Indirimbo ya 150
Twagure umurimo
Igicapye
Yah Yehova azi icyo
Twahitamo ngo twishime.
Adufasha gushakisha
Aho twajya gukorera.
(INYIKIRIZO)
Twitange, dukore
ibyo ashaka.
Tugende dufashe abandi
tubyishimiye.
Hari byinshi byo gukora.
Tujya aho dukenewe,
Tukagura umurimo.
Twifuza ko bose bumva.
(INYIKIRIZO)
Twitange, dukore
ibyo ashaka.
Tugende dufashe abandi
tubyishimiye.
Twifatanya mu bwubatsi
Tukagira ubuhanga,
Kandi twiga indimi nshya
Ngo tugere kuri bose.
(INYIKIRIZO)
Twitange, dukore
ibyo ashaka.
Tugende dufashe abandi
tubyishimiye.
(Reba nanone Yoh 4:35; Ibyak 2:8; Rom 10:14.)