Indirimbo ya 142
Ibyaremwe byiringiye kuzabaturwa
1. Iyi si yose iri mu kaga;
Abantu barababaye.
Banze kumvira Iyabaremye;
Barimo barasarura.
2. Niba bifuza gukizwa rwose,
Bagomba guhindukira.
Imana yacu yo izafasha
Abaniha bagataka.
3. Abantu bose bakiranuka
Bazavanwa mu bubata.
Umwana wayo yashyiriweho
Kutubera umuhuza.
4. Kubana neza n’ubwoko bwayo
Biduhesha imigisha.
Kandi nanone dutegereje
Umunezero w’Ubwami.