“Ugume mu byo wize”
Ayo magambo ni ayo intumwa Pawulo yandikiye umusore Timoteyo (2 Timoteyo 3:14). Gusoma iki gitabo byatumye umenya ibirebana n’imigisha myinshi Imana ihishiye abayikunda. Ariko ukeneye gukomeza gukura mu buryo bw’umwuka. Abahamya ba Yehova bazishimira kubigufashamo niba bataratangira kubikora. Andikira Abahamya ba Yehova kuri aderesi ikunogeye mu ziri hasi aha, usaba ibindi bisobanuro cyangwa gusurwa n’Umuhamya wa Yehova wajya akuyoborera icyigisho cya Bibiliya ku buntu.