ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 67
  • Bananirwa Kumufata

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bananirwa Kumufata
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibisa na byo
  • “Nta wundi muntu wigeze avuga nka we”
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Tuvane isomo kuri Nikodemu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Yesu yigisha Nikodemu nijoro
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Yigisha Nikodemu
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 67

Igice cya 67

Bananirwa Kumufata

MU GIHE Iminsi Mikuru y’Ingando yari igikomeza, abayobozi ba kidini bohereje abasirikare bo kujya gufata Yesu. Ntiyaruhije abihisha. Ahubwo, Yesu yakomeje kwigishiriza mu ruhame, agira ati “hasigaye umwanya muto nkiri kumwe namwe, hanyuma nkajya ku wantumye. Muzanshaka, mwe kumbona, kandi aho nzaba ndi ntimubasha kujyayo.”

Abayahudi ntibasobanukiwe ibyo bintu, bityo barabazanyije bati “mbese uyu agiye kujya he, aho tutazamubona? Aho ntagiye kujya mu batataniye mu Bagiriki, akaba ari bo yigisha? Iryo jambo avuze ni iriki? Ngo ‘muzanshaka mwe kumbona’; kandi ngo ‘aho nzaba ndi, ntimubasha kujyayo.’” Birumvikana ko Yesu yavugaga iby’urupfu rwe rwari rwegereje, no kuzukira kuba mu ijuru, aho abanzi be batashoboraga kumukurikira.

Umunsi wa karindwi ari na wo wa nyuma w’iyo minsi mikuru wari ugeze. Buri gitondo cy’iyo minsi mikuru, umutambyi yasukaga ku gicaniro amazi yabaga yavomye mu Kidendezi cy’i Silowamu, bityo akajya atemba munsi y’igicaniro. Yesu ashobora kuba yarashakaga kwibutsa abantu uwo muhango wakorwaga buri munsi, igihe yarangururaga ijwi agira ati “umuntu nagira inyota, aze aho ndi anywe. Unyizera, imigezi y’amazi y’ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk’uko ibyanditswe bivuga.”

Mu by’ukuri, aha ngaha Yesu yari arimo avuga ingaruka zikomeye zari kubaho igihe umwuka wera wari gusukwa ku bantu. Umwaka wakurikiyeho, kuri Pentekote, ni bwo abantu basutsweho umwuka wera. Icyo gihe, imigezi y’amazi y’ubugingo yaratembye igihe abigishwa 120 batangiraga kubwiriza abantu. Ariko kugeza icyo gihe, nta mwuka wari uhari mu buryo bw’uko nta n’umwe mu bigishwa ba Kristo wari warasizwe n’umwuka wera ngo ahamagarirwe kuba mu ijuru.

Bamwe mu bari bashimishijwe n’inyigisho za Yesu batangiye kuvuga bati “ni ukuri, uyu ni we wa muhanuzi,” uko bigaragara bakaba barerekezaga ku muhanuzi ukomeye kuruta Mose wari warasezeranyijwe ko azaza. Abandi baravuze bati “uyu ni we Kristo.” Ariko abandi bo barabihakanye bati “mbese Kristo aturuka i Galilaya? Ibyanditswe ntibivuga ngo Kristo azakomoka mu rubyaro rwa Dawidi, aturuke i Betelehemu, ikirorero Dawidi yarimo?”

Bityo, iyo mbaga y’abantu yiciyemo ibice. Bamwe bashakaga ko Yesu afatwa, ariko ntihagira n’umukozaho urutoki. Igihe abasirikare basubiragayo batajyanye Yesu, abatambyi bakuru n’Abafarisayo barababajije bati “mubujijwe n’iki kumuzana?”

Abo basirikare barabashubije bati “yemwe, ntabwo higeze kuba umuntu uvuga nka we.”

Abayobozi ba kidini bazabiranyijwe n’uburakari maze batangira kubakwena, kubabeshyera no kubatuka. Bababwiranye agasuzuguro bati “mbese namwe mwayobejwe? Hari umuntu n’umwe wo mu bakuru cyangwa mu Bafarisayo wamwizeye? Ariko abo bantu batazi amategeko baravumwe.”

Bamaze kuvuga ayo magambo, Nikodemu wari Umufarisayo akaba yari n’umutware w’Abayahudi (ni ukuvuga umwe mu bari bagize Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi), yagize ubutwari bwo kuvuganira Yesu. Ushobora kuba wibuka ko hari hashize imyaka ibiri n’igice Nikodemu yitwikiriye ijoro akajya kureba Yesu, maze akamugaragariza ko yamwizeraga. Icyo gihe rero, Nikodemu yaravuze ati “mbese amategeko yacu acira umuntu urubanza, batabanje kumwumva no kumenya ibyo yakoze?”

Abafarisayo barakajwe ndetse cyane kurushaho no kubona umwe muri bo avuganira Yesu. Bamusubizanyije ubukana bwinshi bati “mbega nawe waturutse i Galilaya? Irebere mu byanditswe, urasanga ko nta muhanuzi uturuka i Galilaya.”

N’ubwo Ibyanditswe bitavuga mu buryo butaziguye ko hari umuhanuzi runaka wari guturuka i Galilaya, bigaragaza ko Kristo ari ho yaturutse, bigira biti “umucyo mwinshi” wari kugaragara muri ako karere. Ikindi kandi, Yesu yari yaravukiye i Betelehemu, kandi yakomokaga mu muryango wa Dawidi. N’ubwo Abafarisayo bashobora kuba bari babizi, urebye ni bo bakwirakwizaga ibitekerezo bikocamye abantu bari bafite ku bihereranye na Yesu. Yohana 7:32-52; Yesaya 8:23–9:1 (9:1, 2 muri Biblia Yera); Matayo 4:13-17.

▪ Ni iki cyakorwaga buri gitondo mu gihe cy’iminsi mikuru, kandi se, ni gute Yesu ashobora kuba yarabyerekejeho?

▪ Kuki abasirikare bananiwe gufata Yesu, kandi se, abayobozi ba kidini babyakiriye bate?

▪ Nikodemu yari muntu ki, ni gute yabonaga Yesu, kandi se, ni gute Abafarisayo bagenzi be bamufashe?

▪ Ni ibihe bihamya bigaragaza ko Kristo yari guturuka i Galilaya?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze