ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 85 p. 198-p. 199 par. 1
  • Yesu akiza umuntu ku Isabato

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu akiza umuntu ku Isabato
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Abafarisayo barwanya umuntu wahoze atabona
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Abafarisayo Banga Kwemera ku Bwende
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Akiza Umuntu Wari Waravutse Ari Impumyi
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Yesu akiza umuntu wavutse atabona
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 85 p. 198-p. 199 par. 1
Abafarisayo babaza ibibazo umugabo wahoze atabona

IGICE CYA 85

Yesu akiza umuntu ku Isabato

Abafarisayo bangaga Yesu cyane, bagahora bashaka impamvu yatuma bamufata. Bavugaga ko atagombaga gukiza abantu ku Isabato. Umunsi umwe ari ku Isabato, Yesu yabonye umuntu wari ufite ubumuga bwo kutabona asabiriza ku muhanda. Yabwiye abigishwa be ati: “Murebe ukuntu imbaraga z’Imana zigiye gufasha uyu muntu.” Yesu yafashe umukungugu atoba akondo akoresheje amacandwe ye, agasiga ku maso y’uwo mugabo. Nuko Yesu aramubwira ati: “Jya ku kidendezi cya Silowamu maze ukarabe mu maso.” Uwo mugabo yaragiye arakaraba, maze ku nshuro ya mbere mu buzima bwe, arareba.

Abantu baratangaye, baravuga bati: “Ese uyu ni wa muntu wahoraga yicaye asabiriza, cyangwa ni undi basa?” Uwo mugabo yarabasubije ati: “Ni njye wavutse ntabona!” Abantu baramubajije bati: “None se byagenze bite ngo amaso yawe ahumuke?” Yababwiye uko byamugendekeye, maze bamushyira Abafarisayo.

Uwo mugabo yabwiye Abafarisayo ati: “Yesu yatobye akondo akansiga ku maso, maze arambwira ngo njye gukaraba mu maso. Nagiye ndakaraba, mpita ndeba.” Abafarisayo baravuze bati: “Imbaraga za Yesu ntizituruka ku Mana kuko akiza abantu ku Isabato.” Ariko abandi baravuze bati: “Imbaraga ze ziramutse zidaturuka ku Mana, ntiyashobora gukiza abantu.”

Nuko Abafarisayo batumaho ababyeyi b’uwo muntu barababaza bati: “Byagenze bite kugira ngo umwana wanyu ahumuke?” Abo babyeyi bagize ubwoba kuko Abafarisayo bari baravuze ko umuntu wese uzizera Yesu, azirukanwa mu isinagogi. Ni yo mpamvu basubije bati: “Ntitubizi. Mumwibarize.” Abafarisayo babajije uwo mugabo ibibazo byinshi, bigeze aho arababwira ati: “Nababwiye ibyo nzi byose. None kuki mukomeza kumbaza?” Abafarisayo bararakaye cyane, bamusunikira hanze.

Yesu yagiye gushakisha uwo mugabo, aramubaza ati: “Ese wizeye Mesiya?” Uwo mugabo aramusubiza ati: “Ndamutse mumenye, namwizera.” Yesu yaramubwiye ati: “Ni njye Mesiya.” Rwose, Yesu yagiriye neza uwo muntu. Yaramukijije, amufasha no kugira ukwizera.

“Mwarayobye, kuko mutazi Ibyanditswe cyangwa ubushobozi bw’Imana.”​—Matayo 22:29

Ibibazo: Yesu yafashije ate umuntu wari waravutse atabona? Kuki Abafarisayo bangaga Yesu?

Yohana 9:1-41

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze