Igice cya 16
Yarwaniye Ishyaka Gahunda yo Gusenga Yehova
BENE nyina ba Yesu—ni ukuvuga abandi bahungu ba Mariya—ni Yakobo, Yozefu, Simoni na Yuda. Mbere y’uko abo bose bajyana na Yesu hamwe n’abigishwa be i Kaperinawumu, umujyi wari uri hafi y’Inyanja ya Galilaya, wenda banyuze iwabo i Nazareti kugira ngo abo mu muryango we bafate ibintu bari gukenera.
Ariko se, kuki Yesu yagiye i Kaperinawumu aho gukomereza umurimo we i Kana, i Nazareti, cyangwa mu kandi karere ko mu misozi y’i Galilaya? Mbere na mbere, umujyi wa Kaperinawumu wari uri ahantu hagaragara cyane, kandi uko bigaragara, wari umujyi munini cyane. Nanone kandi, abenshi mu bigishwa bashya Yesu yari amaze kubona bari batuye i Kaperinawumu cyangwa hafi y’aho, bityo akaba yari kubaha imyitozo batiriwe bava iwabo.
Igihe Yesu yari ari i Kaperinawumu, yahakoreye imirimo ihebuje, nk’uko na we ubwe yaje kubyivugira amezi runaka nyuma y’aho. Ariko bidatinze, Yesu n’abo bari kumwe bongeye gufata inzira baragenda. Hari mu gihe cy’urugaryi, bakaba bari bagiye i Yerusalemu kwizihiza Pasika yo mu mwaka wa 30 I.C. Mu gihe bari bariyo, abigishwa be bamubonyeho ikintu runaka wenda batari barabonye mbere hose.
Mu buryo buhuje n’Amategeko y’Imana, Abisirayeli basabwaga gutamba ibitambo by’amatungo. Bityo rero, abacuruzi b’i Yerusalemu bagurishaga amatungo cyangwa inyoni kugira ngo borohereze abantu. Ariko kandi, babigurishirizaga imbere mu rusengero, kandi bariganyaga abantu babagurisha ku biciro bihanitse.
Yesu yagize uburakari bwinshi, aboha ikiboko mu migozi maze yirukana abo bacuruzi. Yamennye ifeza z’abavunjaga, yubika n’ameza yabo. Yavuze mu ijwi riranguruye abwira abagurishaga inuma ati “nimukureho bino, mureke guhindura inzu ya Data iguriro.”
Igihe abigishwa ba Yesu babibonaga, bibutse ubuhanuzi bwavugaga ku bihereranye n’Umwana w’Imana, bugira buti “ishyaka ry’inzu yawe rirandya.” Ariko Abayahudi baramubajije bati “ubwo ugize utyo, watwereka kimenyetso ki?” Yesu yarabashubije ati “nimusenye uru rusengero, nanjye nzarwubaka mu minsi itatu.”
Abayahudi bibwiye ko Yesu yari arimo avuga urusengero nyarusengero, maze baramubaza bati “uru rusengero, ko rwubatswe mu myaka mirongo ine n’itandatu, nawe ngo uzarwubaka mu minsi itatu?” Ariko kandi, Yesu yari arimo avuga ku bihereranye n’urusengero rw’umubiri we. Kandi hashize imyaka itatu, abigishwa be bibutse ayo magambo ye, igihe yazukaga mu bapfuye. Yohana 2:12-22; Matayo 13:55; Luka 4:23.
▪ Nyuma y’ubukwe bwabereye i Kana, Yesu yagiye he?
▪ Ni iki cyatumye Yesu agira uburakari, kandi se, ni iki yakoze?
▪ Ni iki abigishwa ba Yesu bibutse babonye ibyo yari akoze?
▪ Yesu yavuze iki ku bihereranye n’“uru rusengero,” kandi se, ni iki yerekezagaho?