Igice cya 98
Abigishwa Bajya Impaka Igihe Urupfu rwa Yesu Rwari Rwegereje
YESU n’abigishwa be bari hafi y’Uruzi rwa Yorodani, aho bambukiye bavuye mu ntara ya Pereya bajya i Yudaya. Bari bafatanyije urugendo n’abandi bantu benshi bari bagiye kwizihiza Pasika yo mu mwaka wa 33 I.C., yari ishigaje icyumweru kimwe ngo ibe.
Yesu yagendaga imbere y’abigishwa be, maze batangazwa n’ukuntu yagendaga amaramaje, nta bwoba. Wibuke ko ibyumweru bike mbere y’aho, ubwo Lazaro yapfaga, kandi Yesu akaba yari hafi yo kuva i Pereya ajya i Yudaya, Toma yateye abandi inkunga agira ati “natwe tugende, dupfane na we.” Wibuke nanone ko Yesu amaze kuzura Lazaro, abari bagize Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi bacuze umugambi wo kwica Yesu. Ntibitangaje rero kuba abigishwa bari bahiye ubwoba ubwo bongeraga kwinjira i Yudaya.
Kugira ngo Yesu ategure intumwa 12 ku bihereranye n’ibyendaga kuba, yazishyize ku ruhande arazihererana maze arazibwira ati “dore, turazamuka, tujye i Yerusalemu; Umwana w’umuntu azagambanirwa mu batambyi bakuru n’abanditsi; bazamucira urubanza rwo kumwica, bazamugambanira mu bapagani, bazamushinyagurira, bamucire amacandwe, bamukubite imikoba, bamwice; iminsi itatu nishira, azazuka.”
Mu mezi runaka yari ashize, bwari bubaye ubwa gatatu Yesu abwiye abigishwa be ibihereranye n’urupfu rwe n’izuka rye. Nyamara kandi, n’ubwo bari bamuteze amatwi, bananiwe gusobanukirwa. Wenda byatewe n’uko bizeraga ko ubwami bwa Isirayeli bwari kuzongera kugarurwa hano ku isi, kandi bakaba bari bategerezanyije amatsiko kuzahabwa ubwiza n’icyubahiro bari kumwe na Kristo mu bwami bwo ku isi.
Mu bagenzi bari bagiye kwizihiza Pasika harimo Salome, nyina w’intumwa Yakobo na Yohana. Abo bagabo Yesu yari yarabise “Abana b’inkuba,” nta gushidikanya bitewe na kamere yabo yo kwihutira kugaragaza ibyiyumvo. Abo bombi bari bamaze igihe runaka bafite icyifuzo cyo kuzahabwa umwanya ukomeye mu Bwami bwa Kristo, kandi bari baragejeje icyo cyifuzo cyabo kuri nyina. Icyo gihe rero, yegereye Yesu kugira ngo abavuganire, apfukama imbere ye maze amubaza niba yagira icyo amwisabira.
Yesu yaramubajije ati “urashaka iki?”
Yarashubije ati “tegeka ko aba bana banjye bombi bazicara mu bwami bwawe, umwe iburyo bwawe, undi ibumoso.”
Yesu amaze gutahura inkomoko y’icyo cyifuzo, yabwiye Yakobo na Yohana ati “ntimuzi icyo musaba. Mwabasha kunywera ku gikombe nzanyweraho?”
Baramushubije bati “turabibasha.” N’ubwo Yesu yari amaze kubabwira ko yari agiye kugerwaho n’ibitotezo bikaze kandi amaherezo akicwa, uko bigaragara ntibabashije gusobanukirwa ko ibyo ari byo yerekezagaho ubwo yavugaga ibyerekeranye n’“[i]gikombe” yendaga kunyweraho.
Icyakora, Yesu yarababwiye ati “ni ukuri igikombe cyanjye muzakinyweraho, ariko kwicara iburyo bwanjye n’ibumoso si jye ubigaba, keretse abo Data yabitunganyirije.”
Hagati aho, izindi ntumwa cumi zamenye ibyo Yakobo na Yohana bari basabye, maze zirarakara. Wenda Yakobo na Yohana ni bo bari ku isonga mu mpaka intumwa zari zagiye mbere y’aho ku bihereranye n’uwari mukuru muri bo. Ibyo basabye icyo gihe byagaragaje ko batari barashyize mu bikorwa inama Yesu yari yarabagiriye kuri icyo kibazo. Ikibabaje ariko, ni uko bakomeje kugira icyifuzo gikomeye cyo kugira imyanya igaragara.
Bityo rero, kugira ngo Yesu akemure izo mpaka zari zavutse nyuma n’inzika zari zateje, yahamagaye intumwa uko ari 12. Yazigiriye inama mu buryo bwuje urukundo, agira ati “muzi yuko abami b’abanyamahanga babatwaza igitugu, n’abakomeye babo bahawe kubategeka. Ariko muri mwe si ko biri. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu, kandi ushaka kuba uw’imbere muri mwe, ajye aba imbata yanyu.”
Yesu yabahaye urugero bagombaga gukurikiza, agira ati “nk’uko Umwana w’umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.” Yesu ntiyakoreye abandi gusa, ahubwo yageze n’ubwo apfira abantu! Abigishwa bari bakeneye kugira kamere nk’iyo ya Kristo yo gushaka gukorera abandi aho gushaka gukorerwa, no gushaka kuba aboroheje aho gushaka kuba mu mwanya ukomeye. Matayo 20:17-28; Mariko 3:17; 9:33-37; 10:32-45; Luka 18:31-34; Yohana 11:16.
▪ Kuki noneho abigishwa bari bahiye ubwoba?
▪ Ni mu buhe buryo Yesu yateguye abigishwa be ku bihereranye n’ibyendaga kuba?
▪ Ni ikihe cyifuzo cyagejejwe kuri Yesu, kandi se, ni gute ibyo byagize ingaruka ku zindi ntumwa?
▪ Yesu yakemuye ate ikibazo cyari hagati y’intumwa ze?