ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • re igi. 44 pp. 314-319
  • Wowe n’Ibyahishuwe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Wowe n’Ibyahishuwe
  • Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Vuga uti “ngwino”
  • Mube Abasomyi b’Igitabo cy’Ibyahishuwe Barangwa n’Ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ibintu bikwiriye kuzabaho vuba
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Igitabo cy’Ibyahishuwe gisobanura iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Nimwumve ibyo umwuka ubwira amatorero
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
Reba ibindi
Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
re igi. 44 pp. 314-319

Igice cya 44

Wowe n’Ibyahishuwe

1. (a) Ni ayahe magambo atanga icyizere marayika abwira Yohana ahereranye n’amasezerano yose ahebuje aboneka mu Byahishuwe? (b) Ni nde uvuga ngo “ndaza vuba,” kandi se ‘azaza’ ryari?

GUSOMA ibintu bishimishije biranga Yerusalemu Nshya, bishobora gutuma wibaza uti “mbese koko ikintu gihebuje gityo gishobora kubaho?” Yohana asubiza icyo kibazo asubiramo amagambo yavuzwe na marayika agira ati “arambwira ati ‘ayo magambo ni ayo kwizerwa n’ay’ukuri, kandi Umwami Imana itegeka imyuka y’abahanuzi, yatumye marayika wayo kwereka imbata zayo ibikwiriye kubaho vuba. Kandi dore ndaza vuba. Hahirwa uwitondera amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo’” (Ibyahishuwe 22:6, 7). Amasezerano yose ahebuje aboneka mu Byahishuwe azasohozwa nta kabuza. Marayika avuga mu izina rya Yesu, atangaza ko Yesu aza “vuba.” Ibyo bigomba kuba bivuga igihe Yesu azaza “nk’umujura,” aje kurimbura abanzi ba Yehova maze hakabaho indunduro y’Ibyahishuwe ihebuje kandi ishimishije (Ibyahishuwe 16:15, 16). Ku bw’ibyo, twagombye kugira imibereho ihuje n’amagambo yo muri “iki gitabo” cy’Ibyahishuwe, kugira ngo tuzabe mu bantu bazagira ibyishimo muri icyo gihe.

2. (a) Yohana yabyifashemo ate amaze guhishurirwa ibintu bikomeye, kandi se ni iki marayika yamubwiye? (b) Amagambo ya marayika avuga ngo “reka” navuga ngo “Imana abe ari yo uramya” atwigisha iki?

2 Birumvikana ko Yohana yatangajwe n’ibyo bintu bikomeye yari amaze guhishurirwa. Yaravuze ati “jyewe Yohana numvise ibyo kandi ndabireba. Maze kubyumva no kubireba nikubitira hasi imbere y’ibirenge bya marayika wabinyeretse, kugira ngo muramye. Ariko arambwira ati ‘reka! Ndi imbata mugenzi wawe kandi ndi mugenzi wa bene So b’abahanuzi, n’uwabitondera amagambo y’iki gitabo. Imana abe ari yo uramya.’” (Ibyahishuwe 22:8, 9; gereranya n’Ibyahishuwe 19:10.) Uwo muburo ubuzanya gusenga abamarayika watanzwe incuro ebyiri zose, wari ukenewe mu gihe cya Yohana kuko uko bigaragara hari bamwe basengaga abamarayika, cyangwa bakavuga ko hari ibintu bidasanzwe abamarayika babahishuriraga (1 Abakorinto 13:1; Abagalatiya 1:8; Abakolosayi 2:18). Muri iki gihe, uwo muburo utsindagiriza ko tugomba gusenga Imana yonyine (Matayo 4:10). Ntitugomba kwanduza ugusenga k’ukuri dusenga undi muntu cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose.—Yesaya 42:5, 8.

3, 4. Ni iki marayika akomeza abwira Yohana, kandi se ni gute abasigaye basizwe bumviye ayo magambo ya marayika?

3 Yohana akomeza agira ati “kandi arambwira ati ‘amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo ntuyazigame ngo uyagire ubwiru, kuko igihe kiri bugufi. Ukiranirwa agumye akiranirwe, uwanduye mu mutima agumye yandure, umukiranutsi agumye akiranuke, uwera agumye yezwe.’”—Ibyahishuwe 22:10, 11.

4 Muri iki gihe, abasigaye basizwe bumviye ayo magambo ya marayika. Amagambo y’ubuhanuzi ntibayazigamye ngo bayagire ubwiru. N’ikimenyimenyi, igazeti ya mbere y’Umunara w’Umurinzi w’i Siyoni n’intumwa itangaza ukuhaba kwa Kristo (yo muri Nyakanga 1879, mu Cyongereza) yasobanuye imirongo myinshi yo mu Byahishuwe. Nk’uko twabigaragaje mu gice cya mbere cy’iki gitabo, uko imyaka yagiye ihita, Abahamya ba Yehova bagiye bandika ibindi bitabo bisobanura Ibyahishuwe. Nanone muri iki gihe, twerekeza ibitekerezo by’abantu bose bakunda ukuri ku buhanuzi bukomeye cyane bw’Ibyahishuwe no ku isohozwa ryabwo.

5. (a) Byagenda bite abantu baramutse birengagije imiburo n’inama zitangwa mu Byahishuwe? (b) Ni iki abantu bakiranuka kandi b’abagwaneza bagombye gukora?

5 Niba hari abantu badashaka kwita ku miburo n’inama zo mu Byahishuwe, nimubareke! “Ukiranirwa agumye akiranirwe.” Niba abantu bahisemo kwivuruguta mu bintu byanduye byo muri iki gihe cyihanganira ibibi, bashobora kubipfiramo. Vuba aha, Yehova azasohoza imanza ze mu buryo bwuzuye abanza kurimbura Babuloni Ikomeye. Abagwaneza nibashishikarire kumvira amagambo y’umuhanuzi agira ati “mushake Uwiteka . . . mushake gukiranuka, mushake no kugwa neza, ahari muzahishwa ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka” (Zefaniya 2:3). Ku biyeguriye Yehova, ‘umukiranutsi nagumye akiranuke, uwera agumye yezwe.’ Umunyabwenge azi ko inyungu z’akanya gato zituruka ku cyaha zidashobora kugereranywa n’imigisha y’iteka ryose izagera ku bantu bihatira gukomeza gukiranuka no kwera. Bibiliya igira iti “ngaho nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera kandi mwigerageze” (2 Abakorinto 13:5). Uzabona ingororano bitewe n’inzira uzaba warahisemo kandi ukayigumamo.—Zaburi 19:10-12; 58:11, 12.

6. Ni ibihe bintu by’ubuhanuzi Yehova ageza bwa nyuma ku basomyi b’Ibyahishuwe?

6 Ubu noneho, Yehova Umwami w’iteka ryose ageza bwa nyuma ibintu by’ubuhanuzi ku basomyi b’Ibyahishuwe agira ati “dore ndaza vuba nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze. Ndi Alufa na Omega, uwa mbere n’uwa nyuma, itangiriro n’iherezo. Hahirwa abamesera ibishura byabo kugira ngo bemererwe kwegera cya giti cy’ubugingo, kandi banyure mu marembo binjire muri rwa rurembo. Hanze hazaba imbwa n’abarozi n’abasambanyi, n’abicanyi n’abasenga ibishushanyo, n’umuntu wese ukunda kubeshya akabikora.”—Ibyahishuwe 22:12-15.

7. (a) Kuki Yehova “aza vuba”? (b) Kuki abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo batazagira umwanya muri Yerusalemu Nshya?

7 Yehova Imana yongera gutsindagiriza ko ubutegetsi bwe bw’ikirenga ari ubw’iteka ryose, kandi akagaragaza ko amaherezo azasohoza umugambi we wa mbere. ‘Araza vuba’ kugira ngo ace imanza kandi agororere abamushaka by’ukuri (Abaheburayo 11:6). Amahame ye ni yo agaragaza uzagororerwa n’uzarimbuka. Abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bifataga nk’“imbwa z’ibiragi,” bakirengagiza ingeso mbi Yehova avuga aha ngaha (Yesaya 56:10-12). Nta gushidikanya, ‘bakunze’ inyigisho n’imyizerere y’ibinyoma kandi ‘barabikurikiza’ maze ntibita na busa ku nama Yesu yagiriye amatorero arindwi. Ku bw’ibyo, nta mwanya bafite muri Yerusalemu Nshya.

8. (a) Ni ba nde ‘begera ibiti by’ubugingo,’ kandi se ibyo bisobanura iki? (b) Ni gute abagize imbaga y’abantu benshi “bameshe ibishura byabo,” kandi se ni gute bakomeza kuba abantu batanduye?

8 Abakristo basizwe ‘bameshe ibishura byabo’ kugira ngo babe abera mu maso ya Yehova, ni bo bonyine bafite igikundiro cyo ‘kwegera ibiti by’ubugingo.’ Ibyo bishaka kuvuga ko bahabwa uburenganzira bwo kugira ubuzima budapfa mu mwanya wabo wo mu ijuru. (Gereranya n’Itangiriro 3:22-24; Ibyahishuwe 2:7; 3:4, 5.) Iyo bamaze gupfa, barazuka maze bakinjira muri Yerusalemu Nshya. Abamarayika 12 babemerera kuyinjiramo, ariko bagakumira abihandagaza bavuga ko bafite ibyiringiro byo kujya mu ijuru kandi ari abanyabinyoma cyangwa bakora ibikorwa byanduye. Abagize imbaga y’abantu benshi bari ku isi na bo, “bameshe ibishura byabo babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama,” kandi bagomba gukomeza kuba abantu batanduye. Ibyo babikora birinda ingeso mbi Yehova adusaba kwirinda zivugwa aha ngaha, ari na ko bazirikana inama zikubiye mu butumwa burindwi Yesu yagejeje ku matorero.—Ibyahishuwe 7:14; igice cya 2 n’icya 3.

9. Ni ayahe magambo Yesu avuga, kandi se ubutumwa bwe n’ibintu byose bikubiye mu Byahishuwe bigenewe ba nde mbere na mbere?

9 Yehova amaze kuvuga, Yesu na we yafashe ijambo. Abantu bafite imitima iboneye basoma Ibyahishuwe, ababwira amagambo atera inkunga agira ati “jyewe Yesu, natumye umumarayika wanjye kubahamiriza ibyo bintu bigenewe amatorero. Ndi umuzi n’urubyaro rwa Dawidi, kandi ni jye nyenyeri yaka yo mu rukerera” (Ibyahishuwe 22:16). Koko rero, ayo magambo areba mbere na mbere “amatorero.” Ni ubutumwa bugenewe mbere na mbere itorero ry’Abakristo basizwe bari ku isi. Ibintu byose biboneka mu Byahishuwe bireba mbere na mbere Abakristo basizwe bazaba muri Yerusalemu Nshya. Abagize imbaga y’abantu benshi na bo basobanukirwa uko kuri kw’agaciro kuboneka mu buhanuzi binyuze kuri iryo torero.—Yohana 17:18-21.

10. Kuki Yesu ubwe yiyise (a) “umuzi n’urubyaro rwa Dawidi”? (b) ‘inyenyeri yaka yo mu rukerera’?

10 Yesu Kristo yahawe inshingano yo kugeza Ibyahishuwe kuri Yohana, na we akabigeza ku itorero. Yesu ni “umuzi n’urubyaro rwa Dawidi.” Kubera ko akomoka mu muryango wa Dawidi, yujuje ibisabwa byose kugira ngo abe Umwami w’Ubwami bwa Yehova. Nanone azabera Dawidi ‘Se Uhoraho,’ bityo abe “umuzi” we (Yesaya 9:5; 11:1, 10, gereranya na NW). Ni Umwami uhoraho kandi udashobora gupfa, ukomoka mu muryango wa Dawidi. Asohoza isezerano Yehova yagiranye na Dawidi, kandi ni ‘inyenyeri yaka yo mu ruturuturu’ yahanuwe mu gihe cya Mose (Kubara 24:17; Zaburi 89:35-38). Ni we ‘nyenyeri yo mu ruturuturu’ ibandura, igatuma bucya (2 Petero 1:19). Uburiganya bwose bw’umwanzi mukuru ari we Babuloni Ikomeye, ntibwashoboye kubuza iyo nyenyeri kubandurana ikuzo.

Vuga uti “ngwino”

11. Ubu noneho ni ubuhe butumire Yohana ageza ku bantu bose, kandi se ni nde ushobora kubwitabira?

11 Ubu noneho Yohana ni we ugiye kuvuga. Ibyo yabonye n’ibyo yumvise byatumye ibinezaneza bimusaba umutima, maze agira ati “umwuka n’umugeni barahamagara bati ‘ngwino!’ Kandi uwumva nahamagare ati ‘ngwino!’ Kandi ufite inyota naze, ushaka ajyane amazi y’ubugingo ku buntu” (Ibyahishuwe 22:17). Abantu 144.000 si bo bonyine bungukirwa n’igitambo cy’incungu cya Yesu, kubera ko ubutumire buvugwa aha ngaha bugenewe abantu bose. Umwuka wa Yehova ukoresha abagize itsinda ry’umugeni kugira ngo ubutumwa bugira buti ‘jyana amazi y’ubugingo ku buntu’ bukomeze gutangazwa mu buryo bwumvikana. (Reba nanone Yesaya 55:1; 59:21.) Umuntu wese ufite inyota yo gukiranuka, atumirirwa ‘kuza’ maze akungukirwa n’ubuntu bwa Yehova (Matayo 5:3, 6). Abantu bose bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bitabira ubutumire bw’abagize itsinda rya Yohana, bafite igikundiro gihebuje.

12. Ni gute abagize imbaga y’abantu benshi bitabira ubutumire buboneka mu Byahishuwe 22:17?

12 Kuva mu ntangiriro y’imyaka ya 1930, abagize imbaga y’abantu benshi badahwema kwiyongera ‘bumvise’ ubwo butumire kandi barabwitabira. Kimwe n’abagaragu bagenzi babo basizwe, Yehova abona ko na bo ari abantu batanduye. Bategerezanyije amatsiko menshi umunsi Yerusalemu Nshya izamanuka iva mu ijuru, ije gusesekaza imigisha ku bantu. Abagize imbaga y’abantu benshi bamaze kumva ubutumwa bushimishije buboneka mu Byahishuwe, ntibavuga gusa bati “ngwino,” ahubwo nanone bagira umwete wo gukorakoranyiriza abandi bantu mu muteguro wa Yehova, bakabigisha gutangaza ubutumwa bugira buti “ufite inyota naze.” Ku bw’ibyo, abagize imbaga y’abantu benshi bakomeje kwiyongera, ku buryo ubu basaga 6.000.000 mu bihugu 235 byo hirya no hino ku isi. Bifatanya n’abasizwe bagize itsinda ry’umugeni batageze ku 9.000, maze bakageza ku bantu ubutumire bugira buti ‘nimujyane amazi y’ubugingo ku buntu.’

13. Ni uwuhe muburo Yesu atanga?

13 Yesu yongeye kuvuga agira ati “uwumva wese amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo ndamuhamiriza nti ‘nihagira umuntu uzongera kuri yo, Imana izamwongeraho ibyago byanditswe muri iki gitabo. Kandi nihagira umuntu ukura ku magambo y’igitabo cy’ubu buhanuzi, Imana izamukura ku mugabane wa cya giti cy’ubugingo no ku wa rwa rurembo rwera, byanditswe muri iki gitabo.’”—Ibyahishuwe 22:18, 19.

14. Ni gute abagize itsinda rya Yohana babona “ubuhanuzi” bw’Ibyahishuwe?

14 Abagize itsinda rya Yohana bagomba kwitondera “ubuhanuzi” bw’Ibyahishuwe. Ntibagomba kubugira ubwiru cyangwa ngo bagire icyo babwongeraho. Ubutumwa burimo bugomba kubwirizwa ku mugaragaro, bukarangururirwa “hejuru y’amazu” (Matayo 10:27). Ibyahishuwe byahumetswe n’Imana. Ni nde watinyuka guhindura n’ijambo na rimwe ku byo Imana ubwayo yavuze kandi ikabitugezaho ikoresheje Umwami uganje ari we Yesu Kristo? Nta gushidikanya, umuntu nk’uwo ntiyazabona ubuzima kandi yazagerwaho n’ibyago bizagera kuri Babuloni Ikomeye no ku isi yose.

15. Amagambo ya Yesu avuga ngo “uhamya ibyo” navuga ngo “ndaza vuba” asobanura iki?

15 Ubu noneho Yesu arongeraho amagambo ya nyuma ateye inkunga agira ati “uhamya ibyo aravuga ati ‘yee, ndaza vuba’” (Ibyahishuwe 22:20a). Yesu ni “umugabo wo guhamya kandi ukiranuka w’ukuri” (Ibyahishuwe 3:14). Kuba ahamya ibintu by’iyerekwa bikubiye mu Byahishuwe, bigaragaza ko ibyo bintu bigomba kuba ari ukuri. Ari we, ari na Yehova Imana, bombi batsindagirije incuro nyinshi ko baza “vuba,” ibyo Yesu akaba abivuze ku ncuro ya gatanu (Ibyahishuwe 2:16; 3:11; 22:7, 12, 20). Uko ‘kuza’ ni uko gucira imanza maraya ukomeye, “abami” b’abanyapolitiki n’abandi bantu bose barwanya ‘ubwami bw’Umwami wacu [Yehova] n’ubwa Kristo we.’—Ibyahishuwe 11:15; 16:14, 16; 17:1, 12-14.

16. Kumenya ko Yehova Imana na Yesu baza vuba byagombye kugushishikariza gukora iki?

16 Kuba uzi ko Yehova Imana na Yesu baza vuba byagombye kugutera inkunga yo ‘guhoza mu bwenge bwawe ukuhaba k’umunsi wa Yehova’ (2 Petero 3:12, NW). Igisa n’umutekano wo muri iyi si ya Satani ni inzozi. Ibyo abategetsi b’isi ya Satani bagereranywa n’ijuru basa n’aho bagezeho ni iby’akanya gato. Ibyo bintu byose birashira (Ibyahishuwe 21:1). Ibintu bihoraho bibonerwa kuri Yehova gusa, ku Bwami bwe buyobowe na Yesu Kristo no mu isi nshya yasezeranyijwe. Ntukabyibagirwe na rimwe!—1 Yohana 2:15-17.

17. Gusobanukirwa ko Yehova ari uwera byagombye kukugiraho izihe ngaruka?

17 Ku bw’ibyo, jya ureka ibyo wize mu Byahishuwe bikuyobore mu mibereho yawe yose. Ese kuba warasobanuriwe uko aho Yehova ari mu ijuru hateye ntibyagufashije kwiyumvisha ikuzo ry’Umuremyi wacu no kwera kwe bitagereranywa (Ibyahishuwe 4:1-5:14)? Mbega igikundiro cyo gukorera iyo Mana! Gusobanukirwa ko Yehova ari uwera byagombye kugushishikariza gufatana uburemere inama Yesu yagiriye amatorero arindwi. Nanone byagombye kugushishikariza kwirinda ingeso mbi, urugero nko gukunda ubutunzi, gusenga ibigirwamana, ubwiyandarike, kuba akazuyazi, kwicamo ibice cyangwa ubuhakanyi, n’ikindi kintu cyose gishobora gutuma umurimo wawe utemerwa na Yehova (Ibyahishuwe 2:1-3:22). Amagambo intumwa Petero yabwiye abagize itsinda rya Yohana areba n’abagize imbaga y’abantu benshi. Ayo magambo agira ati “ahubwo nk’uko uwabahamagaye ari uwera, abe ari ko namwe muba abera mu ngeso zanyu zose.”​—1 Petero 1:15, 16.

18. Ni uwuhe murimo wagombye kwifatanyamo mu buryo bwuzuye, kandi se kuki uwo murimo wihutirwa muri iki gihe?

18 Byongeye kandi, rushaho kugira ishyaka ryo gutangaza “umwaka w’imbabazi z’Uwiteka, n’umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo” (Yesaya 35:4; 61:2). Waba uri mu bagize umukumbi muto cyangwa mu bagize imbaga y’abantu benshi, ifatanye mu buryo bwuzuye mu murimo wo gutangaza ibihereranye no gusuka inzabya ndwi z’umujinya wa Yehova, umenyesha abantu iby’imanza Imana yaciriye isi ya Satani. Nanone kandi, ifatanye mu murimo ushimishije wo gutangaza ubutumwa bwiza bw’iteka bw’Ubwami buganje bwa Yehova na Kristo we (Ibyahishuwe 11:15; 14:6, 7). Jya ukorana umwete uwo murimo. Kumenya ko turi mu gihe cy’umunsi w’Umwami na byo byagombye gushishikariza abantu benshi badakorera Yehova kwifatanya mu murimo wo gutangaza ubutumwa bwiza. Abo na bo bagombye kugira amajyambere bakiyegurira Yehova maze bakabatizwa. Twibuke ko “igihe cyagenwe kiri bugufi!”—Ibyahishuwe 1:3, NW.

19. Ni ayahe magambo asoza yavuzwe n’intumwa Yohana wari ugeze mu za bukuru, kandi se ni gute uyitabira?

19 Bityo, kimwe na Yohana, natwe dusengana umwete tugira tuti “amen, ngwino Mwami Yesu.” Intumwa Yohana wari ugeze mu za bukuru yungamo ati “ubuntu butagereranywa bw’Umwami Yesu Kristo bubane n’abera” (Ibyahishuwe 22:20b, 21, “NW”). Kandi ubwo buntu bubane namwe mwese musoma iki gitabo. Nimwizere rwose ko indunduro ikomeye y’Ibyahishuwe iri bugufi, maze namwe mwifatanye natwe, bityo twese tuvuge tubikuye ku mutima tuti “amen.”

[Ifoto yo ku ipaji ya 314]

“Hanze hazaba imbwa . . . ”

[Ifoto yo ku ipaji ya 315]

‘Hahirwa . . . abanyura mu marembo binjira muri rwa rurembo’

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze