ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w00 15/9 pp. 10-15
  • “Igihe cye cyari kitarasohora”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Igihe cye cyari kitarasohora”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Yari yariyemeje gukora ibyo Imana ishaka
  • Yari afitiye ishyaka inzu ya Yehova
  • Umurimo wo kwigisha i Galilaya mu rugero rwagutse
  • Uko yatanze ubuhamya i Yudaya n’i Pereya abigiranye ubutwari
  • Igitangaza kitashoboraga kwirengagizwa n’umuntu n’umwe
  • “Igihe kirasohoye!”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Impamvu Yesu atahise ajya kureba Lazaro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Yigisha muri Pereya ubwo yari agiye i Yudaya
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ubukristo—Ese Yesu yari inzira iyobora ku Mana?
    Uko abantu bashakishije Imana
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
w00 15/9 pp. 10-15

“Igihe cye cyari kitarasohora”

‘Ntihagira uhangara kumufata, kuko igihe cye cyari kitarasohora.’​—YOHANA 7:30.

1. Ni ibihe bintu bibiri byagengaga ibyo Yesu yakoraga?

YESU KRISTO yabwiye intumwa ze ati “Umwana w’umuntu [ntiyaje] gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi” (Matayo 20:28). Yabwiye umutegetsi w’Umuroma Pontiyo Pilato ati “iki ni cyo navukiye; kandi ni cyo cyanzanye mu isi, ni ukugira ngo mpamye ukuri” (Yohana 18:37). Yesu yari azi neza rwose impamvu yari gutuma apfa n’umurimo yagombaga gukora mbere y’uko apfa. Nanone kandi, yari azi uko igihe yari afite cyo gusohoza umurimo we cyanganaga. Umurimo we wo ku isi wagombaga gukorwa mu gihe cy’imyaka itatu n’igice gusa ari Mesiya. Watangiye igihe yabatizwaga mu mazi mu Ruzi rwa Yorodani (mu mwaka wa 29 I.C.) mu ntangiriro z’icyumweru cya 70 cy’ikigereranyo cyari cyarahanuwe, urangirana no gupfa kwe ku giti cy’umubabaro icyo cyumweru kigeze hagati (mu mwaka wa 33 I.C.) (Daniyeli 9:24-27; Matayo 3:16, 17; 20:17-19). Ku bw’ibyo, ibyo Yesu yakoraga byose aho biva bikagera igihe yari ari ku isi ahanini byagengwaga n’ibintu bibiri: intego yo kuza kwe no kumenya mu buryo bwihutirwa ibyo yagombaga gukora n’igihe yagombaga kubikorera.

2. Ni gute Yesu Kristo avugwa mu Mavanjiri, kandi se, ni gute yagaragaje ko yari azi icyamuzanye?

2 Inkuru zo mu Mavanjiri zigaragaza ko Yesu Kristo yari umugabo urangwa n’ibikorwa wagenze mu gihugu cya Palestina cyose, atangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana kandi akora ibitangaza byinshi. Mu gice cya mbere cy’umurimo Yesu yakoranye imbaraga, avugwaho amagambo agira ati “igihe cye cyari kitarasohora.” Yesu ubwe yivugiye amagambo agira ati ‘igihe cyanjye ntikirasohora.’ Ahagana ku iherezo ry’umurimo we, yakoresheje imvugo ngo “igihe kirasohoye” (Yohana 7:8, 30; 12:23). Kuba Yesu yarazirikanaga isaha cyangwa igihe cyari kigenewe umurimo yahawe, hakubiyemo n’urupfu rwe rw’igitambo, bigomba kuba byaragiraga ingaruka ku byo yavugaga n’ibyo yakoraga. Ibyo kubisobanukirwa bishobora gutuma tumenya kamere ye n’imitekerereze ye, bikadufasha ‘kugera ikirenge mu cye’ mu buryo bwa bugufi.—1 Petero 2:21.

Yari yariyemeje gukora ibyo Imana ishaka

3, 4. (a) Ni iki cyabayeho mu bukwe bw’i Kana? (b) Kuki Umwana w’Imana atemeranyije n’igitekerezo Mariya yatanze cy’uko yagombaga kugira icyo akora ku bihereranye no kuba vino yari ibaye nkeya, kandi se, ni iki ibyo bitwigisha?

3 Hari mu mwaka wa 29 I.C. Hari hashize iminsi mike gusa uhereye igihe Yesu we ubwe yatoranyirije abigishwa be ba mbere. Icyo gihe bose baje mu mudugudu w’i Kana mu ntara ya Galilaya bazanywe no gutaha ubukwe. Mariya, nyina wa Yesu, na we yari ahari. Divayi yari yabaye nkeya. Mariya yatanze igitekerezo cy’uko umwana we yagira icyo akora, aramubwira ati “nta vino bafite.” Ariko Yesu aramusubiza ati “mubyeyi, tubigendanyemo dute? Igihe cyanjye ntikiragera.”—Yohana 1:35-51; 2:1-4.

4 Igisubizo cya Yesu ngo “mubyeyi, tubigendanyemo dute?” ni uburyo bwa kera bwo kubaza bugaragaza kutemeranya n’igitekerezo gitanzwe. Kuki Yesu atemeranyije n’amagambo yavuzwe na Mariya? Mu by’ukuri, yari afite imyaka 30. Mu byumweru bike byari bishize mbere y’aho, yarabatijwe, asigwa umwuka wera, kandi Yohana Umubatiza yamwise “umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi” (Yohana 1:29-34; Luka 3:21-23). Ubu noneho ubuyobozi yagombaga guhabwa byanze bikunze bwagombaga guturuka ku Mutware w’Ikirenga wamwohereje (1 Abakorinto 11:3). Nta muntu n’umwe, kabone n’ubwo yaba ari umwe mu bagize umuryango wa bugufi, washoboraga kwemererwa kubangamira umurimo Yesu yaje gukora hano ku isi. Mbega ukuntu mu gisubizo Yesu yahaye Mariya humvikanyemo ko yiyemeje amaramaje gukora ibyo Se ashaka! Mu buryo nk’ubwo, natwe turifuza ko twakwiyemeza tumaramaje gusohoza “inshingano dufite” imbere y’Imana.—Umubwiriza 12:13, NW.

5. Ni ikihe gitangaza Yesu Kristo yakoreye i Kana, kandi se, cyagize izihe ngaruka ku bandi?

5 Mariya yasobanukiwe icyo amagambo yavuzwe n’umuhungu we yashakaga kwerekezaho, ahita yigira ku ruhande maze abwira abahereza ati “icyo ababwira cyose, mugikore.” Hanyuma Yesu yakemuye icyo kibazo. Yasabye ko abahereza buzuza intango amazi, maze amazi ayahindura vino nziza cyane. Ibyo byabaye umusogongero w’imbaraga za Yesu zo gukora ibitangaza, bikaba byaratanze ikimenyetso kigaragaza ko umwuka w’Imana wari uri kuri we. Igihe abigishwa bashya babonaga icyo gitangaza, ukwizera kwabo kwarushijeho gukomera.—Yohana 2:5-11.

Yari afitiye ishyaka inzu ya Yehova

6. Kuki Yesu yarakajwe n’ibyo yabonye mu rusengero i Yerusalemu, kandi se, ni ikihe gikorwa yakoze?

6 Bidatinze, byahise bigera mu rugaryi rwo mu mwaka wa 30 I.C., kandi Yesu na bagenzi be bari bari mu nzira bagana i Yerusalemu kwizihiza Pasika. Igihe bari bagezeyo, abigishwa be babonye Umuyobozi wabo akora ibintu mu buryo bashobora kuba batarigeze babona mbere y’aho. Abacuruzi b’Abayahudi b’abanyamururumba bari barimo bagurishiriza mu rusengero amatungo n’inuma byo gutambwa. Kandi bari barimo babigurisha Abayahudi basenga ari abizerwa ku biciro bihanitse cyane. Yesu yagize uburakari bwinshi, maze agira icyo akora. Yaboshye ikiboko mu migozi maze asohora abagurishaga arabirukana. Amena ifeza z’abavunjaga, yubika n’ameza yabo. Ategeka abagurishaga inuma ati “nimukureho bino.” Abigishwa ba Yesu babonye akorana ishyaka bene ako kageni, bibuka ubuhanuzi bwerekejwe ku Mwana w’Imana, bugira buti ‘ishyaka ry’inzu yawe rirandya.’ (Yohana 2:13-17; Zaburi 69:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.) Natwe tugomba kwirinda kwemera ko imyifatire ibogamira ku by’isi yanduza ugusenga kwacu tubigiranye ishyaka.

7. (a) Ni iki cyashishikarije Nikodemu kujya kureba Mesiya? (b) Kuba Yesu yarabwirije Umusamariyakazi bitwigisha iki?

7 Mu gihe Yesu yari ageze i Yerusalemu, yakoze ibitangaza, maze abantu benshi baramwizera. Ndetse na Nikodemu, umwe mu bari bagize Sanhedrin, cyangwa Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, yashimishijwe n’ibya Yesu maze amusanga nijoro kugira ngo amenye byinshi kurushaho. Hanyuma, Yesu n’abigishwa be bagumye “mu gihugu cy’i Yudaya,” bamarayo nk’amezi umunani, bigisha kandi bahindura abantu abigishwa. Ariko kandi, nyuma yo gufungwa kwa Yohana Umubatiza, bavuye i Yudaya bajya i Galilaya. Mu gihe bari bakiri mu nzira mu ntara ya Samariya, Yesu yaboneyeho umwanya wo kubwiriza Umusamariyakazi mu buryo bunonosoye. Ibyo byatumye Abasamariya benshi baba abizera. Nimucyo natwe tube maso ku buryo tudacikanwa n’uburyo buba bubonetse bwo kuvuga ibyerekeye Ubwami.—Yohana 2:23; 3:1-22; 4:1-42; Mariko 1:14.

Umurimo wo kwigisha i Galilaya mu rugero rwagutse

8. Ni uwuhe murimo Yesu yatangije i Galilaya?

8 Mbere y’uko “igihe” cyo gupfa kwa Yesu kigera, yari afite byinshi byo gukora mu murimo yari yarahawe na Se wo mu ijuru. Ndetse i Galilaya, Yesu yahatangiriye umurimo ukomeye kurusha uwo yari yarakoreye i Yudaya n’i Yerusalemu. Yagiye “i Galilaya hose, abigishiriza mu masinagogi yabo, ababwira ubutumwa bwiza bw’ubwami, akiza n’indwara zose n’ubumuga bw’abantu” (Matayo 4:23). Amagambo akomeye yababwiye agira ati “mwihane, kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi,” yumvikanye mu ntara yose (Matayo 4:17). Mu mezi make, igihe abigishwa babiri ba Yohana Umubatiza baje kwiyumvira ibya Yesu bo ubwabo, yarababwiye ati “nimugende mubwire Yohana ibyo mubonye n’ibyo mwumvise. Impumyi zirahumuka, abacumbagira baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza. Kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha.”—Luka 7:22, 23.

9. Kuki imbaga y’abantu bisukiranyije bagana Kristo Yesu, kandi se, ni irihe somo twavana kuri ibyo?

9 ‘Inkuru ya [Yesu] yamamaye mu bihugu byose bihereranye n’aho,’ kandi imbaga y’abantu baje bisukiranya bamugana—baturutse i Galilaya, i Dekapoli, i Yerusalemu, i Yudaya no hakurya y’Uruzi rwa Yorodani (Luka 4:14, 15; Matayo 4:24, 25). Ntibamuganaga bitewe n’uko yakoraga ibitangaza byo gukiza gusa, ahubwo nanone bamusangaga bitewe n’uko inyigisho ze zabaga zihebuje. Ubutumwa bwe bwari bushishikaje kandi butera inkunga (Matayo 5:1–7:27). Amagambo ya Yesu yayavuganaga ineza kandi yabaga ashimishije (Luka 4:22). Imbaga y’abantu ‘batangajwe no kwigisha kwe,’ kuko yabigishaga ibintu akuye mu Byanditswe nk’ufite ubutware (Matayo 7:28, 29; Luka 4:32). Ni nde utareshywa n’umuntu nk’uwo? Nimucyo natwe twihingemo ubuhanga bwo kwigisha kugira ngo abantu bafite imitima itaryarya bareherezwe ku kuri.

10. Kuki abantu bo mu mudugudu w’i Nazareti bagerageje kwica Yesu, kandi se, kuki byabananiye?

10 Icyakora, abantu bose bari bateze Yesu amatwi si ko bakiriye neza ibyo yababwiraga. Ndetse no mu ntangiriro z’umurimo we, igihe yari arimo yigisha mu isinagogi yo mu mudugudu yarerewemo wa Nazareti, hari abantu bagerageje kumwica. N’ubwo abanyamudugudu batangajwe n’ “amagambo meza” yababwiye, bishakiraga kureba ibitangaza. Ariko kandi, aho kugira ngo Yesu ahakorere ibitangaza byinshi, yashyize ahabona umutima w’ubwikunde bari bafite no kubura ukwizera. Abo mu isinagogi bagize umujinya mwinshi, barahaguruka, bafata Yesu, maze baramukurubana bamujyana ku musozi kugira ngo bamujugunye ku manga bamucuritse. Ariko yarabiyufuye arigendera nta cyo bamukozeho. “Igihe” cye cyo gupfa cyari kitaragera.—Luka 4:16-30.

11. (a) Kuki bamwe mu bayobozi ba kidini baje gutega Yesu amatwi? (b) Kuki Yesu yashinjwe kuba yarishe Isabato?

11 Abayobozi ba kidini—ni ukuvuga abanditsi, Abafarisayo, Abasadukayo n’abandi—na bo akenshi babaga bari aho Yesu yabaga arimo yigishiriza. Abenshi muri bo babaga bahari, batajyanyweyo no gutega amatwi hamwe no kwiga, ahubwo babaga bajyanyweyo no kumushakaho ikosa no kugerageza kumugusha mu mutego (Matayo 12:38; 16:1; Luka 5:17; 6:1, 2). Urugero, igihe Yesu yari yagiye i Yerusalemu kwizihiza Pasika yo mu mwaka wa 31 I.C., yakijije umugabo wari umaze imyaka 38 arwaye. Abayobozi ba kidini b’Abayahudi bashinje Yesu ko yishe Isabato. Yarabashubije ati “Data arakora kugeza n’ubu, nanjye ndakora.” Icyo gihe noneho Abayahudi bamushinje gutuka Imana kubera ko yavuze ko ari Umwana w’Imana ayita Se. Bashakishije uko bakwica Yesu, ariko we n’abigishwa be bavuye i Yerusalemu bajya i Galilaya. Mu buryo nk’ubwo, byaba ari iby’ubwenge turamutse twirinze guhangana n’abaturwanya bitari ngombwa mu gihe dukoresha imbaraga zacu zose mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa.—Yohana 5:1-18; 6:1.

12. Yesu yabwirije mu ifasi y’i Galilaya mu buryo bwagutse mu rugero rungana iki?

12 Mu gihe cyakurikiyeho kingana n’umwaka n’igice cyangwa kirenzeho gato, nta handi Yesu yakoreye umurimo uretse i Galilaya, akaba yarajyaga i Yerusalemu ari uko gusa agiye kwizihiza iminsi mikuru itatu y’Abayahudi yabaga buri mwaka. Muri rusange, yari amaze gukora ingendo eshatu abwiriza muri Galilaya: ubwa mbere yari ari kumwe n’abigishwa bashya 4, ubwa kabiri yari ari kumwe n’intumwa 12, hanyuma urugendo rwagutse yarukoze ari kumwe n’izo ntumwa yari yaratoje ari na bwo yazohereje kujya kubwiriza. Mbega ukuntu i Galilaya hatanzwe ubuhamya ku byerekeye ukuri mu buryo bwagutse!—Matayo 4:18-25; Luka 8:1-3; 9:1-6.

Uko yatanze ubuhamya i Yudaya n’i Pereya abigiranye ubutwari

13, 14. (a) Ni ryari Abayahudi bashakishije uko bafata Yesu? (b) Kuki abasirikare bananiwe gufata Yesu?

13 Hari mu muhindo wo mu mwaka wa 32 I.C., kandi “igihe” cya Yesu cyari kitarasohora. Iminsi Mikuru y’Ingando yari yegereje. Noneho bene nyina ba Yesu baramubwira bati “va hano, ujye i Yudaya.” Bashakaga ko Yesu yereka abantu bose bari bateraniye kwizihiza iyo minsi mikuru i Yerusalemu ubushobozi bwe bwo gukora ibitangaza. Ariko kandi, Yesu yari azi akaga byashoboraga guteza. Ni yo mpamvu yabwiye bene nyina ati “jyeweho sinjyayo ubu, kuko igihe cyanjye kitarasohora.”—Yohana 7:1-8.

14 Yesu yagumye i Galilaya atindayo, hanyuma aza kujya i Yerusalemu “atari ku mugaragaro, ahubwo nko mu rwihisho.” Mu by’ukuri, Abayahudi bari barimo bamushakisha mu minsi mikuru, babazanya bati “mbese wa wundi ari he?” Igihe iminsi mikuru yari igeze hagati, Yesu yagiye mu rusengero maze atangira kwigisha abigiranye ubutwari. Bashakishije uko bamufata, wenda kugira ngo bamushyire mu nzu y’imbohe cyangwa se bamwice. Ariko kandi, ntibabigezeho kubera ko “igihe cye cyari kitarasohora.” Icyo gihe noneho abantu benshi bizeye Yesu. Ndetse n’abasirikare bari boherejwe n’Abafarisayo kugira ngo bamufate basubiyeyo amara masa, bagira bati “ntabwo higeze kuba umuntu uvuga nka we.”—Yohana 7:9-14, 30-46.

15. Kuki Abayahudi batoraguye amabuye kugira ngo batere Yesu, kandi se, ni iyihe gahunda yo kubwiriza yatangije nyuma y’aho?

15 Mu gihe Yesu yigishaga ibyerekeye Se mu rusengero mu gihe cy’iminsi mikuru, yakomeje gushyamirana n’Abayahudi bamurwanyaga. Ku munsi wa nyuma w’iyo minsi mikuru, Abayahudi barakajwe n’ibyo Yesu yavuze ku bihereranye n’imibereho ye ya mbere y’uko aba umuntu, maze batoragura amabuye kugira ngo bamutere. Ariko yarihishe maze abava mu nzara nta cyo abaye (Yohana 8:12-59). Yesu yagumye inyuma ya Yerusalemu, maze atangiza gahunda ikomeye yo kubwiriza i Yudaya. Yatoranyije abigishwa 70, hanyuma amaze kubaha amabwiriza, abohereza ari babiri babiri kugira ngo bajye gukora muri iyo fasi. Babanzirizaga Yesu aho yendaga kujya hose no mu midugudu yose yashakaga kujyamo ari kumwe n’intumwa ze.—Luka 10:1-24.

16. Ni akahe kaga Yesu yahunze mu gihe cy’Iminsi Mikuru yo Kwibuka Kwezwa k’Urusengero, kandi se, ni uwuhe murimo yari yongeye guhugiramo?

16 Mu itumba ry’umwaka wa 32 I.C., “igihe” cya Yesu cyari cyegereje. Yagiye i Yerusalemu mu Minsi Mikuru yo Kwibuka Kwezwa k’Urusengero. Abayahudi bari bagishakisha uko bamwica. Mu gihe Yesu yari arimo agendagenda ku ibaraza ry’urusengero, baramugose. Nanone bongeye kumushinja kuba yaratutse Imana, hanyuma batoragura amabuye kugira ngo bamwice. Ariko nk’uko Yesu yari yaragiye abigenza na mbere y’aho, yarabiyufuye. Nyuma y’aho gato yafashe inzira agenda yigisha, icyo gihe noneho akaba yarigishirizaga mu midugudu no mu birorero mu ntara ya Pereya, hakurya y’uruzi rwa Yorodani uturutse i Yudaya. Kandi abantu benshi baramwizeye. Icyakora, inkuru ihereranye n’incuti ye Lazaro yakundaga yatumye asubira i Yudaya.—Luka 13:33; Yohana 10:20-42.

17. (a) Ni ubuhe butumwa bwihutirwa Yesu yagejejweho igihe yabwirizaga i Pereya? (b) Ni iki kigaragaza ko Yesu yari azi intego y’icyo yagombaga gukora n’igihe yagombaga gukorera ibintu?

17 Ubutumwa bwihutirwa bwari buturutse kuri Marita na Mariya, bashiki ba Lazaro, bari batuye i Betaniya y’i Yudaya. Intumwa imwe yaramubwiye iti “Databuja, uwo ukunda ararwaye.” Yesu yaramushubije ati “iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo ni iyo guhimbarisha Imana, no gutuma Umwana w’Imana ahimbazwa.” Kugira ngo Yesu agere kuri iyo ntego, yigumiye aho yari ari ku bwende bwe amarayo iminsi ibiri. Hanyuma yaje kubwira abigishwa be ati “dusubire i Yudaya.” Mu kugaragaza ko batabyemeye barashubije bati “mwigisha, amambere Abayuda bashatse kuhaguterera amabuye, none usubiyeyo?” Icyakora, Yesu yari azi ko ‘amasaha [y’umunsi]’ yari asigaranye, cyangwa igihe Imana yageneye umurimo we wo ku isi cyari gito. Yari azi neza icyo yagombaga gukora n’impamvu yagombaga kugikora.—Yohana 11:1-10.

Igitangaza kitashoboraga kwirengagizwa n’umuntu n’umwe

18. Igihe Yesu yageraga i Betaniya, yahasanze iyihe mimerere, kandi se, ni iki cyabayeho akihagera?

18 Igihe Yesu yari ageze i Betaniya, Marita ni we wa mbere waje kumusanganira, aramubwira ati “Databuja, iyaba wari hano, musaza wanjye ntaba yarapfuye.” Mariya hamwe n’abandi bari baje mu rugo rwabo bari baje bamukurikiye. Bose bari barimo barira. Yesu yarababajije ati “mbese mwamushyize he?” Baramushubije bati “Databuja, ngwino urebe.” Mu gihe bari bageze ku gituro—kikaba cyari isenga, ishyizweho igitare ku munwa—Yesu yaravuze ati “nimukureho igitare.” Kubera ko Marita atari asobanukiwe icyo Yesu yashakaga gukora, yarabirwanyije aravuga ati “Databuja, none aranuka, kuko amaze iminsi ine.” Ariko kandi, Yesu yaramubajije ati “sinakubwiye nti ‘niwizera, uri bubone ubwiza bw’Imana?’ ”—Yohana 11:17-40.

19. Kuki Yesu yasenze mu ruhame mbere yo kuzura Lazaro?

19 Igihe bari bamaze gukuraho igitare cyari ku munwa w’igituro Lazaro yari arimo, Yesu yasenze mu ijwi ryumvikana kugira ngo abantu bamenye ko icyo yari agiye gukora cyari kuba gikozwe binyuriye ku mbaraga z’Imana. Hanyuma, yaranguruye ijwi rirenga aravuga ati “Lazaro, sohoka!” Lazaro yasohotse azingazingiwe mu myenda amaguru n’amaboko, kandi igitambaro gipfutse mu maso he. Yesu yaravuze ati “nimumuhambure, mumureke agende.”—Yohana 11:41-44.

20. Ni gute ababonye Yesu azura Lazaro babyifashemo?

20 Mu gihe Abayahudi bari baje guhumuriza Marita na Mariya babonaga icyo gitangaza kibaye, abenshi muri bo bizeye Yesu. Abandi bagiye kubwira Abafarisayo ibyari byabaye. Babyifashemo bate? Ako kanya, bo hamwe n’abatambyi bakuru bahamagaje inama y’ikitaraganya y’Abanyarukiko. Batashywe n’ubwoba, bavugana amaganya bati “tugire dute, ko uwo muntu akora ibimenyetso byinshi? Nitumurekera dutya, bose bazamwizera, kandi Abaroma bazaza barimbure umurwa wacu n’ubwoko bwacu.” Ariko Kayafa wari Umutambyi Mukuru arababwira ati “nta cyo muzi. Mbese, ntimutekereza yuko ari byiza ku bwacu, ko umuntu umwe yapfira abantu, kuruta uko ubwoko bwose bwarimbuka?” Ku bw’ibyo, bahereye uwo munsi bajya inama zo kwica Yesu.—Yohana 11:45-53.

21. Ni iki igitangaza cyo kuzura Lazaro cyabimburiye?

21 Nguko uko Yesu yashoboye gukora igitangaza kidashobora kwirengagizwa n’umuntu uwo ari we wese bitewe n’uko yatinze kugera i Betaniya. Yesu yazuye umuntu wari umaze iminsi ine apfuye ahawe imbaraga n’Imana. Ndetse n’Abanyarukiko bari bafite imyanya ikomeye bahatiwe kumenya Uwakoze Igitangaza no kumucira urwo gupfa! Icyo gitangaza ni cyo cyabimburiye ihinduka rikomeye cyane ryabaye mu murimo wa Yesu—kuva mu gihe ‘igihe cye cyari kitarasohora’ kugera mu gihe ‘igihe cye cyari gisohoye.’

Ni gute wasubiza?

• Ni gute Yesu yagaragaje ko yari azi umurimo yari yarashinzwe n’Imana?

• Kuki Yesu atemeranyije n’igitekerezo nyina yatanze ku bihereranye na vino?

• Ni irihe somo twavana ku bihereranye n’ukuntu incuro nyinshi Yesu yabyifatagamo imbere y’abamurwanyaga?

• Kuki Yesu atihutiye kwitabira ubutumwa yari agejejweho bw’uko Lazaro yari arwaye?

[Amafoto yo ku ipaji ya 12]

Imbaraga za Yesu zose yazihariye inshingano yari yarahawe n’Imana

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze