ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 86 p. 200-p. 201 par. 1
  • Yesu azura Lazaro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu azura Lazaro
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Impamvu Yesu atahise ajya kureba Lazaro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Bizatugendekera bite nidupfa?
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
  • “Nizeye”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • “Kuzuka n’ubuzima”
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 86 p. 200-p. 201 par. 1
Lazaro wari wazutse na bashiki be, ari bo Mariya na Marita

IGICE CYA 86

Yesu azura Lazaro

Hari abantu batatu bari batuye i Betaniya bari incuti magara za Yesu. Abo ni Lazaro na bashiki be babiri, ari bo Mariya na Marita. Igihe kimwe, Yesu yari hakurya y’Uruzi rwa Yorodani, maze Mariya na Marita bamutumaho byihutirwa bati: “Lazaro ararwaye cyane. Turakwinginze, gira vuba uze.” Ariko Yesu ntiyahise ajyayo. Hashize iminsi ibiri ni bwo yabwiye abigishwa be ati: “Nimuze tujye i Betaniya. Lazaro arasinziriye, none ngiye kumukangura.” Intumwa ze zaramubwiye ziti: “Niba asinziriye, biramufasha gukira.” Yesu yababwiye adaciye ku ruhande ati: “Lazaro yarapfuye.”

Yesu yageze i Betaniya hashize iminsi ine bashyinguye Lazaro. Hari abantu benshi bari baje guhumuriza Marita na Mariya. Marita yumvise ko Yesu yaje, yahise yiruka ajya guhura na we. Yaramubwiye ati: “Mwami, iyo uhaba musaza wanjye ntaba yarapfuye.” Yesu yaramubwiye ati: “Musaza wawe arazuka. Ese urabyizeye?” Marita yaramusubije ati: “Nizeye ko azazuka ku muzuko uzaba mu gihe kizaza.” Yesu yaramubwiye ati: “Ni njye uzura abantu kandi ni njye uha abantu ubuzima.”

Marita yagiye kureba Mariya aramubwira ati: “Yesu yaje.” Mariya yahise yiruka asanga Yesu, maze abantu baramukurikira. Yapfukamye imbere ye maze akomeza kurira. Yaravuze ati: “Mwami, iyo uhaba musaza wacu aba akiriho.” Yesu abonye ukuntu yari afite agahinda kenshi, na we yatangiye kurira. Abantu babonye Yesu arira, baravuga bati: “Nimurebe ukuntu yakundaga Lazaro.” Ariko abandi baribazaga bati: “Kuki atakijije incuti ye?” Yesu yari agiye gukora iki?

Yesu yagiye ku mva ya Lazaro, bari bakingishije ibuye rinini. Yarababwiye ati: “Mukureho iryo buye.” Marita yaramubwiye ati: “Mwami, ubu agomba kuba anuka kuko hashize iminsi ine apfuye.” Nuko bakuraho iryo buye, Yesu arasenga ati: “Papa, ndagushimira ko unyumvise. Mu by’ukuri, nari nzi ko buri gihe unyumva. Ariko ibyo mbivuze kubera aba bantu bankikije kugira ngo bizere ko ari wowe wantumye.” Hanyuma yavuze cyane ati: “Lazaro, sohoka!” Hahise haba ikintu gitangaje. Lazaro yasohotse mu mva, ahambiriye ibitambaro. Yesu yaravuze ati: “Nimumuvaneho ibitambaro abone uko agenda.”

Abantu benshi babonye icyo gitangaza, bahise bizera Yesu. Ariko bamwe bagiye kubibwira Abafarisayo. Kuva icyo gihe, Abafarisayo bashakishije uko bakwica Lazaro na Yesu. Yuda Isikariyota wari umwe mu ntumwa 12 za Yesu, yagiye kureba Abafarisayo mu ibanga, arababwira ati: “Muzampa iki ngo mbereke uko muzafata Yesu?” Bamwemereye kumuhemba ibiceri by’ifeza 30, maze atangira gushakisha uburyo bwo kubafasha kuzamufata.

“Imana y’ukuri ni yo idukiza. Yehova, Umwami w’Ikirenga ni we ukiza abantu urupfu.”​—Zaburi 68:20

Ibibazo: Vuga uko byagenze kugira ngo Lazaro azuke. Abafarisayo bamaze kumva ko Lazaro yazutse, bashatse gukora iki?

Matayo 26:14-16; Yohana 11:1-53; 12:10

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze