ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gf isomo 16 pp. 26-27
  • Garagaza ko ukunda Imana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Garagaza ko ukunda Imana
  • Ushobora Kuba Incuti y’Imana!
  • Ibisa na byo
  • “Imana ikunda utanga yishimye”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Uko waba incuti ya Yehova
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Imana iragusaba ko waba incuti yayo
    Ushobora Kuba Incuti y’Imana!
  • Ubitekerezaho iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2018
Reba ibindi
Ushobora Kuba Incuti y’Imana!
gf isomo 16 pp. 26-27

ISOMO RYA 16

Garagaza ko Ukunda Imana

Umuntu usenga, arimo asoma Bibiliya

Kugira ngo ukomeze kugirana ubucuti n’umuntu, ugomba kuganira na we. Umutega amatwi, na we akagutega amatwi. Nanone kandi, incuti yawe uyivuga neza imbere y’abandi. Ni na ko bimeze ku bihereranye no kuba incuti y’Imana. Reba icyo Bibiliya ibivugaho:

Jya uganira na Yehova buri gihe binyuriye mu isengesho. “Mukomeze gusenga mushikamye.”​—Abaroma 12:12.

Jya usoma Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya.”​—2 Timoteyo 3:16.

Jya wigisha abandi ibihereranye n’Imana. “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, . . . mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose.”​—Matayo 28:19, 20.

Abahamya ba Yehova babiri babwiriza umugabo

Egera izindi ncuti z’Imana. “Ugendana n’abanyabwenge, azaba umunyabwenge na we.”​—Imigani 13:20.

Jya ujya mu materaniro ku Nzu y’Ubwami. “Tujye tuzirikana[na] ubwacu, kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza . . . duhugurane.”​—Abaheburayo 10:24, 25.

Jya ushyigikira umurimo w’Ubwami. “Umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa, kuko Imana ikunda utanga anezerewe.”​—2 Abakorinto 9:7.

Abahamya ba Yehova bari ku Nzu y’Ubwami
    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze