ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/8 pp. 14-15
  • Impamvu Yesu atahise ajya kureba Lazaro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Impamvu Yesu atahise ajya kureba Lazaro
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Yesu azura Lazaro
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Bizatugendekera bite nidupfa?
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Abapfuye bazazuka
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/8 pp. 14-15

Jya wigisha abana bawe

Impamvu Yesu atahise ajya kureba Lazaro

YESU yari yamenye ko Lazaro wari incuti ye ya bugufi arwaye cyane. Bashiki be Mariya na Marita bari batumye umuntu ngo ajye kubimubwira. Uwo muntu yari aturutse i Betaniya aho Lazaro na bashiki be babaga. Abo bashiki be bizeraga ko Yesu yashoboraga gukiza musaza wabo, nubwo bari batuye kure cyane y’uruzi rwa Yorodani aho Yesu yari ari. Bari bazi ko yigeze gukiza abantu bari kure ye.—Matayo 8:5-13; Yohana 11:1-3.

Igihe uwo muntu bari batumye yageraga kuri Yesu maze akamubwira iyo nkuru, nta cyo yigeze abikoraho. Bibiliya igira iti “aguma aho yari ari ahamara iminsi ibiri” (Yohana 11:6). Ese waba uzi impamvu Yesu atahise ajya gusura Lazaro?—a Reka tubisuzume.

Igihe Yesu yamenyaga ko Lazaro yishwe na ya ndwara, yabwiye intumwa ze ati “nimuze dusubire i Yudaya.” Bamuhakaniye bagira bati “vuba aha ab’i Yudaya bashakaga kugutera amabuye none urashaka gusubirayo?” Yesu yarababwiye ati “incuti yacu Lazaro arasinziriye, ariko ngiyeyo kumukangura.”

Intumwa zaramushubije ziti “Mwami, niba asinziriye azakira.” Icyo gihe Yesu yarababwiye ati “Lazaro yarapfuye.” Hanyuma yababwiye ikintu gishobora kuba cyarabatangaje, agira ati “ndishimye kubera mwe, ko ntari ndiyo, . . . ariko nimuze tujye kumureba.”

Tomasi yavuganye ubutwari ati “nimuze natwe tugende dupfane na we.” Tomasi yari azi ko abanzi ba Yesu bari kongera kugerageza kumwica, kandi bakaba bamwicana n’intumwa ze. Nubwo byari bimeze bityo ariko, bose baragiye. Hashize iminsi ibiri cyangwa irengaho, bageze i Betaniya umugi Lazaro yakomokagamo. Hari nko ku birometero bitatu uvuye i Yerusalemu.—Yohana 11:7-18.

Waba uzi icyatumye Yesu yishimira ko atahageze mbere?— Ni koko Yesu yari yarazuye abandi bantu mbere yaho, ariko babaga bamaze amasaha make bapfuye (Luka 7:11-17, 22; 8:49-56). Icyakora umurambo wa Lazaro wo, wari umaze iminsi mu mva. Nta muntu wari ugishidikanya niba koko yarapfuye.

Igihe mushiki wa Lazaro witwaga Marita yamenyaga ko Yesu ageze hafi y’i Betaniya, yahise yiruka ajya kumusanganira. Yaramubwiye ati “Mwami, iyo uza kuhaba musaza wanjye ntaba yarapfuye.” Yesu yaramuhumurije maze aramubwira ati “musaza wawe arazuka.” Marita yasubiye mu rugo abwira murumuna we Mariya mu ibanga ati “Umwigisha ari hano kandi araguhamagaye.”

Mariya yahise ajya aho Yesu yari ari. Abantu bahise batekereza ko agiye ku mva, maze baramukurikira. Igihe Yesu yabonaga Mariya n’imbaga y’abantu bari kumwe barira, na we yahise aturika ‘ararira.’ Ako kanya bahise bagera ku mva yari ikingishijwe ibuye rinini. Yesu yarabategetse ati “mukureho iryo buye.” Ariko Marita yarabyanze maze aravuga ati “Mwami, ubu agomba kuba anuka kuko hashize iminsi ine.”

Abantu bumviye Yesu, maze bakuraho iryo buye. Hanyuma Yesu yarasenze abanza gushimira Imana, kuko yari azi ko igiye kumuha ubushobozi bwo kuzura Lazaro. Yesu yararanguruye ati “Lazaro, sohoka!” Hanyuma Lazaro asohoka ‘ahambirijwe ibitambaro.’ Yesu yahise ategeka ati “nimumuhambure mumureke agende.”—Yohana 11:19-44.

Ubu se waba usobanukiwe impamvu Yesu atahise ajya gusura Lazaro?— Yari azi ko iyo ategereza, ari bwo yari kubona uburyo bwiza bwo guhamya Se Yehova. Nanone kuba yarahisemo igihe cyiza cyo kujyayo, byatumye benshi bizera Imana (Yohana 11:45). Ese waba wabonye isomo dushobora kuvana kuri Yesu?—

Nawe ushobora guhitamo igihe cyiza cyo kumenyekanisha ibintu bitangaje Imana yakoze, n’ibyo izakora. Ushobora kubibwira abanyeshuri bagenzi bawe, cyangwa abarimu bawe. No mu gihe cy’amasomo, hari abakiri bato babona uburyo bwo kuvuga imigisha ihebuje Ubwami bw’Imana buzazanira abantu. Birumvikana ko udashobora kuzura abapfuye, ariko ushobora gufasha abandi kumenya Imana, yo ifite ubushake n’ubushobozi bwo kuzura abo twakundaga bapfuye.

a Niba urimo usomera abana, ako kanyerezo karakwibutsa ko ugomba kuba utuje, ukabareka bagasubiza icyo kibazo.

IBIBAZO:

  • Kuki Yesu atahise ajya kureba Lazaro?

  • Kuki Tomasi yavuze ati “nimuze natwe tugende dupfane na we”?

  • Ni he Yesu yakuye ubushobozi bwo kuzura Lazaro?

  • Wakora iki kugira ngo ugaragaze ko wavanye isomo ku rugero rwa Yesu?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze