukora,
Imana itwitaho.
Ariko Bibiliya
Itubwiza ukuri,
Ko mu murimo w’Imana,
Harimo n’ingorane.
2. Ibuka Yeremiya,
Watumwe ari muto
Gukora umurimo,
Ni gute yafashijwe?
‘N’ubwo bazakurwanya,
Bashyizeho umwete,
Uzamera nk’umunara
Nta bwo bazagutsinda.’
3. Mu gihe kirekire
Yatangaje ukuri.
Yakoze umurimo,
Mu gihe cy’ingorane.
Tube nka Yeremiya,
Twiringire Imana.
Tubwirize iby’Ubwami
Turangwa n’ubutwari.