Igice cya 94
Akamaro ko Gusenga no Kwicisha Bugufi
MBERE y’aho, igihe Yesu yari i Yudaya, yatanze urugero rwagaragazaga akamaro ko kuba abantu badacogora mu bihereranye n’isengesho. Icyo gihe noneho, mu rugendo rwa nyuma yakoze ajya i Yerusalemu, yongeye gutsindagiriza akamaro ko gusenga ubutarambirwa. Birashoboka ko Yesu yari akiri i Samariya cyangwa i Galilaya ubwo yahaga abigishwa be urundi rugero rukurikira:
“Hariho umucamanza mu mudugudu umwe, utubaha[ga] Imana ntiyite ku bantu. Muri uwo mudugudu harimo umupfakazi, aramusanga aramubwira ati ‘ndengera ku mwanzi wanjye.’ Amara iminsi atemera: ariko aho ageze, aribwira ati ‘nubwo ntubaha Imana, kandi sinite ku bantu, ariko, kuko uyu mupfakazi anduhije, ndamurengera, ngo adahora aza iminsi yose, akandushya.’”
Hanyuma, Yesu yagaragaje icyo iyo nkuru ye yerekezagaho, agira ati “ntimwumvise ibyo umucamanza ukiranirwa yavuze? Ubwo bibaye bityo, Imana yo ntizarengera intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro? Mbese yazirangarana?”
Yesu ntiyashakaga kugaragaza ko Yehova Imana ameze mu buryo ubwo ari bwo bwose nk’uwo mucamanza ukiranirwa. Ahubwo, niba umucamanza ukiranirwa yemera gukora ibyo bamusabye bamutitirije, ntitwagombye gushidikanya na hato ko Imana, yo ikiranuka kandi igira neza, izasubiza isengesho ry’abantu bayo nibaramuka batadohotse mu gusenga. Bityo, Yesu yakomeje agira ati “ndababwira yuko [Imana] izazirengera vuba.”
Incuro nyinshi, abantu boroheje n’abakene ntibakorerwa ibihuje n’ubutabera, mu gihe abakomeye n’abatunzi akenshi usanga baratoneshejwe. Ariko kandi, Imana ntizahana abagome mu buryo buhuje n’ubutabera gusa, ahubwo izanatuma abagaragu bayo bakorerwa ibihuje n’ubutabera binyuriye mu kubaha ubuzima bw’iteka. Ariko se, ni abantu bangahe bemera badashidikanya ko Imana izabarengera vuba?
Yesu yerekeje mu buryo bwihariye ku kwizera gufitanye isano n’imbaraga zituruka ku isengesho, maze arabaza ati “umwana w’umuntu naza, mbese azasanga kwizera kukiri mu isi?” N’ubwo icyo kibazo kitashubijwe, ibyo byashoboraga kumvikanisha ko ukwizera nk’uko kutari kuba gufitwe na bose igihe Kristo yari kuza afite ububasha bwa Cyami.
Mu bari bateze amatwi Yesu harimo bamwe bari biyizeye rwose bumva ko bafite ukwizera. Bariyiringiraga ubwabo bumva ko ari abakiranutsi, maze bagasuzugura abandi. Ndetse hari bamwe mu bigishwa ba Yesu bashoboraga kubarirwa muri iryo tsinda. Bityo, bene abo ni bo yerekejeho urugero rukurikira:
“Abantu babiri bazamutse bajya mu rusengero gusenga; umwe yari Umufarisayo, undi ari umukoresha w’ikoro. Umufarisayo arahagarara, asengera mu mutima we ati ‘Mana, ndagushimiye yuko ntameze nk’abandi b’abanyazi n’abakiranirwa n’abasambanyi, cyangwa ndetse n’uyu mukoresha w’ikoro. Mu minsi irindwi hose niyiriza ubusa kabiri, ntanga kimwe mu icumi mu byo nungutse byose.’”
Abafarisayo bari bazwiho kuba barigaragazaga mu ruhame ko ari abakiranutsi kugira ngo abandi babarebe. Iminsi isanzwe bari barishyiriyeho yo kwiyiriza ubusa yari ku wa Mbere no ku wa Kane, kandi batangaga kimwe cya cumi, ndetse n’icy’utwatsi duto two mu mirima babyitayeho. Amezi make mbere y’aho, bari baragaragaje uburyo basuzuguraga rubanda rwa giseseka mu gihe cy’Umunsi Mukuru w’Ingando ubwo bavugaga bati “abo bantu batazi Amategeko [ni ukuvuga uko Abafarisayo bayasobanuraga] baravumwe.”
Mu gukomereza ku rugero yari yatanze, Yesu yavuze iby’umwe muri abo bantu bari “baravumwe” agira ati “naho uwo mukoresha w’ikoro ahagarara kure, ntiyahangara no kūbura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo yikubita mu gituza ati ‘Mana, mbabarira, kuko ndi umunyabyaha.’” Kubera ko uwo mukoresha w’ikoro yemeye intege nke ze abigiranye ukwicisha bugufi, Yesu yaravuze ati “ndababwira yuko uwo muntu yamanutse ajya iwe, ari we utsindishirijwe kuruta wa wundi; kuko uwishyira hejuru azacishwa bugufi, ariko uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”
Bityo, Yesu yongeye gutsindagiriza akamaro ko kwicisha bugufi. Kubera ko abigishwa ba Yesu bari bararerewe mu muryango Abafarisayo bibaragaho gukiranuka bari bafitemo ijambo, kandi imyanya n’inzego z’imibereho bikaba byarahoraga bitsindagirizwa, ntibitangaje kuba na bo byarabagizeho ingaruka. Nyamara se, mbega ukuntu Yesu yatanze amasomo meza ku bihereranye no kwicisha bugufi! Luka 18:1-14; Yohana 7:49.
▪ Kuki umucamanza ukiranirwa yemeye gukora ibyo umupfakazi yamusabye, kandi se, ni irihe somo rikubiye muri urwo rugero Yesu yatanze?
▪ Ni ukuhe kwizera Yesu ashaka kuzasanga kuriho ubwo azaba aje?
▪ Ni bande Yesu yerekejeho urugero ruvuga iby’Umufarisayo n’umukoresha w’ikoro?
▪ Ni iyihe myifatire y’Abafarisayo ikwiriye kwirindwa?