Igice cya 24
Impamvu Yatumye Yesu Aza ku Isi
UMUNSI Yesu yamaze i Kaperinawumu ari kumwe n’abigishwa be bane wari waranzwe n’imihihibikano myinshi, kandi ku mugoroba abantu b’i Kaperinawumu bamuzaniye abarwayi babo bose kugira ngo abakize. Ntiyigeze abona akanya ko kwiherera.
Ubu noneho turi mu gitondo cya kare cy’umunsi wakurikiyeho. Butaracya neza, Yesu yarabyutse maze ajya hanze ari wenyine. Yagiye ahantu ha wenyine aho yashoboraga gusenga Se yiherereye. Ariko kandi, ukwiherera kwa Yesu kwabaye ukw’igihe gito kubera ko igihe Petero hamwe n’abandi babonaga ko adahari, barasohotse bajya kumushakisha.
Igihe bari bamaze kubona Yesu, Petero yaravuze ati “abantu bose baragushaka.” Abantu b’i Kaperinawumu bashakaga ko Yesu agumana na bo. Mu by’ukuri, bari bishimiye ibintu yari yabakoreye! Ariko se, Yesu yaba yaraje ku isi mbere na mbere kugira ngo akore ibitangaza nk’ibyo byo gukiza abantu? Yaba se yarabivuzeho iki?
Dukurikije uko bivugwa mu nkuru imwe ya Bibiliya, Yesu yashubije abigishwa be ati “tujye ahandi mu yindi midugudu iri bugufi, nigishe yo na ho, kuko ari cyo cyanzanye.” N’ubwo abantu batitirizaga Yesu ngo agume aho, yarababwiye ati “nkwiriye kwigisha ubutumwa bwiza bw’Imana no mu yindi midugudu, kuko ari byo natumiwe.”
Ni koko, Yesu yaje ku isi cyane cyane kugira ngo abwirize iby’Ubwami bw’Imana, buzavana umugayo ku izina rya Se kandi bukazakemura burundu ibibazo byose by’abantu. Icyakora, Yesu yakoze ibitangaza byo gukiza abantu kugira ngo atange igihamya cy’uko yoherejwe n’Imana. Mu buryo nk’ubwo, ibinyejana byinshi mbere y’aho, Mose yakoze ibitangaza kugira ngo atange igihamya cy’uko yari umugaragu w’Imana.
Hanyuma, igihe Yesu yavaga i Kaperinawumu akajya kubwiriza mu yindi mijyi, abigishwa be bane bajyanye na we. Abo bigishwa bane ni Petero n’umuvandimwe we Andereya, na Yohana n’umuvandimwe we Yakobo. Wibuke ko icyumweru kimwe gusa mbere y’aho, bari batumiriwe kuba abakozi ba mbere bari gufatanya na Yesu mu ngendo ze.
Urugendo rwo kubwiriza Yesu yakoreye i Galilaya ari kumwe n’abigishwa be bane rwagize ingaruka zihebuje! Koko rero, inkuru ihereranye n’ibikorwa bye yaramamaye ndetse igera no muri Siriya hose. Imbaga y’abantu benshi bazaga baturutse i Galilaya, i Yudaya no hakurya y’Uruzi rwa Yorodani bakurikiye Yesu n’abigishwa be. Mariko 1:35-39; Luka 4:42, 43; Matayo 4:23-25; Kuva 4:1-9, 30, 31.
▪ Ni iki cyabaye mu gitondo cyakurikiraga umunsi Yesu yagizemo imihihibikano myinshi i Kaperinawumu?
▪ Kuki Yesu yoherejwe ku isi, kandi se, ni ku bw’iyihe mpamvu yakoraga ibitangaza?
▪ Ni bande bajyanye na Yesu mu rugendo rwe rwo kujya kubwiriza i Galilaya, kandi se, ni gute ibikorwa Yesu yahakoreye byitabiriwe?