Indirimbo ya 119
Nimuze muhumurizwe!
Igicapye
1. Iyi si dutuyemo yarayobye;
Ntizi inzira z’Imana.
Dukeneye kuyoborwa n’Imana;
Twe nta cyo twakwigezaho.
Duhumurizwa n’amateraniro,
Tukarushaho kwizera.
Adufasha guterana inkunga,
Agatuma twihangana.
Tuzumvira Yehova muri byose,
Dukora ibyo ashaka.
Iyo twigishwa mu materaniro,
Dukunda ukuri cyane.
2. Yehova azi ibyo dukeneye;
Tujye twumva inama ze.
Kwihatira guteranira hamwe
Bigaragaza ubwenge.
Twigishwa n’abagabo bashoboye,
Tukagira ukwizera.
Turi mu muryango w’abavandimwe
Badushyigikira cyane.
Uko isi nshya yegereza cyane,
Twitabire guterana.
Aya materaniro atwigisha
Ubwenge buva ku Mana.
(Reba nanone Zab 37:18; 140:1; Imig 18:1; Efe 5:16; Yak 3:17.)