ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 111
  • Ikimenyetso Kiranga Iminsi y’Imperuka

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ikimenyetso Kiranga Iminsi y’Imperuka
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kurangwa n’Icyizere mu Minsi y’Imperuka
  • Abakobwa b’Abanyabwenge n’Ab’Abapfu
  • Urugero rw’Italanto
  • Igihe Kristo Azaza Afite Ububasha bwa Cyami
  • Isomo mu birebana no kuba maso—Abakobwa
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • ‘Umugaragu ukiranuka’ yatsinze ikigeragezo!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Jya wumvira umuburo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Intumwa zisaba ikimenyetso
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 111

Igice cya 111

Ikimenyetso Kiranga Iminsi y’Imperuka

ICYO gihe hari ku wa Kabiri nyuma ya saa sita. Igihe Yesu yari yicaye ku Musozi wa Elayono arimo areba urusengero rwari ahagana hepfo, Petero, Andereya, Yakobo na Yohana baje aho ari biherereye. Bari bahangayikishijwe n’urwo rusengero, kubera ko Yesu yari amaze kuvuga ko nta buye ryari kuzasigara rigeretse ku rindi.

Ariko uko bigaragara, bari bafite ibindi batekerezaga igihe basangaga Yesu. Ibyumweru bike mbere y’aho, yari yaravuze ibihereranye no “kuhaba” kwe, muri icyo gihe akaba ari bwo ‘Umwana w’umuntu [yari] kubonekeraho.’ Nanone, hari ikindi gihe mbere y’aho yari yarababwiye ibihereranye n’“iherezo rya gahunda y’ibintu.” Ku bw’ibyo rero, intumwa zari zifite amatsiko menshi.

Zaravuze ziti “tubwire, ibyo [bizatuma habaho irimbuka rya Yerusalemu n’urusengero rwayo] bizaba ryari, n’ikimenyetso cyo kuhaba kwawe n’icy’iherezo rya gahunda y’ibintu ni ikihe?” Mu by’ukuri, ikibazo cyabo cyari kigizwe n’ibice bitatu. Mbere na mbere, bashakaga kumenya iby’iherezo rya Yerusalemu n’urusengero rwayo, ibihereranye no kuhaba kwa Yesu afite ububasha bwa Cyami, hanyuma kandi bakaba barashakaga kumenya ibihereranye n’iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu yose uko yakabaye.

Mu gisubizo kirekire Yesu yabahaye, yashubije ibice byose by’icyo kibazo uko ari bitatu. Yatanze ikimenyetso cyari kugaragaza igihe gahunda y’ibintu ya Kiyahudi yari kuzarangirira; ariko kandi, hari n’ibindi bimenyetso yatanze. Yanatanze ikimenyetso cyari gutuma abari kuzaba abigishwa be bamenya ko bari mu gihe cyo kuhaba kwe, kandi ko irimbuka rya gahunda y’ibintu yose uko yakabaye ryegereje.

Uko imyaka yagendaga ihita, ni na ko intumwa zagendaga zibona isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yesu. Ni koko, ibintu Yesu yari yarahanuye nyir’izina byatangiye kubaho mu gihe cyabo. Ku bw’ibyo rero, Abakristo bari bakiriho nyuma y’imyaka 37, ni ukuvuga mu mwaka wa 70 I.C., ntibatunguwe n’irimbuka rya gahunda ya Kiyahudi n’urusengero rwayo.

Ariko kandi, ukuhaba kwa Kristo n’iherezo rya gahunda y’ibintu ntibyabaye mu mwaka wa 70 I.C. Ukuhaba kwe afite ububasha bwa Cyami kwabayeho hashize igihe kirekire nyuma y’aho. Ariko se, ni ryari? Kugenzura ubuhanuzi bwa Yesu birabigaragaza.

Yesu yahanuye ko hari kubaho “intambara n’impuha z’intambara.” Yaravuze ati “ishyanga rizatera irindi shyanga,” kandi hari kubaho inzara, imitingito y’isi n’ibyorezo by’indwara. Abigishwa be bari kwangwa kandi bakicwa. Abahanuzi b’ibinyoma bari kwaduka maze bakayobya benshi. Ubwicamategeko bwari kugenda bwiyongera, kandi urukundo rwa benshi rwari gukonja. Muri icyo gihe kandi, ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bwari kubwirizwa kugira ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose.

N’ubwo ubwo buhanuzi bwa Yesu bwasohoye mu rugero ruto mbere y’irimbuka rya Yerusalemu ryo mu mwaka wa 70 I.C., isohozwa ryabwo ry’ingenzi ryari kubaho mu gihe cyo kuhaba kwe no mu gihe cy’iherezo rya gahunda y’ibintu. Gusuzumana ubwitonzi ibintu byabaye mu isi uhereye mu mwaka wa 1914 bigaragaza ko ubwo buhanuzi bwa Yesu bw’ingenzi cyane bwagize isohozwa rikomeye uhereye muri uwo mwaka.

Ikindi gice kigize ikimenyetso Yesu yatanze ni ukugaragara kw’“ikizira kirimbura.” Mu mwaka wa 66 I.C., icyo kizira cyagaragaye ko ari “ingabo” z’Abaroma zagose Yerusalemu maze zigatangira gutobora urukuta rw’urusengero. Icyo gihe, “ikizira” cyari gihagaze aho kitari gikwiriye guhagarara.

Mu isohozwa ry’ingenzi ry’icyo kimenyetso, ikizira ni Umuryango w’Amahanga, hamwe n’uwawusimbuye, ari wo Muryango w’Abibumbye. Kristendomu ibona ko uwo muryango uharanira amahoro ku isi usimbura Ubwami bw’Imana. Mbega ukuntu ibyo ari ikizira! Amaherezo ariko, ubutegetsi bwa gipolitiki bufatanyije n’Umuryango w’Abibumbye, bizahindukirana Kristendomu (Yerusalemu y’ikigereranyo) maze biyirimbure.

Kubera iyo mpamvu, Yesu yarahanuye ati “hazabaho umubabaro m[w]inshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza none, kandi ntuzongera kubaho.” Mu by’ukuri, irimbuka rya Yerusalemu ryabaye mu mwaka wa 70 I.C. ryari umubabaro ukomeye, kuko bavuga ko hapfuye abantu basaga miriyoni. Bityo rero, isohozwa ry’ingenzi ry’ubwo buhanuzi bwa Yesu rizabaho mu rugero rwagutse kurushaho.

Kurangwa n’Icyizere mu Minsi y’Imperuka

Igihe umunsi wo ku wa Kabiri, tariki ya 11 Nisani wari uciye ikibu, Yesu yakomeje kuganira n’intumwa ze ku bihereranye n’ikimenyetso cyo kuhaba kwe afite ububasha bwa Cyami, n’icy’iherezo rya gahunda y’ibintu. Yazihaye umuburo wo kwirinda kwiruka inyuma y’abiyita Kristo. Yavuze ko bari kugerageza ‘kuyobya n’intore, niba bishoboka.’ Ariko kandi, kimwe n’inkongoro zireba kure, izo ntore zari gukoranyirizwa aho zari gushobora kubona ibyokurya nyakuri by’umwuka, ni ukuvuga gukoranyirizwa hamwe na Kristo w’ukuri, mu gihe cyo kuhaba kwe mu buryo butagaragara. Ntibari kuyobywa ngo bifatanye n’abiyita Kristo.

Abiyita Kristo bashobora kubonwa n’amaso. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, ukuhaba kwa Yesu kwari kuba mu buryo butagaragara. Yesu yavuze ko igihe umubabaro ukomeye uzaba umaze gutangira, ‘izuba rizijima, n’ukwezi kutazava umwezi wako.’ Ni koko, icyo kizaba ari igihe cyijimye kuruta ikindi cyose mu mateka ya kimuntu. Bizaba bimeze nk’aho izuba ryakwijima ari ku manywa, n’ukwezi ntigutange umwezi wako nijoro.

Yesu yakomeje agira ati “imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.” Bityo rero, yagaragaje ko ijuru iri tureba rizagaragaza ibimenyetso byerekana ko hari ikintu runaka gikomeye cyenda kuba. Ubwoba n’urugomo byari kwiyongera kurusha uko byabayeho mbere hose mu mateka ya kimuntu.

Yesu yavuze ko ibyo bizatuma ‘amahanga ababara, akumirwa yumvise inyanja n’umuraba bihorera. Abantu bazagushwa igihumure n’ubwoba no kwibwira ibyenda kuba mu isi.’ Ni koko, ubwo icyo gihe cyijimye kurusha ikindi cyose mu mateka ya kimuntu kizaba cyegereje iherezo ryacyo, “ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru, n’amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga.”

Ariko kandi, abantu bose ntibazaboroga igihe ‘Umwana w’umuntu azaza afite ubushobozi’ kugira ngo arimbure iyi gahunda mbi y’ibintu. “Intore,” ni ukuvuga abantu 144.000 bazafatanya na Kristo mu Bwami bwe bwo mu ijuru, ntibazaboroga, kandi bagenzi babo, abo mbere y’aho Yesu yari yarise “izindi ntama” ze, na bo ntibazaboroga. N’ubwo bari mu gihe cyijimye kurusha ikindi gihe cyose mu mateka ya kimuntu, bitabira inkunga Yesu yabateye agira ati “nuko ibyo nibitangira kubaho, muzararame, mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora.”

Kugira ngo Yesu afashe abigishwa be, bari kuzaba bariho mu minsi y’imperuka, kumenya ko iherezo ryegereje, yabahaye urugero agira ati “nimwitegereze umutini n’ibindi biti byose. Iyo bimaze gutoha, murabireba, mukamenya ubwanyu ko igihe cy’impeshyi kiri bugufi; nuko namwe nimubona ibyo bibaye, muzamenye yuko ubwami bw’Imana buri hafi. Ndababwira ukuri yuko ab’ubu bwoko batazashira na hato, kugeza aho byose bizasohorera.”

Bityo rero, mu gihe abigishwa be bari kubona ibintu bitandukanye bigize ikimenyetso birimo bisohora, bagombaga kumenya ko iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu riri bugufi kandi ko Ubwami bw’Imana bugiye gukuraho ububi bwose. Mu by’ukuri, imperuka izaza mu gihe hazaba hakiriho abantu babona isohozwa ry’ibintu byose Yesu yahanuye! Yesu yagiriye inama abo bigishwa bari kuzaba bariho mu minsi ikomeye y’imperuka, agira ati

“Ariko mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura, kuko uzatungura abantu bose bari mu isi yose, umeze nk’umutego. Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose, kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu.”

Abakobwa b’Abanyabwenge n’Ab’Abapfu

Yesu yari arimo asubiza intumwa ze zari zamusabye ngo azibwire ikimenyetso cyo kuhaba kwe afite ububasha bwa Cyami. Icyo gihe noneho, yazibwiye ibindi bintu byari kuba bigize icyo kimenyetso yifashishije imigani cyangwa ingero eshatu.

Isohozwa rya buri rugero ryari kugaragarira abari kuba bariho mu gihe cyo kuhaba kwe. Yatangije urugero rwa mbere aya magambo ngo “icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n’abakobwa cumi, bajyanye amatabaza yabo, bajya gusanganira umukwe. Ariko muri abo cumi, abatanu bari abapfu, abandi batanu bari abanyabwenge.”

Mu gukoresha amagambo ngo “ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n’abakobwa cumi,” Yesu ntiyashatse kuvuga ko igice kimwe cy’abazaragwa Ubwami bwo mu ijuru ari abapfu, hanyuma ikindi gice kikaba ari abanyabwenge! Ahubwo yashatse kuvuga ko ku bihereranye n’Ubwami bwo mu ijuru, hari abameze nk’abavugwa muri ibyo byiciro byombi, cyangwa ko ibintu bifitanye isano n’Ubwami bizaba bimeze nk’ibivugwa ku cyiciro kimwe cyangwa ku kindi muri ibyo byombi.

Abakobwa cumi bashushanya Abakristo bose bazaba mu Bwami bwo mu ijuru cyangwa abihandagaza bavuga ko bazabubamo. Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C. ni bwo itorero rya Gikristo ryakwerewe Yesu Kristo wazuwe, ari we Mukwe wahawe ikuzo. Ariko kandi, ubukwe bwagombaga kubera mu ijuru, mu gihe runaka kitazwi neza cyari kuza.

Muri urwo rugero, abakobwa cumi basohotse bafite intego yo kwakira umukwe no kwifatanya mu mutambagiro w’ubukwe. Ubwo yari kuba aje, bari kumurikisha amatara yabo inzira uwo mutambagiro w’ubukwe wari kunyuramo, bityo bakamuha icyubahiro igihe yari kuba ajyanye umugeni we mu rugo rwamuteguriwe. Ariko kandi, Yesu yaravuze ati “abapfu bajyanye amatabaza yabo, ntibajyana n’amavuta: ariko abanyabwenge bo bajyana amavuta mu mperezo zabo hamwe n’amatabaza yabo. Umukwe atinze, bose barahunikira, barasinzira.”

Kuba umukwe yaratinze cyane bigaragaza ko ukuhaba kwa Kristo ari Umwami uganje kwagombaga kubaho nyuma y’igihe kirekire cyari kuza. Amaherezo, yaje kwicara ku ntebe ye y’ubwami mu mwaka wa 1914. Mu ijoro rirerire ryabanjirije icyo gihe, abo bakobwa bose barasinziriye. Ariko ibyo si byo byatumye bacirwaho iteka. Abakobwa b’abapfu baciriweho iteka kubera ko batari bafite amavuta mu mperezo zabo. Yesu yavuze ukuntu abo bakobwa bakangutse mbere y’uko umukwe aza, agira ati “ariko nijoro mu gicuku habaho urusaku ngo ‘umukwe araje! Nimusohoke mumusanganire.’ Maze ba bakobwa bose barahaguruka baboneza amatabaza yabo. Abapfu babwira abanyabwenge bati ‘nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatabaza yacu azima.’ Ariko abanyabwenge barabahakanira bati ‘oya, ntiyadukwira twese: ahubwo nimujye mu bahanjuzi, muyigurire.’”

Amavuta ashushanya ibintu bituma Abakristo b’ukuri bakomeza kumurika nk’amatabaza. Ibyo ni Ijambo ry’Imana ryahumetswe Abakristo bakomeza kwizirikaho, hamwe n’umwuka wera ubafasha gusobanukirwa iryo Jambo. Amavuta yo mu buryo bw’umwuka yafashije abakobwa b’abanyabwenge kumurikira abantu igihe bakiraga umukwe, ubwo bari mu mutambagiro bajya mu birori by’ubukwe. Ariko kandi, abari bagize itsinda ry’abakobwa b’abapfu ntibari bafite muri bo ubwabo cyangwa mu mperezo zabo amavuta yo mu buryo bw’umwuka yari akenewe. Ku bw’ibyo rero, Yesu yasobanuye uko byaje kugenda agira ati

“[Abakobwa b’abapfu] bagiye kugura [amavuta], umukwe araza; abari biteguye binjirana na we mu bukwe, urugi rurakingwa. Hanyuma ba bakobwa bandi na bo baraza, barahamagara bati ‘nyakubahwa we, dukingurire.’ Na we arabasubiza ati ‘ndababwira ukuri yuko ntabazi.’”

Yesu amaze kugera mu Bwami bwe bwo mu ijuru, itsinda ry’abakobwa b’abanyabwenge rigizwe n’Abakristo b’ukuri basizwe ryarakangutse ku bihereranye n’inshingano zaryo zo gukwirakwiza urumuri muri iyi si yuzuye umwijima, mu gusingiza uwo Mukwe wari ugarutse. Ariko kandi, abantu bashushanywa n’abakobwa b’abapfu ntibari biteguye kumusingiza batyo bamuha ikaze. Bityo rero, igihe gisohoye, Yesu ntiyari kubakingurira umuryango wo kwinjira mu birori by’ubukwe byari kubera mu ijuru. Yari kubaheza hanze mu mwijima w’ijoro ry’icuraburindi ry’iyi si, kugira ngo barimbukane n’abandi bantu bose barangwa n’ibikorwa byo kwica amategeko. Yesu yashoje agira ati “nuko mube maso, kuko mutazi umunsi cyangwa igihe.”

Urugero rw’Italanto

Yesu yakomeje ikiganiro yagiranye n’intumwa ze bari ku Musozi wa Elayono aziha urundi rugero, rukaba rwari urwa kabiri mu ruhererekane rwa za ngero eshatu. Iminsi mike mbere y’aho, igihe yari i Yeriko, yabaciriye umugani wa za mina ashaka kwerekana ko Ubwami bwari kuzaza nyuma y’igihe kirekire cyari imbere. Icyo gihe noneho, urugero yatanze, n’ubwo rwari rufite ibintu runaka ruhuriyeho n’urwa mbere, rwavugaga imirimo yari gusohozwa mu gihe cyo kuhaba kwa Kristo afite ububasha bwa Cyami. Rwagaragazaga ko abigishwa be bagombaga gukora mu gihe bari kuba bakiri ku isi kugira ngo bongere “ibintu bye.”

Yesu yatangiye avuga ati “bizaba [ni ukuvuga ibintu bifitanye isano n’Ubwami] nk’iby’umuntu wari ugiye kuzindukira mu kindi gihugu, ahamagara abagaragu be, abasigira ibintu bye.” Yesu ni we wasigiye abagaragu be—ni ukuvuga abigishwa bazaragwa Ubwami bwo mu ijuru—ibintu bye mbere y’uko ajya mu gihugu cya kure, ari ho mu ijuru. Ibyo bintu ntibyari ubutunzi bwo mu buryo bw’umubiri, ahubwo bishushanya umurima uhinze yabibyemo imbuto zashoboraga kuvamo abigishwa benshi kurushaho.

Yesu yabikije abagaragu be ibintu bye mbere gato y’uko azamuka ajya mu ijuru. Ariko se, yabibabikije ate? Yabibabikije ubwo yabasabaga gukomeza gukora muri uwo murima uhinze, babwiriza ubutumwa bw’Ubwami bakagera mu turere twa kure cyane tw’isi. Nk’uko Yesu yabivuze, ‘yahaye umwe italanto eshanu, undi amuha ebyiri, undi amuha imwe, uko umuntu ashoboye; arazinduka.’

Bityo rero, italanto umunani—ni ukuvuga ibintu bya Kristo—zagiye zitangwa hakurikijwe ububasha, cyangwa ubushobozi bwo mu buryo bw’umwuka abagaragu bari bafite. Abagaragu bagereranya amatsinda y’abigishwa. Mu kinyejana cya mbere, itsinda ryahawe italanto eshanu uko bigaragara ryari rikubiyemo intumwa. Yesu yakomeje avuga ko abagaragu bahawe italanto eshanu n’abahawe ebyiri bombi bazikubye kabiri binyuriye ku murimo wabo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa. Ariko kandi, umugaragu wahawe italanto imwe yayihishe mu butaka.

Yesu yakomeje agira ati “maze iminsi myinshi ishize, shebuja w’abo bagaragu araza, abarana na bo umubare w’ibyo yabasigiye.” Mu kinyejana cya 20, ni ukuvuga hashize imyaka igera ku 1.900 nyuma y’aho, ni bwo Kristo yagarutse aje kubaza abagaragu be ibyo yabasigiye; mu by’ukuri rero, hari ‘hashize iminsi myinshi.’ Hanyuma, Yesu yaravuze ati

“Uwahawe italanto eshanu araza, azana izindi talanto eshanu, ati ‘Databuja, wansigiye italanto eshanu, dore nazigenzuyemo izindi talanto eshanu.’ Shebuja aramubwira ati ‘nuko nuko, mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.’” Umugaragu wahawe italanto ebyiri na we yazikubye kabiri, kandi yashimwe nk’uwa mbere anahabwa ingororano nk’ize.

Ariko se, ni mu buryo ki abo bagaragu bizerwa binjiye mu munezero wa Shebuja? Umunezero wa Shebuja, ari we Yesu Kristo, ni ukuba barahawe Ubwami igihe yari agiye mu gihugu cya kure, kwa Se mu ijuru. Ku bihereranye n’abagaragu bizerwa bo muri iki gihe, bishimira cyane kuba bahabwa inshingano nyinshi kurushaho zihereranye n’iby’Ubwami, kandi iyo barangije isiganwa ryabo ryo ku isi, bagira umunezero uhebuje wo kuzurirwa kujya mu Bwami bwo mu ijuru. Bite se ku bihereranye n’umugaragu wa gatatu?

Uwo mugaragu yitotombye agira ati “Databuja, nari nzi ko uri umunyamwaga, . . . ndatinya, ndagenda mpisha italanto yawe mu butaka; dore ngiyo, ibyawe urabifite.” Uwo mugaragu yanze ku bwende gukora mu murima wari uhinze, yanga kubwiriza no guhindura abantu abigishwa. Bityo rero, shebuja yamwise ‘umugaragu mubi n’umunyabute’ kandi amucira urubanza agira ati ‘nimuyimwake. N’uyu mugaragu ntacyo amaze, mumujugunye mu mwijima hanze: ni ho azaririra akahahekenyera amenyo.’ Kuba abagize itsinda ry’umugaragu mubi barajugunywe hanze, byatumye babura ibyishimo ibyo ari byo byose byo mu buryo bw’umwuka.

Ibyo bitanga isomo rikomeye ku bantu bose bavuga ko ari abigishwa ba Kristo. Niba bashaka gushimwa no kuzahabwa ingororano na we, bityo bakirinda kujugunywa hanze mu mwijima kandi amaherezo bakazarimbuka, bagomba gukora bagamije kongera umutungo wa Shebuja wo mu ijuru binyuriye mu kwifatanya batizigamye mu murimo wo kubwiriza. Mbese, waba ugira umwete mu bihereranye n’ibyo?

Igihe Kristo Azaza Afite Ububasha bwa Cyami

Yesu yari akiri kumwe n’intumwa ze ku Musozi wa Elayono. Mu kubasubiza ibyo bari bamubajije ngo ababwire ikimenyetso cyo kuhaba kwe n’icy’iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu, noneho yabahaye urugero rwa nyuma muri rwa ruhererekane rwari rugizwe n’ingero eshatu. Yesu yatangiye avuga ati “Umwana w’umuntu ubwo azazana n’abamarayika bose, afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y’ubwiza bwe.”

Kuza kwe kuzaba mu gihe iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu rizaba ryegereje cyane. Ariko se, kuki azaza? Yesu yaravuze ati “amahanga yose azateranirizwa imbere ye, abarobanure nk’uko umwungeri arobanura intama mu ihene: intama azazishyira iburyo bwe, naho ihene azishyire ibumoso.”

Yesu yasobanuye uko bizagendekera abazaba bashyizwe mu ruhande rwiza, agira ati “maze umwami azabwira abari iburyo bwe, ati ‘nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe, uhereye ku kuremwa ku isi.’” Intama zivugwa muri urwo rugero ntizizategekana na Kristo mu ijuru, ahubwo zizaragwa Ubwami mu buryo bw’uko zizaba abayoboke babwo bo ku isi. “Kuremwa ku isi” kwabayeho igihe Adamu na Eva babyaraga bwa mbere abana bashoboraga kungukirwa n’uburyo Yehova yateganyije bwo gucungura abantu.

Ariko se, kuki intama zashyizwe iburyo bw’Umwami, mu mwanya w’igikundiro? Umwami yarashubije ati “kuko nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi murancumbikira, nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransūra, nari mu nzu y’imbohe muza kundeba.”

Kubera ko intama zari ku isi, zashakaga kumenya ukuntu zishobora kuba zarakoreye Umwami wazo wo mu ijuru ibikorwa byiza nk’ibyo. Zaramubajije ziti “Mwami, twakubonye ryari ushonje turagufungurira? Cyangwa ufite inyota tuguha icyo unywa? Kandi twakubonye ryari uri umushyitsi turagucumbikira? Cyangwa wambaye ubusa turakwambika? Kandi twakubonye ryari urwaye, cyangwa uri mu nzu y’imbohe, tuza kugusūra?”

Umwami yarashubije ati “ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, ari jye mwabikoreye.” Abavandimwe ba Kristo ni abasigaye ku isi bo mu bagize abantu 144.000 bazategekana na we mu ijuru. Kandi Yesu yavuze ko kubagirira neza ari ukumugirira neza na we.

Hanyuma, Umwami yahindukiriye ihene arazibwira ati “nimuve aho ndi, mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka watunganirijwe Umwanzi n’abamarayika be; kuko nari nshonje ntimumfungurire, nari mfite inyota ntimwampa icyo nywa, nari umushyitsi ntimwancumbikira, nari nambaye ubusa ntimwanyambika, nari umurwayi no mu nzu y’imbohe ntimwansūra.”

Ariko kandi, ihene zaritotombye ziti “Mwami, twakubonye ryari ushonje, cyangwa ufite inyota, cyangwa uri umushyitsi, cyangwa wambaye ubusa, cyangwa urwaye, cyangwa uri mu nzu y’imbohe, ntitwagukorera?” Icyari gutuma ihene zicirwaho iteka ni na cyo cyari gushingirwaho mu gutuma intama zemerwa. Yesu yarashubije ati “ubwo mutabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, nanjye ntimwabinkoreye.”

Ku bw’ibyo, igihe cyo kuhaba kwa Kristo afite ububasha bwa Cyami kizaba gikubiyemo igihe cy’urubanza, mbere gato y’iherezo ry’iyi gahunda mbi y’ibintu mu gihe cy’umubabaro ukomeye. Ihene ‘zizajya mu ihaniro ry’iteka, naho abakiranutsi [intama] bazajya mu bugingo buhoraho.’ Matayo 24:2–25:46, gereranya na NW; 13:40, 49; Mariko 13:3-37; Luka 21:7-36; 19:43, 44; 17:20-30; 2 Timoteyo 3:1-5; Yohana 10:16; Ibyahishuwe 14:1-3.

▪ Ni iki cyateye intumwa kubaza ikibazo zabajije, kandi uko bigaragara, ni iki kindi zatekerezaga?

▪ Ni ikihe gice kigize ubuhanuzi bwa Yesu cyasohoye mu mwaka wa 70 I.C., kandi se, ni iki kitabayeho icyo gihe?

▪ Ni ryari ubuhanuzi bwa Yesu bwagize isohozwa ryabwo rya mbere, kandi se, ni ryari bwagize isohozwa ryabwo ry’ingenzi?

▪ Ikizira ni iki mu isohozwa rya mbere no mu isohozwa rya nyuma?

▪ Kuki umubabaro ukomeye utagize isohozwa ryawo rya nyuma mu gihe cy’irimbuka rya Yerusalemu?

▪ Ni iyihe mimerere yo mu isi igaragaza ukuhaba kwa Kristo?

▪ Ni ryari ‘amoko yose yo mu isi azaboroga,’ ariko se, abigishwa ba Yesu bo bazakora iki?

▪ Ni uruhe rugero Yesu yatanze rwari gufasha abari kuzaba abigishwa be kumenya ko imperuka yegereje?

▪ Ni uwuhe muburo Yesu yahaye abigishwa be bari kuba bariho mu minsi y’imperuka?

▪ Abakobwa cumi bashushanya bande?

▪ Ni ryari itorero rya Gikristo ryakwerewe umukwe, ariko se, ni ryari umukwe yaje kujyana umugeni we mu birori by’ubukwe?

▪ Amavuta ashushanya iki, kandi se, kuba abakobwa b’abanyabwenge bari bayafite byatumye bashobora gukora iki?

▪ Ibirori by’ubukwe byabereye he?

▪ Ni iyihe ngororano ikomeye abakobwa b’abapfu batakaje, kandi se, ni akahe kaga kabagezeho?

▪ Urugero rw’italanto ruduha irihe somo?

▪ Abagaragu ni bande, kandi se, ni ibihe bintu babikijwe?

▪ Ni ryari umutware yaje kubaza abagaragu be ibyo yabasigiye, kandi se, yasanze byifashe bite?

▪ Ni mu wuhe munezero abagaragu bizerwa binjiyemo, kandi se, byagendekeye bite umugaragu wa gatatu, ni ukuvuga umwe wari mubi?

▪ Ni uwuhe murimo wo guca urubanza Kristo azakora mu gihe cyo kuhaba kwe?

▪ Ni mu buhe buryo intama zizaragwa Ubwami?

▪ “Kuremwa ku isi” byabayeho ryari?

▪ Abantu bazacirwa urubanza ko ari intama cyangwa ihene hakurikijwe iki?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze