IGICE CYA 76
Yesu yeza urusengero
Mu mwaka wa 30, Yesu yagiye i Yerusalemu. Abantu benshi bari baje muri uwo mujyi kwizihiza Pasika. Bayizihizaga batamba ibitambo by’amatungo mu rusengero. Hari abizaniraga ayo matungo abandi bakayagurira i Yerusalemu.
Yesu ageze mu rusengero, yabonye abantu bagurishaga amatungo. Bacururizaga mu nzu yagenewe gusengeramo Yehova. Yesu yakoze iki? Yafashe imigozi ayibohamo ikiboko, maze yirukana mu rusengero intama n’inka. Yubitse ameza y’abavunjaga amafaranga kandi anyanyagiza ibiceri byabo hasi. Yesu yabwiye abagurishaga inuma ati: “Mukure ibi bintu hano! Inzu ya Papa wo mu ijuru mureke kuyihindura inzu y’ubucuruzi!”
Abantu bari mu rusengero batangajwe n’ibyo Yesu yakoze. Abigishwa be bahise bibuka ubuhanuzi bwavuze ibya Mesiya, bugira buti: “Ishyaka mfitiye inzu yawe ni ryinshi cyane.”
Mu mwaka wa 33, Yesu yongeye kweza urusengero. Nta muntu n’umwe yashoboraga kwemerera ko atesha agaciro inzu ya Papa we.
“Ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi.”—Luka 16:13