Indirimbo ya 145
Kwitegura umurimo wo kubwiriza
Igicapye
Bwakeye.
Twiteguye,
Tugiye kubwiriza.
Harasa nabi,
Imvura ni yose.
Uwakwigumira mu rugo
Aryamye.
(INYIKIRIZO)
Icyizere no kwitegura,
Ndetse no gusenga
Biduha imbaraga zose
Dukeneye.
Tujyana n’abamarayika,
Batumwe na Yesu.
Kandi hari n’abavandimwe
Batwitaho.
Vuba ‘ha
Tuzishima
Nitujya tubyibuka.
Yehova yita
Ku mihati yacu
No ku rukundo tumukunda
Rwimbitse.
(INYIKIRIZO)
Icyizere no kwitegura,
Ndetse no gusenga
Biduha imbaraga zose
Dukeneye.
Tujyana n’abamarayika,
Batumwe na Yesu.
Kandi hari n’abavandimwe
Batwitaho.
(Reba nanone Umubw 11:4; Mat 10:5, 7; Luka 10:1; Tito 2:14.)